Kugirango tumenye neza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, ni ngombwa ko tumenya amateka y’Ibyanditswe Byera.

I.1. GUHUMEKWA.

I.1.1. Ubusobanuro.

Ihishurwa ni umurimo Imana ikora kugirango yimenyekanishe ku byaremwe byose.

Guhumekwa ni ubutware bw’Umwuka Wera, mu gushyira ibitekerezo bye mu banditsi b’Isezerano rya Kera, n’Isezerano Rishya, kugira ngo bamenyeshe, kandi bandike mu buryo buzira ikosa, kandi bafite ubutware, Ubutumwa bahawe n’Imana.

Guhumekwa kwa kabiri ni umurimo w’Umwuka wera, mu kuvugisha mu buryo bw’Umwuka no kuzuza umwuka w’abanditsi b’abantu, akabayobora kuburyo bategura Ibyanditswe bihumetswe, bidashobora kubeshya no kwibeshya, Igitabo cy’Ijambo ry’Imana, kandi Umwuka w’Imana abana na cyo iteka, ubudatandukana. 

I.1.2. Guhumekwa kw’Ibyanditswe (Inspiration)

Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana ({{2 Timoteo 3:16}}), Ibyanditswe Byera ni Ijambo ry’Imana ({{2 Timoteo 4: 2-4}}). Satani yahereye kera kose arwanya Ijambo “Imana yavuze mu by’ukuri ko…” ({{Itangiriro 3:1}}). 

Nyamara dushobora kwemeza hamwe na Kristo ko “Ijambo ryawe ni ukuri” ({{Yohana 17:17}}). Twe kuzajya tuvuga nka Pilato ngo: “Ukuri ni iki?” ({{Yohana 18: 18}}).

Tugiye kurebera hamwe icyo Bibilia ubwayo ivuga ku guhishurwa, no guhumekwa byayo:

I.1.3 Guhishurwa kw’Ibyanditswe (révelation)

I.1.3.1. Kuki guhishurwa gukenewe?

Umuntu ku isi, ariho mu buryo imitekerereze ye igenda rimwe na rimwe inyuranya n’iy’abandi. Kubera ko afite ubwenge ndetse n’uburyo bwo kubona ibintu, usanga ahora akeneye kumenya impamvu n’akamaro ko kubaho kwe, inkomoko y’ikirere n’imiterere y’Uwamuremye. 

Mu by’ukuri, usanga azengurutswe n’umwijima. Yakwisubiramo, agasanga adashobora gusubiza n’ibibazo bimugeraho kandi bimwegereye: akomoka he? Kuki ari umuhigo w’imibabaro n’urupfu? Ese hari igihe azigera abona umunezero n’amahoro? Nyuma hazaba iki: kurimbuka, urubanza, cyangwa ubugingo buhoraho? Ariko cyane cyane: ese Imana iriho? Niba ari ko bimeze, kuki iri kure yacu? Kandi se tuzashobora gute guhura nayo?

Amadini yose, n’ibitekerezo bihanitse by’abanyabwenge (philosophie), ni ubuhanga bw’imbaraga z’icyifuzo umuntu afite, aricyo gushakisha ukuri, no kumenya Imana. Dushobora kwemeza ko ubwo bushakashatsi ari ntacyo bugeraho kigaragara, ndetse rimwe na rimwe bigakurura akaga.

Kugira ngo umuntu agere ku kumenya ubwenge nyakuri, biramukwiriye kwakira ihishurwa riva mu ijuru, ahanini kubera impamvu ebyiri zikurikira:
  1. Imana uko iteye ntishyikirwa no kumenya gusanzwe kw’ibyaremwe.

Gushobora byose kwayo, kubaho kw’iteka kwayo, ubutungane bwayo bwihariye, ntibibasha ubwabyo gushyikirwa n’ubwenge bwacu bufite aho bugarukira. Reba {{Yesaya 55:9}}. Umucyo wayo ntuhangarwa. Nta muntu n’umwe wari wabona Imana, nta n’ushobora kuyibona ({{1 Timoteyo 6: 15-16}}). Ni ibintu byumvikana ko umuntu ashoboye gusobanukirwa Imana uko yakabaye, yaba abaye Imana ubwe {{Yesaya 45 :10}}, ariko Imana ishimishwa no kwihishura. Yaremye umuntu mu ishusho yayo kugirango ayimenye, ayikunde, ayiheshe icyubahiro.
  1. Mu kugwa kwe, umuntu yatandukanijwe n’Imana.

Amaze kwirukanywa muri Paradizo, kuva icyo gihe ari mu rupfu rw’umwuka ({{Itangiriro 2 :17}}; {{Itangiriro 3: 24}}; {{Abefeso 2: 1-5}}), n’urw’ubuhumyi. Reba {{1 Abakorinto 2: 14}} na {{2 Abakorinto 4: 4}}. 

Umuntu w’umunyabyaha aba atarahindurwa mushya, ntashobora kureba ubwami bw’Imana cyangwa ngo abwinjiremo. Ibyo kugirango bishoboke birasasba ko umuntu abyarwa ubwa kabiri, mu kwakira ihishurwa riva mu ijuru. Reba {{1 Abakorinto 2: 9-10}}.
  1. Ese Imana ishobora kwihishurira umuntu?

Mu yandi magambo, ese ihishurwa ubwaryo ririho? Abanyabwenge bamwe babihakanye bavuga ngo: ni gute ibidashira bishobora kuvugana n’ibishira, kandi ibyo byashoboka bite hagati y’Umuremyi n’ibyaremwe? Reba {{Zaburi 19: 4-5}}.

Ihishurwa, byanze bikunze ni igikorwa cy’Imana, nkuko ibitekerezo nyakuri by’umuntu bidashobora guhishurwa n’undi muntu uretse nyirabyo ({{1 Abakorinto 2 :11}}). Bibiliya itugaragariza hose ko Imana itwiyegereza, ngo ivugane na twe, kandi ko umunezero wacu uruta iyindi ari ukuyitega amatwi. “Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga” ({{Yesaya 1: 2}}). 

Ikiremwa ntigishobora kubaho, Umuremyi wacyo atabigizemo uruhare, kandi umuntu wamaze guhindana, nta kindi cyamukiza uretse ihishurwa ry’Ishobora byose ubwayo. “Ubugingo buhoraho ni uko bakumenya wowe Mana y’ukuri yonyine bakamenya n’Uwo watumye, ari we Yesu Kristo” ({{Yohana 17: 3}}).
  1. Amahishurwa abiri y’Imana.

Imana y’ubushobozi n’urukundo, ishaka kwimenyekanisha no gukunda ibiremwa byayo. Irabyigaragariza, kandi ikimanura kugeza aho ibitekerezo by’abantu bibasha kuyishyikira.

Mbere yo kugwa k’umuntu, yari yahishuye Iyo ari Yo, ndetse n’uko iteye.

Ihishurwa ry’Imana mu byaremwe.

Mu by’ukuri, ukwera kutaboneshwa amaso kw’Imana, ubushobozi bw’iteka, n’ibindi…, kuva isi yaremwa, dusa n’aho tubyitegereza n’aya maso yacu, cyane cyane nk’iyo usomye {{Abaroma 1: 19-21}}; {{Zaburi 19: 2-5}}.

Dukwiye kumenya ko turi bato cyane ugereranije n’ibyo Imana yaremye, nayo ubwayo. Reba {{Zaburi 8: 4-5}}; {{Yesaya 40: 12, 5}}.

Imana yaretse amahanga yose yikurikirira inzira zayo bwite n’ubwo itahwemye gukomeza kubigisha Iyo ari yo, ibagirira neza, ibavubira imvura iva mu ijuru, ikabaha n’ibihe by’uburumbuke, ikagenda ibaha ibyo kurya bihagije, kandi ikuzuza imitima yabo ibyishimo (Ibyakozwe 14: 15-17).

Iyo Mana “yashatse ko abantu bayishaka, kandi ko bagerageza kuyibona bagombye gukabakaba, n’ubwo itari kure ya buri wese muri twe, kuko ari muri Yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho” (Ibyakozwe 17: 27-28). Kugirango umuntu ahinyure iby’Imana ni uko yaba ari impumyi, cyangwa yigize yo ku bushake. Reba Zaburi 14 :1; Abaroma 1: 18-22. Tureke kwiyobagiza. Soma Abaroma 1: 25.

Tuvuge ko kwihishura kw’Imana mu byo yaremye kuduhagije. Gutuma umuntu abona ubushobozi, ubuhanga buhanitse, no kubaho kw’iteka kw’Imana, ariko ntikwerekana neza isura y’Imana, ukwera kwayo, gukiranuka kwayo, cyangwa se cyane cyane urukundo rwayo rucungura abantu, n’imigambi yayo y’iteka kuri twe; ikitwemeza ko bimeze bityo ni ukuntu bamwe bafite ukundi babona ibintu, ndetse n’imitekerereze inyuranye cyane n’ibyo Ijambo ry’Imana ritubwira, hamwe na hamwe. Abo ni nk’abakuru b’abanyebabuloni, abanyegiputa, abaroma kimwe n’abayisilamu, abahindu, ababudiste, n’abandi. Birakenewe ko isi imurikirwa n’umucyo.

Ijwi ry’Imana mu mutima-nama.

Paulo atubwira ko umuntu agira ijwi ry’Imana, rivugana n’umutima-nama we. Soma Abaroma 2: 14 –16. Irema umuntu mu ishusho yayo, Imana yamuhaye ubugingo n’umwuka. Ingingo nkuru z’amategeko y’Imana zashyizwe mu mutima we; kumenya akamaro k’ibyiza, n’ibyishimo byo gukora neza, kumenya ko ikibi kirwanya ubushake bw’Imana, kugira umutima wicira urubanza, kugira icyifuzo cyo gukiranuka, kumenya ko ibyo ukora Imana Umuremyi izabikubaza; ikaguhemba mugihe uzaba wakoze neza, ikaguhana mu gihe uzaba wakoze nabi. Birashoboka ko umuntu yakwihindura mubi, agacecekesha umutima-nama we. Umuntu ku giti cye cyangwa ubwoko, ashobora kujya kure cyane ya za ngingo nkuru. Uretse n’umuntu mukuru, n’umwana muto iyo akoze icyaha arabimenya, kabone naho cyaba ari gito. Urugero: iyo asuzuguye, iyo yibye, iyo abeshye mu buryo butaremereye. Niyo mpamvu ku isi nzima, amoko yose usanga ashishikajwe bikomeye no kubona icyayabera inshungu y’ibyaha byayo. Mu buryo wenda bunyuranye, amadini y’abantu yerekana ubugome bw’umuntu wacumuye ku Mana. Amake cyane muri yo niyo atigisha abantu ku byerekeye igitambo kiva amaraso, kishwe, bagamije kugitura Imana cyangwa ibigirwamana mu mwanya w’umuntu wakoze icyaha. Ijambo “hatamenetse amaraso ntihariho kubabarirwa ibyaha” urebye ntiryavuye ku bantu, kuko tubona ko ahubwo ari ihishurwa Imana yahaye abakurambere bacu bakimara kugwa : Kwambara ubusa kwa adamu na Eva kwahishwe n’impu z’inyamaswa, ntagushidikanya zishwe ku bwabo (reba Itangiriro 3 :21 na 1 : 29 ; Abeli yatsindishirijwe n’igitambo cy’inyamaswa z’uburiza zo mu mukumbi we, n’ibinure byazo (Itangiriro4 : 4 ; Abaheburayo 11:4) ; Nowa asohotse mu nkuge, yatambiye Uwiteka ibitambo byoswa (Itangiriro 8 :20-21) n’ahandi. 

Mu by’ukuri; umuntu usobanukiwe n’amahishurwa yombi: iry’ibyaremwe n’iry’umutimanama, ubundi byakagombye kumworohereza kwakira agakiza: mu gihe abonye ubuto bwe agereranije n’imbaraga zaremye isi n’ijuru n’ibirimo byose, aramya umuremyi n’ubwo atamureba, ndetse agahindishwa umushyitsi n’uko atamukiranukira muri byose. Iyo Umwuka w’Imana amaze kumwemeza, yemera ko nta bushobozi na buke afite bwo guhanagura icyaha yakoze, n’ubwo gukora neza, nkuko abisabwa. Ubwo rero yumva ahumurijwe no kumenya inkuru y’uko hari Umukiza uvugwa hose muri Bibiliya, ihishurwa ryanditse. Reba Ibyakozwe 8: 27-38 (inkuru y’umunyetiyopiya), Ibyakozwe 10 :1-48 (Umutware utwara umutwe w’abasirikari, witwa Koruneriyo).

Abapagani b’abakurambere, bateye umuremyi umugongo kugirango baramye ibigirwamana, ibishushanyo, abapfumu, ndetse n’inyamaswa. 

Abapagani bo muri iki gihe cy’amajyambere, bariramya ubwabo, bagashyira hejuru umuntu mu buryo bwo gusuzugura Imana, mu gihe bagitegereje kuramya umuntu udasanzwe, Antikristo. (Abaroma 1 :21-25; 2 Abatesalonike 2: 3-4). Reba 1 Timoteyo1: 19; Abaroma 1:20.

Mu kugira ngo itumenyeshe urukundo rwayo rucungura, Imana yagombye kuduha ihishurwa rya gatatu, ari ryo ry’Ibyanditswe, aribyo Bibiliya.

Mbese, umupagani wabonye gusa ihishurwa ry’ibyaremwe, n’umutima-nama, ashobora kugera ku gakiza?

Paulo abikomozaho avuga ko buri wese azacirwa urubanza hakurikijwe uko yagiye amurikirwa. Reba Abaroma 2 :12.

Kristo yapfuye ku bw’ibyaha byo mu isi yose. Ari ibyakozwe ataraza ku isi, kimwe n’ibindi byakozwe mu bihe, n’ahantu hataragerwaho no kwigisha Ubutumwa Bwiza (reba Abaroma 3 :25). Umwami Imana rero, azamenya uko agirira buri munyabyaha, bikorewe mu rukundo rwe no gukiranuka kwe. Ibingibi ariko ntabwo byatubuza, twebwe abagiriwe ubuntu bwo kumurikirwa n’Imana mu buryo bwose, kugeza umucyo w’Imana kuri buri kiremwa. Mu by’ukuri, kubera imyijima iteye ubwoba biberamo, bangana iki bariya “bapagani bari mu kuri? Imibiri yabo barayihindanije, imitima-nama yabo barayangije, n’imitima yabo yigaruriwe n’imyuka mibi.
  1. Ubwenge bwatuma tugera ku kumenya Imana.

Umuntu watandukanijwe n’Imana no kugwa kwe, yamaze kwanduzwa hose n’icyaha. Ntabwo akiri ikiremwa gitunganye, cyaremwe mu ishusho y’Imana. Reba Abaroma 1 : 21-22 ; 1Abakorinto 2 :14-16 ; 1 :19-20 ; 2 Abakorinto 10 : 5 ; Abakorosayi 2 : 8. Aya magambo uyatekerezeho.

Birumvikana ariko na none ko igihe ihishurwa ry’ibyaremwe, iry’umutima-nama n’iry’ubwenge bitagize icyo bigeraho, inzira imwe iba isigaye yo kumenya Imana ku giti cyawe, kandi by’ukuri, ari ihishurwa Yo ubwayo yishimira kuduha ikoresheje Umwuka wayo.


  1. Inzego z’ihishurwa kuva ku kugwa kwa muntu.

Ako kanya nyuma yo gusuzugura kw’abakurambere bacu, Imana yahise itangira gahunda yo gukiza umuntu. Dukurikije Bibiliya, ntabwo ari umuntu ushaka Imana y’ukuri (Abaroma 3: 11). Icyemezo cyo gushaka undi cyagizwe n’Imana, ishaka ubudatuza intama zazimiye.

Ubugingo buhoraho ni uko bamenya Imana y’ukuri yonyine n’uwo yohereje, Yesu Kristo (Yohana 17: 3). Imana ikoresha ibyabigenewe byose ngo igere ku muntu bavugane, si ku byiza byayo byonyine, ahubwo imusobanurira Iyo ari Yo ubwayo. Reba 2 Petero 1: 3. Icyo gikorwa ariko kiremereye gityo birumvikana ko kitashyirwa mu bikorwa mu munsi umwe, ahubwo byagiye biba bikurikirana, ndetse mu buryo bunyuranye. Reba uruhererekane rwabyo.



– Kubonekerwa (les théophanie: kuboneka kw’Imana).

Biragaragara cyane mu bitabo bya Bibiliya bya mbere. Yazaga ubwayo, cyangwa nka Malayika w’Uwiteka.

 Imana yabonekeye:
  • Aburahamu (Itangiriro 17: 1,22; 18: 1 n’ahandi)
  • Isaka (Itangiriro 26: 2)
  • Mose (Kuva 3: 2-6; 33 :11)
  • Gedeyoni (Abacamanza 6: 12, 14-18 n’ahandi).

Bamwe bibajije niba uriya Malayika w’Uwiteka, wari ufite ibiranga Imana byose, atari ukwigaragaza mbere y’igihe, kandi k’umwanya muto, kwa Yesu Kristo ubwe. Umwana w’ikinege niwe wenyine umenyekanisha Imana (Yohana 1: 18).

Nyamara iyo usomye Kuva 23: 20-21, Imana ivuga kuri uwo Malayika, Utandukanye na bagenzi be, ngo: “Izina ryanjye riri muri we”. Uyu tuvuze haruguru niwe wavuganye na Mose kuri Sinayi (Ibyakozwe 7: 38), ni nawe wakijije Abisirayeli mu byago byabo byose (Yesaya 63: 9).



– Inzozi n’amayerekwa (Kubara 12: 6).



Ingero z’abagiriwe ubuntu bwo kubyemererwa:
  • Yakobo (Itangiriro28: 12-16)
  • Salomo (1 Abami3: 5-15)
  • Danieli (Danieli2 :19,28; 7: 1; 10 :7-8)
  • Yozefu Umugabo wa Mariya (Matayo1: 20; 2 :13, n’abandi).

Kumva ijwi ry’Imana hatiriwe habaho kuboneka kwayo kwihariye

  • Imana isanga Balamu (Kubara 22: 9; 23: 4)
  • Imana yavuganaga na Mose, imbona nkubone, nk’uko umuntu avugana n’inshuti ye (Kuva 33 :11).


Ibitangaza n’ibimenyetso



 Bituma umuntu arushaho gutekereza ku Mana, kandi bikagaragaza imbaraga n’ubushobozi, hamwe no kwera, kubaho, n’ibikorwa by’Imana isumba byose:
  • Igihano cy’umwuzure, no gukizwa kwa Nowa (Itangiriro 6: 9),
  • Gusenyuka kwa Sodomu, no guhungishwa kwa Loti (Itangiriro 19),
  • Igihugu gishya, ibyago bya Egiputa,
  • Inkingi y’igicu, gukira kw’Abisiraeli (Kuva 3 kugeza 15),
  • Ibitangaza byo mu butayu (Kubara), no kwinjira muri Palestina (Yosuwa), n ‘ibindi.




Abahanuzi


Imana yihishuriye abantu batoranirijwe umurimo wayo, ibohereza kubwira ubwoko bwayo ibyo bumvise. 

Uwa mbere mu bahanuzi (cyangwa mu bajyanaga ubutumwa) bakuru ni Mose, uwahishuye amategeko (Kuva 4: 10-12; Gutegeka kwa kabiri 18: 18).

Amayerekwa n’amagambo, akenshi usanga umuntu yabyitiranya. Reba Amosi 1 :1. 

Kera umuhanuzi yitwaga “bamenya” (1Samweli 9: 9); hanyuma icyarangaga abiyitaga abahanuzi ataribo, ni uko ntacyo berekwaga (Ezekiyeli 13: 3). 

Abahanuzi bakoreshwaga n’Umwuka w’Imana.

Reba: Kubara 11: 25,29; 1Samweli 10: 6,10; Nehemiya 9:30, kimwe na Zakariya 7: 12; Ezekiyeli 1: 3; 3: 14, 22,24; Mika 3: 8; 2 Petero 1: 21.

Umurimo w’abo bantu wagize akamaro na none muri Israeli, nyuma y’uko ubu bwoko bwangiye ubutegetsi bw’Imana ubwayo, kandi bukishyiriraho n’ingoma ya cyami (1Samweli 9: 7). Ntacyo Imana ikora itabanje kumenyesha abagaragu bayo (Amosi 3 :7). Umurimo w’abahanuzi na none wari uwo gutegura intambwe ikurikiraho y’ihishurwa (Révélation) ryo kwihindura umuntu kw’Imana, n’umurimo wo gucungura wa Mesiya.

 Ihishurwa ry’Imana muri Yesu Kristo.



Aya mahishurwa yose tumaze kubona yacaga ku bandi bantu, cyangwa mu bundi buryo, ariko ugasanga hari ikibuze. Mu by’ukuri, yavugaga Imana y’ukuri, ariko ikiri kure, kandi itaboneshwa amaso y’abantu, cyangwa se ayo mahishurwa akaboneka mu gihe gito; iyerekwa, ubutumwa bufitiye abantu akamaro, n’ubundi butuma abantu bagira icyo bibwira, ariko byanze bikunze ugasanga hari ikibuze.

Yesaya, umunyamwuka kurusha abandi bahanuzi, nawe yabonaga ko hari ikibuze, ubwo yasakuzaga cyane (reba 45: 15; 63: 17,19). Ariko na none, abona habonetse igisubizo ku bantu b’abanyabyaha. (Yesaya 35: 4).

Yesu Kristo ni Imana yigize umuntu, Jambo uhoraho yihinduye umuntu. Ntabwo ari ihishurwa rishya atuzanira gusa, ahubwo We ubwe niwe iryo hishurwa. (Reba Yohana1: 18; Matayo11: 27, kandi Kristo nawe ubwe aravuga “Yohana 14: 9”.

Afite ibigize Imana byose: ubushobozi bwose, ukwera kutagereranywa, urukundo ruzira inenge, kubera hose icyarimwe, kumenya byose. Reba 1 Abakorinto 1: 30, Abakorosayi 2: 9. 

Ibyo Data wa twese azi byose, Yesu nawe arabizi, kuko we ariwe bwiru bw’Imana …», akaba ahishwemo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya” Abakolosayi 2: 3.

Urwandiko rw’Abaheburayo rushyira mu ncamake amateka y’amahishurwa. “Kera Imana yavuganiye na ba Sogokuru mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose, niwe yaremesheje isi” Abaheburayo1: 1-2.

Muri Yesu, amagambo yose y’Imana yashyizwe mu bikorwa: igitambo cyo ku musaraba cyatumye dusobanukirwa neza n’urukundo, n’ubutabera by’Imana, mu gihe yatanze impongano y’ibyaha byacu. Hanyuma kandi asohoza amasezerano y’ubugingo buhoraho, igihe yazuraga Umwana we mu bapfuye.

Kristo, Imana yuzuye yigaragaje, niwe rero herezo ry’amategeko (Abaroma 10: 4), ariko kandi ni nawe herezo ry’amahishurwa yose. Ni nawe herezo ryayo, kuko Umwuka we ariwo uhumeka buri buhanuzi (1 Petero1: 11; Ibyahishuwe 19: 10), kandi ko kugeza iteka ryose tuzahora tureba “Ihishurwa rya Yesu Kristo”. Ibyahishuwe 1: 1.

Ibyanditswe


Amahishurwa yose tumaze kubona iyo atandikwa, ubu tuba tuyaziho iki, ko abo yahawe batakiriho? Mbere amategeko yandikiwe Abisirayeli, banamenya kandi ubushake bw’Imana binyuze ku Bahanuzi. Nyuma yahoo, Abahanuzi bandika amagambo yabo yari afite imbaraga nk’iz’umuriro. Ubwa nyuma haza inyigisho za Kristo, n’iz’intumwa. Ubwo Butumwa bw’Imana bwarakiriwe, burandikwa bugera no ku bantu.

– Ubuhamya bwa bibiliya


Dukurikije 2Timoteo 3: 16-17, Ibyanditswe byose uko byakabaaye bifite umumaro:
  • Wo kwigisha: Ni ukuvuga gushyiraho urufatiro rw’ukuri kw’Imana. “Kwigisha no gucukumbura ibyanditswe biruta amasomo yose ya tewolojiya n’ay’iyobokamana. Reba Gutegeka kwa kabiri 4: 36; Zaburi 94: 12; Abaroma 15 :4
  • Wo kwemeza: (bivuga kimwe no muri Yohana 16: 8) gukora kuburyo umuntu yemera, kugaragaza ikosa ry’icyahamijwe ko ari ukuri ukoresheje ibimenyetso binyuranye n’ibya mbere, kuburizamo ikosa, kandi burya ikosa niryo ribi cyane kurusha ubujiji. Umuntu afite ubwenge buri w’icuraburindi, n’umutima unangiwe (Abefeso 4:18); birasaba imbaraga z’Ijambo ry’Imana ngo zimufungure amaso, kandi zimwemeze ukuri. Yeremiya 23: 29; Abaheburayo 4: 12).
  • Wo kumutunganya: gusubiza mu nzira iboneye umwana w’ Imana wazimiye, kumwihanangiriza, kumwereka amakosa ye mu rukundo, n’ubutware bw’Imana ubwayo. Umuntu ayoba mu buryo bworoshye mu mibanire ye n’abandi, ndetse n’amategeko y’idini; nka cya giti kikiri gito, akeneye umurezi umwitangira. Reba Zaburi 119: 9,11
  • Wo kumuhanira gukiranuka: Ibi bisobanura kurera abizera, no kubigisha. Ubwo burezi bw’Umwuka, nibwo butugeza ku kigero nyakuri cya Kristo. Ibyanditswe ntibiduhugura gusa mu mitekerereze, no mu ngeso zacu, bigenda bitwereka na none intandaro yo kubaho kw’ibyaremwe. Reba Zaburi 119: 98-99,130; 2Timoteo 3 :15; kugirango umuntu w’Imana abe yuzuye kandi abe afite ubushobozi bwo gukora umurimo mwiza wose, ashyitse, atabuzeho na gato (Yakobo 1: 4).
  • Guhumekwa kw’Ibyanditswe, ni igitangaza cy’Imana.

Twashobora kumenya iki nibura ku ruhererekane rw’ihumekwa?

 Inkomoko y’ihumekwa, dukurikije 1 Abakorinto 1 na 2:
  • Hari ugutekereza kw’Imana, Ubwenge bw’ubwiru bw’Imana bwahishwe kandi buhoraho (1 abakorinto)
  • Umuntu wa kamere wahumishijwe n’icyaha cye, ntashobora kumenya uko gutekereza, cyangwa ngo akwakire. Ubutumwa bwiza kuri we ni ubusazi (1 Abakirinto 2: 14,9; 1: 18,23)
  • Imana ubwayo niyo ifata iya mbere ikatumenyesha iyo ari Yo, ndetse n’agakiza kayo, ikoresheje Umwuka wayo. Iryo hishurwa yariteguriye abayikunda. (1 Abakorinto 2:9-12)
  • Kuva twaragiriwe ubuntu bungana butyo tugomba kubuvuga no kubutangaza (1 Abakorinto 2: 13; 1Abatesaronike 2 :13), na none ariko tukabushyira mu nyandiko. (1Abakorinto 4: 8,15; 1Abakorinto14: 37) Muri uwo murimo, intumwa zari ziyobowe bigaragara, kandi bakandika kurusha uko bavugaga, muri byose bigishwa n’Umwuka w’Imana (Abakorinto 2: 13)
  • Umuntu w’Umunyamwuka, ni ukuvuga uwahindutse, wabyawe ubwa kabiri, kandi uyoborwa n’Umwuka Wera, ahabwa imvugo y’ihumekwa. Arayimenya, ndetse akamenya icyo igamije: aba anafite gutekereza kwa Kristo. Reba 1 Abakorinto2: 14-16.

Ibyo intumwa Petero yahamije:

Petero avuga ibisa n’ibyo tumaze kubona, nawe akibanda ku kuntu abanditsi bo mu isezerano rya kera bahumekeweho (1 Petero 1: 10-12; 2 Petero1: 19-21); Ijambo “umuhanuzi” rikumvikana ko rivuga “uvuga ihishurwa mu izina ry’abandi.”
  • Kristo, Umwana w’intama w’Imana yari yarateguriwe kuba Umuhanuzi w’agakiza kacu, kuva isi itararemwa (1 Petero 1: 19-20, 10).
  • Umwuka we yageze ku Bahanuzi (yari muri bo, mu mutima), abahishurira igihe n’uburyo Mesiya azazamo, ndetse no kubabazwa kwe, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwagombaga kuguheruka (1 Petero 1: 11), kuko ubwo ari bwo Butumwa bw’ihuriro, kandi bw’ingenzi bw’Ibyanditswe.
  • Iryo hishurwa ryari rirenze ubwenge bw’Abahanuzi, bari bazi neza ko abandi (ab’igihe kizaza) ari bo bazabona gusohora kw’Ibyasezeranijwe.
  • Inkuru y’umurimo wa Kristo ku isi, n’abamalayika babigirira amatsiko, bashaka kubirunguruka ndetse n’abandi batuye ijuru ni uko. (1Petero 1: 12; Abefeso 3: 16)
  • Bayobowe n’Umwuka Wera, Abahanuzi bavuganaga ubutware ibyo Imana yabahaga (2 Petero1: 21); babitugejejeho mu buryo bwanditse kuko bahishuriwe yuko batabyirekewe, ahubwo ko ari twe babyerekewe (1 Petero 1: 12).
  • Ubutumwa (message) bw’Abahanuzi ba kera (isezerano rya kera), mu miterere yabwo, ntaho butaniye n’Ubutumwa Bwiza (Isezerano rishya), buri kubwirizwa muri iki gihe, mu mbaraga z’Umwuka Wera, ari nawe wakoranaga na bo (1Petero 1: 12; 1Abatesalonike 1: 5). Dukwiye gutangazwa n’ubushishozi Bibiliya yandikanwe, ndetse n’ukuntu itagiye ivuga iby’amanjwe, ahubwo yagiye gusa ivuga ibyangombwa, ihora yemeza igitangaza cyo guhumekwa kw’Ibyanditswe.
  • Uburyo Imana yagiye ivugana n’Abahanuzi bayo.

Reba Abaheburayo1: 1-2. Imana imwe niyo yavugiye mu Isezerano rya Kera, ndetse no mu Isezerano Rishya. Turebe uburyo bunyuranye yagiye ikoresha:

Uburyo Umuhanuzi ahura n’Imana bugaragaza itangiriro ku murimo yahamagariwe.

Uko guhura, kwerekana ko Imana ariyo ubwabo yafashe icyemezo mu gutoranya no gutegura igikoresho cyayo, na mbere yuko imuha Ubutumwa ajyana.

Mose, ari kuri cya gihuru kigurumana, yagerageje kwisobanura, ngo ntazi kuvuga. Imana iramusubiza ngo: “Ninde waremye umwana w’umuntu? Jyewe rero, nzabana n’akanwa kawe, kandi nzakwigisha icyo uzaba ugomba kuvuga…Aroni azajya akubwirira abantu, azakubera akanwa, nawe uzamubera nk’Imana” (Kuva 4:11-12, 16).

Samweli. “Ijambo ry’Uwiteka ryari imboneka rimwe muri icyo gihe, amayerekwa ntiyari akiri menshi…Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi ijambo ry’Uwiteka ryari ritaramuhishukirwa”. Imana ihamagara inshuro eshatu Samweli, nawe arayisubiza, ati: “Vuga, Uwiteka kuko umugaragu wawe ndumva… Samweli ntiyigeze atuma hari ijambo ry’Uwiteka abwiwe ripfa ubusa, ngo areke kurivuga…Uwiteka yihishuriraga Samweli muri Silo, akoresheje Ijambo ry’Uwiteka” (Samweli 3).

Yesaya yabonye Uwiteka, mu kwera kwe. Umuserafi yeza akanwa ke, akoresheje ikara ryaka yari akuye ku gicaniro. Uwo muhanuzi yakomeje avuga ati: “Numva ijwi…” Yesaya 6: 1-9.

Yeremiya. “Ijambo ry’Uwiteka …” (Yeremiya 1: 4-9), “Ndashaka ko Ijambo ryanjye mu kanwa kawe riba nk’umuriro, buriya bwoko bugasa nk’inkwi, kandi uwo muriro ukabatwika” (Yeremia 5: 14). Reba na Yeremiya 5 :15-16, 19.

Ezekiyeli…Uwiteka amurisha umuzingo w’igitabo cyanditswemo amagambo

yoroheje, n’andi asharira agomba kuvuga (Ezekiyeli 2 : 1, kugeza 3 : 11).

Amosi aravuga ati “Ntabwo ndi umuhanuzi, cg umwana w’umuhanuzi, ahubwo ndi umushumba kandi ndi umuhinzi w’ibiti by’umutini. Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati: genda uhanurire ubwoko bwanjye, Israeli” (Amosi7: 1415)

Paulo. Ananiya aramubwira ati: Imana ya ba sogokuruza yagutoranije kera kumenya ibyo ishaka no kubona wa mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke: kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n’ibyo wumvise” Ibyakozwe 22 :14-15

Paulo nawe ubwe aravuga ati: “Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara kubw’ubuntu bwayo, kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo, ngo mvuge Ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereyeko ngisha inama abafite umubiri n’amaraso (Abagalatiya 1: 15-16)

Yohana “Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iry’impanda rivuga riti: “icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi…Nuko wandike ibyo ubonye, n’ibiriho n’ibiri bukurikireho hanyuma (Ibyahishuwe 1 :10-11,19). Yohana nawe yagombaga “kurya igitabo” Nyuma niho bamubwiye bati ukwiriye kongera guhanura iby’amoko menshi, n’indimi nyinshi n’abami benshi. (Ibyahishuwe 10: 8-11).

 Kristo ubwe, Ijambo ryihinduye Umuntu, yahabwaga Ubutumwa na se. Yesaya yavuze kuri We, ngo: “Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure ni mutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina; akanwa kanjye yagahinduye nk’inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye nimo andindira rwose (Yesaya 49: 1-2). 

Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe, kugirango menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva, nk’abantu bigishijwe. Umwami Imana inzibuye ugutwi: sinaba igipande ngo mpindukire nsubire inyuma (Yesaya50 :4-5).

Hirya cyane Imana na none ibwira Umugaragu wayo iti: kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzikuka, mu nyanja igahorera. Uwiteka Nyiringabo, niryo zina ryanjye. Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicu cy’ukuboko kwanjye, kugirango ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z’isi nshya, mbwire i Siyoni nti: “muri ubwoko bwanjye.” (Yesaya51: 15-16). 

Yesu ku ruhande rwe nawe avuga yeruye ati: “ubwo muzamanika Umwana w’umuntu, nibwo muzamenya ko ndi We, kandi ko ari ntacyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije, ariko mvuga (Yohana 8 :28). Hanyuma abwira na Se, ati: “Nabahaye amagambo wampaye, kandi barayemeye, bamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bizera kandi ko ari wowe wantumye.” (Yohana 17 :8,6).

Guhumekwa kugengwa n’ubutware bw’Imana ubwayo.

Ntabwo guhumekwa ari ikintu gihoraho, kuko Uwiteka avuga cyangwa akandikisha mu gihe no mu buryo ubwe yishakiye. Akenshi dukunda gusoma ibisa n’ibi bikurikira:

Ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremia mu gihe cya Yosiya, umwaka wa cumi na gatatu w’ubwami bwe (Yeremiya 1: 2) ; mu gihe cy’amapfa (Yeremiya 14 : 1); umwaka wa kane wa Yoyakimu (Yeremiya 25 : 1);

mu ntangiriro y’ubwami bwa Yoyakimu (Yeremiya 26: 1), muri uwo mwaka, mu ntangiriro y’ubwami bwa Sedekiya (Yeremiya 28: 1); mu gihe Nebukadineza yategekaga (Yeremiya 34 :1), mu rugo rw’inzu y’imbohe (Yeremiya 39: 15), n’ahandi. 

Habakuki we aravuga ngo: “Nari mpagaze hejuru y’umunara aho ndindira, ndarangaguza ndeba aho ari ngo numve icyo ambwira, n’icyo nsubiza, kubw’icyo namuganyiye. Maze Uwiteka aransubiza ati: “Andika ibyerekanywe; ubigaragaze ku mbaho, kugirango ubisomye abyihutire.” (Habakuki 39 :15).

Bityo rero, Abahanuzi ntibivugiraga ibyo bishakiye n’uko bishakiye, n’igihe bishakiye cyangwa ku minsi runaka yagenwe. Bategerezaga ko ubutumwa bubabwirwa buvuye ku Mana. 

Uwiteka yavuganaga na Mose, umunwa ku wundi, bahanganye (Kubara 12: 6-8). Ariko Yashoboraga no kwihishura mu nzozi nkuko byagendaga kuri Danieli (Daniyeli 7: 1), mu iyerekwa (Daniyeli 8: 1), ubundi Ikohereza Malayika (Daniyeli 9: 21-22; 10: 5-11), cyangwa igihe umuntu yatwawe mu buryo bw’umwuka (ariko ibyo ntibikunze kubaho) reba 2 Abakorinto12: 2-4; Ibyahishuwe 1: 10.

Muri rusange, umwanditsi w’Ijambo ry’Imana yagumanaga uburyo bwe bwo gutekereza, yabaga ari umuntu usanzwe, ufite ubwenge.

Yaganiraga n’Imana, akabaza ibibazo, ndetse akagaragaza uko yakiriye ibyo amaze kumva. (Yesaya 6: 11; Yeremiya 14: 13; 15 :15; Ezekiyeli 9: 8; 11: 13), n’ahandi. Daniyeli yatewe ubwoba n’ibyo yari amaze kwerekwa; ariko ubusobanuro ahita abuhabwa ako kanya (Daniyeli7: 15-16, 19,28 ;8: 15-16,26), uretse ko yahise ahabwa itegeko ryo kudahita atangaza ibigize ubwo butumwa (Daniyeli 8: 26 ;12: 4,9; Ibyahishuwe 10: 4).

Abahanuzi bari bafite ibyiringiro byuzuye ko amagambo bagezaga ku bantu ari amagambo y’Imana ubwayo.

Mose asubiramo inshuro zirenga mirongo itanu mu gitabo kimwe gusa cy’Abalewi, interuro ivuga ngo: “Uwiteka ahamagara Mose … aramubwira ati: “Bwira abana b’Israeli, ubabwire uti…” uretse imirongo igeze kuri cumi n’ibiri ku bice 10 na 24, igitabo cy’abalewi cyemeza ko kigizwe m’amagambo y’Imana, yashyizwe mu nyandiko na Mose, ayandikira Ubwoko bwe.

Dawidi nkuko tumaze kubibona nawe yavuze yeruye ati: “Umwuka w’Uwiteka avugira muri jye, kandi Ijambo rye riri ku rurimi rwanjye” 2Samweli 23: 2.

Yeremiya akoresha kenshi imvugo imeze itya: “Ijambo ry’Imana rinzaho, riti…”, “Uwiteka arambwira ati…”, “Uwiteka aravuga ati….”

Paulo ntagingimiranya iyo avuga ati: “Ijambo ry’Imana twabahaye mwararyakiriye, ntimwaryemeye nkaho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’Ijambo ry’Imana, nkuko riri koko” Abatesaloniki 2: 13.

Yohana aratangaza yeruye, ati : “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma Malayika we nawe akabimenyesha imbata ye Yohana, uhamya ibyo yabonye byose, ko ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.», “wandikire Malayika w’itorero ry’i Tuwatira uti : umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro, n’ibirenge bigasa n’umuringa w’umuteke, aravuga aya magambo ati…”, “Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero”, arambwira ati : “andika uti, hahirwa abatorewe ubukwe bw’umwana w’intama. Kandi ati: ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana. Ibyahishuwe 1 :1-2; 2: 18, 29; 19 :9.

I.2.Ubutware bw’Ibyanditswe Byera.

Hari ubuhamya bwinshi bwerekana ko Ibyanditswe Byera bifite ubutware. Urugero:
I.2.1. Ubuhamya bwa Bibiliya

Bibiliya ntiwema kutwereka ko Ibyanditswe Byera bifite ubutware bwatanzwe n’Imana ubwayo. Icyo rero, nicyo kigomba kuba imbarutso y’ubusobanuro ku butware

bw’Ibyanditswe Byera. Ahantu hose, haba mu Isezerano rya Kera, haba mu Isezerano Rishya, Ibyanditswe usanga bivugana ubutware utasangana umuntu. Ahenshi ubwo butware burigaragaza, ndetse bukabyerura. Dufashe urugero nko kuri Mose, muzi neza ko Imana ubwayo ariyo yamuhereje amategeko ndetse n’amabwiriza ku buryo busobanutse, kugeza no ku busobanuro bwerekeranye n’ukuntu bari bagiye kuvugurura ihema ry’ibonaniro. Abahanuzi bemezaga ko atari amagambo yabo bwite bagezaga ku bantu, ahubwo rwose ko ari ubutumwa Imana ubwayo yabahaga ngo bageze ku bantu. 

Umwami Yesu yavuganaga ubutware kuko yari azi neza ko ari kuvuga, Atari nk’Umwigisha udasanzwe mu mateka, ahubwo ni Umwana uhoraho. Abigishwa, nta gushidikanya na guke bigeze bagira ku butware bw’ibyo bavugaga, haba mu gusubira mu magambo ya Yesu, haba mu kwigisha Ubutumwa bwa gikristo bayobowe n’Umwuka Wera.

Hari aho usanga Isezerano Rishya rivuga ibyo usanga mu rya Kera, ibyo bikaba byerekana nabyo ubutware busobanutse bw’Ubutumwa bwanditswe bwa Bibiliya. Ibyo rero, bikaba bigaragara cyane mu nyigisho za Yesu ubwe. Bityo, inshuro eshatu yasubirishije umushukanyi Ijambo ngo “Handitswe ngo.” Kuri wa musozi yaboneyeho ubwiza budasanzwe, yabwiye abigishwa be ko byanditswe ko Umwana w’Umuntu agomba kubabazwa cyane, kandi agahanwa na rubanda. Ku Bayuda bakundaga kugenzura Ibyanditswe, yarahamije ati: “birampamya”. Amaze kuzuka, yasubiriye abigishwa be mu Byanditswe Byera, byavugaga kuri We. Abagaragariza ko “Ibyanditswe kuri We mu mategeko ya Mose, no mu Byanditswe n’Abahanuzi, no muri Zaburi, byagombaga gusohora”. Aya magambo, kimwe n’andi bisa, arerekana ko Yesu ubwe yemera guhumekwa n’ubutware bw’Ijambo ryanditse; ku buryo bw’umwihariko, ubuhamya ryatangaga mbere y’urupfu no kuzuka kwe. Na none kandi usomye Yohana 14: 26 na 16: 13, usanga ko yategerezaga kandi agasezeranya guhumekwa gusa n’ukwe, kugeza ku ntumwa zizaba zamuhamije mu bandi.
I.2.2. Guhamya kw’Intumwa

Ubuhamya bw’Intumwa ku butware bwa Bibiliya na bwo burasobanutse neza. Mu Butumwa Bwiza hose, bashimangira ku buryo bukomeye ko Yesu Kristo, ndetse n’umurimo we, byari byaratangajwe n’Ibyanditswe, mbere. 

Intumwa Paulo asubiramo kenshi Isezerano rya Kera; uburyo bwe bwo kubwiriza Abayuda, bwibanda ku kugerageza kubagaragariza ko ibiranga Yesu kristo byose byerekana ko ari Mesiya, ukurikije amategeko, n’ubuhanuzi bw’Isezerano rya Kera.

Ibivugwa muri 2 Timoteyo 3: 16, bishyira mu ncamake uburyo bwe bwo kubona iyi ngingo.

Usomye neza muri Bibiliya, umurongo wa 15 w’icyi gice, uratwereka ko Paulo avuga Isezerano rya Kera, kandi ayifata nk’iyahumetswe n’Imana. Abandi Banditsi b’Intumwa, basubiramo kenshi Isezerano rya Kera. Urwandiko rwa kabiri rwa Petero, rutanga ubuhamya bugaragaza ko Bibiliya yahumetswe, mu nteruro zegereye cyane izo mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo. Ibivugwa muri 2Petero 1 :21 birerekana aho Ijambo ry’ubuhanuzi ryakomokaga: ni ku Mana, Umwuka Wera: “kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera.”

Na none muri 2 Petero 3: 16 dushobora kubona ko Ijambo ryo muri Bibiliya ari Ijambo ryuzuye ubutware, ari nayo mpamvu tugomba kuryegera duha Imana icyubahiro no kwicisha bugufi. Uyu murongo urashimishije kuburyo bw’umwihariko kuko ushyira ihuriro hagati y’inzandiko za Paulo n’ibindi Byanditswe, ni ibintu rero byumvikana ko Abanditsi b’Intumwa bari bazi neza neza ko ibyo bariho bandika byabaga byiyongera ku byemewe ko biboneka mu Isezerano rya Kera, kandi ryari rifite ubutware bw’Imana, bityo bakaryuzuza.

Hafi y’ibitabo byose byo mu Isezerano rya Kera, imirongo yabyo imwe n’imwe igenda igaruka mu Isezerano Rishya, imbona nkubone.

Mu Isezerano Rishya, agaciro k’ibanze k’Isezerano rya Kera kaba mu buhamya riba ryaravuze mbere, kuri Yesu Kristo. Niba ari ukuri ko ubwo buhamya ari bwo budufasha mukutubera ishingiro mu kwemeza ko Yesu ari Mesiya, na none ni ukuri ko umurimo we, wa Mesiya, ukora gukiranuka kuzuye kubyo ubuhanuzi bw’Isezerano rya Kera bwemeza.

Tubona kandi ko igika cy’amateka cyo mu Isezerano rya Kera cyose, cyemerwa ko ari ukuri kandi gifite ubutware. Urugero: Umwami Yesu nta na hamwe ashidikanya ku isano iri hagati ya Mose n’amategeko, cyangwa kucy’uko Dawidi ari umwanditsi wa Zaburi 110. Intumwa zemeza ko ibyabaye bikuru mu mateka y’isezerano rya kera byose ari ukuri: Adamu no kugwa (1Timoteyo 2: 13-14), kwambuka inyanja itukura (1Abakorinto10: 1), igice kivuga ibya balamu (2 Petero 2: 16), gusenyuka kw’i Yeriko (Abaheburayo 11: 30), 

Kubohorwa ko mubihe by’abacamanza (Abaheburayo 11 :32), ibitangaza bya Eliya (Yakobo 5: 17) … 

Aho ari ngombwa, Isezerano Rishya rijya rirushaho kumurika ku murongo uyu n’uyu wo mu Isezerano rya kera, nubwo kaba ari akantu gato cyane, kugirango turusheho gusobanukirwa, (reba Abagalatiya 3: 16).

Tugomba natwe gushimangira ko Bibiliya yemeza ku buryo bukomeye ko ifite inkomoko yayo ku Mana, kandi kubw’ibyo, ikaba ifite ubutware bw’Imana, yemeza mu buryo busobanutse ko Ubutumwa bwayo bukomoka ku Mana. Kubera ko yihamiriza ubwayo ko ari Ijambo ryanditse ry’Imana, idushyira imbere y’ibintu bibiri bishyamiranye: Kwizera no kutizera. Hahirwa uwizera kandi akarwana intambara nziza yo kwizera
I.2.3. Imyizerere ivuguruye

Abavuguruzi batangiye imyizerere, nabo babonaga neza ko Isezerano Rishya ari ikntu cy’ingirakamaro cyane ku buhamya Imana ivuga kuri Yesu Kristo, no ku mahame y’agakiza. Bahamyaga ko inyigisho z’Isezerano rya kera zijyanye n’imitekerereze myiza y’abantu, ari ingirakamaro cyane mu rwego rwo gushyirwe ahagaragara, ku bushake bw’Imana, ku bwoko bwayo.

Ibyagenderwagaho mu by’Umwuka by’ibanze bijyanye n’isano y’Imana n’Abisirayeli, bisa n’ibigenga isano Imana ifitanye n’Abakristo, ndetse ifitanye n’Itorero gikristo; byashushanyaga kandi bigashimangira ukuri kw’Imana.

Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya ntibitandukanywa, rimwe ni integuza, irindi ni irisoza. Iyo ikibwirizwa cyo mu Butumwa Bwiza gitanzwe, birashoboka ko umuntu aba umukristo, umenye agace gato k’Ibyanditswe, ariko kugirango ahinduke umukristo ukuze, ni ngombwa ko amenya inama y’Imana mu buryo bwuzuye. Abavuguruye imyizerere bizeraga ko Ibyanditswe ari ukuri kwahumetswe, kuberako bari baracengewemo ko ari Ijambo ryanditse, Ijambo ryatanzwe kandi rigashyirwa mu bikorwa n’Umwuka Wera. Bigishaga buri gihe ko Ijambo rigomba kubahwa, rikakirwa kandi rigakurikizwa.

Buri gihe bibukaga iteka ko Imana ari Umwami w’ibyanditswe, kandi ko ari ijwi rye rigomba kumvwa, igihe cyose Bibiliya izaba ikoreshwa.

I.2.4. Uko Kiliziya gatolika ibona ubutware bw’Ibyanditswe.

Kugeza ubu, nta kintu gikomeye cyane wagaya Kiliziya gatolika y’i Roma. Ariko hari ibibazo bitatu biboneka:
  • Icya mbere: Ibyanditswe ni iki? Kiliziya Gatolika isubiza ko Ibyanditswe bigizwe n’Isezerano rya Kera, n’Isezerano Rishya, n’ibitabo bishidikanywaho (Livres apocryphes).
  • Icya kabiri: ninde uzajya asobanura Ibyanditswe?
  • Igisubizo: Ibyanditswe birijimye kuburyo ubwabyo bitabasha kwisobanura, niyo mpamvu hagomba kwitabazwa ubutware bundi bwiyongera ku busanzwe, kugirango hajye hakwemezwa ubusobanuro bwabyo nyakuri.

Mu Isezerano rya Kera, amategeko yasobanurwaga na Mose n’abatambyi. Muri iki gihe, ubusobanuro buri mu biganza bya Kiliziya, bisobanurwa “neza” n’ibitangazwa (ex cathedra) bya Papa, n’amanama asanzwe y’Abasenyeri n’abatewolojiye (conciles généraux), n’amabwiriza y’abavuga ko bafite ubutware mu izina rya Kristo n’inshingano yo gusobanura imyizerere yahishuwe- les déclarations du magistère de l’église-, ndetse n’imirimo y’ababanjirije abandi muri Kiliziya (les pères del’Eglise).

Mu by’ukuri, Bibiliya ni ubutware bw’ibanze, ariko babufatanya n’ubusobanuro bundi abantu bose bagomba kugera imbere bagapfukamira. Mbese Bibiliya isobanuye mu buryo bwemewe? Niryo hame bagenderaho, noneho ubupapa bukaba aribwo bufite ubutware bwa nyuma, mu rwego rw’ubusobanuro.
  • Ikibazo cya gatatu: Ese Bibiliya irahagije ku bijyanye no kwizera, cyangwa ni ngombwa ko tuyuzurisha amategeko anyuranye?
  • I Roma, bavuga ko Bibiliya idahagije. Mbere y’Ijambo ryanditse, Kiliziya niko ivuga, hari hamenyerewe umuco wo gukoresha umunwa. Hamwe na Bibiliya rero, kuva mu gihe cy’Intumwa na n’ubu, hari umuco bashyira ku rugero rumwe na Bibiliya. Umuco utegeka ubutware mu ngero zinyuranye : inyigisho zemerwa ku isi yose ( urugero : ubusugi buhoraho bwa Mariya, imigenzo ishyirwa mu bikorwa n’abagatolika (urugero : kubatiza abana ), indi migenzo bigaragara ko ari iya kera cyane ariko inkomoko yayo utabasha gusobanura ko ikomoka ku Ntumwa( urugero : igisibo cya Pasika), indi ishyigikirwa n’abahanga ba Kiliziya( docteurs de l’Eglise) kandi ntihagire na bake babirwanya( urugero rwa batisimu cyangwa ibirori no gusenga bikorerwa ibishushanyo), kuba Mariya ari nta cyaha cy’inkomoko yavukanye nkuko biri ku bandi bantu ; byashyizweho nk’ukuri kudasubirwaho na Piyo wa IX ku italiki ya 8 Ukuboza 1854.

Kuki bagomba guha ubutware runaka ibitabo bya Bibiliya byemewe, hanyuma bagaha ubundi butware butandukanye n’ubwo, ibitabo bitizewe (les livres apocryphes)?

Niba dushaka gushyigikira imyemerere ifite ishingiro kandi idashidikanywaho y’ubutware bwa Bibiliya, biradukwiriye ko twinjira cyane muri ibi bibazo byose, kandi tukagenda tubibobnera ibisubizo bibikwiriye, tutibagiwe kandi ko kwibeshya ubwako kujya kubera umuntu isomo yigiraho byinshi.
I.2.5. Imana yihinduye umuntu

Amateka no guhishurwa kuboneka muri Bibiliya kugaragara neza iyo ikibazo kizwe n’ukuntu Imana yihinduye umuntu. Kristo, Jambo wigaragaje, ni Imana kandi akaba umuntu, umwana uhoraho, mu mateka wihinduye umuntu akagira kamere ebyiri, ariko ni umuntu umwe. Ntushobora kumenya Kristo nyakuri, cyangwa ngo umwizere mu gihe ugihakana ko ari

Imana, cyangwa utemera ko yigize umuntu. Turamuzi, turamuhamya, tumwubaha nk’Umwami na Kristo, Imana nyakuri. Kuko muri we nta cyanyuranyaga n’ibi, kuko yasamwe ku bw’Umwuka Wera, bityo rero uku guhamya gufite ishingiro, kuko gukozwe n’Umwuka Wera. Uwo muntu akoresha ubutware nkuko ari Umwami, ari Imana. Ni nako bimeze ku Byanditswe Byera, Ijambo ryanditse, bihamya Kristo. Ibyanditswe byera ni ihishurwa ryo mu ijuru kandi ni inkuru yanditswe n’abantu; ni ubutumwa bw’Imana bwanditswe mu buryo bw’amateka, bufite inkomoko ebyiri, ariko ni igitabo kimwe. Tujya tunyura iruhande rw’agaciro nyakuri ka Bibiliya, bityo tukibuza byose twagombaga kungukira mu nyigisho zayo, n’amabwiriza iduha, niba tutazi Umwanditsi wayo wo mu ijuru, cyangwa umwanditsi wayo wo mu isi. Nta guhangana na guke kuri hagati yo guhishurwa kw’Ibyanditswe, n’inkuru yanditswe n’umuntu, kuko iba yahumetswe n’Imana. Nta tandukaniro na busa na none, mu gihe dusoma iryo hishurwa tubikoranye kwizera nk’Ijambo ry’Imana, kuko riba rimuritswe kandi rihawe ubwimerere n’Umwuka Wera. Icyo gitabo gifite ubutware bw’Ijambo, n’ubuhamya bw’Imana. Ibi ntawabitindaho cyane kuko Yesu Kristo ubwe ari Imana, Umuremyi, Umwami, akaba ariwe uhishura kandi akazana ubwiyunge, naho Ibyanditswe byera akaba ari umurimo, n’igikoresho cy’Imana, yewe n’ubwo twaba dushobora gusoma ibirimo twemera mu buryo bwuzuye ubwimerere n’ukuri kwayo.

I.3. Bibiliya

Bibiliya ni ubutunzi butagereranywa abantu bafite.

 “Narasengaga ngirango ngire kwizera, ntekereza ko umunsi umwe kwizera kwazaza kukanyituraho nk’umurabyo. Ariko kwizera ntikuze” 

“Umunsi umwe nasomye mu gice cya cumi cy’Abaroma: Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo. Nari narabumbye bibiliya yanjye kandi nsenga ngo ngire Kwizera. Nageze aho rero mbumbura Bibiliya, maze ntangira kuyiga, kandi kuva ubwo kwizera ntikwigeze kurekeraho kwiyongera” [1]

I.3.1. Bibiliya ni Ijambo ry’Imana.

Twiringira ko Bibiliya atari inkuru yakozwe n’umuntu mu kugerageza gushaka uko yabona Imana, ahubwao nyamara ni inkuru y’Imana mu kugerageza kwihishurira abantu; ni ikiganiro Imana ubwayo ivugiramo amasano ifitanye n’abantu, uko amahishurwa yagiye akurikirana yiyerekana uko Iri. Ni ubushake bwahishuwe bw’Umuremyi w’umuntu, bwahawe abantu batanzwe n’Umuremyi ubwe, kugirango abigishe kandi abayobore mu rujya n’uruza by’ubuzima. Imana ubwayo niyo yahagarikiye, irayobora kandi yandikisha ibiri mu bitabo bya Bibiliya, abanditsi b’abantu mu kwandika kwabo bagenzurwaga cyane n’Imana kuburyo ibyandikwaga byabaga ari iby’Imana. Umuntu wese yakagombye gukunda bibiliya, umuntu wese yakagombye kuba umusomyi wa bibiliya kandi akabishishikarira cyane. Umuntu wese yakagombye gushishikarira kubaho nkuko Bibiliya yigisha. Bibiliya yakagombye gufata umwanya w’ingenzi mu buzima n’imibereho ya buri Torero no muri buri kibwirizwa. Umurimo umwe rukumbi wo kubwiriza uboneka mu kwigisha Ijambo ry’Imana, risobanuwe kandi ritanzwe mu buryo bwumvikana.

Uko Bibiliya iteye


Bibiliya ifite ibice 1189.

Mu Isezerano rya Kera harimo ibice 929.

Mu Isezerano Rishya hakabamo ibice 260.

Igice kirekire kurusha ibindi ni Zaburi 119.

Igice kigufi kurusha ibndi ni Zaburi 117, icyo gice kikaba aricyo kiri hagati muri Bibiliya.

Umurongo muremure ni Esteri 8: 9, umugufi kurusha indi ni Yohana 11: 35. Reba no Kuva 20: 13 na 15.

Ibitabo bigize Bibiliya bikoze amatsinda arindwi.

a. Isezerano rya Kera (ibitabo 39)


17 by’inkuru (Itangiriro kugeza kuri Esteri)

5 by’ibisigo (Yobu kugeza ku Ndirimbo ya Salomo)

17 by’Abahanuzi (Ezira kugeza kuri Malakiya)
  1. Isezerano rishya (ibitabo 27)

4 by’Ubutumwa Bwiza (Matayo kugera kuri Yohana)

Ibyakozwe n’Intumwa (Ibyakozwe)

21 by’Inzandiko (Abaroma kugeza kuri Yuda)

Ibyahishuwe (Ibyahishuwe)

Imigabane yo mu isezerano rya kera ry’igiheburayo


Ibitabo by’Isezerano rya Kera mu giheburayo ni kimwe n’ibyo mu gifaransa uretse ko bidakurikirana kimwe.
  1. “Amategeko” (ibitabo 5) Itangiriro kugera ku Gutegeka kwa kabiri
  2. “Abahanuzi” (ibitabo 8)
    • Bane ba mbere: Yosuwa kugeza ku Bami
    • Bane ba nyuma: Ezira, Yeremiya, Ezekiyeli, Abahanuzi bato 12
  3. “Ibyanditswe” (ibitabo 11)
    • Bitatu by’ibisigo: Zaburi, Imigani, Yobu.
    • Ibizingo bitanu: Indirimbo, Rusi, Amaganya, Umubwiriza, Esteri.
    • Ibitabo bitatu: Daniyeli, Ezira-Nehemiya, Ibyo ku ngoma.

I.3.1.1. Ibitekerezo bikuru by’Isezerano rya Kera.
a. Isezerano ry’Imana kuri Aburahamu

Mu rubyaro rwe, niho imiryango yose yagombaga guherwa imigisha.

Imana yashyizeho ubwoko bw’Abaheburayo ifite intego yihariye kuko yagirango isi abe arimo ibonera Mesiya, ubwoko bwa Mesiya, kuko ari muri bwo imigisha mikuru yagombaga gutangirwa.
  1. Isezerano ry’Imana ku muryango w’abaheburayo.

Bagombaga kugubwa neza, nk’igihugu, mu gihe bari kuba bayikoreye mu gukiranuka. Bagombaga kurimbuka, nk’igihugu, mu gihe bari kuba barayibagiwe, bagakorera ibigirwamana. Amoko yose yaramyaga ibigirwamana. Hari ibigirwamana ahantu hose:
  • Ibigirwamana byo hejuru n’ibigirwamana byo ku isi,
  • ibigirwamana byo mu nyanja n’ibigirwamana byo mu butaka,
  • ibigirwamana byo mu migi n’ibigirwamana by’icyaro,
  • ibigirwamana byo mu misozi n’ibigirwamana byo mu kibaya,
  • Ibigirwamana by’ibigore n ‘ibigirwamana by’’ibigabo

Hari imiryango myinshi y’ibigirwamana.

Isezerano rya Kera, ni inkuru yo kugerageza kw’Imana kw’igihe kirekire kugirango ishyireho igitekerezo cyangwa imyumvire ko hariho Imana imwe rukumbi mu isi, aho abantu bose basengaga ibishushanyo; bityo Imana ihagurutsa Ubwoko bugize igihugu kugirango ishyire mu bikorwa icyo gitekerezo.
c. Isezerano ry’Imana kuri Dawidi

Umuryango we wagombaga kwima iteka ku bwoko bw’Imana. Mu gihe ubwoko bw’Imana bwari bumaze kuba igihugu gikomeye, Imana yitoranyiriza umuryango umwe muri icyo gihugu cyangwa muri ubwo bwoko, umuryango wa Dawidi, ari nawo yubatseho amasezerano amenyesha ko umunsi umwe hazavuka muri uwo muryango Umukuru cyane mu bami, nawe ubwe akazabaho ubuziraherezo, kandi agashyiraho ubwami ku isi yose kandi nabwo butagira iherezo.

Muri make Ishyiraho ubwoko bw’abaheburayo, Imana yagirango itegure kuza kwa Kristo mu isi. Icyabiteye yagirango ishyire mu isi basengagamo ibishushanyo mu kuza kwa Kristo, igitekerezo cy’uko hariho Imana imwe y’ukuri.

I.3.2. Amwe mu mateka ya Bibiliya

I.3.2.1 Amataliki makuru yo mu Isezerano rya Kera


Ubishoboye wayafata mu mutwe.

Amataliki ya kera cyane tugiye kubona hano, yegera cyane igihe ibyo byabereye ku buryo kwibeshya kwayo kuramutse guhari kwaba ari guto cyane. Umuntu rero yavuga ko atabeshya, akaba yerekana uko amateka y’abantu n’ibintu yagiye akurikirana ndetse akaba yagombye gufatwa mu mutwe n’abantu bakeneye kwimenyereza gusoma Bibiliya no kuyiga.



Abisiraheli baba ingaruzwamuheto h.u. wa 721 mbere ya Yesu Kristo

Babuloni itsinda i Buyuda h.u. wa 606 mbere ya Yesu Kristo

Yehoyakimu aba ingaruzwamuheto h.u. wa 597 mbere ya Yesu Kristo

Yerusalemu isenywa h.u. wa 586 mbere ya Yesu Kristo

 Abisirayeli bagaruka bava aho babohewe h.u. wa 536 mbere Yesu. Kristo

Bongera kubaka urusengero h.u. wa 520 mbere ya Yesu Kristo

 Esteri aba umwami w’i Buperesi h.u. wa 478 mbere ya Yesu Kristo

Ezira ajya i Yerusalemu h.u. wa 457 mbere ya Yesu Kristo

Yeremiya asana inkike h.u. wa 444 mbere ya Yesu Kristo

I.3.2.2. Ubwami (bw’ubwami) bwategetse isi



I.3.2.3. Abisirayeli mu Egiputa


Hariho intera y’imyaka iri hafi 300 hagati y’Itangiriro no Kuva, ni ukuvuga kuva ku rupfu rwa Yozefu ukageza ku kuvuka kwa Mose, ari nabyo bigaragaza ko hari imyaka 430 kuva Yakobo yimukira mu Egiputa kugeza ku Kuva (Kuva 12: 40-41). Mu gihe cyo guhaguruka

(Kuva) mu Egiputa, uretse abagore n’abana hari abagabo 603.550 barengeje imyaka 20 (Kubara 1 :45-46). Ubundi Abisirayeli bageze mu Egiputa ari abantu 70. Baje kugera kuri iyo mibare hashize imyaka 430, ndetse bava mu Egiputa bose hamwe bari 3.000.000. Iyi mibare iratwereka ko abantu bikubaga kabiri hafi buri myaka 25 kandi ibyo ni ibintu bishoboka. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka 400 abaturage bavuye kuri zero barenga miliyoni 100 bidatewe gusa n’uko hari abahimukiye. Ibi rero biratwereka ko kwiyongera kw’Abisirayeli dukwiriye kwemera ko ari ukuri.

I.3.2.4. Egiputa na Bibiliya

  • Mbere na mbere Egiputa yatuwe n’abakomoka kuri Hamu (Umuhungu wa Nowa).
  • Yeremiya yapfiriye mu Egiputa
  • Ihindurwa ry’Isezerano Rishya ryitwa “rya 70” (de la septante) ryakorewe mu Egiputa.
  • Aburahamu, yakobo, bageze mu Egiputa.
  • Yozefu yabaye umutegetsi ukomeye muri icyo gihugu
  • Abaheburayo muntangiriro yabo bamaze imyaka 400 mu Egiputa hagati ya 1800-1400 mbere ya Yesu Kristo.
  • Mose yarezwe nk’umwana w’umwamikazi wa Egiputa.
  • Yesu yamaze kimwe mu gihe cy’ubwana bwe mu Egiputa.
  • Hashize imyaka myinshi, Egiputa yaje guhinduka ahantu hakomeye hari higanje ubukristo mu ntangiriro yabwo.
  • Muri iki gihe Egiputa ituwe n’abantu hafi miliyoni 40. Mu gihe cy’Abaroma yari ituwe n’abantu miliyoni 7. Mu gihe Abisirayeli bari bakiriyo, Egiputa yari ituwe na miliyoni 7 cyangwa munsi gato.