II.1. Imana, umuntu, icyaha, Kristo niwe muti
 
Kugira ngo dusobanukirwe neza impamvu dusabwa kwizera ni uko tubanza kumenya Imana iyo ari yo, umuntu uwo ariwe, icyaha icyo ari cyo, n’uruhare Yesu Kristo afite mu kuba umuti w’ikibazo, ari naho intandaro yo kwizera ituruka.
 
II.1.1. Imana
 
Kumenya Imana ni ikintu buri wese usanga ahoza ku mutima

II.1.1.1. Imana iriho
Bibiliya ntiyirirwa ishakisha insobanuro, n’ubuhamya, n’ibimenyetso simusiga by’uko Imana yaba iriho. Kubaho kwayo ni ikintu Ibyanditswe byose byemera. Umurongo w’ikubitiro (wa mbere) niwo natangaho urugero: « Mbere na mbere Imana irema ijuru n’isi » (Itangiriro 1: 1). Imana yimenyekanishiriza mu byaremwe. « Kuko ibitaboneka byayo nibyo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye, kugirango batagira icyo kwireguza » Abaroma 1: 20. Yimenyekanisha kandi ikoresheje ijwi ry’umutima-nama ry’umuntu.
« Abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihindukiye amategeko, nubwo batayafite. Bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditse mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. » (Abaroma 2 :14-15). Uhakana ko Imana iriho yitwa umupfapfa « umupfapfa ajya yibwira ati: nta Mana ibaho » (Zaburi 14: 1).
 
II.1.1.2. Ibiranga-kamere by’Imana (les attributs de Dieu)
 
  1. Imana ibera hose icyarimwe (Yeremiya 23: 24)
  2. Imana imenya byose (Imigani 15 :3, Matayo 10: 29)
  3. Imana ishobora byose (Matayo 19: 26)
  4. Imana ni Uwiteka (Zaburi 90: 2)
  5. Imana ntihinduka (Malakiya 3: 6)
  6. Imana ni Iyera (Habakuki 1: 13, Yesaya 59: 1-2)
  7. Imana ni Umukiranutsi (Imigani 15: 9; Zaburi 119: 137)
  8. Imana ni Urukundo (Yohana 3: 16)
  9. Imana ni Umwuka (Itangiriro18 :1-2: Kuva 3 :2; Abacamanza 6 :11-12; 1Abami 19: 12; Yesaya 6: 1). Soma na Yohana 1: 14,18; Abakolosayi1 :16. Aha ngaha haratwereka ukuntu mu kwihindura umuntu, Imana yaduhereye mu Mwana wayo ishusho nyakuri kandi yuzuye yayo ubwayo.

10. Imana irarakara (Ezekiyeli 5: 13) 


Mu burakari bwayo Imana ntabwo iba yatombotse nkuko muri kamere y’umuntu bimeze, kuko igiye itomboka twashira. Ni nayo mpamvu iyo ukoze icyaha ubona rimwe na rimwe igihano kikugeraho gisa nigitinze, uretse ko byanze bikunze kitabura kuza. Imana rero irarakara cyane ariko ntitegekwa n’umujinya wayo nkuko bimeze ku bantu, kuko ibasha kuguhana ako kanya ugikora icyaha, cyangwa ikabikora mu kindi gihe cyose yishakiye. 
11. Imana ni Inyambabazi kandi ntica urwa kibera (Kuva 34: 6-7). Mu mbabazi zayo, Imana igirira umunyabyaha impuhwe, ariko kubera ko idatsindishiriza abo gutsindwa, uwo ikiza ni uwo iba yatandukanije n’icyaha. Soma na 1Yohana 3: 7). Imana ikomeye ku cyubahiro cy’izina ryayo. « Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira; ndagirira ishimwe ryanjye, nkwihanganire ne kugukoraho. Ku bwanjye nzabyikorera, ntacyatuma izina ryanjye ritukwa, kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi » (Yesaya 48: 9,11).

II.1.1.3. Amazina y’Imana

 
  1. ELOHIMU.Mu mazina y’Imana, iri rishobora kuba ariryo abantu bashoboye kumenya mbere y’ayandi
  • El-Schaddai(imana ishobora byose, Itangiriro17: 1)
    • El-Elion Imana isumba byose, Itangiriro14: 18)
    • El-Olam (Imana y’ibihe byose, Itangiriro21: 33)
    • El-Ganna (Imana ifuha, Kuva 20:5)
    • El-Hai (Imana ihoraho, Yosua 3:10)
      Izina Elohim riboneka cyane mu Itangiriro igice cya mbere. Rigaruka inshuro 2.312 mu Isezerano rya Kera. 
  1. YEHOVA (YAHVE)Niryo zina ryayo, riboneka kenshi mu Isezerano rya Kera (inshuro 6.499). Bisobanura UWITEKA. Mu giheburayo ni YHVH. Iryo zina ntawatinyukaga kurivuga, ku buryo Abayuda bo batinyaga no kuryandika, mu mwanya waryo bakandika:
    • Mwami wanjye, ADONAI. Dukurikije Kuva 3 :14, YaHVeH risobanura « Uwo ndi we ».
    • YEHOVA-ELOHIM Reba (Itangiriro 2: 7,16; 3 :9, 15,21)
    • YEHOVA –JIRE, Uwiteka azatuma kiboneka (Itangiriro 22: 13-14)
    • YEHOVA-RAFA (RAPHA), Uwiteka ugukiza (Kuva 15: 26)
    • YEHOVA-NISSI, Uwiteka niwe bendera ryanjye (Kuva 17: 15)
    • YEHOVA-SHALOMU (SCHALOM), Uwiteka ni amahoro (Abacamanza 6: 24).
    • YEHOVA-RAAH, Uwiteka Umwungeri wanjye (Zaburi 23: 1)
    • YEHOVA-TSIDKENU, Uwiteka gukiranuka kwanjye (Yeremiya 23: 6)
  1. UWITEKA NYIRINGABO (Yesasya54: 5, Hoseya 12: 6)
  2. ADONAYI (ADONAÏ): Mwami, Databuja (Itangiriro 15: 2,8; 18: 3, 27,30; Kuva 23:17; 34: 23) Iryo zina rikoreshwa inshuro 427 mu isezerano rya kera.
  3. UWERA WA ISREYELI (Yesaya 1: 4 ;5: 19,24 ;6; 40: 25; Ezekiyeli 20: 41, no gukomeza 28: 22; 36: 23 n’ibindi.
  4. DATA( Luka 15 ; 11 : 2 ; Yohana 17 ; 2 Abakorinto 5 :19) Soma Yesaya 63 : 16 ; 64 : 7 ; Hoseya 11 : 1.

II.1.2. Umuntu


Kugirango umenye ukuri k’umuntu, ugushakire muri Bibiliya. Ukuri ku ngingo runaka, kugaragazwa n’icyo Imana iyivugaho. Bibiliya itubwira ku kuremwa k’umuntu, kamere ye, isano afitanye n’ibindi biremwa, kugwa kwe, n’iherezo rye.
 
II.1.2.1. Inkomoko ye
Ni ibintu bisanzwe ko umuntu yakwibaza ibibazo ku nkomoko ye. Nta gihe bitabaye bityo. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ibitekerezo byinshi by’abanyabwenge (philosophes et savants) niho wasangaga biganisha, igitekerezo kigiye hino cyabo ni ikivuga ko umuntu akomoka ku ruhererekane rw’inyamaswa (évolution), ibyo bihereye ku gasimba gato.
Ariko Bibiliya iremeza ko « mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi…Imana irema umugabo n’umugore » Itangiriro 1: 1, 27. Imana ivuga ko abantu, ibiremwa byayo, ari « abo naremeye kumpesha icyubahiro. Nijye wabaremye; nijye wababumbye » (Yesaya 43:7). None se urumva impamvu nkuru yatumye umuntu abaho ari iyihe, uretse iyo guha Imana icyubahiro?
 
II.1.2.2. Kamere ya muntu
 
Ageze mu gihe cyo gusamba bashobora kubona badashidikanya ko umuntu adafite gusa umubiri (corps) ko afite n’ubugingo (âme) n’Umwuka (esprit). Uwo usamba aba ari aho, ariho, hanyuma mu kanya gato, akaba atakiriho. Ariko umubiri ubwawo uba ukiri aho ngaho. Ikigenga kubaho k’umuntu kiba kigendeye; nta kindi kiba gisigaye atari intumbi. Mu buryo busobanutse, umuntu ntagizwe n’igihagararo cye gusa, arenze ibyo.
Bibiliya yemeza ko umuntu agizwe n’ibintu bitatu: umubiri, ubugingo n’umwuka (Abatesalonike 5: 23). Ntibijya bitworohera gutandukanya hagati y’ubugingo n’Umwuka, kuko byombi uko ari bibiri bitaboneshwa amaso, ariko kandi Bibiliya itwereka ko hari itandukaniro (Abaheburayo 4: 12). Inyamaswa zifite umubiri n’ubugingo, ariko ntizigira Umwuka. Umuntu we afite umubiri, ubugingo n’Umwuka.Kugira cyangwa kutagira Umwuka niko gutandukanya umuntu n’inyamaswa. Umwuka atuma umuntu ashobora kuvugana no gusabana n’Imana.
Ubugingo ni icyicaro cy’ibyo umubiri urarikira naho mu mwuka we ni ho hari ubushobozi bwo kumenya no gutekereza. Bityo rero umuntu ntiyakora ibyo yishakira yibwira ko atazisobanura imbere y’Imana, kandi icyo ategetswe ni uguhora ahirimbanira kubona ubushake bw’Imana no kubusohoza (Abaroma 12: 2). 
 
II.1.2.3. Umudendezo w’abantu
Imana yaremye ibindi bizima mu ijuru, abo ni abamalayika cyangwa imyuka itumwa
(Abaheburayo 1: 14). Ntibagira umubiri w’umuntu cyangwa se ngo bagire ubugingo (Luka 24: 39). Baturusha ubushobozi cyane kandinabo baremewe gukorera Imana. Kubera ko kimwe natwe nabo bafite umudendezo wo guhitamo icyiza n’ikibi, bamwe muri bo baguye mu cyaha cyo kwigomeka. (2 Petero 2:4).
Iyo Imana ishaka yari kurema ibyuma binyuranye kandi bikora gusa ibyo babitegetse (Robots), maze ikajya ibikandaho gusa ngo bikore ubushake bwayo, ariko ahubwo yahisemo kurema ibizima bifite umudendezo, bishobora gufata icyemezo ku bushake bwabyo bwo kuyikorera no kuyikunda.
Dushobora gusobanukirwa ibyo: umuntu ashobora gushyira ibyuma bisakuza ku irembo ngo bimurinde abajura, ariko ntiyakumva anyuzwe nkuko yaba ari imbwa iri mu mwanya wabyo.
 
II.1.2.4. Icyaha cya muntu
 
Igihe Imana yaremaga ibizima bifite umudendezo, bishobora gukora ubushake bwayo cyangwa se kuburwanya, yari iziko bimwe na bimwe mu biremwa byayo bizahitamo inzira yo kwigomeka. Umumalayika ukomeye cyane witwa Lusiferi, ubu akaba yitwa Satani, afata icyemezo cyo guhanganisha ubushake bwe n’ubushake bw’Imana. Ako kanya Uwiteka amujugunyana n’umubare utari muto w’abandi bamalayika. Guhera icyo gihe, Satani yakoze ibishoboka byose hakoreshejwe uburyo bwose afite ngo aburizemo imigambi y’Imana. 
 
Umuntu yaremwe ari ikiremwa gifite umudendezo, hanyuma ntibyatinda, Satani afata icyemezo cyo kumwoshya no kumutesha inzira yo kubaha Umuremyi we yari asanzwe agenderamo. Imana yari yaraburiye umuntu kuri iyo ngingo. Ariko nubwo byari bimeze bityo, Satani yabonye insinzi ikomeye muri uwo mushinga wa kabutindi yari yakoze. Iyo nkuru izwi cyane, iboneka mu Itangiriro igice cya 3.  
Nk’Umuyobozi w’imyitwarire myiza w’ahantu hose mu isi no mu ijuru, Imana ntishobora kwihanganira mu maso hayo ikiremwa kitubaha amategeko yayo, kandi kibanje kubitekerezaho. Ni ukubera iyo mpamvu, Satani igihe yahitagamo gushoza iyo ntambara arwanya ubushake bw’Imana, atashoboye kugumana ubuturo bwe bwo mu ijuru.
Na none, Adamu nawe yatakaje ubusabane bwe n’Imana mu gihe yigomekaga asuzugura
Umuremyi we. Kamere yataye agaciro ya Adamu, yahindutse umurage w’ikiremwa muntu cyose. Twese tuza ku isi dushugumbwa gukora ikibi (Abaroma 5: 12). Iyo kamere ihora ibangukiye kumvira ibishuko biza biva hanze, hanyuma twabyemerera tugakora icyaha.
 
II.1.2.5. Uko bizamera ku muntu

Bibiliya yemeza ko umuntu yaremwe n’ikiganza cy’Imana, ko yamizwe n’ibyaha, kandi ko kubera ibyo, yatandukanye n’Imana. Mu kubihamya nk’uko itajya yibeshya, Bibiliya ivuga yeruye ko umuntu wese, umunsi umwe azahagarara imbere y’Imana, Umucamanza we. Umuntu wese azahura n’urupfu, ibyo ni ibitazabura kubaho, kandi Bibiliya iravuga iti: « Nyuma y’ibyo hazaza urubanza ».
Imana irema kandi ikamumenyesha ubushake bwayo; izavuga yeruye rero ko ibikorwa byose buri wese yakoze ari nta wundi bireba, uretse we. (Abaroma 1: 20; 2: 15-16). Ubuzima bw’iki gihe, mbere na mbere ni umwiteguro w’ubundi buzaza. Umuntu ntapfa ngo ahere nk’inyamaswa, kuko umwuka we ugomba gusubira ku Mana, Umuremyi we n’Umucamanza we (Umubwiriza 12: 9).
 

II.1.3. Icyaha


Mbere yo gutangira iyi ngingo, banza usome Itangiriro ibice bitatu.
 

II.1.3.1. Icyaha ni iki?
Ntushobora gusoma Bibiliya igihe kirekire utaratangazwa n’umwanya wazigamiwe kuvuga ku cyaha, ku cyagiteye, no ku muti wacyo. Urugomo n’ubwicanyi biza mu bitekerezo iyo tubonye iryo jambo. Abaroma 3: 23 hatubwira ko « bose bakoze ibyaha bityo ntibashyikira ubwiza bw’Imana. » Ayo magambo « Ubwiza bw’Imana » ashatse gusobanura ubutungane budahangarwa bw’Imana.
Gukora icyaha ni uguhusha intego cyangwa kutagera ku butungane, kandi twese ni uko tumeze. Muri Bibiliya icyaha kigaragara gifite isura nyinshi.
  1. Kwanga kwemera amategeko y’Imana, cyangwa kutubaha ayo mategeko, aribyo bibyara igikorwa cy’ubwigomeke (1 Yohana 3: 4).
  2. Ubwandu bw’umutima: Zaburi 32: 5. Ibitekerezo bibi ni ibyo gucirwaho iteka mu maso y’Imana, kimwe n’ibikorwa byo gukiranirwa (Matayo 5: 28).

II.1.3.2. Inkomoko y’icyaha.
Icyaha cya mbere tuzi cyakorewe mu ijuru. Lusiferi, malayika ukomeye, yatwite icyifuzo cyo kureshya n’Imana (Yesaya 14: 12-14). Agasuzuguro ke katakwihanganirwa kamuviriyemo gutakaza ubuturo bwe bwo mu ijuru. Yahindutse uwo Bibiliya yita Dayimoni, umubeshyi, cyangwa Satani, umwanzi.
Icyaha cya mbere cyakorewe ku isi kivugwa mu nkuru y’Itangiriro 3. Icyo cyaha cyakorewe mu murima wa Edeni, Imana yari yarabujije Adamu na Eva kurya ku mbuto z’igiti kimenyesha ikiza n’ikibi. Basuzuguye Imana, barya ku mbuto babujijwe, hanyuma bityo bahinduka abanyabyaha bitewe n’igikorwa cyabo cyo kutubaha.
 

II.1.3.3. Ibyabayeho kubera icyaha


Bakimara gukora icyaha, ababyeyi b’inyoko-muntu babonye ko bari bambaye ubusa maze bakora ibishoboka byose ngo bihishe, badatinyuka na gato guhangara amaso y’Imana (Itangiriro 3: 10).
Igihano gitangwa ku cyaha ni urupfu. Guhera mu mwanya yakoreyemo icyaha, Adamu yimenyeho urupfu rw’iteka.  Ibyo birashaka kuvuga ko yahise atandukana n’Imana ntiyongera kubona ubwiza bwayo. Ubwo kandi yahise ajya munsi y’ubushobozi bw’urupfu rw’umubiri. Nubwo atapfuye rugikubita, kuva yari yamaze gucirwaho iteka yagombaga guhura n’urupfu byaba vuba cyangwa kera.
Kamere ihindanye ya Adamu ubwo ihinduka umurage w’abamuturutseho bose. Buri mwana ubyawe n’ababyeyi b’abanyabyaha avuka ari umunyabyaha. Kayini, umuhungu w’imfura wa Adamu abiduhamo urugero ubwo yicaga mwene se. Kubera ko abantu bose bavuka ari abanyabyaha, ntibabasha gushyikira ubugingo bw’Umwuka, mu yandi magambo mu buryo bw’Umwuka ni abapfu, maze umunsi umwe bazakubitana n’urupfu rw’umubiri (Soma witonze Abaroma 5 :12-18).
Icyaha cya muntu cyatumye ibyaremwe byose bigibwaho n’umuvumo w’Imana. Imikerri n’ibitovu birabyerekana (Itangiriro 3: 14-19 haduha n’izindi ngero). Igihe cyose uzabona tugifite za gereza, tugifite ibitaro, tugifite amarimbi, ntituzaba dukeneye kwirirwa dushakisha ibimenyetso byo kugaragaza ko icyaha kiriho.
Amarira, indwara, imibabaro, n’urupfu, ni zimwe mu ngaruka nyinshi z’icyaha.
 
II.1.3.4. Igihano cy’icyaha.
 
Mu baroma 6: 23, Imana ivuga yeruye ko ibihermbo by’ibyaha ari urupfu.  Ni rwo ruhwanije nacyo uburemere, nicyo gihano buri munyabyaha akwiye. Igihe cyose umuntu aba ari mu cyaha aba apfuye mu buryo bw’umwuka, hanyuma umunsi uzaza ubwo azagomba kunyura mu rupfu rw’umubiri. Igihe urwo rupfu rw’umubiri ruzaba rumugezeho rugasanga akiri mu byaha bye, azongera na none apfe mu buryo bw’umwuka: azaba atandukanijwe by’iteka ryose n’ubwiza bw’Imana, hanyuma iherezo rye rizaba guhanirwa ibyaha bye mu nyanja yaka umuriro, arirwo rupfu rwa kabiri. (Ibyahishuwe 20: 14).
 
II.1.3.5. Umuti ku cyaha.

Imana yatanze umuti ku cyaha kugirango abantu bace ukubiri n’imibabaro y’iteka ryose, ariyo ngaruka y’icyaha. Yohereje Umwa wayo mu isi kugirango azanire abantu uburyo bwo gucika igihano. Kubw’Umwuka Wera, Umwami Yesu Kristo avuka ku mwari Mariya, bityo nta ruhare afite kuri kamere yanduye ya Adamu. Mu bantu bose niwe wabayeho nta cyaha. Ku musaraba w’i Karuvali, yahanwe igihano cyatewe n’icyaha, hanyuma gutyo aba atanze ibyasabwaga byose n’ubutabera bw’Imana, kuburyo yo ubwayo yumvise ko ntakindi yakongera gusaba kubw’icyaha, maze ibona gushyitsa umutima munda. « Uko niko umujinya wanjye uzasohozwa, kandi nzabamariraho uburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsa umutima mu nda: maze bazamenye yuko jye Uwiteka, navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozaho uburakari bwanjye » (Ezekiyeli 5: 13).
Nta burakari rero na busa Imana ifitiye uwamaze kwizera Umwami Yesu Kristo. Imana yabumariye muri YESU, bityo abari muri Yesu Kristo nta teka bazacirwaho. « Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Yesu Kristo » (Abagalatiya 3: 26). Ubwo rero igihano cy’icyaha cyakuweho, kandi muri ubwo buryo gutungana n’ubutabera by’Imana bikaba byarabonye, kuburyo bwuzuye, ibyo byari bikeneye byose maze Imana iranyurwa, bityo Imana ishobora guha ubugingo buhoraho buri wese wemera ko ari umunyabyaha maze akakira Yesu mu bugingo bwe nk’Umukiza n’Umwami.
 Iyo umuntu yishyize mu maboko ya Yesu Kristo aba akijijwe igihano n’imbaraga z’icyaha. Ibyo ntibivuga ko atazongera na rimwe gukora icyaha, ahubwo bisobanura ko ibyaha bye byose byo mu gihe cyashize, mu gihe cy’ubu, n’ibyo mu gihe kizaza, yabibabariwe ko bidashoboka ko yacirwaho iteka kubera ibyaha bye, kandi ko guhera ubwo aba ahawe ubushobozi bwo gukorera Imana aho kuba imbata y’ibinezeza by’iyi si. 
 
Ku bijyanye n’imbabazi usobanukirwe neza n’ibi: hari uburyo bubiri bw’imbabazi z’Imana 
  1. Imbabazi zijyanye n’ubutabera bw’Imana zitangwa mu gihe umuntu yizeye; n’ 
  2. Imbabazi za se w’umwana zihabwa umwana w’Imana. Iza mbere zigenewe igihano cy’icyaha, naho iza kabiri zigenewe kugarura ubusabane n’Imana buba bwazanywemo agatotsi n’icyaha. Iyo tuvuga ko umukristo wizera yahawe imbabazi z’ibyaha bye byose, ibyahise, iby’ubu, n’ibizaza, tuba tuvuga ku mbabazi z’ubutabera. Uwizera nta narimwe azagibwaho n’igihano cy’ibyaha bye, kuko Kristo yakemuye icyo kibazo ahanirwa ibyo byaha ku musaraba. Igihe umwami Yesu yapfaga, ibyaha byacu byose byagaragaraga mu gihe kizaza. Yapfiriye rero ibyaha byacu byose, byo mu gihe cyashize, igihe cy’ubu, n’igihe kizaza. Mu gihe twishyize mu maboko ye – Umukiza wacu -, duhabwa imbabazi zuzuye kubyerekeranye n’igihano cy’icyaha.

Ariko se bigenda bite iyo uwizera akoze icyaha? Ubusabane yari afitanye n’Imana buba buhagaze. Bya bihe by’umunezero, byo kuvugana kwa se n’umwana we biba byabuze.  Ubwo busabane ntibushobora kugaruka mbere yuko icyo cyaha cyihanwa ngo kibabarirwe. Iyo twatura icyo cyaha, Imana ni iyo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira no kutwezaho gukiranirwa kose. Ibi tuvuga ahanini ni ibijyanye n’imbabazi za Se n’umwana. Ntabwo ari ibireba Umucamanza ubabarira ruharwa, ahubwo iza Se ubabarira umwana we.

II.1.4. Yesu Kristo

 
Yesu Kristo niwe Ibyanditswe Byera bishingiyeho. 
Tugiye kurebera hamwe ko ari Imana, turebe uko ari Imana, turebe uko yihinduye umuntu bitamubujije gukomeza kuba Imana, umurimo yakoze, indi mirimo akora « Ni na we shusho y’Imana itaboneka… » Abakolosayi 1: 15; « …Imana kwerekanwa ifite umubiri… » (1Timoteyo 3: 16).  « Iyo umbonye uba ubonye Data wa twese » (Yohana 14: 9).
Kuko muri We arimo byose byaremewe… Niwe wabiremye …Ni na We byaremewe.  Yesu ni Umuremyi wa byose, ijuru n’isi, n’ibindi. Afite ububasha bwo kurema kandi ubwo bubasha niwe ubugenewe. 
Mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we (Yohana 1: 1-3) ari ibyo mu ijuru, ari n’ibyo mu isi. (Abakolosayi 1: 16)
Mu butatu bw’Imana, niwe ushyira mu bikorwa ibijyanye no kurema. Niwe ibyaremwe byose bikesha kubaho, kuko ariwe ntandaro yo kurema. Byose niwe ibyaremwe byose bikesha kubaho. Kuko ariwe ntandaro yo kuremwa kwabyo. Niwe kubaho kwabyo « Muri we niho hari kuzura k’ubumana kose mu buryo bw’umubiri » Abakolosayi 2: 9. Uyu murongo usobanura ko « muri we harimo kuzura k’ubumana » cyangwa « muri we harimo kuzura kose k’ubumana mu buryo bw’umubiri ». Uku kuri kw’Ijambo ry’Imana kugongana
n’abatabyemera gutyo, nk’ubumenyi mu bya gikristo (la science chrétienne), Abahamya ba Yehova (les Témoins de Jéhovah), Aba mormoni (les Mormons), Tewozofiya (la Théosophie), n’abandi.
 

II.1.4.1. Yesu ni Imana

 
Iyo tuvuga « ubumana bwa Kristo », tuba dushaka kuvuga ko Kristo ubwe ari Imana. « Jyewe na Data turi umwe » (Yohana 10: 30), « Niwe Mana… » (Abaroma 9: 5). Uko kuri kw’ingenzi kugaragazwa neza n’Ibyanditswe Byera mu buryo bukurikira:

a. Yesu Kristo afite ibiranga-mana by’Imana (attributs de Dieu).
  1. Kubaho kutagira itangiriro (la pré-existance), Yohana 17 :5
  2. Kubera hose icyarimwe, ahantu hose aba ahari mu gihe kimwe (Ibyakozwe 17 :27; Matayo 18: 20).
  3. Gushobora byose: Afite ubushobozi bwose (Matayo 28 :18)
  4. Kumenya byose: azi byose (Yohana 2: 24-25)
  5. Kudahinduka: ntahinduka « Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari, kandi ni uko azahora iteka ryose (Abaheburayo 13: 8).

b. Imirimo y’Imana yashyizwe mu bikorwa na Yesu Kristo

a. Yesu niwe waremye ibintu byose (Yohana 1: 3).
b. Niwe utuma ibintu byose bikomeza kubaho (Abakolosayi 1: 16-17).
c. Yasohotse mu mva akoresheje imbaraga ze (Yohana 2 :19).

c. Yesu Kristo akenshi yitwa Imana

a Imana yamwise Imana (Abaheburayo 1: 8) b Abantu bamwise Imana, kandi ntiyigeze ababuza kumuramya (Yohana 20: 28).
  1. Abadayimoni bemeraga ko ari Imana (Mariko 1: 24)
  2. We ubwe yavuze yeruye ko ari Imana (Yohana 10: 30-33)
  3. Abanditsi benshi bo mu Isezerano Rishya nabo bamuhaye uwo mwanya (Abaroma 9: 5; 1 Yohana 5: 20).

 
II.1.4.2. Kwihindura umuntu kwe.
 
Kwihindura umuntu kwa Yesu Kristo gusobanura kuza kwe mu bantu yambaye umubiri. 
  1. Kuza kwa Kristo kwahanuwe mu Isezerano rya Kera. (Yesaya 7: 14)
  2. Amateka avuga ko kuvuka kwe kwari gutandukanye n’ukundi kose.

a Yasamwe kubw’Umwuka Wera (Luka 1: 35) b Yavutse ku mukobwa w’isugi (Matayo 1 :23)
c Yari umuntu, urebye, kuko yari afite umubiri (Abaheburayo 10: 5); ubugingo (Matayo 26 :38), n’umwuka (Luka 23 :46).
  1. Kristo yihinduye umuntu kugirango:  a Amenyekanishe Imana Data (Yohana 1 :18; 14 :9), b Kuvanaho icyaha akoresheje kwitamba ubwe (Abaheburayo 9: 26) c Amareho (asenye) imirimo ya Satani (1 Yohana 3 : 8)

 
Icyitonderwa: Ukuri kw’ishingiro mu kwizera kwa gikrito ni uko Yesu Kristo ari Imana nyakuri, kandi ko yaje mu isi nk’umuntu nyakuri, avutse ku buryo bw’igitangaza ku mwari. Nk’umuntu, yabayeho mu buzima butagira icyaha, nta cyaha na kimwe yakoze.

II.1.4.3. Umurimo we


Muri iki gice tugiye kuvuga ku rupfu rwe, ku kuzuka, no kuzamurwa by’Umwami wacu.

a. Urupfu rwe
  1. Urupfu rwe rwari ngombwa (Yohana 3: 14) kuko rwari mu mugambi w’iteka w’Imana (Abaheburayo 10: 7).

Rwari ngombwa kugirango ruhe abantu agakiza (Abefeso 1:7), ari nako ubwo yasohozaga ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera. (Yesaya 53 :5).
  1. Yapfuye ku bwacu, kuko mu gupfa yafashe umwanya wacu, ahinduka inshungu yacu (1 Abakorinto 15: 3).
  2. Urupfu rwa Kristo rurahagije: rwatanze kuburyo bwuzuye ibyasabwaga byose n’ubutabera bw’Imana hamwe no gukiranuka kwayo umuntu yari yigometseho. Mu gupfa ku musaraba, Kristo yamazeho igihano, Imana yari yageneye icyaha. Icyo gitambo kirahagije kuko gitanga ibisubizo kubyo abantu bose bakeneye, bitewe n’uko ari icy’umuntu utunganye, gifite agaciro katagira umupaka.

b. Kuzuka kwe

 
Kuzuka kwa Kristo, kwari ngombwa kugirango asohoze ubuhanuzi, kugirango asohoze umurimo we ku musaraba (Abaroma 4: 25) no kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa umurimo wo gukorera abacunguwe, mu ijuru.
  1. Umubiri wazutse wa Kristo wari umubiri nyakuri, ntabwo wari umwuka (Luka 4: 39). Ni wa mubiri wari wabambwe kuko yari agifite na none mu ntoki ibimenyetso by’abamuteye imisumari, no mu rubavu aho wa musirikari w’umuroma yanyujije icumu hari hakigaragara. (Yohana 20: 27), ariko uwo mubiri ntiwasaga n’uwa mbere, kandi wari ufite ubushobozi bwo kunyura no kugera aho ushaka ari nta gitangira.
  2. Nyuma yo kuzuka, Kristo yabonekeye abigishwa be nibura inshuro 10. Benedata barenga magana atanu baramubonye nyuma y’uko asohoka mu mva (1 Abakorinto 15 :6).
  3. Kuzuka kwa Yesu gufite umumaro uhatse iyindi. Kuko iyo kutabaho, kwizera kwa gikristo, ntikwari kubaho

c. Uko yazamuwe mu ijuru
  1. Arangije umurimo wari wamuzanye ku isi, Kristo ajyanwa mu ijuru (Mriko 16: 19; Ibyakozwe 1: 9).
  2. Yazamuwe mu ijuru kugirango ahabwe ingororano ye (Yohana 17: 5), no kugirango akomeze umurimo wo kutwunganira, kutuburira, n’uw’ubutambyi bwihariye.

 

II.1.4.4 Imirimo akora


 
Mu Byanditswe Byera tubona Yesu Kristo akomatanya imirimo mikuru, y’ubuhanuzi, y’ubutambyi, n’iy’ubwami.

a Umuhanuzi

Nk’umuhanuzi, atangariza abantu ubutumwa buvuye mu ijuru kandi amenyekanisha Imana. (Yohana 1: 18)

b Umutambyi

Nk’umutambyi, ahagararira abizera imbere y’Imana (Abaheburayo 4: 14-16; 10:19-22).
 
c Umwami.
Nk’umwami, yima mu mutima w’abamwubaha. Mu gihe kiri imbere, azaza kwima ingoma ku isi mu gihe cy’imyaka igihumbi. Zaburi 72 itubwira neza ukuntu ubwami bwe buzarangwa no guca imanza zitabera, n’amahoro.
 
II.1.4.5. Kuvuka, n’urupfu, bya Yesu byari byarahanuwe.
 

Kuvuka kwe

“Nuko umwana yatuvukiye, duhawe umwa w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana Ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro” (Yesaya 9:5).
 
Urupfu rwe.
 
“Nkuko benshi bamutangariraga, kuko mu maso ye hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu…Ntiyari afite ishusho nziza cyangwa ubwiza butuma tumwifuza. Yarasuzugurwaga, akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yarasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso, natwe
ntitumwubahe. Ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yishyizeho, ariko twebweho, twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana, agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane; Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. Yararenganye, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke, amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga; cyangwa nkuko intama icecekera imbere y’abayikemura, niko atabumbuye akanwa ke…Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje, ubwo ubugingo bwe buzitambaho igitambo cyo gukuraho ibyaha…. Kuko yasutse ubugingo bwe, akageza ku gupfa, akabaranwa n’abagome, ariko we yishyizeho ibyaha bya benshi…”  “Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora kubw’intege nke za kamere, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo, afite ishusho ya kameree y’ibyaha, kuba igitambo cy’ibyaha, Icira ibyaha bya kamere ho iteka; kugirango gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe…” (Abaroma 8:3,4a)

II.1.4.6. Amwe mu mazina bamuha


Kristo, Mesiya, Umukiza, Umucunguzi, Umujyanama nyakuri, Umuhamya w’umwiringirwa,
Jambo w’Imana, Ukuri, Umucyo w’isi, Inzira, Umwungeri mwiza, Umuhuza, Umurokozi,
Umukuru w’abatambyi, Umuhanzi wo kwizera kandi ukugeza ku butungane bwuzuye, Umuhanzi w’agakiza, Umuvugizi, Umwana w’Isumbabyose, Umwana w’umuntu, Imana,
Umwana w’Imana, Uwera w’Imana, Umwana w’ikinege, Imana ikomeye, Ishusho y’Imana,
Data wa twese uhoraho,Umwami, Umwami wa bose, Umwami w’ubwiza, Umwami w’abami, Uhiriwe kandi Nyir’ubutware wenyine, Umwami wa Israyeli, Umutware w’abatware, Utwara abami bo ku isi, Umwami w’ubugingo, Umwami w’amahoro, Umwana wa Dawidi, Urubyaro rwa Dawidi, Akabuto ko mu nda ya Dawidi, Inyenyeri yaka yo mu ruturuturu, Emmanuweli, Adamu wa nyuma, Umwana w’Intama w’Imana, Intare yo mu muryango wa Yuda, Alufa na Omega, Uwambere n’uwanyuma, Itangiriro n’iherezo, Umuhanzi w’ibyaremwe by’Imana, Imfura mu byaremwe byose. Amen.

II. 1.4.7. Kuki Yesu yavutse mbere ho imyaka ine (mbere ya Yesu Kristo) 

Mu gihe Kristo yavutse, babaraga igihe mu bwami bw’abaroma bahereye mu ishingwa ry’umujyi wa Roma. Maze igihe ubukristo bwahindukaga idini y’aho ubwami bw’abaroma bwageraga hose, niho uwihaye Imana witwa Diyoniziyusi Eksiginus (Denys le petit) abisabwe n’umwami w’abami Yusitini wa mbere, yashyizeho kalendari mu wa 526, apima igihe gishize kuva ku munsi Kristo yavutseho, kugirango asimbure kalendari y’Abaroma. Nyuma cyane yuko kalendari nkiristo yari imaze gusimbura kalendari y’abaroma, baza kurabukwa ko Diyoniziyusi yari yibeshye mu gushyira ivuka rya Yesu mu mwaka wa 753 kuva umujyi wa Roma washingwa, nyamara ahubwo ryarabaye mu wa 749, cyangwa se mbereho umwaka umwe cyangwa ibiri.

II.1.4.8. Imana yihindura umuntu 


 
Imana yihinduye umuntu kugirango ibashe kumugira uwayo. Imana yari ishoboye kurema umuntu ikamushyiramo ikintu kimeze nk’itegeko ryo kujya akora gusa ibyo ishaka, n’igihe ibishakiye, ariko siko bimeze, ahubwo yamuhaye ubushobozi bwo guhitamo ubwe, uburyo azitwara ku Muremyi we.
Ariko Imana yo ni Umwuka, mu gihe umuntu we afite umubiri n’amagufkwa, byamukomerera cyane agerageje gufata ishusho y’umwuka. Bityo rero umuremyi yaje mu byaremwe bye afite ishusho ya kimwe muri byo, kugirango aborohereze maze bazagerageze kumenya isura nyakuri ye. Imana ni nka Yesu. Yesu ni nk’Imana. Ndetse Yesu we arerura akabivuga ati: “umbonye aba abonye Data”; natwe kandi turabihamya.     

II. 1.4.9. Uruhererekane rw’ibyabaye mu ivuka no mu bwana bwa Yesu
 
Mariko na Yohana ntacyo bavuga kijyanye n’ivuka ndetse n’ubwana bwa Yesu.
Matayo na Luka bavuga bimwe mu bikorwa binyuranye byabaye. (Reba Luka 1: 5-80). Ntibyoroshye kugenda umuntu abikurikiranya neza. Dore amataliki ashobora kuba ahuje n’igihe nyakuri ibintu byabereye.

Umwaka

Ibyabaye

Imirongo ya
Bibiliya

Umwaka wa 5 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo:
 
Amezi 6 ashize
 
 
Amezi 3 ashize…

Malayika ahanurira Zakariya ko
azabyara Yohana

Luka 1:5-25

Gaburiyeli abwira Mariya ko azabyara Yesu.
Mariya asura Elizabeti
 

 
Luka 1: 26-38
Luka 1:39-56

Mariya asubira i Nazareti

Luka 1:56

Malayika abonekera Yozefu

Matayo 1: 18-25

Kuvuka kwa Yohana umubatiza

Luka 1: 57-80

Uwaka wa 4 mbere y’ivuka rya
Yesu Kristo
Iminsi 8 ishize
Iminsi 32 ishize

Kuvuka kwa Yesu Abungeri bamenyeshwa…

Matayo 1: 25 Luka 2 : 1-20

Gukebwa kwa Yesu

Luka 2 : 21

Kumurikwa kwa Yesu

Luka 2 : 22-38

Umwaka wa 3 mbere y’ivuka
rya Yesu Kristo

Kuhagera kw’abanyabwenge

Matayo 2: 1-12

Guhungira mu Egiputa

Matayo 2: 13-15

Kwica abana

Matayo 2:16-18

Umwaka wa 2 mbere y’ivuka
rya Yesu

Gusubira i Nazareti

Luka 2 :34; Matayo 2: 19-23

II.1.4.10. Isezerano rya Kera ryari ryaratangiye gutekereza kuri Mesiya


Ibimenyetso byo kuza kwa Mesiya, n’ubuhanuzi bumuvugwaho


Itangiriro 3:15, Urubyaro rw’umugore
Itangiriro 4: 3-5, Igitambo cya Abeli
Itangiriro 12:3; 18:18; 12:18, Umuhamagaro wa Aburahamu.
Itangiriro 14:18-20; 22: 1- 19;( 26: 4; 28: 4; 28: 14); 49:10,11; 
Kuva 12; Abalewi 16; Kubara 21: 6-9; 24: 17 na 19; Gutegeka kwa kabiri 18: 15-19; Yosuwa, Rusi, 1Samweli 16; 2Samweli 7: 16, 1Abami 9: 5; Yobu 19: 25-27; Zaburi 2 ; 16:10; 22; 41:10; 45; 69: 22;  72; 78:2; 89; 110; 118:22; Yesaya 2: 2-4; 4:2-6; 7:13, 14; 9:
1-2,6-7; 11: 1-10; (25:6-9; 26:1, 19); 32: 1-2; 35:5-6; 35:8-10; (40: 5, 10,11); 42: 1-11; 53;
60;(62:2; 65:15); Yeremiya 23: 5-6; Ezekiyeli 34; 47:1-12, Daniyeli 2; 9; 24-27; Hoseya
2: 1;(2: 28, 32; 3:13, 14); Amosi 9:11-15; Yona 2: 1; Mika 5:1-4; Zefaniya 3: 9; Hagayi 2:
6-7; Zekariya; Malakiya 3:1.
 

II.1.4.11. Amateka y’ahantu Yesu yabatirijwe


 
Ahantu hatoranijwe n’Imana kugirango iherekere Mesiya ubwoko bwayo ni mu kibaya cyo hepfo cya Yorodani, muri ako gace, ni hafi cyane y’ahantu amazi yigabanijemo kabiri imbere ya Yosuwa kugirango abisirayeli babashe kwinjira i Kanani. Niho Yohana umubatiza yashyize icyicaro maze atangira umurimo wo gukangura no gutegura ubwoko bwa Israyeli. Mu gihe gito amaso yari amuhanzeho, abantu bibaza niba ubwe atari we Mesiya. Nibwo rero, afashijwe n’ikimenyetso kivuye mu ijuru yamenyeshejwe ko Yesu ariwe Mesiya.
Aho hantu nyine, muri ako karere niho Yesu yatangiriye umurimo, aho kandi nyine na none niho warangiriye. Mbega urwibutso rwari aho hantu! Iburasirazuba mu nkengero y’ikiyaga cya Yorodani harangwaga n’uburebure bw’impinga z’umusozi witwa Nebo, aho Imana yerekeye Mose igihugu cy’isezerano ari naho Imana yamwihambiye. Aho kandi na none, ahantu hamwe hagati ya Yorodani n’umusozi Nebo, niho amafarashi y’ijuru yazamuriye Eliya ngo asange Mose mu bwiza bw’icyubahiro. Ku bilometero umunani uvuye aho, ugana iburengerazuba, niho hari Yeriko, aho inkuta zaridutse kubw’amahembe ya Yosuwa. Uzamutse Yeriko gato, mu karere k’ imisozi ifite ahantu amazi amanukana hitwa Keriti, niho ibyiyoni byagabuririye Eliya. Hejuru yaho gato, mu mpinga y’uruhererekane rw’imisozi, niho hari Beteli, aho Aburahamu yari yubakiye Uwiteka igicaniro, aho kandi Yakobo yabonye urwego rw’ijuru, abamalayika baruzamukiraho abandi barumanukaho. Yesu amaze igihe gito cyane ageragejwe na Satani, muri ako gace, mu kiganiro yagiranye na Natanayeli, yivuzeho we ubwe ko ari urwego abamalayika bazamukiraho kandi bakarumanukiraho. Hafi y’ahongaho, mu majyepfo, muri urwo ruhererekane rw’’imisozi, hari Yerusalemu, umurwa wa Melkisedeki n’uwa Dawidi. Mu majyepfo nyir’izina, hakurya y’inyanja y’umunyu, hari ibibaya bibiri bitekeyemo ibyasenyutse by’i Sodomu na Gomora.
 
II.1.4.12. Ibyo Napolewo yavuze kuri Kristo.
 
“Nzi abantu, kandi ndabibabwiye, Yesu ntabwo ari umuntu”. Ategeka ukwizera kwacu kandi nta yindi mpamvu yindi mbaha, uretse ririya jambo rikomeye yavuze ngo: “Ndi Imana”. Abafilozofe bagerageje kubonera igisubizo ayo mayoberane y’abatuye isi bose bifashishije ubushakashatsi bwanditse, ariko bwananiwe kugira icyo bugeraho. Ni abapfapfa, bameze nk’umwana uririra ukwezi ngo bakumuhe kube igikinisho cye.
Kristo ntagingimiranya mubyo avuga. Avugana ubutware. Amahame ye yo kwizera ni amayobera, ariko arushaho gukomezwa n’imbaraga ze bwite. Ashaka kandi asaba abantu urukundo ruvuye mu bushake bwabo, ari nacyo kintu kinanirana muri iyi si. Aleksanderi, Sezari, Hanibali, bagiye bigarurira isi, ariko ntibigeze bagira inshuti. Ubwanjye nshobora kuba ari jye jyenyine ukunda Aleksanderi, Sezari na Hanibali.
Alekzanderi, Sezari, Sharlemanye na njye ubwanjye twashinze ubwami, tuba abami b’abami, ariko se twabwubatse kuki? Ku mbaraga. Yesu yubatse ubwami bwe ku rukundo, kandi ubu mbabwira, amamiliyoni y’abantu, bibaye ngombwa ko bapfa, biteguye kuba bapfa ku bwe. Jyewe ubwanjye nagiye ninjiza urukundo nk’urwo mu bantu benshi, nkakora kuburyo bankunda, nanjye wasangaga bakwemera gupfa ku bwanjye bibaye ngombwa. Ariko kugirango ibyo bishoboke, byasabaga ko mba mpibereye. 
Muri iki gihe ndi ahitwa Mutagatifu Helena, inshuti zanjye ziri he? Maze kwibagirana, icyo ntegereje ni ugusubira mu gitaka, nkahinduka ibyo kurya by’inyo.
Mbega umworera uri hagati y’ubuzima bwanjye bubi n’ubwami buhoraho bwa Kristo, buhora bwamamazwa, bukunzwe, baramya, kandi bugenda bwaguka kuzakwira isi yose! Ese ruriya ni urupfu? Ndababwiye, urupfu rwa Kristo ni urupfu rw’Imana.  Ndabibabwiye, Yesu Kristo
NI IMANA.”
 

II.1 4.13. Igisekuruza cya Yesu


Bowazi yari umuhungu wa Rahabu, indaya y’inyakanani ahitwa i Yeriko (Yosuwa 2:1,
Matayo 1: 5, reba na Yosuwa 2). Bityo nyirakuruza wa Dawidi yari umunyamowabu na Sekuruza yari umunyakanani, amaraso y’umunyamahanga niyo yakomotsemo umuryango watoranijwe (umuryango wa Dawidi), mu bwoko bwatoranijwe (ubwoko bw’Abaheburayo), akaba ari ikimenyetso cyaje mbere yuko aza, kugirango kigaragaze ko Mesiya ari uw’amoko, n’amahanga yose. 
Ku bibilometero 2 iburasirazuba, bw’i Beterehemu, hari umurima, witwa “umurima wa Bowazi”, aho ngaho nyine nkuko tubyigishwa, niho Rusi yahumbaga mu murima.
Iruhande rw’uwo murima hari “umurima w’abungeri” Aho nanone nkuko tubyigishwa, ni hamwe abamalayika batangarije iby’ivuka rya Yesu.
Duhereye kuri ibi tumaze kubona, ibijyanye n’urukundo hagati ya Rusi na Bowazi nibyo byaje gutuma haboneka umuryango wagombaga kuvukamo Kristo, wari waratoranijwe n’Imana hari hasigaye imyaka 1100 ngo ibyo bisohore. 
Aho hantu niho Malayika Gabriyeli yamanuriye inkuru y’ivuka rya Yesu Kristo.
 
II. 1.4.14. Ahantu Yesu yavukiye
Munsi y’urusengero rw’ivuka (Eglise de Nativité) i Betelehemu, hari icyumba, muri cyo niho Yesu yaba yaravukiye. Tubwirwa ko icyo cyumba cyari kimwe mu bigize inzu y’umukurambere Dawidi, mbere ya Dawidi, iyo nzu yari iya Bowazi na Rusi. Bityo nkuko tubizi, Bowazi yarongoye Rusi, atangira umuryango Kristo yagombaga kunyuramo aza ku isi, akawuvukiramo, aho muri icyo cyumba niho mu myaka 1100, Yesu Kristo ubwe yaje kuvukiramo.
 Iyigwa ry’ibisekuru (Rusi 4:18-22), ryerekana ko umuhungu wa Rusi ari Obedi, ariwe ukomokwaho na Yesayi, se wa Dawidi, ari naryo ntandaro ry’iyandikwa ry’igitabo cya Rusi. Uhereye icyo gihe, Isezerano rya Kera usanga rigenda ryibanda ku kuza k’Umwami w’abami, wari ugiye kuzavuka mu rubyaro rwa Dawidi.

II.1.4.15. Uko Yesu asa (Iyerekwa Yohana yagize). Ibyahishuwe 1: 13-14


 
Afite abamalayika b’amatorero mu kiganza cye, imisatsi ye irera nk’urubura. Amaso ye ameze nk’ibirimi by’umuriro. Mu maso ye ni nk’izuba, ibirenge bye bisa n’umuringa w’umuteke. Utunganijwe n’umuriro wo mu ruganda.
Ijwi rye rimeze nk’iry’amazi menshi asuma. Nguko uko wa Mukiza utuje wo mu Butumwa Bwiza yiyeretse Itorero rye kuva ubwo, nk’uwiteguye intambara, nk’umurwanyi, nk’urwana atsinda ucyereye guhangana n’abanzi bateye ubwoba kandi bafite ubushobozi. Ni uburyo bumwe bwo guhamagarira Itorero rye ngo rigirire icyizere Umutware waryo. Ariko na none ni ubwihanangirizi ku Itorero rye, kuko ryari ritangiye kugaragaza ibimenyetso byagendaga byiyongera mu kwangirika k’ubugingo no kugenda bava mu byizerwa, abereka ko atazihanganira akazuyazi no kutamwumvira.
 

II.1.4.16. Yesu ni ihuriro n’umutima wa Bibiliya


Isezerano rya Kera ni inkuru yanditse ivuga ku gihugu, ku bwoko bw’abaheburayo.  Isezerano Rishya ni inkuru yanditse ivuga ku Muntu. 
Ubwo bwoko bwashyizweho kandi bugaburirwa n’Imana kugirango binyuze kuri bwo, Umuntu ashobore kuza mu isi. Imana ubwayo yihinduye umuntu kugirango ihe ikiremwamuntu igitekerezo gisobanutse, gifatika, gikabakabwa, cy’isura y’umuntu yajya atekereza mu gihe azajya atekereza ku Mana. Imana ni nka Yesu. Yesu yari Imana yicishije bugufi mu buryo bwo kwihindura umuntu. Kuza kwe ku isi nicyo gikuru cyabayeho mu mateka yose. Isezerano rya Kera niryo ryateguye uko byagenze. Isezerano rishya rikabisobanura. 
Nk’umuntu, yagize ubuzima bwihariye, budasanzwe kandi bwiza, butigeze bugirwa n’undi muntu. Bibiliya yubatse kuri iyo nkuru yihariye kandi nziza ya Kristo, no ku isezerano ryiza ry’ubugingo buhoraho ku bamwakira. Bibiliya yandikiwe kugirango abantu bashobore kwizera, gusobanukirwa, kumenya, gukunda, no gukurikira Kristo. 
Kristo, ihuriro akaba n’umutima wa Bibiliya, ihuriro n’umutima w’amateka, niwe huriro n’umutima w’imibereho yacu. Iherezo ryacu ry’iteka riri mu kiganza cye. 
Kumwemera kwacu, cyangwa kumuhakana kwacu no kumwamagana, niko kugena kuri buri muntu kubaho neza iteka, cyangwa guhora mu kaga gahoraho; ijuru cyangwa umuriro: kimwe cyangwa ikindi.
Icyemezo cy’ingenzi umwe muri twe ahamagarirwa gufata, ni ugukemura burundu kandi byihuse ikibazo cy’uburyo yitwara imbere ya YESU Kristo. Ibintu byose ni aho bishingiye.
Ni ikintu cy’icyubahiro kuba umukrito, amahirwe atagereranywa ku kiremwa muntu. Kwemera Yesu Kristo nk’Umukiza, Umwami, n’Umutegeka; no guhirimbanira gukurikiza no kugendera mu nzira yigishije, ubikuye ku mutima kandi ukabyitangira, ubwo ni uburyo bwo kubaho bwiza cyane kandi bushimishije rwose. Ibyo bisobanura amahoro, ituze ryo mu mwuka, ibinezaneza mu mutima, imbabazi, umunezero, ibyiringiro, ubugingo, ubugingo bw’aha kuri iyi isi muri iki gihe, ubugingo bwuzuye, ubugingo butazashira na hato.
Ni gute bishoboka ko umuntu yaba impumyi cyangwa umupfapfa kugeza aho yakwambuka ubu bugingo akagera ku rupfu ataragira ibyiringiro by’abakristo?
Uretse Kristo, ni ikihe kintu kuri iyi si cyangwa isi izaza gihari, cyangwa gishobora gutuma umuntu yishimira kuba ariho?
Twese tugomba gupfa. Kuki tukiriho, tukagenda tubihishanya dukoresha kugaragaza ibyishimo duseka? Umuntu yashobora gutekereza ko umuntu wese yifuza kwakiriza Kristo amaboko yombi, mu kubona yuko umugisha uruta indi muri ubu buzima ari uko afite izina rya gikristo, akaba akijijwe. Iyo usesenguye, ikintu gihenze kandi kiryoshye cyane mu buzima ni uguhamanya n’umutima wawe, mubyo ukora byose, ko turiho kubwa Kristo, n’ubwo ibyo tugerageza gukora tubigiramo intege nke, dukora uko dushoboye buri munsi ahari biruhanije, twiringira ko igihe impanda izaba yavuze tuzaba twasohoje ikintu kigaragaza kuramya kwacu, n’ishimwe ku Mana yacu, maze tuzashobora kugenda tukirambike ku birenge byayo nk’ituro tumutuye.
 

II.1.4.17. Itinda ryo kuza k’Umwami Yesu 


 
(Matayo 16: 28; 24:34…Abaroma 13:12; Abaheburayo 10: 25; Yakobo 5: 8; Ibyahishuwe 1: 5).
Nyamara Yesu mu mvugo ye, byumvikanaga n’ubundi ko kuza kwe kwashoboraga kuzabaho nyuma y’igihe kirekire, atandukanijwe nabo (Matayo 25: 19), kandi yerekana ko uzi ubwenge yagombaga kwitegura ko azatinda (Matayo 25:4). Paulo nawe asa n’uca amarenga ko kuza kwa Yesu kuzabaho nyuma y’uko bamwe bazaba bari kuva mu byizerwa (2 Abatesalonike). Muri icyo gice, Petero we atubwira ko mu buryo bwacu bwo kureba ikigereranyo cyabyo ari uko imyaka 1000 ari nk’umunsi umwe (1 Petero 3:8). 
Imana ntibara igihe mu buryo twebwe abantu tubara. Ku Mana iminsi igihumbi ni nk’umunsi w’ejo washize. (Zaburi 90: 4). Izakomeza isezerano ryayo ikurikije uburyo bwayo bwo kubara, n’ingengabihe yayo. Iyo mirongo yose iyo uyishyize hamwe isa nishaka kwerekana ko Imana yashatse ko buri rubyaro rw’abantu (chaque génération) uko rukurikirana, ruba mu gutegereza guhoraho ko kuza k’Umwami Yesu.
 Nyuma yo gutegereza imyaka 2000, ibi byagombaga kugira iyihe ngaruka ku mitekerereze yacu ku bijyanye no ku kugaruka k’Umwami Yesu? Twagombye gutakaza ikizere cyose? Oya ntibikabeho.
Dushobora kuvuga ko kuza kwe ubu ariho kutwegereye cyane kuruta uko kwari kuri mu myaka 2000 ishize. Ijoro riraguye kandi amasaha yaryo arakuze, kandi umunsi ahari urushijeho kutwegera kuruta uko twaba tubitekereza.

I.1.4.18. Yesu ni nka Melkisedeki (Abaheburayo 7: 1-10).
 
Kristo ni Umutambyi mu buryo bwa Melkisedeki. Ibyo bishaka kuvuga ko atari umutambyi wo mu Balewi, ubutambyi bwe bwasaga ahubwo n’ubwa Melkisedeki. Umuntu wo mu gihe cya kure, wabayeho hasigaye imyaka 600 mbere yo gutangira k’ubutambyi bw’Abalewi. Melkisedeki yabaye umutambyi mukuru cyane ugereranije n’abayobozi b’Abarewi, ni mukuru cyane no kuri Aburahamu. Uyu tuvuze n’abandi batambyi babayeho mbere ye, bagiye baha Melkisedeki icyacumi. Inkuru ye iboneka mu Itangiriro 14: 18-20. Yari umwami w’i Salemu akaba n’umutambyi w’Imana Isumbabyose.
Mbere ya Mose, ibitambo byatambwaga n’abatware b’umuryango. “Bityo, umutambyi wa buri muryango yabaga ari se, cyangwa sekuruza, umuntu ukuriye abandi kurushaho, uturuka mu gisekuru cya se. 
Nyuma yaho cyane, undi muryango nawo uratoranywa ngo ujye uturukamo abami, uwo wari umuryango wa Dawidi. Umwami yimaga ku bwoko, umutambyi akaba nk’umuhuza hagati y’Imana n’umuntu, yatangaga ibitambo. 
Umuryango wakomokagwaho n’abami, n’aho undi ugakomokwaho n’abatambyi, ariko Kristo yakoraga iyo mirimo yombi, nkuko byari biri kuri Melkisedeki.
 Melkisedeki, tutitaye ku bumenyi ku nkomoko z’abantu, mu gihe yari akiriho yari umutambyi uzwi n’abantu bose.
 Hari inyigisho ya Giheburayo, ivuga ko Shemu yari akiriho mu gihe cy’Aburahamu kandi akaba ariwe muntu wari ukuriye abandi wari ukiriho muri icyo gihe, ari nabwo hariho Melkisedeki, umuntu wakundaga kwibera wenyine mu buryo bw’amayobera. 
Yabayeho mu gihe cya kera cyane, ariko yashushanyaga uwari ugiye kuzaba Umutambyi Mwami Uhoraho.
 

II.1.4.19. Itandukaniro hagati ya Kristo n’ihema (Abaheburayo :9 1-14)


Ihema ryari rifite ahera h’isi. Ihema nyakuri ritakozwe n’intoke z’abantu ni ijuru (abaheburayo 9: 1,11 na 24).
 Umutambyi mukuru yinjiraga mu ihema inshuro imwe mu mwaka, Kristo yahinjiye inshuro imwe rukumbi (Abaheburayo 10: 3; 9:12). 
Umutambyi mukuru yatangaga amaraso y’inyamaswa; Kristo yatanze amaraso ye bwite (Abaheburayo 9:12).
 Ibitambo by’umutambyi mukuru byahumanuraga umubiri, igitambo cya Kristo gihumanura umutima. (Abaheburayo 9: 13 na 14).
 

II.1.4.20. Dore Yesu arazana n’ibicu (Ibyahishuwe 1: 7)


Kuza kwa Yesu tukuzirikane (Ibyahishuwe 1: 7; 2:25; 3:3,11; 16:15; 22: 7,12 na 20).  Yesu ubwe yamenyesheje ibyo bintu inshuro nyinshi (Matayo 13: 42 na 50; 24:30 na 51; 25:30; 26: 64; Luka 21:25-28). Mu Byakozwe n’Intumwa 1: 9 na 11 “Igihe kiri bugufi”, (Ibyahishuwe 1: 3) 
Kuri aya magambo igitabo giheraho kandi ni kuri yo kirangirizaho (Ibyahishuwe 22: 10).  Wasanga igihe kitwegereye cyane kurusha ukotubitekereza.
 
II. 1.d. 21. “Umwana w’umuntu” 
Iryo niryo Zina Yesu yakundaga kwiyita ubwe. Rigaruka inshuro hafi 70 mu butumwa bwiza: 
Matayo inshuro 30;
Lika inshuro 5;
Yohana inshuro 10
Iyi nyito iraduha gutekereza ko Yesu yishimiraga uburyo yarimo nk’umuntu, kandi ari Imana.
Iyo nyito yayizamukanye mu ijuru.
 
II. 1. d.22. Abarebaga Yesu bagiraga ngo ni umuntu (agatekerezo).
 
Habayeho umuntu wagiraga impuhwe cyane. Umunsi umwe asanga udusimba turi mu mwobo, mu muhanda aho ikimodoka cya Katerpirali cyakoraga umuhanda, kigenda kigaruka. Utwo dusimba twari urujya n’uruza, tuva mu mwobo tujya guhaha, utundi tujya mu mwobo tuva guhaha. Noneho uwo muntu yitegereza agasimba kamwe kari kamaze kuva mu mwobo. Ashatse kugafata ngo agakize, kubera ko Katerpurale yari igarutse iri mu kazi kayo, nuko ako gasimba karamwitegereza cyane, maze gasubira mu mwobo ngo atagafata, haje aka kabiri nako kavuye mu mwobo, kamwitegereje gasubirayo ngo atagafata. Aka gatatu biba bityo. Noneho mu mwobo udusimba tumenya ko hari umuntu ushaka kudufata maze turakorana twose, turaza tumurungurukira icyarimwe mu munwa w’umwobo imbere, ariko ntihagira na kamwe gatinyuka gusohoka. Abonye ko Kateripirale iri buze kudukandagirira twose icyarimwe, uwo muntu yihindura nka kamwe muri two, yinjira mu mwobo turimo, utwo dusimba tumubonye tugirango ni nka kamwe muri two. Turamwegera dusabana na we akanya gato, maze aboneraho umwanya wo kubwira utwo dusimba icyago kitwugarije, ko hari katerepurale iri hafi kuza kuturibata. Ntibyatinze udusimba twemeye ko adukiza, maze kateripirale inyura kuri wa mwobo udusimba twahavuye kera, uretse utwanze ko adukiza, two Katerpurali yatunyuze hejuru, turapfa turashira.
Ikigereranyo:
Uwo muntu ni Yesu (Imana ubwayo)
Utwo dusimba ni abantu
Uwo mwobo ni isi
Katerpurali ni Satani
 
  1. 1.d.22. Isanzure Yesu yaremye

Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ikirere kinini cyane (galaxie) isi yacu ndetse n’imibumbe izenguruka ku zuba, birimo; gifite muri cyo amazuba arenga miliyari 100, kandi amenshi muri yo afite ubunini cyane ugereranije n’iryacu, kandi na ryo ubwaryo riruta isi inshuro 1.300.000.
 Icyo kirere gifite ishusho nk’iy’isaha irambitse hasi irambuye, kikaba gifite umurambararo w’imyaka-mucyo (années-lumière) 200. 000.Umwaka-mucyo ni intera umucyo ugenda mu gihe cy’umwaka ku muvuduko wa km / isegonda 300.000. Ubu babarura galaksi 500.000 zisa na cya kirere twakwita vuwa lakte (voie lactée), kandi hagati ya zimwe muri zo harimo intera y’amamiliyoni y’imyaka-mucyo.
Birashoboka ko ibi byose byaba ari akantu gato cyane ugereranije n’ikirere cyose cyangwa isanzure ritagira umupaka, ni ukuvuga ridafite aho ritangirira n’aho rirangirira.

II.2. Umusaraba wa Yesu.

II.2.1. Amateka y’umusaraba wa Yesu


 
Twasanze ari ingirakamaro kugaragariza abasomyi b’iki gitabo uburyo Imana Yera yakoze umubare wo gukiza umuntu wari wayigometseho maze satani ntasobanukirwe. Ibyo kandi ibikora itivuguruje, dore ko umunyabyaha wese yari yaramaze gucirwaho iteka, bityo Imana itugaragariza urukundo rwayo rwerekaniwe muri Yesu Kristo ku musaraba. 
Kwizera gufitanye isano n’agakiza. Hatabayeho kwizera ntibishoboka kubona agakiza k’Imana (Yohana 3:16). 
Umuntu wa mbere (Adamu) amaze gukora icyaha, ubusabane bwari hagati y’abantu n’Imana bwahise buhagarara. Imana ntica urwa kibera, yahise ivuga ko ubugingo bukora icyaha buzapfa (Ezekiyeli 18: 20). Twibukiranye kandi ko Imana itajya yivuguruza. Iyo ivuze, Ijambo ryayo riba nk’itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi. Turebe muri Daniyeli igice cya 6 uko bimeze. 
“Baraza bavugira imbere y’umwami ibya rya tegeko rye bati:  mbese harya, Nyagasani, ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw’iteka waciye, ngo mu minsi mirongo itatu umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umunntu wese atari wowe asabye, Nyagasani, ngo azajugunwe mu rwobo rw’intare?
Umwami arabasubiza ati: Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa. Baramusubiza bati: ariko Daniyeli we wo mu banyagano b’Abayuda ntakwitayeho, Nyagasani, cyangwa iteka washyizeho ukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu mu munsi. 
Umwami yumvise iryo jambo arabarakarira cyane, ashyira umwete cyane kuri Daniyeli kugira ngo amukize, burinda bwira. Ba bagabo bongera guteranira ibwami, babwira umwami bati: Nyagasani, umenye ko ari itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi ngo nta tegeko cyangwa iteka ryahamijwe n’umwami rivuguruzwa. Nuko umwami arategeka, bajya kuzana Daniyeli, bamujugunya mu rwobo rw’intare. 
Ariko umwami yari yamubwiye ati: Imana yawe ukorera iteka iragukiza. Maze bazana igitare bagikinga ku munwa w’urwobo. Umwami ahomaho ikimenyetso cye bwite n’icy’abatware be, kugira ngo ibyo ategetse kuri Daniyeli bidahinduka. Nuko umwami asubira mu nzu ye, akesha ijoro yiraje ubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushya agoheka” (Daniyeli 6: 13-19). 
Mu biranga Imana kandi harimo yuko Imana irakara, nkuko tubisanga mu Ijambo ryayo. “Uko niko umujinya wanjye uzasohozwa, kandi nzabamariraho uburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsa umutima mu nda: maze bazamenye yuko jye, Uwiteka, navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozaho uburakari bwanjye” (Ezekiyeli 5: 13). 
Ariko nubwo bimeze bityo bwose, Imana ni urukundo. Ndetse ibiranga Imana byinshi bibangamiye kamere ya muntu, “Muyoborwe n’Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; kuko kamere irarikira ibyo umwuka yanga, kandi Umwuka wifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora” (Abagalatiya 5: 16-17), ndetse bisa n’ibihanganye n’umuntu, byose bisharirira umuntu uretse urukundo rwonyine.
Uko Imana iteye bihabanye cyane nuko muntu ateye.Dore nawe : Imana ni Iyera, “kuko ndi Uwiteka Imana yanyu; abe aricyo gituma mwiyeza, mube abera, kuko ndi Uwera, kandi ntimukiyandurishe igikururuka hasi cy’uburyo bwose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi, kuko ndi Uwiteka wabakuye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu: abe aricyo gituma muba abera, kuko ndi Uwera” (Abalewi 44: 44-45), naho twe turi abanyabyaha “kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, ntawe ukiranuka n’umwe”( Abaroma 3:23, 10 ). 
Amahirwe tugira aruta ayandi rero nuko Imana ari urukundo “kuko Imana ari urukundo, natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda” (1Yohana 4:8, 16), ariko irafuha “kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha” (kuva 20:5), bityo rero tukaba tugomba kuba abera kuko nayo ari Iyera, tukirinda kujya mu ruhande rw’umurwanya ari we satani, kugirango ingaruka z’ifuhe zitatugeraho. Siko byagenze rero kuko Adamu amaze gukora icyaha, abakurikiyeho nabo berekanye ko atari abaswa cyangwa ibigwari muri urwo rwego.  Kubera urukundo rw’Imana rutarondoreka “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira go umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho; ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Yohana 3:16, Abaroma 5:8).
 Imana imaze kubona ko abantu badashaka kuva mu byaha, kandi yari yamaze guca iteka ko ubugingo bukora ibyaha buzapfa, yashatse uburyo yakiza abantu ariko itivuguruje. 
Ijambo ry’Imana rivuga ryeruye ngo: “amaraso atavuye, ntihabaho kubabarirwa ibyaha” (Abaheburayo 3:22 na Abalewi 17: 11). Kubw’ibyo rero abantu batangiye gutanga ibitambo buri gihe uko icyaha cyakorwaga. Abifite batangaga amatungo ahenze, nk’intama, ibimasa, n’ibindi; naho abakene bagashakisha uko babona inuma (Luka 2:24).
Ibyo bitambo ntabwo byavanagaho uburakari bw’Imana, byasaga nk’aho ari ukubutwikira. Ntaho bwabaga bugiye, kuko hari naho ibitambo bitagiraga icyo bigeraho. “Sawuli amarayo iminsi irindwi, ategereje Samweli nkuko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. Nuko Sawuli Aravuga ati: nimunzanire hano igitambo cyoswa n’ibitambo by’ishimwe y’uko turi amahoro. Aherako atamba igitambo cyoswa. 
Akimara gutamba Samweli aba araje; maze Sawuli ajya kumusanganira ngo amuramutse. Samweli aramubaza ati: ibyo wakoze ni ibiki? Sawuli aramusubiza ati: nabonye abantu banshizeho batatana; nawe ntiwaje mu minsi yategetwe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi, bituma nibwira nti: ubungubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere, kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha. Nicyo gitumye nihata, ntamba igitambo cyoswa. Maze Samweli abwira Sawuli ati: wafuditse, ntiwumviye itegeko ry’Uwiteka Imana yawe yagutegetse; none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe muri Israyeli iteka ryose. Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho; Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka; kandi niwe Uwiteka yashyizeho kuba umutware w’ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse” (1Samweli 13:8-14).  Ibitambo rero byakomeje gutangwa kugeza aho Imana isanze ubwo buryo bugomba guhagarara, kuko umujinya wakururwaga n’ibyaha by’abantu wakomezaga gututumba.
Rwa rukundo rw’Imana rero rusa naho rwaganje ibindi byose biyiranga: nk’umujinya, gufuha, n’ibindi. Imana noneho ishaka uburyo yakiza abantu burundu. Haba inama mu ijuru (conseil divin) yo gushakisha igitambo kitari icyo gutwikira ibyaha, ahubwo cyo kuvanaho ibyaha.  Amaraso atavuye, ntihabaho kubabarirwa ibyaha. Nibyo koko ibyo bitambo byavaga amaraso (Abaheburayo 9:22), ariko amaraso y’inyamaswa. 
Umuntu rero yagombaga gucungurwa n’umuntu. Uwo muntu yagombaga gupfa mu mwanya w’abantu bose. Yagombaga kuba inshungu y’abari mu isi bose. Ariko uwo muntu ntiyari umuntu usanzwe, kuko inyuma yagombaga kuba ari umuntu kugirango ababare, ababazwe mu mwanya w’abandi bantu, ariko nanone yagombaga kuba umuntu ufite gukiranuka nk’ukw’Imana: inyuma ari umuntu, imbere ari nk’Imana ubwayo. Mbese muri make ari IMANA-MUNTU. 
Byari ikibazo kuko mu isi ari nta muntu wari wujuje ibyo byangombwa, kuko bose bakoze ibyaha (Abaroma 3: 22, 10. Mu ijuru naho hariyo Imana, n’Abamarayika. Kubera ko igitambo cyagombaga kuba ari umuntu, ntabwo Abamarayika bashoboraga gukora uwo murimo, kuko Abamalayika ari imyuka (Abaheburayo 1 :14). N’iyo kandi baza kuba atari imyuka, nabwo ntibari kubonekamo igitambo, kuko ngo nabo Imana ibabonamo amafuti (Yobu 4: 18). Ubwo rero mu isi no mu ijuru, ntihari habonetse igitambo cyo gucungura abantu. Nibwo rero Imana ubwayo ifashe icyemezo cyo kuba igitambo cy’abari mu isi. Imana rero, ni Imana. Byasabaga ko yihindura umuntu ariko bitayibujije ko ikomeza kuba Imana. Ubwo inzira yo kubonera abantu inshungu iba irabonetse, Imana yihindura umuntu, iza mu isi, nk’uko Bibiliya ibitubwira “Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe abihera ikimenyetso. Dore umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanuweli” Yesaya 7: 14, ngo azitwa izina Imanuweli bisobanura “Imana iri kumwe na twe” (Matayo 1: 23) mu yandi magambo … Imana mu bantu. Imana imwe mu butatu (Data wa twese, Umwana cyangwa Yesu, Umwuka Wera), yihinduye umuntu mu buryo bwa Yesu. 
Abagiriwe ubuntu bwo kureba Yesu imbona nkubone ni Imana ubwayo babaga bareba. Na Yesu ubwe yarabihamije ubwo yavugaga ati” umbonye aba abonye Data… kuko Data aba muri Jye, nanjye nkaba muri We, … Jyewe na Data turi umwe” (Yohana 14: 9). Byari byaravuzwe kandi n’umuhanuzi Yesaya mbere yuko Yesu avuka, hasigaye imyaka amagana. Uwo muhanuzi ati: “Duhawe umwana w’umuhungu…azitwa …Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho…” (Yesaya 9: 5). Yesu rero yarakuze, igihe cye cyo gupfira abanyabyaha kiragera, bamubamba ku musaraba i Gologota.
 Gusobanura ububabare Yesu yagize ku musaraba bijya bitunanira. Bamwishe urupfu rubi cyane. Ushobora kugerageza kubyiyumvisha uhereye igihe batangiriye bamukubita ibiboko, kugeza bamubambye, bakamutera imisumari mu biganza no ku birenge, utibagiwe n’ikamba ry’amahwa bamwambitse ku mutwe; bakamuha sipongo ndetse bakamutera n’ icumu mu rubavu. Wongeyeho igihe kirekire yamaze amanitse ku musaraba, ari kuvirirana, amaraso atonyanga ava mu bikomere. Yesu amaze kwishyiraho ibyaha by’abari mu isi , Imana Data yamuteye umugongo aribwo yavugaga ijwi rirenga ati: “Eli, Eli, lama sabakitani” Bisobanura ngo: Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje? (Matayo 27: 46). Ubundi aho hantu, umuntu aba atandukanijwe n’Imana (Enfer), niho abanyabyaha bazaba iteka ryose bamaze gucirwaho iteka. Yesu yageze aho hantu mu mwanya cyangwa mu cyimbo cy’abamwizera bose. Aho hantu hateye ubwoba.
Mu rupfu rwa Yesu habaye ubwirakabiri, “maze isaha zibaye esheshatu, haba ubwirakabiri mu gihugu cyose, bugeza ku isaha ya cyenda; (Mariko 15: 330) ku buryo bamwe (commentateurs) badatinya kuvuga ko ari ibyaha byo ku isi yose byari biteraniye kuri Yesu aho i Gorogota, ari kubihanirwa kuko yemeye kubyishyiraho.
Mu by’ukuri rero, wa mujinya twatangiye tuvuga, Imana yawusutse kuri Yesu wose uko wakabaye, maze ishyitsa umutima mu nda. “Uko niko umujinya wanjye uzasohozwa, kandi nzabamariraho uburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsa umutima mu nda: maze bazamenye ko jye Uwiteka, navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozaho uburakari bwanjye” (Ezekiyeli 5: 13)
Niyo mpamvu abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, kuko igihano bari kuzahabwa yakishyizeho. “ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, ariko
twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana, agacumitwa nayo agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we kandi imibyimba ye niyo adukirisha.” (Yesaya 53: 4-5).  Uwo Mukiza yaduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka, no kwezwa, no gucungurwa. (1Abakorinto 1: 30). Ufite uwo Mwana niwe ufite ubugingo (1Yohana 5: 12), naho udafite uwo Mwana amaze gucirwaho iteka. (1Yohana 3: 18).
Yesu rero yarabambwe, arapfa arahambwa ariko arazuka “Ariko noneho Kristo yarazutse” (1 Abakorinto 15: 20). Ubu ni muzima, nkuko nawe abivuga, ati: “Icyakora nari narapfuye ariko noneho, dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.” (Ibyahishuwe 1: 18)

II.2.2. Umusaraba


Kubambwa ku musaraba cyari igihano cyemewe n’amategeko, ibihugu bya kera binyuranye byahuriragaho. Hari uburyo bune bunyuranye bw’umusaraba: Ubwa mbere: umusaraba wakoreshwaga mu bihugu bivuga ikilatini. Igiti gitambitse cyawo cyegereye aho igihagaze kirangiriye ibujya hejuru.



Kubambwa ku musaraba byakoreshwaga cyane mu bihe by’intambara, byakozwe n’Abafenesiye, Abakartajinuwa, Abanyegipita, n’Abaroma. 
Mbere yo kubambwa imfungwa yabanzaga gukubitwa ibiboko. Uwo babambaga babaga bamuhambirije imigozi ku musaraba, cyangwa bakamutera imisumari, ikaba ariyo imufatisha ku musaraba mu kimbo cy’imigozi (mu biganza no mu birenge niho bateraga imisumari).  Urupfu rw’uwabambwe ntirwaterwaga n’amaraso yatakazaga ahubwo rwaterwaga n’umutima wageragaho ugatera nabi cyane.
Mu buryo busanzwe, ababambwe ntibapfaga mbere y’iminsi ibiri cyangwa itatu. Kugirango bihutishe urupfu bavunaga amaguru. Rimwe na rimwe bacanaga umuriro ku birenge by’umusaraba ku buryo uwabaga abambwe yaburaga umwuka agapfa azibiranijwe n’umwotsi.
 
Dukwiye kuvuga nka Pawulo duti: «Ariko jyewe ho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo. » (Abagalatiya 6: 14)
Umusaraba wa Yesu niwo wonyine abantu biyungiramo n’Imana “Kandi ngo bombi, abagire umubiri umwe, abungishe n’Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi.” (Abefeso 2: 16). Ku musaraba wa Yesu niho hari intsinzi. “igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarukuzaho kurubamba ku musaraba. Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bw’umusaraba” Abakolosayi 2:14,15).
“Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni urupfu, ariko kuritwe abakizwa, ni imbaraga z’Imana” (1Abakorinto 1: 18).
 
Mu kinyejana cya kane, Rufinusi w’umwanditsi, hashize imyaka 50 Yesu abambwe, atubwira inkuru y’ukuntu Helena, nyina w’umwami w’abami Konstantini yahawe mu iyerekwa itegeko ryo kujya i Yerusalemu no kuhashaka imva ya Yesu. Mu mwaka wa 325 nyuma ya Yesu Kristo, i Yerusalemu beretse Helena wari urwaye, imisaraba itatu. Agihanga amaso uwa gatatu, arakira kandi abasha guhaguruka7
Helena aha igipande kimwe cy’igiti cy’uwo umusaraba umujyi wa Yerusalemu, maze igisigaye acyoherereza umwami w’abami 
Konstantini wahise agishyira mu gishushanyo gisa na we (statue) maze icyo gipande cy’umusaraba agifata nk’umurinzi w’ubwami bwe.
 Byari umuco ko batwikaga imisaraba yabaga yabambweho abanyabyaha bikabije cyangwa abo bafataga nk’aho ari bo, aho kuyihamba. Batwikaga bene iyo misaraba aho kuyihamba.
 
  1. 2.3. Uko kubambwa byakorwaga.

 
Kubambwa cyari igihano cy’urupfu bashyiraga mu bikorwa bamanika umuntu ku musaraba. Bahambiraga ibiganza n’ibirenge, cyangwa mu buryo bw’ubugome bukabije, babahinguranyaga imisumari mu birenge no mu biganza.
 
Abagereki n’Abaroma bafashe iyambere mu gukuraho uburyo bwariho bwo kubamba ku giti kimwe, bahita bashyiraho umutambiko (patibulum). Ni kuri bo Abayuda bigiyeho kubamba nyir’izina. Abayuda benshi barabambwe nyuma y’aho Titusi afatiye Yerusalemu (Vie 75). Aganjwe n’impamvu zinyuranye z’Iyobokamana, Konstantini avanaho igihano cyo kubambwa mu bihugu byose byategekwaga n’ubwami bw’ i Roma.
 
II.3. Kwizera gukorwa gute?
 
Umukristo mwiza ni utunzwe n’amagambo yo kwizera. (Timoteyo 4: 6).

II.3.1. Ubusobanuro bwo kwizera


 
Buri wese iyo yiga Bibiliya ntatinda kubona akamaro ko kwizera. Kwizera kutariho umunyabyaha ntashobora kubona agakiza (Yohana 3: 16; abefeso 2: 8-9). Kubera agaciro kanini Ibyanditswe biha Kwizera, bigiye kuba ngombwa ko dushaka uburyo bwo gucukumbura ngo tumenye by’ukuri icyo iryo jambo risobanura.
 
Kwizera ni iki?
Kwizera bivuga kimwe n’ijambo icyizere (confiance). Iryo jambo rigaruka kenshi mu biganiro byacu: hari igihe tuvuga ngo “ngira icyizere cyinshi muri muganga”. Muri Bibiliya, ijambo “kwizera” rishaka kuvuga “icyizere mu Mana”. Ijambo kwizera ntibyoroshye kurisobanura ariko Bibiliya itubwira ko ari kwiringira neza udashidikanya… (Abaheburayo 11: 1). Umuntu ashobora kuvuga na none ko ari ukugirira icyizere cyuzuye Umwami Yesu, n’ubwo utamubonesha amaso asanzwe, ukamugirira icyizere mu rukundo rwinshi agukunda, ukamugirira icyizere mu gakiza yaguhaye, kuva igihe wamwakiriye mu bugingo bwawe nk’Umukiza n’Umwami, ukamugirira icyizere mu magambo yavuze yose.
Icyo cyizere ariko tugomba kukivangamo no gutinya ingaruka zo kutumvira Imana (Abaheburayo 11: 7). Uko gutinya kugomba kumera nk’uko umwana atinya umubyeyi we. Ntabwo ari ugutinya gutera guhahamuka. Ni ugutinya kuganisha ku kubaha Imana, tugendera mu bushake bwayo (Abaroma 1: 5; 15:18). Nta kindi kizatuma umuntu yitwa umukiranutsi keretse kwizera. Kwizera kandi niryo banga ry’imibereho ye no kubaho kwe (Abaroma 1: 17) Uwakwibwira ko akiranukira Imana adafite kwizera yaba yibeshya (Abaheburayo 11: 6). Mu by’ukuri kutizera ntibiterwa no kudasobanukirwa, cyangwa ubushobozi buke bwo kwizera, ahubwo ni ukutemera kugendera mu buyobozi bwa Yesu, ukanga kumwiyegurira no kumwirundumuriramo. Burya kujya mu ntege nke ariko ubona kandi wemera icyo wakoze ko ari kibi, nawe ukabona wemera rwose ko wagiye kure y’Imana, uba uri mu nzira ikuganisha ku kwizera.
Umuntu ushyira ibyiringiro bye muri Yesu wabambwe, agapfa, akazuka, ahabwa n’Umwuka wera umutima wuzuye kwizera, haba ku gutsindishirizwa kwe, mu mahoro ye, n’ibindi (Abaroma 5: 1-5). Kuri uwo nguwo rya jambo Yesu yavuze rirasohora, ngo “niwizera urabona ubwiza bw’Imana” (Yohana 11: 40).
Akenshi abantu dukunda mbere na mbere kureba, noneho kwizera kukaza ku mwanya wa kabiri. Ariko we ati: “Hahirwa abizeye batabonye (Yohana 20:29). Sinzi ko mushobora kwiyumvisha umunezero umuntu agira mu gihe atinyutse kwegera Imana nubwo yaza ayibwira ko abuze kwizera! Mwibuke ko usabye wese ahabwa (Luka 11: 9-13) kandi ko Imana ijya yiyereka umuntu wese wicishije bugufi kugeza aho avuga ati: “ndizeye! Nkiza kutizera!” (Mariko 9: 24)
Ariko Pawulo yavuze ku bapagani bo mu gihe cye (Abagiriki n’Abaroma) biyitaga abanyabwenge, ngo: bahindutse abapfapfa (Abaroma 12: 22).
Nubwo amajyambere n’ubwenge bigenda byiyongera cyane ku isi, Bibiliya itubwira ko iby’umwuka ari ubupfu ku muntu wa kamere n’ubwo yaba ari umunyabwenge, kuko iby’umwuka bisobanurwa mu buryo bw’umwuka (1Abakorinto 2: 9-16). Kugirango abantu babashe kwizera, Imana yifashisha abandi bantu bagafatanya n’Umwuka Wera hamwe n’Ijambo ry’Imana (Abaroma 10:14-17). Ukwizera gushobora kugira imbaraga, ubundi kukaba gucye (Abaroma 4: 19-21; 14:1). Abigishwa ba Yesu bagifite kwizera guke, basabye Yesu ngo akubongerere (Luka 17: 5). Kwizera rero gufite imbaraga nyinshi kuburyo ufite “kwizera kungana n’akabuto ka Sinapi “ibitangaza byakoreka (Luka 17; Mariko 9: 23). 
Kwizera gukorera mu rukundo (Abagalatiya 5:6). Kwizera kunesha isi (Yohani 5:4). Itorero rya Kristoo ryatangiye rizi ibanga n’imbaraga biri mu kwizera. Soma; Ibyakozwe 24: 24; Abaroma 1: 5; Abafilipi 1: 27; Ibyakozwe n’Intumwa 6: 7Yuda 3:20. 
Kwizera kwacu uyu munsi niyo ntsinzi yacu y’ejo; kwizera kwawe mu bihe bya none niyo ntsinzi yawe mu gihe kizaza. “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ariwe ufite ubugingo buhoraho (Yohana 6: 47)”.
 Mu isezerano rya kera ijambo Ukwizera ribonekamo inshuro esheshatu gusa. Gutegeka kwa kabiri 9: 23; Abacamanza 9: 15, 16; 19; Yesaya 8: 2; Habakuki 2: 4; naho ijambo “Kwizera” (croire) riboneka inshuro zitagera kuri mirongo itatu. Ukwizera no Kwizera biboneka hafi inshuro magana tanu mu Isezerano Rishya. 
Kwizera ni ukwishyira mu maboko ya Yesu; mu kuri kw’i Kaluvari. Soma na Yuda umurongo wa 3.
Kwizera guturuka he?
Iyo twitegereje tubona ko abantu benshi batizera Imana. Ntibakijijwe. Ibyo bituma twibaza aho agakiza gaturuka n’isôko yako. 
Mu by’ukuri, kwizera ni impano y’Imana (Yohani 3 :27). Imana ni yo iha abantu ubushobozi bwo kuyizera. None se umuntu yakora iki ngo yakire agakiza? Igisubizo k’icyo kibazo tugihabwa mu Abaroma 10: 17 “Dore KWIZERA guheshwa no kumva, no kwumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo.”. Niba umuntu adafite kwizera, yagombye kwihata gusoma Bibliya. Yagombye na none gusenga nka gutya: “Mana, mu by’ukuri niba iki gitabo ari Ijambo ryawe, niba Kristo ari Umwana wawe, kandi niba yarampfiriye, bimpishurire mu gihe nkiri gusoma iyi Bibliya.”
Imana yasezeranye ko umuntu ushaka gukora ubushake bwayo azasohora ku kumenya ukuri (Yohana 7: 17).
 
II. 3. 2. Ni nde twashyiramo ibyiringiro byacu?
Mu buzima busanzwe, dushyira ibyiringiro byacu mu bantu cyangwa mu bintu bitagira ubwenge, nk’indege, cyangwa cya cyuma kizamura abantu (ascenseur). Ariko icyizere cy’umutekano wacu ubwacyo kiba kidahagije. Biba ari ngombwa ko umuntu cyangwa ikintu dushyizemo icyizere kiba kibikwiriye, naho ubundi icyizere cyacu cyaba ari nta kamaro gifite, ndetse kikaba cyadushyira mu kaga gakomeye. 
Mu buryo bw’Umwuka naho niko bimeze. Bibliya itwereka Umwami Yesu nk’Umuntu umwe rukumbi dukwiriye kwizera (Ibyakozwe 20: 21). Icyangombwa si ubunini bwo kwizera kwacu, cyangwa ishusho yako, ahubwo icyangombwa ni umuntu twashyizemo ibyiringiro byacu. Uwo ari we wese ushyira ibyiringiro bye muri Yesu Kristo ahabwa agakiza. Birashoboka ko wakwemera ko ibyo Bibliya ivuga byose kuri Kristo ari ukuri, nyamara ntiwizere. Ushobora kwemera ko Kristo yavukiye i Betelehemu, ko yapfiriye i Kaluvali, ko yazutse mu bapfuye, kandi ko yazamuwe mu ijuru, ariko ibyo ntibivuga ko uzaba washhyize by’ukuri ibyiringiro byawe muri We, mu gihe cyose uzaba utarishyira mu maboko ye ngo agukize ibyaha byawe. 
 
II. 3. 3. Wakwizera ute? 
Ni ukwakira Yesu mu bugingo bwawe nk’Umukiza n’Umwami wawe. 

II. 3. 3 .1. Yesu nk’Umukiza
 
Abakristo benshi bemera kandi bizera ko Yesu yabapfiriye. Aho nta kibazo, kuko bazi ko yabambwe, agapfa, akazuka.
Bazi neza ko Yesu yapfiriye abari mi isi kubera ibyaha byabo. Ubundi biroroshye gukunda Yesu mu gihe umaze kumenya ko yapfuye ari wowe azira. Abantu ba kera (bo mu Isezerano rya kera) bamwe, bari barahahamutse kubera ibihano bikanganye Imana yajyaga ibaha, urugero Abalewi 10: 2-7, ariko na n’ubu Imana iracyatanga ibihano (Abaheburayo 12: 5-11). Bubahaga Imana ahanini babitewe n’ubwoba. Iyo umaze gusobanukirwa ko Yesu yapfuye kugira ngo agukize, nawe wumva umukunze, ugatangira kumwubaha utabitewe n’ubwoba ahubwo ubitewe n’urukundo.
Hari bamwe bashobora kwibwira ahari ko igitsure cy’Imana ari cyo cyatuma abantu benshi bayubaha, nyamara dutekereza ko urupfu rwa Kristo ari rwo rukururira abantu benshi mu kubaha Imana. Burya, URUKUNDO RURUSHA IMBARAGA IGITSURE. Uzarebe iyo umubyeyi akunda gukubita umwana, uwo mwana aramwubaha koko, ariko amwubaha aruko ahari. Iyo umubyeyi adahari, wa mwana akora ibyo yishakiye ndetse birimo na bya bindi umubyeyi we yamubujije. Nyamara nugaragariza umwana wawe urukundo, nawe azumva agukunze; azakubaha uhari, kandi n’igihe udahari, azahirimbanira gukora ibyo ukunda, yirinde ibyo wanga; muri make akubahe utanahari. 
Kristo yapfuye afite n’umugambi wo kwerekana ukuntu urukundo Imana ifitiye umuntu rungana. Iyo urebye ku musaraba, umenya ko ibyo Imana igutekerezaho ari ibyiza gusa. Bityo cya cyoba wari ufitiye Imana kigakurwaho, ahubwo ukarushaho kuyikunda. II .3 .3. 2.  Yesu nk’Umwami
Iyo umaze gusobanukirwa uburyo Yesu agukunda, wumva nawe umukunze ndetse kubera ko uba unamenye ko ari Umutware, ntutindiganya kwemera ko agutegeka. Umwuka Wera aguhishurira ko Yesu ari Umwami, maze ugafata umwanzuro wo KUMUPFUKAMIRA (ushobora gupfukamisha amavi y’umutima n’ay’umubiri, cg ay’umutima yonyine). Uretse ko Yesu ari Umwami w’ijuru, twumva ko n’abami bo mu isi bapfukamirwa, nkanswe Umwami w’abami. 
Gupfukamira Yesu rero bivuga KWIHANA ibyaha byawe. Umuntu agomba kwihana mu buryo bwuzuye. Kwihana si ukwicuza gusa.
Ubundi iyo umuntu yihannye ibyaha bye byose avuka ubwa kabiri. 
Kubyarwa ubwa kabiri ni ukwemera; ukizera ko Yesu yagupfiriye-ku giti cyawe-hanyuma ukihana ibyaha byawe byose.
Kwihana bikorwa mu buryo bubiri:
  1. Hari umuntu utsindwa n’ijwi ry’Imana, agakubitira hasi icyarimwe umutwaro w’ibyaha, akihanira byose icyarimwe. 
  2. Hari undi nawe ugenda yihana buhoro buhoro; none kimwe cyangwa bibiri, ku cyumweru gitaha bibiri cyangwa bine, kugeza igihe ibyaha bye byose azabirangiriza, ntihasigare na kimwe, nawe akabyarwa ubwa kabiri. 

 
Ikibazo ku “mukristo” w’umunyedini.
Birashoboka ko “umukristo” yaba yemera ko Kristo yamupfiriye, ariko hari icyaha cyangwa se ibyaha (wenda byo mu ibanga) atarihana. Bityo rero ntaragera ku musaraba. 
Birashoboka kandi na none ko umukristo wageze ku musaraba nawe yagwa mu cyaha iki n’iki, kuko ntawe ufite urukingo ku cyaha, ariko nibura we aba yarageze ku musaraba, kandi kuri we hari ibanga ribonerwa mu maraso ya Yesu. 
Inama kuri iyi ngingo:
Isuzume urebe ko hari igihe wigeze kumva wanze ibyaha byawe byose maze ukabyihana. Iyo ugeze aho ngaho wumva muri wowe (mu mutima wawe) hajemo umunezero n’ibyishimo, ndetse hagize nk’umuntu ukubona yakwibaza uko bikugendekeye. Yakwibaza ikiguteye kumwenyura cyangwa se no guseka kandi ari nta muntu muvuganye.

Ibyo byose ariko bikunze kuba ku muntu wihannye ibyaha bye byose icyarimwe, ariko bitabujije ko na wa wundi wihannye buhoro buhoro byamugendekera gutyo, mu gihe y’ihannye n’icya nyuma. Uretse ko na none ku bihana buhoro buhoro, rimwe na rimwe batamenya igihe bakijijwe (igihe babyariwe ubwa kabiri), ariko kumenya itariki wakirijweho sicyo cya ngombwa, icy’ingenzi ni ukumenya ko wakijijwe. 

II 3.3.3. Rumwe mu ngero zo kwizera
 
Dore jyewe uko byagenze:
Hari mu kwezi kwa karindwi 1987. Nari nsanzwe nzi Ijambo ry’Imana, cyane cyane ko data yari mwalimu mu Itorero mu gihe cy’ubuto bwanjye. Navukiye rero mu muryango wa gikiristo, nkurira mu Itorero, ariko nabonaga kuba mu Itorero ari ibintu bisanzwe. Kuba nanditse mu gitabo cy’ishuri n’icya paruwasi hamwe nogusenga ku cyumweru numvaga bihagije.
Ibyo bigishaga numvaga aribyo, sinabirwanyaga, ndetse byangezaga no mu rwego rwo kumva ko Yesu yapfiriye abantu ariko nari ntaragera mu rwego rwo kubyishyiraho ngo numve ko yampfiriye ku giti cyanjye. Numvaga ari rusange, bityo simbihe uburemere bwabyo. Muri uriya mwaka rero nagiriwe ubuntu bwo kugendererwa na Yesu Kristo ubwe. Nari ndyamye, bigeze nk’isaa cyenda z’ijoro, mbona umugabo mwiza cyane utuje, ufite igikundiro kirenze, urebana urukundo, mbona aturutse nko mu metero 80, aza ansanga, aza atiruka ariko na none bitamubujije kungeraho vuba. Angeze imbere, mbona afashe buji, avana umwambi mu kibiliti, mbona ararashe akongeza ya buji, maze arambura ukuboko gufite buji icannye mbona aramurikiye. Twari ku musozi. ngiye kubona mbona kuri uwo musozi hose ndetse no mu kabande hose haviriwe n’umucyo mwinshi kandi ubundi hatabonaga kuko hari mu ijoro ry’icuraburindi. 
Amaze kummurikira, asubira hamwe namubonye aturuka, agenda gitware nkuko yaje, ageze hahandi nabonye aturuka, bimera nk’uko byatangiye, mbona aragarutse yongera kubigenza nk’uko yabigenje mbere acana buji aramurikira. Yongera gusubirayo na none agaruka ubwa gatatu abigenza nkuko yabikoze mbere. Aramurikira, asubirayo ariko noneho mbona ntagarutse.
Ibyo byose bikorwa numvaga mfite umunezero udasanzwe. Nari meze nka Petero igihe yabwiraga Yesu ati: “Duce ingando eshatu: imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.” (Luka 9:33). Yesu amaze kugenda, narakangutse ntabwo nari nsanzwe ntekereza kuri Yesu, ariko icyo gihe nasobanukiwe ko ari we wangendereye, noneho numva muri jye abaye uw’igiciro, numva ndamukunze birenze, mperako mfata icyemezo cyo kumwubaha. Numvise nzinutswe ibyaha, numva birambihiye, bimera nk’ibinteye isesemi.
Mu mugoroba w’iryo joro nari nanyweye inzoga, mbyibutse birambabaza cyane. Ubwo mpita nihana inzoga iryo joro., nkurikizaho kwihana n’ibindi byaha byose. Sinakoraga byinshi urebye, uretse ko ibyo nakoraga byonyine byari byarambase, ariko sinabonaga akaga ndimo, kuko iyo nzagupfa nkibyivurugutamo mba nararimbutse nta shiti. Ubwo rero maze kwihana ibyitwa ibyaha n’akaha, nkiryamye, bwatinze gucya ngo njye kubwira umuntu twari duturanye wari ukijijwe, uko byangendekeye. Nari nsanzwe ubundi mpinyura abakizwa, muri rusange, ariko cyane cyane uwo muntu ku buryo bw’umwihariko, nyamara ahubwo icyo gihe numvise mukunze cyane. Njya kumureba, akimbona nkiri hirya mbona aramwenyuye, najye ndamwenyura, turahoberana. Nuko muha ubuhamya bw’ibyambayeho. Kuva uwo munsi natangiye kwegerana n’abandi bana b’Imana dufatanya umurimo nk’uko umwami wanjye yagiye abishima. Muri make rero, urumva ko ntakijijwe ari uko hari umuntu umbwirije.
Hari uburyo bwinshi Imana ikoresha ngo ikize umuntu, Urugero:
  1. Gukizwa ubwirijwe Ijambo ry’Imana mu rusengero cyangwa ahandi,
  2. Gukirizwa muri konseri (mu ndirimbo),
  3. Gukizwa wumvise ubuhamya,
  4. Gukizwa ari uko Yesu akwiyeretse,
  5. Gukizwa ari uko Imana igutumyeho undi muntu,
  6. Gukizwa ari uko Imana ikoze igitangaza (nko gukiza indwara),
  7. Gukizwa ari uko Imana igukijije urupfu (nko mu ntambara, cyangwa igukijije indwara ubundi idakira nka kanseri cyangwa Sida),
  8. Gukizwa ari uko uhuye n’ikigeragezo runaka,
  9. Gukizwa kubera ko umuntu w’Imana akwereye imbuto,
  10. Gukizwa ari uko ubwiwe ubusharire bw’umuriro uzarya abanyabyaha,
  11. Gukizwa ari uko upfushije uwo wakundaga cyane (umubyeyi, umwana, uwo mwashakanye),
  12. Gukizwa ari uko usobanukiwe urukundo rw’Imana yerekaniye muri Yesu ku musaraba i

Gologota (Urebye filime ya Yesu, n’ibindi),
  1. Gukizwa ari uko usomye Bibiliya Imana ikakubwiriramo,
  2. Gukizwa ari uko usomye igitabo kivuga ku Ijambo ry’Imana, n’ibindi…

Nkuko twatangiye tubirebera hamwe rero, kwizera ni ukumva ko Yesu ari Umukiza wawe, ukabyemera, kandi muri urwo rwego ukumva ko yagukijije wari upfuye, ahubwo we agapfa mu mwanya wawe, igihano cyawe akacyishyiraho, mbese akagucungura. Yesu ni Umukiza wawe bwite. 
Niyo uza kuba uri umuntu umwe gusa uba kuri iyi si nabwo yari gupfa, kubwawe wenyine. Urahenze cyane mu maso y’Umukiza wawe. 
Iyo wizeye by’ukuri ko Yesu yagupfiriye, umubona nk’Umwami, nk’Umutegeka w’ubugingo bwawe.  Ikiba gisigaye ni ukwemera akagutegeka, kandi akakuyobora.
Icy’ibanze rero, wihana ibyaha byawe byose, maze guhera icyo gihe ukajya umwubaha. Ukamaugisha inama ku kintu cyose ugiye gukora. Icyo agutegetse ukagikora, icyo akubujije ukakireka, mbese ukumva ko umukeneye muri byose… Ntabwo turi abacu ngo twigenge (1 Abakorinto 6: 19).
Abakristso bizera Yesu nk’Umukiza. Aho nta kibazo muri rusange, ariko kumwizera nk’Umwami nibyo bigenda binanirana, kuko hariho abataragera ku musaraba neza kubera icyaha runaka cyababase, cyane cyane ibyaha byo mu mutima bidakunze kujya ahagaragara.
Yesu rero, ni Umukiza n’Umwami hatabuzemo na kimwe muri ibyo byombi.
 
Dore isengesho ryo kwizera, dutekereza ko ryuzuye. “Mwami Yesu, ndakwizeye.
Nkwizeye nk’Umukiza wanjye bwite, Kandi nkwizeye nk’Umwami wanjye.
Ndakwinginze, mbabarira ibyaha byanjye byose, unyandike mu gitabo cy’ubugingo, umpindure umwana w’Imana.
Ngushimiye ko ibyo byose ubikoze, mbisabye mu Izina rya Yesu, Amen!

Niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami, ukizera, mu mutima wawe…uzakizwa (Abaroma 10:9).
Dukomeze tugendere mu Kwizera dufite muri Yesu Kristo, ni nawe utubashisha kwegera intebe y’ubuntu y’Imana tudatinya (Abaheburayo 4:14-15).
 

II.4. Bimwe mu bintu biboneka iyo umunyabyaha yizeye Yesu.
 
Iyo umuntu yizeye, icyo aba akoze ni ukwizera gusa, ariko Imana yo ikora byinshi muri ako kanya icyarimwe, aribyo tugiye kureba:
 

II.4.1. Yitwa umukiranutsi


Iyo umunyabyaha yizeye Yesu nk’Umukiza n’Umwami, icyo gihe Imana mu Butatu itangaza ko uwo munyabyaha ahindutse umukiranutsi, kandi ko yemewe mu maso yayo kubera ko Kristo yikoreye ibyaha bye ku musaraba, akaba yaremeye guhanwa mu mwanya w’uwo munyabyaha, akamuhindukira gukiranuka(1Abakorinto1:30.)
 Uko gukiranuka kuboneka ku buntu, ni ukuvuga ko nta muntu ku bwe ugukwiriye (Abaroma
3:24); uko gukiranuka ariko ni igisubizo ku mujinya w’Imana, kuko nubwo bimeze bityo, Imana idahumiriza ngo ipfe guhanagura ibyaha by’abantu kandi ukwera kwayo kutabasha kubyihanganira; ahubwo nuko Yesu yasohoje amategeko yose mu mwanya wacu, kandi yishyizeho umuvumo ayo mategeko yatuzanagaho.
Abantu benshi bavugisha ukuri ntibahisha ko bibwiraga ko iyo umunyabyaha ahindutse umukiranutsi aba abaye “umutagatifu” cyangwa se nka “malayika”.
Baravuga bati: “Ni gute nakwiyumvisha ko nitwa umukiranutsi kandi nkibonaho ibidatunganye, ndetse ko hari igihe mbona naguye, cyangwa nasubiye inyuma mu buryo bw’umwuka?”
Mu by’ukuri twitwa abakiranutsi guhera igihe twizeye, ari nacyo gihe tubyarwa ubwa kabiri. Imana, mu buntu bwayo no kubw’umusaraba wa Yesu, ihanagura ibyaha twakoze, maze ikaduhindura bashya. Ubwo rero guhera icyo gihe, dutangira gukura nk’impinja zikivuka muri Kristo. Tuzaba dukeneye gutera intambwe buri munsi, tugenda dutsinda, nkuko umwana mu ishuri akomeza kwiga nubwo haba hari amakosa yakoze; kugirango turusheho kumenya byinshi buri gihe ku rugendo rwacu rwo mu mucyo, tubifashijwemo n’imbaraga no kuzuzwa by’Umwuka Wera. 
 

II.4.2. Arezwa


 
Umuntu umaze kwizera, Imana imushyira ku ruhande, ikamutoranya mu bandi, ikamutunganya. Abatambyi berezwaga umurimo bari bashinzwe, hakoreshejwe gusukwaho amavuta yerejwe kandi bambaye imyambaro yabugenewe. Bakarangwa n’ibitambo n’amaraso y’impongano (Kuva 29: 1-,5-7 n’umurongo wa 20; 30: 30; 1Ngoma 23: 13).
Abamaze kwizera, bagaragaza kwera kw’Imana kandi bakayubaha ((Abarewi 10:3; Yesaya 8:13’29:23; 58:13). Abamaze kwizera baritunganyaga, bakitandukanya n’ikintu cyose cyabanduza cyangwa icyaha icyo ari cyo cyose. Imana iravuga ngo: “mube abera nk’uko ndi Uwera (Abalewi 1:44-45; 19:2; 20:27).
Kweza, ni umurimo w’Umwuka Wera muri twe kugirango adutandukanye n’ikibi, kandi atume dusa na Kristo, bityo tube abo Imana yishimira.
 

II.4.3. Aba yiyunze n’Imana


Kuva igihe umntu yitandukanyaga n’Umuremyi we yica itegeko ry’Imana, Bibiliya itubwira ko Imana itakomeje kumwishimira ndetse ahubwo yamugiriye uburakari.
Imana yavanyeho ubusabane yari isanzwe igirana nawe. (Itangiriro 3: 23-24), yatsembye abo mu gihe cy’umwuzure (Itangiriro 6: 5-7). Nyuma y’umunara w’i Babeli, yaretse abantu bagenda uko bishakiye (Itangiriro 11: 8-9).
Ariko kandi “Imana yari muri Kristo yiyungiramo n’abantu” (2 Abakorinto 5: 19).
Akoresheje umusaraba, Kristo yatesheje agaciro icyaha ndetse agikuraho, asenya ubwanzi, asubizaho amahoro, kandi yunga abantu (Abayuda n’Abapagani), ntiyabunga gusa n’Imana, ahubwo no hagati yabo ubwabo (Abefeso2: 16). Ubwiyunge bwakorewe I Kaluvari bwagize impinduka yageze no mu ijuru (Abakolosayi 1:20-22; Abefeso 1:10) kuko Yesu yahagaritse no kwigomeka kw’Abamalayika. Ni Yesu watanze ikiguzi cyuzuye kugirango habeho ubwiyunge.
Guhera icyo gihe, Yesu ashobora gufata ikiganza cy’umunyabyaha uri kwihana, akagihuza n’ikiganza cy’Imana Yera kandi y’Urukundo.
Uburyo Yesu ahuza abantu n’Imana bwagereranywa n’igitekerezo (inkuru) cy’umuryango warimo abantu 3: umugabo, umugore, n’umukobwa wabo. Umunsi umwe umugore n’umugabo baratonganye bararakaranya cyane, kugera ubwo umugabo yikubise aragenda ntiyongera kugaruka mu rugo. Umugore n’umukobwe we bakomeza kwirwanaho uko bashoboye kugirango babeho. 
Nyuma umukobwa ararwara cyane, umuganga aramusuzuma, abura indwara ye ahubwo asanga ubugingo bwe buri hafi kumucika, ndetse abwira nyina ko nta wundi muti ashobora kumubonera.
Uwo mukobwa ababazwa n’uko atabonye se mbere yuko apfa. Asaba nyina ko yashakisha uko ashoboye kose, ndetse akarangisha mu binyamakuru no kuri Radiyo: nyina arabikora ariko umugabo ntiyaboneka. Mu burwayi bwe uwo mukobwa muto yasaga n’uhwereye akamara umwanya ntacyo yumva, ariko yakanguka akabaza aho se ari. Nyamara abari aho basaga nabamuhebye bari bazi ko umukobwa we azapfa atamubonye. 
Ababyeyi b’uwo mugabo baje gusura umwuzukuru wabo bicarana na nyina iruhande rwe basa n’abamureba ubwa nyuma. 
Hashije umwanya bumva umuntu ukomanga. Bakinguye babona se w’umwana arinjiye yihuta ajya kureba uko umukobwa we amerewe. Uwo mwana ntiyari akigira ururimi rwo kuvuga ahubwo yafashe ikiganza cya se, afata n’ikiganza cya nyina abihuriza hamwe mu biganza bye, agifashe ibiganza byombi umwuka umuvamo, arapfa. Ababyeyi bombi babonye ibyo uwo mwana akoze, bariyunga kandi basezerana kutazatandukana ukundi. 
Ibi birasa n’ibyo Yesu yakoze ku musaraba, ubwo yafataga ikiganza cy’umunyabyaha akagishyira mu kiganza cy’Imana Data cyuzuye urukundo: bityo agahuza Imana n’umuntu.
 

II.4.4 Arahinduka


 
Ahinduka mu myitwarire ye no mu migambi ye. Agira agahinda ku bw’ibyaha bye, kandi akababazwa bikomeye n’uko atubashye Imana.
 

II.4.4.1. Akamaro ko guhinduka


  
Niba kwizera aricyo kintu cya mbere mu byo umuntu agomba kuba yujuje kugirango abone agakiza k’Imana (Abefeso 2 :8-10; Ibyakozwe 16 :31), uko kwizera kugomba guherekezwa no guhinduka by’ukuri (Mariko 1 :15; Matayo 3 :2,11).
 
II.4.4.2 Intambwe ziterwa kugirango umuntu abe ahindutse by’ukuri, mbese yihannye byuzuye:
 
  1. Kwemera icyaha: Kwicuza bivuye mu mutima no kubabazwa bikomeye n’uko wakoshereje                       Imana. (Yohana 16: 8).
  2. Kwihana: abantu benshi bamenya neza ko bakosheje, ariko ntibagire ubushake bwo gusaba Imana imbabazi (Zaburi 32: 1-5; Yohana 1: 8-9).
  3. Kuzibukira icyaha: guhinduka by’ukuri bizanira umuntu kubihirwa n’icyaha, ndetse agaca ukubiri n’akamenyero, n’imico yagenderagamo kugeza icyo gihe (Luka 3: 8).
  4. Kugandukira Imana byuzuye: ni ukwihana biherekejwe n’urusaku rw’umuntu watsinzwe mu mutima, akikubita hasi avuga nka wa wundi, ati: " Mwami, urashaka ngo nkore iki?"

 

II.4.5. Guhora mu bihe byo gukiranuka

 
Mu gihe cyose tuzaba tukiri aha ku isi, byanze bikunze hazaba hari intambwe tugomba gutera twigira imbere, tuzaba tugomba kugenda dutsinda intambara (1 Yohana 3: 2). Ubundi nta mpamvu dufite mu gukora ibyaha, urebye nta n’icyo bitumarira. Ntabwo ari ngombwa gukora icyaha ariko cyo kitugendaho, kuburyo kukigwamo bishoboka.
Ndetse iyi mirongo iratwereka ko hari n’ibyaha dusa n’abiberamo rimwe na rimwe tutabizi: 
Urugero: – Yakobo 4: 17 " Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha."
  1. 1 Yohana 3: 16 " Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, ku bwa bene Data."
  2. Matayo 5: 48 "Namwe mube mukiranutse nkuko So wo mu ijuru akiranuka". Umukristo wumva nta na kimwe umutima- nama we ukimubwira, ashobora kwibuka ibitereko yasheshe (Ibyahishuwe 3: 17) " Kuko uvuga uti: ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe, ntacyo nkennye, utazi yuko uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa."

None uwizera yabyitwaramo ate mu gihe asanze hari aho atagenze neza mu rugendo rwe rwa buri munsi. Ntagomba kwishingikiriza ko yigeze kwihana byimazeyo igihe yakiraga Yesu Kristo mu bugingo bwe, ahubwo agomba buri munsi kuba mu bihe byo gukiranuka, kandi agahita yihana mu gihe cyose yibonyeho icyaha kugirango abone kwezwa gutangwa n’amaraso ya Kristo yamennye ku musaraba i Karuvali (1 Yohana 1: 6-7).
Iyo umuntu aretse ikibi, Imana yigarura mu gihano yari yamugeneye, iyo yinangiye akanga kukireka, Imana yisubiraho ku migisha yumvaga ishaka kumuha (Yeremiya 18: 8, 10). Ariko mu by’ukuri, uko Imana iteye, urukundo rwayo, gukiranuka kwayo, gahunda iheruka iba ifitiye umuntu, ibyo byose nta kiba cyahindutse.
 

II.4.6. Arahindukira

 
Pawulo aratubwira nawe ukuntu I Yerusalemu, abapagani bahindukiye (Ibyakozwe n’Intumwa 15: 3… 26: 20).  Uko guhindukira ni ngombwa cyane ku bijyanye n’agakiza. " Nimudahindukira … ntimuzinjira mu bwami bw’Imana" (Matayo 18: 3).
Mu ncamake, guhindukira ni igikorwa umuntu akora mu gihe ahindukiriye Imana, naho kubyarwa ubwa kabiri ni igitangaza cyo guhindurwa icyaremwe gishya gikorwa n’Umwuka Wera mu mutima w’Umuntu.
 

II.4.7. Ahindurwa mushya, abyarwa ubwa kabiri

 
Uko guhinduka muri kamere gukorwa n’Umwuka Wera mu muntu, uwo Mwuka Wera ahita amuha ubugingo bushya.
Gutsindishirizwa bihindura isûra y’umunyabyaha mu maso y’Imana; naho guhindurwa mushya guhindura imitekerereze y’umuntu ndetse n’ubugingo bwe bw’umwuka « Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo, ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo, kubw’ineza y’ubushake bwayo, kugirango ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu mukunzi wayo. » (Abefeso 1: 5-6).
« umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya. Ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya » (2 Abakorinto5 :17 n’Abefeso 2 :6-7).
Icyakora koko abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. » (Yohana 1 :12)
Iyo wizeye uvuka ubwa kabiri kandi uba wuzuye « kandi mwuzuriye muri we, ari we mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose » (Abaskolosayi 2: 10).
Umwizera ari hafi y’Imana cyane nk’uko bimeze kuri Kristo na Data wa twese. Iyo umuntu afite Kristo mu bugingo bwe, aba afite ibikenerwa byose kugirango umuntu agire ubuzima burangwa n’umunezero, kandi by’iteka ryose.
Umwizera kandi afatanya na kamere y’Imana. « Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugirango bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza » (1 Petero
1: 4).
Umuntu wavutse ubwa kabiri ntatinda kubona ko afite ibitekerezo bishya, imuigambi mishya, ubugingo bushya bwo kwanga icyaha, kandi yumva afite urukundo rushya kuri bene se b’abakristo. Iyo umwizera akomeje kuba muri ubwo buryo bushya bwo kubaho, agenda arushaho gusa na Yesu Umwami we. (Abakolosayi3 :10; 2Abakorinto3 :180. Uwo niwo mugambi w’Imana kuri buri wese mu bana bayo. Uwabyawe ubwa kabiri kandi, atangira kurindwa n’Imana igihe cyose (Abaroma 8 :26). Nta kintu na kimwe gishoboora kuba ku mukristo Imana itabyemeye. Mu yandi magambo, nta kimubaho ari impanuka mu buzima bwe. Ikintu cyose kiba ku mwana w’Imana aba agifitemo inyugu. Ndetse n’ibigeragezo ahura na byo na byo bifite icyo bimumarira mu buryo bw’umwuka. (Abaroma 3: 3-5). Bityo rero, ubuzima bw’umukristo bufite inyungu zihariye abandi batagira. Bitewe n’ibyo byiza byose Imana yamuteguriye, buri mukristo yakagombye kuyigaragariza ko ayishimira nibura muri ubu buryo bubiri bukurikira:
  1. Ntiyagombye guhwema kuramya no guhimbaza, no gushima Imana, kubw’umurimo uhesha agakiza Yesu yashyize mu bikorwa kandi akawurangiza. 
  2. Yagombye, ku bushake bwe, kwiyegurira umurimo w’Uwitanze ku musaraba w’i Karuvali « Nuko benedata ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, niko kuyikorera kwanyu gukwiriye » (Abaroma 12 :1).

I.4.8. Aracungurwa

Kugirango uko gucungurwa gushoboke ni uko haba habonetse ikiguzi, cyangwa se hakabaho kubohorwa k’uwo muntu, ariko hatanzwe ingwate.
Iryo bohorwa rigenewe umuntu uri mu bubata, cyangwa mu nzu y’imbohe kubera umwenda. Isezerano rya kera rikunze kwibutsa kenshi ko Israyeli ari iy’Uwiteka, kuko yabohowe mu buretwa bwa Egiputa. Isezerano rishya naryo ryerekana hose ko Yesu Kristo ari Umucunguzi ndetse bamwe bavuga ko ubukristo ari Iyobokamana ryo gucungurwa.
 Twese twari imbohe z’ibyaha n’urupfu n’amategeko ndetse na Satani. Kristo yaratuguze hanyuma atubohora kuri ibyo byose. « Batsindishirijwe ku buntu hakoreshejwe gucungura kuri muri Yesu Kristo » (Abaroma 3 :24). Yesu yaducunguriye kugirango dukire umuvumo w’amategeko (Abagalatiya 3: 13; 4 :5). Twacungujwe amaraso ye. (Abefeso 1: 17). Ni uko byagenze ntabwo twacungujwe amafaranga (nkuko byagendaga mu Isezerano rya Kera). Bityo tubohorwa ku buzima bwacu bwa kera bw’icyaha (1 Petero 1: 18-19; 1Abakorinto 6: 19-20).
Nubwo dufite Umucunguzi w’ubugingo, dutegereje no gucungurwa kw’imibiri yacu (Abaroma 8 :23), tuzaguhabwa mu gihe cyo kuzuka, igihe hazaba hatakiriho indwara, kubabara k’umubiri, ari nta n’urupfu. Guhera icyo gihe rero nibwo tuzaba dufite gucungurwa kw’iteka ryose (Abaheburayo 9: 12), ubwo tuzahora dusingiza Uwaducunguje amaraso ye, abo mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose, no mu mahanga yose (Ibyahishuwe 5 :9).

 
II.4.9. Ararobanurwa.
Ijambo kurobanurwa risobanura uburyo Imana itoranya uko ibyumva, ikagena n’iherezo ry’igihe runaka cyangwa ry’iteka ryose, ku biremwa byayo. Isezerano rya kera ritwereka ukuntu Imana yatoranije Israyeli, ubwo bwoko bukarobanurwa mu yandi, bugahitwamo, kubera ko hari intego idasanzwe Imana yari ibutegerejeho.      
Ku byerekeye iyi ngingo, soma Abaroma 9 :14-18; 11 :33; 1Timoteyo 6: 12.
 
II.4.10. Ahinduka umwana w’Imana (adoption).
Ni igikorwa cyo kuzana umwana w’ahandi ukamufata nk’uwawe bwite (Kuva 2 :10; Esteri 2 :7). Mu Isezerano Rishya iryo jambo rikoreshwa rigamije kwerekana:
  1. Ukuntu Uwiteka yahisemo ubwoko bw’Abisirayeli kugirango babe ubwoko bwe (Abaroma 9 :4).
  2. Ko Abakristo nyakuri bemerwa nk’abana b’Imana mu buryo bwihariye (Abagalatiya 4 :5; Abefeso 1 :5; Abaroma 8 :14-21).

II.4.11. Imana imuha ubwiza

Ubundi ubwiza bw’Uwiteka ni umuriro ukongora … (Kuva 24: 17), amaso yacu ntashobora kwitegereza uwo mucyo mwinshi. Ubwiza bw’Imana butera abantu ubwoba, bakayigiraho igitinyiro ndetse bakayiramya. Ntabwo umuntu yabona ubwiza bw’Imana uko bwakabaye ngo akomeze abeho (Kuva 33: 18,20,22).
 Ubwiza bwagaragariye muri Yesu Kristo: ubwiza butegerwa bw’Imana ya Israyeli buratwegereye. Muri Yesu twasbashije kubwitegereza no kubukunda, tudakongowe na bwo. (Yohana 1 :14; 17 :5, 24; Abaheburayo 1 :3). Umwizera by’ukuri wese afite ubwiza bw’Imana bubonerwa muri Yesu Kristo.

II.5. Isi ituwe n’abantu batatu 
 
Nubwo isi ituwe n’abantu benshi, tugiye kurebera hamwe ahubwo ukuntu isi ituwe kugeza ubu n’abantu batatu gusa. Mu buryo bw’Umwuka isi yose ituwe n’abantu batatu:
  1. Umuntu utari umukristo,
  2. Umuntu wizeye Yesu Kristo (Umukristo wuzuye Umwuka Wera),
  3. Umukristo utegekwa n’umubiri.

Mbese ninde muri aba bantu wagereranya n’imibereho yawe?
Mbese wakunda ko imibereho yawe yagereranywa na nde muri aba bantu batatu?

II.5.1. Umuntu utari umukristo


  • Ntaragera ku musaraba.
  • Aba yibereye ku isi yikorera ibyo yishakiye.
  • Ntiyita ku mibereho ye ya nyuma y’urupfu.
  • Yirinda gutekereza ku kuri kw’Ijambo ry’Imana kuko rimutoneka (1Abakorinto2 :14).

Ubundi busobanuro:
  • Yesu ntarinjira mu bugingo bwe.
  • Umuntu utari umukristo niwe wicara ku ntebe y’ubutegetsi ubwe.
  • Uyu niwe ukwiriye kwakira Yesu Kristo nk’Umukiza we bwite.

 
 
II.5.2. Umuntu wizeye Yesu Kristo

Ageze ku musaraba



– Yageze ku musaraba 
  • Amenya ko Yesu yamupfiriye ku musaraba, akamukunda.
  • Yemera ko Yesu amutegeka bityo akamwizera nk’Umwami n’Umukiza we bwite.
  • Areba kure, akamenya ko ubuzima bw’umuntu butarangirira hano ku isi.
  • Ahoza umutima ku biri mu ijuru.
  • Afite Kristo mu mutima we.
  • Afite imbaraga z’Umwuka Wera.
  • Ageza abandi kuri Yesu Kristo.
  • Arasenga kandi agasubizwa.
  • Asobanukirwa Ijambo ry’Imana. 
  • Yiringira Imana. 
  • Yumvira Imana (Ibyakozwe 1 :8).
  • Yesu niwe utuye muri we nk’Umukiza we.
  • Yesu niwe wicaye ku ntebe y’ubutegetsi amuyobora.
  • Nawe ni umukozi wumvira Kristo.
  • Nkuko umukristo yemera kuyoborwa n’Umwuka Wera, niko imbuto z’Umwuka Wera zirushaho kugaragara mu mibereho ye.
  • Ibiboneka mu bugingo bwe: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza, (Abagalatiya 5 :22,23).

 

II.5.3. Umukristo uyoborwa n’umubiri



                                                     
  1. Ntabwo agitumbiriye umusaraba. 
  2. Ibirenge bye byarahindukiye.
  3. Imitekereeze ye ntabwo ikihariwe n’iby’Imana. 
  4. Yigeze kwakira Yesu kubwo kumwizera.
  5. Yavutse ubwa kabiri.
  6. Yasubiye inyuma kubera kugwa mu byaha.
  7. Arakizera Yesu ariko ari mu ntege nke.                                                                              

                                                                                                                                                                                                             
Umukristo utegekwa n’umubiri akunda kwinezeza kuruta kunezeza Imana. Ahwanye n’umwana muto ukora ibyo yishakiye. Ameze nk’ab’isi.
Dore icyo Bibiliya ivuga ku mukristo wigenga: « Benedata sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo. Nabaramije amata, sinabagaburiye, kuko mwari mutarabibasha kandi none ntimurabibasha kuko mukiri aba kamere, ubwo muri mwe harimo ishyari, n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? »
(1Abakorinto3: 1-3).
Umukristo umeze atya; 
Ntiyiringira Imana bihagije,
Kenshi na kenshi ntiyumvira,
Ntageza abandi kuri Kristo,
Ntakunda gusoma Ijambo ry’Imana, 
Kenshi akunda gutekereza ibyo gukiranirwa, Ashobora:
Kugira ishyari,
Kugira umutima uhora umurega,
Kugira impagarara.
Gucira abandi imanza,
Kurakara.

Urabona ko:
  1. Yesu akiri mu bugingo bwe nk’Umukiza,
  2. Yitegeka ubwe,
  3. Yesu ntakimutegeka bihagije.

Umukristo utegekwa n’umubiri, hari ubwo ashaka kunezeza Imana, ariko n’ubwo yihatira kubikora, biramunanira. « Sinzi ibyo nkora; kuko ibyo nshaka atari byo nkora; ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora. Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo; kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora ntako. Yemwe mbonye ishyano!
Ninde se wankiza uyu mubiri untera urupfu? » (Abaroma 7 :15,18,24).
Kubw’ibyo:
  1. Umukristo uyoborwa n’umubiri nta munezero agira mu mibereho ye,
  2. Kenshi ni umunyantege nke mu mibereho ye,
  3. Rimwe na rimwe akora ibidakwiriye umukristo.

 

II.5.4. Icyitonderwa: « umukristo » w’umunyedini

Nubwo twavuze ko hariho abantu batatu, turagirango tubereke undi muntu, ibyo ari byo byose ari muri kimwe muri ibi byiciro by’abantu.

Turebere hamwe icyiciro twamushyiramo.



Ntaragera ku musaraba                                                                                                                                                                  
Uyu ni umuntu uri mu Itorero rya gikristo, ajya mu misa nkuko bikwiriye, aboneka mu byumba by’amasengesho, atanga ibyacumi n’amaturo yose agenwe, yihannye ibyaha byinshi, ariko nkuko tubibona ku gishushanyo ntaragera ku musaraba neza. Ameze nka wa wundi Yesu yabwiye ati: « Nturi kure y’ubwami bw’Imana. » (Mariko 12: 34).
Uyu muntu ashobora no kuba afite impano z’umwuka Wera, kuko Ijambo ry’Imana ritubwira kuri aba bantu ngo: « Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati: Mwami, mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe? Nibwo nzaberurira nti: sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe » (Matayo 7: 22-23).
 Ubundi iyo umuntu ageze ku rwego rwo kwizera, avuka ubwa kabiri, akandikwa mu gitabo cy’ubugingo. Niba rero uyu muntu ataragera ku musaraba, buriya hari impamvu ituma atahagera. Turaza kumenya iyo impamvu.
« abakristo » bamwe (ndorere kuvuga benshi) hari igihe wasanga bameze nk’uyu muntu, kuko biruhije gutandukanya uyu « mukristo » n’abandi bakijijwe.
None se niba atakinywa inzoga, akaba yararetse itabi, ndetse akongeraho no kubatizwa mu mazi menshi, akaba ari umunyangeso nziza, asura abarwayi, kandi afasha n’abakene; uwo muntu urumva atagaragara nk’ukijijwe?
None se niba afite impano yo gukiza abarwayi, cyangwa akaba ahanura, ubwo si « umunyamwuka? » Turabe maso kandi twisuzume, ririya Jambo ritazadusohoraho, ngo: « Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera, bakanasogongera Ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza, maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana ku mugaragaro. Niba dukora ibyaha nkana, tumaze kumenya ukuri, ntihaba hasigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana. Uwasuzuguye amategeko ya Mose, ko atababarirwaga bakamwica, abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! … Erega biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Iman Ihoraho » (Abaheburayo 6 :4-6; 10 :26-31).
 
Dukurikije ibyo tumaze kubona kuri uyu muntu, umwanzuro ukurikira ushobora gufatwa:
  1. Uyu muntu yateye intambwe igana kuri Yesu, wenda ni intambwe igaragara, ariko ntiyamaramaje.
  2. Azi Ijambo ry’Imana ndetse yasogongeye ku mpano zo mu ijuru.
  3. Ntiyageze ku musaraba (Hari icyo ashigaje gukora).
  4. Ntarizera.
  5. Aramutse apfuye bikimeze kuriya, cyangwa impanda ivuze bikimeze kuriya, yarimbuka. Soma 1 Yohana 2 :19; Matayo 22 :11-13

 
II.6. Kubyarwa ubwa kabiri
 
Umuntu wese wizeye Yesu Kristo by’ukuri abyarwa ubwa kabiri. Utarabyarwa ubwa kabiri wese ntazabona ubwami bw’Imana. Twasanze rero iyi ari ingingo ikomeye yo kuvugwaho. Kugirango dusobanukirwe kurushaho, tubanze dusome muri Yohana3: 3-21).
Nusoma aha tukurangiye uratangazwa no kumva Umwami Yesu, Umwana w’Imana, yemeza ko Nikodemu umunyadini akaba n’umunyangeso nziza, ko hatabayeho kubyarwa ubwa kabiri, adashobora kubona ubwami bw’Imana cyangwa ngo abwinjiremo (Yohana 3: 3-5). Mu buzima bw’umuntu hariho ibintu bibiri byanze bikunze atabona aho ahungira, hakaba n’ikindi kintu gihatse ibindi cya ngombwa cyane. Ibyo bibiri bya mbere ni urupfu (2 samweli14 :14, Abaheburayo9 :27), n’urubanza rumutegereje (abaroma14 :12,
Ibyahishuwe20 :11-15). 
Ikindi ni uguhindurwa mushya cyangwa kubyarwa ubwa kabiri.
Kubera kutita, ndetse n’imyumvire mibi bizengurutse iki kibazo nyamara cyakagombye kwitabwaho cyane, tugiye kucyinjiramo ndetse mu gutangira, reka turebe icyo kubyarwa ubwa kabiri bisobanura.
 
II.6.1. I cyo kubyarwa ubwa kabiri kutari cyo:      
 
i. Si ukuvuka bisanzwe « si ku bw’amaraso. » Umuntu wavutse ku babyeyi b’abakristo, ibyo ntibimuha uburenganzira bwo kwitwa umukristo. Aha turavuga umukristo nyakuri. ii. Ntikuboneka ari uko hakoreshejwe imbaraga zawe bwite: « Si ku bushake bw’umubiri. » Nta n’umwe ushobora kwivukisha ubwa kabiri akoresheje imbaraga ze bwite.
  1. Ntikuzanwa n’umuntu runaka: « Si ku bushake bw’umuntu ahubwo bw’Imana. » Nta muntu n’umwe, nubwo yaba ari hejuru gute mu rwego rw’idini, ushobora guha undi kubyarwa ubwa kabiri. Imihango y’idini, iryo ari ryo ryose, ntishobora guha umuntu kubyarwa ubwa kabiri.
  2. Si uguhinduka k’umuntu inyuma: Kristo yereka Nikodemu aho yibeshye maze amusobanurira ko uko guhinduka ari mu buryo bw’Umwuka. (Yohana 3: 4-6).
  3. Si uguhindura umwanya wari ufite mu buzima busanzwe, kandi ntiguhamagarira umuntu kwimuka aho yari ari. Uwabyawe ubwa kabiri ntazamurwa mu ijuru, ahubwo agomba kuguma ku isi, kugirango noneho atangire gukorera Umukiza n’Umwami we, no kugirango amunezeze. (1 abakorinto 7: 20-24; Abakolosayi 3 :22-24).
  4. Si imyumvire hakoreshejwe ubwenge: umuntu ashobora kuba afite ubumenyi bwinshi mu bintu by’Imana, akaba akora n’imirimo ikomeye mu Itorero, nubwo bimeze bityo akaba ataravuka ubwa kabiri. Tubizirikane, abenshi ni abazi ukuri ku kubyarwa ubwa kabiri, mu magambo, ariko bakaba batarigeze bakugeraho.
  5. Si imikurire y’umuntu ibitera – muburyo ubwo ari bwo bwose – Si ka kabuto k’ubugingo bwo mu ijuru mu gihe kaba kari mu muntu. Reba Abefeso 2 :1-2. Aho hatwereka abantu nk’aho bapfuye, badafite ubugingo bw’Umwuka. None se wakura ute mu gihe utariho.
  6. Si imivugurire cyangwa no kurushaho gutunganya ingeso nk’uko tuzi ko ibyo byatuma umuntu agenda areka buhoro buhoro akamenyero ke ko gukora nabi. Ni uguhinduka k’umuntu wese uko yakabaye, ntabwo ari ingeso ze gusa.
  7. Si ugucengerwa n’Iyobokamana cyangwa n’inyigisho z’idini. Ushobora kuba uri inyangamugayo mu byo wemera, warabatijwe, warakomejwe, uri urugingo rw’idini, uhazwa, uri mu mirimo y’idini kandi ukaba utaravuka ubwa kabiri. Ibi birasobanurwa n’ukuntu Nikodemu, umuyuda w’umuhanga muri Tewolojiya, umuntu ugendera mu matwara y’idini, w’umwiringirwa kandi urangwa n’ingeso nziza, ariwe Kristo yahamirije ko kubyarwa ubwa kabiri ari ikintu cy’ingenzi ngo umuntu akizwe (Yohana 3: 3).
    Noneho twibaze ibi bibazo bijyanye no kubyarwa ubwa kabiri:
  1. Kuki tugomba kubyarwa ubw kabiri?
  2. Ni gute dushobora kubyarwa ubwa kabiri?
  3. Ni gihe ki dushobora kubyarwa ubwa kabiri?

 
II.6.2. Kuki tugomba kubyarwa ubwa kabiri?
 
1. Kubera ko ubugingo bw’Umwuka butaboneka mu muntu mu buryo avukamo muri iyi si (Yohana 3 :6).
            Muri uyu murongo ijambo « umubiri » risobanura kamere umuntu akomora ku ivuka rye risanzwe.
            Mu gusuzugura Imana kwe, Adamu yakomoyemo kamere mbi, iyo kamere niyo yagiye ihererekanwa ku bamukomotseho bose uko bagiye bakurikirana. Reba Abaroma 5 :12,18-19; Zaburi 51 :7. 
            Uko iyo kamere y’icyaha imeze tubibona mu Abaroma 8: 5-8. Iyo kamere irwanya Imana, ntigonda ijosi imbere y’amategeko yayo. Icyo ibyo bitanga rero, nuko idashobora kunezeza Imana. Mu yandi magambo, umuntu abuze uburyo bw’Umwuka bumushoboza kwifuza gusobanukirwa no guha agaciro ibintu by’Imana (1 Abakorinto 2: 14).  Umuntu ashobora kwiga, « akihinga », akirundumurira mu bintu by’Iyobokamana, kamere ye ntihinduke mu bijyanye n’urwango rwe ku Mana; muri ubwo buryo aba adafite ubushobozi bwo kunezeza Imana. 
Kubyarwa ubwa kabiri ni igitangaza umuntui aboneramo kamere y’Umwuka ariyo mu by’ukuri kamere y’Imana. Iyo kamere yonyine ishobora guha umuntu ubushobozi bwo kumva ibintu by’Imana no kubiboneramo umunezero. « Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri n’ikibyarwa n’Umwuka nacyo ni Umwuka. » Ikintu cyose kibyaye kibyara icyo bihuje.
  1. Kubera ko umuntu wa kamere y’ibyaha adashobora kubona cyangwa ngo ashobore kwinjira mu bwami bw’Umwuka: mwongere musome Yohana 3: 3,5.  

            Kugirango umuntu agere aho asobanukirwa akamaro k’ibijyanye n’ubwami bw’Imana no kubwinjiramo, nuko avuka ubwa kabiri. umuntu ahabwa kamere y’Umwuka, ari nayo imushoboza kubaho mu Mwuka no gutunga muri we ibiranga ubwami bw’Imana. Ibyo byose abihabwa mu buryo bwuzuye kandi abibonera mu Mwuka Wera. Kuvuka ubwa kabiri bishobora no gusobanura kubyarwa n’Imana. Ayo magambo arerekana isôko y’uko kuvuka gushya. Kuvuka bisanzwe biva ku muntu ni ukw’isi; naho kuvuka mu Mwuka biva ku Mana, ni ukw’ijuru. Noneho dusome Abaroma 8: 9. Muri uwo murongo, Pawulo arabwira abantu batakigengwa n’umubiri, ahubwo bayoborwa n’Umwuka. None se ni gute abo bavuye mu bwami bumwe bakagera mu bundi? Imbaraga z’Umwuka w’Imana nizo zabikoze mu gihe bizeye Yesu Kristo nk’Umukiza.
 
  1. Kubera ko umuntu uko avuka, aba adafite ubugingo bw’Umwuka.  

 
Umuntu wa kamere tubwirwa ko yishwe n’’ibyaha bye, akaba ari umunyamahanga ku bugingo bw’Imana, kandi nta buzima afite (Abefeso2 :1; 4 :18; 1Yohana5 :11-12). Nkuko umuntu ubuze ubugingo bw’Umwuka yitwa ko apfuye mu buryo bw’umubiri, bityo Bibiliya nayo ivuga ko umuntu udafite ubugingo bw’Umwuka aba apfuye (1 Timoteyo 5 :6; Luka 15 :24).
 Urupfu buri gihe ni urwo gutandukanya.
 Umuntu rero utandukanijwe na Kristo kandi ari we bigingo, apfuye mu buryo bw’Umwuka (Yohana 1 :4). None se umuntu upfuye mu buryo bw’Umwuka yahabwa ate ubugingo bw’Umwuka? Reba Yohana 5: 25, igisubizo Yesu Kristo ubwe atanga. Abantu bose bumva ijwi ry’Umwana w’Imana, bakakira Ijambo, kandi bakamwemera, bakamwizera nk’Umukiza n’Umwami, bahabwa ubugingo buhoraho. Icyo gihe nyine babyarwa ubwa kabiri. Soma na Yohana 3: 16; 5: 23; 6 :47; 10: 26-28; 1 Yohana 5: 13.
Tumurikiwe n’ibi tumaze gusoma, dusobanukirwe impamvu Yesu yabwiye Nikodemu ati:  « Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri » (Yohana 3 :7). Impamvu yo kubyarwa ubwa kabiri irumvikana kandi irasobanutse neza, nta muntu yari ikwiriye gutangaza. Kubyarwa ubwa kabiri ni uguhinduka mu bugingo bw’Umwuka (Yohana 3 :8). Imana yonyine niyo ishobora gukora icyo
gitangaza. 
 

II.6.3. Ni gute umuntu ashobora kubyarwa ubwa kabiri?
 
Dukurikije inyigisho za Yesu, Kubyarwa ubwa kabiri bikorwa mu buryo bukurikira:
  1. Iyo umuntu ahuye n’Ijambo ry’Imana (Yohana 3 :5).

Muri uyu murongo turabona ijambo « amazi » bisobanura nk’uko tubizi kandi tubyemera, Ijambo ry ‘Imana (Yohana 15 :3; Zaburi 119 :9). Iyo iryo jambo rikoreshejwe muri ubu buryo ntaho riba rihuriye n’umubatizo. Henshi muri Bibiliya herekana mu buryo busobanutse ko kubyarwa ubwa kabiri ari umurimo w’Ijambo ry’Imana (1 Petero 1 :23-25; Yakobo 1 :18). Amazi ntakiyarenze mu kweza. Ni nako Ijambo ry’Imana ryeza umwuka w’umuntu urisomana kwizera, kandi ntaribangikanye n’ibitekerezo by’ubuyobe ku birebana n’Imana n’agakiza kayo
 Ijambo ry’Imana iyo ryinjiye mu mutima; a Rigaragaza uburyo umunyabyaha yazimiye (Abaroma 3: 10-19). b Ryerekana urukundo rw’Imana rwahesheje umuntu agakiza (Yohana 3 :16). c Rigaragaza ukuntu umunyabyaha abasha kubona agakiza (abaroma 10 :1-17).
  1. Umwuka w’Imana aza gutura mu bugingo bw’uwizera (Yohana 3: 5).

Umwuka Wera ariwe wa gatatu mu rukurikirane bw’Ubutatu mu Mana imwe, yoherejwe na
Kristo amaze kuzamurwa kugirango yemeze abantu ibyaha byabo mu gihe bazaba bumva Ijambo ry’Imana, kugirango abageze aho bashyira ibyiringiro byabo muri Yesu Kristo no kugirango ashyire ubuturo bwe mu mutima w’uwizera wese. Umwuka Wera azanira kamere y’Imana abizera bose babyawe ubwa kabiri, akabashoboza kumva ibintu by’Umwuka, kandi akabayobora mu kumenya ukuri (Yohana 16 :7-15; Abefeso 1 ;13; 4: 30; 2Petero1 :3-4; Abagalatiya 5 :22-26. Iyo umuntu asoma cyangwa yumva Ijambo ry’Imana, Umwuka Wera ahishura mu mbaraga umutima we ko ari umuyabyaha, wakoze amahano, wazimiye, udafite imbaraga, kandi amwumvisha ko agakiza kaboneka habayeho kwizera Yesu Kristo, Umwuka Wera ashyira ubuturo bwe muri we, hanyuma mu kumushyiraho ikimenyetso, ahamya ko abaye uwa Kristo kandi ko acunguwe. Ikigamijwe aha si uko wumva ikintu mu ntekerezo zawe, ahubwo ni ukwizera ibiba bimaze gukorwa. Ntabwo umuntu agenda yumva kuvuka kwe mu kubyarwa ubwa kabiri. Mu kuvukira ubugingo buhoraho, ntabwo umuntu agira uko abyumva mu mubiri we, byanze bikunze.
 
  1. Kubwo kwizera igitambo cya Kristo ku bwacu (Yohana 3 :14-16)

 
Amagambo ya Kristo muri iyi mirongo, arerekana mu buryio busobanutse neza cyane ukuntu umunyabyaha ashobora gutunga ubwo bugingo bushya. Igihe Nikodemu abaza ngo: « Ibyo bishoboka bite? » Yesu Kristo yamushubije yifashishije ikintu cyabayeho dusoma mu Isezerano rye Kera. Iyo nkuru itwereka igishushanyo cyo kubyarwa ubwa kabiri n’ukuntu umuntu yabigeraho. (Kubara 21 :4-9) Ibyo rero byabaye icyo gihe bishobora guhinirwa mu magambo arindwi akurikira. 
 
Yasome witonze kuko ari ubusobanuro Yesu Kristo ubwe aduha kubijyanye no kuvuka ubwa kabiri:
  1. Icyaha (Kubara 21: 5).

Nkuko byagenze ku Bisirayeli, ikiremwa-muntu cyose cyakoze icyaha, buri wese ahinduka uwo gucirwaho iteka mu maso y’Imana. Bose bakoze ibyaha mu bitekerezo, mu magambo, no mu bikorwa. (Abaroma3: 23).  

Igihano
Icyaha cy’Abisirayeli cyabazaniye igihano bari bakwiriye, uko rero ni nako Imana ibwira abantu ko izahana icyaha cyose. Reba Abaroma 1 :18; Yobu 36: 17-18; abaroma 6: 23.
 
  1. Kwihana.

Abisirayeli bemera icyaha cyabo, baricuza kandi basaba imbabazi. Kwihana by’ukuri bitangirira iteka mu guhinduka mu mitekerereze ku Mana no kuri wowe ubwawe, bikagaragazwa kandi no mu guhinduka ku ngeso. Imana itegeka umuntu kwihana kandi ikamusaba ko yemera ko ari umunyabyaha ndetse waciriweho iteka, bityo akaba agomba gushaka imbabazi z’Imana hakoreshejwe kwihana no kuzibukira icyaha maze akizera Kristo. (Reba Luc 13:  3; Ibyakozwe 17: 30-31; 20: 21; Mariko 1; 15.).
 
 – Ihishurwa (Kubara 21: 8)

« Uwiteka aravuga … » Nkuko Uwiteka yahishuriye Abisirayeli bose uburyo bashobora gukira kandi bari bamaze gukirwaho iteka, ubu nabwo ihishurira abanyabyaha bose uburyo bakizwa (2 timoteyo3: 15-17; Abaroma 10: 8-9).
 

– Ubutabazi

Inzoka mu muringa iracurwa maze imanikwa ku giti aho iyo nkambi y’Abisirayeli yabashaga kwitegereza nta nkomyi. Gereranya iyi mirongo na Yohana 3 :14. Nkuko Mose yamanitse inzoka ku giti, byagombaga ko na Kristo amanikwa ku musaraba, kugirango azanire agakiza abantu bari kurimbuka kubera igikomere cy’aho inzoka y’icyaha yabarumye. Ku musaraba, Yesu yikoreye ibyaha byacu, afata umwanya wacu, ahabwa mu buryo bwuzuye igihano twari dukwiriye. Gupfa kwe kwabaye igisubizo cyuzuye kuri byose Imana yategekaga umunyabyaha ngo abone yashyikira agakiza. Imana mu kuzura Umwana yagaragaje ko igitambo cya Yesu Kristo cyari cyuzuye mu buryo bwose. Reba Yesaya 53: 5-6; 1 abakorinto 15: 1-4; Abaroma 5: 7-8.

 – Ibisabwa

« Nayireba ». Igikorwa gusa cy’uko inzoka mu muringa yari yamanitswe, nticyahaga umuntu gukira. Abari bariwe n’inzoka banagombaga kwitegereza iyo nzoka yacuzwe kugirango babone kubaho.
 
Igisubizo (Kubara 21 :9).
Uwo inzoka yariye « yareba iyo nzoka y’umuringa, agakira » Ako kanya iyo Umwisirayeli warumwe n’inzoka (bisobanura ko ibyo bihwanye n’uko yabaga yapfuye) yarebaga inzoka y’umuringa, yahabwaga ubugingo bushya kandi yasaga n’ubyawe ubwa kabiri. Umunyabyaha wazimiye iyo yizeye Ubutumwa Bwiza bumumenyesha ko Kristo yamupfiriye, maze akemera burundu Yesu Kristo nk’Umukiza, ahabwa ubugingo bw’Umwuka, ubugingo buhoraho. Umwuka Wera aza gutura muri we akamugira umwe mu basangiye kamere y’Imana, aba abyawe mu buryo bw’ijuru, cyangwa aba yabaye mushya. Ngibi rero kubyarwa ubwa kabiri, dukurikije uko Yesu Kristo ubwe yabishyize ahagaragara ku buryo budasubirwaho. Iki gikorwa ni ingenzi cyane kugirango umuntu abashe kubona ubwami bw’Imana cyangwa ngo abwinjiremo.

 
II.6.4. Nigihe ki umuntu ashobora kubyarwa ubwa kabiri?
Kubyarwa ubwa kabiri biba igihe umunyabyaha yuburira amaso Kristo kandi akishyira mu maboko ye kugirango akizwe. Nuko rero, reka imbaraga zawe z’imburamumaro ukoresha ushaka agakiza, ahubwo wishyire mu maboko y’Umwana w’Imana, kandi ba ariwe ushakiramo uburuhukiro yakuronkeyemo ku bw’umurimo we wo ku musaraba. Yarangije byose, kandi agakiza aguha karuzuye.
Reba 2 Abakorinto6: 12; Abaheburayo 4 :7.
 
II.7. Isano n’ubusabane uwizera afitanye n’Imana. 
 
Mu gihe wizeraga Yesu Kristo, hatangiye ubumwe hagati yawe na we. Wahindutse umwana w’Imana (Yohana 1: 12), wahawe ubugingo bwe, none ubu ufite izina rye kuko witwa umukristo. Abakristo benshi bibaza ibibazo bikurikira: « Bigenda bite iyo nkoze icyaha n’ibyangwa n’Imana? « Ni ukuvuga ko ubumwe bwanjye n’Imana buba buvuyeho? » cyangwa Yesu ava mu bugingo bwanjye? Turasobanukirwa neza n’ibisubizo by’ibi bibazo, nidutandukanya ubumwe bwacu n’Imana n’ubusabane bwacu nayo. Tubanze twibukiranye ko
wamaze gukingurira Yesu akaba yarinjiye mu bugingo bwawe, kubwo kumwizera (Ibyahishuwe 3 :20), kandi ko Yesu ubwe aguhamiriza ko atazagusiga na hato cyangwa ngo aguhane (Abaheburayo 13: 5).
 
  1. Isano

Twagereranya iryo tandukaniro hagati y’isano yacu n’Imana n’ubusabana bwacu na Yo, tuvuga isano y’umwana na se mu muryango. Iyo umwana avutse mu muryango, aba umwana wa se kuko aba afite amaraso ya se. 
Tuvuge ko uyu mwana afashe icyemezo cyo kuva iwabo, kandi agakora ibikorwa bisuzuguza se. Mbese yakomeza kuba umwana wa se?  Isano y’umubyeyi n’umwana ihoraho n’ubwo imyifatire y’umwana yaba mibi.
 
  1. Ubusabane

None se bizagenda bite mu busabane bwabo? kubera imyifatire mibi y’umwana, ubusabane bwabo bushobora kuzamo igitotsi. 
None se umwana yakora iki kugirango yiyunge na se? Akwiye gusanga se, akemera ikosa rye kandi akamusaba imbabazi.
Dukurikize uru rugero mu isano yacu n’Imana. Isano yacu n’Imana ihoraho. Turi abana ba yo. Iyo sano ntizahinduka na rimwe. Ariko iyo dukoze icyaha, tugakora ibidashimisha Imana, ubusabane bwacu buba bujemo igitotsi.
 None kugirango twiyunge n’Imana, dukwiye kuyibwira ko twakoze nabi, tukemera imbabazi zayo. Iyo dukoze ibi tuvuze ubusabane buragaruka. 
Aya mashusho akurikira, uko ari atatu, aratwereka itandukaniro riri hagati y’isano n’ubusabane bwacu n’Imana. Soma 1 Abakorinto 2 : 14 kugeza igice cya 3 : 3 ; hanyuma wandike ibisubizo by’ibibazo  uza kubona hepfo.





Ibibazo n’ibisubizo:
 
  1. 1 Abakorinto 2 :14 havuga iki ku muntu wari umukristo, No 1?

      Umuntu wa kamere udafite Umwuka w’Imana
  1. 1 Abakorinto 3 :1-3 havuga iki ku mukristo uyoborwa na Yesu, No 2? 

      Umuntu uyoborwa n’Umwuka w’Imana, afite Umwuka w’Imana.
  1. 1 Abakorinto 3: 1-3 havuga iki ku mukristo wiyobora, No 3?

      Umukristo uyoborwa n’umubiri, abaho nk’abantu b’isi, nk’umwana muto mu kwizera                                  kwa gikristo.
Icyitonderwa: Umuntu wa kamere ntagira Kristo mu bugingo bwe, nyamaraKristo ari mu bugingo bw’umukristo uyoborwa            n’Umwuka, n’umukristo uyoborwa n’umubiri, abo bombi ni abakristo.

Noneho twige kuri buri shusho kugirango turebe igitangaza cy’ukuntu umuntu ashobora kugirana   isano n’ubusabane n’Imana.
  1. Umuntu wa kamere ku ishusho ya mbere afitanye isano n’Imana? Oya
  2. Umuntu wa kamere ku ishusho ya mbere asabana n’Imana? Oya
  3. Umukristo uyoborwa n’Imana ku ishusho ya kabiri afitanye isano n’Imana? Yego
  4. Umukristo uyoborwa n’Umwuka ku ishusho ya kabiri asabana n’Imana? Yego

 
 Umukristo w’umunyamubiri ni umukristo wiyoborera ubugingo bwe kubera gukomeza gukora ibyaha. Yego
  1. Umukristo uyoborwa n’umubiri ku ishusho ya gatatu afitanye isano n’Imana? Yego. 9. Umukristo uyoborwa n’umubiri ku ishusho ya gatatu asabana n’Imana? Oya

 
Icyitonderwa: Umukristo uyoborwa n’umubiri ku ishusho ya gatatu ashobora kongera gusabana n’Imana yihana ibyaha bye. Umukristo agomba kumenya ko mu gihe acumuye akiyoborera ubugingo bwe agomba guhita yihana, Imana ikongera gusabana na we. Soma 1 Yohana 1:9.
  1. Ukurikije uyu murongo ibyaha byacu twabigira dute? Tugomba kwihana ibyaha byacu.
  2. Imana isezeranya gukora iki nitwatura ibyaha byacu? Idusezeranya kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.

Buri mukristo ashobora kumenya adashidikanya ko afitanye isano nyakuri n’Imana. Bitabaye bityo, ntibishoboka ko umuntu agira ubugingo bwuzuye umunezero nyakuri n’ibyishimo.
Mu gihe wakiriye Yesu mu bugingo bwawe nk’Umukiza n’Umwami kubwo kwizera, yabwinjiyemo. Dore icyo yasezeranije mu Byahishuwe 3 :20 « Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryange agakingura urugi, nzinjira iwe… a Mbese waba warakiriye Yesu muri ubu buryo? (Igisubizo cyawe bwite) b Niba aribyo ubu ari he? …….
c Ukurikije uko mu byahishuwe 3 :20 havuga, ushobora kumenya gute ko Kristo ari mu bugingo bwawe? ………………….
Ubwo wakiriye Yesu Kristo mu bugingo bwawe, mufitanye isano kandi wahindutse umukristo nyakuri.
Kugira ingeso nziza, kuvukira mu muryango wa gikristo, sibyo biguhindura umukristo.
Ijambo « umukristo » risobanura: « Kristo muri wowe. », Kristo ubana nawe.
 
 Bibiliya itwigisha ko hari ibintu byinshi bihinduka, iyo Kristo yinjiye mu bugingo bwawe.
 
Isano nshya
 
Ibibazo n’ibisubizo.
 
  1. Kuzuka kwa Yesu kwerekanye ko ari nde? (Abaroma1 :4). Kwerekanye ko ari Umwana w’Imana.
  2. Yesu Kristo ni nde? (1Yohana 5 :20). Ni Imana, n’Ubugingo buhoraho.
  3. Byajyaga kutugendekera gute iyo Kristo atazuka? (1 Abakorinto15: 13-17). Iyo kristo atazuka, ibyo tubwiriza byaba ari iby’ubusa; kwizera kwacu kwaba kubaye uk’ubusa, kutagira agaciro, kutagira ibyiringiro, ndetse intumwa zose zaba ari inyabinyoma.
  4. A. Wahindutse ute umaze kwakira Umwami Yesu? Nahindutse umwana w’Imana
    1. Ubwo n’abandi bakristo ari abana b’Imana mufitanye sano ki? Abandi bakristo ni   bene Data, na bashiki banjye muri Kristo.

Agakiza ni impano Imana itanga ku buntu mu gihe umuntu yizeye Yesu Kristo nk’Umukiza we n’Umwami, akabona kubabarirwa ibyaha bye.
  1. A. Mbese agakiza ni igihembo gituruka ku mirimo myiza y’umuntu?
    1. Ni buryo ki wabonamo agakiza? Tubona agakiza kubwo kwizera Yesu Kristo.
  2. Mbese ibyaha byawe warabibabariwe? (Abakolosayi 1 :13-14). Igisubizo cyawe bwite.

Yego, ibyaha byanjye narabibabariwe.
  1. A. Mbese Yesu Kristo azigera akureka? (Abaheburayo 13 :5).  Kristo ntazansiga na hato. 
    1. Ubwo Kristo yagusezeranije ko atazakureka, ni kangahe ugomba kumwakira mu bugingo bwawe? Twakira Yesu Kristo mu bugingo rimwe gusa.

                 
Ubugingo bushya.
 
Ibibazo n’ibisubizo.
 
Soma 1 Yohana 5 :11-13
  1. Ubugingo bw’iteka bubonerwa he? (1Yohana 5 :11). Ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo.
  2. Iyo umuntu afite Yesu Kristo mu bugingo bwe ni ubuhe bugingo aba afite? (1Yohana 5:

12). Aba afite ubugingo buhoraho.
  1. A. Mbese birashoboka ko umuntu amenya ko afite ubugingo buhoraho muri ako kanya? (1 yohana 5 :13). Yego: umuntu ashobora kumenya ko afite ubugingo buhoraho.
    1. Mbese uzi ko ufite ubugingo buhoraho? (Igisubizo cyawe bwite).
    2. Yego. Nzi ko mfite ubugingo buhoraho.
    1. Ubizi ute? (Igisubizo cyawe bwite). 

 Kuko mu Ijambo rye, Yesu yabisezeranije abamwizeye bakamwakira, nanjye naramwizeye kandi naramwakiriye.
 
. Ubuzima bushya 
 
Ibibazo n’ibisubizo.
 
  1. None se ko ufite Yesu Kristo mu bugingo bwawe wahindutse iki ?( 2 abakorinto 5 : 17). Nahindutse icyaremwe gishya.
  2. Ni iki gishobora kuzagutandukanya na Kristo? (Abaroma 8 : 38-39). Ntakibasha kuntandukanya na Yesu Kristo.  
  3. Ninde uzagukura kuri Yesu Kristo? (Yohana 10 :28-29). Ntawamvana mu maboko ya Yesu Kristo.

 Ukurikije iyi nyigisho, ni ibihe bintu uzi neza ko wungutse muri uyu mwanya? (Igisubizo cyawe bwite)
 Mbese washobora gushimira Imana muri aka kanya kubyo yagukoreye? Gushima Imana bigaragaza kwizera kwawe: Shima Imana mu buryo bwo gusenga. Soma Yohana igice cya gatatu
 
II.8. Ubwishingizi uwizera afite, no kudashidikanya ku gakiza ke.
 
Ntabwo bikwiriye ko uwamaze kwizera Yesu by’ukuri ahora ahagaritse umutima, ashidikanya ku gakiza ke. Dufite ubwishingizi bw’amaraso ya Yesu yamenetse ku musaraba i Gologota. Ese uwizera ashobora kumenya adashidikanya ko afite agakiza? Bibiliya ivuga yeruye ko umuntu wageze ku musaraba, akizera, akavuka ubwa kabiri, afite ubugingo buhoraho, bisobanura ko ari ubugingo butagira iherezo.
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugirango umuntu wese umwizera atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. (Yohana 3 :16). Iyi nshinga ngo ahabwe irerekana ko ubwo bugingo buhoraho butangira ako kanya igihe uwari umunyabyaha yizereye.
« Umwizera ntacirwaho iteka… » (Yohana 3: 18).
« Uwizera uwo mwana aba abonye ubugingo buhoraho. » (Yohana 3: 36); 
« Ni ukuri, ni ukuri ndababwira yuko uwumva Ijambo ryanjye akizera Uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo » (Yohana 5: 24). 
« Yesu arababwira ati: ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye, azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo? » (Yohana 11: 25-26).  « Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazimvuvunura mu kuboko kwanjye » (Yohana 10 :28). Soma na Yohana 17 :11-12.
« Tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka niwo namwe mwabikiwe mu ijuru, mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana kubwo kwizera murindirwa agakiza kiteguwe kazahishurwa mu gihe cy’imperuka. (1Petero :4-5). Reba na Yuda umurongo wa mbere.
« Kuko abo yamenye kera yabatoranije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugirango abe Imfura muri bene Se benshi.
 Abo yatoranije kera yarabahamagaye; kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza. None se ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo w’ikinege, ikamutanga ku bwacu twese izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? Ninde uzarega intore z’Imana? ni Imana kandi ariyo izitsindishiriza? Ninde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ariwe wazipfiriye; ndetse akaba yara zutse ari iburyo bw’Imana adusabira? Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwani ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Nkuko byanditswe ngo: turicwa umunsi ukira bakuduhora twahwanijwe n’intama z’imbagwa. Oya, ahubwo muri byose turushishwaho kunesha n’Uwadukunze. Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamalayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana muri Kristo Yesu, Umwami wacu. (Abaroma 8 :29-39).
« Niwe namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry’ukuri, niryo Butumwa Bwiza bw’agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, niwe wabashyizeho ikimenyetso, nicyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo ab’Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe » (Abefeso 1 :13-14) 
« Kandi ntimuteze agahinda Umwuka wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa » (Abefeso 4: 30).
« Icyo nzi neza ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo » (Abafiripi 1 :6). 
« Niwe uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugirango mutazabaho umugayo ku munsi w ‘Umwami wacu Yesu Kristo » (1 Abakorinto 1: 8).
« Yesu amaze gusoma iyo vino, aravuga ati birarangiye » (Yohana 19 :30).
 
« ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo (Abaroma 3: 24).
« nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera dufite amahoro ku Mana, kubw’Umwami wacu Yesu Kristo wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo kubwo kwizera; ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana. Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana gutera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibidukoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu kubw’Umwuka Wera twahawe » (Abaroma5: 1-5).
« Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri
Yesu Kristo Umwami wacu » (Abaroma 6: 23)
« Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana; ntibyavuye no ku mirimo kugirango hatagira umuntu wirarira. » (Abefeso 2 :8-9)
Tugomba kumenya ko dufite ubugingo buhoraho « Ibyo ndabibandikiye, mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugirango mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho » (1 Yohana 5 :13).
 Niba ukijijwe, ariko ukaba ushidikanya ku gakiza kawe, soma aha hakutrikira:
1 Yohana 5: 10-11; Abaroma 8: 15-16; 1Yohana 3 :1-2; Abaroma 8: 23-24.
Abanze umucyo n’agakiza k’Imana, kandi baramenye Ijambo ry’Imana, maze bakarwanya umusaraba ntibizere Yesu, dore uko Ijambo ry’Imana ribavugaho: soma Yohana 3: 19-21; 6: 45; 12: 32; 16 :8-11.
Uhirwa ni wa wundi ugenda atera intambwe agana imbere, hamwe no kwizera ko Uwiteka ari we Byiringiro bye (Imigani 3: 26).
 
 
II.9.  Umutekano dufite mu kwizera Yesu
 
Bibiliya iduhamiriza ko abizera bose bafite agakiza. Soma, wongere usome iyi mirongo ikurikira iragufasha kumenya niba ufite agakiza;
  1. Bibiliya ni Ijambo ry’Imana.  Ijambo ry’Imana ni ukuri. Tugomba kwiringira yuko ibyo ritubwira byose ari ukuri.

« Kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera » (2 Petero 1 :21). Soma na 2 Timoteyo 3 :16.
  1. Bibliya ivuga ko uhereye igihe wihaniye ibyaha byawe ukizera Umwami Yesu uba ukijijwe (Ibyakozwe n’Intumwa 2 :38; Yohana 5: 24). 
  2. Ubu noneho urashaka kumenya ko waje kuri Yesu Kristo nk’umunyabyaha wo kurimbuka kandi ko wamusabye ngo aguhe agakiza. Ese wamwemeye nk’uwahanwe mu cyimbo cyawe, azira ibyaha byawe?
  3. Niba igisubizo ari yego, rero Imana irakubwira muri Bibliya ko wakiriye agakiza, ko wakijijwe. Mu yandi magambo- kandi ni ngombwa gusobanukirwa ibi neza – ikitumenyesha ko dukijijwe ni Ibyanditswe Byera. Uko kuri tukubwirwa mu buryo busobanutse muri 1 Yohana 5 :13. Buri mukristo yakagombye gufata mu mutwe uyu murongo. « Ibyo ndabibandiye, mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho. »

Niba wizera Yesu Kristo, wakiriye agakiza, urakijijwe. Bibliya irabyemeza. 
Ibibazo bamwe bahura nabyo biterwa nuko bubaka kubyo biyumvamo, aho kubaka kubyo Bibliya ivuga. Baravuga ngo: « ntabwo ndikwiyumvamo ko nkijijwe ». Bahora bategereje ko hagira ibintu bidasanzwe bimeze nk’igitangaza byabaho, hanyuma bitaba bagashidikanya ku gakiza kabo. 
Umuntu, ibyiringiro by’agakiza ke bishingiye ku kuntu yiyumva muri we, akwiriye kumenya ko afite ingorane kuko uko yiyumva bigenda bihindagurika cyane. Ijambo ry’Imana ryo ntirihinduka na gato. Ishingikirize ku byo Bibliya ikubwira ureke ibyo wibwira, ibyo wiyumvamo.
 

Undi ashobora ahari kubaza ati: umuntu ntiyakagombye kugira ibyishimo igihe abonye agakiza   Igisubuzo ni yego. Gusa na none, tugomba kumenya ko tubona agakiza mbere yo kumva umunezero muri twe. Kwizera kubanziriza kumenya ko dukiijwe. Tumenya ko twakiriye agakiza kubera ko Bibliya ibitubwira. Twumva umunezero muri twe kubera ko tuba tumenye ko dukijijwe. 

II.10.3. Icyaha cyo gusuzugura Umwuka Wera.
Iyo urebye, usanga atari gusa gutuka Umwuka Wera nkuko tubona byanditse muri Mariko 3 :28-30, ahubwo ni ukugendera mu kutizera bukaba aribwo buzima bw’umuntu, ndetse ugasanga umuntu asa n’ubyimenyereza; nicyo bivuga. Niba hari abantu byari byoroheye kwizera Yesu Kristo, ni Abayuda, ariko impamvu zose zabahwituriraga kwizera Yesu Kristo bazigizagayo ahubwo ibitangaza byagaragazaga ko ari Imana bakabyitirira Satani. Niyo mpamvu barekewe mu kutizera, ku bushake bwabo, maze kuva ubwo ntibabe bagishobora kwizera (Matayo 12: 31-32; Luka 12 :10; Yohana 12: 37- 40).
Iyo bimeze bityo imbabazi ntiziba zigishobotse (Mariko 3: 29; Abaheburayo 10 :26-27). Mu by’ukuri twizera tudashidikanya ko icyaha cyo kutizera Umwami Yesu ari cyo cyaha kimwe rukumbi kijyana umuntu mu irinmbukiro ry’iteka, kuko gishingiye mu kwanga imbabazi z’Imana. Iki cyaha umukristo wageze ku musaraba ntabasha kugikora. None se twavuga iki ku muntu ushaka kwizera Yesu, ariko akaba ahora ahangayikishijwe n’uko yaba yarakoze icyaha kitababarirwa? Igisubizo ni uko umubabaro we, n’ubushake bwe bwo kwizera, ari ibigaragaza ko mu by’ukuri atakoze icyo cyaha. Isezerano rigenewe uyu muntu riboneka muri Yohana 1: 8 kugeza 2: 2.

II.11.  Byose bishobokera uwizeye
 
Kwizera ni igisubizo ku bibazo byose kuko Yesu ari byose ku bamufite. 
«Yesu aramubwira ati: Uvuze ngo niba bishoboka? Byose bishobokera uwizeye « (Mariko 9 : 23). Dufatire urugero kuri Aburahamu: Imana yamusezeranije ko urubyaro rwe ruzangana n’inyenyeri zo mu ijuru. Dutekereje nk’abantu, iryo sezerano ubundi ntiryashobokaga kuko Aburaahamu yari afite hafi imyaka ijana kandi umugore we yari ashaje cyane kuburyo bitari bigishobotse kubyara. Kugeza icyo gihe nta mwana n’umwe bari bakabyara nyamara Imana yari yarabahaye isezerano maze Aburahamu agira ubutwari bwo kuryizera, kuko yari azi ko Imana ishobora gushyira mu bikorwa n’ibidashoboka. Inkuru y’Aburahamu yandikiwe kugirango tuyigireho. Natwe Imana yiteguye kudukorera ibikomeye niba tuyiringiye. Aburahamu aho yageraga agasa n’ubona ko ibyo arimo bidasobanutse yarushagaho kwihambira ku isezerano akoresheje kwizera; akibuka ngo: « urubyaro rwawe ruzangana n’inyenyeri ». Mu bisanzwe, yari azi ko kuba ageze hafi mu myaka ijana, umubiri we utari ugifite ubushobozi bwo kubyara, ntiyari ayobewe kandi ko na Sara aho yari ageze atari uwo kuba akibyaye. Ibyo byose yarabyitegerezaga akabona bikomeye ariko ntibyamunyeganyeje mu kwizera kwe: ntiyabyitayeho. Mu kwishingikiriza ku isezerano ryavuye mu ijuru, iyo gushidikanya kwamugeragaho, ntikwamuganzaga. Kubera ko imbaraga ze yazivomaga mu kwizera, yashoboye guha Imana icyubahiro, kuko yari amaze gucengerwa byuzuye n’uko Uwiteka atajya ahindagura ngo yisubiremo kubyo yavuze kandi ko ashobora gusohoza icyo yasezeranije. Mu by’ukuri, uwo mwitwaro we niwo watumye Uwiteka imwishimira ndetse yitwa umukiranutsi. Twirinde gushidikanya ku Mana yacu. Akenshi burya bitubera nkuko twizeye. Nk’abigishwa ba Yesu dusabe Imana itwongerere kwizera. « Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati: « shinguka, utabwe mu nyanja, ntashidikanye mu mutima we, yizeye ko icyo avuze gikorwa, yakibona. Nicyo gituma mbabwira nti : ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere ko mubihawe, kandi muzabibona (Mariko
11: 23-24).
Kwiringira Imana kurabuze, ariko kandi niko gufite urufunguzo rw’ibisubizo ndetse n’ibitangaza biva ku Mana.
Habayeho umuntu wari uzi Imana ndetse yageragezaga no kuyubaha. Igihe kimwe ari gutembera, agendaa atekereza ku buzima bwe, agera ahantu inzira itagaragara neza, naho ubwo imbere ye hari icyobo gifite metero ijana z’ubujyakuzimu. Agiye kumva yumva akandagiye mu cyobo. Muguhanuka muri icyo cyobo ahagana metero mirongo itanu z’ubujyakuzimu, afata ibyatsi byari byarameze mu mpande z’icyo cyobo cyari kimeze nk’icy’umusarane. Ikintu yihutiye gukora ni ugutabaza mu ijuru. Yarasenze ati: « Mana ndakwinginze ntabara, unkize, unkure aha hantu ndi » (Agomba no kuba yarahize n’umuhigo). Imana iramusubiza iti: « Niteguye kugutabara, ariko kugirango mbikore nawe ubanze urekure ibyo byatsi ufashe mu ntoki. » Uwo muntu abwira Imana ati: « Mbabarira unkize ntarekuye, kuko nawe urabona akamaro ibi byatsi bimfitiye. » Imana iramubwira iti: « Rekura ibyo byatsi ngukize », undi nawe ati: « Nkiza ntabirekuye. » Imana iramwihorera ntiyongera kumuvugisha, uwo nawe akomeza bya byatsi. Ariko hashize iminota icumi, uwo muntu yumva intoki zigiye gucika kubera kuremererwa n’ibiro bye, bigeze aho arananirwa cyane, ntiyamenye igihe yarekuriye bya byatsi, amanuka nk’ibuye agwa ku ndiba ya rwa rwobo. Arapfa, urupfu rubi kuko amagupfa ye hafi ya yose yajanjaguritse.
 Iyo aza kwiringira ko Imana yamukiza, yari kurekura ibyatsi, kandi koko Imana yari kumukiza kuburyo bw’igitangaza.
 Igitangaza se ubundi ni iki? Ni igihe Imana ikoze ikintu kidashoboka, kidasanzwe.
 Abantu benshi rero (harimo n’abakristo) banze kurekura ibyatsi Twibwira ko ariyo mpamvu ahari ibitangaza bitakiri byinshi.
« Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza; n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva, ahubwo gukiranirwa kwanyu niko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva » (Yesaya 59 :1-2).
 
« Arabasubiza ati: Ni ukwizera kwanyu guke… kandi ntakizabananira. » (Matayo 17: 20).
 
« Yesu arababwira ati: Ndababwira ukuri yuko mwagira kwizera mudashidikanya, mutakora nk’iby’umutini gusa, ahubwo mwa… kandi ibyo musaba mwizeye, muzabihabwa byose » (Matayo 21 :21-22).
 
« Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda » (Yohana 4 :50)
Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati: Mwana wanjye, ibyaha byawe
urabibabariwe…ndagutegetse, byuka, wikorere ingobyi yawe utahe. » (Mariko2: 4,5,11) « Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati: Ndababwira ukuri yuko ntari nari nabona kwizera kungana gutya, haba no mu Bisirayeli… Yesu abwira uwo mutware ati: nuko genda bikubere uko wizeye. » (Matayo 8: 10,13)
« Arababwira ati: Kwizera kwanyu kuri he? » (Luka 8: 25)
« Yumvise ibya Yesu araza, aca mu bantu, amuturuka inyuma, akora ku mwenda we, kuko yari yibwiye ati: ni nkora imyenda ye gusa ndakira … aramubwira ati mwana wanjye kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro, ukire rwose icyago cyawe. (Mariko 5:
27,28,34). 
« ageze mu nzu, izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibwira ati: mwizeye ko mbishobora? Ziramusubiza ziti: yee Databuja. Ahera ko akora ku maso yazo arazibwira ati: bibabere nkuko mwizeye » (Matayo 9 :28-29).
« Arababaza ati: ni iki kibateye ubwoba mwabafite kwizera guke mwe? Maze arabyuka, acyaha umuyagan’inyanja, biratuza rwose » (Matayo 8: 26)
« yemwe bantu b’iki gihebatizera… byose bishobokera uwizeye… uwo mwanya se w’umwana avuga cyane ati ndizeye, nkiza kutizera…Yesu acyaha dayimoni ati: yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse, muvemo, ntukamugarukemo ukundi. » (Mariko 9: 19,23-25). 
« Yesu yumvise ko bamusunikiye hanze, aramushaka, amubonye aramubaza ati: mbese wizeye umwana w’Imana? nawe aramusubiza ati: Databuja, ni nde, nkamwizera? Yesu aramubwira ati: wamubonye kandi niwe muvugana. Nawe aramusubiza ati Databuja
ndizeye. Aramupfukamira » (Yohana 9 :35-38).
« Najye nezerewe ku bwanyu, kuko ntari mpari, kugirango noneho mwizere: nimuze tujye aho ari …Yesu aramubwira ati nijye kuzuka n’ubugingo; unyizera naho yaba yarapfuye azabaho: kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo? Aramusubiza ati: yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana ukwiriye kuza mu isi…. Yesu aramubwira ati: sinakubwiye nti: niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana? … Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka: ariko mbivugiye kubw’abantu bangose ngo bizere… » (Yohana 11: 15,25,27,40,42). 
Yesu arayibaza ati: Urashaka ko nkugirira nte? Iyo mpumyi iramusubiza iti: mwigisha ndashaka guhumuka. Yesu arayibwira ati: igendere, kwizera kwawe kuragukijije. Uwo mwanya arahumuka, amukurikira mu nzira. » (Mariko 10: 54-52).
Nyuma y’izi ngero zo kwizera turabona ko byose bishobokera uwizera. Ijambo BYOSE rirerekana ko na cya kindi uzi, gishoboka, ariko se kwizera kwawe kurangana gute? Yesu yaravuze ngo ndetse muzakora ibitangaza birenze ibyo nkora ubu. None se aho birakorwa? Abakristo dukwiye kureba niba nta kudohoka twagize mu kwizera, keretse niba igihe cyo gukora ibyo bitangaza kitaragera? Ariko se kizagera ryari? Bamwe mushobora kuvuga muti nyamara ni uko utabizi, naho ubundi ibitangaza birakorwa. Najye nzi ko bikorwa, ariko mwibuke ko Yesu amaze kuzura Lazaro byamenyekanye hose mu bayuda, ndetse benshi baramwizera bimenyekana mu batambyi, bimenyekana mu Bafarisayo, ndetse turibwira ko byarenze imipaka y’igihugu. None se ntubona ko natwe byatugezeho? Igitangaza si ikintu kimenyekana mu itorero rimwe (Eglise locale) gusa, ntabwo kiba kikiri ikibazo cy’aho cyabereye gusa. Nimuze ririya sengesho ry’abigishwa ba Yesu turigire iryacu, ubwo bavugaga cyane beruye bati: « twongerere kwizera » (Luka 17: 5). Abvigishwa ba Yesu bananiwe gukiza umuhungu wariurwaye igicuri maze Yesu abagira inama y’ukuntu bazajya babigenza mu gihe bazajya bahura n’ubwoko bw’iyo ndwara. Yarababwiye ati: « bene uwo mudayimoni ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa. (Mariko 9: 29). Ubanza « ibicuri » byararumbutse mu gihe cya none. Hakwiye kubaho ingamba z’Itorero muri rusange (abizera Kristo) zo gusenga no kwiyiriza ubusa. Ese mu gihe « igicuri »kiriho mu rwego rw’igihugu kuki hatabaho gushyira hamwe tukazamurira icyariomwe isengesho mu kwizera, habayeho no kwiyiriza ubusa. Dukwiye kugaragaza ko mu rwego rwa gikristo hari imbaraga zibasha kugira icyo zikora gikomeye. Burya umwanzi aba aduseka iyo twirirwa tuvuga ku buremere bw’igicuri runaka, ahubwo ikimuhindisha umushyitsi ni iyo abonye umukristo ari ku mavi nubwo yaba atari umunyamwukacyane.
Dukurikije inama Umwami wacu atugira, BYOSE bishobokera uwizera kandi tuzirinde kuvanga kutizera mu kwizera nka wa wundi wasengeye akana ke kari kamaze gupfa, nuko kazutse undi agwa nka hariya arasenuka.
 

II.12. Kwizera gukurura ibitangaza
 
Iyo twizeye by’ukuri, ubuzima bwacu ndetser n’ibikorwa byacu bigenda birangwa n’ibitangaza by’Imana:
a Kwizera niko kwatumye inkike z’amabuye z’i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi (Yosuwa 6 :12-21). b Kwizera niko kwatumye Abisirayeli baca mu nyanja itukura nk’abaca ku musozi.
Abanyagiputa nabo babigerageje bararengerwa (Kuva 14: 21-31) c Ubwo Abisirayeli bari barahahamuwe na Goliyati w’umufiristiya (1Samweli 17 :11,24), Dawidi we akimukubita amaso ubunini bwe bwamuguye neza kuko yahise abubonamo amahirwe menshi yo ku muhamya. Iyo umuntu afite kwizera, ibyo amaso y’umubiri abona binyuranya n’iby’amaso y’umwuka abona. Mu gihe abandi bahindishwaga umushyitsi n’igihagararo cya Goliyati, Dawidi we yari yarangije kumubonamo intumbi, yari yarangije kubona Goliyati atakiri mu isi y’abazima. Niko kuvuga aya magambo yuzuye Kwizera ati:  « Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu; ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Israeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndakugaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafiristiya, kugirango abo mu isi yose bamenye ko mu Israyeli Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka, kandi ariwe uzabatugabiza » (1 Samweli 17: 45-47).
 
 
d Kwizera nyakuri kutubashisha gusobanukirwa ubutware bw’Imana ku rupfu
 
Abantu muri rusange batinya urupfu, ariko abizera by’ukuri bazi neza ko urupfu atari ikintu gishobora gupfa kuza ngo kibitureho, ahubwo n’ubwo bakurwa mu mubiri, ibyo bitazaza nk’impanuka. Biba ari uko Imana ibyemeye kuko hari ingero nyinshi zerekana ko hari ibintu cyangwa abantu byagiye bigaragara kenshi ko byananiwe kwica umuntu kandi ibyangombwa byose byo kumwica bihari kandi byakoze umurimo wabyo nk’uko bikwiriye. Dufate urugero:

1. Kuri Pawulo


Inzoka itagomborwa yaramurumye, abantu bose icyo bahise bategereza ni ugupfa kwe. Barakubuze. « Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi, arazicana; incira iva mu muriro, imuruma ku kiganza. Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye, baravugana bati: ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi; nturora nubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibera ntimukundira kubaho! Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro ntiyagira icyo aba. Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona ntacyo abaye. » (Ibyakozwe n’Intumwa 28: 3-6)

2. Ba Saduraka


 
Umwami Nebukadinezari yababwiye ko nibataramya igishushanyo cy’izahabu yakoze, ingaruka ari uko bari bujugunywe mu itanura ry’umuriro ugurumana. Saduraka na Meshaki na Abedenego banze kuramya icyo gishushanyo, bigaragaza ko batatinye urupfu. Nta mpamvu yo gutinya urupfu bari bafite kuko bari bazi ko Imana iri hejuru y’urupfu. Ndetse kwizera kwabo kwageze aho babona ko n’ubwo Imana yaba yemeye ko bakurwa mu mubiri; ibyo nabyo nta kibazo biteye. Ahari bari bizeye ko Imana iri bubarinde kubabara hakabaho gupfa gusa, ariko cyane cyane baravugaga bati Imana dusenga turayiyiziye ifite uburyo bwinshi bwo gukiza, wowe Nebukadinezari nturi bubibashe, umugambi udufiteho nturi bugereho; niko guterura aya magambo bati: « Nebukadinezari nta mpamvu n’imwe ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana; kandi izadukiza ukuboko kwawe Nyagasani. Ariko n’ubwo itadukiza, Nyagasani, umenye ko tutari bukorere Imana zawe haba no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze » (Daniyeli 3 :16-18). 
« Nebukadineza azabiranywa n’uburakari; mu maso ye hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure: ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi. Maze atoranya abanyambaraga mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego babajugunya mum itanura ry’umuriro ugurumana. Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n’imyambaro n’imyitero n’ibindi bambaye babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana. Maze kuko itegeko ry’umwami ryari iry’ikubagahu, kandi umuriro wagurumanaga cyane, bituma ibirimi by’umuriro bisumira abo bagabo bari bateruye Saduraka na Meshaki na Abedenego, birabica. Nuko abo bagabo batatu Saduraka na Meshaki na Abedenego bagwa mu itanura ry’umuriro ugurumana hagati, uko bakaboshwe. Uwo mwanya umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati: harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe? Baramusubiza bati: ni koko, Nyagasani. Arababwira ati: Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi ntacyo babaye, ariko ishusho ya kane iorasa n’iy’Umwana w’Imana. Nebukadinezari yigira ku muryango w’itanura ry’umuriro ugurumana, aravuga ati: « yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano. Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro. Maze abatware b’intebe n’ibisonga byabo n’abanyamategeko n’abajyanama b’umwami baraterana, bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo ntacyo yabaye, haba ngo wakumva umuriro ubanukaho » (Daniyeli3 :19-27).
 

3. Hezekiya


 
Hezekiya yarisengeye mu kwizera akira indwara ye. « Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga, aramubwira ati: Uwiteka avuze ngo: « Tegeka iby’inzu yawe, kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga. » Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati: « Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga njyendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe. Nuko Hezekiya ararira cyane. Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ija mbo ry’Uwiteka rimugeraho, riramubwira riti: Subirayo ubwire Hezekiya, umutware w’ubwoko bwanjye uti: « Uwiteka Imana ya Sogokuruza Dawidi iravuze ngo: numvise gusenga kwawe, mbona n’amarira yawe. Dore nzagukiza ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu y’Uwiteka. Kandi kubaho kwawe nzakongeraho indi myaka cumi n’itanu. » (2 Abami 20 :1-6).

4. Daniyeli


 
Intare zatinye kurya Daniyeli. Iyo ufite kwizera naho zaba ari intare, nta bushobozi ziba zikigufiteho.
« Nuko umwami arategeka bajya kuzana Daniyeli, bamujugunya mu rwobo rw’intare. Ariko Umwami yari yamubwiye ati: Imana yawe ukorera iteka iragukiza. Maze bazana igitare, bagikinga ku munywa w’urwobo » (daniyeli 6 :17-18a). …ageze hafi y’urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n’ijwi ry’umubabaro, abaza Daniyeli ati: « yewe Daniyeli mugaragu w’ Imana Ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare? Daniyeli asubiza umwami ati: Nyagasani uhoraho, Imana yanjye yohereje Malayika wayo, abumba iminwa y’intare ntacyo zantwaye, kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe Nyagasani, ntacyo nagucumuyeho… Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n’abagore babo n’abana babo, babaajugunya muri urwo rwobo rw’intare, zibasamira mu kirere, zibamendegurana n’amagufa yabo, batararushya bagera mu rwobo hasi (Daniyeli 6: 21-23, 25).  Izi ngero ziratwereka ko naho yaba inkota ya Goliyati, naho yaba inzoka itagomborwa, naho ryaba itanura ry’umuriro rigurumana, naho yaba inndwara idakira, naho yaba amenyo y’intare, ibyo byose nta butware bifite ku bizera by’ukuri, ahubwo Imana ijya ibyemera kugira ngo yiheshe icyubahiro. 
Kwizera ntabwo bivuga ko tutagera mu itanura ry’umuriro ugurumana, cyangwa mu rwobo rw’intare, ndetse ngo tube twarwara, cyangwa ngo turibwe n’inzoka. Ibyo birashoboka, ahubwo kwizera kwacu gukwiye kugera ku rwego rwo kwiyumvisha ko no mu itanura ry’umuriro ugurumana tubasha kurindiramo. Benshi bajya bitegereza ibishashi by’umuriro w’itanura bakagira ubwoba ndetse bakabihungira kure. Aho Imana iturindira rero si ku nkengero z’itanura gusa. Ahubwo ni no mu itanura nyirizina. Aho Imana iturindira kandi si hejuru y’urwobo rw’intare gusa, ni no muri rwo, hagati y’intare. 
Twirinde rero gutungira Imana agatoki aho yaturindira; ijya ibikora uko ibyumva. Mwibuke ko Imana ari Imana si umuntu. Icyo dusabwa ni ukuyizera, tugasyira ibyiringiro byacu muri yo. 
 
II .13. Ibyitegererezo by’abizera nyakuri
Turebere hamwe ingero za bamwe mu batubanjirije mu kwizera

II.13.1. Kwizera bijyana no kwihana by’ukuri

Mbere yo kwizera by’ukuri, Umwuka Wera yereka umuntu ibyaha bye maze akihana. Zimwe mu ngero zo kwihana by’ukuri:
  1. Mu magambo atari menshi, Dawidi yerekanye ko atsinzwe ku cyaha: « Nacumuye ku Uwiteka » (2 Samweli 12 :13; reba na Zaburi ya 51).
  2. Nyuma y’igihe kirekire ageragezwa, Yobu yaciye bugufi ku Uwiteka avuga ati: « Ibyawe nari narabyumvishije amatwi; ariko noneho amaso yanjye arakureba. Nicyo kinteye kwizinukwa, nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu. » (Yobu 42 :5-6).
  3. Igihe Yesaya yerekwaga ubwiza bw’Imana, yavuze n’ijwi rirenga ati: « Ni ishyano, ndapfuye we, kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo. » (Yesaya 6 :5).
  4. Simoni Petero yitegereje Uwiteka, amugwa ku birenge maze aravuga ati: « Va aho ndi Mwigisha, kuko ndi umunyabyaha » (Luka 5: 8).
  5. Mu nkuru ya Luka 15 :17-19, umurimo w’Umwuka Wera ugaragara mu mutima w’uriya mwana w’ikirara mu gihe yavugaga ati: « Abagaragu ba Data ni benshi, kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jyewe inzara intsinze hano. Reka mpaguruke, njye kwa data, mubwire nti: « data, nacumuye Iyo mu ijuru no mumaso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe: mpaka mbe nk’umugaragu wawe. ».
  6. Umukoresha w’ikoro amaze kumenya neza uko ameze imbere y’amaso y’Imana, ahagarara kure « Ntiyahangara no kubura amaso ye ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza, ati: « Mana, mbabarira, kuko ndi umunyabyaha » (Luka 18 :13).
  7. Umwuka Wera yari gukora mu mutima ku munsi wa pentekoti. Bamaze kumva amagambo ya Petero « Bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati: « Bagabo benedata, mbese dukore iki? » (Ibyakozwe n’Intumwa 2 :37). Ntawigeze abashyiraho igitsure, Umwuka Wera wenyine niwe wakoze.
  8. Tuvuge na none inkone ya Filipo « Atumira atabaza, aturumbuka mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Silasi, maze arabasohokana, arababaza ati: « Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire? » (Ibyakozwe n’Intumwa 16 :29-30).
     

II.13.2. Kuba umwigishwa wa Yesu

 
Hari ingorane ishobora kugera ku mwigishwa mushya: iyo kutiyegurira Imana byuzuye. Abenshi ni abakira Yesu nk’Umukiza, ariko bakagingimiranya kumukurikira n’umutima wabo wose, mu gihe bibasabye ikiguzi gihenze. Iyo usomye Ubutumwa Bwiza, nubwo utacengeramo cyane, ubonamo ko Kristo adasezeranya abigishwa kuzagira ubuzima bw’iraha, bwo gutunganirwa muri byose, cyangwa bwo gukundwa n’abantu benshi cyane. Ahubwo kubashaska kumukurikira, abasaba ibintu bikomeye ndetse biruhije cyane. Reba bimwe mu biranga intumwa nyakuri:
1. Icya mbere ni ukwiyanga, guhora wikoreye umusaraba wawe no kumukurikira (Matayo 16: 24).
  1. Kwiyanga bisobanura kureka ibyo ufitiye uburenganzira n’inyungu zawe, maze ukabatwa n’ubushake bw’Umwami Yesu
  2. Gufata cyangwa kwikorera umusaraba wawe bisobanura gupfa ku cyaha, mu gusaba ibikugenewe, mu gushimwa cyane n’ab’isi. Umusaraba usobanura isoni, kubabazwa ndetse n’urupfu ku bakurikiye Umwami Yesu. Ntugirengo hari ikindi dutegereje ku isi uretse ibyo.
  3. Kumukurikira ni ukujya aho atuyobora kujya, aho ariho hose, n’ikiguzi byadusaba icyo ari cyo cyose.
  4. Icya kabiri, kugendera buri gihe mu Ijambo rya Kristo (Yohana 8: 31). Ibyo bidusaba kumwubaha byuzuye, ukagendera mu bushake bwe, igihe cyose (1 Yohana 3: 24).
  5. Icya gatatu, urukundo nyakuri rw’imbere. Urwo rukundo ukunda Kristo rugomba gusumba izindi nkundo zose (Luka 14: 26).
  6. Na none umwigishwa wa Yesu agomba kugira urukundo nyakuri ku bandi bakristo (yohana 13: 35). Ntacyo bimaze kuvuga ko dukunda Imana, niba tudakunda ubwoko bw’Imana. (1 Yohana4: 20).
  7. Icya nyuma ni ukugira ubuzima bwera imbuto zubahisha Imana (Yohana 15: 8). Ibyo ntibisobanura gusa gukorera Imana n’umwete mwinshi, ahubwo cyane cyane gukurira mu buntu no kugenda urushaho gusa na Yesu.

Ushobora kuba umukristo ariko ntube umwigishwa wa Yesu Kristo. Gukurikira Yesu, ni ukugendera mu nzira ifunganye, iyo kandi umukristo ashobora kwemera kuyinyuramo nkuko na none ashobora kuyanga. Intambwe ya mbere ni igikorwa kigaragaza ko umuntu yiyeguriye Kristo, igikurikiraho rero ni ukugandukira buri munsi ubushake bw’Imana (Abaroma 12: 1-2).
Umwigishwa wa Kristo agomba kwitegura guhura:
  1. N’urwango ab’isi bazamugirira. (Luka 6: 22; Yohana 15 :18-21; 17 :14).
  2. N’akarengane (Luka 10 :3; Yohana16 :1-3; 2 Timoteyo 3: 12)
  3. No gusebwa (1 Petero 4 :4)
  4. N’ubwigunge. Ni umunyamahanga n’umugenzi hano ku isi (Yohana 17 :16; 1 Petero 2: 11)
  5. No kwigomwa, ndetse ntiyite ku bugingo bwe kubwo guhamya Ubutumwa Bwiza

(Ibyakozwe n’Intumwa 20: 24; Abafiripi 3: 4).
  1. N’ubukene (2 Abakorinto 11: 27).

Muri make kuba umwigishwa bisobanura kubaho gusa ku bw’Umwami Yesu Kristo. (Matayo 6 :24).
Hari inzitizi eshatu nkuru zitambika mu nzira y’abashaka bataryarya gukurikira Umwami Yesu. Luka 9 :57-62 arabidusobanurira.
  1. Icya mbere ni ukumererwa neza mu by’ubutunzi. « Bakiri mu nzira, umuntu aramubwira ati: « ndagukurikira aho ujya hose. Yesu aramubwira ati: ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya » (Luka 9: 57-58). Uwo muntu yavugaga ko yiteguye kuba yakurikira Yesu aho ariho hose. Yesu amwibutsa ko ibyo bishobora kumuzanira ubukene burenze ubw’ingunzu ndetse n’inyoni.    

Nta nahamwe twumva bongera kuvuga uwo muntu. Ntabwo yari yabanje gupima ngo        arebe ikiguzi ibyo bizamusaba.
  1. Inzitizi ya kabiri, ni umwuga. « Maze abwira undi muntu ati: nkurikira. Nawe aramusubiza ati: Databuja, reka mbanze ngende mpambe data. Ariko Yesu ati: reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wehoho genda ubwirize abantu iby’ubwami bw’Imana. » (Luka 9 :59-60). Uwo muntu yari afite umurimo agomba gukora, yashakaga guhamba se. Wari umurimo ufite ishingiro, ariko umubuza gukurikira Yesu. Urebye uwo muntu yaravugaga ati: « Mwami…reka nibanze ». Kuriya yabikoze, yerekanye nyine ko atari yiteguye gukurikira Umwami Yesu. Igisubizo cy’Umwami Yesu cyahishuye uko ibintu bimeze: « Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, naho wowe, genda ubwirize abantu iby’ubwami bw’Imana. »

Mu yandi magambo: abapfuye mu buryo bw’umwuka bafite ubushobozi bwo gukora imirimo imwe n’imwe, nko guhamba abapfye babo naho indi mirimo nko kubwiriza abantu iby’Ubwami bwo mu ijuru, ntawundi ushobora kuyikora uretse abakristo. Ntabwo tugomba kumara igihe cyacu dukora ibyo abatizera babasha kwitunganyiriza ubwabo.
 Aya magambo ntavuga ko bibujijwe ko abakristo bakora imirimo cyangwa imyuga, ariko ibikorwa by’umwuga wacu ntibigomba kuba intego nkuru yo kubaho kwacu.  
Kwikenura ntibizatubere ikintu kimwe rukumbi cyo guhugiraho mu buzima bwacu. Intego yacu y’ibanze ni iyo kumenyekanisha Yesu Kristo, indi mirimo yacu ijye ijya ku mwanya wa kabiri. Imana yasezeranije ko izajya itubonera ibidutunga n’ibyo kwambara, nidushaka mbere na mbere ikuzo ryayo. (Matayo 6: 33). Wiliyamu, umudozi w’inkweto waje guhinduka Misiyoneri, yavugaga ko umurimo we ari ukubwiriza Ubutumwa Bwiza, naho gushyiramo indiba z’inkweto akaba yarabikoraga kubw’imibereho. 
  1. Inzitizi ya gatatu ni umuryango, imibanire n’abandi, « undi ati: ndi bugukurikire, Databuja ariko reka mbanze gusezera ku b’iwanjye. Ariko Yesu aramubwira ati: nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana » (Luka 9 :61-62). Uriya muntu yari yagiye guhinga, ariko ari mu nzira agenda yibuka inshuti ze maze arakubanuka aragaruka. Ni nk’aho mu by’ukuri Umwami Yesu yakamubwiye ati: « Abigishwa banjye bo si uko bameze. » Kuba umwigishwa bisaba kudahindagurika. Amarira y’ababyeyi n’abo mu muryango yagiye abuza abakristo benshi bashya gukurikira Kristo « Bakanga kubabaza ababyeyi! »

« Inshuti » yenda zidafite n’umugambi mubi zagiye zihindura icyemezo cya bamwe mu bigishwa bashya bababwira ngo: « ukwiye gutekereza ku buzima bwawe. » Soma Yohana12 :24.
Umwigishwa wa Yesu agomba kumenya neza ko no guca mu ruganda bishobora kuba. « Dore ndagutunganije, ariko si nk’ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa » (Yesaya 48 :10.) Imana ntijya ipfubya. Ni ngombwa ngo umwigishwa asohoke mu ruganda rwo kubabazwa, atunganijwe neza. « si nk’ifeza! ».
« Mwebweho ntimuragera aho muvushwa amaraso » (Abaheburayo 12: 4).
 

II.13.3. Kwizera icyo ari cyo, dukurikije Abaheburayo 11 :1 

 
Kwizera ni ukumenya rwose, ibyiringirwa, udashidikanya ko bizaba, kandi niko
kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. Icyatumye aba kera bahamywa neza ni uko bari bagufite.
Kwizera niko kutumenyesha ko isi yaremwe n’Ijambo ry’Imana, nicyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.
Kwizera ni ibyiringiro byuzuye tugira mu Ijambo ry’Imana. Ni ukugira icyizere mu kudahemuka kw’Imana. Ni ukwiyumvamo no kwiyumvisha ko ibyo Imana ivuga ari ukuri kandi ko ibyo yasezeranije bizasohora. Kwizera kurebana mbere na mbere n’iby’igihe kizaza « ibyiringirwa » ndetse n’ibitagaragara « ibyo tutareba ».
Nkuko Witiye(Whittier) abivuga, kwizera kuragenda kukagera ahari ubusa kukaza gushyika ku rutare kwishingikirizaho. Ariko ntibijya bishyika aho. Kwizera ntabwo ari ugusimbukira mu kirere. Gusaba urufatiro rukomeye, kandi urwo rufatiro ni Ijambo ry’Imana. Hari bamwe bibwira, ariko bibeshya, ko Kwizera gusa, kuburyo bukomeye byaba bihagije ngo ikintu runaka kibeho. Ariko ibyo ni ukudahinyura, si ukwizera…
Muyandi magambo, kwizera gukurura igihe kizaza kukagishyira mu gihe cy’ubukandi ibitabonwa kukabihindura ibigaragara. Ntakigwirira umuntu w’Imana. Kwizera ntikugarukira ku bishoboka ahubwo kwinjira mu cyicaro cy’ibidashoboka. Umuntu umwe yageze n’aho avuga ngo: « Kwizera gutangirira aho ibidashoboka birangirira. Niba ari mu cyiciro cy’ibishoboka, icyo gihe nta cyubahiro Imana yabikuramo. Ariko niba ari ibidashoboka, nibwo kizaboneka. »
Twagombye kuvuga ko kubaho mu kwizera kutabura kugendana n’ingorane ndetse n’ibirushya, cyangwa se ibibazo. Imana igerageza kwizera kwacu mu muriro w’umubabaro n’ibigeragezo kugirango irebe ko ari uk’ukuri. (1 Petero 1 :7).
Akenshi biba ngombwa ko umuntu ategereza imyaka myinshi mbere yuko abona amasezerano yahaweasohora, habaho n’ubwo ayo masezerano asohora, uwayahawe atakiri mu mubiri. Ariko nkuko JORGE Mula abivuga neza « Akenshi ibirushya bibera kwizera kwacu ibyo kurya. » Ariko kandi hatariho kwizera, ntibishoboka kunezeza Imana (Abaheburayo 11 :6). Mu gihe twanga kwizera Imana tuba tuyise inyabinyoma (1 Yohana 5 : 10). None se ni gute twanezeza Imana kandi tuyita inyabinyoma?
 

Ibanga ry’abizera


 
Ibanga riri mu kwizera, ni incungu abizera bafite, ariyo Yesu Kristo. (Abaheburayo 2 :17; Matayo 20 :28).
 Hari benshi bagiye kurimbuka kubera gukerensa incungu twaghawe ariyo Yesu Kristo. Umuntu uzarimbuka niwe uzaba ubyiteye kuko Imana yakoze byose ngo buri werse w3izera Kristo abona ubugingo buhoraho.
Habayeho umugabo witwa Ngoragoze, abyara umwana umwe amwita Ntawundi. Uwo mwana amaze gukura ajya guhakwa i bwami. Hashize igihe kirekire, Ngoragoze biba ngombwa ko ajya gushaka umwana we Ntawundi, kugirango atahe aze kugirango amurage ibye(ibintu). Ngoragoze ageze i bwami yinginga umwana we ariko Ntawundi yanga gutaha. Umwami asaba Ngoragoze kujya gushaka amahembe atatu y’inzovu kugirango amurekure atahe. Ngoragoze aragenda ageze iwe, ateranya umuryango, atumira inshuti. Bafata gahunda yo kujya guhiga, nuko babona ayo mahembe atatu. Arayajyana, agezeyo bahamagara Ntawundi. Ntawundi yanga kujyana na se. Ngoragoze arataha ariko asiga ayo mahembe ku irembo i bwamikugirango abe urwibutso, maze uko Ntawundi ayabonye ajye yibuka ko se yaje kumucungura ariko akaba yaranze gutaha. Ntawundi agirana amasezerano n’Umwami, arandikwa. Igihe kigeze, umwami arapfa. Hriho itegeko rivuga ko igihe umwami atanze, bamuhamba hamwe n’uwo akunda. Bazanye ibitabo basanga ari Ntawundi ugomba guhambanwa n’umwami. Babikojeje Ntawundi arabatsembera. Ati: « sinshaka guhambwa. Nabo bati nta wundi uri buhambanwe n’umwami uretse wowe. Bigeze aho aratakamba, ariko ntibyemerwa. Ati: « Nimundeke nsubire kwa Data, bati warakerewe, igihe so yazaga kugucungura ukanga nicyo cyari igihe. Nuko Ntawundi bamuhambana n’uwami ari muzima
  1. Ngoragoze wamugereranya n’Imana  
  2. Amahembe atatu twayagereranya na Yesu Kristo
  3. Ntawundi twamugereanya n’umuntuUwo muntu agereranywa na Satani.

Igihe kizagera impanda y’Imana ivuge, abanze kwakira agakiza bapfane na Satani. Bazifuza kwihana bitagishobotse. Bazatakamba ariko bibe iby’ubusa. Incungu yacu irahari, ni Yesu Kristo. Umwizera wese afite agakiza. Abanze kumwizera nibo bazajya mu muriro utazima.
 
II.13.3. Ibyitegererezo by’abizera tubona mu Abaheburayo 11
Dore amazina n’amateka ya bamwe mu bizeye Imana by’ukuri:
 
Abeli
Kwizera niko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni nako kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi, ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni nako kwatumye na none akivuga, nubwo yapfuye (umurongo wa 40.  Henoki
 Kwizera niko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko
Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa kuko yanejeje Imana (Umurongo wa 5)
 

 Nowa


Kwizera niko kwatumye Nowa atinya Imana, amaze kubwirwa na yo iby’ibitaboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, niyo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera (umurongo wa 7) 
 

Igihe Nowa yamaze mu nkuge

 
Nowa yinjiye mu nkuge iminsi irindwi mbere y’uko imvura itangira kugwa 9itangiriro
7 :4,10). Imvura yatangiye kugwa ku munsi wa 17 w’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa 600
Nowa avutse (Itangiriro 7 :11). Imvura yaguye iminsi 40(7 :12). Amazi yisanzuye iminsi
150(7: 24; 8 :3). Inkuge yaruhutse ku munsi wa 17 w’ukwezi kwa 7 (8: 4). Igipfundikiye iyo nkuge yavanyweho ku munsi wa mberer w’ukwezi kwa 1 w’umwaka wa 601 Nowa avutse (8 :13). Nowa yasohotse mu nkuge ku munsi wa 27 w’ukwezi kwa 2(8: 14-19). Igihe yamaze mu nkuge rero ni umwaka 1 n’iminsi 17. Amezi atanu, inkuge yarerembaga ku maqzi, hanyuma amezi arindwi iyamara ku musozi.

Umusozi ARARATI

 
Igeze ku birometero 800, ivuye aho yatsukiye, inkuge yaruhukiye mu mmpinga y’imisozi ya
Arumeniya yitwa Ararati hafi ku birometero 320 mu maqjyaruguru y’i Ninewe. Umusozi
Ararati ufite uburebure bwa metero 5165; ku kirenge cyawo hari umujyi witwa Naksuwana( Naxuana cyangwa Nakhichevan) aribyo bivuga ngo « Aha ngaha Nowa yarahatuye » biranashoboka ko imva ye iri muri uwo mujyi.
 
 Aburahamu. 
Kwizera niko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa: nuko agenda atazi aho ajya. Kwizera niko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk’umushyitsi muri cyo, akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe nawe ibyo byasezeranijwe kuko yatekerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse, ikawurema (Itangiriro 11 :8-10).
Kwizera niko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Knadi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we w’ikinege, uwo yabwiwe ibye ngo: « Kuri Isaka niho urubyaro ruzakwitirirwa. Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye, nicyo cyatumye amgarurirwa nk’uzutse (11: 17-19)
 

Guhamagarwa kwa Aburahamu (Itangiriro 12: 1-3) 

 
Aha niho inkuru yo gucungurwa itangirira. Yri yarakomojweho mu murima wa Edeni (3: 15). Ubu rero hari hashize imyaka ibihumbi bibiri (2000) nyuma y’irema no kugwa kwa muntu n’imyaka 400 nyuma y’umwuzure, mu isi yaguye mu gusenga ibishushanyo, n’ubugome, Imana nibwo yahamagaye Aburahamungo ashinge Muvoma y’Ivugurura no Gucungurwa k’umwana w’umuntu.
Aburahamu yahawe isezerano ku bazamukomokaho, muri ubu buryo:
  1. Bazaragwa igihugu cy’i Kanani
  2. Bazahinduka ubwoko bukomeye;
  3. Muri bo niho amoko yose azaheshwa umugisha.

Iryo sezerano (12 :2 na 3; 22 :18) ni igitekerezo –shingiro Bibiliya yose yibandaho gusobanura. Imana yahamagaye Aburahamu ari Uri (Ibyakozwe n’Intumwa 7 :2-4; Itangiriro11 :31); yongera kumuhamagara ari i Harani (12 :1-4); hanyuma n’i
Sishemu (12 :7) na none i Beteli (13 :14-17), ubwa nyuma inshuro ebyiri yikurikiranya ari i
Heburoni (15 :5na 18 ;17: 1-8). Isezerano risubiwemo kuri Isaka (26 :3 na 4) kandi no kuri Yakobo (28: 13,14; 36 :11-12; 46: 3-4).
Iyo dusomye Itangiriro 11: 26, tubona ko Tera, se wa Aburahamuyagize imyaka 70 mu gihe cy’ivuka ry’umuhungu we. Ariko 11: 32, 12 :4 n’Ibyakozwe n’Intumwa 7 :2-4 hashaka kwerekana ko yari afite imyaka 130. Birashoboka mu by’ukuri ko Aburahamu yaba atari we mwana we w’imfura, ahubwo buba ariwe uvugwa bikaba biterwa n’agaciro ke mu mugambi w’Imana no mu zindi nkuru za Bibiliya. Ibyo ari byo byose, Aburahamu yari afite imyaka 75 mu gihe yinjiraga i Kanani, yari afite 80 mu gihe yajyaga gutabara Loti kaandi agahura na Merlkisedeki, yari afite imyaka 86 mu ivuka rya Ishimayel, yari afite imyaka 99 mu isenyuka ry’i Sodomu, yari afite imyaka 100 mu ivuka rya Isaka, yari afite 137 mu ipfa rya Sara, Yari afite imyaka 160 mu ivuka rya Yakobo. Yapfuye afite imyaka 175, ni ukuvuga imyaka 115 mbere y’uko Yakobo asuhukira mu Egiputa
 
 
Aburahamu yizeraga Imana imwe rukumbi
Abantu bo mu gihugu cye basengaga ibishushanyo, na se yarabisengaga (Yosuwa 24 :2). Amateka amwe avuga ko Aburahamu yaba yaratotezwaga mu bwana bwe kuko yaba yari yaranze kuramya ibishushanyo. Ariko se Aburahamu yaba yaramenye Imana te? bigenze gute? Nta gushidikanya, Imana yaba yaramwihishuriye yo ubwayo. Na none niba twemera imibare iboneka mu gice cya 5 n’icya 11by’igitabo cy’itangiriro, Nowa yari ariho mu gihe cy’ubuto bwa Aburahamu kandi Nowa na Metusela bahuriye ku myaka 600 yo kubaho kwabo, kandi Metusela hari imyaka 243 yamaze Adamu akiriho. Bityo Aburahamu ashobora kuba yarabwiwe na Shemu ubwe ibyerekeye inkuru ya Nowa n’iy’umwuzure, n’indi yavuzwe na Metusela ijyanye n’ibya Adamu ndetse n’iy’umurima wa Edeni.
 

 SARA


 
Kwizera niko kwatumye Sara abashishwa gusama inda, nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa.  Ni nacyo cytumye umuntu umwe (kandi yari ameze nk’intumbi) akomokwaho n’abangana n’inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bakangana n’umusenyi uri mu kibaya cy’inyanja utabarika. (Abaheburayo 11: 11-12).

Urupfu rwa Sara (Itangiriro igice cya 23).
 
Urwobo rwo mu rutare rwa Makpela, aho Sara yahambwe ruri mu bumaniko bw’iburengerazuba bwa Hebuloni, mu nzu igenzurwa n’Abayisilamu babuzaga abakristo bose kwinjira. Muw’1862, umwami wa Galesi, yemerewe kuhinjira ku tuhushya rudasanzwe rwa Sulutani. Ahinjiye yahabonye imva yubakishijwe amabuye, ya Abulahamu, iya Isaka, iya Yakobo, iya Sara, iya Rebeka, n’iya Leya, n’igisakaye cy’uruziga kigaragaza ubuvumo buri munsi, abantu bakeka ko bwaba bwari ubuvumo nyakuri bwa Makpela, kandi aho nta muntu wigeze ahinjira kuva imyaka 600 ishize, niko bavuga.
 

– ISAKA


 
Kwizera niko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y’ibizaba (Abaheburayo
11 :20)
I.13.c.8.a Igihe Isaka yabaga mu Bafirisitiya (Itangiriro igice cya 26). Ntabwo tuzi byinshi ku buzima bwa Isaka, uretse kariya kantu kabayehagati ya Abimeleki na Rebeka n’intambara yerekanye n’amariba. Yhawe umugabane w’amashyo abyibushye n’amatungo mato mato ya s, yari akize kandi aguwe neza, yari afite kamere ituje, kandi nta bikorwa bidasanzwe byaranze ubuzima bwe! Isaka yavutse igihe Aburahamu yari agfite imyaka 100 naho Sara yari afite 90. Isaka yari afite imyaka 37 igihe nyina yapfaga, yarongoye afite imyaka 40, yari afite imyaka 60 mu ivuka rya Yakobo. Ygize imyaka 75 mu ipfa rya Aburahamu, agira 137 igihe Yakobo yahungaga, 157 yayigize Yakobo ahungutse, maze agira imyaka 167 igihe Yozefu yagurishwaga. Yapfuye afite imyaka 180, ari nawo mwaka Yozefu yabaye Guverineri wa Egiputa. Aburahamu yapfuye afite imyaka 175, Isaka apfa afite 180, Yakobo apfa afite 147 naho Yozefu apfa afite 110.

– YAKOBO


 
Kwizera niko kwatumye Yakobo, ubwo yari agiye gupfa ahesha imigisha abana ba Yozefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ry’inkoni ye (Abaheburayo 11 :21). 
 

Iyerekwa Yakobo yagiriye i Beteli (Itangiriro 28)
 
Kwimurwa k’umugisha ugenewe umwana, ukava kuri Esawu ujya kuri Yakobo byashimangiwe na Isaka. Ntibyaciriye aho kuko ijuru ryabishimangiye, ndetse n’Imana ubwayo yahaye ubwishingizi Yakobo ko kuva ubwo abaye usohoza amasezerano wemewe. Ruriya rwego rwasobanuraga mu by’ukuri ko amasezerano azagera ku kuzura kwayo mu kintu kizahuza ijuru n’isi. Yesu yavuze ko we ubwe yari urwego. (Yohana 1 :51). Dutekereze ko Yakobo yari afite imyaka 77 icyo gihe, yari afite imyaka 15 mu ipfa rya Aburahamu, agira 84 ubwo yarongoraga, agira 90 mu ivuka rya Yozefu, 98 yayigize agarutse i Kanani, 120 ubwo Isaka yapfaga, 130 ubwo yajyaga mu Egiputa, naho 147 nmiyo yapfuye afite. Yamaze imyaka ye ya mbere 77 i Kanaani, indi 20 ikurikiraho ayimara i Harani, naho 33 ikurikiraho yayimaze i Kanaani, hanyuma 17 ya nyuma ayimara mu Egiputa.
 

– YOZEFU


 
Kwizera niko kwatumye Yozefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kw’Abisiraheli, agategeka amagufwa ye (Abaheburayo 11 :22)
 
Gufungwa kwa Yozefu (Itangiriro 39)
 
Yozefu yagiraga ingeso nziza utagira icyo unenga, yari afite ubwiza n’uburanga adasangiye n’abandi, yaremanywe impano idasanzwe y’ubuyobozi, kandi akagira ubushobozi bwo kuvana ikintu cyiza mu mu bibi byosebibayeho. Yavukiye i Harani, imyaka 75 nyuma y’urupfu rwa Aburahamu, na 30 mber y’urwa Isaka mu gihe se yari amaze 90, n’imyaka 8 mberwe y’uko basubira i Kanani. 
Mu myaka 17 yagurishijwe mu Egiputa, yahamaze imyaka 13 ari mu nzu ya Potifari, ndetse no munzu y’imbohe; ageze mu myaka 30 yabaye Guverineri wa Egiputa, hanyuma apfa ageze ku myaka 110.
 

– MOSE


 
Kwizera kwa Mose
 
Kwizera niko kwatumye Mose ahishwa n’ababyeyi be amezi atatu, amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza, ntibatinye itegeko ry’umwami. Kwizera niko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w ‘umukobwa wa Farawo, ahubwo ahitamo kurengananwa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha; kuko yatekereje ko gutukwa, bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa. Kwizera niko kwatumye ava mu Egiputa, ntatinye umujinya w’umwami, kuko yihanganye nk’ureba ibitaboneka. Kwizera niko kwatumye arema Paska no kuminjagira amaraso, kugirango urimbura abana b’imfura atabakoraho. Kwizera niko kwatumye baca mu nyanja itukura, nk’abaca ku musozi. Abanyegioputa nabo babigerageje bararengerwa (Abaheburayo 11 :23-29).
 
Itangiriro kugeza ku Gutegeka kwa kabiri ni ibitabo Mose yanditse. Byose hamwe bijya kunganya impapuro n’Isezerano rishya ryose. Ubuzima bwe buri mu byiciro bitatu:
  1. Yamaze imyaka 40 kwa Farawo
  2. Amara indi 40 mu buhungiro mu Bamidiyani
  3. Indi 40 ayobora Abisirayeli mu butayu

Yavanye mu bucakara 3.000.000 z’Abisirayeli, abavana mu gihugu abajyana mu kindi, abashyiriraho uburyo bwo kubacira imanza, ari nabwo bucamanza n’ab’iki gihe benshi bakoresha.
 
Ingorane Mose yagize
 
Yagize nyinshi. Agitirimuka mu Egiputa, ingorane zahise zitangira. Abamaleki bahise bamurwanya kandi nyuma y’umwaka umwe, ahitwa i Kadesi, ingabo z’Abanyedomu, iz’Abamowabu, iz’Abamoniti, iz’Abamori, n’iz’Abamidiyani, zashyize hamwe kugirango bakumire Abisirayeli maze bababuze kujya i Kananaani. Ubawoko bwe bwite, nabwo ubwabwo, nabwo bwari bwakuwe mu Egiputa kandi mu mbaraga z’ibitangaza bikomeye, burivovota, burivumbura, ndetse bumwigomekaho inshuro nyinshi. Batangiye bivovotera mu Egiputa, nyuma bongera bageze ku nyanja itukura, bongera bageze i Mara, na none mu butayu bwa Sini, nyuma bongera bageze i Refidimu, na Tabeyera, Hatserote n’i Meriba. Bageze i Kadesi aho nyine, ubwo bari bitegeye igihugu cy’isezerano, nibwo banze bivuye inyuma gukomeza urugendo, ari nabyo byenze guturitsa umutima wa Mose. Ikirenze kuri ibyo kandi ni uko Mose yagiye aremererwa n’ingorane yagiye aterwa buri gihe n’abamwungirije, abo yari yashyizemo ikizere cye: Aroni acurisha ikimasa cya zahabu kuri Sinayi, Miriyamu na Aroni bagerageza kunegura ubutegetsi bwe (Kubara igice cya 12). Abatasi 10 kuri 12 bagandisha Abisirayeli kugirango be be kwinjira muri Kanani ndetse habura gato ngo bamutere amabuye (Kubara 14 :10; Kuva 17: 4). 
Indunduro y’ibi byose ni uko Mose atemerewe kwinjira mu gihugu cy’sezerano, kandi nyamara arizo nzozi z’umutima we mu gihe cyose cy’ubuzima bwe. Hatabayeho ubuntu bw’igitangaza bw’Imana, ntabwo byakorohera umuntu gusobanukirwa ukuntu yashoboye guhangana na ziriya ngorane zose. Ariko nyamara ageze ku nkengero za Yorodani, Imana imutwara mu gihugu cyo mu ijuru, noneho ajya yasobanukirwa impamvu z’ibi byose. 
 

– YOSUWA


 
Kwizera niko kwatumye inkike z’amabuye z’i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi (abaheburayo 11: 30). Yosuwa yakomokaga mu muryango wa Efurayimu (Kubara 13: 8). Mu kigiriki iryo zina ryari « Yesu ». Kubera igikorwa cye cyo kuyobora ubwoko bwe mu gihugu cy’isezerano, ashobora kuba yari afite ibimuranga bisa n’iby’uwazaga kumusimbur, umukurikiye, we ujyana ubwoko bwe mu gihugu cy’isezerano cyo mu ijuru. Yosuwa yabaye umugaragu bwite wa Mose mu gihe cy’imyaka 40 cy’urugendo rwo mu butayu.  Yari kumwe na Mose ku musozi (Kuva 24: 13). Yari umwe muri ba batasi cumi na babiri (Kubara 13: 8,16). Yozefe avuga ko Yosuwa yari ageze ku myaka 85 igihe yasimburaga Mose. Dutekereza ko byamufashe hafi imyaka 6 kugirango yigarurire hafi igihugu cyose, igihe cyari gisigaye cy’ubuzima bwe yagikoresheje mu gutûza no kuyobora no kuyobora imiryango cumi n’ibiri. Yabaye ku isonga ry’Abisirayeli mu gihe cy’imyaka hafi 25. Yapfuye ageze ku myaka 110 maze ahambwa i Timonati-Serafe muri Efurayimu. Yari umurwanlyi ukomeye, wahaye Discipline ingabo ze, kandi akohetreza abatasi ariko kandi wanasenyaga, kandi agashyira icyizere cye mu Mana.
 
 Intambara yatumye izuba rihagarara umunsi wose ntiryarenga
 
Gibeyoni iri hafi mu birometero hafi 16 mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Yerusalemu. Uwo rero wari umwe mu mijyi minini y’igihugu (Yosuwa 10 :2). Abanyagibeyoni, bamaze guterwa ubwoba no gusenyuka kwa Yeriko, n’ukw’Ayi bihutira kwemera kuba ingaruzwamuheto z’Abisirayeli. Ibyo birakaza abami ba Yerusalemu, Heburoni, Yarimati, Lakisi na Egoloni; maze bahagurukira Gibeyoni barayirwanya. Nibwo Yosuwa yahuruye atabara i Gibeyoni. Icyo byatanze rero ni iriya ntambara idasanzwe ya Gibeyoni na BetiHoroni aho izuba ryahagaze ntirinyeganyege mu gihe cy’umunsi wose.
Mu buryo ki? Ibyo ntiturabimenya. Bamwe bakoze imibare ko Kalendari yaba yaratakaje, muri ibyo byabaye, igihe kingana hafi n’umunsi. Uko bimeze kose 4, mu buryo ubu n’ubu, umucyo w’amanywa, mu buryo bw’igitangaza warakomeje, kugirango Yosuwa agere ku nsinzi yuzuye.

 RAHABU


 
 Kwizera niko kwatumkye maraya uwo, Rahabu, atarimburanwa n’abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro (Abaheburayo 11: 31).
 

– ABATASI BABIRI NA RAHABU


 
Rahabu yari yarumvise bavuga ibitangaza byakorwewe Abisirayeli, bimugeza ku kwemera ko Imana ya Israyeli ari Imana y’ukuri. (Yosuwa2: 10-11). Amaze guhura n’abatasi, afata icyemezo cyo guhuza iherezo ryo kubaho kwe hamw4e n’iry’Abisrayeli ndetse no kubaho kw’Imana yabo n’ubwo yabonaga ko bishobora kumuviramo urupfu. Birashoboka ko ijambo Maraya risobanurwa muri iki gihe cya none. Yabaga hagati y’ubwoko butagira amategeko atuma bitwara neza. Abahanuzikazi b’idini y’Abanyakanaani bari ba maraya b’urwa giseseka. Icyo iyo dini yigishaga abari batuye icyo gihugu bacyakiraga nk’icyubahwa kandi kidateye isoni nkuko biriho muri iki gihe cya none turimo. Rahabu yarongowe n’umunya Israyeli witwa Salima (Matayo 1 :5). Karebu yar afite umuhungu witwa Salima (Ibyo ku ngoma 2: 51). Hari igihe uyu yaba ariwe uvugwa haruguru.  Niba ariwe, ni ukuvuga ko Rahabu yahise yinjira mu mibare y’imiryango iyobora, ya Israyeli, bitewe n’uwo mugabo bashakanye. Bityo ahinduka umwe wo mu gisekuru cya Bowazi, cya Dawidi, n’icya Kristo. Ni umwe mu bavugwa ko ari ibyitegererezo by’abizera nyakuri (Abaheburayo 11 :31).
 
  1. GIDEYONI (Abaheburayo 11: 32)

 
Abamidiyani, Abamaleki, n’Abarabu (Abacamanza 6: 3; 8 :24) bari barigabije igihugu ku bwinshi mu gihe cy’imyaka irindwi, kugera aho Abisirayeli bagombye gushaka ubuhungiro mu myobo yo mu rutare maze banicukurir ibyobo bigari kandi birebire babikora ku buryo bw’ibanga cyane kandi buhishe, kugirango barengere imyaka yabo. (Abacamanza 6 : 2-4 na 11). I Mora, Gideyoni hamwe n’ingabo z’abantu 300 bafite intwaro z’amatoroshi ahishe mu bibindi, baza gutsinda kubwo kubwo gufashs kw’Imana ubwako, abanzi b’Abisrayeli batsindwa by’intangarugero ku buryo batigeze bongera kugira igiteketrezo cyo kuzagaruka kubarwanya. Kubyerekeye Abamaleki, bwari bubaye ubwa kabiri bahigarurira. (Abacamanza igice cya 3).
Abamidiyani bakomokaga kuri Aburahamu na Ketura. Ahantu ho hagati bahuriraga hari neza neza iburasirazuba bw’umusozi Sinayi, ariko bakabasha kugera ku mpande zose. Mose yari yarababayemo mu gihe cy’imyaka 40, kandi akarongora umwe muri bo.  Bagiye buhoro buhoro bajya gusa n’Abarabu.
Abarabu bakomoka kuri Ishimayeli. Ubwarabu ni ikintu cyenda kumera nk’ikirwa, buri ku birometero 2300 kuva amajyaruguru ujya amajyepfo, n’ibirometero 1300 uva iburasirazuba ujya iburengerazuba, bufite ubuso bufite hafi inshuro 150 gusumbya ubwa Palestina. Ni mumpinga z’imisozi, ziva mu majyaruguru zerekeza mu butayu bwa Siriya, hatuwe mu buryo butatanye n’imiryango yakundaga kuzerera.
 
  1. SAMUSONi (Abaheburayo 11: 32)

 
 Akomoka mu muryango wa Dani, ku mupaka wabo n’Abafiristiya, yateguwe n’Imana mbere yo kuvuka, ngo azabohore Abisirayeli abakiza Abafiristiya. Imana yamuremanye imbaraga zisumba iz’umuntu wese kandi koko mu gufashwa n’Imana, Samusoni yakoze imirimo itangaje. Niwe mucamanza wa nyuma uvugwa mu gitabo cy’Abacamanzaq. Nyuma ye hahise hatangira gahunza y’ubutegetsi bushingiye ku bwami.   
 
  1. DAWIDI (Abaheburayo 11: 32)

 

Dawidi na Goliyati


 
Biraboneka ko iminsi Dawidi yamaze i bwami iotabaye myinshi ahubwo asubiye i
Betelehemu niho yamaze imyaka runaka. Muri iyo myaka Dawidi yarahindutse kuburyo Sawuli atabashije kumumenya. (1 Samweli 17 :55-58). Ahantu Goliyati yarunze ingabo ze, hitwa Soko(Soco) hari ku birometero 25 iburengerazuba bwa Beterehemu. Goliyati yari afite uburebure bwa metero 2 na 70, intwaro ze zapimaga ibiro 70, kandi icumu rye ryonyine ryapimaga hafi ibiro 8. 
Kiriya kiraka cyo kurwana na Goliyati akoresheje inkoni ye yonyine n’umuhumetso we gusa, cyari igikorwa gisaba ubutwari budasanzwe, ariko na none kigaragaza icyizere gikomeye Dawidi yagiriraga Imana. Gutsinda kwe kwatumye abantu basazwa n’ibyishimo. Ubwo yahereyeko aba umukwe w’umwami, aba umuyobozi w’ingabo, n’intwari ikunzwe n’abaturage b’igihugu bose.
 


Dawidi asigwa amavuta y’ubwami mu ibanga 


 
Ibi ntibyari gukorwa ku mugaragaro, kuko icyo gihe Sawuli yari kwica Dawidi. Intego ya kuriya gusigwa amavuta yari uguha Dawidi ubushobozi bwo kwitegura kubw’umurimo wari umutegereje. Imana ubwayo niyo yirindiye Dawidi. (1Samweli 7 :13). Dawidi yari muto ku gihagararo, afite ibara ry’uruhu ryiza, mwiza mu maso no ku buranga, yagiraga imbaragautasangana buri wese, waranmurebaga ntumuhage, ukumva utamuva iruhande, akaba umunyantambara, yavuganaga ubushishozi, akagira umwete n’ubutwatri, kandi yari umucuranzi, akaba umuntu w’Imana cyane.  Ubuhanga bwe mu gucuranga bwatumye amenyekana kuri Sawuli uretse ko uyu atamenye ko uriya mwana w’umuhungu yari yarasizwe amavuta ngo azamusimbure. Ubwo Dawidi ahabwa umurimo wo gutwara intwaro za Sawuli bituma abasha kumenya imikorere n’amabanga by’i bwami n’iby’abajyanama be.
 
  – SAMWELI (Abaheburayo 11 :32)
 

Ahantu Samweli yakoreye umurimo we


 
I Rama ku birometero 10 mu majyaruguru ya Yerusalemu niho yavukiye, niho yatuye, akora umurimo w’ubucamanza, ninaho yahambwe. (1Samweli 1: 19; 7: 17; 25: 1). I Beteli ku birometero hafi umunani mu majyaruguru ya Rama, Samweli yari ahafite ubuturo bw’amajyaruguru. Beteli yari imwe mu mpinga ndende enye z’imisozi yo mu gihugu, izindi zari umusozi witwa Ebali, uwitwa Heburoni na Mitsipa. Iyo uhagaze i Beteli ubona neza ukuntu igihu ari cyiza cyane. Aho niho mbere ho imyaka 800, Yakobo yagiriye rya yerekwa rye ry’urwego rw’ijuru. I Mitopa, iri ku birometero 5 iburengerazuba bwa Rama, Samweli yari ahafite ubuturo bw’iburengerazuba. Aho niho yashinze ibuye « Ebeni-Ezeri » (7 : 12). Ku gacuri ko mu majyaruguru k’umusozi hari Gabawoni, aho Yosuwa yasabye ko « izuba
rihagarara ntirirenge »! 
Gibeya (ubu niho Tei-E-fulu), mu cya kabiri hagati ya Rama na Yerusalemu, niho hari gakondo ya Sawuli. I Beterehemu ahantu Dawidi yavukiye kandi nyuma cyane Yusu akahavukira, hari ku birometero 20 mu majyepfo ya Rama. I Silo, ku birometero 24 mu majyaruguru ya Rama, niho hari ubuturo bw’ihema ry’ibonaniro (naryo rikabamo isanduku y’isezerano irimo ibisate by’amategeko kugeza igihe urusengero Salomo yubatse rwuzuriye) ryo kuva kuri Yosuwa ukageza kuri Samweli, aho niho Samweli yakoreraga umurimo w’Imana akiri umwana. 
Kirijati-Jeyarimu, aho isanduku y’isezerano yarindiwe ubwo yari igarutse ivuye mu Bafiristiya, hari hafi ku birometero 13 mu majyepfo y’iburengerazuba ha Rama.
 

 Umuhamagaro w’ubuhanuzi wa Samweli (1 Samweli 3)


 
Samweli yari umuhanuzi (1 Samweli 3 :20).  « Yakoraga umurimo w’ubutambyi » atamba ibitambo (1Samweli 7 :9).  « Yacaga n’imanza » z’Abisirayeli (1 Samweli 7: 15-17), yasirisimbaga i Beteli n’i Giligali, n’i Mitsipa ariko ahop yari afite ubuturo bukuru n’i Rama. Niwe waherutse abandi bacamanza, niwe muhanuzi wa mbere, niwe kandi muhanuzi wa mbere w’ubutegetsi bushingiye ku bwami, niwe muhanuzi hagati ya Eliya na Sawuli. Inshingano ye nkuru yari kuyobora imitunganirize no gutangiza ubutegetsi bushingiye ku bwami. Uburyo imitegekere y’abacamanza yari yagenze, byagaragaraga ko bwari bwananiwe kugera ku nshingano zari zitegerejwe. Bityo Imana ihagurutsa Samweli ngo abumbire hamwe igihugu cyose ngo kiyoborwe n’umwami (Reba 1 Samweli ibice 8,9 n’icya10).
 
 –  ABAHANUZI ELIYA NA ELISA (Abaheburayo 11: 32)
 

Kuzamurwa kwa Eliya


 
Eliya yavukaga i Galeyadi, igihugu cya kavukire cya Yefuta. Umwana w’ubwigunge nk’ubw’inyamaswa, uw’ibikombe n’ibihanamanga by’imisozi, yambaraga impu z’intama cyangwa ubwoya bw’ingamiya, yari afite imisatsi miremire kandi myinshi itendera ku ntugu ze. Intego ye yari ukurandurana n’imizi muri Israyeli umuco wo kuramya bayali. Umurimo we yawukoze mu gihe cy’imyaka 25 ku ngoma z’abami b’abagome aribo Ahabu na Ahaziya. Yakoze umurimo utinyitse, uruhije kandi urimo ingorane zidatuza. Hari igihe yageze aho atekereza ko kamunaniye. Nubwo yari inkoramutima y’Imana mu rugero runaka rutaragerwaho na benshi, na none ariko yari umuntu wuzuye, nka twe twese, kugeza ubwo yasabye Imana ngo imwake ubugingo ave mu mubiri. Ariko Imana yo si uko yabonaga ibintu, ahubwo nyamara ubwo yararangije umurimo we, Imana imwoherereza amaghare atwarwa n’abamalayika kugirango amuzamukane mu ijuru nk’uwanesheje.
Mugihe gito cyari gishize, Eliya yari yaragiye ku musozi Horebu, aho Mose yari yaraherewe amategeko. Ubwo rero amaze kumenya ko igihe cye cyo gutaha kigeze, agenda arombereje aho Mose yahambwe, ku musozi Nebo, (Gutegeka kwa kabiri 34 :1) nkuko yashakaga kwibera hamwe na Mose mu rupfu. Dutekereza ko nta gihe kinini cyashize atarabona Mose, ndetse umwe akaba mugenzi w’undi mu buryo bw’ijurukandi ko bari bategerezanye ibyishimo byinshi kuza kw’inshuti yabo nkuru ya yindi bigeze kurabukwa gato bombi ku isi (Matayo 17 :3).
Eliya yabaye umuhanuzi w’umuriro. Yigeze guhamagara umuriro w’ijuru ku musozi Karumeri, kandi nyuma y’aho akora ikintu n’icyo arimbura abasirikari bakuru ba Ahaziya. Na none kandi urabona ko yagiye mu ijuru ari « mu igare ry’umuriro ». Ntawundi muntu n’umwe uretse Henoki waba yaranyuze mu ijuru atanyuze mu rupfu (Itangiriro 5: 24). Birashoboka ko kuzamurwa kw’abo bagabo babiri kwaba kwaragenwe n’Imana ngo bibe igishushanyo cy’ubuhanuzi bw’ukuntu kuzamurwa kw’itorero kuzaba kumeze kuri uriya munsi w’umunezero ubwo amagare y’abamalayika azaza mu mbaraga n’icy’ubahirocyinshi kudukusanyiriza hamwe kugirango adushoboze kwakira umukiza uzaba agarutse.
 
–  Elisa.
 
Elisa yatangiye umurimo ku ngoma y’umwami Yoramu (2 Abami 3: 1 na 11), birashoboka ko hari mu myaka hafi 850 mbere ya Yesu Kristo; yarawukomeje mu gihe cy’umwami Yehu, na Yowashazi maze apfa ku ngoma y’umwami Yowazi. (2 Abami 13 :14-20) muri za 800 mbere ya Yesu Kristo. Yari umusore w’ibikingi, ukomoka i Abeli Mehola mu kibaya cyo haruguru cya Yorodani (1 Abami 19: 16 na 19). Ahabwa na Eliya uburyo bwo kwitegura umurimo w’ubuhanuzi (1 Abami 19: 21; 2 Abami 3: 21). Eliya yari nka Serwakira kandi akaba nk’umutingito w’isi; Elisa we yari nko gusuma kw’amazi atuje kandi yoroheje. Eliya yari nk’urutare, Erlisa we yari yoroheje, afite urugwiro kandi azi kuganira neza na buri wese. Eliya yari umuntu wo mu butayu, wambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, Elisa yabaga mu mijyi akambara nk’abandi. Nyamara ariko umwenda wa Eliya waguye kuri Elisa. (1Abami 19: 19; 2 Abami 2 :13).
 

Ibitangaza Elisa yakoze


 
 Bitondaguye mu 1 Abami ibice 2,4,5,6 na 7. Muri byo harimo kimwe mu bitangaza byo kuzuka Bibiliya itubwira, aribyo by’ibi;
 Eliya: umuhungu w’umupfakazi (1 abami 17).
 Elisa: umuhungu w’umusunamite(w’umupfakazi) 2 Abami 4.
 Yesu:    –   umukobwa wa Yayiro (Mariko 5)
  1. Umuhungu w’umupfakazi w’i Nayino (Luka 7)
  2. Lazaro (Yohana 11)

 Petero: Dorukasi (Ibyakozwe n’Intumwa 9)
 Pawulo: Utuko (Ibyakozwe n’Intumwa 20)
Ibi byabaye ntiharimo kuzuka kwa Yesu ari nacyo gitangaza gihatse ibyo byose, cyakozwe hatabnonetsemo uruhare urwo ari rwo rwose rw’umuntu, muri ibi bitangaza kandi ntiharimo icy’amagufwa ya Elisa nacyo kitoroshye (2 Abami 13 :21)
 
II. 14. Amateka y’Itorero.
 
Dutekereza ko byaba byioza buri mukristo amenye muri rusange amateka y’itorero kuko byamufasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, cyane cyane ibijyanye n’ubuhanuzi. Muri Bibiliya harimo inkuru ya Kristo. Itorero ribereyeho kugirango ryamamaze inkuru ya Kristo. Amateka y’Itorero ni uburyo bwo gukomeza kw’inkuru ya Bibiliya. Kugirango twerekane ko inkuru ya Bibiliya ikomeje kandi twemeze ko Abakristo, abagize itorero, bakagombye kumenya neza nibura ingingo nkuru z’amateka y’Itorero. Tugiye kubabwira bike mu bintu byaranze itorero, ibyaribereyemo, ndetse n’abantu bamwe na bamwe.  Ntibishobpka ko umuntu yasobanukirwa n’ukuntu ubukristo muri iki gihe buhagaze yirengagije ibyo amateka atubwira.  Nyamara birababaje ko ubutamenya ku mateka y’Itorero bukabije kandi no mu Ijambo ry’Imana bikaba uko. 
Twizera ko ari inshingano yaburi muvugabutumwa cyangwa buri muyobozi kwigisha abo ashinzwe ibintu bikuru bikuru byaranze amateka y’Itorero.
 
Amateka y’isi akusanywa mu bihe bitatu:
 
  1. Amateka ya kera: Egiputa, Asiriya, Babuloni, Perse, Ubugereki, Roma.
  2. Amateka yo hagati: kuva ku kugwa kwa Roma kugeza ku kuvumburwa kwa Amerika.
  3. Amateka y’ubu: Kuva ku kinyejana cya 15 kugera kuri ibi bihe turimo.

 
–  Amateka y’Itorero akusanywa mu bihe bitatu:
 
  1. Igihe cy’ubwami(bw’abami) bw’Abaroma: Gutoteza, kwica abakristo, Abakurambere b’Itorero, impaka, guhindura gikristo ubwami bw’Abaroma.
  2. Igihe cyo hagati: Iterambere n’ubutegetsi bw’Abapapa, urukiko rw’itorero rushinzwe guhagarika no guhana abigisha imyizerere inyuranije n’iya Kiliziya Gatolika, ubutegetsi bwa cyami bw’akarande, Idini y’Abislamu.
  3. Igihe cy’ubu: Ivugurura ry’abaprotestanti, gukura cyane kw’itorero ry’abaprotestanti, Bibiliya yarabumbuwe kandi irakwirakwizwa, umudendezo usesuye wa za Guverinoma z’Abasivili ugereranije n’itorero, n’uruhare rw’abayobozi b’itorero, za misiyoni mu rwego rw’isi, imivugururire mu mibanire y’abantu, ubusabane mu bizera bwariyongereye.

     
Ibihiriri bitatu byabaye mu bukristo
 
  1. Abakristo b’i Roma: Biganje cyane i Burayi bw’amajyepfo no muri Amerika Latine
  2. Aba Ortodokisi(Ortodoxes): biganje i Burayi bw’iburasirazuba n’ubw’amajyepfoburasirazuba. iii. Abaprotestanti: Biganje cyane i Burayi bw’amajuyaruguru no muri Amerika y’amajyaruguru.

Ibi ni ingaruka y’imigabane ibiri yabaye mu itorero. 
 Igipande cya mbere cyabonetse mu kinyejana cya 9, igihe itorero ry’iburasirazuba ryitandukanyaga n’iry’iburengerazuba.
 Ikindi cyabonetse mu kinyajana cya 16, kirangajwe imbere na Martini Luteri, umuntu w’igihangange muri iki gihe turimo.
 Harinake(Harnach) yaravuze ati: Itorero ry’Aba Ortodoksi ni ubukristo bw’umwimerere wongeyeho ubupagani bw’Abagereki n’ubw’iburengerazuba. Itorero ry’i Roma ni ubukristo bw’umwimerere wongeyeho ubupagani bw’abagiriki ugashyiraho n’ubw’i Roma. Itorero ry’Abaporotestanti ni imbaraga zigerageza kugarura ubukristo bw’umwimerere, butarangwamo ubupagani ubwo aribwo bwose. 
 Ubwami bw’abami bw’Abaroma
                           Ubwami bwa kiroma, niho itorero ryatangiye. 
 Gusubira inyuma no kugwa k’ubwami bw’Roma. 
 Byabaye mu myaka 180-476 nyuma ya Yesu Kristo Ubwami (bw’abami) bwigabanya. 
 Mu mwaka wa 395 nyuma ya Yesu Kristo niho bwigabanije. Mu gusenyuka k’ubwami bw’iburengerazuba hasohotsemo ubwami (bw’abami) bw’Abapapa, maze Roma ikomeza kwima ku isi mu gihe cy ‘imyaka 1000 nanone. 
 
 
 Ikristiza(christianisation) ry’ubwami bw’i Roma.
 
Ubukristo bwasakaye vuba muri ubwo bwami. Terituliye (Terturien 160-220) Yashoboye kwandika ngo: « Turacyari batoya. Nyamara twamaze gukwira gukwira hose mu bwami bwanyu, mu mijyi yanyu mito n’iminini, mu birwa byanyu, mu miryango yanyu, mu nkambi zanyu, mu mazu akomeye yanayu, mu materaniro yanyu, no munteko ishinga amategeko. » Mugihe gutoteza no kwica byakorwaga n’ibwami birangiye (mu mwaka wa 313), abakristo bari bageze kuri ½ cy’ubwami bw’Abaroma.
 

I.14.1. Konstantini


 
Uburyo yahindutse umukristo. Mu gihe cy’intambara ze n’abo bari bahanganye, kugirango yizere ko ingoma ye ihamye, hasigaye umunsi umwe ngo habe intambara y’ikiraro Milivius, ku nzugi z’i Roma (27 Ukuboza 312), yabonye mu ijuru, hejuru y’izuba rirenga, Iyerekwa ry’umusaraba, n’amagambo yanditse hejuru yawo ngo: « kubw’iki kimenyetso uzatsinda ». Yafashe icyemezo cyo kurwanisha ibendera ya Kristo maze atsinda intambara, ibyo bituma haba impinduka ikomeye(nziza) mu mateka y’ubukristo.
 
 Konstantini n’icyumweru.
 
Umunsi, abakristo ubundi bahuragaho, icyumweru, awuhindura umunsi w’ikiruhuko, ategeka ko nta kazi gasanzwe kazongera gukorwa kuri uwo munsi, kandi aha ubyuirenganzira abasirikari bn’abakristo ngo bajye bajya gusengera mu nsengero. Uwo munsi w’ikiruhuko cya buri cyumweru wari uw’agaciro kanini ku bantu b’imbata.
 
 Ivugurura mu mibanire n’abantu.
 
Ububata, intambara zaberaga i Roma umuntu arwana n’undi cyangwa arwana n’inyamaswa y’inkazi, kwica abana badashakwa no kubamba abantu byafatwaga nk’aho ari ikintu kigezweho, ibyo byose byavanyweho no gukritizwa n’ubwami bw’i Roma.
 

II.14.2. Gupaganisha itorero


 
Umwami w’abami Konstantini (306-337), amaze guhinduka umukristo, yatangaje iteka ry’umwami riha buri wese uburenganzira bwo kwihitiramo idini ye bwite.
Umwami w’abami Tewodoze (378-398), ubukristo yabuhinduye idini ya Leta y’ubwami bw’Abaroma kandi agira itegeko ko buri wese aba umuyoboke. Nta bindi byago nk’ibyo byigeze bigwira itorero. Uko guhinduka umukristo ku ngufu icyo kwakoze ni ukwiyuzuzamo abantu badafite agakiza. Tewodoze ntiyaciriye aho. Yatangiye igikorwa cyo gukuraho andi madini ku ngufu kandi abuzanya gusenga ibishushanyo. Ibyakurikiye iryo teka ni uko insengero z’abapagani zashenywe na rubanda rwa giseseka rw’abakristo maze amaraso menshi arameneka.
Itorero ryari ryahinduye isura maze ryinjira mu buhenebere butagereranywa. Rihinduka umuryango wa politiki ufite isura ya gahunda n’imitekerereze y’ubwami bw’i Roma, bityo itorero ryinjiza umutwe waryo wa mbere mu mahano ya gipapa yari agiye kumara imyaka 1000. Mu kinyejana cya 2 kugeza ku kinyejana cya 6, itorero ryashwanyagujwe n’ibitekerezo ndetse n’imyigishirize ibusanya bituma rita umugambi nyakuri waryo. Iyo myigishirize y’ubuyobe (mu gifaransa ni iyi ikurikira: Gnosticime, manichéisme, montanisme, monarchianisme, anianisme, appollinarisme, Nestorianisme, eutychianisme, monophysites.
 
II. 14.3. Gutoteza no kwica urubozo.
 
Ushatse kumenya ubugome umwami (w’abami) Nero yakoreye itorero wasoma 2 Tomoteyo.
 
 Domisiye (umwaka wa 95 nyuma yo kuvuka kwa Yesu).
 
Yategetse ko habaho ukurenganywa kw’itorero kw’igihe gito, ariko abakristo bishwe hakoreshejwe ubugome burenze urugero. Ibihumbi n’ibihumbi baguye i Roma no mu Butariyani, muri bo uwitwa Flaviyusi Klemanse, mubyara w’umwami w’abami, Maze umugore we Flaviya Domitila we arameneshwa. Intumwa Yohani we yaciriwe i Patimosi.
 

Trajani (mu mwaka wa 98-117)


 
Umwe mu bami beza cyane uretse ko yasanze ari ngombwa gushyigikira amategeko y’ubwami.
 

 Hadriyani (mu mwaka w’117-138)


 
Yishe urubozo abakristo, ariko yica mu rugero, yirinda gukabya. Telesifori, Pasteri w’itorero ry’i Roma, ndetse4 n’abandi benshi baguye muri icyo cyiciro. Ariko kandi, mu gihe cy’ubwo bwami, ubukristo bwagize iterambere ritangaje mu mubare w’abiyongera, mu bukire, mu bumenyi no mu mibanire n’abandi.
 

 Antonini le Piye(mu mwaka w’138-161)


 
Uwo mwami w’abami we yari ashyigikiye abakristo, ariko na none agasanga agomba kurengera amategeko. Hishwe benshi harimo Polikarpe.
 

Mariko Awureliya


Kimwe na Hadriyani, yahaga agaciro igumishwaho ry’idini ya Leta nk’ikintu muri Politiki cyangombwa, ariko aho yanyuranije na Hadriyani, we yashyigikiye iyicwa ry’abakristo. Iryo yicwa ryaranzwe n’ubugome ndetse n’ubunyamkaswa, ntarindi ryigeze ritera ubwoba nk’iry, kuva ku gihe cya Nero. Ibihumbi byinshi by’abakristo byaciwe imitwe, abandi bacibwa igihimba cyo hejuru cyangwa bagahabwa inyamaswa ngo zibarye, muri bo Yustini Martini. Iryo yicwa ryarushijeho kurangwa n’ubunyamaswa mu majyepfo ya Gole(Gaule). Kubabazwa kw’abicvwaga bitotomba kwari kurenze ibyo umuntu yatekereza. Mu kwicwa urubozo uhereye mu gitondo ukageze ijoro riguye, Bulandina, umusore w’imbata ntiyahwemye gusubira muri aya magambo: « Ndi umukristo muri twe ntawe ukora ikibi. »

 Septime Severe (mu mwaka w’193-211)


 
Iri ryicwa ryaranzwe n’ubugome bukabije, ariko ntiryakwiriye hose. Egiputa n’Afurika y’amajyaruguru nibyo byahababariye cyane kurusha ahandi. Ahitwa Alekzandriya « abishwe benshi batwikwaga buri munsi, bakabambwa cyangwa bagacibwa imitwe muri bo harimo Lewonidasi, se wa Orijene. Ahitwa Karitaje, Perpetuwa, umudamu wubahwa, n’imbata yizerwa Felisita bashwanyagujwe n’inyamaswa z’inkazi.
 

 Makzime (mu mwaka 235-238)


 
 Mu gihe cy’ubwami bwe, abayobozi benshi b’abakristo bo mu rwego rwa mbere barishwe.
Orijene yarusimbutse agombye kwihisha.
 
 Desiyusi (mu mwaka 249-251).
 
We yafashe icyemezo kidasubirwaho cyo kurandura ubukristo uhereye mu mizi. Yibasiye abakristo aho bari hose mu bwami bwe, kandi abishyiramo imbaraga nyinshi. Abantu utabura baguye muri iyo yicwa-rubozo ryuzuye ubugome, i Roma, muri Afurika y’amajyaruguru, muri Egiputa, muri Aziya y’epfo. Sipuriyani yashoboye kwandika ngo : « isi yose yabaye amatongo.»
 

Valeriyani (mu mwaka 253-260)


 
We yarushije Desiyusi ubukana, maze yiyemeza kuvanaho ubukristo ubutajijajara.  Abenshi mu bakristo baricwa, muri bo Sipuriyani, umwepisikopi w’i Kartaje.
 

Diyokretsiye (mu mwaka 284-305)


 
Niryo toteza rya nyuma ryakozwe n’abami(b’abami) kandi ni naryo ryarushije ayandi ubukana kuko ryasakaye aho ubwami bukorera hose. Mu gihe cy’imyaka 10 abakristo bashakishijwe uruhindu ahantu hose, kugeza mu buvumo, ndetse no mumashyamba, babajugunyiye inyamaswa ngo zibarye, babishe bakoresheje uburyo bwo kubababaza bushoboka bwose, bwuzuye ubugome ndanga kamere. Hashyizwemo imbaraga zihagije kandi harimo gahunda yateguwe neza, byose bigamije kurandurana n’imizi icyitwa ubukristo.
 

I.14.4. Imyobo y’ubwihisho y’abakristo (les catacombes)

 Ni imyobo abakristo bacukuragamo bakayibamo mu kuzimu.  Yabaga muri rusange ifiteubugari bwa metero 2 na 40 kugeza kuri metero 3 kanadi ifite uburebure bw’ubujyakuzimu bwa metero 1 na 20 kugeza kuri metero 1 na 80, uwo mwobo ukagenda ukagira uburebure bw’umurambararo bwa Km 900, ugakoreshwa n’abakristo mu kuwihishamo, mu gusengeramo, no guhambamo muri icyo gihe cyose cy’ubwo bwicanyi abami babakoreraga. Ikigereranyo cy’umubare w’imva z’abakristo ni hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 7. Basanze inyandiko zirenze 4.000, zifite amatariki uhereye ku gihe cya Tibere na Konstantini.
 
 Abakurambere b’itorero (Les Pères de l’Eglise).
 
  1. Polikarpe (mu mwaka 69-156, nyuma ya Yesu Kristo)
  2. Inyasi (mu mwaka 67-110, nyuma ya Yesu Kristo)
  3. Papiyasi (mu mwaka 70-115, nyuma ya Yesu Kristo)
  4. Yustini (mu mwaka 100-165, nyuma ya Yesu Kristo)
  5. Irene (mu mwaka 130-200, nyuma ya Yesu Kristo)
  6. Orijene (mu mwaka 185-254, nyuma ya Yesu Kristo)
  7. Terituliye (mu mwaka 160-220, nyuma ya Yesu Kristo)
  8. Ewuzêbe (mu mwaka 264-340, nyuma ya Yesu Kristo)
  9. Yohana Krizostome (mu mwaka 345-4070, nyuma ya Yesu Kristo)
  10. Jerome (mu mwaka 340-420, nyuma ya Yesu Kristo)
  11. (mu mwaka 67-110, nyuma ya Yesu Kristo)
  12. Augustini (mu mwaka 354- 430, nyuma ya Yesu Kristo)

 
 Abahemu ba mbere
                 

–  Selze (mu mwaka w’180)


 
Yabaye icyamamare kurusha abandi mu kurtwanya ubukristo akoresheje inyandiko. Kuva kuri icyo gihe cye, nta nyandiko n’imwe irwanya ubukristo wasanga itarimo ibyo yanditse. Byinshi mu bitekerezo bamwe bibwira ko « bigezweho » bifite inkomoko yabyo kuri Selze (Selze)

–  Porifire (hagati y’imyaka 233-300)


Nawe yamamaye mu kurwanya ubukristo.

II.14.5. Intambara hagati y’abakristo n’Abislamu.
 
Muri izo ntambara, abakristo bageragezaga kureba uko bakwisubiza ahantu hatagatifu (terre sainte) bahanyaze Abislamu.
  1. Iya mbere (mu mwaka 1095-1099): bishubije Yerusalemu
  2. Iya kabiri (mu mwaka 1147-1149: batindije gufata kw’i Yerusalemu
  3. Iya gatatu (mu mwaka 1189-1191): ingabo ntizabashije kugera i Yerusalemu
  4. Iya kane (mu mwaka 1201-1204) Bafashe kandi basahura Konstantinopule)
  5. Iya gatanu (mu mwaka 1228- 1229): Bafashe Yetrusaslemu ariko bahita bayitakaza  
  6. Iya gatandatu (mumwaka 1248- 1254): baratsinzwe 
  7. Iya karindwi (mu mwaka 1270- 1272) : baratsinzwe.

Izo ntambara zashimirwa nibura ko zakuye uburayi mu maboko y’Abatiriki kandi zigatuma habaho kuvugana kw’iburasirazuba n’iburengerazuba, bityo bigatunganya inzira zo gutuma hongera kuvuka ikintu cyo kumenyana hagati yabo.
 
II. 15. Umwanzi w’Imana, na bamwe bamutiza umurindi babizi cyangwa batabizi
 

II.15.1. Satani

Satani ni umwanzi w’Imana n’abantu. Abantu bazarimbuka, bazaba babitewe ahanini na Satani. Reka tumenye Satani uwo ariwe, tubone uko tumurwanya, kuko ntiwarwanya uwo utazi. Satani ari ku isonga y’abanzi b’Imana. Ahantu muri Bibiliya hatugaragariza uwo sekibi uwo ariwe n’amateka ye, ni muri Yesaya no muri Ezekiyeli. Mu nkomoko y’iy’isi, mu iremwa ry’ijuru n’isi(cosmos), nyuma y’aho dutangira kubona amateka ye.
  1. Imana yari yaremye Abamalayika, muri bo irema umwe, usumba abandi, umukerubiwategekaga abamalayika 6000. Nyuma abajugunyanwe nawe, bagacibwa mu ijuru, bahindutse abadayimoni. (Matayo 25: 41).
  2. Yitwa umwami w’abadayimoni (Matayo 9 :34), umwami w’ubushobozi bwo mu

kirere (Abefeso 2 :2), n’uw’isi ituwe n’abantu (Yohana 12 :31, 14 :30).
  1. Itangiriro 1 :2, yerekanye akaduruvayo gakabije mu iremwa, imyaka ibihumbi mbere yo kuremwa k’umuntu. Ntawundi wateye ako kajagari uretse Lusiferi, umukerubi uvugwa na Yesaya na Ezekiyeli, mu mashusho y’abami b’i Babuloni cyangwa uw’i Tiro, ni Lusiferi uvugwa muri Yesaya 14: 12-15 na Ezekiyeli 28: 12-17. Iyo mirongo ivuga ko: Lusiferi yahawe gutwara isi (Yesaya 14 :12) ndetse n’ikirere kiyikikije. Bityo Lusiferi yahindutse, bitewe no kugwa kwe, Satani umwanzi w’Imana n’umushukanyi ku bantu. Yamanutse ajya mu Edeni (Ezekiyeli 28: 13) mu ishusho y’inzoka kandi ifite uburiganya bwinshi.

II.15.1.1. Ikibi cyakozwe na Satani


 Akavuyo ku isi ku murimo mwiza w’Imana
  1. Isi n’ijuru n’ikirere, yari yuzuye ubwiza ndetse n’umucyo.
  2. Abamalayika nabo baremye ukuntu Imana iyiremye baratangara, bahimbaza Imana mu ndirimbo (Zaburi 19 :2; 89 :6)

 
Lusiferi rero abonye ko Imana iremye ibintu byiza, uwo mwanzi, ibyari bimaze kuremwa byose abihindura akavuyo n’icuraburindi. Nicyo tubona Bibiliya itwereka ku murongo wa 2 w’igice cya mbere cy’Itangiriro, havuga ngo « isi yari itagira ishusho, yariho ubusa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri ».
Hagati y’amagambo avugwa mu Itangiriro :1 1 n’umunsi wa mbere uvugwa ku murongo wa gatatu, abanditsi bamwe ntibahashyira gusa gucibwa mu ijuru kw’abamalayika (ibyo ari byo byose kwabaye mbere y’Itangiriro ibice bibiri). Ariko bavuga ko aho hagati hashize igihe kirekire.
 

 Yinjije ikibi muri Edeni

 
Satani waciwe mu ijuru yaje kwigaragaza muri Edeni (Ezekiyeli 28: 13; Itangiriro 3: 1) mu ishusho y’inzoka. Yatinye ko umuntu, wahamagariwe kugenga isi yagendaga aqrushaho gusa n’Imana (Itangiriro 1: 27, Zaburi 8: 5-9). Satani yari afite ubwoba bwo kwirukanwa mu bwami bw’abami bwo hejuru no mukarere gakikije isi (Iangiriro 3: 1-6).
 

 Satani umurezi w’abantu 

 
Mbere yuko Yesu azuka, Satani yakomeje kwinjira mu manama y’Imana, ajya kurega abantu (Yobu 1: 6-12; Zakariya 3 :1; Ibyahishuwe 12 :10). Birumvikana ko ahantu ho mu ijuru ariho tugomba kumurwanyiriza (Abefeso 6: 12).

 Satani yagerageje kugusha umwana w’Imana (Matayo 4: 1-11)

•               Umurimo w’insinzi ya Kristo

 
Ni Yesu Kristo Imana yatsindishije Satani, igira insinzi ku kibi maze itsinda Satani ndetse imwivuga hejuru.
  1. Akiri hano ku isi Yesu yatsinze ubwe Satani (Matayo 4: 10-11; Luka 10: 18). Nta ruhare

Satani afite ku muntu waguzwe amaraso y’igiciro cyinshi ya Yesu (Abarewi 16: 9-10). Gereranya Zakariya 3: 2-5 n’Abakolosayi 2: 14-15.
  1. Kuzuka kwa Yesu Kristo kwabaye insinzi iheruka izindi ku kibi n’ingaruka zacyo. ( Matayo 28: 18, Abaroma 1: 4). Soma na 1 Petero 1: 3; Abefeso 1; 20-22; Abafiripi 2; 9-11; Yesaya 11 :8-9; Habakuki 2 :14; Ezekiyei 47: 1-12. Satani azakurwaho (Ibyahishuwe 20 :10) maze ubwami bw’Imana buganze (1Abakorinto 15: 2428; Ibyahishuwe 21: 23-27; 22 :3-5)

II.15.2. Urutonde rw’abatiza Satani umurindi

 Antekristo

 
Tubona ijambo « Antekristo » muri 1Yohana 2: 18; na 22; 4 :3 2Yohana 7. Ahandi muri Bibiliya, iryo jambo ntirizwi. Bamwe muri rusange bavuga ko risobanura ndetse bakarihuza n’umuntu usuzugura iby’Imana, w’umupagani utizera (2 Abatesaloniki 2), ubundi bavuga ko risobanura ndetse bakarihuza n’inyamaswa y’Ibyahishuwe 13. Ariko Bibiliya ubwayo ntitanga ubwo busobanuro. Imvugo ya Yohana ituma umuntu yumva ko abo yandikiye bari bategereje Antekristo. Uzaboneka mu minsi ya nyuma y’ibihe bya gikristo. (1 Yohana 2 :18). Ariko kandi iyo urebye, usanga Yohana, ataritwerera umuntu umuntu umwe gusa, ahubwo arishyira icyarimwe ku bigishya barwanya ubukristo (1 Yohana 2: 18; 4 :3). Igitekerezo cy’Isezerano Rishya ni uko umwuka wa Antekristo uzaboneka mu gikristo, ukigaragaza mu buryo bunyuranye, akinira mu Itorero no hanze yaryo icyarimwe, ariko amaherezo tuzabona ko ari umuntu, cyangwa ubutegetsi, cyangwa se byombi.
Biratangaje ko nta na hamwe mu Byahishuwe wasanga iri jambo « Antekristo » Iyo urebye ikoresha ryaryo riri henshi mu busobanuro bw’iki gitabo. Rikoreshwa inshuro eshatu, muri 1 Yohana 2 :18 na 22; 4 :3 na 2 Yohana: 7, aho bavuga ko hari hamaze kuboneka ba Antekristo benshi. Ariko kandi niba ari ukuri ko bamwe mu basobanura Bibiliya usanga bitaye cyane kuri Antekristo nyamara bakamusanga mu mirongo idafite na gato aho ihurira na we. Hari imirongo myinshi y’Ibyanditswe itavuga yeruye Antekristo, ariko kandi igaragaza ko iki gihe turimo cy’ubutumwa kizahetrukwa n’akaga mbere hato y’ukugaruka k’umwami. Yesu yavuze ko kugaruka kwe kuzagaragazwa n’ « umubabaro mwinshi » (Matayo 24: 21 na 29), ko kizaba ari igihe cy’amaganya (Matayo 24: 30) kandi ko abantu « bazagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi. » (Luka 21: 24-26). Yaretse tumenya ko kwizera kuzaba guke muri icyo gihe (Luka 18: 8). Daniyeli we yari yavuze kubw’icyo gihe ngo « Hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho, uhereye igihe amahanga yabereyeho, ukageza icyo gihe no kugeza igihe cy’imperruka » Daniyeli 12: 1,4,9 na 13.  Mu 2 Abatesaloniki 2: 3-10, ho havugwa kugera ku butegetsi bw’ « umuntu urwanya iby’Imana » akayituka, azakurwaho no kuza k’Umwami Yesu.
Iyo umuntu agerageje gusobanura amashusho y’ibyahanuwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe, biroroshye kugenda uyaringaniza n’ibyamaze kubaho, kuruta gusobanurana ukwizera ko bihuje neza n’iby’igihe kizaza.
Dushobora kuvuga ko ibimenyetso birindwi n’impanda ndwi bishaka gusobanura neza ibintu bikuru byo mu mateka y’isi kugeza kuri iyi minsi turimo, birashoboka na none ko ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryaba ari iry’igihe kizaza. Ese ntidushobora kuvuga ko Ubwami bw’Abami bw’Abaroma, mu gihe bwatotezaga bikomeye ndetse bukica urubozo abakristo ari ukwigaragaza kwa Antekristo? Kandi ko na Islamu nayo yaba ari ukundi kwigaragaza kundi kwe? Kandi ko kugera ku butegetsi, imbere y’amaso yacu kw’igikomunizme cy’ABA Rusiya, bahakana kubaho kw’Imana, kwaba ari ugutontoma gushya kwa Antekristo? Ese aho ntibyaba bishoboka ko ijoro rikuze kandi urya munsi ukaba utwegereye wihuta cyane?
 

II.15.3. « 666 » Umubare w’inyamaswa (Ibyahishuwe 13 : 18)

 
Mu kwitwa umubare w’umuntu, 666 ishobora kuba isobanura abantu bari hamwe. Ugaragara nk’aho usobanura izina rigizwe n’inyuguti zifite agaciro gahwanye na 666. Irene umwigishwa wa Polikarpe, wahoze ari umwigishwa wa Yohaana, yasobanukiwe n’uriya mubare 666 nk’aho ari ijambo ry’ikigereki Lateinos, (dukoresheje uburyo bw’ikigereki ku nyuguti n’agaciro k’imibare kazo). L=30; A=1; T=300; E=5; I=10; N=50; O=70; S=200, igiteranyo cy’iyi mibare ni 666. Lateinos bisobanura ubwami ndatini (royaume latin). Roma ya Papa yahisemo gukoresha ikiratini nk’ururimi rwemewe n’amategeko kandi kugeza vuba aha, ibikorwa byabo byose byakorwaga mu kiratini, harimo n’imirimo y’idini. No muri iki gihe turimo, ibyemezo by’amategeko, inzandiko zisinye za Papa yandikira Abepiskopi bose ngo nabo bageze ubwo butumwa ku bakristu bo ku isi yose, imigisha n’imivumo byose ni mu rurimi rw’ikiratini. 
 

II.15.4. Inyamaswa-ngwe (isa n’ingwe), Ibyahishuwe 13: 1-10       

 
Bishoboka ko iyi nyamaswa yaba ari ya yindi yishe ba bahamya babiri (Ibyahishuwe 11: 7), ubusobanuro bwabyo tubusanga mu Byahishuwe 17.
Cya kiyoka ari cyo Satani, imaze kunanirwa mu byo yagerageje byose ngo isenye Itorero, gikoresheje kwica abakristo, yifashishije iyi nyamaswa kugirango ibone uko ikomeza urugamba rwo kurwanya abera (Ibyahishuwe 12: 13; 13 :1). Iyi nyamasw yasaga n’ingwe, n’Aruko(ours) kandi na none igasa n’intare (Ibyahishuwe 13: 2), ibyo bikaba bimwe mu bimenyetso byakoreshejwe na Daniyeli mu gusobanura ibihangange byagiye bisimburana mu kuyobora isi. (Daniyeli 7: 3-6).
 
II.15.5. Ibihangange by’isi byo mu bihe bya Bibiliya. 
 
Ubwami bw’abami(empires) bwigaruriye isi mbere y’igihe cya gikristo. Buri bwami mu buryo ubu n’ubu bufite aho buhurira n’amateka ya Bibiliya.
 

 Ubwami bw’abami bwa Egiputa (1600-12000 mbere ya Yesu Kristo)

 
Bwabayeho mu gihe kimwe n’igihe Abisrayeli bari bari mu Egiputa. Aho niho ubwoko bwa Israyeli bwavuye ku bantu 70 bugera kuri miliyoni eshatu.
 

 Ubwami bw’abami bw’Asiriya (900-607 mbere ya Kristo)

 
Bwasenye ubwami bw’amajyaruguru ya Israyeli mu mwaka wa 721 mbere ya Yesu Kristo ndetse buvana umuryango umwe kuri Yuda.
 

 Ubwami bw’ubwami bwa Babuloni (606-536 mbere ya Yesu Kristo)

 
Bwasenye Yerusalemu, bugira ingaruzwamuheto i Buyuda. Igihe cyo kuba imfungwa kw’Abayuda cyahuye n’icy’ubwo bwami.

 Ubwami bw’abami bwa Perse (536-330 mbere ya Yesu Kristo)

 
Bwatumye abayuda bava mu bugaruzwamuheto, ndetse babafasha gusubirana ibyangombwa byose nk’igihugu.
 

 Ubwami bw’abami bwa Grese (Grèce) 330-146 mbere ya Yesu Kristo

 
Bwimye kuri palestine mu gihe cyo hagati y’isezerano rya kera n’isezerano rishya.
 
 Ubwami bw’abami (i bwa Roma, 146 mbere ya Yesu Kristo kugeza ku mwaka wa 476 wo muri iki gihe cyacu.
 
Bwari ku butegetsi bw’isi igihe Yesu yavukaga kandi n’itorero ryatangiye ubwo bwami aribwo buri ku ngoma.
 
 Ubutegetsi bukomeye (puissance mondiale) bwa Roma y’aba Papa.
 
Bwamaze imyaka 1200 (600-1800 muri iki gihe cyacu)
 

II.15.6. Inyamaswa–ntama (agneau) Ibyahishuwe 13: 11-18)

 
Iyo nyamaswa yasaga n’umwana w’intama. Inyamaswa ya mber yasaga n’ingwe, ariko zombi zari zunze ubumwe. Ingwe yari yakubiswe byo gupfa (Ibyahishuwe 13: 3). Umwana w’intama ayisubiza ubuzima (ibyahishuwe 13: 15). Ikiyoka cyari mu murimo, gikorera muri zombi.  (Ibyahishuwe 13 ;2,4 na 11). Inyamaswa – ntama yari inyamaswa-ngwe yasubijwemo ubuzima. Nubwo yari ifite isura nk’iy ‘umwana w’intama yavugaga nk’ikiyoka (Ibyahishuwe 13 :10). Yari ifite ubushobozi bwo kwica uwo ari we wese udafite ikimenyetso cyayo. (Ibyahishuwe 13: 15). Yatukaga izina ry’Imana, kandi ihagurukira kurwanya abera (Ibyahishuwe 13: 6-7). Ikiyiranga cyayo ni uko cyari gifite numero 666(Ibyahishuwe 13 :18).
Iyo nyamaswa-ntama hirya cyane yitwa « umuhanuzi w’ibinyoma » (Ibyahishuwe 16: 13; 19 :20; 20: 10) ni ukuvuga umwana w’intama utariwe. Ikiyoka, kimaze gutsindwa mu gitero cyari cyakoze ku Itorero, gihereye inyuima yaryo, noneho cyariturutse imbere, kigaragaza ubwacyo nk’aho ari umwana w’intama.
 

II.15.7 Gufatanya kw’inyamaswa-ngwer n’inyamaswa-ngwe

 
Uko gufatanya kwakomeje mu buryo bw’ubutegetsi bwo ku isi yose mu gihi cy’amezi 42(Ibyahishuwe 13 :5). Birasa nk’aho cyaba ari ikindi kimenyetso cyo kuribatwa n’isik’umuidugudu wera, mu gihe cy’amezi 42(Ibyahishuwe 11: 2).
Inyamasw isa n’umwana w’intama, kandi yimye mu izina ry’umwana w’intama n’umudugudu wera wakandagiwe n’amahanga. Ibyo bimenyetso byombi birashaka kwerekana ubutegetsi bukorera isi bukora mu izina kandi bugafashwa n’Itorero rihakana Imana cyangwa ryavuye mu byizerwa.  Ni ubuhe busobanuro bundi ibi bishobora kugira? Inyamaswa-ngwe yerekana ubutegetsi buyoborwa n’umuntu udafite ishingiro n’ireme. Inyamasw-ntama yerekana ubutegetsi ngirwa-bukristo. Ikiyoka kibahuza ngo kibarememo ubutegetsi butegeka isi yose. Hirya iyo ukomeje gusoma, uko guhuza no gufatanya byitwa « Babuloni » kandi dusanga ubusobanuro bw’iri jambo ku buryoi burambuye mu bice 17 na 18 by’Ibyahishuwe. Mu gihe cy’ubwaqmi bw’ubu butegetsi bwo ku isi yose, ibyo bihamya bibiri byahanuraga byambaye imifuka (Ibyahishuwe 11: 3). Bamwe batekereza ko Inyamaswa-ntama ari Antekristo. Abandi batekereza ko ibyo byerekana bimwe byo mu mateka y’isi. Mu by’ukuri , usanga bifite aho bihurira n’amateka y’Itorero uko yagiye akurikirana kugeza ubu

II.15.8. Babuloni      
 

 Gusenyuka kwayo

 
Babuloni yo mu Isezerano rya kera, mbere yitwaga Babeli aho ubutegetsi bw’isi bwatangiye kwigomeka ku Mana (Itangiriro 11: 1-9). Nyuma y’aho yaje kuba umurwa mwiza cyane mu rwego rw’isi y’icyo gihe, ndetse wageze aho uhindura Abisrayeli imbata zawo.  Aha rero niho wahawe izina ry’ubutegetsi bwo ku isi yose bwari bugiye no kuzahindura n’itoreo imbata yawo. Iki gice kibutsa ya ndirimbo y’amaganya ya Yetremiya kuri Babuloni. (Yeremiya 51). « Musohoke muri wo, bwoko bwanjye » (Ibyahishuwe 18 :4) Niba nkuko twizera ko bishoboka, Babuloni ari zina ry’ubuhanuzi ku byerekeye Papa, ni ukuvuga ko hano tubwirwa ibyo kuvugurura, byakozwe n’Asbaprotestanti. Mu gihe kiri hagati ya kera n’’iki gihe turimo, aho ngaho habaye ibihe bibi cyane aribwo ubutegetsi bwa Papa bwakoze bimwe mu bibi byo muri icyo gihe. Ariko ntibyabujije ko mu butegetsi bw’abo bayobozi bakuru Imana yakomeje Imana yakomeje kugiora abantu bayikomeyeho kandi bayubaha.  Luteri akivuza igikoresho cye mu kinyejana cya 16 nibwo hatangiye Muvoma ifite imbaraga ihitamo kuva mu buitegetsi bwa Papa, bityo umukumbi wa Nyirubutungane ucikamo kabiri utyo. Iyo muvoma ntiyatinze kugera mu Budage, muri Scandinavi, mu Bwongereza, muri Ekose, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, no muri Kanada. Kuri iyo muvoma niho havuye aya mahirwe ya Bibiliya irambuye, n’umudendezo no kwitekerereza kuri iryo jambo, n’umudendezo wo kubasha kurivugaho, no kuryigisha abantu benshi, n’ubutegetswi bw’abaturage butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage. Ni ukuri Martini Ruteri, nta wundi, dukomora imigisha y’aya majyambere dufite. « Mu munsi umwe …izatwikwa n’umuriro » (Ibyahishuwe 18: 8) Ibi bishaka kutubwira ko kurimbuka kwa Babiloni kuzakubita nk’inkuba, kandi bikarangira burundu. Ibyo ahari biraganisha kuiri bimwe bizabz bijyanye n’intambara y’intambara ya nyuma na Antekristo itari yaba kugeza ubu. « Babuloni malaya kabuhariwe » ishobora kuba ari izina Imana iha ubukristo bwihakana ukwizera muri rusange.
 
 

II.15.9. Icyitonderwa      

Iyo tuvuga ko abantu batazi Yesu, ndetse bashobora kuba banamurwanya, hari uwakwibwira ko ari ugukabya, ariko turagirango tubahe urugero rw’umuntu twabonye ko atazi Yesu cyangwa ugaragaza ko adakeneye kumwizera.
Turi mu ndege, tugaruka tuva Amsterdamu, naganiriye n’umwe mu bakozi bo mu ndege ya SABENA, yari umubiligi. Ndamubaza nti: « Ese uzi Yesu? » Aranseka. Ndakomeza ndamubaza nti: « ese wizera umwami Yesu? » Aransubiza ati: « je crois en l’Univers ». Ugenekereje mu kinyarwanda, watekerezaga ko yashatse kuvuga ngo: « Nizera ikirere », cyangwa ibyiringiro byanjye mbifite mu kirere », ahari kubera ko kimugaburira. Tugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe – Kigali, mu gihe twarimo gusohoka, dusezeranaho, naramubwiye nti: « ukwiriye kwizera Umwami Yesu ».
Hari undi muntu numvise avugira kuri Radiyo imwe, ngo: « je crois en mon travail », bishaka kuvuga ko we yamaze gushyira ibyiringiro bye mu kazi akora. Ngo yizera akazi ke.
Ibyo biragaragaza ko hariho aqbantu badafite ibyiringiro byabo muri Yesu Kristo, ahubwo babifite mu bindi, cyangwa se bakaba biringiye umwana w’umuntu. Bibiliya iravuga iti:
« Havumwe uwiringira umwana w’umuntu ». Ni ukuvuga umuntu usanzwe.
 

II.15.10. Imyizerere y’amadini anyuranye ahinyura ubumana bwa Yesu

Nkuko tumaze kubibona, amadini ni menshi, kandi buri ryose riba ritekereza ko riri mu nzira ijya mu ijuru. (cyangwa igera ku Mana), kuko hari amadini amwe atemera ko abayoboke bayo bazaba mu ijuru, ahubwo ngo bazibera ku isi (yahinduwe nshya) iteka ryose. Bose bavuga Imana n’ubwouburyo bwo kuyishakashaka bugiye butandukana. Icyo abenshi bahuriraho ni uko bose bazi ko basenga « Imana », ikibazo gusa kikaba kuri Yesu. Bamwe bavuga ko Yesu ari:
  1. Icyaremwe: Bitwaza umwe mu mirongo ya Bibiliya maze bakawusobanura mu buryo butari bwo.
  2. Umuhanuzi: Ku rwego rumwe na Mose cyangwa Aburahamu ndetse hatri      na bamwe badatinya kuvuga ko abo mvuze baba bamuruta.
  3. Umuntu byonyine wagiriwe ubuntu n’Imana 
  4. Imana gusa, ngo ntiyigeze guhinduka umuntu (Yohana 4: 1-2) –      
  5. Abandi bafite ikibazo ku butatu bw’Imana:
  6. Ngo Imana ntibyara, ngo nta n’Umwuka Wera
  7. Ngo Yesu niwe wenyine: nta Data, nta Mwuka Wera 

–                Abandi bagira ikibazo ku musaraba
  1. Ngo Yesu yabambwe ku giti kimwe gishinze (Poteau)
  2. Ngo Yesu ntiyabambwe Imana yaramukwepesheje, ajya mu ijuru adapfuye

Niyo wasenga, ukihana bikomeye, udafite Yesu ho urufatiro, urarushywa n’ubusa « Bakundwa ntimwizere imyuka yose: ahubwo mugerageze imyuika ko Yavuye ku Mana, kuko abahunuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. » (1 Yohana 4: 1)
Ibanga: Ikizakubwira imyigishirize y’ibinyoma (ubuyobe), ni uko uzasanga ifite ikibazo kuri Yesu. Iyo ugongana n’ubuta tu, n’undi Yesu ubwo aba ajemo, uba umugizeho ikibazo. Iyo ugonganye n’umusaraba, n’ubundi ikibazo uba ukigize kuri Yesu. 
Iyo ufite ikibazo kuri Yesu mu myigishirize yawe ibyo uvuga byose biba biyobya. Murabe maso.
Kuba Yesu yarihinduye umuntu ntibyakagombye guha abantu urwaho rwo kumusuzugura, kuko yabikoze afiteimpamvu ikomeye ibimuteye, ariyo yo kugirango urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu., ariwe Satani (Abaheburayo 2: 14). Yapfiriye abantu (abafite imibiri), ntabwo yapfiriye aba-malayika, bisobanura ko abamalayika b’Imana bakosheje nta mukiza bafite. Keretse twebwe abantu, none tur8i gukinisha amahirwe angana atyo (Abahebu-rayo 2: 16). Yesu rero ni impongano y’ibyaha byacu (Abaheburayo 2: 17;
Matayo 20: 28) 
  1. yaduhindukiye ubwenge buva ku Mana
  2. Yesu byatumye duhishurirwa iby’Imana ishaka no gukiranuka  
  3. Ubu turi abakitranutsi mu maso y’Imana no kwezwa  
  4. Turejejwe ku bw’amaraso ya Yesu no gucungurwa – twaracunguwe nta teka tuzacirwaho (1 abakorinto 1: 30). Ibyo bireba abizera Yesu. Ijambo ry’Imana riratubwira

ngo: abantu bose bakwiye kubaha Yesu nkuko bubaha Data wa twese. Rirakomeza ngo:
« umuntu utubaha Yesu ntazibeshye ngo yubaha Data was twese (Yohana 5: 23)
 
II.16. Amadini atizera Yesu n’amwitirirwa ariko atemera ko ari Imana 
 
II.16.1 Amadini atizera Yesu.
Ni amadini avuga ko atemera ko Yesu ari Imana. Bityo ntiyemera ubutatu bw’Imana.
Ntiyizera Yesu Kristo nk’umukiza n’Umwami.  Urugero rw’idini imwe muri ayo ngayo:
 

II.16.1. Islamu


Muhamedi yavukiye i Maka mu mwaka wa 570, ni umwuzukuru wa Guverineri. Mu buto bwe, yagendereye Siriya, amenyana n’abakristo ndetse n’Abayahudi maze arakazwa bikomeye n’uko basengaga ibigirwamana. Mu wa 610 yatangaje ko abaye umuhanuzi. I Maka baramuhinyuye, ntibamwitaho, baramuhana, maze muwa 622, ahungira i Medina, bamwakira neza. Aba umusirikare kandi atangira kwamamaza imyizerere ye akoresheje inkota. Mu wa 630 yinjira i Maka aqriwe urongoye ingabo, ahasenya ibishushanyo bisengwa 360, maze ibinezaneza atewe no gusenya ibyo bishushanyo bisengwa biramusaba apfa mu mwaka 632.  Abamusimbuye bitwaga Abakalife, iyo muvoma yakuze vuba ku buryo butangaje.  Siriya yahise ifatwa mu wa 634, Yerusalemu ifatwa mu wa 637, Egiputa mu wa 638, naho Perse ifatwa mu wa 640, Afurika y’’majyaruguru yafashwe mu wa 689. nAho Espanye ifatwa mu wa 711. Bityo mu gihe kigufi cyane, Aziya y’iburengerazuba na Afurika y’amajyaruguru, aho ubuktristo bwari bwaraguye ahashsshe hahinduka ahislamu.  Mohamedi yari yarahageze mu gihe itorero (cyangwea kiliziya) ryari ritarapagana, ngo ryinjire mu gusenga ibishushanyo, mu magufwa y’abatagatifu, mu bahowe Mungu, mu byerekeranye na Mariya, n’iby’abatagatifu.
Mu ruhande rumwe Islamu yarwanyije isengwa ry’ibigirwamana byo mu « isi nkiristo » , ibyo akaba ari ingaruka n’igihano nyakuri ku itorero ryangiritse ndetse ritagifite imbaraga. N’ubwo bimeze bityo ariko, mu bihugu Islamu yari yaramaze kwigaruruira harangwaga n’umubabaro n’agahinda gakabije. Iyo dini icyo yigishaga ni urwango, rwakwirakwijwe n’inkota; iyo dini yahaye imbaraga ubucakara, umuco wo gutunga abagore babiri, no gutesha umugore agaciro. Intambara ya Puwatiye (mu wa 732) mu Bufaransa, yabaye imwe mu ntambara zigera ku ntego, mu mateka y’isi. Karoli Marteli yatsinze bigaragara ingabo z’abislamu, bityo akiza uburayi kugaruzwa umuheto n’Abislamu nkuko bari bashoboye kubikora ahandi ku isi bitabaruhije. Iyo hataza kubaho iyo nsinzi, birashoboka ko icyitwa ubukristo kitari kuba kikivugwa ubu. 
Abarabu nibo bagenzuraga aho Islamu yari yigaruriye mu wa 622 kugeza mu wa 1058.
Damasi ubwo ihinduka Kapitari mu wa 661, isimburwa kuri uwo mwanya na Bagdadi mu wa 750 kugeza 1258. 
Kuva 1058, Abaturkiya(Turcs) bafata ubuyobozi bw’ahagenzurwa, cyangwa higanje Abislamu kugeza mu kinyejana cya 20. Bahebuje cyane mu bugome, no kutagira imbabazi kurusha Abarabu. Uwo mwifato wabo ku bakristo bo muri Palestina utuma habaho intambara hagati y’abakristo n’ababarwanya. Igitero cy’abaturkiya, ahagana mu burasirazuba, cyahagaritswe n’Abamongoli, baje bava muri Aziya yo hagati, ku ngoma ya Gengsi Kanai (1207-1227), uyu kandi yayoboye ingabo nyinshi cyane, yambuka igipande kinini cya Aziya yitwaje itoroshi n’inkota. Imigi 50.000 by’imigi minini n’imito iratwikwa. Miliyoni 5 z’abantu bicwa urw’agashinyaguro, muri abao bapfuye, 630.000 by’abakristo ni abo muri Aziya, y’iburengerazuba mu majyepfo y’inyanja y’umukara. (Asie mineure).
Uwitwa Tamerila (1666-1402) niwe wari uyoboye iyo serwakira y’umuyaga usenya, kandi inzira yanyuze kandi inzira yose yanyuze yarangwaga n’imivu y ‘amaraso, yarangwaga kandi n’imirima n’imidugudu byatwitswe.  Yari afite akamenyero ko kumanika ku muryango wa buri murwa ibirundo binini by’ibihumbi by’imitwe y’abantu, urugero: ibihanga 90.000 byamanitswe i Bagdadi. Kugwa kwa Konstantinople, ubuturo bw’umwami w’abami Konstantini mu biganza by’Asbaturkiya mu w’1453 kwavugije akarumbeti ko gusamba, gupfa, no kujya mu cyunamocy’ubwmi bw’Abaroma bw’iburasirazuba, ndetse Uburayi bwose buhîshwa ubwoba bundi bushya n’igitero cy’Abislamu, kiraba ariko gihagarikwa mu w’1683 na Yohana Sobiyeksi mu ntambara yabereye i Viyene muri Otrishe.
Mu kinyejana cya 7 cyo mu gihe cyacu, abayoboke ba Muhamedi bisutse mu karere k’iburasirazuba nk’umuvumba w’uruzi runini maze bahanagura ubukristo (batsembatsemba abakristo bose) ku ikarita ya Aziya y’amajyepfo y’uburengerzuba, ndetse n’Afurika y’amajyaruguru, ibibaya bya Ufurate n’ibya Nili n’inkengero z’uburasirazuba n’iz’amajyepfo za Mediterane.
Ibyo byari ibihugu biri mu mateka ya Bibiliya, ibihugu, aho Bibiliya ubwayo ikomoka, aho yatunganyirijwe, ibihugu aho Imana yayihishuriye yo ubwayo, abatuye isi, kugera yose iraqngiye kwandikwa.  Muri ibyo bihugu kandi niho Imana yavukishirije ubwoko bwa Israyeli, ibahugura mu gihe cy’imyaka ibihumbi bibiri kugirango itegure kuza kwa Kristo, ibihugu kandi byejejwe kubera ko ari byo byahiswemo ngo ubuzima abe ariho butangirira, ngo abe ari naho urupfu rutangirira, ndetse no kuzuka kwa Kristo, ari naho yakoreye umurimo wo gucungura abari mu isi, aho kandi niho havukiye ndetse hanarera ubukristo, kuburyo ibyo bihugu byari bimaze mu bukristo imyaka 600.
Hari ahantu hakristo- shingiro, ariko inkota y’igitero kimwe ya cy’Islamu yoretse imbaga, Ubukristo burahanagurwa maze busimbuzwa na cy’Islamu. Ibyo bihugu byakomeje kuba iby’Abislamu kuva ubwo, ntakibiciyemo.  Byabaye ibya gikristo imyaka 600 ariko kuva iyo gihe imyaka irenga 1300 biri mu cy’Islamu. Ubu Abislamu nibo benshi ku isi ugereranije n’Abaprotestanti.
 
Mahome (570-632) i Maka muri Arabiya niho yatangarije ko ari umuhanuzi w’Imana, maze kuko yari arangaje imbere y’ingabo nyinshi, kandi zikomeye, atangaza amahame y’idini ye akoresheje inkota. Mu kanya gato Arabiya yose yari imaze kuba ingaruzwamuheto. Abashefu banyuranye bagenda basimburana kuyobora izo ngabo z’Abamizilima ariko bagenda barushaho kwigarurira ibihugu. Siriya yafashwe muwa 634, Yerusalemu mu wa 637, Egiputa mu wa 638, Ubuperesi muwa 640, Afurika y’amajyaruguru mu wa 689.  
Ubukristo bwo muri Aziya no muri Afrika bumaze guhanagurwa nkuko tumaze kubibona, Abislamu barombereje bajya i Burayi.
Espanye yafashwe mu mwaka 711, nibwo bakomeje iyo mu Bufaransa, aho, ahitwa i
Puwatiye, ingabo z’Abislamu zahagaritswe, ndetse zitsindwa mu wa 732 n’uwitwa Karoli Marteli, Sekuru wa Sharlemanye. Iyo yabaye imwe mu ntambara zikemura ibibazo burundu, mu mateka y’isi.
IYO NSINZI IYO ITABAHO, UBUKRISTO BUBA BWARARANDUWE, BWARAZIMYE KU ISI.
 Dore impamvu ziotuma umuntu atekereza ko iriya mpanda ya gatanu ishobora kuba ishaka kuvuga idini ya Islamu « inzige » Ibyahishuwe 9: 3 
Arabiya ni igihugu gihebuje ibindfi kugira inzige, kandi aho niho idini ya Islamu yavutse. Ubusobanuro bw’izo nzige ku mirongo 7-10, buhuza neza n’ibyo tuzi ku ngabo z’Abislamu zigizwe n’abagendera ku mafarashi b’abagomekandi bamaramaje kugira nabai, bakaba barangwa n’ubwanwa bwabo n’imisatsi yabo miremire nk’iy’abagore n’ibitambaroby’umuhondo birebire bazingira ku mitwe yabo byenda kugirana agasura na Zahabu kandi bakambara intwaro ikingira igituza. Umwotsi uzamuka mu rwobo rw’ikuzimu (Ibyahishuwe 2 na 3). Muri uwo mwotsi niho haturukaga inzige, umwotsi wiraburishije izuba n’ikirere. Ibi biganisha ahari ku nyigisho z’ibinyoma ziraburishije kandi zihindanya isura y’itorero mu gihe cya Muhamedi, ubwo Abakristo bashishikarizwaga kuramya ibishushanyo, ibisigazwa by’ « abantu b’Imana» n’abatagatifu. Iryo sengwa ry’ibishusha nyo bikozwe n’Itorero ryamaze gusubira inyuma mu buryo bwo kwizera rigata inshingano zaryo, niryo ryahaye Mohamedi amahirwe ye. Intero ye yo gushyira ku iperu yari ngo « Musenye ibishushanyo ». Bari barabwiwe kutangiza ibyatsi byo mu isi cyangw n’ikintu cyose « (Ibyahishuwe 9: 4). Abislamu ntacyo batwaye ibiti, ibyatsi n’ibindi bimera byose kubera ko Mohamedi yari yari bitegetse. Kuri abo bantu batuye mu butayu bwa Arabiya ibiti n’ibimera byari umugisha. 
« Bahabwa kubabaza (abantu) mu gihe cy’amezi atanu » (Ibyahishuwe 9: 5). Amezi atanu ni igihe gisanzwe cyo kwangiza kw’inzige akenshi zihera mu kwezi kwa gatanu zikageza mu kwezi kwa cyenda ni ukuvuga iminsi hafi 150. Dukurikije ubusobanuro bwa munsi- mwaka (Ezekiyeli 4: 6) Ibyo bimaqra imyaka 150.  Ni hafi igihe Abislamu bagerageje kwigarurira Isi (630-786). Barangajwe imbere na Harunu-Ali Rashidi (786-809), abislamu bageze ku mpinga y’icyubahiro n’imbaraga, maze bareka igitekerezo cyo gukomeza kwigarurira ibihugu, batangira kwimenyereza kubana amahoro n’amahanga.

– Ijambo ry’Imana riravuga ngo: « Umuntu wese uhakana uwo mwana ntafite na se »( 1 Yohana 2 : 23 ; 2 Yohana 9 na 7 )

II.16.2. Amadini yitirirwa Kristo atamwemera nk’Imana 

Aya madini ariko yitirirwa Kristo, iyo ugenzuye usanga atamwemera. Urugero; Abahamya ba Yehova. Amenshi muri ayo madini anyuranya kuri bimwe n’amahame ya gikristoamaze kuba menshi muri iyi minsi, kandi agenda yemeza abantu ko agendera kuri Bibiliya. Ariko iyo upimishije Ibyasnditswe Byera, usanga baganisha gusa ku mirimo isa n’aho ishimangira ubuyobe bwabo. Ku buryo bw’umwihariko twavuga nka: – Ubumenyi bwa gikristo (science chrétienne)
  1. Abamorumo(mormos)
  2. Abadivantisti
  3. Abahamya ba Yehova

II.16.2.1. Abahamya ba Yohova

Abahamya ba Yehova bavuga imirongo myinshi y’ibyanditswe Byera, ariko ubusobanuro bwabo buterwa n’icyo « Pastoro » Ruseli cyangwa « Umucamanza » Ruterifordi(Rutherford) babivugaho.
Inyandiko zabo zisa nk’aho ari ukuri, ndetse abantu bafite akamenyero gake k’Ijambo ry’Imana bakaba baziha agaciro. Ubu busobanuro ntabwo tubwanditse gusa kugirango Abahamya ba Yehova bamenye ko ari abigisha b’ibinyoma, basobanura ijambo ry’Imana banyuranya n’ukuri kwaryo, ahubwo ytugamije kumurikira abamaze kubeshywa n’abo bose, kugirango babashe guhitamo neza inzira y’agakiza, y’imbabazi kandi y’amahoro.
« Abahamya ba Yehova » b’iki gihe ni abasimbura b’abantu bigeze gukora, bitwa: « Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’abanyeshuri ba B ibiliya », ndetse n’abandi bitwaga: «Umunara murinzi », n’abandi. Twashoboye kumenya bamwe muri bo bagiye biyitirira imiryango y’ubutumwa bwiza (Mouvement évangéliques) bituma abatabazi neza babibeshyaho, maze bemera imyigishirize yabo, bagwa mu mutego babateze.
« Pastoro » Ruseli amaze gupfa, « ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’abanyeshuri ba Bibiliya «, ryari ryarashinzwe na Ruseli, rihindura izina ryaryo, noneho ryitwa « abahamya baYehova » maze wa mucamanza Ruterfodi afata ubuyobozi bw’ « Abahamya ba Yehova » gutyo. Imyizerere ye ishingiye ku myizerere ya « Pastoro » Ruseli, yari afite ubuyobe, amakosa, inyuranije n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana nk’iya Ruseli.
Iyo usomye ibitabo byabo, muri rusange usanga Abahamya ba Yehova bahamagarira abantu kujya mu idini yabo ngo babone kwakira agakiza, aho kubahwiturira kwakira umwami Yesu, umukiza umwe rukumbi.
Uburyo agakiza kabonerwamo ni bumwe gusa, nkuko tubibwirwa na Bibiliya, ni Ukwizera umwami Yesu, arinawe wavuze ngo; « Nijye nzira, n’ukuri n’ubugingo » « Ntawe ujya kwa Data ntamujyanye » (Yohana 14: 6). Ntiturangazwe n’ibiriho cyangwa ibizaba ku isi muri iyi minsi y’imperuka ahubwo dushake mbere na mbere Imana mu kwihana no kwizera, twizere igitambo cya Kristo, we wafashe ibyaha byacu akabyishyiraho, ku musaraba (1 Petero 2: 24). Amwe mu makosa makuru Abahamya ba Yehova bakora yerekeranye n’ibi bikurikira: (
Tugiye kuvuga inyandiko zabo ubwabo maze tuzigereranye n’Ibyanditswe byera.
Umushakashatsi ashobora kwivaniramo imyanzuro ye bwite).
  1. Ihumekwa n’ubusobanuro by’ibyanditswe Byera
  2. Ubumana bw’Umwami Yesu
  3. Kuzuka k’umubiri kwa Kristo
  4. Kubaho k’Umwuka Wera n’umurimo we.
  5. Ubuzima nyuma y’urupfu
  6. Kubaho k’umuriro utazima
  7. Kuza kwa 2 kwa Yesu Kristo
  8. Umugambi w’Imana kuri Israyeli no ku itorero

 –   Ibindi biranga Abahamya ba Yehova

 
Ibindi biranga Abahamya ba Yehova bikubiye muri ibi bikurikira:
  1. Ntibemera ubutatu bw’Imana.
  2. Ngo Yesu Kristo ni ikiremwa (bitwaza umurongo uvuga ngo ni imfura mu byaremwe.

Aha hashaka kuvuga ko ibyaremwe byose byaje bisanga ariho, kuko mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe nawe (1 Yohana 1: 1-3) kuko muri we ariho hatuye Kuzura k’Ubumana kose (Abakolosayi 2: 9); kuko muri we arimo byose byaremewe ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami, n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose: ni nawe wabiremye byose, kandi rero ni nawe byose byaremewe (Abakorosayi 1: 16)
Umuhanuzi Yesaya ati: « Nuko umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye: azitwa igitangaza, Umujyanama, IMANA IKOMEYE, DATA WA TWESE uhoraho, Umwami w’amahoro (Yesaya 9: 5).
Yesu nawe ageze aho arerura ati: « umbonye aba abonye Data » (Yohana 14: 9), kandi ati: « jyewe na Data turi umwe » (Yohana 10; 30). Reba na Yohana 17: 5; Ibyakozwe n’Intumwa 17: 27; Matayo 18: 20; Matayo 28: 18; Yohana 2: 24-25, Abaheburayo 1:
8, Yohana 20: 28; Mariko 1: 24; Abaroma 9: 5; 1Yohana 5: 20; Yohana 10: 30-33.
 
3. Ntibemera umusaraba 
Abahamya Ba Yehova bavuga ko Yesu yabambwe ku giti kimwe gishinze(Poteau). Twe turemeza ko yari abambwe ku musaraba arambuye amaboko yireherezaho amahanga yose. Bibiliya ivuga yetruye ko umusaraba wa Yesu atari « baringa », ahubwo ko ndetse kuri wo ariho ibyiringiro by’abizera Yesu bose bishingiye.
« Igahanagura        urwandikorw’imihango        rwaturegaga,            ikarukuzaho            kubambwa               ku MUSARABA. Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bw’UMUSARABA. » (Abakolosayi 2: 14-15)
« Ijambo UMUSARABA, ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe Abakizwa ni imbaraga z’Imana » (Abakorinto 1: 18).
 
*Inyigisho z’Abahamya ba Yehova zivuga kuri ibi tumaze kubona haruguru.
 
 Ibyo Abahamya ba Yehova bavuga ku:
 
Ubutatu
« Birakwiye ko bavuga ibyerekeye Data, Umwana n’Umwuka Wera, ariko ntibakwiye kuvuga ngo barangana, ngo bafite kamere imwe, ngo bagize ubutatu, nkuko bivugwa n’abashyigikira inyigisho z’ubutatu. Ibyo nta shingiro bifite, binyuranye n’ukuri ».
« Bityo rero mu kinyejana cya kane cy’igihe cyacu, nibwo ubuhakanyi bwari bwarahanuwe na Yesu n’intumwa bwasagambye cyane. Kuba harashyizwehi inyigisho y’ubutatu, ni kimwe mu biduhamiriza ko ariko biri koko.  Za Kiliziya z’abahakanyi zatangiye gufata ibindi bitekerezo bya gipagani, twavuga nk’umuriro utazima, ukudapfa k’ubugingo… »
« Mbese abakristo bagomba kwemera ko mu binyejana byinshi nyuma ya Kristo, na nyuma yuko Imana ihumetse iyandikwa rya Bibiliya, Imana yari gushyiraho ihame ryari ritazwi n’abagaragu bayo, mu myaka ibihumbi n’ibihumbi yashize, rimwe ry’Iyobera ridacengerwa « rirenze ubwenge bwa kimuntu » rimwe rifite inkomoko ya gipagani, kandi ryibanda ahanini kuri Politiki y’idini?
Ubuhamya bw’amateka bureruye: inyigisho y’ubutatu iciye ukubiri n’ukuri, cyangwase iraguhakana »
‘Kwirinda ubutatu »
Ukuri kw’Imana ntikwivuguruza. Niyo mpamvu ushaka kuyisenga uko ibishaka agomba kwirinda inyigisho y’ubutatu. Itandukanye rwose n’ibyo abahanuzi bigishize hamwe na Yesu n’intumwa, ndetse n’ibyo abakristo ba mbere bizeraga bakanabyigisha. »
« Imana ntishimishwa n’uko abantu bamwe bavuga ko ivurunganye, kandi ko ngo iyobera.
Ahubwo uko abantu barushaho kudasosbanukirw ibyayo, n’imigambiyayo, niko umwanzi Satani ariwe « mana y’iyi si » nawe aboneraho uburyo bwo kwikorera ibyo ashaka. Dore ko ari nawe ushyiraho bene izo nyigishoz’ibinyoma, kugirango ahume imitima y’abatizera. »
« Twebwe abemera ko Imana ari imwe mu butatu, turahakana iyi nyigisho y’abahamya ba Yehova, dukoresheje ijambo ry’Imana, cyane cyane muri Matayo 3: 16-17 aho Imana Data yavugiye mu ijuru, Imana Mwana ahagaze muri Yorodani, mu gihe kimwe, Umwuka Wera akamuzaho mu ishusho y’inuma. Ubutatu bwarigaragaje.
 
Yesu Kristo
 
Abahamya ba yehova bavuga ngo yesu ni ikiremwa cyihariye. « ariko se yari umwe mu bapersona batatu bavuga ko bagize imana imwe ishobora byose kandi yiteka? Oya kuko bibiliya igaragaza neza ko mu mibereho ye, mbere yuko aba umuntu, yesu yari ikiremwa cy’umwuka, mbese nkuko abamalayika ari ibiremwa by’Umwuka byaremwe n’Imana. Ari abamalayika, ari na Yesu ntibabayeho mbere y’iremwaryabo. …Nibyo koko, Yesu yaremwe n’Imana, ari itangiriro ry’ibiremwa bitaboneka by’Imana »
« Akaba (Yesu) umuntu wihariye wari ufite ukwishyira ukizana, wari guhemuka iyo abishaka, kimwe n’undi mu malayika cyangwa umuntu. Kuko atari Imana Yesu yari guhemuka »
« Ntiyari Imana yigize umuntu, ntiyari Imana-muntu, ahubwo yari umuntu utunganye, uri hasi y’abamalayika »
« Bityo Yesu, umwana w’umuhungu w’ikinege, yari afite itangiriro ry’ubuzima bwe. »
« Imana niyo nkuru, Yesu niwe muto-mu gihe, umwanya, ubushobozi n’ubumenyi-. Iyo dutekereje ko Yesu atari we waremye wenyinemu ijuru, bigaragara neza impamvu impamvu ijambo « umwana w’ikinege » ryakoreshejwe kuri we. Ibindi biremwa by’Umwuka bitabarika, abamalayika, nabyo byitwa « abana b’Imana » mu buryo bumwe nk’ubwo Adamu yari ari. »
 
Mbese Yesu yabonwaga nk’Imana?
 
Ubwo Yesu yitwa kenshi umwana w’Imana muri bibiliya, nta numwe mu kinyejana cya mbere wigeze atekereza ko ari Imana Mwana. Ndetse n’abadayimoni [b]izera yuko Imana ari imwe rukumbi ». Bari bazi bivuye ku narariboye yabo mu mibereho y’umwuka ko Yesu atari Imana. Ku bw’ibyo ijambo "Umwana w’Imana" ryerekeye kuri Yesu nk’ikiremwa cyihariye, atari igice cy’ubutatu. Kuko yari umwana w’Imana, ntiyashoboraga kuba Imana ubwayo. Bibiliya irerura kandi ntiyivuguruza ku byerekeye isano iri hagati y’Imana na Yesu. Yehova Imana niyo Mana ishobora byose. Yaremye Yesu mu buryo butaziguye mbere yuko aba umuntu. Rero Yesu yagize Itangiriro, kandi yashoboraga na rimwe kungana n’Imana mu bubasha no mu kubaho iteka. »
« Yesu atandukanye n’Imana » Inshuro nyinshi, Yesu yerekanye ko yari ikiremwagitandukanye n’Imana, kandi ko we(Yesu) yari afite Imna imuruta… Yesu yaje kwerekana na none ko ari ikiremwa gitandukanye n’Imana. »
« … Ariko Yesu ntiyashoboraga kuyitasnga (imyanya) kuko yari gutangwa n’Imna, kandi Yesu ntiyari Imana (Matayo 20: 23).  Ukomeye, Imana Ishobora byose, yazuye uworoheje, umugaragu wayo ni ukuvuga Yesu imuzura mu bapfuye
 
Umusaraba
 
 Dukurikije ifoto cyangwa ishusho iri ku rupapuro rwa 18 rw’igitabo "Mbese birakwiye kwemera ubutatu?" Abahamya ba Yehova bemeza ko Yesu atabambwe ku musaraba, ahubwo yabambwe ku giti kimwe gishinze(poteau).
« Ubumenyi bwa Yesubwari bufiteaho bugarukira » Bityo rero n’abahanga b’abanyadini bemera ko igitekerezo cy’uko Yesu ari Imana kirwanya ibyo Bibiliya ivuga byose. Imana iruta Yesu ibihe byose, Yesu ni umugaragu wayo wumvira. »
 
Twebwe abemera ubutatu bw’Imana turahakana iyi nyigisho kuko twemeza tudashidikanya ko Yesu ari Imana. Reba Matayo 1 23; Yohana 14: 8-9; Yesaya 9: 5.
 
Umwuka Wera
Ntabwo ari umwe mubagize ubutatu bw’Imana. Ntabwo ari igice cy’ubutatu. Inyandiko zinyuranye zemera ko bibiliya idashyigikira igitekerezo cy’uko Umwuka Wera ari umupersona wagatatu w’ubutatu.
« Bityo rero, ari Abayahudi, ari abakristi ba mbere ntibabonaga Umwuka Wera nk’igice cy’ubutatu, Iyo nyigisho yavutse nyuma mu binyejana byakurikiyeho »
« Rwose Umwuka Wera si Umupersona, kandi si n’igice kimwe mu bigize ubutatu. Umwuka Wera ni imbaraga Rukozi z’Imana ikoresha mu gusohoza ubushake bwayo. Ntabwo angana n’Imana, ahubwo ni igikoresho. »
« Nta na hamwe muri Bibiliya hagaragaza ko bose uko ari batatu bafite kamere imwe, banganya ububasha, kandi ko bose ari ab’iteka. Nta na hamwe Bibiliya yivuguruza, mu kugaragaza ko Imana ishobora byose, ko Yesu ari umwana wayo yiremeye, naho Umwuka Wera ni imbaraga – rukozi z’Imana. »
 
 Abayehova bategereje kubaho iteka ku isi izahinduka Paradizo.
 
Twebwe abemera ubutatu bw’Imana, turahakana iyi nyigisho y’Abahamya ba Yehova, kuko Bibiya ubwayo, bavuga ko bemera, iringaniza Data wa Twese, na Yesu n’Umwuka Wera. Soma Matayo28: 19. « Niuko mugende muhindure abantu bo mumahanga yose abigishwa, mu babatiza mu izina rya Data watwese n’Umwana n’Umwuka Wera. »Reba na none 2 Abakorinto 13: 13. Ibyo Data wa twese, na Yesu bafite, Umwuka Wera byose nawe arabifite.   – Umwuka Wera ni uwiteka (Abaheburayo 9: 14).
  1. Amenya byose (Yesaya 11: 1-2; 1Abakorinto 2: 10-13
  2. Ashobora byose (Itangiriro1: 1-2, Yobu 26: 13; Zaburi 104: 30; Yobu 33: 4; 1 Petero 3: 18; Abaroma 8: 11; Ibyakozwe n’Intumwa 8: 39. »
  3. Abera hose icyarimwe (Zaburi 139: 7-12)

II.16.3. Icyo Bibiliya ivuga ku nyigisho zinyuranye
Gereranya Bibliya n’izi nyigisho zinyuranye. 
 

II.16.3.1. Ihumekwa n’ubusobanuro by’Ibyanditswe 


 « Pastoro » Ruseli ati: « Ntimushobora gusobanukirwa Bibiliya niba mudasoma ibitabo nandika Mushobora gusobanukirwa mutiriwe muyisoma, niba gusa musoma ibitabo byanjye » (Imibumbe irindwi y’inyigisho z’ibyanditswe.) Abantu biga Bibiliya ubwabo ntibashobora gusobanukirwa gahunda y’Imana. Tuzi na none ko iyo umuntu asoma « amasomo y’ibyanditswe » maze akaba ayashyize ku ruhande, nubwo nyuma y’aho kuyasoma byaba ari akamenyero, maze abo bantu bagasubira gusoma Bibiliya yonyine, ishishoza ryacu ryatweretse ko mu gihe cy’imyaka ibiri, abo bantu bahita binjira mu icura burindi. Mu rundi ruhande iyo basomye gusa « inyigisho z’ibyanditswe » n’abandi bagenda barangirwa, naho baba batarigeze basoma n’ipaji n’imwe ya Bibiliya, bazaba bari mu mucyo imyaka ibiri nirangira. » 
  Bibiliya ivuga ngo: « ijambo ryawe ni ITABAZA ry’ibirenge byanjye n’UMUCYO umurikira inzira » (Zaburi 119: 105).
« Murondora mu Byanditswe … kandi aribyo bimpamya » (Yohana 5: 39)
« Ab’i Beroya bari beza kurusha ab’i Tesaloniki, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu Byanditswe iminsi yose, kugirango bamenye y’uko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko » (Ibyakozwe n’Intumwa 17: 11)
« Hahirwa umuntu wishimira amategeko y’Uwiteka, kandi uyibwiraku manywa na n’ijoro » (Zaburi 1: 2)   Nijye MUCYO, unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo » (Yohana 8: 12)
« Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose » Yohana 16: 13. Reba 1 Yohana 2: 27; Abagalatiya 1: 12; 2 Timoteyo 3: 13).
« Ntimukongere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye » (Gutegeka kwa kabiri: 12: 32; Yosuwa 1 :8).
 

II.16.3.2. Ubumana bw’Umwami Yesu


 
Abahamya ba Yehova bazakubwira bati: 
« Yesu ni imwe mu zindi Mana ariko ubwe ntabwo ari Imana ».
« Igihe Yesu yari ku isi yari umuntu nyamuntu, ntacyo wakongeraho nta cyo wagabanyaho ».
« Yesu ntabwo yari Umwana w’Imana »
« Yesu Kristo w’Imana, yavutse iminsi itatui nyuma yo kubambwa ».
« Nyuma y’urupfu rwe niho yashoboye kugira kamere y’Imana »
 Bibiliya ivuga ngo:
Yongera kuvuga iby’Umwami Yesu iti: « Uwiteka mbere na mbere, ni wowe washyizeho urufatiro rw ‘isi, ijuru naryo ni umurimo w’intoki zawe. » (Abaheburayo 1: 10). « Mbere na mbere hariho jambo, Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana. Ibintu byose niwe wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta nakimwe kitaremwe nawe » (Yohana 1: 13)
« Yesu ati: « Ndababwira ko Aburahamu ataravuka, ndiho » (Yohana 8: 58, reba Kuva 3: 14 na Yesaya 43: 13)
 Yesu, ati: « Na none, Data, imbere yawe unyubahishe, cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe, isi itararemwa » (Yohana 17: 5. Reba na Yohana 13: 3; Abafiripi 3:6, Abakolosayi 1: 15-19, 2 Timoteyo 3: 16)
« Igitangaza cya mbere Yesu yakoze…. yerekanye icyubahiro cye » (Yohana 2: 11)
« Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n’amazi bikamwumvira! » (Luka 8: 25). « Aho babiri cyangwa batatu bateraniye MU IZINA RYANJYE, najye mba ndi hagati yabo » (Matayo 18: 20).
« Mu gende kandi mwigishe amahanga yose mubabatiza mu IZINA RYA DATA,
N’IRY’UMWANA, N’IRY’UMWUKA WERA (Matayo28: 19)
Nkuko ibyo byavuzwe: « Kristo ahuriweho na kamere ebyiri, zitunganye kandi zitandukanye, mu muntu umwe. Ntashobora kuzivangura. Igihe yambaraga umubiri, agafata ishusho y ‘ikiremwa ntiyaretse gukomeza kuba Imana. Yiyambuye ubwe icyubahiro cy’inyuma ariko ntiyiyambuye kuba Imana.
« Yahindutse umuntu mu buryo bwuzuye, ariko yari Uwera, nta cyaha, kandi yari Imana. »
 
II. 16.3.3. Kuzuka k’umubiri kwa Yesu Kristo wabambwe 
 
Abahamya ba Yehova bavuga ngo: «Yishwe nkuko bishe abandi bantu, ariko hazutse Umwuka uri mu rwego rwo hejuru, ufite kamere y’Imana… Umuntu Yesu yarapfuye,
urupfu rw’iteka ryose. »
« Ntabwo tuzi uko byamugendekeye (intumbi y’umwami wacu) uretse ko itaboze cyangwa ngo yangirike… cyangwa se birashoboka ko umurambo we waba warashonze ukaba gazi, cyangwa se niba hari ahantu waba ubitse nk’urwibutso rukuru rw’urukundo rw’Imana… ntawe ubizi. »
Bibiriya iravuga ngo: 
« Ni murebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye kuko ari jyewe: munkoreho kandi murebe kuko umwuka utagira amagufwa nkuko mubimbonana » (Luka 24: 39).
Abanzi be Yesu yarababwiye ati: « Ni musenya uru rusengero (ari byo bisobanura unubiri we mu minsi itatu nzarwubaka » (Yohana 2: 19,22). Imana ya basogokuruza bacu yazuye Yesu uwo mwishe mukamubamba ku giti (umusaraba). Ibyakozwe 5: 30-32
« Ariko Stefano yuzuye Umwuka Wera, kandi araramye atumbira mu ijuru ati: « Ati dore mbonye ijuru rikingutse, n’umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana » (Ibyakozwe 7: 55-56, reba na 1 Abakorinto 15: 12-21, Abaheburayo 13: 20, 1 Petero 1: 3).
« Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nkuko mu mubonye ajya mu ijuru » (Ibyakozwe 1: 11, reba n’Ibyakozwe 2: 32, 3: 15-20,26; 4: 10; 5 :30-31; 17 :18 na 28: 6).
« Hariho Imana imwe, kandi hariho umuhuza umwe w’Imana n’abantu, niwe Yesu Kristo » (1 Timoteyo 2: 5). 
Niba umubiri winjiye mu mva winjiye mu mva atariwo wasohotsemo uri muzima, nta kuzuka kwabayeho.
 

II.16.3.4. Kubaho k’Umwuka Wera n’umurimo we 


 
Abahamya ba Yehova baravuga ngo: 
« Umwuka Wera si Umupersona » 
« Umwuka Wera si Umupersona mu butatu bw’Imana »
« Umwuka Wera w’Imana ni ubushobozi cyangwa uburyo bw’ubutware Imana ikunda gukoresha »
Mu mapaji 1000 y’imibumbe ya Ruseli ahantu hamwe niho avuga ku Mwuka w’Imana. Birumvikana ko ibi byanditse haruguru bitangaje urebye ukuntu hari ukuri kwinshi kuvuga k’Umwuka Wera kwahishuwe mu Butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana ibice 14, 15 na 16 no mu nzandiko za Pawulo.
  1. Witegereze neza urasanga bamwe bahamya babeshya ngo bagendera mu ijambo ry’Imana.
  2. Bibiliya iravuga ngo: « iby’ijisho ritigeze kureba n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu ibyo byose, Imana yabyiteguriye abayikunda. Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana » (1 Abakorinto 2: 9-10, soma witonze icyo gice cyose.) « Ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana niyo ubeshye. » (Ibyakozwe 5: 3-4)

« Umufasha naza uwo nzaboherereza, ava kuri Data, niwe Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data, azampamya. » (Yohana 15: 26) « Ubwo azaza (umufasha) azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha, n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka ». (Yohana 16: 7, reba na Yohana 3: 5-8, Abaroma 8(igice cyose) na 1 Abakorinto 12: 7-13)
 

II.16.3.5.  Ku buzima nyuma y’urupfu


 
Imwe mu mpamvu zituma inyigisho z’Abahamya ba Yehova zamamara ni uko bashyigikira ko nyuma y’urupfu Umwuka usinzira maze umuntu agahabwa amahirwe ya kabiri yo kubona agakiza. Benshi rero batwarwa n’izo nyigisho z’ubuyobe maze bagasuzugura ukuri kw’agakiza kaboneka gusa muri ubu buzima mbere y’urupfu kandi kabonewe muri Yesu Kristo ku musaraba. Bityo abamaze kwakira ako gakiza bafite kuzabaho mu cyubahiro mu bwami bw’ijuru, naho abatizera bategereje gucirwaho iteka nkuko ibyanditswe bibihishura. 
Abahamya ba Yehova baravuga ngo: 
« Iyo umuntu apfuye, umwuka urapfa cyangwa urekeraho kubaho; umuntu ntamenye iyo ari. »
« Urupfu… ni ukurekeraho kubaho mu gihe runaka. »
« Abantu bazabona amahirwe ya kabiri yo kubona agakiza muri cya gihe cy’imyaka igihumbi. »  
« Muri cya gihe cy’imyaka 1.000, abantu bose bazabona umwanya wo kugira amahirwe yo guhabwa ubugingo buhoraho mu bihe bikwiriye. »
« Umurimo wa Kristo ku musaraba icyo utumarira ni ukuduha gusa ayo mahirwe ya kabiri. »
« Intego y’urubanza izaba iyo guha buri wese umwanya wo kwiyunga n’Imana no kubaho. » « Umuntu bitewe n’ibyo amaze kwibonera ubwe kubyetrekeranye n’icyaha, azaba zi neza noneho icyo agomba gukora mu gihe azaba ahawe amahirwe ya kabiri. Dushobora kwizera neza tudashidikanya ko bacye cyane aribo bazahabwa igihano cyo kurimbuka. »
 
  1. Duhereye kuri izi nyandiko zabo, biragaragara neza ko Abahamya ba Yehova bavuga ko umuntu ashobora gukizwa n’imirimo ye, ibyo bikaba binyuranye cyane na Bibiliya.
  2. Bibiliya iravuga ngo:

 « Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera…NTIBYAVUYE KU MIRIMO kugira ngo hatagira umuntu wakwirarira » (Abefeso 2 :8).
 « Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guhererwa UBUNTU, ahubwo abyita ubwishyu. Ariko rero udakora, ahubwo akizera utsinndishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwaniriza no gukiranuka ». (Abaroma 4 :4-5). « Gukiranuka abizeye bose baheshwa no kwizera ». (Abaroma 3 :22).
 « None se twakwirata iki? Nacyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay’imirimo? Reka da. Ahubwo twabibujijwe n’amategeko yo kwizera, kuko duhamije ko umuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n’amategeko » (Abaroma 3 :28).  « Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bazumva ijwi rye, bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo ». (Yohana 5 :28,29). 
« Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahore inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwizaaa bw’Umwami Yesu. Bazahanwa igihano kibakwiriye nicyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakoherwa ngo bave imbere y’Umwami no u bwizaa bw’imbaraga ze » (Abatesaloniki 1 :7-9).
« Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe, hanyuma yaho hakaza urubanza » (Abaheburayo 9 :27).
Kwitandukanya n’uyu mubiri kugirango twibanire n’Umwami wacu » (2 Abakorinto 5: 8).
« Ngo mbane na Kristo, kuko ari byo birushaho kumbera byiza   cyane » (abafilipi 1 : 23).
 
II 16.3.7. Ku kubaho k’umuriro utazima

Abahamya ba Yehova baravuga ngo:
« Imana ni nziza cyane birenze ku buryo itakwemera ko habaho UMURIRO w’iteka ». « Igihano kizatangwa mu MAHIRWE YA KABIRI yo kubaho, kizaba ari urupfu, arirwo rwo gukurwaho burundu ».
« Imva, urupfu rw’umubiri, ni byo muriro utazima byonyine ».
  
Icyo Bibiliya ivuga:
 
« Benshi bo muri bo, bazaba barasinziriye mu gitaka, bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakaangukira gukorwa n’isoni, no gusuzugurwa iteka ryose ». « Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho » (Matayo 25 :46).
« Nimuve aho ndi, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe umwanzi n’abamarayika be » (Matayo 25 :41. Reba na Luka 16 :24; Matayo 13 :49; Ibyahishuwe 14 :11; Luka 9 :43-48).
Yesu yari azi ko umuriro utazima uriho.  Ni ikintu k’ikirangirire ku buryo Yesu yawuvugaga yeruye, avugana ubutware.
Hari amagambo ane akoreshwa iyo bavuga « umuriro utazima » (enfer), muri Bibliya zacu. 
Irya mbere ni SHEWOLI (Sheol). Iryo rihindurwa inshuro 31, risobanura umuriro utazima
(enfer) mu Isezerano rya kera. Iryo jambo risobanura « ahantu hatabona ». Amagambo UBURIBWE, KUBABAZWA no KURIMBUKA nayo ajya akoreshwa asobanura « enfer » umuriro utazima.
Ijambo rya kabiri ni « HADES » ryahinduwe riva mu kigereki, kandi rikaba rioreshwa inshuro 10 mu Isezerano Rishya. Rifite ubusobanuro bumwe na shewoli mu Isezerano rya kera. Igihano no kubabazwa bifitanye isano buri gihe n’ « umuriro utazima » (enfer).
I1jambo rya gatatu ni TARITARUSI (Tartarus). Rikoreshwa ahantu hamwee gusa muri 2 Petero 2 :4, ahaavugwa ko abamarayika batumvira bajugurwe mu mworera, baaboheshwa iminyururu y’umwijima. Ibyo birerekana ko ari ahantu ho guhanirwa, kimwe na gereza, ni kasho irimo umwijima w’icuraburindi.
Ijambo rya kane ni GEHENOMU. Erikoreshwa inshuro 11, kandi rihindurwa gehenomu n’ubundi mu Isezerano Rishya. Ubu nibwo busobanuro mu ngero Yesu yifashishaga ubwo yavugaga ahantu ho mu kibaya cy’i Hinoni (Hinnon), hafi y’i Yerusalemu, aho batwikiraga ibishingwe n’imyanda ku buryo buhoraho.
« Iyaba urupfu rw’umubiri rwonyine arirwo rwari ingaruka y’ubuzimabutazi Imana, ntacyagombye kudutera ubwoba, ariko hariho urupfu rwa kabiri arirwo gutandukanywa n’Imana iteka ryose » (ibi byakuwe mu gitabo « Paix avec Dieu », cya Dogiteri B. Grahamu, ku rupapuro rwa 65 na 67).
 
 

II.16.3.7. Kuza kwa kabiri kwa Kristo


Pastoro Ruseli yaeavuze ati: « ikinyagihumbi cya karindwi cyari itangiriro ry’ubwami bwa Kristo » Mu mibare ye ubwo yumvaga ko umwaka 1872 uihuje neze neza n’umwaka w’6.000 kuva ku kuremwa k’umuntu. Yahanuye ko imperuka y’isi yazaba mu w’1914.
« Umucamanza » Ruterfodi yaravuze ngo « ubuhanuzi bwasohoye bwerekana ko mu mwaka w’1914, Yehova azashyira ku ngoma Kristo Yesu maze amwohereza mbere ngo ayobore, mu gihe Satani azaba agikoresha ubutware bwe ku isi. »
« Ubwami bwa Yehova Imana bwaratangiye, iherezo ry’imirimo ya Satani ryaraje »
 
« Ahntu henshi Bibiliya igenda ikomoza kuza kwa kabiri kw’Umwami Yesu »      
« Muw’1914, Yehova ashyira uwimitswe we ku ngoma ye: kubw’ibyo, icyo gihe Kristo
Yesu yafashe ubutegetsi bwe nk’umwami. »
« Nyuma y’imyaka itatu n’igice, mu w’1918, umwami yaje mu rusengero rwe, arirwo rusengero rw’Imana. » Ubuhanuzi (Prophétie) Paji ya 73 kugeza 74.
« Umucamanza Ruterfodi atanga umugabo w’ubwami bwa Kristo ku isi akoresheje ingero zikurikira: Imashini ziteranya, indege, Imodoka, insinnga za senyenge, ibinyabiziga, ibyuma bifata amajwi, inzira ya Gari ya moshi zikoreshwa amashanyarazi, Sinema, ibyuma bikurura umwuka, amaradiyo na Televiziyo » (La harpe de Dieu » Paji 240).
 
Bibiliya iravuga ngo:
« Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawe ubizi, naho baba abamalayika bo mu ijuru, cyangwa umwana, keretse Data wenyine » (Matayo 24: 36).
« Kuko igihe mudatekereza arcyo, Umwana w’Umuntu azaziramo » (Matayo 24: 44)
« Mube maso kuko mutazi umunsi n’igihe » (Matayo 25: 13. Reba na Mariko 13: 32 na
Luka 12: 40-46)
« Ubwo nibwo ikimenyetso cy’umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, amoko yose yo mu isi nibwo azaboroga, abonye umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi » (Matayo 24: 30)
« Ysu, ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo, nkuko mubibonye ajya mu ijuru »
Ibyakozwe n’intumwa 1: 110
« Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse, ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya malayika ukomeye, n’impanda y’Imana. » (Abatesaloniki 4: 16).
« Dore arazana n’ibicu, kandi amaso yose azamureba » (Ibyahishuwe 1: 7)
 
II.16.3.8. Ku mugambi w’Imana kuri Israyeli no ku Itorero. 
IbyoAbahamya ba Yehova bavuga:
« Abisrayeli nltibazongera na rimwe kongera kwishimirwa n’Imana (Que Dieu soit vrai, paji
208) ariko bo (Abahamya ba Yehova) ni bwo bwoko bwatoranijwe bwo mu gihe cya none » « nabo basigaye ari abiringirwa »!!!
Bibiliya iravuga ngo:
« Nzakugira (Aburahamu) ubwoko bukomerye »
« Nzaguha umugisha, kandi nzakuza izina ryawe… »
« Muri wowe imiryango yose yo mu isi niho izaherwa imigisha » (Itangiriro 12: 1-3) « Kuko iki gihugu cyose ureba, nzakiguha wowe ubwawe ndetse n’abazagukomokaho iteka ryose » (Itangiriro 13 :15-17).
« Uzaba sekuruza w’amahanga menshi; nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho… nzakomeza isezerano nanjye n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe iseezerano rihoraho » (Itangiriro 17 :4-8).
“Urukundo rwanjye NTIRUZAKUVAHO …” n’ ibindi.
“Njye Yehova nta na rimwe nzasesa isezerano ryanjye”
“Yibuka isezerano rye iminsi yose “(Zaburi 105: 8).
« Niba abirukanwe bawe bazaba kum mpera y’isi, niho Uwiteka Imana yanyu izabakura ngo ibateranye, niho izabatarura. Kandi Uwiteka Imana yawe izagusubiza mu gihugu ba sekuruza banyu bari baragize gakondo, ukigire gakondo » (Gutegeka kwa kabiri 30 :4-5, reba na zaburi 89: 3-4; 1Abami 2 :4na 24; Yeremiya 33: 17 na 33 :20-22; Abacamanza 2 :1).
Iryo sezerano rya Yehova na Isilaheli ryasohoye muri iki gihe cya none, ubwo Abisiraheli basubiraga muri Palesitina mu buryo budasanzwe bw’igitangaza. « Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera » (Abaroma 11: 2).
« Abisiraheli bamwe banangiye imitima, ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira » (Abaroma 11: 235).
« Nibwo Abisiraheli bose bazakizwa » (Abaroma 11: 26).
Soma witonze igice cyose cya 11 cy’Abaroma na Zakariya, ibice 12, 13, na 14, urabona umugambi wose Imana ifitiye Abisraheli mu gihe kizaza. 

 
UMWANZURO KU BYO TUMAZE KUBONA:
 
Tumurikiwe n’ibi byose, biroroshye ku mushakashatsi ushaka kumenya ukuri ko yavumbura ko inyigisho z’Abahamya ba Yehova zirwanya ibyanditswe byera kuburyo bukomeye. Ni muvoma(mouvement) yambura Umwami Yesu icyubahiro cye, igatesha agaciro umurimo yakoze ku musaraba, ku bw’abanyabyaha, ihakana umuzuko w’umubiri we, yanga kwemera ko ibivugwa mu byanditswe byera, ku bijyanye no kugaruka kwe, nk’Umwami
n’Umucamanza, bifite ishingiro, cyangwa se ko ari ukuri, bityo ntibabihe agaciro. 
Agakiza gashobora guhabwa buri wese usoma ibi, bidatewe n’uko bayobotse idini y’Abahamya ba Yehova, ahubwo bihannye ibyaha byabo, bagasaba Imana ngo ibibababarire, kandi bizera ko Umwami Yesu yapfuye kubwa buri wese muri twe ku musaraba. 
Imana nayo ni ahayo guha abo bose impano y’ubugingo buhoraho. (Yohana 5: 24). Izere icyo Bibiliya ivuga, kandi ntuziringire Abigisha b’ibinyoma.
 
II. 16.3.9.  Isabato y’umunsi n’isabato y’umwuka
 
Isabato, bamwe bayibona mu buryo bw’Umwuka, abandi bakayikomeza nk’itegeko. Turebere hamwe uko Bibiliya ibibona.
Mu Butumwa Bwiza no mu Byakozwe n’Intumwa akenshi Isabato ivugwa ku byerekeranye n’Abisirayeli. Ahasigaye hose ho mu Isezerano Rishya, ahandi ivugwa gusa ni mu Bakolosayi 2: 16 n’Abaheburayo 4: 4 aho ishaka gusa gutanga ubusobanuro nyakuri bwayo. Muri aha hombi nta na hamwe tubwirwa kuruhuka Isabato, ahubwo tubwirwa kuyibonamo igicucu cy’uburuhukiro bwo kwizera, tubonera muri Kristo. Mu Isezerano Rishya tubona ko igihe cyacu cyose ari icy’Imana. Bityo nta muntu n’umwe ugomba gucirwa urubanza kubwo kuziririza iminsi mikuru iyi n’iyi, amezi, cyangwa amasabato (Abakolosayi 2: 16). 
Imyaka ya mbere y’Itorero rya Kristo, Abizera bamwe bari bakivangura, ndetse baziririza iminsi mikuru iyi n’iyi, mu gihe abandi bo babonaga ireshya (Abaroma 14: 5). Pawulo ntashaka ko uku kudahuza uburyo bwo kubona ibintu bwakwangiza imibereho ya kivandfimwe. Ariko na none byarumvikanagako kuziririza iby’itegeko k’umunsi wa karindwi gusimburwa n’uburuhukiero buhoraho bubonerwa muri Kristo, ari nabwo twibutswa, n’ikiruhuko kiba rimwe mu cyumweru, nk’igicucu cy’ubwo buruhukiro (Abakolosayi 2: 170. Abizera bose binjira muri ubwo buruhukiro bw’iteka ryose (Abaheburayo 4: 3,9,10), kuko ataribo bagikora imirimo, ahubwo ari Kristo ukorera muri bo kandi abakoresha, ibyo kandi bikaba ari ibya buri munsi mu minsi yose y’icyumweru. Na none biba byiza ko abantu bahurira hamwe bagasenga mu bwuzuzanye (Abheburayo 10: 25) kandi tutibagiwe ko n’umubiri wacu ukeneye nibura umunsi umwe mu cyumweru, w’ikiruhuko, bityo abakristo ntibakora ku cyumweru ku munsi w’Umwami. Ibyo ariko, ntabwo uko kuruhuka kubemerera kuvuga ko baziririza gikristo itegeko rtya kane. Kuziririza by’ukuri ni ukuba iminsi yose mu buruhukiro bw’Umwuka bubonerwa mu Kwizera nkuko tubibona mu Abaheburayo 3 na 4.
 

Inzira y’ Isabato 


 
Mu Byakozwe n’Intumwa 1: 12, iri jambo ryerekana urugendo ruri hagati y’umusozi y’Imyerayo na Yerusalemu, cyangwa ruva i Yerusaremu rujya ahantu hamwe ho ku musozi aho umuntu aba yitegeye Betaniya (Luka 24: 50).
Iyo bapimye guhera ku rugi rw’iburasirazuba h’i Yerusalemu (ukoresheje ibipimo by’Abyuda) ukageza ku rusengero rw’izamurwa (Glise d’Ascension) ruri mu mpinga z’umisozi w’Imyerayo, uburebure bwaho bugera kuri metero 690 unyuze hejuru, uhagendesheje amaguru haba harehare.   
 
Uko byavuye ku Isabato y’Abayuda bijya ku cyumweru
 
Isabato yari ijyanye n’iby’irema, n’amategeko, ndetse na Israyeli (Kuva 20: 8-11; 31: 12-17; Abaheburayo 4: 4).  
Ku bw’amategeko, umuntu umuntu yagombaga gukora iminsi itandatu, akagira iminsi 6 y’akazi kugirango nagera kuwa 7 aruhuke. Kubw’ubuntu duhera ku munsi wa mbere turi mu buruhukiro bwo muri Kristo, dukesha umurimo yakoze ku musaraba kandi akawurangiza; twe rero icyo dukora umunsi ku wundi ni ugusohoza imirimo yaduteguriye kuva kera, mu mbaraga dukesha umuzuko (Abefeso 2: 5-6,10). Igifite icyo kitumariye ntabwo ari ikiruhuko cy’umunsi wa 7(ntabwo ari n’icy’uwa 1), ni uburuhukiro dufite muri Kristo kubwo kwizera. Tukiri kuri iyi ngingo, reba uburuhukiro butatu buvugwa mu Baheburayo 4 : 3-4. Burashaka kutwigisha iki?
  1. Uburuhukiro bw’Imana ku munsi wa 7 nyuma y’irema, bwagarutse ari isabato y’abayuda (Abefeso 4: 4; Kuva 20: 11).
  2. Uburuhukiro bw’igihugu cy’isezerano, icyo Abisrayeli bahagurutse bava mu Egiputa, bibujije kukijyamo kubwo kutizerakwabo (Abaheburayo 3: 7-11, 17-19)
  3. Uburuhukiro bw’Umwuka bubikiwe ubwoko bw’Imana bw’iki gihe (nkuko Dawidi yabihanuye) tukaba tubwinjiramo kubwo kwizera Kristo (Abaheburayo 4: 7-11). Kubera ko Umwami Yesu yarangije byose, twe icyo dukora ni ukwishingikirizakuri we ngo tubone agakiza, kandi ngo dusohoze umurimo we ubwe agenda adufashamo. Ubu ngubu kuziririza umunsi.

Dukurikije urugerro rw’abakristo ba mbere, turuhuka ku munsi wa mbere w’iminsi irindwi ariko bitari mu buryo bw’itegeko, rya 4 ngo tube tuwuruhutse mu mwanya w’isabato ya Kera.  Yesu, dukurikije Ibyakozwe n’Intumwa 15: 28-29, nta munsi uyu n’uyu n’umwe udasanzwe wigeze uvugwa. 
Pawulo we aravuga yeruyer ati: « Ntihakagire umuntu n’umwe ubacira urubanza, kubyerekeye ibyo kurya n’ibyo kunywa, kuby’iminsi mikuru, kuby’amezi, cyangwa kubyerekeye amasabato. Ibyo byari ibicucu by’ibizaza, ariko « umuntu » byerekanaga ni Kristo (Abakolosayi 2: 16-17). 
Ahubwo intumwa Pawulo yo yari ihangayikishijwe n’ukuntu Abagalatiya batangije KWIZERA, bakongera kandi kugengwas n’amategeko. « Muziririza iminsi n’amezi, n’ibihe n’imyaka! Ndatinya ko ibyo nabakoreye naruhijwe n’ubusa. » (Abagalatiya4: 10-11).
Umukristo abohotse ku isabato ya Kera, kandi icyumweru nacyo ntabwo ari irindi tegeko yahawe. Abadakomeye mu byo kwizera nibo bata igihe ku bintu nk’ibi: « umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi: naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we (Abaroma 14: 5)
 
 Ibitangaza byakoretse ku munsio w’isabato.  
 
Habaruwe 7 aribyo bikurikira:
  1. Umuntu wari utewe na Dayimoni, i Kaperinawumu (Mariko 1: 21-29,
  2. Nyirabukwe wa Petero, i Kaperinawumu (Mariko 1: 29-31), 
  3. Umuntu wari umaze imyaka 38 amugaye, i Yerusalemu (Yohana 5: 1-9)’
  4. Umuntu unyunyutse ukuboko (Mariko 3: 1-6), 
  5. Umugore uhetamye (Luka 13: 10-17), –   Umuntu urwaye urushwima (Luka 14: 1-6) na 
  6. Umuntu wavutse ari impumyi (Yohana 9: 1-14).

 
Icyitonderwa

« Ubuntu bwabonetse hatanzwe ikiguzi (Amaraso ya Yesu). »


Niba agakiza kaboneka kubwo kwizera, ibyo bavuga koamategeko, yatanzwe n’Imana kera, yataye agaciro kayo? Oya, ibyo ntibikabeho. Amategekoasezeranya ubugingo ubugingo ku bayasohoza, ariko agasezeranya urupfu ka bayica.
Twese twananiwe gusohoza amategeko. Twese twarayishe (Abaroma 3: 23, 10). Twese turi abagenewe gupfa. Urubanza rugomba gucibwa. Umwami Yesu yemeye gupfira ku musaraba, kugirango ahanwe igihano gikururwa no kwica amategeko kwacu. Iyo tumwakiriye ku bwo kwizera, amategeko ntaba agifite ubushobozibwo kuduciraho itekakuko umusimbura wacu muri icyo gihano, yagihanwe uko cyakabaye, ibyasabwaga byose arabisohoza. 
« Ubutumwa Bwiza ntibuvuga ko Imana igaragarisha urukundo rwayo guhumiriza ngo yirengagize icyaha, ahubwo butubwira Imana ifitiye urukundo abanyabyaha, ariko urwo rukundo rukaba rutarashoboraga kwigaragariza ahandi uretse aho ibyasabwaga n’amategeko byari kuba byasohojwe kandi n’ikiguzi ku cyaha kikaba kishyuwe cyose »
 
 Amategeko, umurimo wayo ni ukutwereka icyaha, n’ububi bwacu, no kuduciraho iteka, noneho tukabona ko dukeneye UMUKIZA, maze tukizera, tukihana, tugakizwa.
 
Nk’umwanzuro, amategeko nta n’umwe yabera uburyo bwo gutsindishirizwa mu maso y’Imana (Abaroma 3: 28), ntabwo ariyo ntego yayo (Ibyakozwe n’Intumwa 13: 39; Abagalatiya 2; 16, 3: 11). Amategeko yatangiwe kugirango tumenye uko icyaha kibaho (Abaroma 5: 20; 7: 7-13). Amategeko ya Mose ntabwo ari ayo gutsindishiriza umuntu, ahubwo ni ayo kumuciraho iteka.  « Mbese imirimo itegetswe n’amategeko niyo yabahesheje Umwuka, cyangwase ni uko mwumvise mukizera? Muri abapfapfa mutyo? Mwatangije iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri? Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Kuko abiringira Kwizera bahanwa umugisha na Aburahamu wizeraga. Abiringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo: Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko BYOSE ngo ABIKORE. Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera. Nyamara amategeko ntagira icyo ahutriraho na kwizera, ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo.  Kristo yaducunguriye kugirango adukize umuvumo w’amategeko, ahinduka ikivume ku bwacu.
… Kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwarabeshejweho na yo. Ariko Ibyanditswe bivuga ko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugirango abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo. Icyakora uko kwizera kutaraza, twarindwaga, tubohewe no gutwarwa n’amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa. Ubwo nibwo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no Kwizera. Ariko Kwizera kumaze kuza, ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera. Mwese muri abana b’Imana
mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu » (Abagalatiya 3: 2-4, 9-13, 21-26.)
Igihanagura uurwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarukuzaho kurubamlba ku musaraba. Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru, kubw’umusaraba. Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza kubw’ibyo murya, cyangwa ibyo munywa, cyangwa kubw’iminsi mikuru cyangwa kubwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato: kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. » (Abakolosayi 2: 14-17).
« Maze igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza umwana wayo, wabyawe n’umugore kandi wavutse atwarwa n’amategeko, ngo acungure abatwarwa nayo, biduheshe guhinoduka abana b’Imana » (Abagalatiya 4: 4-5).
« Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko, mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye, muretse ubuntu bw’Imana. Naho twebwe ku bw’Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko TUZABIHESHWA NO KWIZERA. » (Abagalatiya 5: 4-5).
 

II.17. Umubatizo
 
Iyo umuntu amaze kwizera, agomba kubatizwa no kujya ku Igaburo Ryera. Aha turashaka kuvuga ku mubatizo. Umubatizo usobanura uko Kristo yinjiye mu rupfu n’uko natwe twapfanye nawe, kandi tukazukana nawe. Tutiriwe ducukumbuura cyane ubusobanurobw’ijambo « umubatizo », tuvuge gusa ko iryo jambo riva kury’ikigereki « baptizo » risobanura: kwinjiza mu mazi, kwinjiza wese mu mazi, kurengerwaho n’amazi.
 

II.17.1. Amoko y’imibatizo 
  1. Umubatizo wakorwaga na Yohana Umubatiza (Natayo 21: 24-25)
  2. Umubatizo wa Yesu, abatizwa na Yohana Umubatiza (Luka 3: 23, Matayo 3: 13). Umwami Yesu yari afite hafi imyaka 30 ubwo yavaga i Galilaya akagera kuri Yorodani ngo abatizwe. Ntituzi uburebure bw’urwo rugendo, uretse ko bamwe bakeka ko hari ibirometero 95.
  3. Umubatizo wakorwaga n’intumwa za Yesu (Yohana 3: 22; Yohana 4: 1) Reba na Yohana 4: 2.
  4. Umubatizo wa Kristo mu rupfu rwe i Karuvali (Luka 12: 50) « Hariho umubatizo nkwiriye kubatizwa, nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho nzasohorera »
  5. Umubatizo wa gikristo (Abaroma 6) Muri iki gice, umubatizo uributsa abizerako igitekerezo cyose cyo kuguma mu cyahakiba kivuyeho, kuko baba bapfuye ku cyaha, nkuko byerekanwa n’umubatizo wabo.
    1. Umubatizo w’Umwuka mu rupfu rwa gikristo, uwo uba igihe wizeye
    2. Umubatizo w’amazi ari nawo ushushanya uko biba byagenze mu mwuka. Umubatizo ku bizera ni itegeko (Matayo 28: 19). Reba na Mariko 16: 16.
       
  1. Imibatizo 2 ivugwa yo mu isezerano rya kera, kandi ivugwa mu Isezerano Rishya:

a) Umubatizo wa Mose (wo mu nyanja itukura)


 Mu 1 Abakorinto 10: 2, intumwa Pawulo akoresha ijambo « umubatizo » ashaka kwerekana uko byagenze, igihe ubwoko bw’Abisrayeli bwanyuraga mu nyanja itukura, no mu gi9lhe cy’urugendo rwabo mu butayu:
« Bene Data, Sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi ko bose baciye mu nyanja yigabanije, bose babatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja, gutegekwa na Mose, bose bagasangira bya byo kurya na bya byo ku nywa by’’Umwuka, kuko banywaga ku gitare cy’Umwuka cyabakurikiraga: kandi icyo gitare cyari Kristo. Ariko abenshi muribo Imana ntiyabashimye, nicyo cyatumye barimbukira mu butayu. Ariko ibyo byababereyeho ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nkuko bo babyifuje. » (Abakorinto 10: 1-6)

b) Umubatizo w’abayuda


(Abaheburayo 6: 2; Abarewi 8: 6; Abaheburayo 9: 10; Mariko 7: 4-8; Luka 11: 38)
 

7. Umubatizo w’Umwuka Wera

Matayo 3: 11; Mariko 1: 8; Luka 3: 16; Yohana 1: 33; Ibyakozwe n’Intumwa 1: 5; 
2 :2-4; 8: 17; 10: 49; 19: 6; Abakorinto 12: 13)
8. Umubatizo w’umuriro
(Luka 3: 16; Ibyakozwe n’Intumwa 2: 3; Matayo 3: 11; Luka 3: 16)

9. Umubatizo wo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiratwereka ibyiciro bine by’abizera, aho uruhererekane rw’ibyakorwaga rudasa, hagati yo kwizera, n’umubatizo.
Ibyo byiciro 4 by’abizera ni ibi:
  1. Abayuda (Ibyakozwe n’Intumwa 2: 38-40)
  2. Abasamariya (Ibyakozwe n’Intumwa 8: 12-17)
  3. Abapagani (Ibyakozwe n’Intumwa 10: 47-48)
  4. Intumwa za Yohana (Ibyakozwe n’Intumwa 19: 5).

Dore uko ibintu byagiye bikurikirana, mu gihe cyo kwizera kwabo.
 

Abayuda

  1. Babwiwe ibyo kwihana
  2. Babwiwe ngo babatizwe
  3. Nyuma yabyo, bahawe Umwuka Wera (Ibyakozwe n’Intumwa 2: 38)

 

Abasamariya

  1. Bakiriye Ijambo ry’Imana (Ibyakozwe n’Intumwa 8: 11)
  2. Barabatizwa (umurongo wa 16)
  3. Intumwa Petero na Yohana babarambikaho ibiganza (umurongo wa 17)
  4. Maze bahabwa Umwuka Wera (Umurongo wa 17).

 

Abapagani

  1. Mbere ya byose, bumvise Ijambo, ni ukuvuga barizeye (Ibyakozwe n’Intumwa 10: 440
  2. Bahabwa Umwuka Wra (Umurongo wa 44)
  3. Barabatizwa (umurongo wa 48)

 

Intumwa za Yohana

  1. Bumvise ubutumwa bwa Pawulo buvuga kuri Yesu biboneka, barabwakiriye.
  2. Barabatizwa (umurongo wa 5)
  3. Pawulo abarambikaho ibiganza (umurongo wa 6)
  4. Bahabwa Umwuka Wera (umurongo wa 6)

 
Ikigaragara cyane ni uko, kuri batatu muri aba, umubatizo wabanjirije guhabwa ari Umwuka wera, maze hamwe gusa(Abapagani) niho waje ukurikira kuza k’Umwuka.
 

II.17.2. Umubatizo wo gukebwa

 
Imyigishirize imaze gusakara hose muri iki gihe mu matorero amwe n’amwe, ni iyemeza ko umubatizo wasimbuye gukebwa., kandi ko mu isezerano rya kera, abana bakebwaga, ubwo rero bikaba bisobanura ko abana bo muri iki gihe bagomba kujya kubatizwa. Ahantu ho mu byanditswe hatekereza ko haba hashyigikiye iyo nyigisho yabo ngo ni Abakolosayi 2 : 11-12 : « Muri mwe ni na mo mwakebwe gukebwa kutari ukw’iteka, ahunbwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo , niko kwiyambura umubiri w’ibyaha bya kamere. Kuko mwabambanywe nawe mu mubatizo, kandi ni mo mwazuranywe nawe kubwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye. ». Gukoresha iyi mirongo ushaka gutsindagira ko umubatizo w’abana wemewe ni uguhangana ahubwo n’ubusobanuro nyakuri bw’aya magambo, kuko urupfu rw’ Umwami Yesu i Kaluvali rugereranywa no gukebwa kwa Kristo » Twebwe abizera twakebanywe na Kristo.

II.17.3 Umubatizo w’abapfuye

Imwe mu mirongo itorohera abantu gusobanukirwa mu yijyanye n’umubatizo ushobora kuba ari 1 Abakorinto 15: 29.
« Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose, ni iki gituma bababatirizwa? » Bamwe batekereza ko haba harabaye umuco mu bizera b’Itorero mu ivuka ryaryo, wo kubatirizwa abandi bapfuye batabatijwe. Ariko kandi ntabwo hariho amatekas asobanutse y’uwo muco, ikirenze kuri ibyo kandi, nta murongo n’umwe wo mu byanditswe Byera wemerera abantu uwo mubatizo. 
 

II.17.4. Umubatizo w’umuryango

Ahantu henshi mu Isezerano rishya, hatubwira ko imiryango yagiye ibatizwa. Ludiya nk’urugero, yabatizabnijwe « n’umuryango we » (Ibyakozwe n’Intumwa 16: 5). Ya nkone ya Filipo yarabatijwe « hamwe n’abe bose » (Ibyakozwe n’Intumwa 16: 33). Umuryango wa Stefana wabatijwe n’intumwa Pawulo (Abkorinto 1: 16). Nubwo bimeze bityo, kuvana ingingo muri ibi ngibi, ushaka kwemeza ko mu Byanditswe Byera, harimo umubatizo w’abana ni ukujya kure cyane. Nta na hamwe mu byanditswe hadusobanurira ko iyo miryango yabatijwe yagiraga abana bakiri bato. Ahubwo indi mirongo y’isezerano rishya, iza gushimangira ko abo mu Itorero ryabatizagaari uko gusa babaga bujuje ibyangombwa:  « Nuko abemrye amagambo ye barabatizwa (Ibyakozwe n’Intumwa 2: 41) « … N’Abakorinto bumvise Pawulo nabo barizera barabatizwa. » (Ibyakozwe n’Intumwa 18: 8) 
 
II.17.5. Umubatizo waba utanga agakiza?
 
Nta mpaka zaba ku ijambo « umubatizo » mngo zibe zuzuye, batageze ku ngingo yuko umubatizo waba utanga agakiza.
Abemera ko umuntu yakira agakiza ari uko abatijwe cyangwa ko nta wuzajya mu ijuru bataramubatije, bashobora gushyirwa mu matsinda abiri:
  1. Abizeye ko umubatizo wo ku gahanga ukorewe umwana muto umuhindura umwe mu bakristo, akaba umwana w’Imana, n’umuragwa w’ubwami bw’ijuru
  2. Abigisha ko abaizeye Yesu Kristo bagomba no kubatizwa, kugirango bahindurwe bazima mu buryo bw’Umwuka.
  3. Ku bitwaza Mariko10: 13-16 bagashyigikira umubatizo w’abana bato, umuntu yabasubirisha amagambo y’umuvugabutumwa Spirjo ngo: « Musome Ijambo nkuko ryanditswe, nimukora mutyo ntimuri busangemo amazi, ahubwo murasangamo Yesu Wenyine. »
  4. Abubatse ku « mazi » nk’uburyo umuntu yifashisha ngo agere ku gakiza, aho kwifashisha Umwami Yesu, bakwiye gusoma Yohana 14: 6: « ndi inzira »
  5. Ku bandi bumva ko kwizera konyine kudahagije, ahubwo ku umuntu agomba kubatizwa, kugirango akizwe, turababwira ibi bikurikira:
    • Kuri bo, niukuvuga ko umurimo w’Umwami Yesu ku musaraba utari uhagije. Mu gihe yavugaga n’ijwi rirenga ati:  « Byose birarangiye », si uko byari bimeze, ukurikije imvugo y’aba bantu, kuko umubatizo ugomba kwongerwa ku maraso ya Yesu Ku musaraba kugirango agakiza kajye kaboneka.
    • Niba umumubatizo ari ngombwa ngo tubone agakiza, byaba bitangaje, ukuntu

Umwami Yesu nta muntu yabatije (Yohana 4: 2)
    1. Cya gisambo cyo ku musaraba ntabwo cyabatijwe, nyamara kijejwe ko kiri bubane na Kristro muri Paradizo (Luka 23: 43)

Duhereye ku busobanuro tumaze gutanga, turizera ko iyi mirongo ikurikira nta kibazo cyo gusobanurirwa kirimo: Yohana3: 5; Abefeso 5: 25-26; Tito 3: 5; 1 Petero 3: 21.
 
II.17.6. Twahitamo uwuhe mubatizo?
 
Ntibikenewe cyane kuvuga ko hari ukutumvikana gukomeye, ku gitekertezo kiriho cy’uburyo umubatizo ugomba gukorwa. Umuryango gikristo kuri icyo kibazo wigabanyamo amatsinda abiri: 
  1. Abayoboke b’umubatizo wo ku gahanga n’ -2. Ab’umubatizo w’amazi menshi.

Abakoresha umubatizo wo kugahanga babona muri rusange ko umubatizo ari ishusho y’umubatizo w’Umwuka.Birakomeye gusobanura inkomoko y’icyo gitekerezo, kuko nta handi na hamwe, muri Bibiliya, umubatizo wa gikristo waba ushushanya umubatizo w’Umwuka. Umubatizo w’Umwuka uhuriza abizera mu mubiri wa Kristio (1 Abakorinto 12: 13), mu giheumubatizo w’amazi uvuga: gusa na Kristo no gufatanya na we mu rupfu rwe. Nubwo nta na hamwe tubisobanurirwa muri Bibiliya, ko umubatizo w’amazi menshi, dufite ingingo nyinshi dushobora gushyira imbere ngo zishyigikire uwo mubatizo. Tuvuge gusa kuri eshatu:
  1. Ugaragaza ku buryo burushijeho gusobanuka ukuri kw’Ijambo ry’Imana, ni ukuvuga guhambanwa na Kristo mu rupfu rwe [no kuzukana na we].
  2. Kubyerekeranye n’umubatizo w’inkone yabatijwe na Filipo, handitswe ngo: « Firipo n’inkone bamanukana BAJYA MU MAZI bombi, maze Filipo abatiza inkone. BAVUYE MU MAZI… » (Ibyakozwe n’Intumwa 8: 38-39)
  1. Imirongo myinshi y’ibyanditswe yerekana mu mvugo yayo ko Umubatizo wakoreshejwe wari uw’amazi menshi: « Yohana we yabatirizaga mu Ayinoni bugufi bw’i Salimu, kuko aho hari AMAZI MENSHI » (Yohana 3: 23) « Yesu amaze kubatizwa, uwo mwanya AVA MU MAZI » (Matayo 3: 16).