Itangiriro
             Itangiriro 1:1-31
           Imana irema isi n’ijuru n’ibirimo byose
1.Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.
2.Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.
3.Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho.
4.Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo n’umwijima.
5.Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere.
6.Imana iravuga iti “Habeho isanzure hagati y’amazi, rigabanye amazi n’andi mazi.”
7.Imana irema iryo sanzure, igabanya amazi yo munsi y’isanzure n’ayo hejuru yaryo, biba bityo.
8.Imana yita iryo sanzure Ijuru. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kabiri.
9.Imana iravuga iti “Amazi yo munsi y’ijuru ateranire hamwe, ahumutse haboneke.” Biba bityo.
10.Imana yita ahumutse Ubutaka, iteraniro ry’amazi iryita Inyanja. Imana ibona ko ari byiza.
11.Imana iravuga iti “Ubutaka bumeze ubwatsi n’ibimera byose byerere imbuto ku butaka, n’ibiti byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti cyose cyere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo.” Biba bityo.
12.Ubutaka bumeza ubwatsi, ibimera byose byera imbuto zikwiriye amoko yabyo, n’ibiti byera imbuto zirimo utubuto twabyo, zikwiriye amoko yabyo. Imana ibona ko ari byiza.
13.Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatatu.
14.Imana iravuga iti “Mu isanzure ry’ijuru habeho ibiva bitandukanya amanywa n’ijoro, bibereho kuba ibimenyetso no kwerekana ibihe n’iminsi n’imyaka,
15.bibereho kuvira mu isanzure ry’ijuru kugira ngo bivire isi.” Biba bityo.
16.Imana irema ibiva bibiri binini, ikiva kinini cyo gutegeka amanywa, n’igito cyo gutegeka ijoro, irema n’inyenyeri.   17.Imana ibishyirira mu isanzure ry’ijuru kugira ngo bivire isi,        
   18.kandi bitegeke amanywa n’ijoro, bitandukanye umucyo n’umwijima, Imana ibona ko ari byiza.
19.Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kane.
20.Imana iravuga iti “Amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo, kandi inyoni n’ibisiga biguruke mu isanzure ry’ijuru.”
21.Imana irema ibifi binini byo mu nyanja, n’ibintu byose byigenza bifite ubugingo, amazi biyuzuramo nk’uko amoko yabyo ari. Irema n’inyoni n’ibisiga byose nk’uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.
22.Imana ibiha umugisha, iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure amazi yo mu nyanja, inyoni n’ibisiga byororoke mu isi.”
23.Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatanu.
24.Imana iravuga iti “Isi izane ibifite ubugingo, amatungo n’ibikururuka, nk’uko amoko yabyo ari, n’inyamaswa zo mu isi, nk’uko amoko yazo ari.” Biba bityo.
25.Imana irema inyamaswa zo mu isi nk’uko amoko yazo ari, n’amatungo nk’uko amoko yayo ari, n’ibintu byose bikururuka hasi nk’uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.
26.Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”
27.Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.
28.Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”
29.Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.
30.Kandi inyamaswa yose yo mu isi, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ikintu cyose gikururuka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Biba bityo.
31.Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.    

Kuva
Kuva 12:1-51
Uwiteka abwiriza Mose ibya Pasika
1.
Uwiteka abwirira Mose na Aroni mu gihugu cya Egiputa ati
2.
“Uku kwezi kuzababere imfura y’amezi, kuzababere ukwezi kwa mbere mu myaka.
3.
Mubwire iteraniro ry’Abisirayeli ryose, ku wa cumi w’uku kwezi umuntu wese yiyendere umwana w’intama, uko amazu ya ba se ari, umwana w’intama umwe mu nzu imwe.
4.
Kandi niba inzu ari nto itari bumare umwana w’intama, asangire n’umuturanyi we bahereranye, bawufatanye uko umubare w’abantu uri, uko imirīre y’umuntu wese iri abe ari ko muzabara umubare w’abasangira umwana w’intama.
5.
Umwana w’intama wanyu (cyangwa umwana w’ihene) ntuzagire inenge, uzabe isekurume itaramara umwaka, muzawukure mu ntama cyangwa mu ihene.
6.
Muzawurindirize umunsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, iteraniro ryose ry’Abisirayeli bazawubikīre nimugoroba.
7.
Bazende ku maraso, bayasīge ku nkomanizo zombi no mu ruhamo rw’umuryango by’amazu bawuririyemo.
8.
Muri iryo joro bazarye inyama zawo zokeje, bazirishe imitsima itasembuwe, bazirishe n’imboga zisharira.
9.
Ntimuzazirye mbisi cyangwa zitetse, keretse zokeje. Igihanga cyawo n’iminono yawo n’ibyo mu nda byawo,
10.
ntimuzagire icyo musiga ngo kirare, iziraye muzazose.
11.
Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.
12.
“Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka.
13.
Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.
14.
Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose. 16.3-8
15.
“Muzajye mumara iminsi irindwi murya imitsima itasembuwe, ku munsi uyitangira mujye mukura umusemburo mu mazu yanyu. Uzarya imitsima yasembuwe uhereye ku munsi wa mbere ukageza ku wa karindwi, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli.
16.
Kandi ku munsi wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, no ku wa karindwi hazabe iteraniro ryera he kugira umurimo wose ukorwa muri iyo minsi, keretse umurimo w’inda y’umuntu wese. Uwo wonyine abe ari wo mukora.
17.
Mujye muziririza umunsi mukuru w’imitsima itasembuwe, kuko kuri uwo munsi nzaba mbakuye mu gihugu cya Egiputa muri ingabo. Ni cyo gituma mukwiriye kujya muziririza uwo munsi mu bihe byanyu byose, rikaba itegeko ry’iteka ryose.
18.
Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, muzahereho kurya imitsima itasembuwe mugeze ku munsi wako wa makumyabiri n’umwe nimugoroba.
19.
Muri iyo minsi uko ari irindwi umusemburo we kuzaboneka mu mazu yanyu. Uzarya icyasembuwe, uwo muntu azakurwe mu iteraniro ry’Abisirayeli, naho yaba umunyamahanga ubasuhukiyemo cyangwa uwavukiye mu gihugu cyanyu.
20.
Ntimuzagire icyasembuwe cyose murya, mu mazu yanyu yose mujye murya imitsima itasembuwe.”
Mose ategeka Abisirayeli ibya Pasika
21.
Mose ahamagara abakuru bose bo mu Bisirayeli arababwira ati “Nimurobanure mujyane abana b’intama, uko amazu yanyu ari, muzabikīre umwana w’intama wa Pasika.
22.
Mwende umukamato wa ezobu muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo.
23.
Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundira umurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice.

  24.
Kandi mujye muziririza ibyo, bibe itegeko kuri mwe no ku buzukuruza banyu iteka ryose.
25.
Nimumara kugera mu gihugu Uwiteka azabaha nk’uko yasezeranije, muzajye muziririza uwo muhango wera.
26.
Kandi uko abana banyu bababajije bati ‘Uyu muhango wanyu ni uw’iki?’ 27.
Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y’Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y’Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’ ” Abantu barunama bikubita hasi.
28.
Abisirayeli baragenda babigenza batyo, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora.
Icyago cya cumi: abana b’imfura bicwa
29.
Mu gicuku Uwiteka yica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mpfura y’imbohe mu kazu k’ibwina, n’uburiza bw’amatungo bwose.
30.
Farawo yibambura nijoro, n’abagaragu be bose n’Abanyegiputa bose barabyuka. Muri Egiputa bacura umuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n’imwe itapfuyemo umuntu.
31.
Ahamagaza Mose na Aroni iryo joro arababwira ati “Nimuhaguruke muve mu bantu banjye mwe n’Abisirayeli, mugende mukorere Uwiteka nk’uko mwavugaga.
32.
Mujyane n’imikumbi yanyu n’amashyo yanyu nk’uko mwavugaga, mugende kandi munsabire umugisha.”
33.
Abanyegiputa bagōmēra ubwo bwoko ngo babohereze bave mu gihugu vuba, kuko bavugaga bati “Turapfuye twese”.
34.
Ubwo bwoko bujyana amarobe atarotswa y’imitsima yabo, batarayasembura, ibyibo byabo byo kuvugiramo bari babihambiriye mu myenda yabo bikoreye ku ntugu.
35.
Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda.
36.
Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga Abanyegiputa.
Abisirayeli bagenda
37.
Abisirayeli barahaguruka, bava i Rāmesesi bataha i Sukoti, abigenzaga bari abagabo uduhumbi dutandatu, abana batari mu mubare.
38.
Kandi n’ikivange cy’amahanga menshi kijyana na bo, n’imikumbi n’amashyo by’amatungo menshi cyane.
39.
Botsa imitsima itasembuwe y’amarobe bavanye muri Egiputa atarotswa, kuko ayo marobe yari atasembuwe kuko birukanywe muri Egiputa ntibazārīre, kandi bari bataritekera icyokurya cyose.
40.
Imyaka Abisirayeli bamaze mu rusuhuko rwa Egiputa, yari magana ane na mirongo itatu.
41.
Iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize hatabuzeho umunsi, hadasāzeho umunsi, ingabo z’Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa.
42.
Iryo joro ni iryo kuziriririzwa Uwiteka cyane, kuko yabakuye mu gihugu cya Egiputa Iryo ni rya joro ry’Uwiteka, Abisirayeli bose bakwiriye kujya baziririza cyane mu bihe byabo byose.
Andi mategeko ya Pasika
43.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Iri ni ryo tegeko kuri Pasika: ntihakagire umunyamahanga urya ku byayo,
44.
ariko umugurano w’umuntu wese yaguze ifeza, nibamara kumukeba abone kubiryaho.
45.
Umusuhuke w’umunyamahanga n’umugaragu ukorera ibihembo, ntibakabiryeho.
46.
Bye gukurwa mu nzu ngo bijyanwe mu yindi. Ntugasohokane n’intongo y’iyo nyama, kandi ntimukavuneho igufwa na rimwe.
47.
Iteraniro ry’Abisirayeli ryose rijye riziririza Pasika.
48.
Kandi umunyamahanga nabasuhukiramo agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, abahungu b’iwe bose bakebwe abone kwegera ibya Pasika, akabiziririza. Kandi azamera nk’uwavukiye mu gihugu cyanyu, ariko ntihakagire utakebwe wese ubiryaho.
49.
Kavukire n’umunyamahanga ubasuhukiyemo bazasangire itegeko.”
50.
Uko ni ko Abisirayeli bose bakoze, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni ni ko bakoze,
51.
kuri wa munsi Uwiteka yakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri.
Kuva 14:1-31
Abisirayeli bambuka Inyanja Itukura nko ku butaka, Abanyegiputa bagerageje kubakurikira bararengerwa
1.Uwiteka abwira Mose ati
2.“Bwira Abisirayeli basubire inyuma, babambe amahema imbere y’i Pihahiroti hagati y’i Migidoli n’inyanja, imbere y’i Bālisefoni: uti imbere y’aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw’inyanja.
3.Farawo azavuga Abisirayeli ati ‘Bahabiye mu gihugu, ubutayu burabakingiranye.’
4.Nanjye ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.” Abisirayeli babigenza batyo.
5.Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n’iy’abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati “Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?”
6.Atunganisha igare rye ry’intambara ajyana abantu be,
7.ajyana amagare magana atandatu yatoranijwe, n’andi magare y’intambara y’Abanyegiputa yose, n’abatware bategeka abayirwaniramo bose.
8.Uwiteka anangira umutima wa Farawo umwami wa Egiputa akurikira Abisirayeli, kuko Abisirayeli bari bavuye muri Egiputa bateze amaboko.
9.Abanyegiputa babakurikirisha amafarashi n’amagare bya Farawo byose, n’abahetswe n’amafarashi be, n’izindi ngabo ze zose, babafatīra babambye amahema ku nyanja iruhande rw’i Pihahiroti, imbere y’i Bālisefoni.
10.Farawo abatuze, Abasirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa bahuruye inyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka.
11.Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa?
12.
Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’ ”
13.Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.
14.
Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”
15.Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.    
 16. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja uyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.   17.Nanjye ndanangira imitima y’Abanyegiputa bajyemo babakurikire, mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n’amafarashi be.
18.Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n’amafarashi be.”
19.Marayika w’Imana wajyaga imbere y’ingabo z’Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y’igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo,
20.ijya hagati y’ingabo z’Abanyegiputa n’iz’Abisirayeli: bariya ibabera igicu n’umwijima, abandi ibabera umucyo ubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose.
21.Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y’aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse.
22.Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso.
23.Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye.
24.Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y’umuriro n’igicu, yitegereza ingabo z’Abanyegiputa bacikamo igikuba.
25.Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.”
26.Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko hejuru y’inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n’amafarashi babo.”
27.Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja.
28.
Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n’amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo.
29.Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso.
30.Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z’Abanyegiputa ku nkombe y’inyanja.
31.Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n’umugaragu we Mose.      

Abalewi
Abalewi 1:1-17
Ibitambo byoswa 1.
Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry’ibonaniro ati
2.
“Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi.
3.
“Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y’Uwiteka. 4.
Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw’icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano. 5.
Abīkīre icyo kimasa imbere y’Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamurike amaraso yacyo, bayamishe impande zose z’igicaniro cyo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 6.
Abage icyo gitambo cyo koswa, agicoce. 7.
Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi,
8.
bene Aroni abatambyi bashyire igihanga n’urugimbu n’ibice bindi ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo,
9.
ariko amara n’ibinyita abyoze, maze umutambyi abyosereze byose ku gicaniro, bibe igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.    

10.
“Kandi natamba igitambo cyo koswa cyo mu mukumbi, intama cyangwa ihene, atambe isekurume idafite inenge.
11.
Ayibīkīrire mu ruhande rw’ikasikazi rw’igicaniro imbere y’Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yayo impande zose z’igicaniro.
12.
Ayicocemo ibice, birimo igihanga n’urugimbu, umutambyi abishyire ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo.
13.
Ariko amara n’ibinyita abyoze, maze umutambyi abitambe, byose abyosereze ku gicaniro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. 14.
“Kandi natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy’inyoni, atambe intungura cyangwa ibyana by’inuma.
15.
Umutambyi akizane ku gicaniro, anosheshe agahanga urwara akosereze ku gicaniro, amaraso yacyo agikandwemo avire ku rubavu rw’igicaniro,
16.
agikureho agatorero n’amoya yacyo, abijugunye iruhande rw’iburasirazuba rw’igicaniro, aho ivu riyorerwa.
17.
Agitanyurane n’amababa, ariko ye kuyarekanya, umutambyi acyosereze ku gicaniro ku nkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.  
    Kubara       Kubara 1:1-54
Kubarwa kw’Abisirayeli
1.
Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ari mu ihema ry’ibonaniro, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri bavuye mu gihugu cya Egiputa, ati
2.
“Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, mubare amazina y’abagabo bose umwe umwe.
3.
Abamaze imyaka makumyabiri cyangwa isāga bavutse, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, wowe na Aroni mubabare uko imitwe yabo iri.
4.
Mufatanye n’umuntu wo mu muryango wose w’umutware w’inzu ya ba sekuru.
5.
“Aya ni yo mazina y’abantu bakwiriye guhagararana namwe: mu Barubeni ni Elisuri mwene Shedewuri;
6.
mu Basimeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi;
7.
mu Bayuda ni Nahashoni mwene Aminadabu;
8.
mu Bisakari ni Netanēli mwene Suwari;
9.
mu Bazebuluni ni Eliyabu mwene Heloni;
10.
mu Bayosefu ni Elishama mwene Amihudi wo mu Befurayimu, na Gamaliyeli mwene Pedasuri wo mu Bamanase;
11.
mu Babenyamini ni Abidani mwene Gideyoni;
12.
mu Badani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi;
13.
mu Bashēri ni Pagiyeli mwene Okirani;
14.
mu Bagadi ni Eliyasafu mwene Deweli;
15.
mu Banafutali ni Ahira mwene Enani.”
16.
Abo ni bo bajya bahamagarwa mu iteraniro, ni bo batware b’imiryango ya ba sekuruza, ni bo bategeka b’ibihumbi by’Abisirayeli.
17.
Mose na Aroni bajyana abo bantu bavuzwe amazina ,
18.
bateranya iteraniro ryose ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kabiri. Amavuko y’abantu yandikwa nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina yabo umwe umwe y’abamaze imyaka makumyabiri n’isāga.
19.
Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko ababarira mu butayu bwa Sinayi.
20.
Bandika amavuko y’Abarubeni imfura ya Isirayeli nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose
21.
Ababazwe bo mu muryango wa Rubeni baba inzovu enye n’ibihumbi bitandatu na magana atanu.
22.
Bandika amavuko y’Abasimeyoni nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
23.
Ababazwe bo mu muryango wa Simiyoni baba inzovu eshanu n’ibihumbi cyenda na magana atatu.
24.
Bandika amavuko y’Abagadi nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
25.
Ababazwe bo mu muryango wa Gadi baba inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu.
26.
Bandika amavuko y’Abayuda nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose..       27.
Ababazwe bo mu muryango wa Yuda baba inzovu ndwi n’ibihumbi bine na magana atandatu   28.
Bandika amavuko y’Abisakari nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
29.
Ababazwe bo mu muryango wa Isakari baba inzovu eshanu n’ibihumbi bine na magana ane.
30.
Bandika amavuko y’Abazebuluni nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
31.
Ababazwe bo mu muryango wa Zebuluni baba inzovu eshanu n’ibihumbi birindwi na magana ane.
32.
Mu Bayosefu bandika amavuko y’Abefurayimu nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
33.
Ababazwe bo mu muryango wa Efurayimu baba inzovu enye na magana atanu.
34.
Bandika amavuko y’Abamanase nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
35.
Ababazwe bo mu muryango wa Manase baba inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri na magana abiri.
36.
Bandika amavuko y’Ababenyamini nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
37.
Ababazwe bo mu muryango wa Benyamini baba inzovu eshatu n’ibihumbi bitanu na magana ane.
38.
Bandika amavuko y’Abadani nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
39.
Ababazwe bo mu muryango wa Dani baba inzovu esheshatu n’ibihumbi bibiri na magana arindwi.
40.
Bandika amavuko y’Abashēri nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
41.
Ababazwe bo mu muryango wa Asheri baba inzovu enye n’igihumbi na magana atanu.
42.
Bandika amavuko y’Abanafutali nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
43.
Ababazwe bo mu muryango wa Nafutali baba inzovu eshanu n’ibihumbi bitatu na magana ane.
44.
Abo ni bo babazwe na Mose na Aroni na ba batware b’Abisirayeli uko ari cumi na babiri, umuntu umwe wo mu nzu ya ba sekuru yose.
45.
Nuko ababazwe bose bo mu Bisirayeli nk’uko amazu ya ba sekuru ari, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli babasha gutabara bose;
46.
ababazwe bose baba uduhumbi dutandatu n’ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
Abalewi ntibabarwa; Uwiteka ategeka imirimo yabo
47.
Abalewi nk’uko umuryango wa ba sekuru uri, ntibarakabaranwa na bo,
48.
kuko Uwiteka yabwiye Mose ati
49.
“Ariko uwo muryango wa Lewi wo ntuzawubare, ntubarane umubare wabo n’Abisirayeli bandi.
50.
Ahubwo Abalewi ubagire abarinzi b’ubuturo bw’Ibihamya, n’ab’ibintu byo muri bwo byose, n’ab’ibyabwo byose. Bajye baremērwa ubwo buturo n’ibintu byo muri bwo bwose, abe ari bo bajya bakoreramo imirimo, bajye babugotesha amahema yabo.
51.
Kandi uko ubwo buturo buhagurutse, Abalewi abe ari bo bajya babushingura, kandi uko bugiye kubambwa, Abalewi abe ari bo babushinga. Utari uwo muri bo wigizwa hafi no kubyishyiramo yicwe.
52.
Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese mu cyiciro cy’amahema y’ababo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo nk’uko imitwe yabo iri.
53.
Ariko Abalewi bakikize amahema yabo ubuturo bw’Ibihamya, kugira ngo umujinya utaba ku iteraniro ry’Abisirayeli. Abalewi bitondere umurimo wo kurinda ubuturo bw’Ibihamya.”
54.
Uko abe ari ko Abisirayeli bakora, uko Uwiteka yategetse Mose kose abe ari ko bakora.                                                           Gutegeka Kwa Kabiri   Gutegeka Kwa Kabiri 1:1-46    Mose yibutsa Abisirayeli ubuhemu bahemutse ku Uwiteka i Kadeshi
1.
Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n’i Sufu, hagati y’i Parani n’i Tofeli n’i Labani, n’i Haseroti n’i Dizahabu.

2.
Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi y’i Baruneya uciye ku musozi wa Seyiri, ni urugendo rw’iminsi cumi n’umwe.
3.
Mu mwaka wa mirongo ine, mu kwezi kwawo kwa cumi na kumwe, ku munsi wako wa mbere, Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse kubabwira byose,
4.
amaze gutsinda Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, na Ogi umwami w’i Bashani wari utuye muri Ashitaroti no mu Edureyi.
5.
Hakurya ya Yorodani mu gihugu cy’i Mowabu, ni ho Mose yatangiriye gusobanura aya mategeko:
6.
Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije.
7.
Nimuhindukire, muhaguruke mujye mu gihugu cy’imisozi cy’Abamori n’ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy’imisozi, no mu gihugu cy’ikibaya n’i Negebu, no mu kibaya cy’Inyanja Nini, no mu gihugu cy’Abanyakanāni, no ku misozi y’i Lebanoni mugeze ku ruzi runini Ufurate.
8.
Dore igihugu nkibashyize imbere, nimujyemo, muhindūre igihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza wanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo, ko azabaha bo n’urubyaro rwabo ruzabakurikira.”
9.
Nanjye icyo gihe narababwiye nti “Simbasha kubaheka jyenyine.
10.
Uwiteka Imana yanyu irabagwije, none dore muhwanije ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru.
11.
Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu ibororotse, ijana ryanyu ryose rihinduke agahumbi, ibahe umugisha nk’uko yabasezeranije.
12.
Nabasha nte kubaheka jyenyine ko munziga mukamvuna, mugakubitaho intonganya zanyu?
13.
Mutoranye mu miryango yanyu abahanga b’abanyabwenge  b’ikimenywabose, mbagire abatware banyu.” 14.
Muransubiza muti “Ibyo uvuze ni byiza tubikore.”
15.
Nuko ntoranya abatware b’imiryango yanyu, abagabo b’abahanga b’ibimenywabose, mbahindura abatware banyu, ngo bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi cumi icumi, batware mu miryango yanyu.
16.
Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz’umuntu na mwene wabo, cyangwa iz’umuntu n’umunyamahanga umusuhukiyeho.
17.
Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu, aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y’abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza. Kandi urubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.”
18.
Icyo gihe nabategetse ibyo mukwiriye gukora byose.
19.
Nuko duhaguruka i Horebu, turangiza bwa butayu bunini buteye ubwoba, ubwo mwabonaga duca mu nzira ijya mu gihugu cy’imisozi cy’Abamori, uko Uwiteka Imana yacu yadutegetse, tugera i Kadeshi y’i Baruneya.
20.
Ndababwira nti “Mugeze ku gihugu cy’imisozi cy’Abamori, icyo Uwiteka Imana yacu iduha.


    21.
Dore Uwiteka Imana yawe igushyize icyo gihugu imbere, zamuka ugihindūre, uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu yagutegetse. Ntutinye, ntukuke umutima.”
22.
Mubyumvise mwese mwigira hafi yanjye, murambwira muti “Dutume abatasi batubanzirize badutatire icyo gihugu, bagaruke batubwire inzira dukwiriye kuzamukiramo, n’imidugudu tuzageramo.” 23.
Iyo nama ndayishima, mbatoranyamo abagabo cumi na babiri, umwe umwe mu miryango yose.
24.
Barahaguruka bazamuka uwo musozi, bagera mu gikombe cya 25.
Benda ku mbuto z’icyo gihugu barazituzanira, batubarira inkuru bati “Igihugu Uwiteka Imana yacu iduha ni cyiza.”
26.
Ariko mwe ntimwemera kuzamuka, ahubwo mwanga itegeko ry’Uwiteka Imana yanyu, murayigomera.
27.
Mwitotombera mu mahema yanyu muti “Uwiteka aratwanga, ni cyo cyatumye adukurira mu gihugu cya Egiputa kutugabiza Abamori ngo baturimbure.
28.
Mbese turazamuka tujya he, ko bene wacu badukuje imitima kutubwira bati ‘Abantu baho baturuta ubunini baradusumba, imidugudu yabo ni minini, igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru, ndetse twabonyeyo n’Abānaki?’ ”
29.
Ndababwira nti “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye.
30.
Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n’ibyo yabakorereye muri Egiputa byose mu maso yanyu,
31.
no mu butayu aho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk’uko umugabo aheka umuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino.”
32.
Maze ibyo ntibyatuma mwizera Uwiteka Imana yanyu,
33.
yabagīraga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema, igendera mu muriro nijoro ngo ibayobore inzira mucamo, ikagendera mu gicu ku manywa.
34.
Uwiteka yumva amagambo yanyu ararakara, ararahira ati
35.
“Ni ukuri nta n’umwe wo muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza, narahiye ko nzaha ba sekuruza wanyu.
36.
Keretse Kalebu mwene Yefune, uwo we azakibona kandi nzamuha igihugu yanyuzemo, ngihe n’urubyaro rwe kuko akurikira uko Uwiteka amuyobora muri byose.”
37.
Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu arambwira ati “Nawe ntuzajyamo,
38.
Yosuwa mwene Nuni uhagararira imbere yawe kugufasha, ni we uzajyamo, umuhumurize kuko ari we uzagihesha Abisirayeli ho gakondo.
39.
Kandi abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, n’ibitambambuga byanyu bitazi muri iki gihe gutandukanya ibyiza n’ibibi na bo bazakijyamo, ni bo nzagiha bagihindūre.
40.
Ariko mwebweho nimuhindukire mujye mu butayu, muce mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”
41.
Maze muransubiza muti “Twacumuye ku Uwiteka, turazamuka turwane dukore ibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.” Nuko mwese muringaniza intwaro zanyu, mugambirira kuzamuka uwo musozi nkaho byoroshye.
42.
Uwiteka arambwira ati “Babwire uti ‘Ntimuzamuke, kandi ntimurwane kuko ntari hagati muri mwe, mutaneshwa n’ababisha banyu.’ ”
43.
Ndabibabwira ntimwabyumvira, ahubwo mwanga itegeko ry’Uwiteka muramugomera, muzamukana agasuzuguro uwo musozi.
44.
Abamori bawutuyeho babasanganirira kubatera, babanesha umuhashya nk’uko inzuki zirukana abantu, baborereza i Seyiri babageza i Horuma.
45.
Muragaruka muririra imbere y’Uwiteka, ariko we ntiyabitaho ngo abatege amatwi.
46.
Nuko mumara igihe kirekire i Kadeshi, namwe muzi uko icyo gihe cyangannye.                                                                           Yosuwa                                                             Yosuwa 1:1-18
Imana itoranya Yosuwa ngo azungure Mose

1.
Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati
2.
“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.
3.
Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose.
4.
Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy’Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu.
5.
Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna.
6.
Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.
7.
Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
8.
Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.

    9.
Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”
Yosuwa abwira abantu yuko bazambuka Yorodani   10.
Yosuwa ategeka abatware b’imitwe ati
11.
“Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukore amahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo.’ ”
12.
Yosuwa abwira Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase ati
13.
“Mwibuke rya jambo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu.’
14.
Abagore banyu n’abana banyu n’amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab’intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugira ngo muzabarwanire,
15.
kugeza aho Uwiteka azaruhurira bene wanyu nk’uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubire mu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.”
16.
Na bo basubiza Yosuwa bati “Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n’aho uzadutuma hose tuzajyayo.
17.
Nk’uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk’uko yabanaga na Mose.
18.
Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n’amagambo yawe mu byo uzamutegeka byose azicwa. Icyakora komera ushikame!”     Abacamanza                                    Abacamanza   Abacamanza 1:1-36
Abayuda n’Abasimeyoni banesha umwami w’Abanyakanāni
1.
Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati “Muri twe ni nde uzabanza gutera Abanyakanāni kubarwanya?”
2.
Uwiteka aravuga ati “Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.”
3.
Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati “Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane n’Abanyakanāni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.” Nuko Abasimeyoni bajyana na bo.
4.
Abayuda barazamuka, Uwiteka atanga Abanyakanāni n’Abaferizi arababagabiza, bicira i Bezeki ingabo zabo inzovu imwe.
5.
Basanga Adonibezeki i Bezeki baramurwanya, banesha Abanyakanāni n’Abaferizi.
6.
Ariko Adonibezeki arahunga baramukurikira, baramufata bamuca ibikumwe n’amano manini.
7.
Adonibezeki aravuga ati “Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe n’amano manini, bajyaga batoragura ibyokurya munsi y’ameza yanjye, uko nabagize ni ko Uwiteka anyituye.” Nuko bamuzana i Yerusalemu, agwayo.
Kalebu ahindūra ibihugu yahawe
8.
Maze Abayuda batera i Yerusalemu barahatsinda baharimbuza inkota, batwika uwo mudugudu.
9.
Maze Abayuda baramanuka batera Abanyakanāni bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’ab’ikusi n’abo mu bibaya.
10.
Kandi barongera batera Abanyakanāni bari batuye i Heburoni (kera i Heburoni hitwaga i Kiriyataruba), maze banesha Sheshayi na Ahimani na Talumayi.
11.
Bavayo batera abari batuye i Debira (kera i Debira hitwaga i Kiriyatiseferi).
12.
Ariko Kalebu aravuga ati “Uzatera i Kiriyatiseferi akahatsinda,  nzamushyingira umukobwa wanjye  Akisa.”
13.
Bukeye Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu arahatsinda, nuko ashyingirwa wa mukobwa.
14.
Maze uwo mukobwa yegera umugabo we aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?”
15.
Aramusubiza ati “Ubwo wampaye igikingi ikusi, na none ungirire ubuntu umpe n’amasōko y’amazi.” Nuko Kalebu amuha amasōko yo haruguru n’ayo hepfo.
Abisirayeli bakomeza kwirukana ababisha
16.
Nuko abana ba wa Mukeni sebukwe wa Mose, bazamukana na bene Yuda bavuye mu mudugudu w’imikindo, bajya mu butayu bw’i Buyuda buri ikusi ya Arada, baturanayo n’abaho. 17.
Bukeye Abayuda bajyana n’Abasimeyoni bene wabo, banesha Abanyakanāni b’abaturage b’i Sefati, baraharimbura rwose. Kandi uwo mudugudu witwaga Horuma

  18.
Maze Abayuda batsinda i Gaza bageza ku rugabano rwaho, na Ashikeloni n’urugabano rwaho, na Ekuroni n’urugabano rwaho 19.
Uwiteka yari kumwe n’Abayuda birukana bene igihugu cy’imisozi miremire, ariko ntibabasha kwirukana abo mu bibaya kuko bari bafite amagare y’ibyuma.
20.
Kalebu bamuha i Heburoni nk’uko Mose yari yaravuze, yirukanamo bene Anaki uko ari batatu.
21.
Ariko Ababenyamini bo ntibirukanye Abayebusi b’abaturage b’i Yerusalemu, nuko Abayebusi baturana n’Ababenyamini i Yerusalemu na bugingo n’ubu.
22.
Ab’umuryango wa Yosefu na bo barazamuka ngo batere i Beteli, Uwiteka yari kumwe na bo.
23.
Babanza gutuma abatasi i Beteli (kera uwo mudugudu witwaga Luzi).
24.
Abo batasi babonye umuntu wavaga muri uwo mudugudu baramwinginga bati “Twereke irembo ry’uyu mudugudu tuzakugirira neza.”
25.
Uwo mugabo abereka irembo ry’umudugudu, nuko Abayosefu barimbuza abo muri uwo mudugudu inkota, ariko wa mugabo n’abo mu rugo rwe bose barabareka.
26.
Uwo mugabo aherako ajya mu gihugu cy’Abaheti yubakayo umudugudu awita Luzi, ari ryo zina ryawo na bugingo n’ubu.
27.
Abamanase bo ntibirukanye abaturage b’i Betisheyani n’abo mu midugudu yaho, cyangwa ab’i Tānaki n’imidugudu yaho, cyangwa ab’i Dori n’imidugudu yaho, cyangwa aba Ibuleyamu n’imidugudu yaho, cyangwa ab’i Megido n’imidugudu yaho. Nuko abo Banyakanāni bakunda kuguma muri icyo gihugu.
28.
Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni amakoro, ntibabirukana rwose.
29.
Abefurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanāni batuye i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturanaga na bo i Gezeri.
30.
Abazebuluni na bo ntibirukanye abaturage b’i Kitironi cyangwa abaturage b’i Nahalali, ariko abo Banyakanāni baturanaga na bo, bagakoreshwa amakoro.
31.
Abashēri na bo ntibirukanye abaturage bo kuri Ako cyangwa ab’i Sidoni, cyangwa abo kuri Ahulaba cyangwa abo kuri Akizibu, cyangwa ab’i Heliba cyangwa abo kuri Afika, cyangwa ab’i Rehobu,  
32.
ahubwo Abashēri baturana n’Abanyakanāni bene icyo gihugu, ntibabirukana.
33.
Abanafutali na bo ntibirukanye abaturage b’i Betishemeshi cyangwa ab’i Betanati, ahubwo baturana n’Abanyakanāni bene icyo gihugu, ariko abaturage b’i Betishemeshi n’i Betanati bakoreshwa amakoro.
34.
Abamori baherereza Abadani mu gihugu cy’imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka mu kibaya.
35.
Kandi Abamori bashakaga gutura ku musozi wa Heresi muri Ayaloni n’i Shālubimu, ariko bene Yosefu babarushije amaboko, babakoresha amakoro.
36.
Nuko urugabano rw’Abamori rwaheraga ahaterera hajya muri Akurabimu ku rutare, rukagera mu mpinga.                                                                                  Rusi   Rusi 1:1-22
Elimeleki na Nawomi basuhukira i Mowabu
1.
Mu minsi y’abacamanza inzara yateye mu gihugu. Nuko umugabo w’i Betelehemu y’i Buyuda asuhukira mu gihugu cy’i Mowabu, we n’umugore we n’abahungu be bombi.
2.
Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n’abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu y’i Buyuda. Bagera mu gihugu cy’i Mowabu baturayo.
3.
Elimeleki umugabo wa Nawomi arapfa, asigirana abahungu be bombi.
4.
Barongora Abamowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk’icumi.
5.
Maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugore yapfushije umugabo we n’abana be bombi.
Rusi yanga gusiga nyirabukwe
6.
Bukeye ahagurukana n’abakazana be kugira ngo ave mu gihugu cy’i Mowabu, asubira iwabo kuko yari yumviye mu gihugu cy’i Mowabu yuko Uwiteka yagendereye ubwoko bwe, akabaha ibyokurya.
7.
Ava aho yari ari hamwe n’abakazana be bombi, aboneza inzira isubira mu gihugu cya Yuda.
8.
Nawomi abwira abakazana be ati “Nimugende musubire mu mazu ya ba nyoko, Uwiteka abagirire neza nk’uko mwayigiriye ba nyakwigendera nanjye.
9.
Uwiteka abahe mwembi kubona uburuhukiro mu mazu y’abagabo banyu.” Arabasoma, batera hejuru bararira.
10.
Baramusubiza bati “Oya, ahubwo tuzasubirana nawe mu bwoko bwanyu.”

  11.
Nawomi arababwira ati “Bakobwa banjye, nimusubireyo. Ni iki kibashakisha kujyana nanjye? Hari abandi bana mfite mu nda ngo bazabe abagabo banyu? 12.
Bakobwa banjye, nimwigendere musubireyo, kuko ndenze urucyuriro. Navuga nti ‘Ndabyiringiye’, ndetse naho nabona umugabo iri joro, nkazabyara abahungu,
13.
ibyo byatuma mubarindira kugeza aho bazakurira? Ibyo byatuma mudashaka abagabo? Bye kuba bityo bakobwa banjye, kuko mbababarira cyane. Erega Uwiteka yabanguriye ukuboko kundwanya!”
14.
Barongera batera hejuru bararira, Orupa asoma nyirabukwe, Rusi we amubaho akaramata.
15.
Nawomi aravuga ati “Dore muka mugabo wanyu asubiye mu bwoko bwabo no ku mana ye, nawe usubireyo ukurikire muka mugabo wanyu.”
16.
Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye,
17.
aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.”
18.
Abonye yuko amaramaje kujyana na we, arorera kubimubwira.
19.
Nuko bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo, abo mu mudugudu bose bahagarikwa imitima na bo, abagore barabazanya bati “Uyu ni Nawomi se?”
20.
Arabasubiza ati “Ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara, kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane.
21.
Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye. Munyitira iki Nawomi ubwo Uwiteka yanshinje, Ishoborabyose yambabaje?”
22.
Nuko Nawomi agarukana na Rusi Umumowabukazi umukazana we, baturutse mu gihugu       1 Samwueli 1 Samweli 1:1-28
Kuvuka kwa Samweli
1.
Hariho umugabo w’i Ramatayimusofimu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w’Umwefurayimu.
2.
Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wari ubyaye ariko Hana yari ingumba.
3.
Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w’iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b’Uwiteka ni ho babaga.
4.
Umunsi Elukana yatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayiha umugore we Penina, n’abahungu be n’abakobwa be,
5.
ariko Hana yamuhaga ibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.
6.
Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.
7.
Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y’Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.
8.
Maze umugabo we Elukana aramubaza ati “Urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi?”
9.
Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahaguruka aho bari bari i Shilo. Kandi Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy’umuryango w’urusengero rw’Uwiteka.
10.
Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.
11.
Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”
12.
Nuko akomeza gusenga atyo imbere y’Uwiteka, Eli yitegereza umunwa we.   13.
Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze.
14.
Nuko Eli aramubaza ati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?”
15.
Hana aramusubiza ati “Ashwi databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y’Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye.16.
Ntukeke yuko umuja wawe ari umukobwa w’ikigoryi, kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n’amaganya kandi n’agashinyaguro bikabije.”
17.
Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”
18.
Hana aramusubiza ati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.” Nuko uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.
19.
Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y’Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n’umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka.
20.
Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”
21.
Maze uwo mugabo Elukana n’abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy’uwo mwaka no guhigura umuhigo.
22.
Ariko Hana ntiyajyayo, abwira umugabo we ati “Sinzajyayo umwana ataracuka, ariko namara gucuka nzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyo iminsi yose.”
23.
Umugabo we Elukana aramubwira ati “Kora icyo ushaka. Ugume aha kugeza ubwo uzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.” Nuko uwo mugore aguma aho, yonsa umwana we kugeza aho yamucukirije.
24.
Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n’amapfizi atatu na efa imwe y’ifu n’imvumba y’uruhu irimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y’Uwiteka kandi umwana yari akiri muto.
25.
Nuko babīkīra impfizi, bazanira Eli umwana.
26.
Uwo mugore aravuga ati “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka.
27.
Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.
28.
Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.         2 Samweli   2 Samweli 1:1-27
Dawidi abikirwa ko Sawuli na Yonatani bapfuye 1.
Nuko Sawuli aratanga. Kandi Dawidi atabarutse avuye kwica Abamaleki, ageze i Sikulagi ahasibira kabiri.
2.
Ku munsi wa gatatu haza umugabo uvuye mu rugerero rwa Sawuli, ashishimuye imyenda ye, yisīze umukungugu mu mutwe, ageze kuri Dawidi yikubita hasi aramuramya.
3.
Dawidi aramubaza ati “Uraturuka he?” Aramusubiza ati “Ncitse ku icumu mu rugerero rw’Abisirayeli.”
4.
Dawidi aramubaza ati “Byagenze bite? Ndakwinginze mbwira.” Aramusubiza ati “Abantu bahunze ku rugamba, kandi benshi muri bo baguye mu ntambara barapfa. Sawuli na Yonatani umuhungu we na bo barapfuye.”
5.
Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Ariko wabibwiwe n’iki ko Sawuli na Yonatani umuhungu we bapfuye?”
6.
Uwo muhungu wamubikiraga aravuga ati “Narigenderaga ngeze ku musozi w’i Gilibowa, mbona Sawuli yishita ku icumu, kandi mbona amagare n’abahetswe n’amafarashi bamusatiriye.
7.
Maze Sawuli akebutse inyuma arambona, arampamagara ndamwitaba nti ‘Karame.’
8.
Arambaza ati ‘Uri nde?’ Ndamusubiza nti ‘Ndi Umwamaleki.’
9.
Arambwira ati ‘Nyamuna igira hano unsonge, dore ndembejwe n’umubabaro, kuko nkiri muzima.’
10.
Nuko ndamwegera, ndamusonga kuko nari menye neza ko atakiri uwo gukira, namara kugwa. Mperako mucuza ikamba ryari ku mutwe n’umuringa wari ku kuboko, none mbizaniye databuja.”
11.
Dawidi afata imyenda ye arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo.
12.
Bacura umuborogo bararira, biyiriza ubusa bageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli n’umuhungu we Yonatani kandi n’abantu b’Uwiteka n’inzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota.

  13.
Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Uri uwa he?” Ati “Ndi umwana w’Umwamaleki w’umunyamahanga.” 14.
Dawidi aramubaza ati “Ni iki cyatumye udatinya, ugahangara kuramburira ukuboko kwica umuntu Uwiteka yimikishije amavuta?”
15.
Dawidi ahamagara umwe wo mu basore ati “Mwegere umusumire.” Aramusogota arapfa.
16.
Dawidi aramubwira ati “Amaraso yawe abe ari wowe aba ku mutwe, kuko akanwa kawe ari ko muhamya nk’uko uvuze ngo ‘Nishe uwo Uwiteka yimikishije amavuta.’ ”
Dawidi aborogera Sawuli na Yonatani
17.
Nuko Dawidi aborogera Sawuli n’umuhungu we Yonatani uyu muborogo,
18.
abategeka kwigisha Abayuda indirimbo y’umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari.
19.
“Icyubahiro cyawe, Isirayeli, Cyiciwe mu mpinga z’imisozi! Erega abanyambaraga baraguye!
20.
Ntimuzabivuge muri Gati, Ntimuzabyamamaze mu nzira z’Abashikeloni, Abakobwa b’Abafilisitiya batanezerwa, Abakobwa b’abatakebwe be kwishimagiza.
21.
“Mwa misozi y’i Gilibowa mwe, Kuri mwe ntihagatonde ikime, ntihakagwe imvura, Ntihakabe imirima yera imyaka y’amaturo, Kuko ari ho ingabo y’umunyambaraga yagwanye umugayo, Ni yo ngabo ya Sawuli, nk’iyo utimikishijwe amavuta.
22.
Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma, Ngo uve ku maraso y’abishwe, No ku banyambaraga b’ibihangange, Kandi inkota ya Sawuli ntiyavukaga.
23.
“Sawuli na Yonatani bari beza, Bafite igikundiro bakiriho, Kandi mu ipfa ryabo ntibaguye ukubiri. Bari abanyamuvumbuko kurusha ikizu, Bari abanyamaboko kurusha intare.
24.
“Bakobwa ba Isirayeli, nimuririre Sawuli, Wabambikaga imyenda y’imihemba yo kurimbana, Warimbishaga imyambaro yanyu izahabu.
25.
“Erega abanyambaraga baguye mu ntambara hagati! Yonatani yiciwe mu mpinga z’imisozi yawe.
26.
“Unteye agahinda mwene data Yonatani, Wambereye uw’igikundiro bihebuje. Urukundo wankundaga rwari igitangaza, Rwarutaga urukundo rw’abagore.
27.
“Erega abanyambaraga baraguye, N’intwaro zabo zirashize!”  
1 Abami   1 Abami 2:1-46
Dawidi araga Salomo maze aratanga
1.
Igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora, yihanangiriza umuhungu we Salomo aramubwira ati
2.
“Ubu ndagiye nk’uko ab’isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo.
3.
Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse, n’amateka n’ibyo yahamije nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose,
4.
kugira ngo Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzeho ati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by’ukuri n’imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uzungura ingoma ya Isirayeli.’ Uko ni ko Imana yavuze.
5.
“Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n’ibyo yagiriye abagaba bombi b’ingabo za Isirayeli: Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk’ayo mu ntambara mu gihe cy’amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese.
6.
Nuko uzamugenze uko uzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva.
7.
“Ariko bene Barizilayi  w’Umunyagaleyadi uzabagirire neza, bazajye basangira n’abarira ku meza yawe, kuko ari ko bangiriye igihe nari narahunze mwene so Abusalomu.
8.
“Kandi ufite Shimeyi mwene Gera w’Umubenyamini w’i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi umunsi najyaga i Mahanayimu, ariko hanyuma ansanganirira kuri Yorodani murahira Uwiteka nti ‘Sinzakwicisha inkota.’
9.
Ariko rero ntuzamubare nk’utariho urubanza, kuko uri umunyabwenge uzamenye uko ukwiriye kumugirira, kandi uzamanure imvi ze zijye mu mva ziriho amaraso wamuvushije.”
10.
Nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi.
11.
Kandi imyaka Dawidi yamaze ku ngoma ategeka Abisirayeli yari mirongo ine, kuko yamaze imyaka irindwi ategeka i Heburoni, akamara n’indi mirongo itatu n’itatu i Yerusalemu.
Salomo yima, yica Adoniya
12.
Nuko Salomo asubira ku ngoma ya se Dawidi, ubwami bwe burakomezwa cyane.
13.
Bukeye Adoniya mwene Hagiti asanga Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba aramubaza ati “Uzanywe n’amahoro?” Na we ati “Ni amahoro.”
14.
Kandi ati “Hari icyo nshaka kukubwira.” Umugabekazi ati “Mbwira.”
15.
Aramubwira ati “Uzi ko ubwami bwari ubwanjye, kuko Abisirayeli bose bari bampanze amaso ngo mbe umwami. Ariko hanyuma burahinduka buba ubwa mwene data, kuko yabuhawe n’Uwiteka.
16.
Ariko none hari icyo ngusaba ntukinyime.” Aramusubiza ati “Kivuge.”
17.
Aramubwira ati “Ndakwinginze nsabira Umwami Salomo (kuko atabasha kukwima), anshyingire Abisagi w’i Shunemu.”
18.
Batisheba aramubwira ati “Nuko ndakuvugira ku mwami.”
19.
Batisheba aherako asanga Umwami Salomo ngo avugire Adoniya ibye. Nuko umwami amubonye ahagurutswa no kumusanganira, aramwunamira asubira ku ntebe y’ubwami, ategeka ko bazana intebe y’umugabekazi. Nuko umugabekazi yicara iburyo bwa Salomo.
20.
Nuko aravuga ati “Hari icyo ngusaba gito ntukinyime.” Umwami aramusubiza ati “Nsaba Mubyeyi wanjye, sinakwima.”
21.
Aramubwira ati “Reka dushyingire mwene so Adoniya, Abisagi w’i Shunemu.”

    22.
Nuko Umwami Salomo asubiza nyina ati “Ni iki gituma usabira Adoniya Abisagi w’i Shunemu? Erega wamusabira n’ubwami kuko ari mukuru wanjye, yego! Kandi ugasabira na Abiyatari umutambyi, na Yowabu mwene Seruya.”

23.
Umwami Salomo arahira Uwiteka ati “Niba ijambo Adoniya avuze atari iryo kumwicisha, Imana izabimpore ndetse bikabije. 24.
Nuko rero ndahiye Uwiteka uhoraho wankomeje, akanshyira ku ngoma ya data Dawidi, akampa inzu idakuka nk’uko yasezeranye, ni ukuri uyu munsi Adoniya baramwica.”
25.
Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, aramusumira aramwica.
26.
Kandi umwami abwira Abiyatari umutambyi ati “Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wari ukwiriye gupfa ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyaga uheka isanduku y’Uwiteka Imana imbere y’umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga na we mu byamubabaje byose.”
27.
Uko ni ko Salomo yakuye Abiyatari mu butambyi bw’Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo Uwiteka yavugiye i Shilo ku nzu ya Eli.
Yowabu aricwa
28.
Nuko inkuru igera kuri Yowabu, kandi Yowabu yari yarakurikiye Adoniya nubwo atakurikiye Abusalomu. Yowabu abyumvise ahungira mu Ihema ry’Uwiteka, yisunga amahembe y’icyotero.
29.
Hanyuma babwira Umwami Salomo bati “Yowabu yahungiye mu Ihema ry’Uwiteka, ubu ari ku cyotero.” Nuko Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati “Genda umwice.”
30.
Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry’Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’ ” Na we aramusubiza ati “Oya ahubwo ndagwa aha.” Benaya aragenda abwira umwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.”
31.
Umwami aramubwira ati “Ubigenze uko yavuze, umwice umuhambe kugira ngo ukure kuri jye no ku nzu y’umukambwe wanjye, amaraso Yowabu yavushije nta mpamvu.
32.
Uwiteka araba amuvushije amuhoye ba bantu babiri yasumiye, akabicisha inkota umukambwe wanjye Dawidi atabizi, kandi bari abantu bamuruta ubwiza no gukiranuka: ni bo Abuneri mwene Neri umugaba w’ingabo za Isirayeli, na Amasa mwene Yeteri umugaba w’ingabo z’Abayuda.
33.
Uko ni ko amaraso yabo azahorerwa Yowabu n’urubyaro rwe iteka ryose, ariko Dawidi n’urubyaro rwe n’inzu ye n’ingoma ye bizagira amahoro avuye ku Uwiteka iminsi yose.”
34.
Nuko Benaya mwene Yehoyada asubirayo aramusumira amutsinda aho. Bamuhamba mu rugo rwe bwite aho yari atuye mu butayu.
35.
Hanyuma umwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu cyimbo cye, ngo abe umugaba w’ingabo. Kandi umwami ashyira Sadoki umutambyi mu cyimbo cya Abiyatari.
Salomo ahōra Shimeyi
36.
Bukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Wiyubakire inzu i Yerusalemu uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya.
37.
Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.”
38.
Shimeyi asubiza umwami ati “Ibyo umbwiye ni byiza. Uko uvuze mwami nyagasani, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.” Nuko Shimeyi aba i Yerusalemu ahamara iminsi myinshi.
39.
Hahise imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi mwene Māka umwami w’i Gati. Bukeye babwira Shimeyi bati “Abagaragu bawe bari i Gati.”
40.
Shimeyi arahaguruka ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Nuko Shimeyi aragenda abakura i Gati.
41.
Hanyuma Salomo abwirwa ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu, akajya i Gati akagaruka.
42.
Umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Harya sinakurahije Uwiteka, nkakwihanangiriza rwose nti ‘Umenye neza ko umunsi wavuyeyo ukagira aho ugana hose, utazabura gupfa’? Ukansubiza uti ‘Ibyo uvuze ni byiza ndabyumvise’?
43.
None ni iki cyakubujije kwirinda indahiro y’Uwiteka n’itegeko nagutegetse?”
44.
Umwami arongera abwira Shimeyi ati “Mbese aho uribuka ubugome bwawe bwose umutima wawe wakwemeje, ubwo wagomeye umukambwe wanjye Dawidi? Ni cyo kiri butume Uwiteka aguhora ubugome bwawe.
45.
Ariko Umwami Salomo we azahabwa umugisha, kandi ingona ya Dawidi izakomezwa imbere y’Uwiteka iminsi yose.”
46.
Maze umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica, na we arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nuko ubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo.     2 Abami     2 Abami 2:1-25
Eliya azamurwa mu ijuru
1.
Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukana na Elisa i Gilugali.
2.
Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.” Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko baramanukana bajya i Beteli.
3.
Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?” Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”
4.
Eliya arongera aramubwira ati “Elisa, ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Yeriko.” Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko bajya i Yeriko.
5.
Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Yeriko basanga Elisa, baramubaza bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?” Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”
6.
Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani.”Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko barajyana bombi.
7.
Maze bakurikirwa n’abana b’abahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara.
8.
Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo ayandi ukwayo, bombi bambukira ahumutse.
9.
Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.”Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.”
10.
Eliya aramusubiza ati “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.”
11.
Bakigenda baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira.

        12.
Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n’amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi.Maze afata umwambaro we awutanyaguramo kabiri.
13.
Atoragura n’umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara. 14. Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka. 15.
Maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere.
16.
Baramubwira bati “Abagaragu bawe turi kumwe n’abagabo bakomeye mirongo itanu, none turakwinginze reka bajye gushaka shobuja, ahari umwuka w’Uwiteka yaba yamuteruye akamujugunya ku musozi muremure, cyangwa mu kibaya.”Aravuga ati “Oya, ntimubohereze.”
17.
Baramuhata kugeza aho bamurembereje, arabemerera ati “Nimubohereze.” Nuko boherezayo abagabo mirongo itanu bamara iminsi itatu bamushaka, baramubura.
18.
Baragaruka basanga agitinze i Yeriko arababwira ati “Sinababujije kugenda?”
Elisa ahumanura amazi
19.
Bukeye abanyamudugudu baho babwira Elisa bati “Dore uyu mudugudu uburyo uri heza nk’uko ubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba.”
20.
Aravuga ati “Nimunzanire imperezo nshya muyishyiremo umunyu.” Nuko barayimuzanira.
21.
Arasohoka ajya ku isōko y’amazi, amishamo umunyu aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ahumanuye aya mazi, ntabwo azongera kwicana cyangwa kurumbya.”
22.
Nuko amazi arahumanuka na bugingo n’ubu, nk’uko Elisa yavuze.
23.
Bukeye avayo ajya i Beteli. Akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudu baramuseka, baramubwira bati “Zamuka wa munyaruhara we! Zamuka wa munyaruhara we!”
24.
Arakebuka arabareba, abavuma mu izina ry’Uwiteka. Nuko haza idubu ebyiri z’ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo.
25.
Arahava ajya i Karumeli, avayo asubira i Samariya
1 Ibyo ku Ngoma   1 Ibyo Ku Ngoma 1:1-54
Urutonde rw’amasekuruza uhereye kuri Adamu ukageza kuri bene Esawu(Itang 5.1-32; 10.1-32; 11.10-26)
1.
Adamu na Seti na Enoshi,
2.
Kenani na Mahalalēli na Yeredi,
3.
Henoki na Metusela na Lameki,
4.
Nowa na Shemu na Hamu na Yafeti.
5.
Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani, na Tubali na Mesheki na Tirasi.
6.
Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma.
7.
Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Rodanimu.
8.
Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni.
9.
Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka. Bene Rāma ni Sheba na Dedani.
10.
Kushi yabyaye Nimurodi, ari we wabanje kuba umunyambaraga mu isi.
11.
Misirayimu abyara Abaludi n’Abanami, n’Abalehabi n’Abanafutuhi,
12.
n’Abapatirusi n’Abakasiluhi (ari bo Abafilisitiya bakomotseho), n’Abakafutori.
13.
Kanāni abyara imfura ye Sidoni na Heti,
14.
n’Umuyebusi n’Umwamori n’Umugirugashi,
15.
n’Umuhivi n’Umwaruki n’Umusini,
16.
n’Umunyaruvadi n’Umusemari n’Umuhamati.
17.
Bene Shemu ni Elamu na Ashuri na Arupakisadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki.
18.
Arupakisadi abyara Shela, Shela abyara Eberi.
19.
Eberi abyara abahungu babiri, umwe yitwaga Pelegi kuko mu minsi ye arimo isi yagabanijwe, kandi izina rya murumuna we ni Yokitani.
20.
Yokitani abyara Alimodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera,
21.
na Hadoramu na Uzali na Dikila,
22.
na Ebali na Abimayeli na Sheba,
23.
na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose bari abahungu ba Yokitani.
24.
Shemu yabyaye Arupakisadi, Arupakisadi abyara Shela.
25.
Shela yabyaye Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu.
26.
Rewu yabyaye Serugi, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera.
27.
Tera yabyaye Aburamu (ari we Aburahamu). 28.
Bene Aburahamu ni Isaka na Ishimayeli.
29.
Izi ni zo mbyaro zabo. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu,   30.
na Mishuma na Duma na Masa na Hadadi na Tema,
31.
na Yeturi na Nafishi na Kedema. Abo ni bo bana ba Ishimayeli.
32.
Kandi abana ba Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. Kandi abahungu ba Yokishani ni Sheba na Dedani.
33.
Abahungu ba Midiyani ni Efa na Eferi, na Hanoki na Abida na Eluda. Abo bose bari abahungu ba Ketura.
34.
Aburahamu abyara Isaka. Bene Isaka ni Esawu na Isirayeli.
35.
Bene Esawu ni Elifazi na Reweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra.
36.
Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gatamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki.
37.
Bene Reweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza.
38.
Bene Seyiri ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani.
39.
Bene Lotani ni Hori na Homami, kandi Timuna yari mushiki wa Lotani.
40.
Bene Shobali ni Aliyani na Manahati, na Ebali na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Ayiya na Ana.
41.
Mwene Ana ni Dishoni, na bene Dishoni ni Hamurani na Eshibani na Yitirani na Kerani.
42.
Bene Eseri ni Biluhani na Zāvani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani.
Abami n’abatware bo muri Edomu (Itang 36.31-43)
43.
Aba ni bo bami bategekaga igihugu cya Edomu, ari nta mwami wari wategeka Abisirayeli. Bela mwene Bewori, izina ry’umurwa we witwaga Dinihaba.
44.
Bela aratanga, Yobabu mwene Zera w’i Bosira yima mu cyimbo cye.
45.
Yobabu aratanga, Hushamu wo mu gihugu cy’Abatemani yima mu cyimbo cye.
46.
Hushamu aratanga, Hadadi mwene Bedadi wanesheje Abamidiyani mu gihugu cy’i Mowabu, yima mu cyimbo cye, n’izina ry’umurwa we witwaga Aviti.
47.
Hadadi aratanga, Samula w’i Masireka yima mu cyimbo cye.
48.
Samula aratanga, Shawuli w’i Rehoboti yo ku ruzi yima mu cyimbo cye.
49.
Shawuli aratanga, Bālihanani mwene Akibori yima mu cyimbo cye.
50.
Bālihanani atanze Hadadi yima mu cyimbo cye, umurwa we witwaga Payi, (umugore we yitwaga Mehetabēli umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.)
51.
Hadadi na we aratanga. Aba ni bo batware ba Edomu: umutware Timuna n’umutware Aliya n’umutware Yeteti,
52.
n’umutware Oholibama n’umutware Ela, n’umutware Pinoni
53.
n’umutware Kenazi, n’umutware Temani, n’umutware Mibusari,
54.
n’umutware Magidiyeli n’umutware Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu.  

2 Ibyo ku Ngoma   2 Ibyo Ku Ngoma 1:1-18
Salomo asaba ubwenge (1 Abami 3.1-15; 10.26-29)
1.
Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane.
2.
Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abacamanza n’ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza.
3.
Nuko Salomo ajyana n’iteraniro ryose bajya ku kanunga k’i Gibeyoni, kuko aho ari ho ihema ry’ibonaniro ry’Imana ryabaga, iryo Mose umugaragu w’Uwiteka yakoreye mu butayu.
4.
Ariko isanduku y’Imana Dawidi yari yarayizamuye, ayikura i Kiriyati Yeyarimu ayijyana aho    yayitunganirije, kuko yari yayibambiye ihema i Yerusalemu.
5.
Ariko icyotero cy’umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene Uri mwene Huri, cyabaga imbere y’ubuturo bw’Uwiteka. Aho ni ho Salomo n’iteraniro bajyaga ngo bashake Uwiteka.
6.
Nuko Salomo aherako ajya ku cyotero cy’umuringa imbere y’Uwiteka, cyabaga imbere y’ihema ry’ibonaniro, agitambiraho ibitambo byoswa igihumbi.
7.
Mu ijoro ry’uwo munsi Imana ibonekera Salomo, iramubwira iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”
8.
Salomo asubiza Uwiteka ati “Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi, ungira umwami mu cyimbo cye.
9.
None Uwiteka Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kuko ungize umwami w’abantu bangana n’umukungugu w’isi ubwinshi.   10.
Nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?”
11.
Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n’ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,
12.
ubwenge n’ubuhanga urabihawe kandi nzaguha n’ubutunzi n’ibintu n’icyubahiro, bitigeze kubonwa n’umwami n’umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n’ibyawe.”
13.
Nuko Salomo ava ku kanunga k’i Gibeyoni imbere y’ihema ry’ibonaniro, agaruka i Yerusalemu ategeka Abisirayeli.
14.
Salomo ateranya amagare n’abagendera ku mafarashi, kandi yari afite amagare igihumbi na magana ane n’abagendera ku mafarashi inzovu n’ibihumbi bibiri, abishyira mu midugudu bacyuragamo amagare n’i Yerusalemu ku murwa w’umwami.
15.
Kandi i Yerusalemu umwami ahagwiza ifeza n’izahabu bitekerezwa ko ari nk’amabuye, n’ibiti by’imyerezi atuma binganya n’imivumu yo mu bibaya ubwinshi.
16.
Kandi amafarashi Salomo yari atunze yavaga muri Egiputa, abacuruzi b’umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.
17.
Ku igare rimwe ryazamukaga rikava muri Egiputa batangaga shekeli z’ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Ni ko bajyaga babitundira n’abami b’Abaheti n’ab’i Siriya.
18.
Salomo amaramaza kubakira izina ry’Uwiteka inzu, no kubaka inzu y’ubwami.     Ezira

Ezira 1:1-11
Umwami Kuro ategeka ko bubaka urusengero
1.
Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati
2.
“Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.
3.
None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu.
4.
Kandi umusuhuke wese usigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n’izahabu n’ibintu n’amatungo, ukuyemo amaturo baturira inzu y’Imana y’i Yerusalemu babikunze.’ ”

  5.
Nuko abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bahagurukana n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana, ngo bajye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu 6.
Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by’ifeza n’izahabu, n’ibindi bintu n’amatungo n’ibintu by’igiciro cyinshi, ukuyemo ibyo batuye byose babikunze.
7.
Kandi n’Umwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu, akabishyira mu ngoro z’ibigirwamana bye.
8.
Ibyo Kuro umwami w’u Buperesi abikuzamo Mitiredati w’umunyabintu, na we abibarira Sheshibasari igikomangoma cyo mu Bayuda.
9.
Kandi umubare wabyo ni uyu: amasahani y’izahabu mirongo itatu n’ay’ifeza igihumbi, n’imishyo makumyabiri n’icyenda,
10.
n’ibyungu by’izahabu mirongo itatu, n’iby’ifeza by’uburyo bwa kabiri magana ane n’icumi, n’ibindi bikoreshwa igihumbi.
11.
Ibikoreshwa byose by’izahabu n’ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibasari yabizamukanye ubwo abanyagano bavanwaga i Babuloni, bagasubira i Yerusalemu.     Nehemiya   Nehemiya 1:1-11
Nehemiya yumva inkuru z’ibyago by’ab’i Yerusalemu
1.
Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani,
2.
Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n’abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n’inkuru z’i Yerusalemu.
3.
Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy’u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z’i Yerusalemu zarasenyutse n’amarembo yaho yarahiye.”
Gusenga kwa Nehemiya
4.
Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru nti
5.
“Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir’ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n’imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,   6.
none tegera ugutwi kwawe kumve n’amaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b’Abisirayeli, nātura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe n’inzu ya data twaragucumuye.
7.
Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n’ibyategetswe n’amateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose.
8.
Ndakwinginze, ibuka ijambo wategetse umugaragu wawe Mose uti ‘Nimucumura nzabatataniriza mu mahanga’,
9.
kandi uti ‘Ariko nimungarukira mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y’isi, nzabakurayo mbateranye mbazane aho nitoranirije nkahatuza izina ryanjye.’
10.
“Abo ni bo bagaragu bawe n’abantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi n’amaboko yawe akomeye.
11.
Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k’umugaragu wawe n’ukw’abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n’uyu mugabo.” Kandi ubwo nari umuziritsi wa vino y’umwami.     Esteri  

Esiteri 1:1-22
Ibirori by’Umwami Ahasuwerusi
1.
Ku ngoma ya Ahasuwerusi (Ahasuwerusi uwo ni we wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya),
2.
Umwami Ahasuwerusi yari ku ntebe y’ubwami ku murwa w’i Shushani.
3.
Mu mwaka wa gatatu ari ku ngoma, atekeshereza abatware be bose n’abagaragu be ibyokurya, abakomeye b’u Buperesi n’u Bumedi n’imfura n’abatware b’intebe bateranira imbere ye.
4.
Amara iminsi yerekana ubutunzi bwo mu bwami bwe bw’icyubahiro, n’igitinyiro cy’ubwiza bwe buhebuje, iyo minsi yari ijana na mirongo inani.
5.
Nuko iyo minsi ishize, umwami atekeshereza abantu bose ibyokurya bari ku murwa w’i Shushani, abakomeye n’aboroheje, bamara iminsi irindwi ku rurembo rw’urugo rw’ibwami.
6.
Hari hakinzwe imyenda y’ibitare n’iyirabura nk’ibyatsi bibisi n’iy’imikara ya kabayonga, imanitswe n’imishumi y’ibitambaro by’ibitare byiza n’iy’imihengeri ku nkingi z’amabuye yitwa marimari. Iyo mishumi yari ifashwe n’impeta z’ifeza, kandi hariho n’intāra z’izahabu n’ifeza ku mabuye ashashwe ya marimari y’amabara menshi, atukura n’ay’ibitare n’ay’imihondo n’ay’imikara.
7.
Babahera ibyokunywa mu bintu by’izahabu bidahuje urugero, na vino y’ibwami nyinshi kuko ari ko umwami yatangaga.
8.
Uko kunywa kwabaye nk’uko byategetswe, nta wabahataga kuko umwami yari yategetse abanyabintu bye bose ko baha umuntu wese uko ashatse.
9.
Kandi Umwamikazi Vashiti na we atekeshereza abagore ibyokurya mu nzu y’ibwami, ari yo y’Umwami Ahasuwerusi.
Umwamikazi yanga kwitaba umwami
10.
Nuko ku munsi wa karindwi umwami anezeza umutima na vino, ategeka Mehumani na Bizita na Haribona, na Bigita na Abagita na Zetari na Karikasi, inkone ndwi zaherezaga Umwami Ahasuwerusi,

    11.
ngo bazane Umwamikazi Vashiti imbere y’umwami yambaye ikamba, kugira ngo amurikire abantu n’abatware ubwiza bwe kuko yari umunyaburanga 12.
Ariko Umwamikazi Vashiti yanga kuzanwa n’itegeko ry’umwami yamutegekesheje inkone ze. Umwami ni ko kurakara cyane, uburakari bugurumana muri we.
13.
Umwami aherako abaza abacurabwenge bazi ibyabaye kera (kuko ari ko yabigenzaga ku bacurabwenge bazi amategeko n’amateka bose,
14.
kandi umwami yegerwaga na Karishena na Shetari na Adimata, na Tarushishi na Meresi na Marisena na Memukani, abatware barindwi b’u Buperesi n’u Bumedi, ari bo bashyikiraga umwami bakaba mu cyimbo cy’imbere ku mwami).
15.
Umwami arababaza ati “Umwamikazi Vashiti turamugenza dute mu by’amategeko, kuko yagandiye itegeko Umwami Ahasuwerusi yamutegekesheje inkone?”
16.
Memukani asubiriza imbere y’umwami n’abatware ati “Umwamikazi Vashiti ntacumuye ku mwami wenyine, acumuye no ku batware bose no ku mahanga yose ari mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose,
17.
kuko ibyo umwamikazi yakoze ibyo bizamamara mu bagore bose bitume basuzugura abagabo babo, nibivugwa yuko Umwami Ahasuwerusi yategetse ko Umwamikazi Vashiti amwitaba akanga.
18.
Ndetse uyu munsi abatwarekazi b’u Buperesi n’u Bumedi nibumva ibyo umwamikazi yakoze, na bo ni ko bazagira abatware b’umwami bose. Nuko rero hazabaho agasuzuguro kenshi n’uburakari.
19.
Umwami niyemera inama ategeke itegeko ry’umwami, maze ryandikwe mu mategeko y’Abaperesi n’Abamedi rye guhindurwa, yuko Vashiti atazongera kugera imbere y’Umwami Ahasuwerusi, kandi n’icyubahiro cye cy’ubwamikazi agihe undi umurusha ingeso nziza.
20.
Nuko bamamaze iteka umwami agiye guca rikwire mu gihugu cye cyose kuko ari kinini. Ni ho abagore bose bazubaha abagabo babo, abakomeye n’aboroheje.”
21.
Iyo nama ishimwa n’umwami n’abatware. Umwami aherako abigenza uko Memukani yamugiriye inama.
22.
Yohereza inzandiko mu bihugu by’umwami byose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n’ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, ngo umugabo wese ajye ategeka mu rugo rwe, kandi ngo baryamamaze mu ndimi z’abantu be uko zingana.                                                                                                                                                     Yobu   Yobu 1:1-22
Uburyo Yobu yari akomeye, ari n’umukiranutsi
1.
Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi.
2.
Nuko abyara abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
3.
Kandi yari atunze intama ibihumbi birindwi n’ingamiya ibihumbi bitatu, n’amapfizi igihumbi yo guhinga n’indogobe z’ingore magana atanu, n’abagaragu benshi cyane. Uwo muntu yari akomeye kuruta abantu bose b’iburasirazuba.
4.
Kandi abahungu be biremeraga ibirori mu mazu yabo umwe umwe mu munsi yitoranirije, bagatumira na bashiki babo batatu ngo baze gusangira na bo.
5.
Nuko iminsi y’ibirori byabo yarangira Yobu akabatumira ngo abeze, akabyuka kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n’umubare wabo, kuko Yobu yavugaga ati “Ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo.” Uko ni ko Yobu yajyaga agenza iteka ryose. Satani ahinyuza ubukiranutsi bwa Yobu
6.
Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo.
7.
Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?” Nuko Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”
8.
Uwiteka arongera abaza Satani ati “Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?”
9.
Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa?

  10.
Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu.
11.
Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.” 12.
Uwiteka asubiza Satani ati “Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka. Imana yemerera Satani kumunyaga no kumwicira abana
13.
Maze umunsi umwe, abahungu be n’abakobwa be barasangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo, nuko haza imbitsi kuri Yobu iti
14.
“Amapfizi yahingaga n’indogobe zarishaga iruhande rwayo,
15.
maze Abasheba babyisukamo barabinyaga ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”
16.
Akimara kubika ibyo haza undi ati “Umuriro w’Imana wavuye mu ijuru utwika intama n’abagaragu birakongoka. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”
17.
Akibivuga haza undi ati “Abakaludaya biremyemo ibitero bitatu bisuka mu ngamiya barazinyaga, ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”
18.
Akibivuga haza undi ati “Abahungu bawe n’abakobwa bawe basangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo,
19.
nuko haza inkubi y’umuyaga iturutse mu butayu, ihitana impfuruka enye z’inzu, maze inzu igwira abo basore barapfa. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.” Yobu ntiyabyinubira akomeza gushima Imana
20.
Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati
21.
“Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.”
22.
Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.                   Yobu 2:1-13
Satani asaba Imana guteza Yobu indwara ngo imugerageze
1.
Undi munsi abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka.
2.
Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?” Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”
3.
Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.”
4.
Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe.
5.
Ariko noneho rambura ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, azakwihakana ari imbere yawe.”
6.
Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”
Satani atera Yobu ibishyute yanga kubyinubira   7.
Nuko Satani aherako arasohoka ava imbere y’Uwiteka, ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro.
8.
Nuko yishakira urujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu.
9.
Umugore we aramubwira ati “Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”
10.
Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.
Incuti za Yobu ziza kumusura
11.
Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.
12.
Barambuye amaso yabo bakiri hirya, basanga yarahindanyebaramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere.
13.
Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane.         Zaburi   Zaburi 1:1-6
IGICE CYA MBERE (Zaburi 1–41)
1.
Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.
2.
Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.   3.
Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
4.
Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.
5.
Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.
6.
Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka.       Zaburi 23:1-6
1.
Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,
2.
Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma.
3.
Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.   4.
Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.
5.
Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara.
6.
Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.  

Zaburi 71:1-24
1.
Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe n’isoni.
2.
Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare, Untegere ugutwi unkize.
3.
Umbere urutare rw’ubuturo, Aho nzabasha kujya mpungira, Wategetse kunkiza, Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira.
4.
Mana yanjye, nyarura mu maboko y’umunyabyaha, Nyarura mu maboko y’umunyarugomo ukiranirwa.
5.
Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.
6.
Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, Ni wowe wankuye mu nda ya mama, Nzajya ngushima iminsi yose.
7.
Ndi ishyano ritangaza benshi, Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye.
8.
Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe, N’icyubahiro cyawe umunsi wire.
9.
Ntunte mu gihe cy’ubusaza, Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.
10.
Kuko abanzi banjye bamvuga, Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati
11.
“Imana yaramuretse, Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.”
12.
Mana, ntumbe kure, Mana yanjye, tebuka untabare.

  13.
Abanzi b’ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni barimbuke, Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n’igisuzuguriro.
14.
Ariko jyeweho nzajya niringira iteka, Nziyongeranya iteka kugushima.
15.
Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe, N’agakiza kawe umunsi wire, Kuko ntazi umubare wabyo.
16.
Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze, Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine.
17.
Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.
18.
Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, Ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe, Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.
19.
Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru, Ni wowe wakoze ibikomeye, Mana, ni nde uhwanye nawe?
20.
Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye, Uzagaruka utuzure, Utuzamure udukure ikuzimu.
21.
Ungwirize gukomera, Uhindukire umare umubabaro.
22.
Nanjye nzagushimisha nebelu, Mana yanjye, nzashima umurava wawe.Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga, Uwera w’Abisirayeli we.
23.
Iminwa yanjye izishima cyane, Ubwo nzakuririmbira ishimwe, N’ubugingo bwanjye wacunguye buzishima.
24.
Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire, Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe.       Imigani   Imigani 1:1-33
1.
Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli.
2.
Ni iyo kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa,Ni iyo gusobanura amagambo y’ubuhanga.
3.
Ni yo ihesha ubwenge bw’imigenzereze,No gukiranuka no gutunganya no kutabera.
4.
Ni yo iha umuswa kujijuka,N’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga,
5.
Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge, Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.
6.
Amenye gusobanura imigani n’amarenga, Kandi n’amagambo n’ibisakuzo by’abanyabwenge.
Ahugura kureka ingeso mbi
7.
Kubaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza.
8.
Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.
9.
Bizakubera imitamirizo y’imbabazi ku mutwe, N’imikufi mu ijosi.
10.
Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere.
11.
Nibavuga bati “Ngwino tujyane,Twubikirire kuvusha amaraso,Ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa,
12.
Tubamire bunguri ari bazima nk’uko imva imira abantu, Ndetse ari bataraga nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo,
13.
Tuzabona ibintu byiza byinshi, Kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago,
14.
Uzakubira hamwe natwe,Twese tuzagire uruhago rumwe.”
15.
Mwana wanjye, ntukajyane na bo, Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo,
16.
Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, Kandi bihutira kuvusha amaraso.   17.
Gutega umutego ikiguruka kiwureba, Ni ukurushywa n’ubusa.
18.
Amaraso bubikira ni ayabo, Ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico.
19.
Uko ni ko inzira z’urarikira indamu wese zimeze,Iryo rari ryica bene ryo.
Bwenge arahugura
20.
Bwenge arangururira mu nzira, Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro,
21.
Aterera hejuru mu mahuriro yo mu marembo, Mu mudugudu ni ho yumvikanishirizamo amagambo ye ngo:
22.
“Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari? Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi, N’abapfu mukanga kumenya ubwenge?
23.
Nimuhindurwe n’imiburo yanjye, Dore nzabasukaho umwuka wanjye, Nzabamenyesha amagambo yanjye.
24.
Narabahamagaye muraninira, Nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho.
25.
Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose, No kubacyaha kwanjye ntimubyitaho.
26.
Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago, Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho.
27.
Igihe muzatungurwa n’ubwoba nk’umugaru, Ibyago byanyu bikaza nka serwakira, Igihe umubabaro n’uburibwe bizabageraho.
28.
“Ni bwo bazantakambira nkabihorera, Bazanshakana umwete ntibazambona.
29.
Kuko banze kumenya, Kandi ntibahisemo kubaha Uwiteka.
30.
Ntibemeye inama zanjye, Bahinyuye guhana kwanjye kose.
31.
Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo, Kandi bazahazwa n’imigambi yabo.
32.
Ubuhemu bw’abaswa buzabicisha, Kandi kugubwa neza kw’abapfu kuzabarimbura.
33.
Ariko unyumvira wese azaba amahoro, Adendeze kandi atikanga ikibi.”       Umubwiriza   Umubwiriza 1:1-18
Ibintu byose nta kamaro
1.
Amagambo y’Umubwiriza mwene Dawidi, umwami utuye i Yerusalemu.
2.
Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!”
3.
Ibyo umuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki?
4.
Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.
5.
Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutira gusubira aho rirasira.
6.
Umuyaga uhuha werekeye ikusi ugahindukirira ikasikazi uhora unyuranamo mu rugendo rwawo, kandi ugaruka kuzenguruka mu nzira zawo.
7.
Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura.
8.
Ibintu byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n’amatwi ntarambirwa kumva.
9.
Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru.

  10.
Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu.
11.
Ibya mbere ntibicyibukwa, n’ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka.
Ubwenge na bwo nta kamaro
12.
Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isirayeli i Yerusalemu.
13.
Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby’ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru, n’umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.
14.
Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
15.
Ibigoramye ntibigororwa, kandi ibyabuze ntibibarika.
16.
Nibwiye mu mutima wanjye ndavuga nti “Dore niyunguye ubwenge bwinshi kurusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Ni ukuri umutima wanjye wabonye ubwenge bwinshi no kumenya.”
17.
Nakomeje umutima wanjye kumenya ubwenge no kumenya iby’ubusazi n’ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga,

18.
kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro.       Umubwiriza 12:1-14
1.
Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”
2.
Izuba n’umucyo n’ukwezi n’inyenyeri bitarijimishwa, n’ibicu bitaragaruka imvura ihise,
3.
n’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama, n’abasyi bakarorera kuko babaye bake, n’abarungurukira mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa,
4.
n’ijwi ry’ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi,
5.
ni ukuri bazatinya ibiri hejuru bafatirwe n’ubwoba mu nzira, kandi igiti cy’umuluzi kizarabya, n’igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kuko umuntu aba ajya iwabo h’iteka, abarira bakabungerera mu mayira,.

  6.
akagozi k’ifeza kataracika n’urwabya rw’izahabu rutarameneka, n’ikibindi kitaramenekera ku isōko n’uruziga rutaravunikira ku iriba
7.
n’umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze   8.
Nuko umubwiriza aravuga ati “Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.”
Nta kindi gifite akamaro atari ukubaha Imana
9.
Maze kandi kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge. ni ukuri yaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi.
10.
Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n’ibyanditswe bitunganye, iby’amagambo y’ukuri.
11.
Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho, n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n’umwungeri umwe.
12.
Ariko kandi mwana wanjye uhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri.
13.
Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.
14.
Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.       Indirimbo   Indirimbo 1:1-17
1.
Inyamibwa mu ndirimbo za Salomo. Umugeni:
2.
Ansome no gusoma k’umunwa we, Kuko urukundo unkunda rundutira vino.
3.
Imibavu yawe ihumura neza, Izina ryawe rimeze nk’amadahano atāmye, Ni cyo gituma abakobwa bagukunda.
4.
Unkurure twiruke inyuma yawe tugukurikiye. Umwami yanjyanye mu rugo rwe, Tuzanezerwa tukwishimana,Tuzasingiza urukundo rwawe tururutisha vino,Bafite impamvu rwose bagukundira.
5.
Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu mwe, Ndirabura ariko ndi mwiza,Nsa n’amahema y’Abakedari,N’inyegamo za Salomo.
6.
Mwe kundeba nabi ni uko nirabura, Nabitewe n’izuba ryambabuye. Abahungu ba mama barandakariye, Bangize umurinzi w’inzabibu, Ariko uruzabibu rwanjye sinarurinze.
7.
Yewe uwo nkundisha umutima, Mbwira aho uragira n’aho ubyagiza ku manywa, Kuki namera nk’uwatwikiririwe, Hafi y’imikumbi ya bagenzi bawe? Umukwe:

  8.
Niba utabizi, wa mugore we, Uri indatwa mu bagore. Genda ukurikire mu nkōra y’umukumbi, Uragire abana b’ihene bawe iruhande rw’amahema y’abungeri. 9.
Wa mukunzi wanjye we, Nakugereranije n’ifarashi ikurura amagare ya Farawo.
10.
Mu misaya yawe ni heza hashotsemo imishunzi, Ijosi ryawe ririmbishwa n’inigi z’amasaro y’igiciro cyinshi.
11.
Tuzakuremera imikufi y’izahabu, Duteremo amabara y’ifeza. Umugeni:
12.
Igihe umwami yabaga yicaye ku meza ye, Impumuro y’amadahano yanjye yaratāmaga.
13.
Umukunzi wanjye yamereye nk’ishangi, Iri hagati y’amabere yanjye. Umukwe:
14.
Umukunzi wanjye amereye nk’uburabyo bwa Koferi, Buba mu nzabibu zo muri Enigedi.
15.
Mukunzi wanjye we, uri mwiza, Ni koko uri mwiza, Amaso yawe ni nk’ay’inyana. Umugeni:
16.
Dore uri mwiza mukunzi wanjye, Ni ukuri uranezeza, Uburiri bwacu ni ubwatsi bugitoha.
17.
Inkingi z’inzu yacu ni imyerezi, N’imishoro yayo ni imiberoshi.         Yesaya   Yesaya 2:1-22
Ahanurira inzu ya Yakobo ibyiza n’iby’amahoro
1.
Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b’i Yerusalemu.
2.
Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.
3.
Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka.
4.
Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.
5.
Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka.
6.
Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n’uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk’Abafilisitiya kandi bakifatanya n’abanyamahanga.
7.
Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n’izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n’amafarashi, amagare yabo ntagira urugero.
8.
Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby’ubukorikori bw’amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye.

  9.
Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw’ibyo ntubababarire.
10.
Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye.
11.
Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine,

12.
kuko hazaba umunsi w’Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n’ibigamika byose n’ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi.
13.
Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y’i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y’i Bashani yose,
14.
no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru,
15.
no ku munara muremure wose no ku nkike yose,
16.
no ku nkuge z’i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose.
17.
Nuko agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.
18.
Ibigirwamana bizashiraho rwose.
19.
Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi.
20.
Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by’ifeza n’iby’izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n’ubucurama,
21.
bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi.
22.
Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?         Yeremiya   Yeremiya 1:1-19
Imana ihamagarira Yeremiya ubuhanuzi
1.
Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini.
2.
Yabwiwe ijambo ry’Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda, mu mwaka wa cumi n’itatu wo ku ngoma ye.
3.
Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, kugeza mu iherezo ry’umwaka wa cumi n’umwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, igihe ab’i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu.
4.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
5.
“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”
6.
Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”
7.
Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.
8.
Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.
9.
Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.

  10.
Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.”
Ibyerekwa byerekana ibihano Imana igiye kubahanisha
11.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we, uruzi iki?” Maze ndavuga nti “Nduzi inkoni y’umurinzi.”
12.
Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”
13.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Uruzi iki?” Ndasubiza nti “Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugāra iri ikasikazi.”
14.
Maze Uwiteka arambwira ati “Ibyago bizatera abaturage bo mu gihugu bose biturutse ikasikazi.
15.
Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose by’ikasikazi,” ni ko Uwiteka avuga,“Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo y’i Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku midugudu yose y’u Buyuda.
16.
Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y’amaboko yabo.
17.
Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo,
18.
kuko uyu munsi nakugize umudugudu w’igihome, n’inkingi y’icyuma n’inkike z’imiringa. Igihugu cyose n’abami b’u Buyuda n’ibikomangoma byaho, n’abatambyi baho n’abaturage baho
19.
bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.       Amaganya   Amaganya 1:1-22
1.
Umurwa w’i Yerusalemu ko usigayemo ubusa,Kandi wari wuzuye abantu!Uwari ukomeye mu mahanga,Ko yahindutse nk’umupfakazi!Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse,Aratura ikoro.
2.
Nijoro arira cyane,Amarira amutemba mu maso,Mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza.Incuti ze zose zaramuriganije,Zahindutse abanzi be.
3.
Abayuda bajyanywe ari imbohe,Babitewe n’akarengane n’uburetwa bwinshi bikabije.Batuye mu banyamahanga,Nta buruhukiro bahabonye,Ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro.
4.
Inzira z’i Siyoni ziraboroga,Kuko ari nta wukīza mu materaniro yera.Amarembo yaho yose ni amatongo,Abatambyi baho barasuhuza umutima.Abari baho bafite umubabaro,Na ho ubwaho hafite ishavu.
5.
Abaharwanyaga barahanesheje,Ababisha baho bagize ishya.Kuko Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumuro byaho byinshi,Abana baho bato bajyanywe ho abanyagano imbere y’ababisha.
6.
Ubwiza bwose bw’umukobwa w’i Siyoni bwamuvuyeho,Ibikomangoma bye byahindutse nk’impara zihebye urwuri,Byagiye bidafite intege imbere y’ababyirukanaga.
7.
I Yerusalemu mu gihe cy’umubabaro n’amaganya byaho,Hibutse ibintu byaho byose binezeza,Ibyo hahoranye kera.Igihe ubwoko bwaho buguye mu maboko y’umubisha,Ntihagire kivuna,Ababisha bahabonye baseka ko habaye amatongo.
8.
I Yerusalemu hacumuye bishishana,Ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye.Abahubahaga bose barahasuzuguye,Kuko babonye ubwambure bwaho.Ni ukuri hasuhuza umutima,Kandi hasubira inyuma.
9.
Umwanda waho wageze ku myambaro yaho,Ntihibuka iherezo ryaho.Ni cyo cyatumye hacishwa bugufi bitangaje,Ntihagira uhahumuriza.“Ayii Uwiteka, itegereze umubabaro wanjye,Kuko umwanzi anyitereye hejuru!”

  10.
Umubisha yasingirije ukuboko kwe ibintu byaho byose binezeza,Kuko habonye yuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwaho bwera,Abo wari wahakaniye ko badakwiriye kwinjira mu iteraniro ryawe.
11.
Abantu baho bose baraganya,Barahahiriza ibyokurya.Ibintu byabo binezeza babitanze ku byokurya ngo bahembure amagara yabo.“Ayii Uwiteka, reba kandi witegereze,Nahindutse umugayo. 12.
“Mwebwe abihitira mwese mwe, mbese ntibibababaje?Nimwitegereze murebe ko hari umubabaro uhwanye n’uwanjye wangezeho;Uwo Uwiteka yampanishije ku munsi w’uburakari bwe bukaze.
13.
“Yohereje umuriro mu magufwa yanjye,Uvuye hejuru uyageramo yose.Yategeye ibirenge byanjye umutego,Yansubije inyuma.Yangize umwihebe ngacika intege umunsi wose.
14.
“Ukuboko kwe kwamboheyeho umutwaro w’ibicumuro byanjye.Byarasobekeranye bingera mu ijosi,Yacogoje imbaraga zanjye.Umwami yantanze mu maboko y’abo ntashoboye guhangana na bo.
15.
“Umwami yagushije intwari zanjye zose zari zantuyeho,Yankoranirijeho iteraniro ryo guhondagura abasore banjye.Umwami yaribatiye umwari wa Yuda mu muvure,Nk’uko bawengeragamo vino.
16.
“Ibyo ni byo bindiza,Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye riratembamo amarira nk’amazi,Kuko umuhumuriza wari ukwiriye kundema umutima ambaye kure.Abana banjye babaye impabe,Kuko umwanzi yatsinze.”
17.
I Siyoni harara amaboko ntihaboneka uhahumuriza,Uwiteka yategetse ibya Yakobo,Kugira ngo abamukikijeho bamubere ababisha,I Yerusalemu habamereye nk’ikintu cyanduye.
18.
“Uwiteka arakiranuka kuko nagomeye amategeko ye,Nimwumve ndabinginze, mwa moko yose mwe,Kandi mwitegereze umubabaro wanjye,Abari banjye n’abahungu banjye bagiye ho abanyagano.
19.
“Natabaje abakunzi banjye ariko baranshutse,Abatambyi banjye n’abakuru banjye baguye ku murwa,Ubwo bashakaga ibyokurya bihembura amagara yabo.
20.
“Ayii Uwiteka, itegereze kuko ndi mu makuba,Umutima wanjye urahagaze!Umutima wanjye uradihagura kuko nagomye bishayishije,Inkota iricira hanze kandi no mu rugo hari urupfu.
21.
“Bumvise ko nganya ntihagira umpumuriza,Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye,Bishimira ko ari wowe wabingize.Uzasohoze umunsi wavuze na bo bamere nkanjye.
22.
“Ibibi byabo byose bize imbere yawe,Ubagirire nk’uko wangiriye,Umpora ibicumuro byanjye byose.Kuko amaganya yanjye ari menshi,Kandi umutima wanjye ukaba urabiranye.”       Ezekieli   Ezekiyeli 1:1-28
Ezekiyeli yerekwa icyubahiro cy’Imana n’ibizima bine
1.
Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n’Imana.
2.
Ku munsi wa gatanu w’ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe,
3.
ijambo ry’Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy’Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwamujeho.
4.
Maze ngiye kubona mbona umuyaga w’ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n’umucyo w’itangaza, kandi hagati y’uwo muriro haturukaga ibara nk’iry’umuringa ukūbye.
5.
Muri wo hagati haturutsemo ishusho y’ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y’umuntu;
6.
kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n’amababa ane
7.
Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw’ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw’inyana, kandi byarabagiranaga nk’umuringa ukūbye.
8.
Kandi byari bifite amaboko y’umuntu munsi y’amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n’amababa yabyo,
9.
amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n’irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendaga umujya umwe.
10.
Mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h’umuntu, kandi byose uko ari bine bifite nko mu maso h’intare mu ruhande rw’iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h’inka mu ruhande rw’ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h’igisiga.
11.
Kandi mu maso habyo n’amababa yabyo hejuru byari bitandukanye, amababa abiri ya buri kimwe yahuraga n’ay’ibindi, kandi abiri agatwikira imibiri yabyo.
12.
Kandi byose byagendaga umujya umwe, aho umwuka werekeraga ni ho byajyaga, ntabwo byakebukaga bigenda.
13.
Uko ishusho y’ibizima yari imeze, byasaga n’amakara y’umuriro waka nk’uko inkongi zisa, umuriro wagurumaniraga hirya no hino hagati y’ibizima. Uwo muriro warakaga cyane kandi muri uwo muriro havagamo umurabyo.

  14.
Ibyo bizima byarirukaga, bigakimirana nk’umurabyo urabya. 15.
Nuko nitegereje ibyo bizima mbona uruziga rumwe ruri ku isi iruhande rw’ibyo bizima, imbere yo mu maso habyo uko ari bine
16.
Inziga n’imibarizwe yazo uko zari zimeze zasaga n’ibara rya tarushishi, kandi zose uko ari enye zarasaga. Uko zari zimeze n’imibarizwe yazo, byasaga nk’aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga.
17.
Iyo zagendaga zagendaga zerekeye mu mpande zazo enye, ntabwo zateshukaga inzira zigenda.
18.
Amagurudumu yazo yageraga hejuru bigatera ubwoba, kandi zose uko ari enye amagurudumu yazo yari yuzuweho n’amaso.
19.
Kandi ibizima iyo byagendaga, inziga na zo zagendaga iruhande rwabyo, kandi iyo ibizima byazamurwaga bikuwe ku isi n’inziga zarazamurwaga.
20.
Aho umwuka werekeraga hose ni ho byajyaga, kandi ni ho umwuka yashakaga kujya. Inziga zikaba ari ho zizamurirwa iruhande rwabyo, kuko umwuka w’ikizima cyose wari mu nziga.
21.
Iyo byagendaga na zo zaragendaga, byahagarara zigahagarara, kandi iyo byazamurwaga bikuwe mu isi inziga na zo zazamurirwaga iruhande rwabyo, kuko umwuka w’ikizima cyose wari mu nziga.
22.
Hejuru y’umutwe w’ikizima hari ikimeze nk’ijuru gisa n’ibirahuri biteye ubwoba, bibambwe hejuru y’imitwe yabyo.
23.
Munsi y’iryo juru amababa yabyo yari arambuye rimwe ryerekeye irindi, buri kimwe cyari gifite abiri atwikiriye uruhande rumwe, kandi buri kimwe gifite abiri atwikiriye urundi ruhande ku mibiri yabyo.
24.
Kandi ubwo byagendaga numvaga guhorera kw’amababa yabyo ari nko guhorera kw’amazi menshi, nk’ijwi ry’Ishoborabyose, urusaku rw’ikiriri rumeze nk’urusaku rw’ingabo. Iyo byahagararaga byabumbaga amababa yabyo.
25.
Kandi hejuru y’ikirere cyari hejuru y’imitwe yabyo hari ijwi, nuko byahagarara bikabumba amababa yabyo.
26.
Kandi hejuru y’ikirere cyari hejuru y’imitwe yabyo hari igisa n’intebe y’ubwami, isa n’ibuye rya safiro, kandi hejuru y’iyo ntebe y’ubwami hariho igisa n’umuntu.
27.
Uhereye mu rukenyerero rwacyo ukerekeza haruguru, mbona hafite ibara nk’iry’umuringa ukūbye, umuriro ukizingurije ku mubiri wacyo, kandi uhereye mu rukenyerero ugasubiza hepfo, nabonye hasa n’umuriro no mu mpande zacyo harabagirana.
28.
Uko umukororombya uba ku gicu ku munsi w’imvura uba umeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy’ubwiza bw’Uwiteka. Nuko mbibonye ngwa nubamye, maze numva ijwi ry’uvuga.     Daniyeli   Daniyeli 1:1-21
Imana iha umugisha Daniyeli na bagenzi be
1.
Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota.
2.
Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w’Abayuda hamwe n’ibintu bimwe byo mu nzu y’Imana, abijyana mu gihugu cy’i Shinari mu rusengero rw’imana ye, maze abishyira mu nzu y’ububiko bwayo.
3.
Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami, n’ab’imfura bandi
4.
batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo.
5.
Nuko umwami abategekera igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byokurya by’umwami, n’umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y’umwami.
6.
Muri abo bana b’Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.
7.
Nuko uwo mutware w’inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.
8.
Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza.

  9.
Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w’inkone, agakundwa na we.
10.
Nuko umutware w’inkone abwira Daniyeli ati “Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n’ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n’abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.” 11.
Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe n’umutware w’inkone kurera Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati
12.
“Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n’amazi yo kunywa,
13.
uzabone gusuzuma mu maso hacu n’ah’abandi basore barya ku byokurya by’umwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.”
14.
Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi.
15.
Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by’umwami.
16.
Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo.
17.
Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.
18.
Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n’Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w’inkone ajya kubamumurikira.
19.
Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.
20.
Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.
21.
Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.       Hoseya   Hoseya 1:1-9
1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n’iya Yotamu, n’iya Ahazi n’iya Hezekiya abami b’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli. 26.1–27.8; 28.1–32.33 Abisirayeli bagereranywa n’umugore wa maraya ucyuwe
2.
Igihe Uwiteka yatangiye kuvugana na Hoseya ubwa mbere aramubwira ati “Genda ucyure umugore wa maraya ufite abana b’ibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabije ubusambanyi bwo kureka Uwiteka.”
3.
Nuko aragenda acyura Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, asama inda amubyaraho umuhungu.


  4.
Maze Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Yezerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra inzu ya Yehu amaraso ya Yezerēli, kandi nzamaraho ubwami bw’inzu ya Isirayeli. 5.
Uwo munsi nzavunagurira umuheto wa Isirayeli mu kibaya cy’i Yezerēli.”
6.
Nuko asubizamo inda, abyara umukobwa. Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi.
7.
Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirisha umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”
8.
Nuko acukije Loruhama arongera asama inda, abyara umuhungu. Uwiteka ati
9.
“Izina rye umwite Lowami, kuko mutari ubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyu     Yoweli   Yoweli 1:1-20 Yoweli avuga uko inzige zateye igihugu
1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yoweli mwene Petuweli.
2.
Mwa basaza mwe, nimwumve ibi, kandi mutege amatwi abatuye mu gihugu mwese! Mbese hari ibimeze nk’ibi byabaye mu gihe cyanyu, cyangwa mu gihe cya ba so?
3.
Mubitekerereze abana banyu, kandi abana banyu bazabitekerereze abana babo, na bo bazabitekerereze abuzukuruza.
4.
Ibyashigajwe n’uburima byariwe n’inzige, kandi ibyashigajwe n’inzige byariwe na kagungu, n’ibyashigajwe na kagungu byariwe n’ubuzikira.
5.
Nimukanguke mwa basinzi mwe murire, namwe banywi b’inzoga mucure umuborogo, muririre vino iryoshye kuko muyiciweho mu kanwa kanyu.
6.
Kuko ubwoko bukomeye kandi butabarika buteye igihugu cyanjye, amenyo yabwo ni nk’imikaka y’intare, kandi bufite ibijigo nk’iby’intare y’impfizi.
7.
Bwononnye uruzabibu rwanjye n’umutini wanjye bwarawushishuye, burawukokora rwose burawutema, amashami yawo ahinduka umweru.
8.
Boroga nk’umwari wambaye ikigunira, kuko yapfushije umugabo w’ubugeni bwe.
9.
Ituro ry’ifu n’ituro ry’ibyokunywa byaciwe mu nzu y’Uwiteka, abatambyi bakorera Uwiteka baraboroga.
10.
Imirima yononwe igihugu kirirabuye, kuko imyaka yangijwe na vino y’umuhama yakamye, kandi amavuta ya elayo yabuze.     11.
Nimumwarwe mwa bahinzi mwe, namwe abahingira inzabibu nimuboroge, muririre ingano na sayiri kuko imyaka yo mu mirima irumbye.
12.
Uruzabibu rwumye kandi umutini warabye, umukomamanga n’imikindo na yo, n’ibiti by’amapera ndetse n’ibiti byose byo mu mirima byumye, kandi umunezero ushira mu bantu.
13.
Mwa batambyi mwe, mwambare ibigunira murire, namwe abakora ku gicaniro muboroge. Nimuze mukeshe ijoro mwambaye ibigunira, mwa bakorera Imana yanjye mwe, kuko ituro ry’ifu n’ituro ry’ibyokunywa byaciwe mu nzu y’Imana yanyu.
14.
Mutegeke kwiyiriza ubusa, muhamagare iteraniro ryera, muteranye abakuru n’abatuye mu gihugu bose baze ku rusengero rw’Uwiteka Imana yanyu, mutakire Uwiteka.
15.
Tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose!
16.
Mbese ibyokurya ntibyaduciriwe imbere tubireba, umunezero no kwishima bigashira mu nzu y’Imana yacu?
17.
Imbuto zumiye mu mayogi, ibigega birimo ubusa, ibigonyi byarasenyutse kuko imyaka yumye.
18.
Yemwe, nimwumve uko amatungo aboroga! Amashyo y’inka yanāniwe kuko yabuze ubwatsi, imikumbi y’intama yanyukiwe.
19.
Ayii we, Uwiteka! Ni wowe ntakira kuko umuriro watsembyeho ibyanya byo mu butayu, kandi ibirimi by’umuriro byatwitse ibiti byose byo ku misozi.
20.
Ndetse inyamaswa zo mu ishyamba na zo zirakwifuza kuko imigezi y’amazi yakamye, kandi umuriro watsembyeho ibyanya byo mu butayu.  

  Amosi   Amosi 1:1-15  
Imana izahana amahanga
1.
Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b’i Tekowa, y’ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy’isi kikaba.
2.
Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya by’abashumba bizasigara biganya, n’impinga z’i Karumeli zizuma.”
3.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by’i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by’ibyuma.
4.
Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.
5.
Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n’uwitwaje umuringiso w’inkoni y’ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w’inzu ya Edeni, kandi ubwoko bw’Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.
6.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by’i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu. 2.4-7; Zek 9.5-7


  7.
Nzohereza inkongi, nzashumika inkike z’i Gaza, kandi zizatwika amanyumba yaho.
8.
Nzatsembaho abatuye muri Ashidodi, kandi n’uwitwaje umuringiso w’inkoni y’ubwami wo muri Ashikeloni. Nzahindura ukuboko kwanjye ntere Ekuroni, ni bwo abasigaye bo mu Bafilisitiya bazarimbuka.” Ni ko Umwami Imana ivuga. 9.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by’i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry’ubuvandimwe. 11.21-22; Luka 10.13-14
10.
Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inkike y’i Tiro, zitwike amanyumba yaho yose.”
11.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukuraho igihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandi uburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahorana umujinya iteka ryose. 35.1-15; Obad 1-14; Mal 1.2-5
12.
Nzohereza inkongi i Temani zitwike amanyumba ya Bosira.”
13.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b’i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.
14.
Ariko nzakongeza inkongi ku nkike z’i Raba zitwike n’amanyumba yaho, habe n’urusaku rw’intambara n’inkubi y’umuyaga ku munsi wa serwakira.
15.
Umwami wabo azajyanwa ari imbohe, we n’ibikomangoma bye bari kumwe.” Ni ko Uwiteka avuga.         Obadia   Obadiya 1:1-21
Imana izahana Edomu ibahoye kurenganya Isirayeli
1.
Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu: Amosi 1.11-12; Mal 1.2-5 Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko.
2.
Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane.
3.
Ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by’urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’
4.
Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.
5.
“Abajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo bīhaza? Abasaruzi b’imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa?
6.
Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!
7.
Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.”
8.
Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?

  9.
Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n’icyorezo.
10.
“Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n’isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw’iteka ryose 11.
Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk’uwo muri bo.
12.
Ariko ntukarebēre ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba.
13.
Ntukajye mu irembo ry’ubwoko bwanjye ku munsi w’ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w’ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w’ibyago byabo.
14.
Ntugahagarare mu mahuriro y’inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w’amakuba yabo.
15.
“Kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.
16.
Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk’abatigeze kubaho.
17.
“Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab’inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.
18.
Kandi ab’inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n’ab’inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n’ab’inzu ya Esawu bazaba nk’umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab’iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n’Uwiteka.
19.
“Kandi ab’ikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, n’abatuye mu gisiza bahindūre igihugu cy’Abafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu n’igihugu cy’i Samariya, n’Ababenyamini bazahindūra i Galeyadi.
20.
Kandi abo muri izo ngabo z’Abisirayeli bagiye mu Banyakanāni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, n’ab’i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu y’ikusi.
21.
Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw’Uwiteka.”       Yona   Yona 1:1-16
Yona yanga gutumwa, umuyaga ubakubira mu nyanja
1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti
2.
“Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”
3.
Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.
4.
Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka.
5.
Abasare baterwa n’ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye.
6.
Nuko umutware w’inkuge aza aho ari aramubaza ati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.”


  7.
Bose baravugana bati “Nimuze dufinde tumenye utumye dutezwa ibi byago.” Nuko barafindura, ubufindo bwerekana Yona.
8.
Baherako baramubaza bati “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?” 9.
Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n’ubutaka.”
10.
Maze abantu bafatwa n’ubwoba bwinshi baramubaza bati “Ibyo ukoze ibi ni ibiki?” Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye
11.
baramubaza bati “Tugire dute ngo inyanja iduturize?” Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza.
Yona amirwa n’urufi
12.
Arabasubiza ati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.”
13.
Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubire hakurya imusozi ariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza.
14.
Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuzira ubugingo bw’uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw’amaraso y’udacumuye, kuko ari wowe Uwiteka ukoze icyo ushaka.”
15.
Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza.
16.
Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo.       Mika   Mika 1:1-15
Imana irakarira Abayuda kuko baramya ibigirwamana
1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b’u Buyuda, ry’ibyo yeretswe by’i Samariya n’i Yerusalemu. 28.1–32.33
2.
Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n’ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera,
3.
kuko Uwiteka ahagurutse mu buturo bwe agiye kumanuka, atambagira aharengeye hose ho mu isi.
4.
Imisozi izayengera munsi ye, n’ibikombe bizasaduka nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, nk’amazi atemba ku gacuri.
5.
Ibyo byose byatewe n’ubugome bwa Yakobo n’ibyaha by’inzu ya Isirayeli. Ubugome bwa Yakobo ni bugome ki? Mbese si Samariya? N’ingoro ziri i Buyuda ni iz’iki? Si zo z’i Yerusalemu?
6.
Ni cyo gituma i Samariya nzahagira nk’ikiyorero cyo mu murima nk’ahantu ho gutera uruzabibu, kandi amabuye yaho nzayahirikira mu gikombe, n’imfatiro z’amazu yaho nzazitamurura.

  7.
Ibishushanyo byaho bibajwe byose bizamenagurwa, n’indamu mbi zaho zose zizatwikwa n’umuriro, kandi ibigirwamana byaho byose nzabirimbura kuko yabirundanyije ari ingororano za maraya, kandi bizaba ari inyiturano y’ubusambanyi. 8.
Ni cyo gituma nzarira mboroga nziyambura inkweto ngende nambaye ubusa, nzabwejura nk’ingunzu, mpuhume nk’igihunyira.
9.
Kuko ibikomere bye bitazakira ndetse byageze no kuri Yuda, bigera no ku irembo ry’ubwoko bwanjye i Yerusalemu.
10.
Mwe kubyamamaza i Gati kandi mwe kurushya murira, i Betileyafura nigaraguye mu mukungugu.
11.
Wa muturage w’i Safiri we, genda ufite isoni wambaye n’ubusa, umuturage w’i Zānani ntarahinguka. Imiborogo y’i Beteseli izatuma udatabarwa na ho.
12.
Kuko umuturage w’i Maroti ategerezanya ibyiza umutima uhagaze, kuko ibibi byamanutse biterwa n’Uwiteka bikagera ku irembo ry’i Yerusalemu.
13.
Yewe muturage w’i Lakishi, hambira igare ku ifarashi itebuka. Ni wowe wabanje gucumuza umukobwa w’i Siyoni, kuko ari wowe wabonetsweho ibicumuro bya Isirayeli.
14.
Ni cyo gituma uzaha i Moresheti y’i Gati ituro ryo gusezera. Amazu ya Akizibu azabera abami ba Isirayeli ubushukanyi.
15.
Nawe muturage w’i Maresha we, nzakuzanira uwo kuguhindūra, ubwiza bwa Isirayeli buzagera no muri Adulamu. 16Iyogosheshe inkomborera, wimoze ku bw’abana bawe wakundaga. Ni ukuri itere uruhara rusa n’umutwe w’inkongoro, kuko bakuvuyeho bajyanywe ari imbohe.       Nahumu   Nahumu 1:1-14
Iby’i Nineve
1.
Ibihanurirwa i Nineve. Igitabo cy’iyerekwa rya Nahumu Umwelekoshi.
2.
Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya.
3.
Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza. Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungu utumurwa n’ibirenge bye.
4.
Acyaha inyanja igakama agakamya n’imigezi yose, i Bashani n’i Karumeli hararabye, n’uburabyo bw’i Lebanoni burarabye.
5.
Imisozi iratigitira imbere ye n’udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n’abayituyemo bose.
6.
Ni nde wabasha guhagarara imbere y’umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk’umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura.

  7.
Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w’amakuba kandi azi abamwiringira. 8.
I Nineve azahamarisha umwuzure w’amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima.
9.
Icyo mugambirira ku Uwiteka ni iki? Azahatsembaho, ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.
10.
Kuko na bo bamera nk’amahwa asobekeranye cyangwa nk’abinamye mu nzoga zabo, bazatwikwa nk’ibikūri byumye.
11.
Hariho uwasohotse muri wowe wagambiriye ibibi ku Uwiteka, akagira abandi inama yo gukora ibibi.
12.
Uwiteka aravuga ati “Naho batunganirwa kandi ari benshi bazatsembwaho, kandi umwami wabo azaba avuyeho. Nubwo nakubabaje sinzongera kukubabaza ukundi.
13.
Ndetse ubu ngiye kugucaho uburetwa bwe, nguceho n’ingoyi ikuboshye.”
14.
Kandi Uwiteka yategetse ibyawe ngo nta mbuto zitirirwa izina ryawe zizongera kubaho, nzaca igishushanyo kibajwe n’igishushanyo kiyagijwe mbikure mu nzu y’ibigirwamana byawe, nzagucukurira imva yawe kuko uri umunyagisuzuguriro.       Habakuki   Habakuki 1:1-17
Ahanura ibyago bazaterwa n’Abakaludaya
1.
Ibihanurwa umuhanuzi Habakuki yeretswe.
2.
Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize.
3.
Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano.
4.
Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye.
5.
“Yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze kandi mwumirwe, kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa.
6.
Kuko mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho ngo bakwire isi yose, bahindūre igihugu kitari icyabo.
7.
Ni abo gutinywa kandi batera ubwoba, imanza zabo n’icyubahiro cyabo ni ibyo bīhangiye.

  8.
“N’amafarashi yabo arusha ingwe imbaraga, kandi arusha amasega asohoka bwije gukara. Abagendera ku mafarashi babo bagenda bīrāta, ni ukuri abagendera ku mafarashi babo baturuka kure, baguruka nk’igisiga kihutira gushiha inyama. 9.
“Bose bazanwa no kugira iby’urugomo, bahanga amaso imbere yabo kandi bakoranya imfate nk’abarunda umusenyi.
10.
Ni ukuri baseka abami, n’ibikomangoma na byo barabishinyagurira, bahinyura ibihome byose kuko batindaho igitaka cyo kuzamukiraho bakabifata.
11.
Maze bakihuta nk’umuyaga, bagahitana, bagakora ibizira, amaboko yabo bayagize imana yabo.”
12.
Mbese nturi Ihoraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera wanjye? Ntabwo tuzapfa. Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka, nawe Rutare, wamushyiriyeho guhana.
13.
Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi. Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka,
14.
ugahwanya abantu n’amafi yo mu nyanja, nk’ibyikurura hasi bitagira umwami ubitegeka?
15.
Bose abazamuza ururobo, akabafatisha mu muraka we, akabakoranyiriza mu rushundura rwe, ni cyo gituma anezerwa, kandi akishima.
16.
Ni cyo gituma atambirira urushundura rwe, akosereza imibavu umuraka we, kuko ari byo bitera umugabane we kuba mwinshi, ibyokurya bye bigatubuka.
17.
Mbese yakunkumura urushundura rwe, akareka guhora yica amahanga?       Zefaniya   Zefaniya 1:1-18
Imana ihana Abayuda ku bw’ibyaha byabo
1.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda.
2.
Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi,
3.
nzatsembaho abantu n’amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abakiranirwa n’ibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga.
4.
“Nzarambura ukuboko kwanjye ntere ab’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n’izina ry’Abakemari hamwe n’abatambyi,
5.
n’abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y’amazu yabo, n’abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu,
6.
n’abasubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka, n’abatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga.
7.
“Ujye ucecekera imbere y’Umwami Imana kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n’indarikwa.
8.
Ku munsi w’igitambo cy’Uwiteka nzahana ibikomangoma n’abana b’umwami, n’abambaye imyambaro y’abanyamahanga.

  9.
Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by’amazu bose, bakuzuza inyumba ya shebuja mo urugomo n’uburiganya.

10.
“Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry’Amafi, n’umuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi.
11.
Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b’i Kanāni baciwe, n’abikorezi b’ifeza batsembweho.
12.
“Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’
13.
Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n’amazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo.
14.
“Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta, intwari irataka inyinyiriwe.
15.
Uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.
16.
Ni umunsi wo kuvuza impanda n’induru, bivugira imidugudu y’ibihome n’iminara miremire.
17.
“Nzihebesha abantu bagende nk’impumyi kuko bacumuye ku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk’umukungugu, n’imibiri yabo itabwe nk’amayezi.
18.
“Ifeza zabo n’izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n’umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.”     Hagayi   Hagayi 1:1-15
Abayuda bagīrwa inama yo kubaka urusengero
1.
Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y’Umwami Dariyo, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uwiteka ryazanywe na Hagayi umuhanuzi kuri Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, no kuri Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru ati
2.
“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti ‘Igihe cyo kongera kubaka inzu y’Uwiteka ntikiragera.’ ”
3.
Maze ijambo ry’Uwiteka riza rizanywe n’umuhanuzi Hagayi riti
4.
“Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?”
5.
Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora.
6.
Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.”
7.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora. 8.
Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.     9.
“Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n’iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n’inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu.
10.
Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n’isi ibura umwero wayo.
11.
Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.”
12.
Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, hamwe n’abasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yabo, n’amagambo y’umuhanuzi Hagayi nk’uko yatumwe n’Uwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa n’ubwoba imbere y’Uwiteka.
13.
Maze Hagayi intumwa y’Uwiteka, abwira abantu ubutumwa batumweho n’Uwiteka ati “Ndi kumwe namwe.” Ni ko Uwiteka avuga.
14.
Maze Uwiteka akangura umutima wa Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, n’umutima wa Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n’imitima y’abasigaye bo muri ubwo bwoko bose, nuko baraza bubaka inzu y’Uwiteka Nyiringabo Imana yabo,
15.
ari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y’Umwami Dariyo.     Zakariya   Zekariya 1:1-17
Iyerekwa ry’amafarashi ane
1.
Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti
2.
“Uwiteka yarakariye ba sogokuruza banyu cyane.
3.
Ni cyo gituma uzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukire nanjye nzabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
4.
Mwe gusa na ba sogokuruza banyu abahanuzi ba kera babwiraga baranguruye bati: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Nimuhindukire muve mu ngeso zanyu mbi no mu byo mukora bibi’, maze ntibumve kandi nanjye ntibantege amatwi. Ni ko Uwiteka avuga.
5.
Ba sogokuruza banyu bari he? Mbese abahanuzi bahoraho iteka?
6.
Amagambo yanjye n’amategeko yanjye nategetse abagaragu banjye b’abahanuzi, aho ntibyasohoye kuri ba sogokuruza? Hanyuma bisubiyemo baravuga bati ‘Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuzatwitura ibihwanye n’ingeso zacu n’ibyo twakoze, none ni ko yadukoreye.’ ”
7.
Ku munsi wa makumyabiri n’ine wo mu kwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwitwa Shebati, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti:

  8.
Nijoro nagiye kubona mbona umuntu uhetswe n’ifarashi y’igaju, ahagaze hagati y’ibiti by’imihadasi byo mu kabande, kandi inyuma ye hari amafarashi y’amagaju n’ay’ubugondo n’ay’imyeru. 9.
Maze ndabaza nti “Ibi ni ibiki, Nyagasani?” Marayika twavuganaga aransubiza ati “Ndabikubwira.”
10.
Umuntu wari uhagaze hagati y’imihadasi aravuga ati “Abo ni abo Uwiteka yatumye kugenda isi.”
11.
Basubiza marayika w’Uwiteka wari uhagaze hagati y’imihadasi bati “Twagenze isi yose, kandi dore isi yose iratuje ifite ihumure.”
12.
Marayika w’Uwiteka arabasubiza ati “Uwiteka Nyiringabo uzageza ryari kutababarira i Yerusalemu n’imidugudu y’u Buyuda, kandi umaze imyaka mirongo irindwi ubarakariye?”
13.
Uwiteka asubiza marayika twavuganaga amagambo meza amara umubabaro.
14.
Marayika twavuganaga arambwira ati “Rangurura uvuge cyane uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Yerusalemu n’i Siyoni ifuhe ryinshi.
15.
Kandi ndakariye amahanga yiraye uburakari bwinshi, kuko narakariye Abisirayeli buhoro, ariko bo babagiriye nabi birenze urugero.’
16.
Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Ngarukiye i Yerusalemu mpafitiye imbabazi. Inzu yanjye izahubakwa, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, i Yerusalemu hazagereshwa umugozi.’
17.
“Ongera urangurure uvuge uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Muzabona imidugudu yanjye yongeye kuzura ibyiza biyisaguke, Uwiteka azongera kumara i Siyoni umubabaro, kandi azongera guhitamo i Yerusalemu.’ ”         Malaki   Malaki 1:1-14
Urukundo Imana ikunda Isirayeli
1.
Ijambo ry’Uwiteka yahanuriye Abisirayeli aritumye Malaki.
2.
“Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ” Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze Yakobo Amosi 1.11-12; Obad 1-14
3.
Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”
4.
Naho Edomu aravuga ati “Dukubiswe hasi ariko tuzagaruka twubake ahari amatongo.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazubaka ariko jye nzasenya, kandi abantu bazabita Igihugu cyo gukiranirwa, kandi ubwoko Uwiteka ahora arakarira iteka ryose.
5.
N’amaso yanyu azabyirebera namwe muvuge muti ‘Uwiteka ahimbazwe birenze urugabano rwa Isirayeli.’
Ibyaha by’abatambyi b’Imana
6.
“Umwana yubaha se n’umugaragu akubaha shebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzugura izina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguye dute?’
7.
Ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye. Maze mukabaza muti ‘Twaguhumanishije iki?’ Mwavuze yuko ameza y’Uwiteka ari amanyagisuzuguriro.

  8.
Kandi iyo mutambye impumyi, mugira ngo nta cyo bitwaye, n’iyo mutambye icumbagira n’irwaye na bwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima cyangwa yakwemera kukwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
9.
“Noneho nimusabe Imana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
10.
Icyampa hakagira uwo muri mwe ukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjye ubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye.
11.
Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
12.
Ariko mwebwe murarisuzugura, kuko muvuga muti ‘Ameza y’Uwiteka arahumanye, kandi ibyokurya byo kuri ayo meza ni ibinyagisuzuguriro.’
13.
Kandi mujya muvuga muti ‘Uyu murimo uraruhanya’, ndetse murawinuba, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi muzana icyo munyaze ku maboko n’igicumbagira n’ikirwaye, ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzana bene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza.
14.
Ariko havumwe uriganya, ufite isekurume mu mukumbi we akayihiga, yajya guhigura Uwiteka akamuhigura ifite inenge, kuko ndi Umwami ukomeye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga.         Malaki 3:1-24
Ibihanura kuza kw’Integuza y’Uwiteka
1.
“Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
2.
“Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.
3.
Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.
4.
Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.
5.
“Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
6.
“Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.
Ibyaha by’abantu b’Imana bagira ubugugu ku by’Imana
7.
“Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’
8.
Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo,
9.
muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.
10.
Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.

  11.
Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
12.
Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 13.
“Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Twakuvuze iki?’
14.
Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y’Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura?
15.
Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.’ ”
Abantu b’Imana biringirwa
16.
Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye.
17.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera.
18.
Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.
Umunsi w’Uwiteka
19.
“Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
20.
Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
21.
Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
22.
“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.
23.
“Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
24.
Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”    

    ISEZERANO RISHYA     Matayo

Matayo 1:1-25
Amazina ya ba sekuruza ba Yesu(Luka 3.23-38)
1.
Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya:
2.
Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se,
3.
Yuda yabyaye Peresi na Zera kuri Tamari, Peresi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu,
4.
Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni,
5.
Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi, Obedi yabyaye Yesayi,
6.
Yesayi yabyaye Umwami Dawidi. Dawidi yabyaye Salomo kuri muka Uriya,
7.
Salomo yabyaye Rehobowamu, Rehobowamu yabyaye Abiya, Abiya yabyaye Asa,
8.
Asa yabyaye Yehoshafati, Yehoshafati yabyaye Yoramu, Yoramu yabyaye Uziya,
9.
Uziya yabyaye Yotamu, Yotamu yabyaye Ahazi, Ahazi yabyaye Hezekiya,
10.
Hezekiya yabyaye Manase, Manase yabyaye Amoni, Amoni yabyaye Yosiya,
11.
Yosiya yabyaye Yekoniya na bene se, igihe bimuriwe i Babuloni.
12.
Bamaze kwimurirwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Shalutiyeli, Shalutiyeli yabyaye Zerubabeli,
13.
Zerubabeli yabyaye Abihudi, Abihudi yabyaye Eliyakimu, Eliyakimu yabyaye Azori,

 
14.
Azori yabyaye Sadoki, Sadoki yabyaye Akimu, Akimu yabyaye Elihudi,
15.
Elihudi yabyaye Eleyazari, Eleyazari yabyaye Matani, Matani yabyaye Yakobo,
16.
Yakobo yabyaye Yosefu umugabo wa Mariya, ari we nyina wa Yesu witwa Kristo.
17.
Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane.
Kuvuka kwa Yesu, uko kwagenze
18.
Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera.
19.
Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa.
20.
Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.
21.
Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”
22.
Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo
23.
“Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.
24.
Yosefu akangutse abigenza uko marayika w’Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we.
25.
Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu, amwita YESU.     Matayo 2:1-23
Abanyabwenge baramya Yesu
1.
Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati
2.
“Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.”
3.
Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose,
4.
ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho.
5.
Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya. Ni ko byanditswe n’umuhanuzi ngo
6.
‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ ”
7.
Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,
8.
abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby’uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.”
9.
Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho.
10.
Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane.

  11.
Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi.
12.
Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo.
Yosefu ahungira muri Egiputa

13.
Bamaze kugenda marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”
14.
Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa,
15.
agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”
16.
Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b’abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n’abatarayimara, nk’uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n’abo banyabwenge.
17.
Ni bwo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo
18.
“Induru yumvikaniye i Rama,Yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be,Yanga guhozwa kuko batakiriho.”
19.
Herode amaze gupfa, marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati
20.
“Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.”
21.
Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.
22.
Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n’Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy’i Galilaya,
23.
atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.”       Mariko   Mariko 1:1-45
Yohana Umubatiza (Mat 3.1-12; Luka 3.1-18; Yoh 1.19-23)
1.
Itangiriro ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana.
2.
Nk’uko byanditswe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izatunganya inzira yawe.”
3.
“Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”
4.
Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.
5.
Abatuye mu gihugu cy’i Yudaya n’ab’i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
6.
Yohana yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.
7.
Yabwirizaga avuga ati “Undusha ubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunama ngo mpfundure udushumi tw’inkweto ze.
8.
Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”
Yesu abatizwa na Yohana; ageragezwa na Satani (Mat 3.13–4.11; Luka 3.21-22; 4.1-13)
9.
Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y’i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani.
10.
Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n’inuma.
11.
Ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”
12.
Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu,
13.
amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n’inyamaswa, abamarayika bakamukorera.
Yesu avuga ubutumwa bwiza; ahamagara abigishwa (Mat 4.12-25; Luka 4.14-15; 5.1-11)
14.
Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati
15.
“Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”
16.
Anyura iruhande rw’inyanja y’i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.
17.
Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.”
18.
Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

  19.
Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura.

20.
Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukurikira.
Akiza umuntu utewe na dayimoni (Luka 4.31-37)
21.
Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha.
22.
Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi.

23.
Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati
24.
“Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.”
25.
Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”
26.
Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo.
27.
Bose baratangara barabazanya bati “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y’inzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, n’abadayimoni na bo baramwumvira!”
28.
Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye n’i Galilaya.
Akiza nyirabukwe wa Simoni n’abandi benshi (Mat 8.14-17; Luka 4.38-41)
29.
Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya.
30.
Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwaye ubuganga, nuko bamubwira ibye.
31.
Araza amufata ukuboko aramubyutsa, ubuganga bumuvamo arabazimanira.
32.
Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n’abatewe n’abadayimoni,
33.
ab’umudugudu wose bateranira ku irembo.
34.
Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.
Akiza umubembe (Mat 8.1-4)
35.
Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.
36.
Simoni n’abandi bari kumwe na we baramukurikira,
37.
bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.”
38.
Arabasubiza ati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.”
39.
Ajya mu masinagogi y’ab’i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni.
40.
Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.”
41.
Aramubabarira, arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”
42.
Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira.
43.
Akimusezerera aramwihanangiriza cyane
44.
ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura nk’uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”
45.
Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozi no mu butayu, abantu bakaba ari bo baturuka impande zose bamusanga aho ari.         Luka   Luka 2:1-52
Kuvuka kwa Yesu (Mat 1.18–2.12)
1.
Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.
2.
Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya.
3.
Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w’iwabo.
4.
Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,
5.
ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite.
6.
Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora,
7.
abyara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure w’inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.
Marayika abwira abungeri ko Yesu avutse
8.
Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.
9.
Nuko marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi.
10.
Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,
11.
kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.
12.
Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana w’uruhinja yoroshwe imyenda y’impinja, aryamishijwe mu muvure w’inka.”
13.
Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti
14.
“Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”
15.
Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati “Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.”
16.
Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n’umwana w’uruhinja aryamishijwe mu muvure w’inka.
17.
Babibonye babatekerereza iby’uwo mwana nk’uko babibwiwe.
18.
Ababumvise bose batangazwa n’ibyo abungeri bababwiye.
19.
Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza.
20.
Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk’uko babibwiwe.
Bakeba Yesu bamumurikira Imana
21.
Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye. 22.
Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana,

      23.
(nk’uko byanditswe mu mategeko y’Umwami ngo “Umuhungu wese w’uburiza azitwa uwera ku Uwiteka”),
24.
batamba n’igitambo nk’uko byavuzwe mu mategeko y’Umwami ngo “Intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.”
25.
I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry’Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we. 26.
Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w’Umwami Imana. 27.
Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk’uko umuhango w’amategeko wari uri,
28.
Simiyoni aramuterura ashima Imana ati
29.
“Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze,
30.
Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,
31.
Ako witeguye mu maso y’abantu bose,
32.
Kuba umucyo uvira amahanga, No kuba ubwiza bw’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli.”
33.
Se na nyina batangazwa n’ayo magambo avuzwe kuri we.
34.
Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka,
35.
ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumita mu mutima.”
36.
Hariho n’umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweli wo mu muryango wa Asheri, yari umukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi,
37.
noneho amara imyaka mirongo inani n’ine ari umupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro.
38.
Muri uwo mwanya na we araza ashima Imana, avuga ibya Yesu abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw’i Yerusalemu.
39.
Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n’amategeko y’Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti.
40.
Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw’Imana bwari muri we.
Yesu yisigarira i Yerusalemu
41.
Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.
42.
Nuko amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, barazamuka nk’uko umugenzo w’iyo minsi mikuru wari uri.
43.
Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi.
44.
Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ry’abantu bajyanye na bo, nuko bagenda urugendo rw’umunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo,
45.
bamubuze basubira i Yerusalemu bamushaka.
46.
Hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.
47.
Abamwumvise bose batangazwa n’ubwenge bwe n’ibyo abasubiza.
48.
Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati “Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.”
49.
Arabasubiza ati “Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?”
50.
Ntibasobanukirwa n’iryo jambo ababwiye.
51.
Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we.
52.
Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.       Luka 16:1-31
Yesu acira abantu umugani w’igisonga kibi
1.
Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.
2.
Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’
3.
Icyo gisonga kiribwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte?
4.
Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’
5.
“Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’
6.
Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z’amavuta ya elayo.’ Na we ati ‘Enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’
7.
Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z’amasaka.’ Aramubwira ati ‘Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.’
8.
“Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby’ubwenge, kuko abana b’iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b’umucyo.
9.
“Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bw’iteka.
10.
Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.
11.
Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri?
12.
Kandi niba mutakiranutse ku by’abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?’
13.
“Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.”
14.
Abafarisayo kuko bari abakunzi b’ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane.
15.
Arababwira ati “Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y’abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana.

  16.
“Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira. 17.
Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.
18.
“Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n’ucyura umugore usenzwe n’umugabo we aba asambanye.
Umugani w’umutunzi n’umukene
19.
“Hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imihengeri n’iy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye.
20.
Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe,
21.
kandi yifuzaga guhazwa n’ubuvungukira buva ku meza y’umutunzi.
22.
“Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n’umutunzi na we arapfa arahambwa.
23.
Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye.
24.
Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y’urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n’uyu muriro.’
25.
“Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane.
26.
Kandi uretse n’ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n’abava aho batagera hano.’
27.
Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data,
28.
kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’
29.
“Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire.’
30.
Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana.’
31.
Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ”   Luka 23:1-56
Yesu ashyikirizwa Pilato (Mat 27.1-2,11-31; Mar 15.1-5; Yoh 18.28-40)
1.
Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato.
2.
Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.”
3.
Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.”
4.
Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”
5.
Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose uhereye i Galilaya ukageza n’ino.”
Pilato yohereza Yesu kwa Herode
6.
Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya.
7.
Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.
8.
Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora.
9.
Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.
10.
Abatambyi bakuru n’abanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane.
11.
Herode n’abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato.
12.
Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga.
Pilato acira Yesu urubanza (Mat 27.15-26; Mar 15.6-15; Yoh 18.39–19.16)
13.
Pilato ateranya abatambyi bakuru n’abatware n’abantu bose,
14.
arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze.
15.
Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha.
16.
Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”
17.
Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.
18.
Ariko bose basakuriza icyarimwe bati “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.”
19.
Uwo bari bamushyize mu nzu y’imbohe, bamuhora ubugome n’ubwicanyi bwari mu murwa.
20.
Pilato yongera kuvugana na bo, ashaka kubohora Yesu.
21.
Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!”
22.
Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”
23.
Ariko baramukoranira basakuza n’amajwi arenga, bamuhata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza.
24.
Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe:
25.
abohora uwashyizwe mu nzu y’imbohe bamuhora ubugome n’ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugire uko bashaka.
Abagore b’i Yerusalemu baborogera Yesu
26.
Baramujyana, batangira umuntu witwaga Simoni w’Umunyakurene waturukaga imusozi, bamukorera umusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu.
27.
Abantu benshi baramukurikira, barimo n’abagore bikubita mu bituza bamuborogera.

  28.
Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b’i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n’abana banyu, 29.
kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’
30.
Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n’udusozi bati ‘Nimudutwikire.’
31.
Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”
32.
Kandi bajyana n’abandi babiri bari inkozi z’ibibi, ngo babicane na we.
Babamba Yesu bamushinyagurira (Mat 27.32-44; Mar 15.20-32; Yoh 19.16-24)
33.
Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n’abo bagome, umwe iburyo bwe n’undi ibumoso.
34.
Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Bagabana imyenda ye barayifindira.
35.
Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n’Imana.”
36.
Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira
37.
bati “Niba uri umwami w’Abayuda ikize.”
38.
Hejuru ye hari urwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W’ABAYUDA.”
Umugome umwe yihana
39.
Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.”
40.
Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kubaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe?
41.
Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”
42.
Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.”
43.
Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”
Urupfu rwa Yesu (Mat 27.45-56; Mar 15.33-41; Yoh 19.28-30)
44.
Nuko isaha zibaye nk’esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda,
45.
izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri.
46.
Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Amaze kuvuga atyo umwuka urahera.
47.
Nuko umutware w’abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.”
48.
Inteko z’abantu bari bateraniye aho kurebera, babonye ibibaye basubirayo bikubita mu bituza.
49.
N’incuti ze zose n’abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.
Yosefu ahamba Yesu (Mat 27.57-66; Mar 15.42-47; Yoh 19.38-42)
50.
Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, w’umunyangeso nziza kandi ukiranuka.
51.
Uwo ntiyafatanije n’inama zabo n’ibyo bakoze, yari Umunyarimataya, umudugudu w’Abayuda, na we yategerezaga ubwami bw’Imana.
52.
Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.
53.
Arayibambura ayizingira mu mwenda w’igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamo umuntu.
54.
Hari ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora.
55.
Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n’intumbi ye uko ihambwe,
56.
basubirayo batunganya ibihumura neza n’imibavu. Kandi ku munsi w’isabato bararuhuka    

Luka 24:1-53
Kuzuka kwa Yesu (Mat 28.1-16; Mar 16.1-8; Yoh 20.1-10)
1.
Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.
2.
Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,
3.
binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu.
4.
Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.
5.
Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?
6.
Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati
7.
‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”
8.
Bibuka amagambo ye.
9.
Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n’umwe n’abandi bose.
10.
Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n’abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.
11.
Ariko ayo magambo ababera nk’impuha ntibayemera.
12.
Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y’ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n’ibyabaye
Yesu yiyereka abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi
13.
Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)
14.
Nuko baganira ibyabaye byose.
15.
Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,
16.
Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.
17.
Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.
18.
Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”
19.
Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose,
20.
kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,
21.
kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.
22.
None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro
23.
ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima.
24.
Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”
25.
Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.
26.
None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”   27.
Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.
28.
Bageze bugufi bw’ikirorero bajyagamo, agira nk’ushaka kugicaho.
29.
Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.
30.
Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.
31.
Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.
32.
Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”
33.
Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n’umwe bateranye hamwe n’abandi,
34.
bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”
35.
Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n’uburyo bamumenyeshejwe n’uko amanyaguye umutsima.
Yesu yiyereka abigishwa be (Mat 28.16-20; Mar 16.14-18; Yoh 20.19-23; Ibyak 1.6-8)
36.
Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
37.
Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.
38.
Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?
39.
Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.”
40.
Avuze ibyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.
41.
Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?”
42.
Bamuha igice cy’ifi yokeje,
43.
aracyakira akirira imbere yabo.
Yesu asezera ku bigishwa be
44.
Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”
45.
Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe,
46.
ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,
47.
kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.
48.
Ni mwe bagabo b’ibyo.
49.
Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”
Yesu ajya mu ijuru (Mar 16.19-20; Ibyak 1.9-11)
50.
Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.
51.
Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.
52.
Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi,
53.
baguma mu rusengero iteka bashima Imana.     Yohana   Yohana 1:1-51
Yesu Kristo ari we Jambo ry’Imana ahinduka umuntu
1.
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
2.
Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere.
3.
Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.
4.
Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu.
5.
Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.
6.
Hariho umuntu watumwe n’Imana witwaga Yohana.
7.
Uwo yazanywe no guhamya iby’Umucyo, ngo atume bose bizera.
8.
Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo.
9.
Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.
10.
Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya.
11.
Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.
12.
Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.
13.
Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.
14.
Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.
15.
Yohana yahamije iby’uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ”
16.
Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi,
17.
kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n’ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo.
18.
Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.
Abayuda basobanuza Yohana Umubatiza uwo ari we (Mat 3.1-12; Mar 1.1-8; Luka 3.1-18)
19.
Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n’Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubaza bati “Uri nde?”
20.
Nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati “Si jye Kristo.”
21.
Nuko baramubaza bati “Tubwire, uri Eliya?” Na we ati “Sindi we.” Bati “Uri wa muhanuzi?” Arabasubiza ati “Oya.”
22.
Baramubaza bati “None se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?”
23.
Ati “Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’, nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”
24.
Abari batumwe bari Abafarisayo.
25.
Nuko baramubaza bati “None ubatiriza iki, ko utari Kristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?”
26.
Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya, 27.
uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw’inkweto ze.”   28.
Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.
Yohana yita Yesu Umwana w’intama w’Imana
29.
Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.
30.
Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’
31.
Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.”
32.
Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n’inuma, atinda kuri we.
33.
Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’.
34.
Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w’Imana.”
Andereya na Simoni bakurikira Yesu
35.
Bukeye bw’aho, Yohana yongera guhagararana n’abigishwa be babiri
36.
Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana.”
37.
Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu.
38.
Yesu arahindukira abona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?” Baramusubiza bati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha) ucumbitse he?”
39.
Arababwira ati “Nimuze murahabona.” Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk’isaha cumi, baherako bamarana na we umwanya burira.
40.
Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu.
41.
Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo).
42.
Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye).
Filipo na Natanayeli bakurikira Yesu
43.
Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”
44.
Filipo uwo yari uw’i Betsayida, umudugudu w’iwabo wa Andereya na Petero.
45.
Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.”
46.
Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.”
47.
Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.”
48.
Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’umutini nakubonye.”
49.
Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.”
50.
Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo.”
51.
Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’umuntu, bakamumanukiraho.”       Yohana 3:1-35
Ibya Nikodemo
1.
Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.
2.
Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”
3.
Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”
4.
Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?”
5.
Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.
6.
Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka.
7.
Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.
8.
Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.”
9.
Nikodemo aramusubiza ati “Ibyo byashoboka bite?”
10.
Yesu aramusubiza ati “Ukaba uri umwigisha w’Abisirayeli ntumenye ibyo!
11.
Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko tuvuga ibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya.
12.
Ubwo nababwiye iby’isi ntimwemere, nimbabwira iby’ijuru muzemera mute?
13.
Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.
14.
“Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa,
15.
kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.”
16.
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
17.
Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.

  18.
Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege.
19.
Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi,
20.
kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana,
21.
ariko ukora iby’ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.
Yohana yongera guhamya Yesu
22.
Hanyuma y’ibyo Yesu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cy’i Yudaya, atindanayo na bo abatiza abantu.
23.
Ariko Yohana we yabatirizaga muri Ayinoni bugufi bw’i Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa,
24.
kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y’imbohe.
25.
Abigishwa ba Yohana bajya impaka n’Umuyuda ku byo kwiyeza.
26.
Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n’abantu bose baramusanga.”
27.
Yohana arabasubiza ati “Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru. 28.
Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’
29.
Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva anezezwa n’ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.
30.
Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.”
31.
Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, naho uwo mu isi we ni uw’isi nyine, kandi n’ibyo avuga ni iby’isi. Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose,
32.
kandi ibyo yabonye n’ibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya.
33.
Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n’uko n’Imana ari inyakuri.
34.
Uwatumwe n’Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.
35.
Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose, 36uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.         Yohana 20:1-31
Kuzuka kwa Yesu (Mat 28.1-10; Mar 16.1-8; Luka 24.1-12)
1.
Ku wa mbere w’iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro.
2.
Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.”
3.
Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro.
4.
Bombi birukira icyarimwe, ariko uwo mwigishwa asiga Petero aba ari we ubanza kugera ku gituro.
5.
Arunama arungurukamo, abona imyenda y’ibitare ishyizwe hasi ariko ntiyinjiramo.
6.
Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro abona imyenda y’ibitare ishyizwe hasi,
7.
n’igitambaro cyari mu mutwe we kidashyizwe hamwe n’imyenda y’ibitare, ahubwo cyari kizinze kiri ukwacyo hirya.
8.
Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje kugera ku gituro na we yinjira. Abibonye yizera ibyo yabwiwe na wa mugore,
9.
kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka.
10.
Maze abigishwa basubirayo bajya iwabo.
Yesu yiyereka Mariya Magadalena (Mat 28.9-10; Mar 16.9-11)
11.
Ariko Mariya yari ahagaze ku gituro arira. Akirira arunama arunguruka mu gituro,
12.
abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera bicaye, umwe ku musego n’undi ku mirambizo, aho intumbi ya Yesu yari yarashyizwe.
13.
Baramubaza bati “Mugore, urarizwa n’iki?” Arabasubiza ati “Ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.”
14.
Amaze kuvuga atyo arakebuka, abona Yesu ahagaze ariko ntiyamenya ko ari we.
15.
Yesu aramubaza ati “Mugore, urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Yibwira ko ari umurinzi w’agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.”
16.
Yesu aramubwira ati “Mariya.” Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”)   17.
Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”
18.
Mariya Magadalena aragenda, abarira abigishwa inkuru ati “Nabonye Umwami”, kandi abatekerereza ibyo yamubwiye.
Yesu yiyereka abigishwa be Toma adahari (Mat 28.16-20; Mar 16.14-18; Luka 24.36-49)
19.
Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ari wo wa mbere w’iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu, inzugi zikinze kuko batinyaga Abayuda. Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
20.
Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Umwami baranezerwa.
21.
Yesu yongera kubabwira ati “Amahoro abe muri mwe. Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”
22.
Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati “Nimwakire Umwuka Wera.
23.
Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.”
24.
Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga.
25.
Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!” Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.”
Yesu yongera kwiyereka abigishwa be Toma ahari
26.
Nuko iminsi munani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
27.
Maze abwira Toma ati “Zana hano urutoki rwawe urebe ibiganza byanjye, kandi uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, kandi we kuba utizera ahubwo ube uwizeye.”
28.
Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”
29.
Yesu aramubwira ati “Wijejwe n’uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.”
30.
Hariho n’ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y’abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo.
31.
Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye.      
Ibyakozwe N’ Intumwa   Ibyakozwe N’intumwa 2:1-47
Uko Umwuka Wera yamanukiye intumwa
1.
Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.
2.
Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.
3.
Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.
4.
Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.
5.
Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru.
6.
Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo.
7.
Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya?
8.
None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire?
9.
Kandi turi Abapariti n’Abamedi n’Abanyelamu, n’abatuye i Mezopotamiya n’i Yudaya, n’i Kapadokiya n’i Ponto no muri Asiya,
10.
n’i Furugiya n’i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy’i Libiya gihereranye n’i Kurene, n’Abaroma b’abashyitsi n’Abayuda n’abakomeza idini yabo,
11.
kandi n’Abakirete n’Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu.”
12.
Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?”
13.
Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”
Petero abasobanurira ibyabaye abemeza ibya Yesu
14.
Ariko Petero ahagararana n’abo cumi n’umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b’i Yudaya n’abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.
15.
Aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi,
16.
ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n’umuhanuzi Yoweli ngo
17.
‘Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, N’abakambwe babarimo bazarota.
18.
Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye muri iyo minsi, Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura.
19.
Nzashyira amahano mu ijuru hejuru, Nshyire n’ibimenyetso mu isi hasi, Amaraso n’umuriro no gucumba k’umwotsi.
20.
Izuba rizahinduka umwijima, N’ukwezi guhinduke amaraso, Uwo munsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka utaraza.
21.
Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa.’
22.
“Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w’i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk’uko mubizi ubwanyu,
23.
uwo muntu amaze gutangwa nk’uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y’abagome muramwica.
24.
Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.   25.
Kuko Dawidi yavuze iby’uwo ati ‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.
26.
Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ururimi rwanjye rukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba.
27.
Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhane Uwera wawe abone kubora.
28.
Wamenyesheje inzira y’ubugingo, Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.’ 29.
“Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n’igituro cye kiracyari iwacu n’ubu.
30.
Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye,
31.
yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atarekewe ikuzimu, kandi ngo n’umubiri we nturakabora.
32.
Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.
33.
Nuko amaze kuzamurwa n’ukuboko kw’iburyo kw’Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva.
34.
Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye,
35.
Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’
36.
“Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.”
Abantu ibihumbi bitatu bahindukirira Imana
37.
Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”
38.
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
39.
kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu.”
40.
Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab’iki gihe biyobagiza.”
41.
Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.
42.
Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.
Uko Abakristo ba mbere basangiraga ibyabo
43.
Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi.
44.
Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,
45.
ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye.
46.
Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama
47.
bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.    

Ibyakozwe N’intumwa 27:1-44
Bajyana Pawulo mu nkuge kugira ngo bajye muri Italiya
1.
Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n’izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.
2.
Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w’i Tesalonike.
3.
Bukeye bw’aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.
4.
Dutsukira aho duhita munsi y’ikirwa cy’i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere.
5.
Twambutse inyanja ihereranye n’i Kilikiya n’i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w’i Lukiya.
6.
Umutware utwara umutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo.
7.
Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw’i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y’ikirwa kitwa i Kirete imbere y’i Salumoni, kucyikingaho umuyaga.
8.
Tugikikira bituruhije cyane, tugera ahantu hitwa i Myaro myiza bugufi bw’umudugudu witwa i Lasaya.
9.
Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n’iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagira inama ati
10.
“Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby’inkuge n’ibirimo gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu na bwo.”
11.
Ariko umutware utwara umutwe yumvira umwerekeza na nyir’inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze.
12.
Kandi kuko umwaro atari mwiza gutsikamo kuhamarira amezi y’imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y’imbeho, ari ho umwaro w’i Kirete werekera hagati y’ikasikazi h’iburasirazuba n’ikusi h’iburasirazuba.
13.
Nuko umuyaga uturutse ikusi uhushye buhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira bugufi cyane bw’i Kirete.
14.
Maze umwanya muto ushize, baterwa n’umuyaga uhuha cyane witwa Urakulo, uturuka kuri icyo kirwa.
15.
Inkuge irahehwa ntiyabasha kugema umuyaga, turayireka ijya aho ishaka.
16.
Duhita munsi y’akarwa kitwa Kilawuda twikingaho umuyaga, maze tubona uko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhije cyane.
17.
Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y’inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyi usaya witwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n’umuyaga.
18.
Dukomeza guteraganwa n’umuyaga cyane, nuko bukeye bw’aho baroha imitwaro mu nyanja.
19.
Ku munsi wa gatatu bajugunya iby’inkuge mu nyanja.
20.
Kandi hashize iminsi myinshi izuba n’inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y’umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira.

  21.
Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu.
22.
Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge, 23.
kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w’Imana, ndi uwayo nyikorera
24.
akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose.’
25.
Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe.
26.
Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.”
Inkuge irengerwa, bose bakira
27.
Ijoro rya cumi n’ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye.
28.
Bagera uburebure bw’amazi y’imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugera babona nka metero mirongo itatu.
29.
Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y’inkuge ibyuma bine byo kuyitsika, bifuza ko bucya.
30.
Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanurira indere mu nyanja, basa n’abashaka kujugunya imbere y’inkuge ibyuma byo kuyitsika.
31.
Pawulo abwira umutware utwara umutwe n’abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.”
32.
Maze abasirikare baca imigozi y’indere, barayireka iragenda.
33.
Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n’ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa.
34.
Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfuka ku mitwe yanyu.”
35.
Amaze kuvuga atyo yenda umutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho.
36.
Bose babona ihumure, na bo bararya.
37.
Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu.
38.
Bamaze guhaga baroha amasaka mu nyanja kugira ngo borohereze inkuge.
39.
Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kiriho umusenyi bajya inama y’uko bashobora komoreraho inkuge.
40.
Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsitse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamura umwenda w’imbere uyigendesha berekeza ku musenyi.
41.
Ariko bageze mu ihuriro ry’amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y’amazi. Nuko umutwe w’inkuge w’imbere urashinga ntiwanyeganyega, maze uw’inyuma umenagurwa n’imbaraga y’umuraba.
42.
Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugira ngo hatagira uwo muri zo woga agacika.
43.
Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi koga biroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe,
44.
n’abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira.     Ibyakozwe N’intumwa 28:1-31 Incira iruma Pawulo ntiyagira icyo aba
1.
Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita.
2.
Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakira twese kuko hari imvura n’imbeho.
3.
Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza.
4.
Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n’ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!”
5.
Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.
6.
Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”
Pawulo akiza se w’umutware w’i Melita
7.
Bugufi bw’aho hantu hari igikingi cy’umutware w’icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu.
8.
Se wa Pubiliyo yari arwaye ubuganga n’amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza.
9.
Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza.
10.
Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiye gutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu.
Bamaze kwambuka bagera i Roma
11.
Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y’imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y’Abavandimwe b’Impanga.
12.
Dufata i Surakusa tumarayo iminsi itatu.
13.
Bukeye tuvayo, turagoronzoka tugera i Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse ikusi urahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufata i Puteyoli.
14.
Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma.
15.
Bene Data b’i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n’Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda. 16.
Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w’abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n’umusirikare umurinda.
Pawulo yigisha Abayuda b’i Roma   17.
Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo bampa Abaroma.
18.
Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha.
19.
Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu.
20.
Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye, kuko ibyo Abisirayeli biringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”
21.
Na bo baramusubiza bati “Nta nzandiko z’ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvuge nabi.
22.
Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.”
23.
Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw’Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.
24.
Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera.
25.
Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvuga ijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruza wanyu mu kanwa k’umuhanuzi Yesaya,
26.
yabivuze neza ati ‘Jya kuri abo bantu ubabwire uti Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya, Kureba muzareba ariko ntimuzabyitegereza.
27.
Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, No kumenyesha umutima, No guhindukira, Ngo mbakize.’
28.
“Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k’Imana, kandi abo bazakumvira.”
29.
Amaze kuvuga atyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane.
30.
Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yakiraga abaje kumusura bose,
31.
akabwiriza iby’ubwami bw’Imana, akigisha iby’Umwami Yesu Kristo ashize amanga  rwose, kandi nta wamubuzaga.   Abaroma 5:1-21
Amahirwe azanwa no gutsindishirizwa no kwizera
1.
Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo,
2.
wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana.
3.
Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,
4.
kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.
5.
Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe.
6.
Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha.
7.
Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza,
8.
ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.
9.
Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w’Imana na we?
10.
Ubwo twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kungwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe? 11.
Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n’ubu.
Yesu yaturokoye iteka ryazanywe n’igicumuro cya Adamu
12.
Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.

  13.
Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari.
14.
Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n’abatakoze ibyaha bihwanye n’igicumuro cya Adamu, wasuraga uwajyaga kuzaza.
15.
Ariko impano y’ubuntu bw’Imana ntigira ihuriro n’icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw’Imana n’impano y’ubuntu bw’umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi.
16.
Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry’iyo mpano y’ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi n’ugutsindishirizwa,
17.
kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo.
18.
Nuko rero, ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo.
19.
Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.
20.
Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n’ubuntu bwarushijeho gusaga,
21.
kugira ngo nk’uko ibyaha byimitswe n’urupfu, abe ari na ko n’ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.             Abaroma   Abaroma 6:1-23
Ubuntu ntibuduha uburenganzira bwo gukora ibyaha
1.
Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?
2.
Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?
3.
Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?
4.
Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.
5.
Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe.
6.
Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha,
7.
kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha.
8.
Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we,
9.
kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi.
10.
Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw’ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw’Imana.
11.
Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.
12.
Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira   13.
Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.
14.
Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.
15.
Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa n’amategeko, ahubwo dutwarwa n’ubuntu? Ntibikabeho!
16.
Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z’uwo mwumvira uwo, imbata z’ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?
17.
Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata z’ibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima,
18.
maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.
19.
Ibyo mbivuze nk’umuntu ku bw’intege nke z’imibiri yanyu, kuko nk’uko mwahaga ibiteye isoni n’ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugira ngo mwezwe.
20.
Ubwo mwari mukiri imbata z’ibyaha ntimwatwarwaga no gukiranuka.
21.
Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ari urupfu?
22.
Ariko noneho ubwo mwabatuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho,
23.
kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.   Abaroma 11:1-36
Amaherezo y’Abisirayeli
1.
Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.
2.
Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati
3.
“Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.”
4.
Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bali.”
5.
Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu.
6.
Ariko ubwo bibaye ku bw’ubuntu ntibikiri ku bw’imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu.
7.
Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,
8.
nk’uko byanditswe ngo “Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n’amaso atabona, n’amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n’ubu.
9.
Kandi Dawidi yaravuze ati “Ameza yabo ababera nk’umutego n’ikigoyi, N’igisitaza n’ingaruka mbi.
10.
Amaso yabo ahumwe be kureba, Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose.”
11.
Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari.
12.
Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutuba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!
13.
Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga
14.
kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo.
15.
Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n’Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?
16.
Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n’amashami na yo ni ko ari.
17.
Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami, ugasangira na yo amakakama y’igishyitsi cya elayo,

  18.
ntukirarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi. 19.
Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.”
20.
Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye,
21.
kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.
22.
Nuko urebe kugira neza kw’Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa.
23.
Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk’ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho.
24.
Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk’ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?
25.
Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.
26.
Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”
27.
“Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, Ubwo nzabakuraho ibyaha.”
28.
Ku by’ubutumwa bwiza babaye abanzi b’Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n’Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza,
29.
kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.
30.
Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw’ubugome bwabo,
31.
ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa ,
32.
kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.
Ishimwe rikwiriye Nyir’ubumenyi ukeshwa byose
33.
Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka.
34.
Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we?
35.
Ni nde wabanje kumuha ngo azamwiture?
36.
Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.     1 Abakorinto   1 Abakorinto 1:1-31
1.
Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nk’uko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data,
2.
turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n’abantu bose bambariza hose izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n’uwacu.
3.
Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Ishimwe Pawulo ashimira Itorero ry’i Korinto
4.
Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu,
5.
kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose,
6.
kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe,
7.
bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.
8.
Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w’Umwami wacu Yesu Kristo.
9.
Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu.
Pawulo ahana Itorero ry’i Korinto kutirema ibice
10.
Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama,
11.
kuko bene Data nabwiwe ibyanyu n’abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe.
12.
Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Ariko jyeweho ndi uwa Apolo”, undi na we ati “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati “Jyeweho ndi uwa Kristo.”
13.
Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?
14.
Nshimira Imana yuko ari nta n’umwe nabatije muri mwe keretse Kirisipo na Gayo,

  17.
kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye kubwiriza ubutumwa bwiza ariko ntavugisha ubwenge bw’amagambo, kugira ngo umusaraba wa Kristo udahinduka ubusa.
Uburyo ubwenge bw’Imana bunyuranye 15.
kugira ngo hatagira umuntu uvuga yuko mwabatijwe mu izina ryanjye.
16.
Icyakora nabatije n’abo kwa Sitefana, uretse abo sinzi yuko hari undi nabatije n’ubw’isi
18.
Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana,
19.
kuko byanditswe ngo“Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.”
20.
Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?
21.
Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.
22.
Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge,
23.
ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu,
24.
ariko ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z’Imana kandi ni ubwenge bwayo,
25.
kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga.
26.
Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi.
27.
Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye,
28.
kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho,
29.
kugira ngo hatagira umuntu wirata imbere y’Imana.
30.
Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,
31.
kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwirata yirate Uwiteka.”     2 Abakorinto   2 Abakorinto 1:1-24
1.
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto n’abera bose bari mu Akaya hose.
2.
Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Pawulo ashimira Imana ku bwo kurokorwa ibyago n’urupfu
3.
Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose,
4.
iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,
5.
kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.
6.
Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n’iyo natwe tubabazwa.
7.
Ni cyo gituma ibyo tubiringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa.
8.
Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa,
9.
twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye.
10.
Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,

  11.
namwe mufatanije natwe gusenga kugira ngo impano twaheshejwe na benshi, benshi bayishimire Imana ku bwacu.
Pawulo yiregura ibyerekeye iby’ingeso ze
12.
Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw’Imana. 13.
Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musoma ibyo n’ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugeza ku mperuka
14.
nk’uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk’uko namwe muzaba ibyacu ku munsi w’Umwami wacu Yesu.
Iby’imigambi Pawulo yari afite yo gusura Abakorinto
15.
Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusura, kugira ngo munezerwe kabiri
16.
nimbanyuraho njya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya.
17.
Mbese ubwo nashakaga gukora ntyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw’abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”?
18.
Ahubwo nk’uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n’ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”,
19.
kuko Umwana w’Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa.
20.
Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.
21.
Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusize. 22.
Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.
23.
Ariko Imana ni yo ntanze ho umugabo ku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ari ukubababarira.
24.
Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye.         Abagalatiya     Abagalatiya 1:1-24

1.
Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye),

2.
jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.

3.
Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,

4.
witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse.

5.
Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.
Kunamuka kw’Abagalatiya
6.
Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,

7.
nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.

8.
Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.

9.
Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.”

10.
Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.
Pawulo ahamya ko ubutumwa yahawe atari ubw’abantu 11.
Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw’abantu

      12.
kuko nanjye ntabuhawe n’umuntu, kandi sinabwigishijwe n’umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.   13.
Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y’Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry’Imana no kuririmbura.

14.
Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y’Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry’imigenzo twahawe na ba sogokuruza.

15.
Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw’ubuntu bwayo.

16.
Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n’amaraso,

17.
cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko.

18.
Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusura Kefa, mara iwe iminsi cumi n’itanu.

19.
Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w’Umwami Yesu.

20.
(Ndabarahira imbere y’Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.)

21.
Bukeye njya mu bihugu by’i Siriya n’I Kilikiya.

22.
Ab’amatorero y’i Yudaya yo muri Kristo ntibari bazi uko nsa,

23.
keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby’idini yarimburaga kera”,

24.
nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.                                                                         Abefeso

Abefeso 3:1-21
Ubwiru bw’Imana bwo gukiza abanyamahanga
1.
Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.
2.
Kandi namwe mwumvise iby’ubutware bwo kugabura ubuntu bw’Imana nahawe ku bwanyu,
3.
ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk’uko nabanje kwandika mu magambo make.
4.
Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko.
5.
Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b’abantu mu bindi bihe, nk’uko muri iki gihe intumwa ze zera n’abahanuzi babuhishuriwe n’Umwuka,
6.
yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.
7.
Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk’uko impano iri y’ubuntu bw’Imana, iyo naheshejwe n’imbaraga zayo zinkoreramo.
8.
Nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka,
9.
njijure bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’Imana yaremye byose uhereye kera kose,

  10.
kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka, bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi 11.
nk’uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.
12.
Muri we ni mo duherwa ubushizi bw’amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n’uko tumwizeye.
13.
Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n’amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.
Pawulo asabira Abefeso
14.
Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese,
15.
uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa,
16.
ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we,
17.
kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye,
18.
muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,
19.
mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.
20.
Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo,
21.
icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen.      
Abafilipi   Abafilipi 3:1-21
Imbuzi zerekeye intumwa z’ibinyoma
1.
Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro.
2.
Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z’ibibi, mwirinde n’abakeba gukeba kubi,
3.
kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.
4.
Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha.
5.
Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw’Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w’Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by’amategeko.
6.
Ku by’ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo.
Guhomba iby’isi ku bwo gutunga Kristo
7.
Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo,
8.
ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
9.
kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana

  10.
kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe guheshwa no kwizera 11.
ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye.
12.
Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.
13.
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere,
14.
ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.
15.
Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima, kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo.
16.
Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza.
Abanzi b’umusaraba wa Kristo
17.
Bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyitegererezo.
18.
Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b’umusaraba wa Kristo.
19.
Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by’isi.
20.
Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo,
21.
uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.         Abakolosayi

Abakolosayi 3:1-25
Ibyo kugira ukubaho gutunganye n’urukundo rwa kivandimwe
1.
Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana.
2.
Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si,
3.
kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.
4.
Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.
5.
Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana,
6.
ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira.
7.
Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.
8.
Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.
9.
Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye,
10.
mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye.
11.
Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw’umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.

  12.
Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana,
13.
mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. 14.
Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.
15.
Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.
16.
Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.
17.
Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.
Inshingano y’ab’urugo
18.
Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.
19.
Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.
20.
Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.
21.
Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.
22.
Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.
23.
Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,
24.
muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.
25.
Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.     Abatesalonike

1 Abatesalonike 1:1-10
1.
Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo. Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe.
Imbuto z’ubutumwa bwageze i Tesalonike
2.
Mwese tubashimira Imana iminsi yose tubasabira uko dusenze,
3.
twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n’umuhati w’urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y’Imana yacu ari yo Data wa twese.
4.
Bene Data bakundwa n’Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo

  5.
kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu. 6.
Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n’Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry’Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by’Umwuka Wera.
7.
Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy’abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya,
8.
kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bw’ijambo ry’Umwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu,
9.
kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasūye, n’uko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho,
10.
no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera.   2 Abatesalonike 2:1-17
Kugaruka kwa Yesu kuzabanzirizwa no guhishurwa k’Umugome
1.
Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,
2.
kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.
3.
Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.
4.
Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.
5.
Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?
6.
Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,
7.
kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.

  8.
Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe. 9.
Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,
10.
n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.
11.
Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,
12.
kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.
13.
Ariko bene Data bakundwa n’Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.
14.
Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza bw’Umwami wacu Yesu Kristo.
15.
Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n’amagambo yacu cyangwa n’urwandiko rwacu.
16.
Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo
17.
ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza.     1 Timoteyo   1 Timoteyo 1:1-20
1.
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw’itegeko ry’Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu,
2.
ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
Umurimo wagenewe Timoteyo, ari muri Efeso
3.
Ugume muri Efeso nk’uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugira ngo wihanangirize bamwe kutigisha ukundi,
4.
cyangwa kwita ku migani y’ibinyoma cyangwa amasekuruza atagira iherezo, bidafasha umurimo w’Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka.
5.
Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya.
6.
Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by’amanjwe,
7.
bashaka kuba abigisha b’amategeko, nyamara batazi ibyo bavuga ibyo ari byo cyangwa ibyo bahamya babishegera.
8.
Icyakora tuzi ko amategeko ari meza koko iyo umuntu ayagenjeje uko bikwiriye amategeko,

  9.
kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho umukiranutsi, keretse abagome n’ibigande, n’abatubaha Imana n’abanyabyaha, n’abatari abera n’abatita ku by’Imana, n’abakubita ba se na ba nyina, n’abicanyi 10.
n’abasambanyi n’abagabo bendana, n’abanyaga abantu bakabagura, n’ababeshyi n’abarahira ibinyoma, n’ibindi byose bidahura n’inyigisho nzima, 11.
zihuje n’ubutumwa bwiza bw’ubwiza bw’Imana ihimbazwa, ubwo nahawe.
Pawulo ashimira Imana imbabazi yamugiriye
12.
Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we
13.
nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera;
14.
kandi ubuntu bw’Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.
15.
Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w’imbere.
16.
Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.
17.
Umwami nyir’ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.
18.
Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza,
19.
ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera.
20.
Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana.     2 Timoteyo   2 Timoteyo 4:1-22
1.
Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.
2.
Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha,
3.
kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo,
4.
kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.
5.
Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana.
Pawulo avuga iby’iherezo rye, asaba Timoteyo kumusura
6.
Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.
7.
Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.
8.
Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
9.
Gira umwete wo kuza aho ndi vuba.
10.
Dema yaransigiriye kuko akunze iby’iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya.

    11.
Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera. Kolo 4.10 12.
Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri Efeso.
13.
Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n’ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby’impu.
14.
Alekizanderi, umucuzi w’imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze.
15.
Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane.
16.
Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho!
17.
Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n’akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k’intare.
18.
Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen.
19.
Untahirize Purisikila na Akwila, n’abo kwa Onesiforo.
20.
Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye.
21.
Gira umwete wo kuza, igihe cy’imbeho kitarasohora. Ewubulo aragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose.
22.
Umwami Yesu abane n’umutima wawe. Ubuntu bw’Imana bubane nawe.

Tito   Tito 1:1-16
1.
Pawulo imbata y’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z’Imana no kuzimenyesha ubwenge bw’ukuri guhuje no kubaha Imana,
2.
niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose.
3.
Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse.
4.
Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye.Ubuntu n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu.
Pawulo ashinga Tito gutunganya iby’Itorero ry’i Kirete
5.
Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse.
6.
Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande.
7.
Kuko umwepisikopi akwiriye kutabaho umugayo nk’uko bikwiriye igisonga cy’Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi,

  8.
ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda, 9.
kandi ukomeza ijambo ryo kwizerwa nk’uko yaryigishijwe, kugira ngo abone uko ahuguza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka.
10.
Kuko hariho benshi b’ibigande n’abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagira umumaro,
11.
bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y’abantu bubika bakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugira ngo babone indamu mbi.
12.
Umwe muri bo w’umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b’abanyabute.”
13.
Uko guhamya ni uk’ukuri. Ni cyo gituma ukwiriye kubacyaha cyane kugira ngo babe bazima mu byo kwizera,
14.
batita ku migani y’ibinyoma y’Abayuda n’amategeko y’abantu batera umugongo ukuri.
15.
Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima yabo.
16.
Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.     Filemoni   Filemoni 1:1-25
1.
Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,
2.
na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n’Itorero ryo mu rugo rwawe. 3.
Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
4.
Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze 5.
kuko numvise iby’urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n’abera bose, 6.
kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.
7.
Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n’urukundo rwawe, n’uko waruhuye imitima y’abera.
Pawulo yingingira Filemoni kwakira imbata ye Onesimo 8.
Ku bw’ibyo nubwo mfite ubushizi bw’amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye,
9.
mpisemo kukwinginga ku bw’urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n’imbohe ya Kristo Yesu.
10.
Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo,
11.
utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi. 12.
Ni we nkugaruriye, ndakwinginze umwakire nk’inkoramutima yanjye. 13.
Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n’ingoyi ku bw’ubutumwa bwiza.

  14.
Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.
15.
Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka,
16.
atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by’umubiri no ku by’Umwami wacu.
17.
Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk’uko wanyakira,
18.
kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho.
19.
Ni jye Pawulo wanditse n’ukwanjye kuboko yuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko nawe ubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni wowe ubwawe.
20.
Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo. 21.
Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n’ibiruta ibyo mvuze.
22.
Kandi n’ikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw’amasengesho yanyu muzampabwa.
23.
Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya,
24.
na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya. 14; 2 Tim 4.10,11
25.
Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu, Amen.  
Abaheburayo   Abaheburayo 1:1-14
Icyubahiro Yesu arusha abamarayika
1.
Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
2.
naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi. 3.
Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.
4.
Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk’uko n’izina yarazwe riruta ayabo. 5.
Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye”? Cyangwa ngo ivuge iti “Nzaba Se, Na we azaba Umwana wanjye”?
6.
Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.”
7.
Iby’abamarayika yarabivuze iti “Ihindura abamarayika bayo imiyaga, N’abagaragu bayo ibahindura ibirimi by’umuriro.”   8.
Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka. 9.
Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome, Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, Igusīga amavuta yo kwishima, Ikakurutisha bagenzi bawe.”
10.
Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti “Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.
11.
Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho,Ibyo byose bizasāza nk’umwenda,
12.
Kandi uzabizinga nk’umwitero, Bihindurwe ukundi. Ariko wowe ho uri uko wahoze, Imyaka y’ubugingo bwawe ntizagira iherezo.” 13.
Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”?
14.
Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?   Abaheburayo 4:1-16
Uburuhukiro Imana yageneye abayizera
1.
Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira.
2.
Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.
3.
Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti “Narahiranye umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”), ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi.
4.
Kuko hariho aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”
5.
Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.” 6.
Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira,
7.
Imana yongera gutoranya umunsi, ari wo uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima.”
8.
Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby’undi munsi.   9.
Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana,
10.
kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.
11.
Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.
12.
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.
13.
Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.
Kristo ni umutambyi mukuru uruta abatambyi bakuru bo mu isezerano rya kera
14.
Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. 15.
Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. 16.
Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.   Abaheburayo 7:1-28   Ubutambyi bwa Melikisedeki busūra ubwa Kristo butazakuka
1.
Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha,
2.
ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.” 3.
Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose. 4.
Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy’iminyago y’inyamibwa.
5.
Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.
6.
Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir’ibyasezeranijwe!
7.
Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n’ukomeye.
8.
Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho.
9.
Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu
10.
kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.
11.
Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n’ubutambyi bw’Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki, utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni?
12.
Nuko rero ubwo ubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n’amategeko na yo akwiriye guhinduka,
13.
kuko uwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryango utigeze gukomokwaho n’uwakoze umurimo wo ku gicaniro.

  14.
Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeye ubutambyi. 15.
Ndetse birushaho kugaragara, ubwo habonetse undi mutambyi uhwanye na Melikisedeki,
16.
utatoranirijwe ubutambyi nk’uko byategetswe n’amategeko yo mu buryo bw’abantu, ahubwo wabuheshejwe n’uko afite imbaraga z’ubugingo butagira iherezo,
17.
kuko ahamywa ngo “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”
18.
Nuko rero itegeko rya mbere ryakuweho ku bw’intege nke zaryo n’umumaro muke, 19.
kuko amategeko atagize icyo yatunganije rwose, ahubwo yari ibanze ry’ibyiringiro biyaruta biduhesha kwegera Imana. 20.
Kandi ubwo bitabaye ari nta ndahiro,
21.
(dore Abalewi bahawe ubutambyi ari nta ndahiro, nyamara Iyabuhaye uwo yararahiye imubwiye iti “Uwiteka ararahiye kandi ntazivuguruza ati ‘Uri umutambyi iteka ryose’ ”),
22.
ni cyo cyatumye Yesu aba umwishingizi w’isezerano rirusha rya rindi kuba ryiza.
23.
Kandi ba bandi babaye abatambyi ni benshi kuko urupfu rubabuza guhoraho,
24.
naho Uwo kuko ahoraho iteka ryose afite ubutambyi budakuka.
25.
Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.
26.
Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n’abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y’amajuru,
27.
utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by’ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga.
28.
Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y’amategeko, rishyiraho Umwana w’Imana watunganijwe rwose kugeza iteka ryose.   Abaheburayo 8:1-13
Iby’ubutambyi bukuru bwa Kristo n’iby’isezerano rishya
1.
Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru, 2.
ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.
3.
Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma na wa wundi na we akwiriye kugira icyo atura.
4.
Iyaba yari mu isi ntaba abona uko aba umutambyi, kuko hasanzwe abandi batambyi batura amaturo nk’uko bitegetswe n’amategeko. 5.
(Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru, nk’uko Mose yabwiwe n’Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”)
6.
Ariko none umurimo Yesu yahawe urusha uw’abo kuba mwiza kuko ari umuhuza w’isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n’amasezerano aruta ayabo.

7.
Iyo rya sezerano rya mbere ryinonosora, ntihajyaga kuba hakwiriye gushakwa irindi.   8.
Kuko yavuze ibagaya iti “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, Ubwo nzasezerana isezerano rishya N’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda,
9.
Ridahwanye n’isezerano nasezeranye na ba sekuruza, Ku munsi nabafataga ukuboko, Nkabakura mu gihugu cya Egiputa, Kuko batagumye mu isezerano ryanjye, Nanjye simbiteho. Ni ko Uwiteka avuga. 10.
Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli, Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, Nyandike mu mitima yabo, Kandi nzaba Imana yabo, Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’
11.
Ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, Cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘Menya Uwiteka’, Kuko bose bazamenya, Uhereye ku woroheje hanyuma y’abandi, Ukageza ku ukomeye uruta abandi. 12.
Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”
13.
Ubwo Uwiteka yavuze ati “Isezerano rishya”, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira.

Abaheburayo 9:1-28
Ibitambo byo mu isezerano rya mbere ntibyari bihagije
1.
Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y’ubutambyi rifite n’Ahera h’iyi si 2.
kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy’amatabaza n’ameza, n’imitsima iyateretseho imbere y’Imana, rikitwa Ahera.
3.
Kandi hirya y’inyegamo y’umwenda wa kabiri ukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane.
4.
Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, n’isanduku y’isezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimo urwabya rw’izahabu rurimo manu, irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate by’amabuye byanditsweho isezerano. Guteg 10.3-5
5.
Hejuru yayo hariho Abakerubi b’icyubahiro bateye igicucu intebe y’imbabazi, ariko ibyo ntitwakwirirwa tubirondora nonaha.
6.
Icyakora ibyo bimaze kwitegurwa bityo, abatambyi binjiraga iminsi yose mu ihema ribanzirizwamo, kugira ngo basohoze imirimo yabo.
7.
Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramo umutambyi mukuru wenyine rimwe gusa uko umwaka utashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana.
8.
Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho, 9.
ari ryo ryashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w’ubitura,
10.
kuko ibyo hamwe n’ibibwiriza iby’ibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika by’uburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bw’abantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa.
11.
Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.
12.
Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka. 13.
None ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi n’ivu ry’inka y’iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka,
14.
nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?   15.
Ku bw’ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w’isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n’isezerano rya mbere.
16.
Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye.
17.
Isezerano ryo kuraga risohozwa n’urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho.
18.
Ni cyo gituma n’isezerano rya mbere ritakomejwe hatariho amaraso.
19.
Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose nk’uko yategetswe yose, yenda amaraso y’ibimasa n’ay’ihene, n’amazi n’ubwoya bw’intama bwazigishijwe inzigo itukura, yenda n’urubingo, nuko abiminjagira ku gitabo cy’amategeko no ku bantu bose
20.
arababwira ati “Aya ni yo maraso y’isezerano Imana yabategekeye.”
21.
Nuko ihema n’ibintu byose barikoreshagamo na byo abiminjagiraho amaraso,
22.
kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha.
Igitambo cya Kristo cyabayeho rimwe gusa
23.
Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by’ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n’ibitambo biruta ibyo. 24.
Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n’intoki hāsuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.
25.
Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nk’uko umutambyi mukuru yinjira Ahera cyane uko umwaka utashye afite amaraso atari aye,
26.
kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kw’isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y’ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba.
27.
Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza,
28.
ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.   Abaheburayo 10:1-39 1.
Ubwo amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.
2.
Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha,
3.
ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n’ibyo bitambo uko umwaka utashye.
4.
Erega ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha!
5.
Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.
6.
Ntiwishimiye ibitambo byokeje, Cyangwa ibitambo by’ibyaha.
7.
Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana, (Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ”
8.
Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n’amaturo n’ibitambo byokeje, n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk’uko amategeko yategetse),
9.
aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri.
10.
Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
11.
Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.
12.
Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha yicara iburyo bw’Imana,
13.
ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.
14.
Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.
15.
Kandi n’Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati
16.
“Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo, Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.” Arongera ati
17.
“Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.” 18.
Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by’ibyaha.
Kwihanangirizwa kumaramaza mu byo kwizera isezerano rishya 19.
Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bw’ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n’amaraso ya Yesu, 20.
tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y’ubugingo, inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we,     21.
kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utwara inzu y’Imana,
22.
twegere dufite imitima y’ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.
23.
Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, 24.
kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.
25.
Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.
26.
Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha
27.
keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana.
28.
Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje,
29.
nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?
30.
Kuko tuzi uwavuze ati “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītūra.” Kandi ati “Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe.”
31.
Erega biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho!
32.
Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi mumaze kuvirwa n’umucyo,

33.
ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n’abagirirwa batyo.
34.
Kuko mwababaranaga n’imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.
35.
Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.
36.
Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. 37.
“Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.
38.
Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
39.
Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.     Abaheburayo 11:1-40
Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo by’abizera nyakuri 1.
Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. 2.
Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite. 3.
Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.
4.
Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye. 5.
Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, 6.
ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. 7.
Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera. 8.
Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya. 9.
Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk’umushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe,
10.
kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema. 11.
Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa. 12.
Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi uwo yari ameze nk’intumbi), akomokwaho n’abangana n’inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana n’umusenyi uri mu kibaya cy’inyanja utabarika.
13.
Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi.
14.
Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. 15.
Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo.
16.
Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu. 17.
Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we w’ikinege, 18.
uwo yabwiwe ibye ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa.” 19.
Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk’uzutse.

  20.
Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y’ibizaba. 21.
Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ry’inkoni ye.
22.
Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kw’Abisirayeli, agategeka iby’amagufwa ye.
23.
Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa n’ababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ry’umwami.
24.
Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo,
25.
ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha,
26.
kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.
27.
Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w’umwami, kuko yihanganye nk’ureba Itaboneka.
28.
Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugira ngo urimbura abana b’imfura atabakoraho.
29.
Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nk’abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa.
30.
Kwizera ni ko kwatumye inkike z’amabuye z’i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi.
31.
Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa n’abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro.
32.
Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi 16.1–1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1–25.1
33.
baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare 34.
no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.
35.
Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.
36.
Abandi bakageragereshwa  gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe. 38.6. 37.
Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.
38.
Yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga. 39.
Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe 40.
kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.   Abaheburayo 12:1-29
Kwihanganira ibitugerageza dukurikije icyitegererezo cya Kristo 1.
Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye
2.
dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana. 3.
Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu.
4.
Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha,
5.
kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk’abana ngo “Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari nagucyaha.
6.
Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.”
7.
Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b’Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se?
8.
Ariko niba mudahanwa nk’abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri. 9.
Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w’imyuka tugahoraho?
10.
Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk’uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe. 11.
Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo. 12.
Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye, 13.
kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire.
14.
Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.
15.
Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana,   16.
kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe. 17.
Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira.
Itandukaniro ry’iby’ubwami bw’Imana bwo mu isezerano rya kera, n’ubwo mu isezerano rishya
18.
Ntimwegereye wa musozi ubasha gukorwaho wakaga umuriro, cyangwa ngo mwegere igicu n’umwijima w’icuraburindi n’umuyaga w’ishuheri,
19.
n’ijwi ry’impanda n’iry’amagambo, abaryumvise bakingingira kutongerwaho ijambo, 20.
kuko batashoboye kwihanganira ibyategetswe, ngo “Naho yaba inyamaswa ikoze kuri uwo musozi bayicishe amabuye.” 21.
Ibyo byose byari ibiteye ubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfite ubwoba cyane ndahinda umushyitsi.”
22.
Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n’ururembo rw’Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry’abamarayika batabarika,
23.
n’Itorero ry’abana b’impfura banditswe mu ijuru, mwegereye n’Imana umucamanza wa bose n’imyuka y’abakiranutsi batunganijwe rwose.
24.
Mwegereye na Yesu umuhuza w’isezerano rishya, mwegereye n’amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli. 25.
Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru! 26.
Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n’ijuru na ryo.”
27.
Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho.
28.
Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya
29.
kuko Imana yacu ari umuriro ukongora.  

  Yakobo   Yakobo 1:1-27
Ibyerekeye ibigeragezo n’ibishuko
1.
Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya.
2.
Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,
3.
mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
4.
Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
5.
Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.
6.
Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. 7.
Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, 8.
kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose. 9.
Mwene Data w’umukene yishimire yuko afite isumbwe, 10.
naho umutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi, kuko azashiraho nk’uburabyo bw’ibyatsi.
11.
Kuko izuba iyo rirashe rifite ubushyuhe bwotsa, ryumisha ibyatsi uburabyo bwabyo bugahunguka, ubwiza bw’ishusho yabyo bukabura. Uko ni ko umutunzi azumira mu nzira ze zose.
12.
Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.
13.
Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.
14.
Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka   15.
Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.
16.
Ntimukayobe bene Data bakundwa.
17.
Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.
18.
Yatubyarishije ijambo ry’ukuri nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo.
Ibyo kutihutira kuvuga, n’amahirwe aterwa no kumvira
19.
Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara,
20.
kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana.
21.
Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n’ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu. 22.
Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka,
23.
kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. 24.
Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.
25.
Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.
26.
Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ari ubusa.
27.
Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.     1 Petero   1 Petero 1:1-25
1.
Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukira b’intore bo mu batataniye i Ponto n’i Galatiya, n’i Kapadokiya no muri Asiya n’i Bituniya, 2.
mwatoranijwe nk’uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n’Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe.
Ishimwe ry’ibyiringiro by’agakiza
3.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo, 4.
tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ari wo namwe mwabikiwe mu ijuru,
5.
mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka. 6.
Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi,
7.
kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 8.
Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa,
9.
kuko muhabwa agakiza k’ubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu.
10.
Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye, 11.
barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka. 12.
Kandi bahishurirwa yuko  batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n’ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n’Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.
Ibyo kwera mu ngeso   13.
Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 14.
Mube nk’abana bumvira, ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji. 15.
Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. 16.
Kuko byanditswe ngo “Muzabe abera kuko ndi uwera.” 17.
Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya.
18.
Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, 19.
ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo 20.
wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,
21.
abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.
22.
Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima
23.
kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho.
24.
Kuko, “Abafite imibiri bose bahwanye n’ibyatsi, Ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bw’ibyatsi. Ibyatsi biruma uburabyo bwabyo bugahunguka,
25.
Ariko ijambo ry’Uwiteka ryo rihoraho iteka.” Kandi iri ni ryo jambo ry’ubutumwa bwiza mwabwirijwe.     2 Petero   2 Petero 1:1-21
1.
Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.
2.
Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,
3.
kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza.
4.
Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
Ibyerekeye ingeso za Gikristo
5.
Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
6.
kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,
7.
kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.
8.
Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.
9.
Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.
10.
Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato,

  11.
ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n’Umukiza wacu. 12.
Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu.
13.
Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando,
14.
kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje.
15.
Ariko nzajya ngira umwete, kugira ngo nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo iminsi yose.
16.
Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye,
17.
kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”
18.
Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.
19.
Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.
20.
Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye,
21.
kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.     1 Yohana   1 Yohana 1:1-10
Jambo ahinduka umuntu
1.
Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo
2.
kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.
3.
Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo. 4.
Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi.
Utagendera mu mucyo w’Imana nta sano afitanye na yo 5.
Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.   6.
Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,
7.
ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.
Kwatura ibyaha byacu no kubibabarirwa
8.
Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.
9.
Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.
10.
Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.

2 Yohana 2 Yohana 1:1-13
1.
Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe, wowe n’abana bawe, abo nkunda by’ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n’abazi ukuri bose barabakunda,
2.
ku bw’ukuri kuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose.
3.
Ubuntu n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo.
Urukundo rwa kivandimwe n’abigisha b’ibinyoma
4.
Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk’uko twategetswe na Data wa twese.
5.
Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufite uhereye mbere na mbere) kugira ngo dukundane.
6.
Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry’Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk’uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere.   7.
Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo.
8.
Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije.
9.
Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n’Umwana we.
10.
Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”,
11.
kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.
12.
Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzaza iwanyu ngo tuvugane duhanganye, umunezero wacu ube mwinshi.
13.
Abana b’intore, mwene so, baragutashya.     3 Yohana   3 Yohana 1:1-15
Ishimwe Yohana ashimira Gayo
1.
Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by’ukuri.
2.
Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza,
3.
kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo.
4.
Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.
5.
Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi
6.
bahamije urukundo rwawe mu maso y’Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk’uko bikwiriye ab’Imana,
7.
kuko bavuye iwabo ku bw’izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga.
8.
Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri.
Yohana arega Diyotirefe     9.
Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera.
10.
Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n’uko atuvuga amagambo mabi y’ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n’ababishaka akababuza akabaca mu Itorero.
11.
Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w’Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana.
12.
Demeteriyo ahamywa na bose kandi n’ukuri ubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby’ukuri.
13.
Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n’ikaramu,
14.
ahubwo niringiye kuzakubona vuba tukavugana duhanganye.
15.
Urasigare amahoro. Incuti ziragutashya. Untahirize incuti uzivuze mu mazina.       Yuda   Yuda 1:1-25
1.
Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo.
2.
Imbabazi n’amahoro n’urukundo bigwire muri mwe.
Imbuzi zo kwirinda abatubaha Imana n’abigisha b’ibinyoma
3.
Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.
4.
Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n’Umwami wacu.
5.
Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bw’Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye.
6.
N’abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye.
7.
Kandi n’year Sodomu n’year Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima.
8.
Uko ni ko na ba bandi b’abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro. 9.
Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”
10.
Ariko abo bantu batuka ibyo batazi ndetse n’ibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nk’inyamaswa zitagira ubwenge.
11.
Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n’ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra.   12.
Abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana bagisangira namwe ibyiza bigaburira badatinya, ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose n’umuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe.
13.
Ni umuraba wo mu  ubun ushēga, babira ifuro ari ryo ibiteye isoni byabo, ni inyenyeri zizerera zibikiwe umwijima w’icuraburindi iteka ryose.
14.
Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be,
15.
kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”
16.
Abo ni abitotomba n’ababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu.
17.
Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yesu Kristo,
18.
uko zababwiye ziti “Mu gihe cy’imperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye n’iby’Imana.”
19.
Abo  ubu bazana kwirema ibice, ni abantu buntu ntibafite Umwuka.
20.
Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,
21.
mwikomereze mu  ubunt rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.
22.
Ababagisha impaka mubagirire impuhwe,
23.
 ubun mubakirishe ubwoba mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse n’umwenda utewe ibizinga n’umubiri.
24.
Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y’ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje,
25.
ari yo Mana imwe yonyine n’Umukiza wacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu, icyubahiro n’ubushobozi no kuganza n’ubutware bibe ibyayo, uhereye kera kose ukageza na none n’iteka ryose. Amen.  
Ibyahishuwe   Ibyahishuwe 1:1-20
Interuro
1.
Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana 2.
uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.
3.
Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.
Ubutumwa bw’amatorero arindwi yo muri Asiya 4.
Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y’intebe yayo
5.
no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, 6.
akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari  ubu Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.
7.
Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.
8.
“Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.
Yesu abonekera Yohana ari year Patimo
9.
Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu.
10.
Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iry’impanda

  11.
rivuga riti “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n’year Simuruna, n’year Perugamo n’year Tuwatira n’year Sarudi, n’year Filadelifiya n’year Lawodikiya.”
12.
Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, 13.
kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w’izahabu mu gituza.
14.
Umutwe we n’umusatsi we byeraga nk’ubwoya bw’intama bwera cyangwa nka shelegi, n’amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, 15.
ibirenge bye  ub n’umuringa w’umuteke utunganijwe n’umuriro wo mu ruganda, n’ijwi rye ryari rimeze nk’iry’amazi menshi asuma.
16.
Mu kuboko kwe kw’iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi impande  ubun. Mu maso he hari hameze nk’izuba iyo rityaye.
17.
Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye, anshyiraho ukuboko kw’iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka
18.
kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.
19.
Nuko wandike ibyo ubonye n’ibiriho, n’ibiri bukurikireho hanyuma
20.
n’ubwiru bw’inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw’iburyo, n’iby’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b’ayo matorero arindwi, naho ibitereko by’amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.     Ibyahishuwe 2:1-29
Urwandiko rwandikiwe Abefeso
1.
“Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati
2.
‘Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi  ubu zo, ukabona ko ari abanyabinyoma.
3.
Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. 4.
Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.
5.
Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.
6.
Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y’Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’ 7.
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.
Urwandiko rwandikiwe ab’year Simuruna
8.
“Wandikire marayika w’Itorero ry’year Simuruna uti “Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati 9.
‘Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara  ubu bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.
10.
Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.’ 11.
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nta cyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.
Urwandiko rwandikiwe ab’year Perugamo
12.
“Wandikire marayika w’Itorero ry’year Perugamo uti “Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande  ubun aravuga aya magambo ati
13.
‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y’ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.
14.
Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane.   15.
Nawe ni ko umeze, ufite abakomeza inyigisho z’Abanikolayiti nka bo.
16.
Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.’
17.
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa.
Urwandiko rwandikiwe ab’year Tuwatira
18.
“Wandikire marayika w’Itorero ry’year Tuwatira uti “Umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro n’ibirenge bye bigasa n’umuringa w’umuteke aravuga aya magambo ati
19.
‘Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.
20.
Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano. 21.
Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe. 22.
Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n’abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.
23.
Kandi n’abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n’imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze. 24.
“ ‘Ariko mwebwe mwese abasigaye b’year Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bīta ubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbīkoreza keretse uyu, 25.
ko mukomeza ibyo mufite mukageza aho nzazira.’ 26.
“Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose,
27.
azayaragiza inkoni y’icyuma nk’aho ari inzabya z’ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk’uko nanjye nabihawe na Data.

28.
Kandi nzamuha Inyenyeri yo mu ruturuturu.
29.
“Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.   Ibyahishuwe 3:1-22   Urwandiko rwandikiwe ab’year Sarudi
1.
“Wandikire marayika w’Itorero ry’year Sarudi uti “Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.
2.
Jya uba maso ukomeze ibisigaye  ubun gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye.
3.
Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.
4.
Icyakora ufite amazina make y’ab’year Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda year kuko babikwiriye.’
5.
“Unesha ni we uzambikwa imyenda year, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.
6.
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
Urwandiko rwandikiwe ab’year Filadelifiya
7.
“Wandikire marayika w’Itorero ry’year Filadelifiya uti “Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati
8.
‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.
9.
Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara  ubu bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.
10.
Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.

  11.
Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’ 12.
“Unesha nzamugira  ubun yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.
13.
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
Urwandiko rwandikiwe ab’year Lawodikiya
14.
“Wandikire marayika w’Itorero ry’year Lawodikiya uti “Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
15.
‘Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
16.
Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
17.
Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.
18.
Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda year kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.
19.
Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.
20.
Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’
21.
“Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.
22.
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”   Ibyahishuwe 21:1-27
Iby’ijuru rishya n’isi nshya
1.
Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.
2.
Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.
3.
Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.
4.
Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” 5.
Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” 6.
Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo. 7.
Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.
8.
Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu  ubun yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.” 9.
Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by’imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.” 10.
Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, 11.
rufite ubwiza bw’Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabwayi. 12.
Rufite inkike nini kandi ndende n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo hariho abamarayika  ubunt babiri, kandi handitsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’abana ba Isirayeli. 13.
Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n’iburengerazuba hariho amarembo atatu.   14.
Inkike z’urwo rurembo zifite imfatiro cumi n’ebyiri, zanditsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intama.
15.
Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw’urubingo rw’izahabu, kugira ngo  ubu urwo rurembo n’amarembo yarwo n’inkike zarwo. 16.
Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n’ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n’ibihumbi bibiri, uburebure bw’umurambararo n’ubugari n’uburebure bw’igihagararo birangana.
17.
Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n’ine, akurikije urugero rw’abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw’abamarayika. 18.
Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk’ibirahuri byiza.
19.
Imfatiro z’inkike z’urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido,
20.
urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa  ubunt rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n’ebyiri rwari ametusito.
21.
Amarembo uko ari cumi n’abiri, yari imaragarita cumi n’ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n’ibirahuri bibonerana.
22.
Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwarwo. 23.
Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi, kuko ubwiza bw’Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w’Intama ari we tabaza ryarwo. 24.
Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo.
25.
Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.
26.
Kandi bazazanayo ubwiza n’icyubahiro by’amahanga.
27.
Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama.       . Ibyahishuwe 22:1-21
1.
Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama,
2.
rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo  ubunt bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga. 3.
Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.
4.
Zizabona mu  ubuntu izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.
5.
Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.
6.
Arambwira ati “Ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y’abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba.
7.
Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo.” 8.
Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye. 9.
Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.” 10.
Kandi arambwira ati “Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.

  11.
Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe. 12.
“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. 13.
Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo. 14.
“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
15.
Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.   16.
“Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”
17.
Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo  ubuntu.
18.
Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo. 19.
Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
20.
Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.
21.
Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.