1884 Inama (Conference) ya Berlin yeguriye Ruanda-Urundi igihugu cy’ Ubudage nk’ igipande  kimwe cya Africa y’ Iburasirazuba y’ Abadage.

1896 Urupfu rw’ Umwami Kigeri IV Rwabugiri rwakurikiwe no kurwanira ubutegetsi hagati y’ umuhungu we Rutarindwa na Kanjongera.

1897 Intambara hagati y’ umwami n’ umugabekazi hafi y’i Shyogwe. Kanjogera niwe wegukanye intsinzi maze ayobora igihugu mu izina ry’ umuhungu we, Umwami Musinga.                                            

Samsoni Inyarubuga, nyuma waje kuba umuhinduzi  wa Harold, wari ushamikiye  kuri Rutarindwa, ahungira muri Uganda.

Abadage binjira mu Rwanda maze bayoborera muri Kanjogera n’ umuvandimwe we Kabera, mu izina ry’ umwami n’abatware be.

5th z’ ukwezi kwa cyenda 1912 Harold na Margaret Guillebaud barashyingiwe.

1919 Dr Stanley Smith na Dr Sharp begereye komite ya CMS  bayisaba inkunga yajya mu Ruanda-Urundi.

1922 Misiyoni ya Ruanda ishyiraho mu Rwanda ahantu henshi bateguraga kuzashyira ibyicaro, harimo na Gahini.120

1924 Dr Sharp yasubiye mu Bwongereza gushaka andi maboko. Harold na Margaret baremeye.

25th z’ ukwezi kwa gatandatu 1925 Harold na Margaret bafashe iy’ ikirere berekeza muri Africa bari kumwe n’ abakobwa babo bakuru batatu. Atangira guhindura Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Mariko afatanyije na Samsoni Inyarubuga.

Mu kwezi kwa 5 k’ umwaka 1926 Harold yabatije umunyarwanda wa mbere wakirijwe I Gahini.

11th z’ ukwezi kwa 4 k’ umwaka 1927 Habaye Inama y’ Umuryango wa Bibliya (Bible Society conference) I Kirinda. Harold yasabwe gukomeza guhindura.

Mu kwezi kwa 6 k’ umwaka 1928 Harold na Margaret basubiye I Kabale bari kumwe n’ umuryango wose. Bari muri safari bajya mu Rwanda bagendereye icyicaro cy’ Ubwami I Nyanza maze baganira n’ Umwami Musinga hamwe na nyina Kanjogera. Dr Joe Church agera I Gahini.

5th z’ ukwezi kwa 3 k’ umwaka 1930 Inyandiko y’ ihindura rya mbere y’ Isezerano  yararangiye.
  1. Yosiya Kinuka yarakijijwe.120

1931Umwami Musinga yaranyazwe bikozwe n’ Ababiligi maze umuhungu we Rudahigwa aba umwami mu mwanya we.

23rd z’ ukwezi kwa 11 k’ umwaka 1931 Isezerano Rishya mu Kinyarwanda ryasesekaye I Kabale.121

1936 Peter na Elisabeth basezeranye kurushinga (engaged). Nyuma y’ibyo Peter yagiye kwigisha I Seaford College mu gihe Elisabeth we yarari gufata isomo ryo guhugura abarimu I Cambridge.

Ukwezi kwa 5 k’ umwaka 1936 Harold Guillebaud yasubiye muri Africa wenyine gukomeza umurimo w’ihindura ku Kigeme.

29th z’ ukwezi kwa 6 k’ umwaka 1936 Umwuka Wera yamanutse mu mbaraga mu Ishuri ry’ Abakobwa I Gahini. Mu minsi mike yakurikiyeho abantu bensi bizeye Yesu Kristo, muri bo hari Eustace na Marian Kajuga, Chloe Kinyanza na Margaret Kabano.

12th z’ ukwezi kwa 4 k’ umwaka 1940 Peter na Elisabeth basezeranye imbere y’ amategeko I Kampala.

24th z’ ukwezi kwa 4 k’ umwaka 1940 Peter na aelisabeth barashyingiwe, I Matana.

Ukwezi kwa 11 k’ umwaka 1940 Harold yagizwe Arcidikoni wa Ruanda-Urundi muri Katedrali ya Namirembe, I Kampala.

9th k’ ukwezi kwa 2 k’ umwaka 1941 Guhabwa ubupastor kwa mbere ku Banyarwanda mu Rwanda, muri bo harimo Yosiya Kinuka.

22nd z’ ukwezi kwa 4 k’ umwaka 1941 Harold yarapfuye, I Matana, Burundi.122

1942 Urupfu rwa George Sutherland, se wa Elisabeth.

Ukwezi kwa 3 k’ umwaka 1943 Hemejwe ko Rosemary ahawe inshingano nk’ umuhinduzi wa Bibliya mu Kirundi wujuje ibyangombwa.

1944 Yohana Bunyenyezi  yagiye I Bujumbura nk’ umumisiyoneri.

1945 Philippa Guillebaud yagiye kwigisha muri Sudan.

Inama (conference) ya Mutaho yashatse umuti wo gucikamo ibice hagati mu ba misiyoneri bikurikirwa n’ inama (convention) ya mbere ya Kabale.

1946 Peter,afatanyije  na Eustace hamwe na Marian, Gideon na Margaret hamwe na Sira, batangije Ishuri ry’i Shyogwe.

28th z’ ukwezi kwa 6 k’ umwaka 1946 Itangizwa ry’ Ishuri ry’i Shyogwe.

1946 Umuryango w’ Abibumbye washyize Ruanda-Urundi munsi y’ amategeko yo kurerwa yagombaga kubajyana buhoro buhoro kugeza aho bagera ku rugero rwo kuba bahinduka Guverinoma yiyobora ubwayo.

3rd z’ ukwezi kwa 1 k’umwaka 1947 Robert Serubibi niho yapfuye

1947 Peter na Elisabeth bagiye muri konje, bakwirakwiza inkuru y’ Ububyutse mu Bwongereza.

Ukwezi kwa 11 k’ umwaka 1951 Isezerano Rishya mu Kirundi hamwe na Zaburi byaracapwe (print).

1953. Peter na Elisabeth bagiye muri konje, babanje mu Bwongereza nyuma bajya no ku Cyicaro cya Gikoloni I Bruseli.

1954 Umwami Rudahigwa yatangiye gahunda yo kuvugurura ibijyanye n’ amasambu mu Rwanda.

1955 Dr Stanley Smith na Dr Sharp batangiye ikiryhuko cy’ iza bukuru, mu ri Uganda.

Ukwezi kwa 8 k’ umwaka 1956 Margaret ajya mu kiruhuko cy’ iza bukuru bitewe n’ uburwayi bw’ umutima. Ategura inzu yo kubamo I Cambridge hamwe na Lindesay.

1956 Peter anononsora igitabo cy’indirimbo z’ Ikinyarwanda.

1957 Kosiya Shalita yagizwe Bishop wa Ankole muri Mbarara, Uganda.

Peter na Elisabeth muri konje y’ amezi atandatu bagarukana na John.

1959. Eseri Serubibi ajya mu za bukuru I Kabale.

Ukwezi kwa 6 k’ umwaka 1959 Nyina wa Elisabeth Chrissie Sutherland, arapfa, maze Peter na Elisabeth basubira mu Bwongereza gukurikirana ibye.

24th z’ ukwezi kwa 7 k’ umwaka 1959 Umwami Rudahigwa w’ u Rwanda arapfa, I Bujumbura.

Ukwezi kwa Mbere 1960 Meg ava mu Rwanda ajya kwiga mu Bwongereza.

10th z’ ukwezi kwa 7 k’ umwaka 1961 Margaret Guillebaud arapfa, I Cambridge.

Ukwezi kwa 10 k’ umwaka 1961 Republika y’ u Rwanda iratangazwa

1st y’ ukwezi kwa 7 1962 Rwanda na Burundi bihinduka ibihugu bibiri byigenga.

Ukwezi kwa 11 k’ umwaka 1962 Philippa Guillebaud  yirukanwa muri Sudan.

Yosiya na Dorcas kinuka bagiye gukorera mu mpunzi z’ Abanyarwanda muri Uganda.

1968 Meg  agaruka aturutse muri Malawi, John agaruka nyuma y’ amezi atandatu yari amaze muri Brazil, David ashyingiranwa na Peta Steele, Christine ajya kuri York University. Eustace Kajuga aba umupastor wa mbere I Kigali.

1969 Peter na Elisabeth basubira mu Rwanda, bashyirwa ku mwanya wa kabiri w’ ubuyobozi bw’ Ubumwe bw’ Ibyanditswe (Scripture Union).

13th y’ ukwezi kwa 1 k’ umwaka 1970 Umuriri mushyashya w’ Ububyutse watangiye mu ishuri ryisumbuye ry’ abanyeshuri ku Kigeme.

16th y’ ukwezi kwa 12 k’ umwaka 1971 Lindesay Guillebaud yarapfuye, I London.123

1975 Christine Guillebaud yashyingiranywe na Ross Paterson kandi bimukira I Taiwan.

Urupfu rwa Yosiya Kinuka muri Uganda

1976 Meg Guillebaud yasuye u Rwanda kandi yumva Imana imuhamagarira kuhakora umurimo wayo.

1979 Peter yahaye Nathan ububasha bwo kuyobora Ubumwe bw’ Ibyanditswe.

Rosemary na Philippa bagiye mu za bukuru I Cambridge.

Ukwezi kwa 6 k’ umwaka 1980 Meg yasengewe ku budiakoni muri Southwark Cathedral, maze nyuma yaho gato Peter na Elisabeth basubira I Kigali kujya kuyobora ihindura rishyashya rya Bibliya.

1986 Isezerano Rishya rivuguruye ryararangiye, Peter na Elisabeth igihe kiragera bajya mu zabukuru.

29th y’ ukwezi kwa 9 k’ umwaka 1990 Urupfu rwa Dr Joe Church, rwakurikiwe n’ urw’ umugore we Decie, mu mezi atatu yakuriyeho.124

19th y’ ukwezi kwa 2 1995 Peter, Elisabeth na Meg buriye indege bajya I Nairobi maze mu minsi icumi yakurikiyeho bajya I Kigali.

Ukwezi kwa 7 k’ umwaka 1996 Meg yasubiye I Byumba kwigisha abadiakoni.

13th y’ ukwezi kwa 1 k’ umwaka 1997 Meg na Elisabeth basubiye I Byumba, Meg yigisha abarimu (catechists) naho Elisabeth atangiza umurimo mu bapfakazi n’ impfubyi.

Ukwezi kwa 4 k’ umwaka 1997 Uruzinduko rwa Deborah Paterson na Simon Guillebaud, hamwe n’ urugendo rwo gusubira I Burundi.

Ukwezi kwa cumi n’ abiri 2000 Urupfu rwa Gideoni Kabano ndetse na Chloe Kinyanza

12th y’ ukwezi kwa 9 k’ umwaka 2001 Elisabeth yarapfuye, I Byumba.