Ijambo «KWIZERA» rikoreshwa kenshi, kandi henshi, kuburyo usanga ari ijambo rimenyerewe. Abigisha ijambo ry’Imana bakunze kurivugaho, ariko abenshi ntibaricengera cyane, kandi aribwo Butumwa nyakuri tugomba kujyana. Ni ubutumwa bwuzuye. Twibaze gato kuri iki kibazo: Uramutse ugiye gusura umurwayi, ugasanga ashigaje igihe kitageze ku munota ngo apfe, ndetse ukabona atangiye gusamba, ariko agifite ubushobozi bwo kumva no kuvuga nibura ijambo rimwe; nk’Umukozi w’Imana ubutumwa cyangwa ijambo wamubwira ni irihe? Wamusaba ngo akore – avuge- iki mbere yo gupfa? Mu gihe atarabatizwa, birumvikana ko aba atakibatijwe, mu gihe yaba atarigeze aruhuka umunsi uyu n’uyu, ntabwo yaba akibashije kubikora; kandi ukaba utekereza ko atemera YESU. Igisubizo cy’iki kibazo: wamusaba ko yizera YESU nk’Umukiza n’Umwami. Aramutse apfuye amaze kwatura ko amwizeye gutyo, ngirango YESU nawe yahita amubwira ati: «uyu munsi turi bubane muri Paradizo». Ngubwo Ubutumwa Bwiza bukwiye kubwirwa n’abandi. Ngo «duhore twiteguye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe»

ICYADUTEYE KWANDIKA IKI GITABO, NDETSE N’INTEGO YACYO


Hari impamvu nyinshi zatumye dutegura, tunandika iki gitabo. Mbere na mbere, ni uko natwe turangwa no kwizera Umwami YESU Kristo bikaba byaratwinjiyemo cyane, ku buryo ari bwo buzima bwacu bwa buri munsi. Iki gitabo rero icyo kizadufasha, si ugucengera gusa mu bijyanye no kwizera, ahubwo kizatuma natwe twimenya kurushaho, no kumenya abo turibo muri urwo rwego. Imbaraga ziri mu kwizera, nizo zatumye Itorero ryuzura Umwuka Wera, maze ribaho, kandi ibitangaza byigaragaza muri ryo. Ntabwo kwiga tewolojiya cyane aribyo bituma umuntu abwira umusozi ngo nukurwe aha uterwe mu nyanja, ngo maze nawo umwemerere ahubwo ibyo bishobokera mu mbaraga ziri mu kwizera. Igihe Petero abwira ab’i Yudaya n’abatuye i Yerusalemu ati « wa wundi mwishe mukamubamba … »  si imbaraga ze zamuvugishije ibyo, ahubwo ni imbaraga zo kwizera zari muri we. N’ubwo bimeze bityo, kwizera ntikuvugwaho kimwe n’Amadini, ndetse n’Amatorero yemera Kristo. Bamwe bemera ko kwizera guhagije kugirango uwizeye wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Abandi bavuga ko kwizera kudahagije kubera impamvu zinyuranye.
Twagerageje kubaza (interviews) bamwe mu Bayobozi bo mu Matorero atandukanye ngo basobanure uko bumva kwizera, icyo ari cyo, n’ibindi. Ibibazo babajijwe n’ibisubizo batanze murabisanga mu mpapuro ziheruka z’iki gitabo.
Igipimo cy’imyizerere yacu ni Bibiliya, Ijambo ry’Imana. Iryo jambo ritubwira ko kwizera ari Kumwe, Umwami ari umwe n’Umubatizo ari umwe. Nkuko abakristo bemera ko Umwami ari umwe, birakwiriye ko no kwizera kuba kumwe. Tureke kwizera kube Itimasi mu Matorero yacu, nibwo tuzitwa abakiranutsi. (Yesaya 28: 17; Amosi 7 :7-9; 2 Abakorinto 21: 13)
Mu gihe nk’iki amadini amaze kuba menshi, imyizerere n’imyemerere imaze kuba myinshi no mu matorero ya gikristo, Itimasi irakenewe kugirango inyigisho z’ibinyoma zibone uko zihabwa akato, maze abatuye isi bamenye Inzira n’Ukuri n’Ubugingo.
 

AHO TWAKOMOYE IBIKUBIYE MURI IKI GITABO, N’UBURYO BWAKORESHEJWE MU KUCYANDIKA


Icyi gitabo cyanditswe twifashishije izindi nyandiko. Twifashishije kandi kubaza abantu
(interviews) bafite inararibonye mu Ijambo ry’Imana, kandi babwiriza Ubutumwa Bwiza; ndetse bari mu mwanya uyu n’uyu w’ubuyobozi mu Matorero twita « akomeye ». Twanditse kandi iki gitabo duhereye no ku bumenyi bwacu bwite, ndetse n’ukuntu natwe ubwacu tubaho mu kwizera, mu mibereho yacu ya buri munsi.
 Inyandiko zifashishijwe:
Twifashishije ibitabo byanditswe n’abahanga cyane muri Tewolojiya, ku bijyanye no « kwizera », tutibagiwe Bibiliya, ndetse n’ibitabo biyisobanura. Twifashishije kandi amasomo ya bibiliya ndetse n’udutabo duto duto natwo twigisha ijambo ry’Imana. Amasomo yo muri Kaminuza, ishami rya tewolojiya, nayo yagiye yifashishwa hamwe na hamwe. Icyo twemeza cyo, ni uko Bibiliya yafashe umwanya wa mbere muri ibi byose, ndetse buri cyose cyanditswe, tukagishyira ku gipimo cyayo, kandi hamwe no gusenga, Umwuka Wera akabigiramo uruhare rukomeye.
 
Ibyo twabwiwe (interviews)
 
Twaganiriye n’abapastoro bo mu matorero anyuranye. Ku bashakashatsi mu Ijambo ry’Imana, ibyo abo bayobozi mu matorero anyuranye batubwiye bishobora kuba iby’ingirakamaro. Kubataramenya YESU, ngo bamwizere, bashobora kureba muri rusange uko Amatorero afite imyumvire inyuranye ku KWIZERA, maze bikaba byabafasha no kwihitiramo Itorero bashatse, cyane cyane bamaze gupimisha imyizerere ya buri Itorero Ijambo ry’Imana, nkuko twagerageje kubibafashamo muri iki gitabo.
Imibereho yacu bwite

Nkuko tumaze kubivuga, turemeza ko turi bamwe mu bizera YESU nk’Umukiza n’Umwami. Twabyawe ubwa kabiri, turi abana b’Imana, kandi turi abakozi bayo.
Twagiriwe ubuntu bwo gusobanukirwa KWIZERA icyo ari cyo, bityo rero imibereho yacu ya buri munsi yiganjemo byinshi mu biranga umutwe mukuru w’iki gitabo, ariwo: KWIZERA.
 

UBUSHOBOZI BWO KWANDIKA IKI GITABO AHO BUGARUKIRA


Dushingiye ku buremere bw’izina ry’iki gitabo, kandi na none hakurikijwe igihe twashoboye kubona, ntabwo twakwihandagaza ngo tuvuge ko twakoze ubushakashatsi buhanitse, kubijyanye no KWIZERA. Ariko n’ubwo bimeze bityo, twashoboye kugenda dukomoza ku mpande zinyuranye zo kwizera.
Twabanje gusobanura ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, kugira ngo hatazagira uwibwira ko KWIZERA ari ijambo ryavuye mu kirere. Tuvuga ku ngingo nyinshi zo kwizera, twerekana iherezo ry’abatizera iryo ari ryo, dutanga inama ku bantu no ku Matorero, muri rusange tugamije ko nta muntu wazajya mu muriro utazima (nta n’umwe tubyifuriza), ahubwo ko buri wese yakwizera, ntazarimbuke, ahubwo agahabwa ubugingo buhoraho.
 
INGORANE TWAHUYE NA ZO

Kwandika iki gitabo ntabwo byatworoheye na busa, cyane cyane ko Satani yagombaga kukirwanya kuko kimusenya byimazeyo. Twitwashoboye kubona ibitabo byose twifuzaga. Hari ibitabo byadusabaga kugera ku nzu z’ibitabo za kure cyane bityo ntitwabona ubushobozi bwo kugerayo. Kubera ubushobozi buke na none, ntitwashoboye kugera ku bantu bose twari twaratoranije kugira ngo baduhe ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe.

IMIGABANE IRI MURI IKI GITABO


Iki gitabo kigabanijemo imigabane minini itatu, hatarimo umwanzuro.
Mu mugabane wa mbere, twerekanye mu buryo burambuye ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Mu mugabane wa kabiri, twacukumbuye ijambo KWIZERA, kuburyo twibwira ko iby’ingenzi byinshi twabivuzeho.
Mu mugabane wa gatatu, twavuze ku iherezo ry’abatizera, ariko cyane cyane dutanga inama, kugira ngo turebe ko hazakizwa benshi, kuko imbere y’abanze kwizera, umuriro utazima uri gutera ibishashi ushaka uwo uconshomera.
Hanyuma rero, umwanzuro wadufashije kwandika mu buryo busobanutse, kandi bw’inshamake, ibitekerezo by’ingenzi byavuzwe muri iyi migabane uko ari itatu.