Turashima cyane Umwami YESU Kristo waduhaye umugisha wo kwandika iki gitabo.
Nahabwe ikuzo iteka ryose.

Mu kurangiza iki gitabo, turashimira ku buryo bwihariye abadufashije bose kugirango cyandikwe. Bose turabasaba ngo bakire ishimwe ryacu.

Turashimira kuburyo bw’umwihariko abayobozi bo mu matorero anyuranye batwemereye gusubiza ibibazo twababajije bijyanye no kwizera. Abo ni aba:
Rév. Pasteur Hesbey MURALI, Umunyamabanga mukuru w’Itorero INKURU NZIZA,
Rév. Pasteur Mathias BIMENYIMANA, umwe mu bayobozi b’Itorero ry’Abapantikoti mu Rwanda (A.D.E.P.R),
Rév.Pasteur NSENGIYUMVA Emmanuel, Umuvugizi wungirije w’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda (E.M.L.R)

Bose uko bavuzwe haruguru, turabashimiye, tubikuye ku mutima.