Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Etani Umunyezerahi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nzaririmba iteka imbabazi z’Uwiteka, Ab’ibihe byose nzabamenyesha umurava wawe n’akanwa kanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko navuze nti “Imbabazi zizakomezwa iteka, No mu ijuru ubwaho uzahashimangira umurava wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Nasezeranye isezerano n’uwo natoranije, Narahiye Dawidi umugaragu wanjye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nti ‘Nzashimangira urubyaro rwawe iteka, Intebe yawe y’ubwami nzayikomeza, Ukageza ibihe byose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka, ijuru rizashima ibitangaza byawe, Umurava wawe uzashimirwa mu iteraniro ry’abera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n’Uwiteka? Ni nde wo mu bana b’Imana uhwanye n’Uwiteka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni we Mana iteye ubwoba bwinshi mu rukiko rw’abera, Ni iyo gutinywa kurusha abayikikije bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka, Mana Nyiringabo, Ni nde munyambaraga uhwanye nawe, Uwiteka? Umurava wawe urakugose impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni wowe utegeka kwihinduriza kw’inyanja, Iyo umuraba wayo uhagurutse urawutūrisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni wowe wamenaguye Rahabu imeze nk’uwishwe, Watatanishije ababisha bawe ukoboko kw’imbaraga zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe, Isi n’ibiyuzuye ni wowe wabishimangiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ikasikazi n’ikusi ni wowe waharemye, I Taboru n’i Herumoni hishimira izina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ufite ukuboko kw’imbaraga, Ukuboko kwawe kurakomeye, Ukuboko kwawe kw’iburyo gushyizwe hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z’intebe yawe, Imbabazi n’umurava birakubanziriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Hahirwa ishyanga rizi ijwi ry’impundu, Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bishimira izina ryawe umunsi ukīra, Kandi gukiranuka kwawe ni ko kubashyirisha hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko uri icyubahiro cy’imbaraga zabo, Imbabazi zawe ni zo zizashyirisha hejuru ihembe ryacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kuko ingabo idukingira ari Uwiteka, Umwami wacu ari Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Cya gihe wabwiriye abakunzi bawe mu byo beretswe uti “Mpaye umunyambaraga gufasha kwanjye, Nshyize hejuru uwatoranijwe mu bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbonye Dawidi umugaragu wanjye, Musīze amavuta yanjye yera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ikiganza cyanjye kizajya kibana na we, Ukuboko kwanjye kuzamukomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umwanzi we ntazamutungura, Kandi umunyabyaha ntazamugirira nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nanjye nzakubita ababisha be bagwe imbere ye, Nzakubita abamwanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko umurava wanjye n’imbabazi zanjye bizabana na we, Kandi izina ryanjye rizashyirisha hejuru ihembe rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nzashyira inyanja mu ntoki ze, N’inzūzi mu kuboko kwe kw’iburyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Azantakira ati ‘Ni wowe Data, Imana yanjye, Igitare cy’agakiza kanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi nzamuhindura impfura yanjye, Asumbe abandi bami bo mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nzamubikira imbabazi zanjye iteka ryose, Isezerano ryanjye rizakomera kuri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi nzaramisha urubyaro rwe iteka ryose, Nzaramisha intebe ye y’ubwami nk’iminsi y’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Niba abana be bazareka amategeko yanjye, Ntibagendere mu byo nategetse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Niba bazaca ku mateka yanjye, Ntibitondere amategeko yanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ni bwo nzahōrēsha ibicumuro byabo inkoni, No gukiranirwa kwabo nzaguhōrēsha kubakubita.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ariko sinzamukuraho rwose imbabazi zanjye, Sinzivuguruza umurava wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Sinzica isezerano ryanjye, Sinzahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
“Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye, Sinzabeshya Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Urubyaro rwe ruzarama iteka, Intebe ye y’ubwami izarama nk’izuba imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Izakomezwa iteka ryose nk’ukwezi, Mu ijuru hariho ubihamya wo kwizerwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Ariko ubwawe wataye kure uwo wasīze uramureka, Wamugiriye umujinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Wanze urunuka isezerano ry’umugaragu wawe, Wahumanishije ikamba rye kurijugunya hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Wagushije inkike ze zose, Washenye ibihome bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Abahisi bose baramunyaga, Abaye igitutsi ku baturanyi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Washyize hejuru ukuboko kw’iburyo kw’ababisha be, Wishimishije abanzi be bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Ni koko usubiza inyuma ubugi bw’inkota ye, Kandi ntiwamuhaye guhagarara ashikamye mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Wamazeho ubwiza bwe, Wajugunye intebe ye y’ubwami hasi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Wagabanije iminsi y’ubusore bwe, Wamwambitse isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Uwiteka, uzageza he kwihisha iteka? Umujinya wawe uzageza he kwaka nk’umuriro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Ibuka ko ndi uw’igihe gito, Erega abana b’abantu bose wabaremeye ubusa!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Ni nde uzarama ntapfe, Agakiza ubugingo bwe ukuboko kw’ikuzimu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Mwami, imbabazi zawe za kera ziri he, Warahiye Dawidi ku bw’umurava wawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Mwami, ibuka ibitutsi batuka abagaragu bawe, Uko niyumanganya mu mutima iby’amahanga yose uko ari menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Uwiteka, ibuka ibitutsi by’abanzi bawe, Batutse intambwe z’uwo wasīze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Uwiteka ahimbazwe iteka ryose. Amen kandi Amen.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: