III. 1. Iherezo rya Satani
 
Nta gahora gahanze, Satani nawe iminsi ye irabaze.
«Iyo myaka 1000 nishira, Satani azabohorwa, ave aho yari abohewe. Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi, kugirango ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja. Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y’ingabo z’abera, n’umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru ubatwike kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.» (Ibyahishuwe: 20: 7-10)
« Magogi » (8) ni izina rusange ryahawe imiryango ituye mu majyaruguru ikomoka ku rubyaro rwa Jafeti (Itangiriro 10: 2)
« Gogi » (Umurongo wa 8) ni umwami wabo (Ezekiyeli 38: 2). Aya mazina ashobora kuba yarakoreshejwe hano ashaka kuvuga abanzi b’Imana bo mu moko yose yo « mu mfuruka enye z’isi », azahaguruka ngo agabe igitero cyayo cya nyuma ku bera b’Imana.
« Inyanja yaka umuriro n’amazuku » (10 na 15) ni ahantu ha nyuma Satani azaba, kimwe naa ya nyamaswa, wa muhanuzi w’ibinyoma, ndetse n’abanyabyaha bose. Niba kujugunywa mu muriro bisobanura gukurwaho kw’inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, abantu bo bakomeza kubaho mu buryo bwo kubabazwa ku manywa na nijoro, iteka ryose. (10)
 
III.2. Urubanza rwa nyuma 
 
Abanyabyaha bazajugugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku. Turebere hamwe uko bizagenda:
« Mbona intebe y’ubwami nini yera, mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso yayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo na cyo kirabumburwa, nicyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze.  Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, urupfu n’ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo buri muntu wese yakoze. Urupfu n’ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro niyo rupfu rwa kabiri. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri ya nyanja yaka umuriro » (Ibyahishuwe 20: 11-15)
Mu gihe Babuloni, ya nyamaswa, wa muhanuzi w’ibinyoma, Satani, n’ingaruka z’ibyaha bye bizaba bimaze gukurwaho, igihe kizaba kigeze kizaba ari icyo kugeza buri muntu ahantu he hanyuma. Isi n’ijuru bizahunga umuntu uzaba wicaye ku ntebe y’ubwami, nini Yera (11), ahari yaba ari ingaruka y’umuriro (2 Petero 3: 10-22).
 
 Urubanza ruzaba rwuzuye

Abantu bo mu bihe byose, no mu bihugu byose, bazaba bahari. Buri gikorwa na buri mugambi umuntu yagize, bizaba biri imbere ye. Uzaba ari umunsi « Imana izacira urubanza… ibyakozwe mu ibanga » Nkuko tubibona mu Abaroma 2: 16. Hazaba ibyiciro 2 by’abantu:
  1. Abakijijwe n’
  2. Abarimbuka

Hazaba hari ibitabo byakopororewemo n’utuntu duto buri wese yagiye akora, cyangwa avuga cyangwa atekereza, mu gihe cyose cyo kubaho kwe ku isi.
« Igitabo cy’ubugingo » kizaba kirimo urutonde rw’amazina y’abakijijwe. Hari abantu benshi bafite uko bateye, utamenya niba bakijijwe cyangwa badakijijwe, ariko Imana yo irabazi. Icyo gihe bizasobanuka.
« Urupfu rwa kabiri » (14) ni ugucirwaho iteka kwa nyuma, dukwiye gutandukanya n’urupfu rusanzwe rw’umubiri, rugenewe abari mu isi bose.
Urupfu rwa kabiri hano rwitwa « inyanja yaka umuriro », Yesu yavuze ko ari ahantu « umuriro utajya uzima » ndetse ngo ni « umuriro w’iteka wateguriwe Satani n’abamalayika be » (Matayo 25: 41). Waba se ari umuriro nkuko tuwuzi? Birashoboka ko waba ubabaza roho cyane kurusha uko umuriro tuzi ubabaza umubiri. Ndetse urupfu ruzajugunywa mu nyanja yaka umuriro (14). Ku bazaba baciye ukubiri n’iyo nyanja, urupfu, n’ibitera guhangayika by’iyi si, ntibazaba bacyongeye kuzamura umutwe wabyo (Ibyahishuwe 21: 4).
 
III.3. Purigatori ntayibaho?
 
Kiliziya Gatolika y’iRoma, ku byerekeranye n’aho roho zaba zijya nyuma y’urupfu, ivuga ko hari ahantu hitwa Purigatori, ikabisobanura mu buryo bukurikira:
  1. Roho z’abatunganye cyane zihita zijya mur Paradizo (Matayo 25: 46; Abafilipi 1: 23).
  2. Abataruhagirwaho ibyaha byoroheje bategeka kuguma hanze kugeza igihe bahumanukiye.
  3. Purigatori ntabwo ari ahantu ho kugeragerezwa ahubwo ni ahantu ho gutunganyirizwa mbere yo kwinjira mu ijuru.
  4. Igihe umuntu amara muri Purigatori ntabwo kiba kizwi mbere. Icyo gihe gishobora kugabanywa bitewe n’amasengesho, hamwe n’imirimo myiza y’abakristo batri ku isi, ku buryo bw’umwihariko icyo gihe kigabanywa n’igitambo cya misa.

Dore ibyo babona ko bishyigikira iyo myizerere: 2 Makabe 12: 42-45; Mika 7: 8; Zakariya   9 :11; Malakiya 3 :2,3; Matayo 12 :32 ;1Abakorinto 3 :13 –15; 15: 29; 2 Abakorinto 5: 26. Iyo myizerere ntabwo ishyigikiwe n’Ijambo ry’Imana
 
III.4. Umuriro utazima urindiriwe abatizera Yesu
 
Hari amagambo atatu avuga kimwe n’umuriro utazima:
  1. Kubabazwa kw’iteka ryose
  2. Igihano cy’iteka ryose
  3. Guhahamuka kw’iteka ryose.

Ibyo byose birerekana icyo abizera babikiwe mu yindi si (Matayo 25: 46).
Impamvu itumye tuvuga kuri iyi ngingo ni uko imwe mu ntwaro Satani akoresha ari ukurangaza abantu no kutareka batekereza ko nyuma y’urupfu hari ibiteye ubwoba bikomeye abatizera bazahura nabyo. Namwe mutekereze impamvu Yesu yemeye gupfa – ngo akingire abantu be kuzagera aho hantu hagenewe abanyabyaha.  Nubwo bimeze bityo, amahirwe yo kutazajya mu muriro utazima afitwe gusa n’abamwizera, ariko Yesu aravuga ati: « uza aho ndi sinzamwirukana na hato. » Umuntu uzarimbuka rero niwe ubwe uzaba abyiteye.
Ijambo rikunze gukoreshwa cyane ni ikuzimu(enfer) nkuko tubibona no mu Befeso 4: 9. Kristo yaramanutse agera ikuzimu aho abapfuye bari. Ubu dukoresha ijambo ikuzimu (enfer), iyo dushaka kuvuga ahantu ho kubabarizwa iteka ryose. 
Bibiliya iduha amazina atandukamye y’icyo gihano. Reka tuvuge amwe, nubwo hashobora kuboneka arenze 28.
  1. Gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose (Daniyeli 12 :2)
  2. Umuriro wa Gehinomu
  3. Umuriro utazima (Matayo 18; 9; Matayo 13: 41-42; 22: 13; 8: 12; Yuda 7; Ibyahishuwe 20: 15) n’iyindi.

Aya mazina yonyine tumaze kubona, aratwereka ko aho hantu hateye ubwoba, no kuhabona ubwaho. Bibiliya igenda isa n’idushushanyiriza uko bimeze, ikoresha umuriro, umwijima, amarira, guhekenya amenyo n’ibindi. 
Ibyanditswe Byera icyo bikora ni ukudushushanyiriza gusa kugira ngo, tugire igitekerezo kuri byo, ariko ukuri kw’ibyo bintu(enfer) guteye ubwoba.
Ibi tumaze kubona byose, icyo bihuriyeho gikuru ni uko icyo gihano ari ugutandukanywa n’Imana « Bazahabwa igihano cyo kurimbuka kw’iteka ryose, kure y’ubwiza bw’Umwami » (2 Abatesaloniki 1: 9)

III.4.1. Gehinomu ni iki?
 
Iryo jambo riva ku giheburayo gé-Hinnom
–              Ikibaya cya Hinnom

Ni ahantu havumwe, aho bamwe mu Bisrayeli, n’abami babo, bakosheshe, bari baratwikiye, abahungu n’abakobwa babo, babatambira Moleki (2 Abami 23: 10). Birashoboka ko mu gihe cya Yesu bahatwikiraga imyanda y’i Yerusalemu, ku buryo umuriro wahoraga waka cyane. Yesu yakoreshaga iryo jambo Gehinomu agamije kuvuga umuriro utazima, nkuko Ibyanditswe byera bikoresha amagambo nk’itanura ryaka umuriro, cyangwa umwijima, amazuku n’ibindi.
 
III.4.2 Kubabazwa k’uwo muriro

Bibiliya itsindagira cyane ko abatizera bazababazwa mu buryo bw’isoni, guhahamuka, kurira, guhekenya amenyo, kubabazwa bikomeye, kwiheba bikabije, ubwoba bwinshi, uburemere bwo guhabwa akato (Daniyeli 12: 2; Luka 16: 23-24; Matayo 13: 42, Abaroma 2: 8-9; Yuda 7) Reba na none (Ibyahishuwe 14: 10-11, 20: 10) Gereranya na Matayo 25: 41; Kubara 14 :34.
 
III.4.3. Igihano kizatangwa hakurikijwe ibyo umuntu yakoze, uko bingana

Imana ntica urwa kibera, niyo mpamvu abazaba bari mu bihano, hazaba hakurikijwe neza ibyaha bakoze uko bingana (Ibyahishuwe 20: 12-13; Umubwiriza 12: 1; Matayo 12: 36; Abaroma 2: 16; Yuda 14-15).
Na none kandi, uburemere bw’ibyaha buzagenda burutana hakurikijwe ibyo buri wese yagiye yumva burutana hakurikijwe ibyo buri wese yagiye yumva cyangwa abona, bijyanye no kumurikirwa n’Imana, kandi abakoze ibyaha batazi amategeko, bazarimbuka badahowe amategeko (Abaroma 2: 12) ;( reba Matayo 10: 14-15; 11: 20-24).
Bamwe bazakubitwa ubiboko bike abandi bakubitwe byinshi (Luka 12: 47-48) nkuko no mu ijuru hazabaho ingororano zizatangwa hakurikijwe imirimo buri wese azaba yarakoze (1 Abakorinto 3: 8).
 
III. 4.4. Igihe icyo gihano kizamara

Bibiliya ivuga ko igihano cy’abanyabyahakitazarangira, ko ari igihano cy’iteka ryose. Haba mu giheburayo, haba mu kigiriki, Bibiliya ivuga ko hari ubugingo buhoraho no kubabazwa kw’iteka ryose. (Daniyeli 12: 2; Matayo 25: 46). Uwo muriro ntuzima na hato, n’urunyo rwaho ntirupfa (Matayo 3: 12; Mariko 9: 48) Hari bamwe bibwira ko nyuma y’urupfu, haba hari amahirwe yaterwa n’uko ababo basigaye inyuma(bakiriho), babasengera, bajkaba bakirwa mu bwami bw’ijuru mu gihe baba barapfuye batitunganije n’Imana.
Igisubizo ni uko ibyo bidashoboka. Abo kandi bakunze kuvuga ko hariho abapfuye banyura, bakahatunganyirizwa, mbere yo kugera mu ijuru, arihoPurigatori.
Aho hantu ntihabaho, Bibiliya itubwira ahantu habiri: ni ijuru, ahandi ni ahantu ho kubabarizwa. (enfer).
Dore zimwe mu ngero zerekana ko aho hantuhabiri hariho kandi ko umuntu asarura ibyo yabibye:
  1. Inzira nini ijyana ahantu ho kurimbuka, n’inzira ifunganye ijyana abantu mu bugingo (Matayo 7: 13-14).
  2. Urukungu rwatawe mu itanura ry’umuriro, n’ingano zashyizwe mu kigega cyo mu ijuru (Matayo 13: 41-43,49-50).
  3. Abakobwa b’abapfu bari hanze, n’aho abakobwa b’abanyabwenge bari imbere mu nzu (Matayo 25: 10-11)
  4. Umugaragu mubi ajugunywa mu mwijima, naho umugaragu mwiza yinjizwa mu munezero wa shebuja (Matayo 25: 21,30).
  5. Abavumwe bajya mu muriro, ihaniro ry’iteka naho abahawe umugisha binji9ra mu bugingo bw’iteka, (Matayo 25: 33-46
  6. Umutunzi mubui mu kubabazwa atagira umutabara, na Lazaro mu gituza cya Aburahamu (Luka 16: 22-23).
  7. Kuzukira gucirwaho iteka, n’isoni ziteka, abandi bakazukira ubugingo buhoraho (Daniyeli 12: 2; Yohana 5: 29).
  8. Abadatunganye bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku, naho abatoranijwe binjire muri Yerusalemu yo mu ijuru (Ibyakozwe 21: 1-4,8).

Agiye gupfa Yesu yaravuze, ati: « Byose birarangiye » (Yohana 19: 30). Umuntu atsindishirizwa « n’ubuntu ari ntacyo atanze… no kwizera, atari imirimo itegetswe n’amategeko. (Abaroma 3: 23,28). Ntabwo rero imibabaro ya « purigatori » ari yo yaba impongano y’icyaha kirimbura, kuko icyo cyaha cyakuweho n’umusaraba (Abaheburayo 9: 26; 10 :10, 17-18, kandi umusaraba wa Yesu wonyine ukaba utwezaho gukiranirwa kwacu kose (1 Yohana 1: 7,9). 
Dore ibyo abashyuigikira inyigisho ya Purigatori bishingikirizaho  
2 Makabe 12: 42-45; Mika 7: 8; Zakariya   9 :11; Malakiya 3 :2,3; Matayo 12 :32 ;1Abakorinto 3 :13 –15; 15: 29; 2 Abakorinko 5: 26.
 
III. 4.5. Twahunga umuriro utazima dute?
Ubac icyo gihano giteye ubwoba, kikaba kitagira iherezo, kikaba ari nta kindi gihwanye nacyomu kubabaza, ikintu cyagombye gufata umwanya wa mbere mu bitekerezo byacu, ni icyo kureba ukuntu tutazahura nacyo n’ubwo byadusaba ikiguzi gihenze.  Imana nayo kandi icyo itwifuriza, ni uguca ukubiri n’ihaniro ry’iteka (enfer), ubundi icyo Imana idusaba ni ikintu cyoroshye cyanekuko yatanze umwana wayo w’ikinege, KUGIRA NGO UMWIZERA WESE ATARIMBUKA, (Yohana 3 :16; 5 :24; Ibyahishuwe 22 :17). 
Iyo urebyee neza, mu muriro utazima hazajyamo abashaka, mu ijuru naho hajyemo abashaka. Umunsi umwe, Kristo yaririye Yeruzalemu avuga ati: « ni kangahe nashaatsee kubundira abana bawe …ariko ntimunkundire! » (Matayo 23 :37). 
Umucamanza ntashobora buri gihe kumenya impamvu zagiye zituma abamuburanira bakora icyaha. Ariko nyamara kandi, mu manza nyinshi, biba ngombwa ko abantu bashobora kumenya icyaatumye abantu baakora ibyo byaha.
N’umuhanga kabuhariwe mu kuvumbura ikinyoma ashobora kubeshywa. Mu by’ukuri abicanyi babimazemo igihe, rimwe na rimwe bajya babasha gutegeka mu maso habo ndetse n’izindi ngingo zabo ntube wagira icyyo ubafinduraho.
Imana niyo mucamanza w’ukuri. Ifite ubumenyi bwuzuye, ku gikorwa icyo ari cyo cyose, ku gitekerezo icyo ari cyo cyose, ku ntandaro iyo ariyo yose. Ishobora guca urubanza ku mabanga yihishe mu mutima w’umuntu. Izi ukuri kose nta na kimwee ushobora kuyihisha. …Izi ubushobozi bwo gutekereza bwa buri wese, umurwayi wo mu mutwe ntashobora kubarwaho amakosa kimwe n’abantu bazima. Imana izi neza ukutaringanira mu bushobozi bwo kwifata, no gutekerza kw’abana bayo, bamwe bagira ubushobozi bwwo kurwanya ibishuko biboroheye, ugereranije n’abandi. Izi neza ibyiza tuerusha abandi, ndetse n’uko buri wese ariho. Bityo rero izi bingana gute umuntu akora icyaha nkana, (akireba). Ibona ibyaha dukora kubera kutagira icyo twitaho cyangwa tutabizi, kimwe n’ibyo dukora nyuma yo kubitekerezaho, Imenya ibyaha byihishe, kimwe na bya bindi bishyira bantu ku karubanda, bagahinduka akabarore. Soma Abaroma 2 :2. 
 
III. 5.  Imbaraga ziri mu KWIZERA, n’uruhare rwacu muri iki gihe twitegura kugaruka kwa Yesu no kuzamurwa kw’Itorero
Mu kwizera Yesu harimo imbaraga zihagije ngo abakristo nyakuri batsinde umwanzi n’ibimuturukaho byose. 
 
III. 5.1 Inama tugira « abanyedini » nsa  

Kuba mu idini ni byiza, ariko kuba muri Yesu ni byo bifite umumaro. 
Buri muntu yifuza kuzabona, no kuzabana n’Imana. Usanga buri wese afite idini, cyangwa se itorero, ajyas gusengeramo. Buri wese kandi idini arimo, aba yibwira ko imyizerere yaryo ariyo yamufasha, iri mu kuri, bityo akibwira ko yahisemo neza, ndetse ku buryo bamwe badatinya kuvuga: « Itorero ryacu ni ryo torero ry’Imana ». Ibyo ari byo byose, buri wese aba ashakashaka Imana. Ubac rero dusesenguye, twavuga tutibeshya ko abantu bashaka Iman abanyuze mu mayira menshi (mu madini atandukanye), ariko Imana ishaka abantu inyuze mu nzira imwe (ariyo Yesu Kristo). Yohana 14: 16. 
Impamvu inzira ari imwe ni iyihe? Nuko ibyaha by’umuntu byamutandukanije n’Imana, bityo akaba atabasha kwegera ubwiza bw’Imana (Abaroma 3 :23). Imana rero, mu rukundo rwayo, yanyuije agakiza k’abantu muri Yesu, uzahusha iyo nzira imwe rukumbi, azaba ahuye n’akaga gakomeye (Yohana 3 :18), kuko umuntu udafite Yesu azasarura urupfu (Abaroma
6 :23).
Amahirqwe y’abafite Yesu ni uko bafite uwapfuye mu kimbo cyabo (Abaroma 5 :8), uwo kandi amaze gupfa yarahambwe ariko arazuka (1Abakorinto 15: 3-6).
 
Nk’uko mubizi, hari amadini amweee ashingiye ku « bahanuzi » ariko nanone nk’uko mubizi, nta n’umwe muri abo wapfuye ngo azuke. Dukurikije kandi ubusobanuro tumaze kubona, kugeza, ubu nta n’umwe muri abo bahanuzi waba yarapfiriye abayoboke be, kuko niyo yahaba, urupfu rwe rwaba ari impfabusa kuko uretse ko nta n’umwe muri bo wazutse, tuzi neza ko nta muntu n’umwe wabayeho, uriho, cyangwa uzabaho, wakuzuza ibyangombwa Imana ishaka ku uwaba inshungu y’abantu (Abarroma 3 :23; 3 :10, uretse Yesu Kristo wemewe n’Imana kuba igitambo kimwe rukumbi gikuraho ibyaha by’abari mu isi (Yohana 1 :29; Abaheburayo 9 :26; 10 :14). Iyo wizeye Yesu, aho kugira ngo Imana ikubone n’ibyaha byawe, ibanza kubona Yesu, akagukingira umujinya w’Imana, ugakira utyo.
Icyo gitambo nicyo cyonyine kirimo igisubizo ku muntu wese. Idini yawe sinyizi, ariko cy’ingenzi, ishingikirize kuri Yesu Kristo kurusha ku idini. Idini siyo ikiza, ahubwo ni Yesu ukiza.
Igihe nikigera, icyo Yesu azakubaza, si idini wasengeragamo, ahubwo azareba niba ufite ikimenyetso cy’amaraso ye.
Umuntu w’Imana umwe yagiriwe ubuntu, yerekwa ageze ku muryango w’ijuru. Nuko ahageze ngo asanga umuntu uhagaze ku rugi rw’ijuru, ariko urugi rukinze. Maze ngo yumva abantu benshi cyane bariho baririmba, bahimbaza Imana, banezerewe. Abaza uwo wari ushinzwe urugi rw’ijuru, ati:  « ko ndi kumva abantu benshi baririmba, mbese ni Abapentekoti? undi, ati: « oya, ntabwo ari Abapentekoti; nta abapentekoti bari hano ».
« None se ni abadventiste »? Undi ati:  « Oya, nta abadventiste bari hano ». « None se ni Abagatolika »? Undi ati: »Oya ». « None sse ni Abametodiste »? Undi, ati: « oya, nta abametodiste bari hano ».  « None se ni Ababatista »Undi ati: « Oya, nta Ababatista bari hano ». Bimuyobeye abaza uwo muntu w’ijuru, ati:  « none se, ni bande ndi kumva baririmba »? Uwo muntu w’ijueru ati: « abo wumva ni abantu BIZEYE Umwami Yesu ». Nitrugera mu ijuru idini yawe ntuzayibonayo. Tuzaba turi umwee murri Yesu Kristo, turi abana b’Imana.
 
Itorero rya Kristo rikwiye kumenya ko muri ryo harimo imbaraga, kandi ko dufite uruhare rukomeye rwo kwamamaza Kristo, no kubohora ababoshye.
 
Ariko se mu matorero arindwi turi mu rihe? (Ibyahishuwe 2; 3). Dore uko Yesu yagiye asezeranya Itorero mu bihe uko bikurikirana:
 -Abefeso: Itorero mu kinyejana cya mbere, muri rusange ryarashimwaga, ariko rwari ryararetse urukundo rwaryo rwa mbere.
 -Ab’i Simuruna: Mu kinyejana cya mbere kugeza ku cya kane, Itorero ryaratotejwe, mu gihe cy’ubwami bw’Abaroma, ubwo Abakrristo benshi bicwaga.
 -Ab’i Perugano: Mu kinyejana cya 4 n’icya 5, nibwo ubukristo bwahindutse idini ya Leta ku ngoma y’umwami w’abami Konstantini.
 -Ab’i Tuwatiri: Guhera mu kinyejana cya 6 kugeza ku cyaa 15, Kiliziya Gatolika y’i Roma yagiye ku isonga y’ubuyobozi bw’ubukristo mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi kugeza ubwo yakorwaga mu nkokora n’ivugurura ry’Abaporotesitanti. Mu burasirazuba bw’isi, idini y’Aba Ortodoksi aba ari ryo rijya ku isonga.
 -Ab’i Sarudi: Ikinyejana cya 16 n’icya 17 byariho nyuma y’ivugurura ry’Abaporotestanti, ari naabwo guhera icyo gihe umucyo mu ivugurura ry’Abaporotestanti watangiye kugenda uzima buhoro buhoro.
 -Ab’ i Filadelifiya: Mu kinyejana cya 18 n’icya 19, habonetse ububyutse bufite imbaraga nyinshi, ndetse havuka imiryango y’Abamisiyoneri itari mike. 
 -Ab’i Lawodikiya: Itorero ryo mu minsi y’imperuka rigereranywa n’akazzzuyaze, kaandi ryavangiwe mu myigishirize y’Ijambo ry’Imana.Rirangwa no kudohora kubyo Bibliya itubwira, ndetse no guhuriza hamwe imyizerer inyuranye.
Umuntu umwe (Walvoord) yavuze ko aya matorero uko ari arindwi arangwa n’ibi bikurikira:
Irya 1: Ryaaretse urukundo rwaryo rwa mbere.
Irya 2: Ryatinyaga kubabazwa
Irya 3: Ryaravangiwe
Irya 4: Ryashayishije mu busambanyi
Irya 5: Ryapfuye mu buryo bw’Umwuka
Irya 6: Ryari ribuze imbaraga
Irya 7: Ni akazuyazi
 
 Turi mu minsi y’imperuka:
« Mu minsi y’imperuka umusozi wubatseho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi; kandi amahanga yose azayishikira » (Yesaya 2 :2). « Ariko mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru, usumbe iyindi, n’amoko azawushikira (Mika 4 :1). « Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka: kandi nk’uko twumvise y’uko Antikristo azaza, niko na none hamaze kwaduka ba Antekristo benshi; ndetse nibyo bitumenyesha ko igihe cy’imperruka gisohoye » (1Yohana 2 :18).
 
III. 5.2.  Mu gihe cya vuba tuzaba turi mu kirere

Ijambo ry’Imana ritubwira ko abazeye tuzasanganira Yesu mu kirere.
« Iki nicyo tubabwira, tukibwirijwe n’Ijambo ry’Umwami wacu, yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Malayika ukomeye, n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo nibo bvazabanza kuzuka; maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe nabo tuzamurwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere » (1Abatesaloniki 4 :15-17).
Uku kuza kwa Yesu aje kujyana Itorero, kuzaba mu ibanga kandi ntazabonwa na bose, keretse abamwizeye. 
Itorero nirimara kuzamurwa (mu isi) hazakurikiraho imyaka irindwi y’umubabaro muri rusange iboneka mu Byahishuwe 4-19, igereranwa kandi n’ibyumweru 70 bya Daniyeli (Daniyeli 9: 24-27).
Umwuka Wera azaba yarakuwe mu isi (2 Abatesaloniki 2 :7). Itorero rikizamurwa, umubabaro uzatangira ku isi. Rizamara mu kirere imyaka itatu n’igice, aho ngaho rizahurira n’Umwami Yesu. Muri iyo myaka itatu n’igice hazaba harimo imanza z’abera « umurimo w’umuntu nushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk’ukuwe mu muriro » Reba 1 Abakorinto 30 :10-15. 
Imirimo izaba yagumyeho izahesha ba nyirayo amakamba:
                          -Ikamba ritangirika (1Abakorinto 25-27).
                          -Ikamba ry’ubugingo (Ibyahishuwe 2 :10).
                         -Ikamba ryo gukiranuka (2imote 4 :8).
                         -Ikamba ry’ubwiza (1Petero 5 :2-4).
                           -Ikamba ry’ibyishimo (1Abatesaloniki 2 :19-20).
Iyo myaka 3,5 nishira, Umwami Yesu azajyana Itorero kurimurikira Imana (mu ijuru). Ubac ku isi naho hahite hatangira umubabaro mwinshi, Antekristo noneho azaba akora n’umwete mwinshi cyane.
Imyaka 3,5 y’umubabaro mwinshi iza yiyongera kuri ya yindi 3,5 y’umubabaro, ubwo ku isi hazaba hatangiye umubabaro mwinshi, imyaka itatu n’igice ya kabiri itangiye, Yesu we azaba agejeje Itorero rye mu ijuru, maze habe ubukwe bw’Umwana w’Intama.
 
Yesu namara kumurikira Data wa twese Itorero, azamarana naryo imyaka 3,5 mu ijuru. Iyo myaka nirangira azagarukana naryo kwima imyaka igihumbi ku isi, (2Abatesaloniki 1 :7-10; 2: 8-9), nirangira azasubirana n’Itorero mu ijuru kubana yo naryo iteka ryose, ariko mbere y’ibyo azabanza ahane satani, n’inkozi z’ibibi zose.
 
III.5.3. Urupfu
Utazashobora kumva impanda byanze bikunze azahura n’urupfu.
« Abantu bagenewe gupfa rimwe, hanyuma yaho hakaaza urubanza » (Abaheburayo 9: 27). Umuntu udakijijwe afite kamere imwe (ya kera), naho ukijijwe afite kamere ebyiri (kamere ya kera, kamere y’Imana ahabwa mu gihe cyo kuvuka ubwa kabiri). 
Bakunze kuvuga ngo:  « umuntu udakijijwe avuka rimwe agapfa kabiri ». (apfa urupfu rw’umubiri n’urupfu rw’umwuka); naho ukijijwe avuka kabiri agapfas rimwe (avuka mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’Umwuka).
Gupfa rero mu buryo bw’umubiri bireba buri wese muri twe.
 
Ariko se urupfu ni iki?
Bibliya itubwira ko umuntu yitwa umupfu igihe umubiri udafite umwuka. Reba na Matayo 10 :28; Luka 12 :4.
Ni ukuvuga rero ko urupfu rw’umubiri ari ugutandukana kwawo n’umwuka. Ni iherezo ry’ubuzima bw’umubiri. Urupfu rw’umubiri ntabwo ari ukurekeraho kubaho, ahubwo urupfu rutuma winjira mu yindi si ifite ubuzima.
Abizeye Yesu batandukanijwe n’imbaraga ndetse n’ubwoba by’urupfu. Barahembuwe kandi baguma mu busabane n’Imana, kandi bafite ubugingo buhoraho. Yohana 3 :16; 6 :40; Abaroma 5 :17-21; 8 :23; 1Abakolinto 15 :26; 51-57; Ibyahishuwe 20 :14; 21 :3-4. Kuri bo urupfu ntabwo ari iherezo, ahubwo ni itangiriro ry’’buzima butunganye bw’’teka (1Abakorinto 15: 15; 2Abatesaloniki 1: 17; Abaroma 8: 11; 1 Abatesaloniki 4: 16,17; Yohana 11: 27).
Kuri iyi ngingo y’urupfu rero, nk’uko twatangiye tubireba, nyuma y’urupfu hari urubanza. Kubeera iyo mpamvu rero, buri wese yari akwiye kwita ku iherezo rye nyuma y’urupfu. Ni ukuvuga ko imbere yacu hari ibintu bibiri bidutegereje:
  1. Urupfu, cyangwa
  2. Impanda y’imperuka.

Nyuma y’urupfu hari urubanza, na nyuma y’impanda hari urubanza, wabyemera utabyemera.
Muri urwo rubanza kandi NTAWE UZAJURIRA (kuko ntawe uri hejuru y’Imana).
 
III. 5. 4. Imbaraga ziri mu kwizera

Abatizera Kristo, kimwe n’abamwizera, abenshi duhuriye kuko twemera Imana.  Umugambi w’iki gitabo ntabwo ari ukwishyira heza, ahubwo ni ugushyira ukuri ahagaragara, tugendeye muri Bibiliya, Ijambo ry’Imana. Twagombye kuvuga ngo: « Ni amahoro ni amahoro », kuko turabakunda mwese, idini urimo iryo ari ryo ryose, ariko Bibiliya ntiri bubitwemerere, kuko nyuma y’’urupfu hari ibikomeye. Dore nawe: 
« Utizera Yesu amaze gukirwaho iteka » (Yohana 3: 18)
« Ariko ukundaa wese Iyabyaye, akunda n’uwabyawe na yo » (1Yohana 5: 1)
« Naho utizera Imana, aba ayise umunyabinyoma, kuko atemeye, ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo (1Yohana 5: 10).
« Tumenye Iy’ukuri, kandi turi mu y’ukuri, kuko turi mu mwana wayo Yesu Kristo. Iyo niyo
Mana y’ukuri, n’ubugingo buhoraho » (1 Yohana 5: 20)
« Kuko, duhamije ko umuntu atsindishirizwa no kwizera, aari imirimo itegetswe n’amategeko » (Abaroma 3: 28).
Birakwiriye ko abataramenya Yesu bamumenya. Birakwiriye ko abantu bamenya icyatumye Kristo apfa.  Ni ngombwa ko buri wese amenya ko hari impano y’agakiza, ashobora kwakira mu KWIZERA gusa (imirimo iza iherekeje ukwizera)
Muri ubwo buryo bwonyine, niho umuntu acika umuriro utazima.  Umurimo w’Itorero ryaa
Kristo ubundi, ni ukwamamaza no kumenyesha abantu ko muri we harimo agakiza kubwo Kwizera. Itorero rya Kristo tuvuga tumutegereje, ndetse dufite amatsiko menshi, yo kuzamubona. Ibyo ni byiza, ariko yavuze ko azaza ari uko ubutumwa bwiza buzaba bwamaze kugera no kwigishwa amahanga yose (bwageze kuri buri wese) Ese aho uwanyuma ugomba kumva ubutumwa si wowe usabwa kubumugezaho? (Reba Matayo 24: 14)
Ubutumwa bwo kwizera nibwo bwonyine bwo kuvuga. Kujyana ubutumwa bundi ni ukwikururira umuvumo w’Imana (Abagalatiya 1 :8-9). Ubutumwa nyakuri ni agakiza kaboneka kubwo kwizera Yesu Kristo (Yohana 14: 6).
Hatamenetse amaraso ntihaariho kubabarirwa ibyaha. (Abaheburayo 9 :22). Yesu yamennye amaraso ye, y’igiciro kinshi, kugira ngo ibyaha byose tubibabarirwe (1Yohana 1: 17). Ayo maraso atugirira akamaro iyo twizeye nyirayo. Niba imirimo myiza itaduha agakiza, tumenye na none ko ifite umwanya w’ingirakamaro iyo tumaze gukizwa (Tito 2: 14).
Ntabwo dukizwa n’imirimo myiza, ahubwo dukizwa kugira ngo tuyikore. Gereranya umurongo wa 9 n’uwa 10 w’Abefeso 2.
Abavutse ubwa kabiri nibo bonyine bashobora gukora umurimo ushimisha Imaana.
Imbaraga ukwizera kwari gufite ejo, n’uyu munsi nizo gufite kuko na Yesu uko yahoze ejo, n’uyu munsi niko ari, kandi niko azaghora.
« Abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana » (Yohana 1: 12).
 
III. 5. 5.  Inama zigirwa Itorero rya Kristo

Umugeni wa Kristo ari mu matorero yizera Kristo. Amatorero akwiye kugira iyerekwa ry’uko mu by’ukuri Itorero rya Kristo ari rimwe kandi ritagaragara. Itegeko ry’Umwami « Mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese, n’Umwana, n’Umwuka Wera: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose » (Matayo 28:
19, 20) rigomba gushyirwa mu bikorwa. 
Imwe mu nzitizi Iwtorero rihura nazo ni imyizere imwe n’imwe igenda itanduka Abakristo.
Ntabwo byumvikana ukuntu abamera Imana imwe mu Butatu (Data wa twese, Yesu Kristo, Umwuka Wera), bakaba bizera yesu nk’umukiza n’umwami, bakaba bemera imbaraga z’Umwuka Wera, bakemera umusaraba wa Yesu ndetse bagendera kuri Bibliya Yera, batagira ubushobozi bwo kwegerana ngo bahurize imbaraga hamwe bahesha Imana icyubahiro ari nako bakoza satani isoni. Ntabwo tuvuze ko bashinga Itorero rimwe bakumvikanaho, ahubwo turavuga imikorere ya rusange igihe byaba bibaye ngombwa; cyane cyane mu bijyanye n’Ivugabutumwa, n’amasengesho. Kuko niba dushingiye kuri Yesu Kristo n’umusaraba we, ijambo ryo muri bibliya dukunze kuvuga ni UKWIZERA, dore ko rinaboneka mu isezerano Rishya inshuro hafi 500. Iby’ingenzi kandi ari nabyo byinshi amatorero yemera Kristo abihuriraho. Ngirango dukwiye kwima agaciro ibike bidutanya, maze tugaha agaciro iby’ingenzi biduhuza. Twongere tubisubiremo, UBUTUMWA NYAKURI ni ubu: Agakiza kaboneka ku bwo KWIZERA Yesu Kristo. Ubundi « butumwa » cyangwa amadini bishobora gushyirwa mu matsinda atatu manini:
  1. Umuntu akizwa n’imirimo ye myiza, umwifato we mwiza, ubupfura bwe. Muri ibyo twavuga:
    1. Imihango y’idini: nk’umubatizo, gukomezwa, komuniyo, penitansiya, amasengesho, n’ibindi.
    2. Kugendera ku mategeko cumi cyangwa andi mabwiriza y’ubuzima. 
    3. Imirimo myiza: gufasha abakene n’abatishoboye, gutanga impano, kugerageza gukora neza, 
    4. Kuba umunyakuri n’umunyamurava, kuba indakemwa mu mico.
  2. Umuntu akizwa no kwizera Yesu Kristo ugeretseho imirimo myiza ivuzwe haruguru.
  3. Umuntu akizwa no kwizzera Yesu Kristo byonyine, ariko kugira ngo adatakaza agakiza, agomba guhora akora imirimo myiza.

Ibyo byose binyuranije n’Ijambo ry’Imana. Soma Abaroma 4 :5: « Ariko rero udakora, ahubwo AKIZERA utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwaniriza no gukiranuka » (Abaroma 4 :5). Reba n’Abagaratiya 3 :3.
 « Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no KWIZERA. Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera; ariko rero uyakomeza azabeshwaho nayo » (Abagalatiya 3 :11, 12). 
Reba Abaroma 3: 23, 10-12.
« Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira » (Abefeso 2: 8-9). Soma na Tito 3 :5. 
« Niyo ibaha kuba muri Kristo, waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka, no kwezwa no gucungurwa: kugirango bibe nkuko byanditswe ngo: « Uwirata yirate Uwiteka » (1 Abakorinto 1: 30-31).
Torero rya Kristo, muze turenge ibidutandukanya, dukomeze kwizera, ko baanga ry’agakiza, aho bibaye ngombwa dukorere hamwe, tutavuye mu matorero yacu, tugeze ubutumwa kubatarabwumva, n’umuntu uzaheruka ugize itorero rya Kristo bamugeraho, bityo dutebutse kuza k’Umwami wacu no kuzamurwa ku Itorero. Tubwirize abantu bo mu mahangaa yose ubutumwa bwiza, bwo kwizera Umwami Yesu, abantu bamenye IBANGA ry’agakiza, bizere, bakizwe, tuzabamurikire Imana.
« Si ngombwa ko twese dutekereza kimwe kuri buri kintu, kugirango tubashe guhimbariza hamwe. Ubumwe mu by’ingenzi, UMUDENDEZO MU BISIGAYE, ariko cyane cyane urukundo, rube ikiranga-ntego cyacu. »
Amatorero kandi ahirimbanire kugira ibihe bihagije byo gusengera hamwe. 
«Umwanzi w’Imana aduha urw’amenyo iyo tugerageza gukoresha imbaraga zacu ngo duhindure isi, ariko ahubwo ahindishwa umushyitsi no kubona umuto mu bakristo ari ku mavi.
    
UMWANZURO
 
Mu gusoza iki gitabo, turashaka kuvuga mu ncamake, ibikubiye muri cy, kugirango wowe ugisoma ubashe kuvanamo iby’ingenzi.
Mu gicee cya mbere, twerekanye mu buryo burambuye ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Ibyo twabitewe nuko hari bamwe bavuga ko batayemera nka ryo. Mu gusobanura rero ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, turatekereza ko abayishidikanyaho noneho batakongera gukerensa ibikubiye muri yo, cyane cyane kubivuga kuri Yesu, dore ko byose ari nawe bishingiyeho kandi bigenda bigarukaho. 
Twagaragaje uburyo Bibiliya ubwayo nayo yitangira ubuhamya yuko ari Ijambo ry’Imana, tubyerekanisha « guhishurwa kw’Ibyanditswe », ukuntu Imana ishobora kwihishurira umuntu ikoresheje ibyaremwe, n’umutima-nama w’umuntu, kubonekerwa, inzozi n’amayerekwa, kumva ijwi, ibitangaza n’ibimenyetso, n’ihishurwa ry’Imana binyuze muri Yesu Kristo.
Uretse ibijyanye n’ihishurwa twavuze, no « Guhumekwa kw’ibyanditswe » ku nkomoko y’ihumekwa, dukurikije 1 Abakorinto 1 na 2 n’ibyo intumwa Petero yahamije, n’uburyo Imana yagiye ivugana n’abahanuzi bayo.
Igika cya kabiri, twagishoje tuvuga ku butware bw’Ibyanditswe Byera. Twahereye ku buhamya bwa Bibiliya, dukurikizaho guhamya kw’intumwa tuvuga no ku myizerere ivuguruye. 
Ubutware mu gihe cya none, amadini anyuranye ntabuvugaho rumwe yose, twatanze urugero kuri Kiliziya Gatolika. 
Twasanze ari ngombwa ku kuvuga ukuntu Imana yihinduye umuntu, hanyuma igice cya mbere tugisoza tuvuga mu ri make ku bivugwa muri Bibiliya muri rusange. Igice cya kabiri, twibanze ku kwizera, dusobanura KWIZERA icyo ari cyo. Twasanze hari impamvu kandi zikomeye, zituma biba ngombwa ko umuntu yizera Yesu nk’Umukiza n’Umwami. Icya mbere ni uko hariho Imana, Imana kandi Yera, idutegeka ngo tube abera nkuko nayo ari
Iyera. 
Ikindi ni uko umuntu ari umunyabyaha, igikurikiyeho ni uko icyaha kiriho, kandi kikaba kigomba kubonerwa umuti, kuko Imana yanga icyaha. Yesu Kristo rero azaza nk’umuti ku cyaha, ariko abigirira gusa umwizeye. Twashoje iki gika, tugerageza kuvuga Yesu Kristo uwo ari we. 
Muri icyo gice cya kabiri, ku gika cya kabiri, twavuze ku mateka y’umusaraba wa Yesu. Igika cya gatatu, twagerageje gusobanura ku kuntu kwizera gukorwa, cyane cyane tugaragaza ko Yesu ariwe banga ryo kwizera. 
Mu gikagikurikiyeho, twavuze kuri bimwe biboneka iyo umunyabyaha yizeye, tugaragaza ko icyo umuntu akora ari ukwizera, naho ibyinshi bigakorwa n’Imana, kandi byose mu gihe kimwe. Mu gika cya gatanu, twasobanuye ukuntu isi ituwe n’abantu n’abatizera, Abizera n’abanyamwuka, n’abizera b’abanyamubiri, abo bose nibo twise abantu batatu. Igika cya gatandatu, kivuga ku kubyarwa ubwa kabiri. Twabisobanuye mu buryo burambuye,
tugaragaza igihe bibera, n’uko bikorwa n’
intego yo kubyarwa ubwa kabiri. Mu gika gikurikiyeho, twasanze ko iyo umuntu amaze kwizera, akavuka ubwa kabiri agirana isano n’Imana, kandi akagirana ubusabane nayo.  Twagaragaje ko hariho abantu batatu mu buryo bw’umwuka. Uweo twahereyeho ni umuntui utari umukristo, ntagira Yesu mu bugingo bwe ntarizera. Uwa kabiri ni umukristo uyoborwa n’umwuka, afite Yesu mu bugingo bwe, yamaze kwizera kandi asabana n’Imana. Uwa gatatu, ni umukristo wiyobora, ufite Yesu mu bugingo bwe, yamaze kwizera, afitanye isano n’Imana, ariko ntasabana nayo. 
Twasobanuye isano icyo aricyo, dusobanura, ubusabane icyo ari cyo. Mu gika cya munani twerekanye ukuntu Bibiliya iduhamiriza ko Uwizeye by’ukuri atarimbuka, ahubwo ko afite ubugingo buhoraho. Bityo uwamaze kwizera by’ukuri afite ubwishingizi bw’Ijambo ry’Imana, ntakwiriye gushidikanya ku gakiza ke.
Mu gika gikurikiyeho, turabona ko agakiza k’uwizeye karinzwe, gafite umutekano wuzuye. Twamaze impungenge abakristo bizeye by’ukuri, kandi bagahora bahagaritse umutima.
Mu gika cya cumi, twagaragaje ko umuntu wera atangira ubuhamya abizeye Yesu Kristo by’ukuri. Twatangiye tuvugta Umwuka Wera uwo ariwe. Twasanze ko Umwuka Wera afite ibiranga – Mana byose by’Imana, ndetse Umwuka Wera ni umwe mu butatu bw’Imana imwe. Twashoje twerekana uko Umwuka Wera atangira ubuhamya abizera bose.
 Mu gika gikurikiraho, twasobanuye dushingiye ku Ijambo ry’Imana ko byose bishobokera uwizeye. Twasanze ko abizera by’ukuri bakwiye kwirinda gushidikanya ku Mana yabo, kuko byose bishobokera abizeye.
Mu gika cya cumi na kabiri twasanze ko kwizera gukurura ibitangaza. Twabigaragarishije ibitangaza Imana yagiye ikorera bamwe mu batubanjirije mu kwizera.
Mu gika gikurikiyeho, twavuze ku byitegerezo nyakuri nkuko tubibona mu Baheburayo 11, duhereye kuri Abeli ukageza ku muhanuzi Elisa. Twagiye dutanga ubusobanuro kuri buri wese twavuzeho. Ubundi kwizera kujyana no kwihana by’ukuri. Twatanze zimwe mu ingero z’abantu b’Imana bagaragaje kwihana by’ukuri. Twarangije twerekana kuba umwigisha wa Yesu icyo aricyo. N’icyo bisaba. Iyo urebye neza, usanga kuba umwigishwa wa Yesu atari umukino, ariko nubwo bimeze bityo, dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga (Abafiripi
4: 13)
Mu gika cya 14, twavuze ku by’ingenzi ku mateka y’Itorero, mbere yo kwinjira mu cyiciro kivuga ku batizera Yesu. Twatangiye tuvuga uko ibihe byagiye bisimburana, ndetse n’ibihangange byagiye bitegeka isi muri ibyo bihe, twavuze gato kuri Kiliziya, ku bwami bwa Roma, ku mwami w’abami Konstantini, ku kuntu bapaganishije Itorero, dukomeza tuvuga ku gutotezwa kw’Itorero, n’ukuntu abakristo bishwe urubozo, ku myobo y’ubwihisho y’abakristo (les catacombes), hanyuma dusoza igika, tuvuga ku ntamba.ra zabaye hagati y’Abislamu n’Abakristo
Mu gika gikurikiyeho, twagaragaje umwanzi w’Imana uwo ari w, twerekanye n’abamutiza umurindi, babizi cyangwa batabizi. Twabonye ko umwanzi w’Imana mu by’ukuri ari Satani. Twifashije Bibiliya twerekana Satani uwo ariwe n’uko akora. Twavuze kuri Antikristo, ku mubare « 666 » (Umubare w’inyamaswa). Twavuze ku nyamaswa- ngwe, ku bihangange by’isi byo mu bihe bya Bibiliya, ku nyamaswa- ntama, ku gufatanya kw’inyamaswa-ngwe n’inyamaswa-ntama, twavuze kuri Babuloni no gusenyuka kwayo hanyuma turangiza tuvuga ku myizerere y’amadini amwe n’amwe atiza Satani umurindi.
Mu gika cya cumi na gatandatu, twavuze ku madini atizera Yesu, dutanga urugero ku ba
Iyislamu, hanyumas tuvuga no ku madini avuga ko ari « amakristo », ariko ntiyemere ko Kristo ari Imana, ntiyemeren’ubutatu bw’Imana imwe.  Rimwe muri ayo afite imyizerere imeze ity, twatanze, urugero ku Bahamya ba Yehova. Iri dini ry’Abahamya ba Yehova, ntiryemera ihumekwa, n’ubusobanuro bw’Ibyanditswe Byera, k’ubumana bwa Kristo, ntiryemera kuzuka kwa Yesu, ntiryemera, kubaho k’Umwuka Wera ndetse n’umurimo we. Abhamya ba Yehova ntibemera ko hariho kurimbuka k’umuntu upfuye atizeye Yesu, ngo nyuma y’urupfu hari amahirwe ya kubona agakiza kuri bose ngo keretse umuntu uzirangaraho icyo gihe (nyuma y’urupfu) Ntibemera kubaho k’umuriro utazima, ngo Imana ni nziza cyane birenze, kuburyo itakwemera ko habaho umuriro w’iteka. Bafite n’ikibazo kukugaruka kwa Yesu, no ku mugambi w’Imana kuri Israyeli no ku Itorero. Twashoje tuvuga ku bindi biranga Abahamya ba Yehova.  
Mu gika gikurikiraho, twavuze ku myigishirize inyuranye itangwa muri amwe mu matorero yemera Kristo. Aha, ntabwo duhakana ko ayo matorero yizera Yesu, ahubwo turashaka kwerekanaicyo Bibiliya ivuga ku Isabato ndetse n’umubatizo. Igitambo cya Kristo, Bibiliya itubwira ko cyuzuye. Amaraso ya Yesu afite ububasha bwo gukuraho ibyaha byose kuri buri wese wizeye Yesu. Ntabwo rero igitambo cya Yesu cyitwa ko cyuzuye ari uko ushyizeho Isabato.  Kugabanya agaciro k’amaraso ya Yesu. Ni umutego ukomeye cyane Satani yateze abakristo bamwe na bamwe. Iyo umaze kumenya agaciro k’amaraso ya Yesu Kristo ni naho ubasha gusobanukirwa uburemere bw’icyaha cyo kumva ko hari uruhare rwawe wayongeraho. Ese ubundi ubwo agakiza kaba kakiriimpano »y’Imana? (Abefeso 2 : 8-9) Ese iyo umuntu aguhaye impano hari uruhare uba uyigizeho uretse kuyakira? Impano ya Yesu tuyakiriza ikiganza cyo « Kwizera ». Iyo ikiganza cyawe ugipfumbatishije isabato ntubasha neza kwakira agakiza, kuko ntawakwakiriza impano ikiganza gipfumbase. 
Twasobanuye n’impamvu abakristo baruhuka ku cyumweru. Twerekanye kandi ko Yesu atabuzwaga gukora ibitangaza n’uko ari ku Isabato.
Inyigisho yavuzwe na none ni umubatizo Kimwe n’Isabato, abakristo bakwiye kubatizwa, ndetse mu mazi menshi, ariko ntibubake ku mubatizo. Umukristo ufite ikiganza gipfumbase umubatizo « w’amazi menshi » n’ubwo natwe ariwo twemera- ntazoroherwa no kwakira impano y’Imana.
Rambura ikiganza cyawe cyo kwizera maze wakire impano y’agakiza, Imana iguhera ubuntu. N’udafite ifeza nawe naze… mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi (Yesaya 55: 1). Twakomeje twerekana, amoko y’imibatizo avugwa muri Bibiliya, ndetse twifashishije n’Ijambo ry’Imana, tugerageza gusubiza ikibazo kizbaza niba umubatizo waba utanga agakiza. Turangiza dusobanura ko, dushingiye kuri Bibiliya, umubatizo w’amazi menshi ariwo ukwiye gukoreshwa.
Igice cya gatatu. Igika cya mbere, kiravuga ku iherezo ry’abatizera Yesu. Twahereye ku Iherezo rya Satani, dukurikizaho urubanza rwa nyuma. Twagaragaje ko aho bamwe bateze amakiriro, ari naho bita « Prigatori » hatabaho.
Hari ingingo ikomeye n’abigisha benshi badakunze kuvugaho ku buryo burambuye – ntituzi impamvu- ariyo: « umuriro utazima ». Dutekereza ko Satani nawe akora ibyo ashoboye byose ngo uwo « muriro » utavugwaho kuko azi ko mu gihe abantu baba bamaze gusobanukirwa n’uburemere bw’icyo kibazo, bakwihana, bakizera Umwami Yesu, bagahunga uwo muriro, bityo bakaba baramucitse kandi icyo akaba aricyo atifuza, kuko yifuza kuzarimburanwa n’umubare munini w’abantu uko bishoboka kose.
Twagerageje rero kuvuga ku muriro utazima, ku buryo burambuye. Twasobanuye uwo muriro icyo aricyo.  Tuvuga icyo Gehinomu ari cyo, tuvuga ku kubabaza k’uwo muriro, tuvuga ko igihano kizatangwa hakurikije ibyo umuntu azaba yarakoze, tuvuga igihe icyo gihano kizamara. Turebera hamwe dukurikije Ijambo ry’Imana, ukuntu abantu bahunga umuriro w’iteka.
Igika cya kabiri kirerekana ku mbaraga ziri mu kwizera, n’uruhare rwacu muri iki gihe twitegura kugaruka kwa Yesu no kuzamurwa kw’Itorero.
  1. Inama tugira « abanyedini sa »: Twerekanye ko icya ngombwa atari idini, ahubwo ko buri wese akwiye guharanira kwakira umwami Yesu mu bugingo bwe kubwo kwihana no kumwizera. Ntabwo tuvuze ariko ko umuntu atagira Itorero abarurirwamo kuko ibyo nabyo ari byiza. 
  2. Inama tugira « Itorero » rya Kristo ni ukwegerana, bakima agaciro ibibatanya kuko ibibahuza aribyo bikomeye kandi dutekereza ko ari byo byinshi. 

Bakwiye guhuza iyertekwa ryo kugeza Ubutumwa Bwiza mu mahanga yose,   bereka buri wese Imana, bashyize imbere ko ibanga ryo kujya mu ijuru riri gusa mu KWIZERA  YESU KRISTO, maze umuriro w’iteka ukazajyamo ubusa – cyangwa bake- maze ijuru rikazuzura.
  1. Inama tugira buri mukristo wese wakijijwe ni ukwikorera umusaraba we akihanganira isoni zawo no kubabazwa – uko bukeye agakurikira Yesu, kandi inshingano ye y’ibanze ya buri munsi ikaba iyo KWAMAMAZA YESU KRISTO.

« Umwanzi w’Imana aduha urw’amenyo iyo tugerageza gukoresha imbaraga zacu ngo duhindure isi, ariko ahubwo ahindishwa umushyitsi no kubona umuto mu bakristo ari ku mazi.
    
« Umwanzi w’Imana aduha urw’amenyo iyo tugerageza gukoresha imbaraga zacu ngo duhindure isi, ariko ahubwo ahindishwa umushyitsi no kubona umuto mu bakristo ari ku mavi.