A. Ibijyanye n’ Ihindurwa rya Bibliya
Muri iki gice ndavuga ku bantu bagize uruhare rugaragara mu guhindura Bibliya, n’ Igitabo cy’ Indirimbo.
Mubyukuri kimwe mu bintu bikomeye cyanteye kwandika iki Gitabo ni ukugerageza kumenya abantu bagize umumaro munini mu Iyobokamana mu Rwanda, ariko batigaragaje kandi ntihagire n’ abandi bantu babavugaho ngo bamenyekane. Bityo rero hano tugiye kwinjira mu bushakashatsi nashoboye kugeraho mu guhishura abo bantu ndetse no kubashimira, tunasaba Imana ngo izabibahere amakamba mu bwami bwayo.
Birashoboka rero ko ubushakashatsi nakoze bwaba gusa ari uruhare ruto ugereranyije nuko ibintu byagenze. Bityo rero buri wese wagira ibindi yakongeraho byarushaho kuba byiza, kugirango abantu babashe gusobanukirwa byisumbuye.
  1. Mbere yuko Abamisiyoneri baza mu Rwanda
    Harold yigaragaza nk’ umumisioneri wabanjirije abandi mu kugira akamaro mu guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda ndetse no mu bubyutse bwa mbere bwabaye mu Rwanda. Dore uko ibintu byagenze mbere yuko Harold aza mu Rwanda:
    Harold yari umwe mu bagize komite y’icyo bitaga CMS ubwo mu mwaka 1919 abadocteri babiri bakiri bato kandi bari bafite ishyaka bari bakubutse muri Uganda muri iyo minsi, bari baje aho ngaho bashaka ko bazahava berekeza mu Ruanda-Urundi kugirango bajye kureba uko bahatangiza umurimo. Abagize iyo Komite bamwe bagaragarije bagenzi babo ko koko nabo ubwabo babona abo ba dogiteri Dr Len Sharp na Dr Algie Stanley Smith bafite umuhamagaro wo gukorera muri icyo gipande cya Afrika. Harold yari umwe muri abo bagize Komite babonaga ko uwo muhamagaro uri kuva ku Mana kandi ko Imana ishobora kuzatanga ibikenewe. Abo ba Dogiteri baba barabwiwe ko ari ngombwa ko bishakamo ubwabo amafranga yo gukoresha, ariko ko CMS yazayabasubiza mu gihe bazaba bakoresheje ayabo bwite.
    Bashatse ukuntu icyo cyifuzo bakigeza ku bantu bakoze itsinda ry’ inshuti, iryo tsinda barisaba ko ryakwitwa Inshuti za Ruanda, maze iryo tsinda naryo risezeranya ko rigiye gusenga no gutanga kubw’ uyu murimo mushyashya. Harold wari warigeze kuba ari kumwe n’ aba ba Dogiteri babiri hariya hitwa Cambridge nawe ahinduka umwe mu bagize iri tsinda. Aba ba Dogiteri babiri basubira muri Uganda bagenda mu buryo buhawe umugisha na CMS kandi bagenda bizeye ko Guverinoma y’ Ububiligi itazabahutaza, kuko Leta y’ Ububiligi yari imaze kwegurirwa gutegeka Ruanda-Urundi nyuma yuko yari imaze kurwanyiriza Abadage ahongaho ikanabatsinda mu gihe

91
Intambara yari irimbanije. Ariko abo ba Dogiteri bakigera i Marseille bakubitanye n’ ibarwa iturutse kuri CMS ibamenyesha ko Ministeri y’ Ububanyi n’ Amahanga yabavaniyeho uruhushya rwo gukorera mu Ruanda-Urundi.Guverinoma y’ Ububiligi yari yashyizeho itegeko ko Ruanda-Urundi hahinduka igihugu kigendera ku mahame y’ idini Gatolika y’ I Roma, ko gusa Abaporotestanti bakwemererwa kuhakorera bagombaga kuba ari Abaporotestanti b’ Ababiligi bari bazibye icyuho, bakanakomeza kubeshaho Missioni Lutheran z’ Abadage eshatu zari mu gihugu.Nubwo byari bigenze biyo, abo badogiteri b’ abasore bakomeza iyo nzira itoroshye bari batangiye, ariko ntibabura kwibaza impamvu Imana yabahamagaye bidashidikanwaho ariko bakaba badashobora kuba bakwinjira mu gihugu. Bibayobeye kandi binabababaje, barakomeza begera ku nkengero z’ u Rwanda, neza neza hafi y’ umupaka warwo cyane uko bishoboka maze batangira ibikorwa by’ ubuvuzi I Kabale, mu Majyepfo h’ Iburengerazuba ha Uganda. Muri ako gace ni Ikinyarwanda cyahavugagwa, rumwe mu ndimi eshatu zaho zishingiye ku moko ahaturiye, bityo rero abo ba dogiteri nabo ubwabo bihutira kwiga urwo rurimi rw’ u Rwanda muri icyo gihe cyose bari bategereje ngo barebe icyo Imana yakora, ari nako bandikira za Nshuti z’ iwabo bazisaba amasengesho.
Mumpera z’ umwaka 1921, Ubwongereza bwasabye Ububiligi ngo babemerere igipande kigari cyo mu Burengerazuba bw’ u Rwanda kugirango babashe kubaka umuhanda wag are ya moshi ituruka Cape ikagera I Cairo bikazaba bireba gusa ahantu hagenzurwa n’ Ubwongereza. Ako kanya ibyo bikiba, Dr. Sharp abiherewe uburenganzira n’ ubutegetsi bw’ Ubwongereza, umwe mu nshuti ze za kera, aragenda atambuka umupaka maze atangiza ama dispanseri menshi mu mijyi mito mito imwe n’imwe yo mu karere k’ Iburasirazuba, aho Abavugabutumwa b’ Abanyafrika baturukaga I Kabare bari bashimye gukorera.Uwo wari watambutse umupaka asanga hari aba shefu benshi bari bafite amatsiko yo kumva kurushaho ibijyanye na Yesu. Nyuma y’ amezi make, ya gahunda ya gare ya moshi iva Cape ikagera I Cairo irarekwa, maze mu kwezi kwa cumi mu mwaka 1923 ka karere k’ Iburasirazuba h’ u Rwanda gasubira mu maboko y’ Ububiligi, ibyo kandi biba mu gihe aba misiyoneri bamwe b’ Ubwongereza bubatse amahema ahongaho, banayabamo. Rezida w’ Ububiligi wabaga I Kigali, aha uruhushya Abamisiyoneri b’ Ubwongereza ngo bakomeze umurimo wabo nubwo byaje gufata indi myaka mbere yuko bemererwa na Guverinoma y’ Ububiligi gukora byemewe n’ amategeko.
  1. Uko umuhamagaro wo guhindura Bibliya mu Kinyarwanda waje n’uko byagenze
    Bikimeze gutyo, mu Bwongereza basanze hakenewe abakozi, kandi byihuse, maze Dr na Madame Sharp basubirayo mu mwaka 1924. Igihe kinini muri uwo mwaka bakimaze bavugana n’ Amatorero atandukanye, bavuga ukuntu Imana yakinguye inzira kandi basaba ko bashyigikira gukura k’uwo murimo. Abashumba ndetse n’ abandi bakozi b’ Imana benshi bemera kwitabira uwo muhamagaro, muri abo harimo Rev. Jack Warren, wari umaze igihe afite uburwayi bw’ igihaha kandi hakaba hari ibyiringiro ko umwuka (air) wo ku musozi witwa Kabale hari icyo wari gufasha kuri ubwo burwayi.

92
Sadly, we yari ashigaje gusa imyaka ine yo gukora mbere yuko asubira mu Byongereza akanapfa ku italiki ya 20 y’ ukwezi kwa mbere k’ umwaka 1930, we muri icyo gihe yakoze byinshi ngo afashe iryo Torero ry’ uruhinja ngo rikure mu Majyepfo y’ Uburengerazuba ha Uganda.
Undi wavuze ngo yego yari Kapiteni Geoffrey Holmes, wamaze amezi atatu mu mwaka 1925 agenderera kandi anakomeza Abavugabutumwa I Burasirazuba h’ u Rwanda ari nako agenda arambagiza ako karere mbere yuko ashyira icyicaro cye I Gahini mu majyaruguru h’ ikiyaga Muhazi kuko hari centre nziza iberanye n’ ibikorwa by’ ubuvuzi.
Mugihe harimo ingendo zigenda zizenguruka ako karere, umuryango wa Sharps by’ umwihariko bavuga icyifuzo cy’ Ijambo ry’ Imana riri mu Kinyarwanda. Muri imwe mu Manama yakorerwaga muri Bath, Harold incuro yindi nanone yumva muri we Imana imuhamagara. Harold yaranditse:
Muri icyo gihe nari mfite umuryango w’ abana batandatu, kandi twembi arijye na madame ubuzima bwacu ntibwatwemereraga kuba Misiyoneri habe na hamwe ku buryo ntigeze ntekereza na rimwe ko nazajya mu Ruanda, ariko kubera ikintu kimwe gusa byari bigiye gushoboka. Imana yahaye umugore wanjye, nta ruhare mbigizemo, umuhamagaro ufite imbaraga ko tugomba kujya mu mahanga kubw’ umurimo wayo, kandi uwo muhamagaro Iwushimangira muri twe ku buryo busobanutse, twese icyarimwe imbere muri twe tubyumva kimwe nanone kandi Imana ikoresha uruhurirane rw’ ibintu bitandukanye ku buryo nta gushidikanya kwari kugishobotse.
Nyina wa Margaret ubwo yari amaze no gupfa, byasaga n’ ibibabohora ngo bagende, ariko nanone ubuzima bwa Harold bwagaragazaga ko butizewe neza bityo CMS ntiyashakaga kumva mu matwi yayo uwariwe wese watungutsa ko Harold yakoherezwa gukorera hanze,cyane nanone ko Harold na madame we bumvaga ko bajyana n’ abana babo batandatu. Mary yari arwaye ndetse abadogiteri barihanangirije ko yibeshye akajya Uganda yaba asigaranye amahirwe make yo kubaho mugihe ariko Veronica we yari akomeye bihagije bimwemerera kuba yagenda. Margaret ntiyashoboraga kuba yagira igitekerezo cyo gutandukanya izo mpanga maze akora kuburyo bitabwaho na nyina muri batisimu wa Mary. Peter nawe yigaga ku ishuri ryitwa Monkton Combe Junior School bityo yashoboraga nawe kubahozaho ijisho. Bumvaga aho umuhamagaro wabo ubaganisha ari nta handi uretse kugenda, nubwo abenshi mu muryango wabo batari babishyigikiye.
Nyuma y’ imyaka runaka, kimwe mubyo Margaret yavuze mu gihe cy’ imbeho cyo mu mwaka 1924-5, yavuze ko inshuti zabo za hafi zose zarwanije n’ imbaraga nyinshi kujya kwabo muri Afrika.
Bagiye kuri Isle of Wight bamarayo iminsi itari myinshi basenga kandi ari nako banatekereza kuri ibyo byose. Mugihe barimo bamanuka umusozi uri hagati ya

93
Shanklin na Lake ubwo Margaret yari akebutse areba Harold, abigenza (nkuko nawe ubwe abyivugira) nkuko Eva yabigenje kuri Adamu.
“Tubivemo?” Niko Margaret yabajije.
“Margaret, turamutse tubyivanyemo twebwe ubwacu, nta narimwe twazongera kugira umunezero mu buzima bwacu.”
Baje rero kubona neza neza ko iyi gahunda ari umuhamagaro w’ Imana. Bityo bagurisha Combe Royal n’ ibindi bintu bari batunze uko byashobokaga, maze ku italiki ya 25th y’ ukwezi kwa gatandatu mu mwaka 1925, bakoresheje gusa ubutunzi bwabo bwite, bafata inzira berekeza Uganda, bari kumwe n’ abakobwa bakuru babo batatu ndetse hamwe n’ umugore wari ushinzwe kwita ku bana babo. Bahagurukanye ibikapu n’ amavarisi atari make, batibagiwe na piano, ibyo byose byajyanywe nag are ya moshi kuva Mombasa ijya Kampala muri Uganda, ariko berekeza I Kabale noneho bifashisha ikamyo kandi mu mihanda ngo yakundaga kuberamo impanuka nyinshi.
Adatindiganije, Harold yahise ahugira mu kwiga ururimi. Dr Sharp yari yarabonye Umukristo wari waraje aturutse mu Rwanda ngo ajye amufasha imirimo. Uwo yitwaga Samsoni Inyarubuga, yari mubyara w’ umwami w’ u Rwanda, yari umututsi wavugaga Ikinyarwanda kiyunguruye. Uyu Samsoni Inyarubuga yari umwuzukuru w’ umwami Rutarindwa wari waratsinzwe n’ umwami Musinga, ibyo bitera ko abari bamushyigikiye kandi baramunambyeho bafata iy’ ubuhungiro berekeza ku butaka bwabo (lands) I Bufumbira, ubu hakaba ari mu Majyepfo y’ Iburengerazuba ha Uganda, ako gace kari kazwi nka Ruanda y’ Ubwongereza. Ahitwa Mbarara muri Ankole, Samsoni yarahigishirijwe gacyeya maze arabatizwa ahinduka umukristo. Guverinoma y’ Ubwongereza yamugabiye ahantu ategeka (chieftainship) ho mu Bufumbira. Aha rero Samsoni arongera asubira mu migenzo ya kera ndetse yongera gusenga nkuko abakurambere basengaga, bityo aba yihakanye ubukristo mubyukuri.
Dr Sharp yaje gusubira I Bugande mu ntangiriro z’ umwaka 1925 maze ajya gushaka Samsoni. Nyuma y’ ikiganiro kirekire bagiranye, Samsoni arihana kandi avugurura amasezerano ye y’ ubukristo, ariko asaba akomeje ko atazakomeza kuba umutegetsi (chef), kubera ko inshingano z’ ubutegetsi zamusunikiraga kwijandika mu migenzo no mu misengere ya gikurambere kandi ko ibishuko birimo byamukururaga byari bifite imbaraga z’ umurengera. Dr Sharp amugira inama ko yakwemera gufasha umumisiyoneri mushyashya wari wazanywe no guhindura Bibliya ayivana mu cyongereza, bityo atangira igikorwa cy’ igihe kirekire kandi cyirimo ubufatanye bw’ ingirakamaro.
Muri icyo gihe cyose, Harold yasaga nk’ uwo bihoreye yibereye aho gusa, yarangizaga umunsi wose ahugiye mu bitabo bye, ari nacyo gikorwa yikundiraga, ariko byanze bikunze ari nacyo cyamusubizaga mu burwayi kandi imirimo irimbanije. Margaret ariko ntiyamwemereraga gutinda mu bitabo cyane ahubwo yamusabaga ko bagendagenda bazenguruka ubusitani bari kumwe cyangwa bagakina n’ abana.

94
  1. Inshingano muri Rwanda y’ Ubwongereza (Bufumbira)
    Mu minsi itari myinshi yari itambutse, Harold yavugaga ururimi neza kurusha undi mu misiyoneri uwariwe wese, ibi rero bizana irindi hurizo. Len Sharp asaba Horald gufata inshingano y’akarere ka Bufumbira I Bugande aho bavugaga Ikinyarwanda, bityo biba bigabanirije Rev. Jack Warren ku mutwaro w’ nshingano z’ ahantu hanini cyane yari yarashinzwe kugenzura.
    Harold yari yaratewe ubwoba n’ icyo gitekerezo cyo kujya I Bufumbira, nubwo bwose yari afite ayo mahirwe yo kuba yarinjiye mu rurimi akarumenya. Yagendaga buri gihe ahunga iyo inshingano, nta cyizere yigiriraga uretse icyo yari afitiye ibitabo bye. Ibyo ariko ntibyabujije ko bishop agenderera Kabale kandi nanone akamusaba gufata iyo nshingano, nuko atabikuye ku mutima yemera kujyayo kureba ibyakenerwa, abyemera ashyiraho impamvu yuko Dr Sharp nawe yamuherekeza muri iyo safari ya mbere kugirango anamwereke umurongo ngenderwaho.
    Mu gihe bari bakiri mu mpaka ku gihe bazashobora kujyayo, babona ibarwa iturutse I Gahini isaba Harold ngo abagenderere kandi ababatirize abantu babo ba mbere cumi n’ umwe bari biteguye.
    Harold yashimishijwe cyane n’iyo nkuru yigizagayo igitekerezo cyo kujya I Bufumbira, we na Margaret batangira gutegura safari yabo ya mbere, ntibyari byoroshye. Ibyo rero byasabaga ko ashyiraho itsinda ry’ abikorezi, agatoranya ibyo buri wese yagombaga gutwara, kandi akizera ko hari umuyobozi ukuriye abo bose, nanone kandi akaba yizeye ko hazaba hari ibyokurya bihagije, n’ amahema, n‘ ibindi. Urebye byose byari byiteguwe hanyuma kandi byabaye iby’ umunezero mwinshi, umunsi ubanziriza uwo bagombaga guhagurukaho,barasangiraga, bakiri ku meza bagira batya babona indi barwa ivuye I Gahini. Ntabwo basobanukiwe.Ba bantu basabirwaga kubatizwa ngo gusa bari mu gutegurwa mu bijyanye n’ umubatizo, ariko ntibari biteguye kubatizwa.
    Kujya I Bufumbira byakomeje kugora cyane Harold ariko ageze aho abona ko ari ubushake bw’ Imana, ava ku izima. Nyuma, we na Samsoni bagaragaye bari guhindura mu Kinyarwanda igitabo bita Anglican Book of Common Prayer, bibandaga cyane ahajyanye n’ Igaburo ryera, hamwe n’ umubatizo w’ abakuze. Barangije rero baramanutse bajya mu kibaya cya Bufumbira. Yaganirije abantu 52 ku bijyanye no kwizera kwa gikristo birangira abatizamwo 42. Nyuma y’ iminsi mike, we n’ abandi bari kumwe basubiye I Kabale bose bemeranwa ko Harold yabonye umunyago kandi asanga ko kuba umuyobozi wa kariya karere ka Uganda bigaragara ko abifitiye ubushobozi.39
  2. Igikorwa nyirizina cyo guhindura Bibliya mu Kinyarwanda
    Mbere y’igihe bagiriye muri Uganda, Harold yari yaramaze igihe ku Cyicaro Gikuru cy’ Umuryango wa Bibliya wo mu Bwongereza no mu mahanga (British and Foreign Bible Society) I London mu Bwongereza. Aho ngaho bari barashoboye kumenya ko hari ibitabo bine by’ Ubutumwa Bwiza byahinduwe mu Kinyarwanda n’

95
umumisiyoneri w’umudage witwa K. Roehl wa Misiyoni yitwa Bethel Bielefeld ndetse byavuye mu icapiro mu mwaka 1913. Uwo Roehl yari yarandikiye Umuryango wa Bibliya nyuma y’ Intambara avuga ko Misiyoni ye (Mission) yirukanywe mu Rwanda, ariko ko yari akifuza gukomeza guhindura Isezerano Rishya ryose. Iki gikorwa nticyari gushoboka gikorerwa I Burayi, bityo asabaGuillebaud,
Umuryango wa Bibliya ko bagira icyo bakora akongera akoherezwa mu Rwanda maze agakomeza uyu murimo yari yatangiye. Biyumvisemo ko mu buryo bwa politike batakohereza Umudage mu gihugu icyo gihe cyari cyareguriwe Ububiligi, ariko nanone amabarwa asaba ihindurwa rya Bibliya mu Kinyarwanda yari amaze kuba menshi. Abamisiyoneri b’ Ababiligi mu Rwanda ntabwo bari bafite ubumenyi bukenewe mu gikorwa cyo guhindura, bityo Umuryango wa Bibliya warishimye cyane umenye ko Harold yitanze akajyanwa muri Uganda n’ iki gikorwa cyo guhindura. Bamusaba bakomeje ko afatanya muburyo bwuzuye n’ Abamisiyoneri b’ Ababiligi bari bafashe hose aho ab’ Abadage bakoreraga maze bakomeza imirimo yakorwaga.
I Kabale, Harold yakoreshaga ihindurwa ry’ Ubutumwa Bwiza bune bwashyizwe mu Kinyarwanda buvanwa mu Kidage nk’ uburyo bwo kwiga ururimi rw’ Ikinyarwanda. Yakundaga kwicarana na Samsoni mu biro byabo. Imbere ya Samsoni hakundaga kuba hari Bibliya mu Lunyoro no mu Luganda, zombi zari indimi za Uganda ariko zikaba zifitanye isano n’ Ikinyarwanda, ururimi rw’ uRwanda, hakiyongeraho nanone bwa Butumwa Bwiza bune. Harold yakundaga kuba afite Isezerano Rishya rye riri mu Kigereki.Yakundaga kubwira Samsoni aho bagejeje ubushize maze Samsoni agatangira guhindura mu Kinyarwanda ahereye ku murongo ukurikira uwo basorejeho ubushize, akenshi yakundaga kuvuga ngo “u Luganda n’ u Lunyoro bisobanura iki cyangwa kiriya, ariko mu Lunyarwanda bigasobanura iki cyangwa kiriya, none se mu Lugiriki (Greek) ho bisobanura iki?” Samsoni ntabwo yavugaga Icyongereza bityo Harold akagerageza gusobanura akoresha ibimenyetso no guca amarenga byerekana ubusobanuro noneho agafata icyemezo ashingiye ko ijambo iri n’ iri abona ko ariryo rifite ubusobanuro bwegera cyane ubw’ Ikigereki. Samsoni noneho agatanga ikinyarwanda cyaryo. Rimwe na rimwe ihindura ntiryabaga na hato rihuye n’ icyo bisobanura mu Kigiriki, maze icyo gihe, bagera ku Kinyarwanda, Harold akagerageza kubona ubuusobanura bw’ ijambo ry’ inkomoko bari gukoraho ihindura. Akenshi hari igihe batandukanaga ntacyo bagezeho hagashira umwanya utari muto, ariko hashira umunsi umwe cyangwa urenga, Samsoni akaza afite interuro y’ ukuri. Harold agafata amajwi “Iki cyari igikorwa cy’ agaciro cyane.” Uko yigaga ijambo rishyashya niko yahitaga aryandika, biragenda bimera nk’ igitabo kibamo urukurirane rw’ amagambo (dictionary), kandi icyari ibyishimo bye byinshi cyari igihe yabaga avumbuye interuro nshyashya, hamwe n’ ibyo yabaga yize atari asanzwe azi, maze akabihuza bikabyara ikintu.
Yaje gusanga Samsoni afite ingorane mu gusobanukirwa ihindura ry’ Ikidage ry’ Ubutumwa bune mu Kinyarwanda. Icya mbere, yatekerezaga ko byaba biterwa nuko iri hindurwa ry’ Ikidage ryakozwe bafashijwe n’ abasemuzi b’ Abahutu. Yatekerezaga ko Abahutu n’ Abatutsi bari bafite itandukaniro ry’ ururimi bitewe n’ uturere dutandukanye batuyemo, ariko nanone yari amaze kumenya Ikinyarwanda neza,

96
ndetse n’ igihugu ubwacyo, aza gusanga icyo kitakiri ikibazo. Ayo moko yombi avuga ururimi rumwe, ariko hakagenda hazamo ubudasa bushingiye ku turere bagenda batuyemo aho gushingira ku moko babarizwamo. Afata icyemezo cyo gusubiramo Ubutumwa Bwiza, bune, mbere na mbere akoresha ibi nk’ uburyo bwo kwiga ururimi.Nyuma ho gato yasanze mu byukuri ubusobanuro yari afite bwari ubusobanuro bukoze nabi kuburyo butaba ubwakumvwa n’ umubare munini w’ Abanyarwanda.
Urugero, mu ibarwa yandikiye Inshuti yo ku italiki ya 11th y’ ukwezi kwa cumi mu mwaka 1925, Harold yaranditse ngo:
“Uretse inenge zikomeye z’ ikibonezamvugo (grammaire), ku buryo butangaje, umubare munini w’ amagambo, ndetse n’ aremereye yo mu Butumwa Bwiza nka “Ubukiranutsi” na “umubi” cg satani birababaje ko atari yo. Kwibeshya gukomeye kwabayeho. Lunyarwanda ntirusobanura “wacu” mu nteruro “Data wa twese”: Ni ngombwa ko tuvuga “Data wa twese” niba hagomba kumvikanisha Ubumana Data bw’ Imana. Ariko iyo hashyirwamo ngo “wacu”, iri jambo rifite imbaraga zo gutuma “data“ahinduka “data wacu” cg “marume”. Bityo rero mu Butumwa Bwiza twasomaga amagambo yumvikanaga ngo “data wacu uri mu ijuru”.”
Mu mpera z’ ukwezi kwa gatanu k’ umwaka 1926 noneho byarabakundiye kujya I Gahini, basiga Samsoni I Kabale kuko byafatwaga nk’ ibyamushyira mu kaga mu gihe yaba agiye mu Rwanda. Urugendo rwari urw’ amaguru hamwe n’ abikorezi bari bikoreye ku mitwe yabo buri cyose cyari kuzakenerwa. Imigezi yari yuzuye kandi amateme (ibiraro) yose yari yararidutse, ibyo bibasaba kuzenguruka kurekure, mbese amaherezo babonye bagera I Gahini ariko bariruhukije, sibo babonye bagerayo. Yahabatirije abantu cumi n’ umwe ba mbere yasanze biteguye, abo yavuzeho ko ari “abiteguye neza cyane kandi bakozwe ku mutima byimazeyo”
Hashize iminsi mike ari I Gahini, nyuma yaho arahaguruka ajya gusura andi matorero mu Rwanda rw’ Ababiligi. Ahantu hose bagendaga bahagarara, bafunguraga amajwi y’ ibyo babaga barafashe, mu rugendo rwabo rwose.
Abantu bakundaga kumva bitangaje urusaku rw’ amajwi twafashe, amwe wasangaga ari amajwi y’ inyamaswa zitandukanye. Ariko nanone harimo indirimbo zo mu gitabo twafashe amajwi, ibyo rero bikaduha uburyo bwiza bwo kubasobanurira, tukabwira icyo kivunge cy’ abantu inkuru y’ urukundo n’ imbaraga zikiza z’ Umwami Yesu: Buri gihe nabonaga bafite amatsiko kandi bategereranije ubwuzu icyamva mu kanwa, ibyo binyereka ko mu Rwanda hari byinshi bishoboka, ariko Ivugabutumwa ry’ ako kanya rikozwe n’ Abanyaburayi ryari ngombwa nibura muri ibyo bihe bya mbere.
Harold nanone yagerageje gusoma Ibyanditswe avanye mu Butumwa Bwiza bwa Mariko yari yarahinduye mu Kinyaranda agirango arebe ko bwumvikana.Agasaba abantu ngo bamubwire bisanzuye aho atabashije gusobanura neza, cyane cyane ngo bamubwire niba hari ijambo basanze batazi mubyo bumvise. Kubw’ amahirwe,

97
yabonye ko iryo teraniro ryose ryabashije gusobanukirwa ibyo yahinduye. “Birumvikana ko ibi byonyine bigaragaza ko Lunyaruanda ari rwiza (ibyo byose byakomokaga ku ihindura rya Samsoni), ariko nanone abo bantu ntibari bafite uko bamenya ukwibeshya gushoboka ku myumvire nyakuri y’ amagambo y’ umwimerere.37
C. Abantu bahinduye Bibliya mu Kinyarwanda ubwa mbere, no mu bihe bitandukanye
  1. Imikoranire y’ Abamisiyoneri
    Harold yagerageje gushaka uko yagera ku bufatanye n’ abandi ba Misiyoneri mu Rwanda, aribo Abadage n’ Ababiligi. Bakoreshaga Ubutumwa Bwiza bune mu buryo bwiza kandi babyishimiye.Ariko abonye ko bigoranye, mu kwezi kwa kabiri k’ umwaka 1927 yandikira Umuryango wa Bibliya ababwira ko atatekerezaga ko yakwemerwa n’ abandi ba misiyoneri, maze asaba ko bacapa Ubutumwa Bwiza bwa Mariko uko yari yaragerageje kubuhindura mu Kinyarwanda.Avuga ko bushobora gukwirakwizwa mu Rwanda maze ubwabwo bukivugira. Umuryango wa Bibliya wemeye gucapa Mariko, ariko busaba Mr Roome wo mu Muryango wa Bibliya wo muri Africa y’ Iburasirazuba gutumiza inama (conference) yagombaga kuzamo n’ abandi ba misiyoneri baturuka mu Rwanda, hamwe na Harold na Margaret bakarebera hamwe ibibatandukanya. Bakiri muri iyo nama, mu Bwongereza bababwira ko za mpanga zifite ibibazo, ariko biyemeza kuguma mu nama nubwo batari batuje, baje gusubira mu Bwongereza mu kwezi kwa munani, bateganya kuzagaruka umwaka utaha.38
    Iyi nama yabaye guhera ku italiki 11th kugeza 19th z’ ukwezi kwa kane 1927 I Kirinda, ku cyicaro cya misiyoni mporoso y’ Ababiligi mu Rwanda (Belgian Protestant mission station in Rwanda).Abari bahagarariwe ni Misiyoni mporoso y’ Ababiligi, Abadventiste b’ Umunsi wa Karindwi, Harold na Margaret bakomoka muri CMS n’ umubare w’ Abanyafrica baraho nk’ abafasha babo, bose bose bari munsi y’ ubuyobozi bwa Mr Roome. Iminsi ibiri ya mbere yaragoranye. Mu ibarwa yandikiye Umuryango wa Bibliya, Harold yasobanuye ukuntu bagiye impaka ku bibazo binyuranye ku myandikire hamwe n’ ibigenderwaho mu ihindura (translation).
    Nyuma yuko inama ibonye muri Harold, M. Durand wa Misiyoni mporoso u’ Ububiligi yafashe ijambo avuga ko amaze kwizera no kubona neza ko Harold ari impano idasanzwe y’ Imana ku Rwanda, agaragaza byimazeyo ko afitiye icyizere bidasubirwaho mu bumenyi n’ ubushobozi ry’ihindura rya Harold Asaba inama ko bareba ukuntu Harold yajya agira buri mwaka igihe amara mu Rwanda maze amuha aho kuba I Remera, kuri misiyoni Presbiteriyeni y’ Ababiligi.
    Mr Rome asubira muri Kenya aho yatangarije Umuryango wa Bibliya w’ I Londres, ngo: “Inama yabereye mu Rwanda yageze ku myanzuro ishimishije. Niba Mariko itaracapwa ikeneye kugira icyo ikorwaho kindi.”

98
Mu kwezi gukurikyeho Harold yakosoye ibigomba gukosorwa avuga ko nta gisigaye kindi, ko noneho bashobora gucapa Mariko.
Ya Nama yasabye byihuse ko Harold yakora ibyo ashobora byose akarangiza ihindura rya Luka na Yohana mbere yuko asubira I Burayi. Hari ibyiringiro ko mu gihe kigera ku mwaka umuryango wa ba Guillebaud wagombaga kumara mu Bwongereza bamwe muri abo bagize komite bagombaga gusigara basoma Ubutumwa Bwiza bwose bune bakareba niba ntacyo banenga mu ihindurwa noneho ibyo bagezeho bikazashyikirizwa komite yose yuzuye igihe nyine ba Guillebaud bari kuba bagarutse.
Ubwo rero Harold na Margaret bahise bashakirwa imyanya mu ndege basubira mu Bwongereza bahagurukiye I Mombasa ku italiki ya 3rd y’ ukwezi kwa Cyenda mu mwaka 1927. Bageze I Bath, basanze za mpanga, Mary na Veronica barasezerewe, hanyuma nanone Peter wabasuraga kenshi uko yabishoboraga aturutse ku ishuri yigagaho ryari hafi aho nawe yajyaga abagezaho ibyo yahuye nabyo bibabaje byerekeye abo bana kuko ngo barinze buzuza imyaka itandatu batazi inyuguti 24 icyaricyo (alphabet). Harold na Margaret biyumvamo bombi ko igihe kigeze bagasubira muri Afrika mu kwezi gukurikiyeho kwa Gatanu, noneho ariko bakajyana n’ umuryango wabo wose. Noneho biyemeza bidasubirwaho kujyana no kuba bari kumwe n’ abakobwa babo bose niyo haba kure bimeze gute, kandi n’ ubwo bwose bari bazi ko Peter yifuzaga gukomeza amashuri ye mu Bwongereza, biyumvamo ko nawe atabura muri urwo rugendo muri Afurika, icyangombwa nuko Harold yagombaga kumworohereza ku bijyanye n’ amasomo ye akabimufashamo.Imyisanzuranire ya kibyeyi n’ umwana kuri Peter ntiyari yakagarutse neza nubwo bari bari kumwe kubera bari baratandukanye mu myaka yo hasi cyane y’ ubuzima bwe. Igihe cyose yiyumvagamo nk’ aho yigijwe kure y’ abandi bagize umuryango we.
Mu mezi umunani yose bamaze mu Bwongereza, Harold yamaraga igihe kirekire mu mpaka zimbitse ku biro by’ Umuryango wa Bibliya, kandi nanone ari nako avugana n’ abazobereye mu ndimi za Afrika, ari bo W. A. Crabtree na Profeseri Westerman. Harold yari ashishikajwe no kutajya guhangana n’ umwuka wari mu byemejwe by’ I Kirinda, nyamara kandi ntiyari yishimiye bimwe mu byemezo byafashwe kubijyanye n’ imyandikire (orthography), akaba yari agikeneye ibyo bavuga kuri icyo kibazo. We na Margaret bajya mu Bubiligi nk’ abashyitsi ba M. Anet, wari ukuriye (head) Misiyoni mporoso y’ Ububiligi, wari waragaragaje ko akeneye inama z’ abantu b’ inzobere. M. Anet yari yaranejejwe cyane no kubakira Harold na Margaret inzu I Remera. Yabakiriye neza cyane hanyuma ategura imurika ry’ ibishushanyo nyafrika bya Margaret ku Biro bya koloni y’ Ababiligi
Hanyuma mu kwezi kwa Gatanu k’ umwaka 1928 umuryango wose werekeza muri Uganda, bitwaza noneho icyo gutwaramo kinini bihagije kandi kigaragara ko gihenze kubera ingendo bari bagiye kwinjiramo.

99
  1. Umuryango w’ AbaGuillebaud usubira muri Afrika
    Margaret na Harold basubira muri Afrika mu kwezi kwa Gatandatu k’ umwaka 1928 baherekejwe n’ abana babo bose uko ari batandatu.
    Bageze I Kampala batunganije imodoka ebyiri kugirango umuryango wose n’ imizigo yose bajye I Kabale. Harold yagiye imbere hamwe na Rev. Lawrence Barham wagiye imbere atwaye n’ imizigo, hanyuma Margaret atwara imodoka ya kabiri, ari kumwe n’ umuryango.Bageze kure bavuye Kabale Margaret amenyana na M. Monnier w’ Abadventiste b’ Umunsi wa Karindwi mu Rwanda. Barahagarara bombi bagirana ikiganiro kirekire. Margaret yarababaye cyane yumvise ko byose mu ikosora ry’ ihindura bitakozwe neza. Umwe mu bari bagize komite, M. Durant wo muri Misiyo Mbiligi (BelgianMission), yarari mu kuvuga ko barimo bamuhata kwemera ibyemezo bya ya nama. Mu bigaragara, yemeraga ibyakozwe na ba misiyoneri ba kera, ko ubutumwa bune bwari buboneye ko kandi hadakenewe irindi hindura rishya. Bakomeje kubukoresha nubwo bwose Abanyarwanda benshi batashoboraga kubwumva ahubwo abari barasomye ubutumwa bwari bwaracapwe bwa Mariko nibwo bavugaga bivuye inyuma ko ari bwo bahisemo. M.Monnier ubwe yari yarabuze umwanya cyane bityo ntiyabasha gusubiramo no gukosora ubutumwa bwiza bwari bwaramwohererejwe. Ubwo muri icyo gihe yari yibereye mu rugendo asubira I Burayi akazagaruka mu mezi yandi 18.
    Harold yahise yumva acitse intege acyumva ayo magambo maze atazuyaje ahita yandikira Umuryango wa Bibliya hamwe na M. Anet mu Bubiligi abasaba inama. Mr Roome yamwandikiye amukomeza anamusaba gukomeza ihindura, ariko aravuga ati, “Ubuziranenge bwawe n’ ubuhanga hamwe na diplomasi byawe ugira harakenewe ko ubishyira mu bikorwa kugirango urinde imifatanyirize ya kivandimwe by’ abandi ba misiyoneri, cyane cyane bariya bose wagiye usangayo.”
    M. Anet yanditse avuga ko M. Honoré w’ I Remera yishimiraga gukorana na Harold ko byaba byiza amusuye kandi akareba icyakorwa. Ubwo safari yo kujya mu Rwanda irategurwa, bajyana n’ abana bakuru ariko basiga za mpanga ebyiri aho I Kabale. Peter yishimiye cyane icyo kintu, niyo yari safari ye ya mbere, cyane cyane ko we, binyuranije n’ abandi, yari akoresheje imodoka hamwe n’ abikorezi bamugiye imbere bahetse imitwaro.
    Imihanda ntabwo yari myiza cyane kurusha imihanda ya za modoka zikurura ibintu (cart tracks), bityo ntibyashobokaga kwihuta cyane ariko nanone byihutaga kurusha kugendesha amaguru. Bari batarabimenya, ariko mubyukuri bagiye kubona babona bari kumanuka umusozi muremure wa Gatsibo, aho umumisiyoneri mugenzi wabo witwa Captain Geoffrey Holmes icyo gihe yabaga mu kazu ka nyakatsi nyafrika koroheje. Mu gihe abamisiyoneri ba mbere binjiraga ubwa mbere mu Rwanda, Gatsibo yari icyicaro cy’ ubuyobozi kuburyo Geoff yari yarahashyize icyicaro cye mu gihe yagendaga arambagiza ako karere mbere yuko nyuma afata icyemezo ko Gahini, ku Kiyaga cyiza cya Muhazi,yaje kuba ahantu heza ho kubaka ibitaro (hospital).Yari yaraherekejwe mu ruzinduko rwe rwa mbere na Kosiya Shalita waje gusubira iwe ku

100
nshuro ya mbere ubwo umuryango we byari byabaye ngombwa ko uhunga mu gihe yari akiri umwana. Captain Holmes yari yarasubiye I Gatsibo igihe umumisiyoneri mushyashya, Dr Joe Church, yageraga I Gahini mu kwezi kwa Gatandatu k’ umwaka 1928, wari uje ari uw’umumaro ku bijyanye n’ ibitaro. Hari amakuru avuga ko yabanaga mu karuri kamwe na ka velo-moteri ke hamwe n’ itungo. Ako karuri ke ngo kaba kakigaragara na bugingo nubu hafi ya paruwasi y’ itorero I Gatsibo. Umuryango waraharaye noneho nyuma bafata iy’ amaguru, batekerezaga ko nibagera hirya umuhanda ushobora kuza kutaba mwiza.
Mubyukuri baricujije bamaze kubona ko burya hari umuhanda ugenda ukagera I Nyanza, mu majyepfo.
Ubwo rero bageze I Remera, ariko bakiyumvamo ko batizeye na gato uko imyumvire ya M. Honoré yaba imeze kuva ubwo yavugaga mu nama y’ I Kirinda nubwo atavuze umwanya munini. Gusa Margaret, nkuko yabyanditse nyuma mu kinyamakuru (journal),
“bari bamutinyiye ubusa kuko M. Honoré, ngo nubwo yari umuntu utabona umwanya kandi wahoraga yigunze yabahaye igihe cye cyose ahubwo ibiri amambe ngo yifuzaga ahubwo ko bafatanya ihindura ry’ Ubutumwa Bwiza bune babikoranye ubushishozi, bagenda umurongo ku murongo, ndetse bakanifashisha ba kavukire ngo babunganire.Icyo gihe cyose bakoze kuri Matayo na Mariko, akenshi bakoraga amasaha umunani kugera ku masaha icyenda ku munsi, ntibahagarike keretse gusa mu gihe cyo kurya. Nyuma yaho M. Honoré yavuze ko yumva bibaye ngombwa yaba ahagaritse ngo nawe atunganye ibijyanye n’ akazi ke, n’ ibindi, ariko wabonaga afite umunezero uko byagaragaraga, ibyari bisigaye Harold nawe yashoboraga kubirangiza ubwe nawe, cyane cyane ko iyo dutegereza byari gutwara umwanya utari muto. “
Ubwo rero basubiye I Kabale kumarayo iminsi ine ari naho bamenyeye ko M. Durant yasezeye muri ka ga komite kandi ko M. Honoré yatumwe na M. Anet mu Bubiligi, ubwo rero ibyo byatumye basubira I Remera bafite akanyamuneza, icyo gihe noneho basubiyeyo inzira yose n’imodoka.Margaret yarishimye birenze, kubona ko ariwe Mwongereza wa mbere wari utwaye imodoka ijya mu majyepfo ukarenga na Kigali ubwaho. Mu gihe yarari kwambukiranya ikiraro cya Nyabarongo niho yabonye neza neza ko abazwe mu bantu bavumbuye ikintu gishyashya mu buzima. Margaret yakomeje avuga ngo:
“Hejuru y’ ikiraro hambukaga imodoka imwe imwe, ubwo iyo hakuno yambukaga,iyo hakurya yarategerezaga, ikambuka aruko indi iyigezeho, kuko ebyiri icyarimwe ngo zashoboraga kumanura ikiraro zikagwa zombi mu mugezi wa Nyabarongo.”
Meg Guillebault akomeza avuga ko muri icyo gihe ikiraro cyambukiranya Nyabarongo hafi ya Kigali cyubatswe, ndetse n’ ibindi biraro byatangiye kubakwa ku

101
migezi itandukanye hirya no hino bimeze nk’ icyi cya Nyabarongo, akomeza avuga ko muri iyo minsi ya mbere ibihe byari bigoye cyane. Akomeza kandi avuga ko iyo imodoka zageraga hafi y’ ikiraro abagenzi bavaga mu modoka bakambuka ikiraro n’ amaguru kugirango bagabanye uburemere bw’ imodoka ngo itamanuka mu mazi, maze ikabasanga hakurya bakongera bakayijyamo.
Umuryango wa Harold rero wamaze I Remera ukwezi mu gihe Harold na M. Honoré barimo barangiza isubiramo ry’ umurimo wose w’ ihindura uko wakabaye. Harold yari anejejwe bitavugwa n’ uko barimo kubikorera hamwe. Banarebeye hamwe ahantu bahitamo, habereye ijisho, bakubaka akazu bahuriyeho kaba umwihariko wabo bazajya bahuriramo mu ngendo zabo nyinshi zijya I Remera.
Muri icyo gihe kandi niho bakoze uruzinduko I Bwami I Nyanza ku nshuro ya kabiri, kuri iyo nshuro ariko basanze umwami ageze mu zabukuru kandi yenda guhuma, bakirwa neza I Bwami.39
  1. Peter asubira mu Bwongereza
    Mu kwezi kwa Mbere mu mwaka 1929 Harold na Margaret bafashe Peter n’ abakobwa babo bakuru batatu babajyana mu ruzinduko muri Uganda, babazengurutsa igihugu cyose kugirango bifashe Peter kuzagira icyo yibuka igihe azaba yarasubiye mu Bwongereza. Bagize urugendo rwiza rutagira uko rusa ahazengurutse imisozi ya Ruwenzori n’ Ikiyaga cya Edward, urwo ruzinduko rusoreza muri Kampala aho kuwa Gatandatu nyuma ya saa sita Peter na Rosemary bakomereje muri Hannington chapel ya Katedrali Namirembe. Margaret akomeza avuga ko “Bwabaye ubwa mbere bajya ku igaburo, bucyeye bwaho ku Cyumweru mu gitondo ahitwa I Makindye.” Margaret kandi yari yashatse kumvikanisha ko Peter yabonaga ibintu mu bundi buryo. Peter ntabwo yifuzaga gukomezwa mbere yuko yigirira icyizere mu myizerere ye, ariko Rosemary we byari bimushimishije cyane kandi na nyina abyifuza ku buryo byagombaga gushoboka ko bombi bakorera amasezerano yabo mu gihe kimwe, kandi ababyeyi babo bahari, uko kutabyitaho kwe, byaterwaga nuko yumvaga afite umutima umucira urubanza kuko muri we yumvaga atazashobora kubahiriza amasezerano yari yakoze. Asubiye mu Bwongereza, Peter yasangije Harold Adeney icyigisho bari ku ishuri kandi ajya impaka nyinshi nawe zijyanye no kwizera. Mu bigaragara, Harold yamubwiye ko nta kibazo cyaba kirimo mu gihe ari kugerageza gukora ibishoboka byose ngo yegeranye ibitekerezo bimufasha gusobanukirwa n’ amategeko agenga ibyo yinjiyemo, amubwira ko nta kabuza ibyo arimo bimuganisha kumwemeza ko ari umunyabyaha, ariko ko Yesu yapfuye kugirango yishyireho ibyo byaha bye, kandi ko nabisobanukirwa ibyo biri bumubashishe kumukurikira. Amahoro yo mu mutima Peter yumvise muri we uko yagendaga agabanya izo mpaka ari nako azibukira iyo ntambara yari yateje, akanahuza ubugingo bwe n’ Imana yabaye ikintu atashoboraga kuba yakibagirwa, cyangwa ngo abe yakwibagirwa imyitwarire kuri Harold wahindutse inshuti ye nkuru kandi n’ umukunzi we ukomeye.Mu myaka yakurikiyeho, Harold yagiranye uruzinduko hanze nawe agiye mu kazi nka Docteri babanza mbere na mbere I Burundi ariko nanone bajya no mu Rwanda.

102
  1. Isezerano Rishya Rirangira (ihindura)
    Hagati aho, umuryango w’ AbaGuillebaud wakomeje kwibera I Kabale. Harold we yamaze iyo minsi yose ari mu ihindura afatanije na Samsoni, mu gihe Margaret we yabaga ari mu rugo yita ku bana be. Bagiranye ubucuti n’ abana ba Stanley Smiths ndetse bakajya bareka abakozi babo bita ku bana bagenda bakorana mu mpande zombi.Akenshi bagendaga basiragira mu ngendo zerekeza I Remera bajyanywe no gusubiramo (revision) bafatanyije na M. Honoré.
    Hatitaweho kwifata kumwe na kumwe ku byahindaguritse kwagiye kuboneka kuri Harold, kandi nanone tutibagiwe ibyo M. Honoré we yemeraga, ku byemezo byafatiwe mu nama (conference) ya Kirinda, M. Monnier w’ Abadventiste we yarahangayikishijwe no kugirango Ubutumwa Bwiza bushyashya bucapwe byihuse bishoboka. Hari ibyo yari yavuzeho icyo abitekerezaho mu gihe yarari mu Busuwisi, ariko akigaruka mu Rwanda mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka 1928 isubiramo ryakomeje neza nta nkomyi.
    Ku italiki ya 5th y’ ukwezi kwa Gatatu mu mwaka 1930, mu gihe kitageze ku myaka itanu nyuma yuko Harold yerekeza iya Uganda atazi Ikinyarwanda na busa, igice cya mbere cy’ Isezerano Rishya cyari kirangiye. Harold ahamagara Margaret ngo yumve imirongo ya nyuma mike y’ Ibyahishuwe yari iri mu ihindura. Mu rusengero rero bagize amateraniro agizwe no gushima Imana mu gihe Ubwo Butumwa Bwiza bwabageragaho, hanyuma izindi nyandiko (manuscript) z’ Isezerano Rishya zari zisigaye zo baziharira Imana. Margaret yagize icyo abivugaho, ati, “Byari ibihe bihwanye n’ ikiguzi cyose byadusabye ngo tube turi hano.”
    Bajya I Remera kugirango bakore isubiramo (revision) rya mbere, ariko mubyukuri bari biteze ko bizaba umurimo utoroshye kuburyo bitari kurangira ku ruzinduko rwa mbere.
    Nyamara ahubwo, abantu baratangaye banasabwa n’ ibyishimo byinshi ubwo byose byari birangiye mu minsi icumi, ndetse bigenda neza nkuko inyinshi mu nzandiko zatambutse hakavugwaho gusa ahantu hamwe , ibyo bituma M. Honoré n’ abantu be bivugira rwose ko Lunyarwanda rwari rwiza cyane ko byasabaga ko nta kosora ryirirwa rikorwa.Ibyo kandi bikeshwa ihindura rikozwe ku nshuro ya mbere hanze y’ igihugu. Ariko nanone kugirango ibi bigerweho byavuye mu masengesho yabishyigikiraga.
    Gusa nanone, mu kwezi kwa Munani k’ umwaka 1930 habonetse ikindi gihe cyari giteye impungenge byasabaga ko habaho indi nama hagati ya M. Monnier, M. Honoré na Harold hejuru y’ ibibazo byo batumvikanagaho bigaragara, ku buryo bw’ umwihariko hejuru ya tewolojiya y’ Abadventiste. Amahinduka menshi yaremewe hanyuma inama yabo irangira mu buryo bwa gicuti. Harold yaranditse,
    Umwifato wa M. Monnier wabaye uw’ ingirakamaro cyane, kuko yashoboraga byoroshye gutuma ibintu bigorana cyane ndetse hakabaho gukererwa gukomeye, ariko yafashe umurongo ko icyo ashaka hejuru ya byose aruko Isezerano Rishya ryaboneka rigasohoka byihuse vuba bishoboka, bityo, nubwo yabaga yabanje kwerekana ibyo agaya

103
ndetse akagira n’ ibyo yabaga yashyigikiye byimazeyo, yabisobanuraga neza, akerekana ko gushyigikira ihindura rye kutari gushingiye ku nyungu zo kugirango bamwemere.
Nyuma y’ibyo rero hatangira umurimo muremure wo gucengera no kugenzura ibyahinduwe (the translation). Ibyo byahinduwe byose byanditswe n’ intoke byasomerwaga n’ijwi rirenze mu ishuri I Kabale, hashakishwa ko habonekamo ibinengwa. Nanone kandi bikongera bigasomerwa Samsoni wari ukaze cyane mu kunenga. Mbere y’ iminsi yo gutondekanya amagambo neza, Margaret mu buryo buruhije yagombaga kwandika n’ imashini ahantu hose hashobora kunengwa, n’ahandi babona ko hari icyahindurwaho, ibyo rero byarimo akazi gasaba umwanya muremure. Ubwo rero we n’ abana be bose byabasabye kwicara basoma Isezerano Rishya ryose, inyuguti ku nyuguti buhoro bitonze bagasoma mu Cyongereza kugirango Harold abashe kugenda agereranya no kureba niba nta jambo cyangwa interuro baba baribagiwe gushyiramwo cyangwa nanone niba hari uburyo ubu nubu bwo kumva ibintu bwaba butagiye ngo bugire ku mwuzuro w’ imyumvire. Za mpanga, Mary na Veronica, barishimaga cyane ubwo babaga bababwira ko bari gusoma neza bihagije bikaba biri gufasha muri iki gikorwa.Ibyo byose barimwo bakora nanone byagombaga guhabwa M. Honoré ngo abigenzure noneho bakandika kopi ya nyuma ari nayo yatangwaga mu icapiro.
Hanyuma rero, ku italiki ya 27th y’ ukwezi kwa Cumi na kumwe k’ umwaka 1931 Harold yaranditse,“Isezerano Rishya rirabonetse!! Ryahageze mu mpera y’ ukwezi kwa Cumi. Ibyo murabizi namwe, ariko nashidikanyaga niba koko mwatekereza ko icyi kibaye cyabera hano. Ntabwo nigeze ngira ibyiringiro na busa ko Iri Isezerano Rishya ryagera hano vuba vuba gutya nkuko bigenze, kandi rikanaza mu buryo bwiza cyane butunguranye.” Ryari ryarahageze mu mpera y’ ukwezi kwa Cumi kandi yahise yohereza ama kopi macye kuri Joe Church, umu dogiteri wari warageze I Gahini mu kwezi kwa Gatandatu k’ umwaka 1928, urebye ni mu gihe kimwe ubwo umuryango w aba Guillebaud wari ugeze I Kabale uhagarutse, nanone yoherereza Dora Skipper, wari ukuriye abarezi b’ abanyeshuri b’ abakobwa wari warageze I Gahini nyuma y’ imyaka myinshi ari misiyoneri muri Uganda. Abona ibarwa iturutse kuri Dora mu gasanduku k’ iposta imubwira ko uwo muyobozikazi yanejerejwe cyane no kubona Isezerano Rishya: “Yabivuze ariko muri aya magambo ‘Isezerano Rishya’ (New Testament) mu gihe umukozi wakoraga ibijyanye n’ ibisenge by’ inzu yururukanye ibyishimo byinshi ko Isezerano Rishya ribonetse: igiteye agahinda cyanabababaje nuko batari bafite kopi zo kugurisha.”
Harold yaje kubona ko hari ingorane itunguranye kandi ikomeye yo kubona abikorezi kugirango bohereze umubare munini w’ ibitabo.40
Mu buryo butunguranye igitekerezo kimuza mu mutwe ko byaba bifite ishingiro kwatsa imodoka bakajya I Gahini n’ umurundo w ibitabo, kandi ko byabatera ibyishimo byinshi, bingana no kuririmbana ibyishimo imyaka itandatu, kureba Isezerano Rishya riri mu biganza bya Banyarwanda nyakuri, mu gihe abenshi muri bo batabasha no gusoma ururimi na rumwe, rundi uretse urwabo. Ku munsi ukurikiyeho (kuwa Gatandatu ukwezi kwa Cumi na kumwe ku

104
italiki 7) twarahagurutse, tugera I Gahini nimugoroba (mu kabwibwi). Twasanganijwe ibyishimo byinshi na Banyarwanda byagaragaraga ko twasaga n’ abahagereye rimwe, maze muri iryo joro, mugihe twari turi gufungura hamwe na Dr Church, abana be b’ abahungu baza bari ku murongo, bakurikiranye, batangira rimwe icyifuzo ko bakwemererwa bakagura Isezerano Rishya bose icyarimwe buri wese imwe imwe, kuko ngo batari gushobora kuryama batazifite.
Umunsi ukurikiyeho hari ku Cyumweru ariko biyumvamo ko byaba bifite ishingiro “kugurisha Igitabo bwite cy’ Umwami ku Munsi bwite w’ Umwami”. Ibitabo birenga 100 byagurishirijwe aho mu rusengero mu materaniro, uko ibitabo byagendaga bigurwa, abenshi mu baguzi bagendaga basomera n’ ijwi rirenga imbere y’abantu, mubyukuri bananyotewe cyane no kumva Ijambo ry’ Imana.41
D. Abantu bahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda ubwa mbere
Turashimira cyane abantu bose bagize uruhare mu guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda. Mubyukuri si kenshi iyo umuntu asoma Bibiliya yibuka ko hari abagize uruhare rukomeye rwo guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda. Ubitekerejeho wasanga ko babaye abantu b’ ingirakamaro mu murimo w’ Imana. Igihe cyose uzajya usoma Bibliya ujye ushimira Imana kandi ushimire n’ aba bantu bagize uruhare ngo Bibliya mu rurimi rw’ Ikinyarwanda iboneke. Mu izina ry’ abagize uruhare ngo iki gitabo cyandikwe, nsabiye umugisha buri wese muri bo. Ab’ ingenzi ni Abamisiyoneri biganjemwo umuryango w aba Guillebau. Harold Guillebau na Peter Guillebau. Amafoto yabo ari hano munsi:
  1. Missionary Harold Guillebaud

105
Ubuzima bwe Harold Ernest Guillebaud akomoka kubo bita Huguenots bahungiye mu Bwongereza nyuma y’ ikurwaho, mu mwaka wa 1685, ry’ itegeko bita Edict of Nantes43 ryo mu mwaka wa 1598 mu Bufransa.44 Harold Ernest Guillebaud akomoka ku ruhererekane rurerure rw’ Abayobozi b’ Itorero (Amatorero) ry’ Ubwongereza.Kuva akiri muto, Harold Ernest Guillebaud yakuze mu mutwe we yumva ashishikajwe no kumenya amateka y’ igihugu cya Uganda, ndetse akumva afite ishyaka ryo kurushaho kumenya iki gihugu cya Uganda. Yize icyiciro cya kabiri mu icungamutungo, ahanini agirango ashimishe nyirarume Alfred Marchal wari inzobere mu icungamutungo aribyo nawe byamuviriyemo uburwayi bukomeye kuburyo byamufashe igihe kirekire ngo yoroherwe, kuko yagombye gutangira kwiga gusoma hifashishijwe ibitabo byigisha abana b’ ikiburamwaka hamwe n’ udushushanyo tugenewe abana bato. Se umubyara yari umusimbura w’ Umushumba wa Yatesbury, muri Gloucestershire, aza kwitaba Imana mu gihe Harold yari akiri mu masomo. Nyina wa Harold yakundaga gutumira abaturanyi nyuma ya saa sita bagasangira ka cyayi ariko Harold iyo gahunda ntiyayitagaho, ariko umunsi umwe, mu gihe akenge kari karimo kugenda kagaruka, Harold aza kumva amakuru ko hari umukobwa waje ufite ubwuzu bwo kumenya igihugu cya Uganda. Muri uwo mwaka wa 1911, Harold rero yaruhutse bamenyanye, baraganira, ndetse bigera n’aho asaba uwo mukobwa ko bazabana. Izina rye ni Margaret Edwards. Mu itumba ryakurikiyeho, nyina wa Harold yaje kwitaba Imana, maze se wa Margaret witwaga Rev. Philip Edwards atumira Harold ngo amuherekeze mu rugendo bajyane muri Palestine. Kubw’ ibyago bageze I Kayiro mu Misiri, Philip afatwa n’ uburwayi. Iby’ urugendo rero ubwo byari bijemo ikibazo, byabaye ngombwa ko bahurira na Margaret ahitwa Bordighera hafi ya Monte Carlo mu Butaliyani, ari naho uburwayi bwa Philip bwakarije umurego bimuviramo umusonga ukaze. Kubw’ amahirwe, ari Margaret ari na nyina we bahurira aho, kuburyo bari kumwe na mu Philip mu ipfa rye, aho ninaho yahambwe. Margaret na Harold bari aho bombi mu ihambwa rya Philip, baje gushyingiranwa ku italiki 5 y’ ukwezi kwa cyenda mu 1912, bose bari bafite buri umwe imyaka 23. Aba bombi, bafatanyije na nyina wa Margaret, batuye mu nzu nini cyane ahitwa Combe Royal hafi ya Bath yari yaraguzwe na se wa nyina wa Margaret igihe yari yabonye udufranga mu mwaka wa 1900. Nyuma baje kubaka akazu gatoya ku butaka bwa Combe Royal, aho ninaho Peter yavukiye bidatinze, nyuma ninaho abakobwa babo Rosemary na Lindesay bavukiye. Mu mwaka wa 1916, Harold yarobanuwe mu Itorero rya Mutagatifu Mikayire, ahitwa Bath, aho rero ahabyarira abandi bakobwa batatu, aribo Philippa, n’ impanga ebyiri arizo Mary na Veronica.Nubwo amagara ya Harold yabanje kuba ikigeragezo, nyuma yaje gutanga icyizere ko Harold yajya no mu mahanga. Yakomeje kugaragaza ko akomeye ku ntego ye yo kuba Misiyoneri ubwo yiyungaga na Church Missionary Society, mu gihe Margaret we yarari mu kwandika ibitabo bibiri bigenewe abana, byaje no gusakazwa na CMS 45

106
i. Ibikorwa binyuranye bya Harold Guillebaud
Ariko nanone dufite amakuru yimbitse kandi yizewe, ashingiye ku gitabo cyanditswe na Meg Guillebaud, umukobwa bwite wa Peter Guillebaud abisobanura gutya:
Ku italiki ya 27 y’ ukwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 1931 niho Missioneri Harold Guillebaud, se wa Missioneri Peter Guillebaud yatangaje ko Isezerano Rishya noneho ribonetse. Mu yandi magambo ko arangije kurihindura no kuryandika mu Kinyarwanda. Mu byukuri ariko, nubwo Missioneri Harold Guillebaud yatangaje ko Isezerano Rishya mu rurimi rw’ Ikinyarwanda ribonetse, hari ku italiki ya 27/11/ 1931, mu mpera z’ ukwezi kwa cumi yari yamaze kuyihindura mu Kinyarwanda
Bose barabyishimiye ariko basigara bababajwe nuko batarabasha kugira kopi zaryo ngo ritangire kujya ku isoko, ngo rigere ku bantu benshi.
Bukeye bwaho hari ku Cyumweru, bumva byaba ari iby’ igiciro ko kuri uwo munsi wo ku Cyumweru “Igitabo bwite cy’ Imana cyatangira kugurishwa kuri uwo munsi bwite w’ Imana”. Niko byagenze rero, kuri uwo munsi wonyine hagurishijwe Ibitabo birenga 100 mbere yuko amateraniro anatangira. Uko rero Ibitabo byagendaga bigurwa ku bwinshi, ninako ababaga bamaze kubigura bagendaga babisomera, n’ ijwi riranguriye, amatsinda y’ abantu hirya no hino kandi abantu bakabatega amatwi.
Ntarava kuri iyi ngingo kandi, sinabura kubamenyesha ko uyu Missioneri Harold Guillebaud ari nawe wahinduye mu Kinyarwanda Igitabo cy’ Umugenzi, kuko yaranagikundaga cyane kuko yagifataga nk’ Ubutumwa Bwiza buri gushyirwa mu bikorwa. Iki gitabo cy’ Umugenzi yarangije kugihindura mu Kinyarwanda mu mwaka wa 1933, iki gitabo cyarakunzwe cyane kuko kivuga ibisa cyane n’ ibyo Bibliya igenda yigisha. Mu myaka myinshi yakurikiyeho, Umugenzi nicyo gitabo cyonyine cya gikristo cyari cyarahinduwe mu Kinyarwanda.46
ii. Harold n’ Ibyanditswe Byera Harold Guillebaud (29th y’ ukwezi kwa cyenda 1889 – 22nd y’ ukwezi kwa kane 1941) yashyingiranywe na Margaret Edwards (8th y’ ukwezi kwa cumi 1889 – 10th y’ ukwezi kwa karindwi 1961) ku italiki ya 5th y’ ukwezi kwa cyenda 1912. Mu mwaka wa 1925 bitabiriye umuhamagaro basabwaga na Dr Sharp wo guhindura Bibliya mu rundi rurimi maze boherezwa muri Afrika hamwe n’ abakobwa be batatu bakuru. Harold yakoranaga na Samsoni Inyarubuga mu murimo wo guhindura, mu gihe Margaret we yabaga ari gutunganya ibyo mu rugo I Kabale, Uganda. Basubiye mu Bwongereza bamarayo amezi atandatu mu mwaka wa 1928, baza bazanye umuryango wabo wose muri Uganda.

107
Ku italiki ya 23rd y’ ukwezi kwa cumi na kumwe ko mu mwaka wa 1931 Isezerano Rishya ryari rirangiye.Basubira mu Bwongereza mu mwaka wa 1932 kubera ibijyanye n’amasomo y’ abana ndetse n’ umuryango wabo. Mu kwezi kwa gatanu k’ umwaka 1936 Harold yasubiye muri Afrika wenyine ngo akomeze umurimo yatangiye wo guhindura, asiga Margaret ngo akomeze yite ku bakobwa babo.Nyuma Margaret na Lindesay baje kumusanga aho yari ari mu kwezi kwa karindwi ko mu mwaka 1937 hanyuma nanone baje gusubiranayo bari kumwe, isabukuru yo kwambikana impeta yabo bayizihirije muri urwo rugendo. Mu mwaka wa 1940 basabye Harold ko yaba Arcideakoni wa Ruanda-Urundi maze biranamugora cyane kuko cyari igihe cy’ intambara, yajyanye na Margaret ndetse n’ abakobwa babo aribo Rosemary na Lindesay. Mu kwezi kwa cumi na kumwe k’uwo mwaka Harold yagizwe Arcideakoni wa Katedrali ya Namirembe, Kampala, ariko apfira I Matana ku italiki ya 22nd y’ ukwezi kwa kane k’ umwaka 1941. Margaret yagumye aho I Matana yigisha abagore amasomo ya Bibliya ahereye ku itsinda ry’ urubyiruko ryitwaga “Intore za Yesu”. Yanatangije nanone agacapiro gato aho I Matana ariko kaje gusimburwa n’ inzu nini y’ ibitabo hamwe n’ icyumba cy’ icapiro mu mwaka wa 1952, ibyo byombi byabaye urwibutso rwa Harold. Mu kwezi kwa munani k’ umwaka 1956 Margaret yatangiye ikiruhuko kubera ko yari atangiye kurwaragurika, nyuma yaje kubaka inzu I Cambridge afatanyije na Lindesay. Aho I Cambridge niho Margaret yapfiriye ku italiki ya 10 z’ ukwezi kwa karindwi 1961. 47 iii. Harold asubira mu Rwanda wenyine Ahegera mu mpera z’ umwaka 1935, amabarwa ava Afrika yavugaga ko hari icyifuzo cyuko bifuza gutunga Bibliya yose mu Kinyarwanda. Harold asabwa, mu gihe yaba abishoboye, ko yasubirayo agakomeza ihindura ry’ Isezerano rya Kera. Margaret yiyumvamo ko akeneye gukomeza kwita ku bakobwa be bityo rero bafata icyemezo ko Harold yagenda wenyine akamarayo umwaka umwe gusa. Yanyuze I Lobita mu gace ka Afrika y’ Iburengerazuba kagenzurwaga n’ Abaportugali (Angola), afata ubwato bwa moteri ku Ruzi rwa Congo, yaje kwambuka i Kiyaga cya Tanganyika, hanyuma agera I Bujumbura, yakirwa na Jim Brazier, uyu yaje kuba Bishop wa Ruanda-Urundi, ni nawe wamugejeje i Kigeme. Aha ku Kigeme rero niho yashyikiye, akorana n’ umuryango wa Stanley Smith, ninaho we n’ umuhinduzi we Samsoni, bahise batangirira igikorwa cyo guhindura. Umwami Musinga yari yaramaze kunyagwa ubwami n’ Ababiligi mu mwaka 1931 ibi rero byahaga icyizere cy’ umutekano Samsoni noneho akaba yasubira mu Rwanda. Byaramunezezaga gusomera abantu benshi udukuru twa Rusi twabaga tumaze guhindurwa maze bikanyura abo bose bamuteze amatwi. Mu rwego rwo kugirango aruhuke mu mutwe kubera umurimo munini kandi uruhije yabaga yakoze, yahinduraga mu Kinyarwanda uturirimbo tw’ abana atuvana mu cyongereza maze akagenda

108
aturirimbira amatsinda y’ abana mu gihe gito buri munsi, maze utwo turirimbo tukagwa neza abo bana.48 a. Iby’ urupfu rwa Harold Nyuma y’ icyumweru habayeho kurobanura (gusengera) abakozi b’ Imana b’ Abanyafrika ba mbere I Burundi ku italiki ya 9th y’ ukwezi kwa kabiri mu mwaka 1941, Harold ntabwo yari ugishobora guherekeza bishop muri gahunda zo gukomezwa, ahubwo basanga Harold akeneye muganga kubera uburwayi yari afite. Nyuma y’ ikiganiro cyarimwo impaka hagamijwe kureba uko yavurwa akoroherwa, banzura ko byaba byiza aruko ibyakorwa byose Harold yaba ari iwe I Matana, bityo rero Peter amusaba ko yicara ku ntebe y’ inyuma y’ imodoka aryamishijwe kuri matela, imodoka itwarwa na Elisabeth na John. Ariko mu minsi cumi n’ itanu yakurikiyeho, Dr. Len Sharp yatinye ko uburwayi bwa Harold bwaba ari igituntu maze asanga byaba byiza ko Harold yava ahantu h’ imisozi miremire bakamujyana I Rumonge hatari imisozi miremire, akajyi gato k’Abarabu kari mu nkengero z’ ikiyaga cya Tanganyika. Robert Serubibi yajyanye nabo kuko nawe yari arwaye kandi ababazwa na asima y’ umugongo kandi akaba yari asanzwe agendana na Harold igihe kirekire, ariko icyifuzo nyamukuru kikaba cyari uko Robert yajya I Mukono kwitoza ngo azarobanurwe, azasengerwe. Bamaze ibyumweru bibiri aho ku nkengero z’ ikiyaga, ibyumweru bibiri by’ igiciro cyinshi kuri Margaret aho bavugaga ku buzima bwabo babanyemo no ku byiringiro by’ igihe kizaza. Margaret na Robert kandi bari bashoboye gusura urusengeroshuri rushya, aho umwarimu waho yari umwe mubo Harold yari yarabatirije I Bufumbira mu mwaka 1926. Hashize icyumweru kimwe gusa ibintu biba ibindi, biba bibi cyane maze Margaret yohereza ubutumwa bw’ impuruza, bwakirwa na Harold Adeney, uyu ahita azana imiti ndetse n’ inkuru itari iryoheye amatwi ko umurwayi agomba kuguma aho amezi atari make. Mu gihe kigeze ku cyumweru Dr Sharp yari ahageze, ariko mubyukuri abona ko ibintu bimeze nabi cyane bisaba ko hagira umuforomo ubizi neza umuba hafi, bityo Harold bamusubiza I Matana aho yahawe igitanda mu nzu ya ba Adeneys bari bavuyemo kuko bari barimukiye mu yindi nzu ariko yo nini.Basanze ko Harold akeneye guca mu cyuma (X-ray) kandi agahabwa ibitaro i Kampala, bityo Margaret na Lindesay bo basigara mu nzu yabo. Ariko noneho babona Harold ari kugira ibibazo by’ imihumekere kandi biri gufata indi ntera maze Harold Adeney ajya I Buye kugirango arebe ko yabona aba Sharps asanga bari bamaze gutangira ikiruhuko cyabo aboneraho n’ akanya ko kubwira Peter ko uko yasize ibintu bimeze, amahirwe yo kubaho ya Harold asigaye ari make cyane. Peter yatsa imodoka ajya ku Kigeme aho yafashaga Rosemary ariho ako kanya yari akirangiza ikizami cy’ ururimi, anagitsinze. Hanyuma yaho yajyanye Elisabeth na John I Bujumbura mu modoka bajya gushaka umwuka wo guhumeka (oxygen) kuko se yari awukeneye, buri mwanya batinyaga ko byamera nabi, ariko mu gihe bari bageze I Mutana byasaga nkaho nta kintu kibi kikibaye ndetse ko Harold ari bworoherwe kubera ibi byose bari bari mu gukora. Ku munsi ukurikiraho, ku Cyumweru, bagize amateraniro atuje

109
akuriwe na Kosiya wakoreshaga icyongereza ariko urebye ni amateraniro yari agizwe n’ umuryango umwe. Harold yageze aho aravuga, “oh, byagenze neza cyane.” Abadogiteri bose bemeje ko hakenewe ko ajyanywa I Kampala mu buryo bwihuse cyane bishoboka mu gihe akibasha kuba yakora urugendo nkurwo, nyuma yaho bikazaba ngombwa ko ajyanywa muri Afrika yepfo kuzamarayo amezi atari make niba ahubwo atari imyaka ubwayo, bishatse kuvuga ko ahuye n’ ikibazo byanze bikunze cyo kureka umurimo yari yaratangiye – ibyo bimubera nk’ aho akubiswe ikintu ku mutwe – ariko bagitegereje, bagira ibihe byiza hamwe na Harold waterwaga ubwuzu ndetse akanezererwa umwuzukuru we wari aho hafi ye, mbere yuko Peter na Elisabeth bagaruka I Buye. Margaret yasabye abadogiteri na Kosiya kuza no gusengana na Harold mu masengesho magufi ku wa Mbere nijoro ku italiki 21st y’ ukwezi kwa Kane. Bagiranye ibihe byiza cyane, hamwe na Harold wasabaga gukira kubw’ inyungu z’ umurimo yizeraga ko Imana yamuhamagariye gukora kandi ikabigaragaza mu buryo busobanutse. Bose bizeraga mu mitima yabo ko Imana iri kumwe nabo ariko ntibagire icyizere ku bijyanye no gukira, nkuko ubundi bajyaga babyizera nk’ umuryango mu bindi bihe bindi bajyaga basengera koroherwa kandi bikaba. Umunsi wakurikiyeho Margaret amusomera amagambo ya Amy Carmichael ari mu gitabo cy’ uyu Amy cyitwa Gold by Moonlight, maze uyu aramubwira,” Ubu noneho mmenye urufunguzo rukuru rw’ ibi bintu urwarirwo, nuko tugomba kwiga kwemera ibintu igihe tutabasha kubisobanukirwa. Iyo Imana igaragara nk’ ituyoboye mu nzira itari yo cyangwa iyo tutabasha gusobanukirwa, tugomba kwemera. Ndamutse nsabwe kuvuga ubutumwa bwa nyuma ubu nonaha, dore icyo navuga: tugomba kwemera ubushake butunganye bw’ Imana.” Margaret yaje kwandika:
Buriya bwari ubutumwa bwe bwa nyuma kuri twe. Hanyuma y’ ibyo nta bindi biganiro byimbitse yongeye kugirana natwe. Mu gihe umuryango wose wari urangije gufata ifunguro rya nimugoroba mu rugo rwa ba Adeneys twumva umwana w’ umuhungu twari twasigiye umurwayi arahamagaye, avuga mu Kinyarwanda “arababara cyane” (he suffers much). Numvise ntazi ukuntu mbaye ngenda nirukanka nta narindiriye itara. Namugezeho neza neza ku gihe byari bikenewe…..Muvanamo amadarubindi ye nuko nawe buhoro buhoro ahindukiza umutwe we maze awegamiza ku rutugu rwanjye, nuko avuga n’ ijwi ryacitse intege “ndi kumva mmeze nabi birenze”, ahumiriza amaso ye kandi yunamisha umutwe we, ahumekera hejuru iminota itari myinshi maze “amera nkusinziriye”. Sintekereza ko harenzeho iminota irenga itanu uhereye igihe yaterwaga (attack). Nagize amahirwe gusa yo kubona akanya ko kuvuga “Mu kanya biraba ari byiza cyane – amaso yawe ari bube areba Umwami mu bwiza bwe”, maze muririmbira indirimbo “As the mountains”, kandi ntekereza ko iryo ryaba ari ryo jwi ryo ku isi rya nyuma yaba yarashoboye kumva. Dr Lean yahageze neza neza mu gihe Harold yarari mu marembera, hanyuma kuyindi nshuro Harold acurika umutwe nuko Dr Lean amushyira mu maboko y’ Uwiteka, mbese wumvaga urukundo aho hantu. Nyuma yuko bamusize aho hashize nk’ igice cy’ isaha, babona abantu benshi bo muri ako karere bahagaze hanze bacecetse, bose bashakaga kujya ku rusengero gushimira

110
Imana kubw’ubuzima bwe. Bigeze saa sita z’ ijoro Margaret na Rosemary, bari kumwe na Harold Adeney nk’ ubaherekeje, batsa imodoka bakya I Buye kubwira Peter n’ abaStanley Smith. Iyo nkuru rero yaje ikubita nk’ inkuba, kuko kugeza ku muntu wa nyuma mu bari batuye I Buye yari yamaze kumva bavuga ko Harold ari mukoroherwa, nuko ibyaribyo byose abantu bose burira amamodoka bajya I Matana mu mihango yo gushyingura, aho niho Harold yashyinguwe mu mva imbere y’ urusengero neza neza mu gihe hari hashize umwaka Peter na Elisabeth umwe yitwa umugabo undi yitwa umugore. Margaret akora ku rusinga amenyesha abakobwa be mu Bwongereza:” TUGUME TWESE TURI UMURYANGO UMWE MU IJURU NO MU ISI. DADDY MU IJURU KU WA KABIRI. UMUTIMA WARAMWISHE (heart attack), MU KANYA NK’ AKO GUHUMBYA, NTA KUBABARA (painless).” Hejuru y’ imva ye handitswe amagambo aboneka muri 2 Timoteyo 2:15 (KJV): Umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ ukuri”. Biragoye gusobanukirwa mpamvu ki Imana yahaye Harold umuhamagaro usobanutse neza aka kageni hanyuma kandi ikamwisubiza mu buryo bwihuse gutya. Umuhamagaro we wari ukeneye imbaraga ze nyinshi muri kiriya gihe, cyane cyane uburyo busobanutse bwe bwo gusobanukirwa Ibyanditswe Byera. Abantu bari bakeneye umuntu ubaha icyerekezo muri kiriya gihe bari bari mu kunyura mu bihe bigoye byo gukabya mu Bubyutse hakoreshejwe gusobanukirwa kw’ Ibyanditswe kubyabaga biri mu kuba. Yatashye afite gusa imyaka 52 kandi yari agikenewe mu yindi myaka myinshi imbere ngo akomeze ubuyobozi mu murimo w’ Imana, kandi nanone umurimo ku bijyanye na Bibliya y’ Ikirundi n’ iy’ Ikinyarwanda wari ugikenewe muburyo bwihutirwa. None Imana iramutwaye. Nyuma y’imyaka yakurikiyeho nabonye kandi ibidasobanutse nk’ ibi biba ku mu misiyoneri twari dufatanije umurimo ubwo yapfaga, neza neza hashize icyumweru kimwe ariho yari akigera mu gihugu yari yoherejwemo. Nasanze ari ingenzi cyane gusoma ibinyamakuru bya Harold maze umuntu akareba ibyiringiro bitanyeganyega tugomba kugirira ubushake butunganye bw’ Imana. Mubyukuri, mukwemera ubwo bushake niho umuntu abasha kubona amahoro.49 2. Missionary Margaret Guillebaud Margaret yari umugore wa Harold Guillebaud, akaba yarafashije umugabo we muri byinshi, ari ibijyanye n’ ihindura rya Bibliya mu Kinyarwanda, ndetase n’ ihindura ry’ indirimbo zimwe na zimwe zo mu Gitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana.

111
a. Margaret amara amezi abiri muri Africa Mu mwaka 1937, Margaret na Lindesay bagiye hanze basangayo Harold. Bari bapanze kumara muri Afrika amezi abiri hanyuma noneho bakagaruka ari batatu berekeza mu Bwongereza. Icyo gihe Misiyoni yari imaze gukorera imyaka ibiri mu Burundi, baza gusanga ko nubwo Ikirundi gisa cyane n’ Ikinyarwanda bitandukanye bihagije mu ihindura ry’ Isezerano Rishya ubwaryo. Mbere Harold yari yatekereje yuko ari ukugenda gusa akosora ibyahinduwe mu Kinyarwanda, ariko uko yagiye arushaho kwiga ururimi, ninako yagiye arushaho kubona ko hakenewe ihindura rishyashya.Nk’rugero, ijambo ryakoreshejwe bavuga Holy Spirit (Umwuka Wera) mu Rwanda, risobanura “holy steam” (umwotsi wera) mu Burundi, ibyo bigakurura mu buryo bukomeye imyumvire itariyo y’ijambo! Misiyoni yifuzaga ko icyo gikorwa cyihuta, bityo, mu gihe yari kuba yarangije ihindura ry’ ibitabo bitanu bya mbere by’ Isezerano rya Kera (Pentateuch) ari ku Kigeme, yagombaga kwimukira iMatana agahita atangira gukorana na Misiyoneri (Danish) witwaga Mr Anderson, wari waramaze gutangira ihindura ariko mubyukuri ntashobore kwihutisha ibintu. Uwo rero yahise yishimira guhereza Harold ibyo yari yaramaze gukora kw’ ihindura rya Matayo na Yohana, kandi yifuzaga ko isubiramwo kuri ibyo yari yahinduye ryakorwa bikurikiza inzira M. Honoré yari yarashyizeho mu Rwanda. Margaret na Lindesay bageze I Kampala ari ku Cyumweru ku munsi wa Pentekote mu mwaka 1937 mu gihe cy’ ibirori by’ikamba (Coronation celebrations) byanejeje cyane Margaret, ku buryo yavuze ngo “ibi ni agahebuza”. Birumvikana ko bagiye I Kabale, aho ibintu byabaye amashimwe gusa gusa. Basanze inzu yabo ya kera yarahindutse kimwe mu byumba by’ ibitaro. Nyuma y’ ijoro rimwe cyangwa abiri bavuye I Kabale bajya Seseme I Bufumbira aho basanze uwari warigeze kuba umukozi wo mu rugo wabo witwa Robert Serubibi yarabaye umwarimu n’ umuvugabutumwa. Bagumana aho na Robert na Eseri n’ imiryango yabo, aho bari bafite umunezero mwinshi wo kureba ibyo Imana yariho ikora. Robert yasabwe kujya I Matana nka Misiyoneri ariko abwira Margaret ko yatinyaga guhamya no kubwiriza, kuko ngo Ubukristo bwinshi bwe bwari mu mutwe we kuruta uko buri mu mutima we. Margaret na Lindesay bagiye ku Kigeme aho bamaze iminsi ibiri. Mu byo yanditse harimwo:
Ni iby’ igiciro kureba ibyo Imana yakoze hano – kumva ibivugwa n’ abo Imana yahinduriye ubuzima, bagakizwa. Icyumweru cya mbere namaranye isaha cyangwa irenga na Samsoni na Lindesay wabonaga barabagirana: bombi buzuye ibyishimo kandi bigaragarira amaso ko habayeho “guhinduka bashya”. Gusa wabonaga ko hari ugucanganyikirwa muri abo bana bavutse, mu kumenya itandukaniro hagati yo “kubyarwa ubwa kabiri” no “kubatizwa mu Mwuka Wera”. Samsoni yari azi neza cyane ko “yabyawe ubwa kabiri” ariko ko ataragera na busa ku buzima bw’ ubutsinzi cyangwa “bushikamye neza”. b. Margaret I Matana Muri iyo myaka yose, Margaret yakoze icyaricyo cyose abona gikeneye gukorwa, kwigishwa mu gihe cyose yabaga yabiboneye umwanya, no kugenderera abantu mu giturage. Mu mwaka 1942, yabonye ubushobozi bwo gutangira gukora mu gacapiro gato kari mu kumba gato kari gaherereye aho ishuri rirangirira, mu gihe gito cyakurikiyeho ako

112
kumba kaje kumutwara igihe kinini.Peter yari yaramaze kunononsora uburyo bwakurikizwa bwo kwigisha gusoma, maze Margaret agacapa ku mpapuro ku buryo buri jambo ryaherekezwaga n’ agashushanyo bijyanye, gutyo gutyo. Mu mwaka 1952, Margaret niwe wari ukuriye inyubako y’ urwibutso irimo ibitabo n’ icyumba cy’ icapiro nk’ urwibutso ruhoraho kuri Harold. Nyuma hagombaga kubakwa icyumba kiza gifite urumuri ruhagije kandi kinini bihagije cy’ icapiro ndetse n’ ikindi cyumba gitandukanye n’ icyo, cy’ inzu y’ibitabo inabigurisha. Kandi nanone ni nako yabaga afata isomo ryo kwigisha abarimu aho yafataga buri cyumweru isomo rya liturjia, ariko nanone afata isomo rya Bibliya buri cyumweru hamwe n’ undi mugore ukuze uturuka hirya iyo mu misozi. Yatangije kandi itsinda ry’ urubyiruko, niryo tsinda rya mbere mu matsinda nkayo ryari rivutse mu gihugu, yaryitaga Intore za Yesu, “Soldiers (or chosen) of Jesus”. Bose niko bambaraga uniforme kandi bagombaga kubonana buri cyumweru bagakina udukino ndetse bakaniga inyigisho z’ ibanze za Bibliya. Mu kwezi kwa Cyenda k’ umwaka 1949 yohereje 36 bo muri urwo rubyiruko mu nkambi yari hafi ya Rweza, hari nko ku bilometre hafi cumi na bibili (about 12 miles) uvuye I Mutana. Berekaga ama filmi abana benshi ndetse hamwe n’ ababyeyi babo babaga baje buri mugoroba baturuka muri ako gace, hanyuma ku manywa bagakina kandi bakaganira kuri Bibliya. Ku Cyumweru bagiraga amateraniro y’ abana Manini yabaga arimwo abana benshi bo muri ako karere maze bamwe bo mu intore bakaba ubuhamya bwabo. “Umwana umwe ukomoka I Rweza avuga ko atigeze na rimwe atanga ubuhamya mbere y’ icyo gihe ariko ko ashaka kumenyesha abanyeshuri bagenzi be bigana ko guhera ubu badakwiye kuzongera guhangayika ko bakongera kwibwa amakaramu y’ ibiti yabo kuko amaze guha umutima we Umwami Yesu ko ahubwo iyaba yari yongeye kubona amakaramu y’ ibiti yibye yari kugenda ayasubiza ba nyirayo.” c. Margaret na Lindesay basubira iwabo Mu kwezi kwa Munani k’ umwaka 1956, Margaret yumvise atangiye kugira umwuka muke maze aba docteri basanga ko umutima we uri gukora nabi kubera uburebure bw’ ikijyejuru bw’I Matana.Bamugira inama yo gusubira mu Bwongereza, kuko ari hasi, ku kigero cy’ inyanja (at sea level) aho atakongera kugira impungenge. Lindesay yasubiranyeyo nawe, basize Rosemary ngo akomeze ihindura ry’ Isezerano rya Kera. Nyuma y’ imyaka 31 y’ umurimo yakoraga nk’ umumisiyoneri wubashywe, Margaret byabaye ngombwa ko yitegura gusiga Africa agasubira iwabo. Yandikiye Ruanda Notes akoresheha zimwe mu nzibutso ze, hamwe n’ ibyagiye bimubangamira, n’ intambara yagiye ahura nazo mu gihe cy’imyaka 30.
Nubwo hari ibintu byinshi byahindutse niboneye n’ amaso yanjye, ntacyo wabona ugereranya n’ umurimo w’ Umwuka w’ Imana mu mitima y’ abantu. Ndibuka igihe kimwe, mu mpinga y’ imisozi y’ I Bufumbira, ubwo umugabo wanjye yibajije niba mubyukuri tutari dukwiye “kubyarwa ubwa kabiri” bya Banyaruanda. Ndibuka nanjye ko mu minsi ibanziriza ububyutse, mu gihe twageraga I Gahini, muri safari imwe, umunyafrica umwe wadufashaga mu rugendo, ijoro ryose yarikesheje asubiza ibibazo, cyari ikintu kigaragarira amaso ko hari ikintu gikomeye kandi kiza kiri kuba. Ubwo rero bihereye kuri ako gashirira, umuriro w’ ububyutse wari watangiye gukwirakwira bitari gusa muri Africa y’ Iburasirazuba ahubwo

113
kugera kure iyo bigwa. “Ibi ni ibiki Imana yakoze?” Mbega ukuntu ari ukuri ukuntu Yitoranyiriza ibinyantege nke byo ku isi!
Ku bwanjye, nubwo mu buzima bwanje nagaragaraga nk’umunyeshuri udafata vuba, Imana yanyigishije ibintu byinshi ibinyujije mu Bubyutse, Nagize kwicuza kwinshi, cyane cyane kubera guca imanza kwanjye, kubura urukundo no kutihangana. Ariko, Imana ishimwe, amaraso y’ igiciro ya Yesu ahari iteka ngo yeze. Icyo nshobora gusa ni ugusubiza amaso inyuma mu myaka myinshi yo gutangara no gushima, maze nkafatanya na Yosuwa kuvuga, “Dore, ubu ngiye kugenda nkuko abandi bose bagenda…NTA KINTU NA KIMWE cyabuze mu byiza byose…byabasohoyeho; nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze” (Yosuwa 23:14). Dr Algie Stanley Smith yanditse avuga ibigwi bye ndetse n’ ibindi byose yakoreye umuryango we.
Ubungubu, gusa kubera asabwa gukurikiza inama z’ abaganga bitewe n’ ubuzima (health) bwe buri kugenda nabi, bibaye ngombwa ko asubira iwabo mu Bwongereza. Azaba atakiboneka mu gihugu cya Urundi kandi bizaba bibabaje, ku bantu ba kure n’aba hafi bamuzi nka Nyogokuru (Granny). Twese turashimira Imana kubw’ umutima we wagutse, imbaraga ze zitananirwa, hamwe no kwitangira umurimo. Ntabwo yishimiraga gusa gukora umurimo umwe kandi woroshye, ahubwo ubwenge bwe wasangaga iteka bushishikajwe no gutekereza abikuye ku mutima ku bibazo bijyanye no gukura kw’ itorero ndetse no kureba ukuntu ryakubakirwa ku mpamvu zikomeye kandi zo kubahwa. Lindesay nawe yaranditse,
Ni urufunguzo runini kuri jye, ni nako bimeze kuri mama, kuva ahantu no ku murimo dukunda cyane, ariko muri ibyo byose ndizera ntashidikanya ko ndi mu bushake bw’ Imana buzana amahoro yuzuye.Iyo biza kuba bitari ibyo, muri aka kanya hari kuba hagaragara kwiheba n’ ibura ry’ abarezi rikabije; ariko nzi ko ahubwo umuhamagaro ubu ari Ubwongereza. Ninde ugiye gufata mu maboko umuhamagaro wa Africa mu mwanya wanjye? Yavuze ku mashuri yari asize hanyuma noneho asaba amasenghesho ko habaho n’ ishuri ryigisha abashakanye.
Wendy Moynagh azasigara akora nka mama nkuko yabigenzaga mu gihe nabaga ntahari, hanyuma madame Eseri Serubibi we, ndabyizeye, azakomeza abe mukuru, uwo byose bishingiyeho. Yagiye ahura n’ ibibazo byinshi bifitanye isano n’ umuryango we rimwe na rimwe watumaga bimukomerera kuguma I Matana, aho yari misiyoneri cyane kurusha buri umwe wese muri twe, kubera ko iwe ari inyuma y’ umupaka hafi ya Kabale, ariko twizeye ko Imana ikomeje kumuhamagarira uyu murimo wiza cyane. Ndabinginze, mujye mumwibuka cyane cyane mu masengesho yanyu kandi musabe ngo ingorane zose azazitsinde. Ni ko byagenze koko, Eseri yagumyeho aho indi myaka itatu, bisozwa nuko yagiye mu zabukuru I Kabale mu mwaka 1959. Nyuma yuko ahavuye, ikibabaje nuko iryo shuri ry’ abashyingiwe ryaje guhagarara. Meg akomeza avuga ko yibuka ubwo umuryango we wajyaga I Bujumbura kureba Nyirakuru na Lindesay bagiye kwinjira mu ndege. Yashushanyije agashusho ka nyuma guhera mu mpinga y’ umusozi kamanuka kugera hejuru y’ umujyi. Ati ndibuka ko muri uwo mwanya amaso ye yari amarira gusa cyane cyane ari kureba bwanyuma iriya misozi y’u

114
Burundi.Byanteye ubwoba kubera ko nari ntarabona umuntu mukuru arira maze bituma ntabasha gutegeka amarangamutima yanjye. Margaret na Lindesay bagiye gutura mu nzu yabo ya kera I Cambridge, naho Rosemary akomeza kwibera I Matana.50
Urupfu rwe Mu kwezi kwa Gatandatu mu 1961, nibwo Meg yumvise ko nyirakuru, icyo gihe wabaga Cambridge hamwe na Lindesay, arwaye cyane. Rosemary iyo nkuru yamugezeho ari I Burundi mu gihe neza neza yari akirangiza ihindura ry’ Isezerano rya Kera mu Kirundi. Yuriye indege yerekeza mu rugo kandi ashobora gutereka mu ntoke za Margaret inyandiko z’ intoke z’Izerano rya Kera rihinduye, mbere yuko apfa.” Mwami, noneho sezerera umugaragu wawe agende amahoro,” niko Margaret yavuze yongorera, “kuko amaso yanjye abonye …” mu kanya gato, agwa muri koma maze mu minsi itatu arapfa. Nashoboye kuva ku ishuri ngo njye I Cambridge gushyingura, mpagarariye abuzukuru. Ku gipapuro kinini cyari imbere kuri altari, hari handitswe amagambo yavanywe mu gitabo cy’ Umugenzi: “Maze ku ruhande rwo hakurya impanda ziramuvugirizwa.”51 3. Missionary Peter Guillebaud Amakuru dufite nuko Missionaire Peter Guillebaud yavutse mu mwaka wa 1914, akitaba Imana mu mwaka wa 1996. Madame we yitwaga Elisabeth Guillebaud yavutse mu mwaka wa 1915 aza kwitaba Imana mu mwaka wa 2001. Peter na Elisabeth Guillebaud babyaye umukobwa witwa Rev Canon Meg Guillebaud wavukiye I Burundi mu mwaka wa 1943. Missionaire Peter na Elisabeth Guillebaud bari bashinzwe ibijyanye n’ Ibyanditswe Byera mu Rwanda no mu Burundi guhera mu mwaka wa 1940 kugeza mu mwaka wa 1986, umwaka bagiye ku mugaragaro mu kiruhuko cy’ izabukuru. Uyu Rev Canon Meg Guillebaud yagarukanye mu Rwanda n’ ababyeyi be (bari baratangiye ikiruhuko cy’ izabukuru) nyuma ya Genocide, avuye mu Bwongereza, akomereza umurimo w’ Imana muri Diosezi y’ Abanglikani I Byumba maze nawe aza kujya mu kiruhuko cyo mu zabukuru mu mwaka wa 2012. Missionaire Peter Guillebaud yagize uruhare rugaragara mu murimo w’ Imana mu Rwanda. Ndagerageza kuvuga bike mubyo muziho, ariko ndatekereza ko hari benshi bazi byinshi kuri we kuruta ibyo nzi. Uretse ko agaragara mu bubyutse bw’ I Gahini, azwi cyane mu ruhare yagize, ari narwo rutumye muvugaho muri iki gitabo nanditse, arirwo rwo guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda, ndetse n’uruhare yagize mu guhindura mu Kinyarwanda indirmbo zo mu Gitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana. Ntekereza kandi ko ariwe wari ukuriye Umusomyi Wa Bibliya abenshi bazi, kuko uwo Musomyi wa Bibliya niwo abantu benshi bifashishaga mu gusoma no gutekereza ku Ijambo ry’ Imana buri munsi. Umuntu abivuze mu magambo make, yavuga ko Missionaire Peter Guillebaud yakoranaga n’ Umuryango Société Biblique au Rwanda mu bijyanye cyane no guhindura Bibliya Yera mu Kinyarwanda, hanyuma nanone agahindukira agakorana n’Umuryango Ligue pour la Lecture de la Bible au Rwanda mu bijyanye n’ icyo gitabo kitwa Umusomyi wa Bibliya. Aya mazina y’ iyi miryango yombi nyivuze mu rurimi rw’ Igifransa kubera ko mu Kinyarwanda ijya kuvugwa kimwe. Birashoboka kandi ko hari

115
n’ ibindi bitabo yagiye anyuza muri iyi miryango mvuze haruguru. Niwe watangije Umuryango w’ Abasoma Bibiliya mu Rwanda mu mwaka 1969. Birashoboka nanone kandi, nk’ umuntu wumvaga ko ari gufasha ngo umurimo w’ Imana mu Rwanda utangire, kandi utangire neza, birashoboka ko yaba yaranafashaga Editions CELTAR kugirango Igitabo cy’ Indirimbo zo gushimisha Imana cyandikwe neza, indirimbo zisohoke mu icapiro nta makosa arimo, dore ko atari n’ umuswa mu bijyanye na muzika igendera ku manota (solfège). Bityo rero yarebaga ko uko amagambo yavanywe mu zindi ndimi yaba ahujwe neza n’ amanota. 52 Misiyoneri Peter Guilebaud yakoranaga n’ Amatorero yose, yari afite ishyaka ry’ umurimo w’ Imana kuruta iryo yari afitiye Itorero rye ry’ abanglikani. Ndibuka ko mu mwaka ya wa 1972 yakoze Ivugabutumwa rikomeye ku I Shara – Bugarama mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, ku buryo n’ Abakristo b’ I Busozo baje, ndetse n’ abaturutse ku Kamonyi. Icyo gihe yatubwiye ko yari afite imyaka 75. Yari yazanye na Epaineti Rwamunyana, icyo gihe wari umuyobozi mukuru w’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda.56Nibwo bwa mbere nari mubonye, ariko rwose wabonaga ko afite ubwiza bw’ Imana. Yacurangaga accordeon ye kandi akanabwiriza, abantu bagafashwa. Tumwe mu turirimbo yaturirimbiye ni “Ndi agatama ka Yesu”, “Wa gatabaza kanjye we, Yesu ngo murika”. Nanone rero birumvikana ko Itorero rye yasengeragamo ryamugiriyeho umugisha kurusha ayandi. Yari umuntu udasanzwe, ari mu mateka y’ umurimo w’ Imana mu Rwanda. Twabonaga yagutse, mbese aberewe no kugeza Ubutumwa Bwiza hirya no hino, ku bantu benshi bishoboka. Ikigeretse kuri ibyo kandi, jye niboneye Missionaire Peter Guillebaud yaje ku Ishuri rya Ecole Technique Officielle Don Bosco Kicukiro mu myaka ya 1974, aho nigaga icyo gihe, aje kutubwira Ijambo ry’ Imana mu buryo bw’ indirimbo acuranga accordeon. Icyo gihe imwe mu ndirimbo yaducurangiye yavugaga ngo “Jye nahisemo kuba uwa Yesu”. Yari n’ umuhanga mu gucuranga accordeon cyane, icyo gihe twarafashijwe cyane nubwo atari twese twari dukijijwe. Ibi bishobora kuba bihishura ko yagiraga gahunda yo kuvuga Ubutumwa Bwiza mu bigo by’ amashuri, nubwo nta amakuru yihariye mbifiteho.53
a. Incamake ku buzima bwa Missionary Peter Guillebaud
(19th ukwa kane 1914 – 7th ukwa cumi na kumwe 1996).
Peter niwe mwana mukuru wa Harold na Margaret. Yari afite imyaka cumi n’ umwe igihe ababyeyi be berekezaga iya Afrika bamusiga ku ishuri ryitwa Monkton Junior School, hafi ya Bath. Mu kwezi kwa Gatandatu 1928 yajyanye muri Africa n’umuryango we wose. Mu gihe cye ari mu mahanga yigishwaga na se. Mu kwezi kwa mbere 1929, yakomerejwe muri Katedrali ya Namirembe, ariko iri komezwa icyo ryamukoreye gusa ni ukumva ko ari umunyabyaha, kugeza ubwo hashize umwaka ubwo yarari ku ishuri ryitwa Combe Senior School, ubwo yiyeguriraga Kristo, abifashijwemo n’ inshuti ye Harold Adeney. Muri 1932 yagiye ku ishuri St John’s College, Cambridge, kwiga imibare (mathematics), arangiza ari Uwambere muri 1935. Nyuma rero yagiye ku ishuri Cambridge Teacher Training College for Men. Mu mwaka 1936 nibwo we na Elisabeth Sutherland bemeranije kurushinga (taliki

116
11th y’ ukwa Mbere 1915 – 12th y’ ukwa Cyenda 2001) icyo gihe yigaga amateka ku ishuri Girton College. Nanone Elisabeth yagiye mu ishuri rihugura abarimu mu gihe Peter we yagiye kwigisha ku ishuri Seaford College, Sussex. Ku italiki 24th y’ ukwa cumi n’abiri 1938 Elisabeth yerekeza I Burundi ari kumwe na Sharps mu gihe Peter yarari mu kurangiza imyaka ye ibiri yo kwigisha, hanyuma ajya gukora amahugurwa ya ki misiyoneri kuri Missionary Training Colony. Kuri 23rd y’ ukwa cumi na kumwe 1939 Petero yerekeje muri Afrika ajyana n’ umuryango wa Adeneys.Yashyize icyicaro I Buye, yigisha abadiakoni kandi yubaka inzu yabo mu gihe bari bategereje ubukwe. Elisabeth, muri icyo gihe yarari gutangiza ishuri ribanza I Buhiga, kuko yari yarize ururimi kandi yarigishije I Matana. Petero na Elisabeth bari abambere bahawe amahugurwa agenewe abarezi kandi ari n’abamisiyoneri, kandi aho bakoreraga umurimo w’ Imana nk’ abamisiyoneri hari haramaze gutangizwa amashuri menshi. Ku italiki ya 12th y’ ukwa Kane k’ umwaka 1940 Petero na Elisabeth bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’ amategeko mu nzu y’ ubutegetsi I Kampala, hanyuma ku italiki 24th y’ ukwa Kane 1940
imihango y’ ubukwe ibera mu Rusengero I Matana. Bubatse inzu I Buye aho Elisabeth yigishaga mu ishuri ribanza maze Petero agahugura abarimu b’ ishuri ribanza. Nyuma y’ urupfu rwa se wa Peter I Matana ku italiki 22nd y’ ukwa Kane 1941, bagiye mu ruzinduko I Mukono muri Uganda maze baterwa inkunga mu giterane gikomeye cy’ ububyutse. Mu mwaka 1946 batangiye ishuri ryisumbuye I Shyogwe kandi bagumayo mu myaka itari myinshi ari nako bagendaga banyarukira mu Bwongereza, bakagira n’ ikindi gihe bamara I Shyira ndetse na Kigeme, ariko igihe kinini bakimaraga I Shyogwe. Petero yatunganije (compliled) igitabo cy’ indirimbo mu Kinyarwanda muri icyo gihe (muri iyo myaka) maze Elisabeth atangiza ishuri rihugura abarimu, rimwe aho, irindi I Shyira. Mu mwaka 1959 habaye revolisiyo mu Rwanda. Peter na Elisabeth bafasha abantu bari bakuwe mubyabo bari mu nkambi ya Hanika kandi nanone Peter akabifatanya nuko yari inspecteri w’ amashuri. Baje kubwirwa bombi mu buryo bwo kubagira inama ko byaba byiza bavuye mu gihugu bakerekeza I Burundi, aho yakomereje umurimo we wo kuba inspecteri w’ amashuri ariko Elisabeth we atangiza ishuri ryisumbuye I Matana. Hanyuma bimukiye I Bujumbura aho bakoreye umurimo w’ Imana ahantu hatuye abatindi nyakujya. Mu mwaka 1964 Elisabeth asiga Peter na mushiki we Rosemary aho ngaho, ubwo yajyaga mu Bwongereza kureba inzu yo gushyiramo abana babo bato. Hashize amezi atandatu Peter amusangayo maze baba I London bakora imirimo itandukanye, ariko igihe cyose wasangaga ahugiye mu bijyanye n’ abanyeshuri bo hakurya y’ amazi kugeza igihe yagarukiye mu Rwanda mu mwaka 1969, ariko noneho acamatanye na Ubumwe bw’ Ibyanditswe (Scripture Union) mu gihe Ububyutse (Revival) bwari hejuru mu mashuri yisumbuye. Mu mwaka 1979, kubera ikiruhuko cy’ izabukuru, Peter asabwa kuba umuhuzabikorwa w’ itsinda ry’ abahindura Bibliya ariko bayihindura noneho mu buryo mpuzamatorero bugendera kuri Bibliya yumvikana mu buryo buvuguruye bw’ ururimi. Elisabeth ashaka inzu I Kigali maze yigisha abamisiyoneri Ikinyarwanda. Mu mwaka 1986 noneho biba ngombwa ko bajya mu zabukuru mu Bwongereza, ariko barebye kuri televisiyo Genocide yakorewe abatutsi yo mu 1994, biyemeje kugaruka no kuba muri Kigali mu gihe kigera ku mwaka, bakajya bumva ibyo batekererezwa n’ abo bagenda bahura nabo kandi bakagenda bigisha ubwiyunge buturuka ku musaraba wa Yesu. Basubiye mu

117
Bwongereza mu kwa Kabiri k’ umwaka 1996, hanyuma ku italiki ya 7th y’ ukwezi kwa Cumi na kumwe 1996 Peter apfira I Bradfield, hafi ya Reading. Elisabeth asubira mu Rwanda hamwe n’ umukobwa we Meg, maze yinjira mu gikorwa cyo gufasha abapfakazi n’ imfubyi I Byumba kugeza aho nawe yapfiriye, aho nyine, ku italiki 12th y’ ukwezi kwa Cyenda 2001. Nawe niho yari akimara neza neza guhindura commentary y’igiheburayo ya Rosemary ayivana mu Kirundi ayishyira mu Kinyarwanda.54
b. Missionary Peter Guillebaut arapfa
Urupfu rwa Peter Guillebaud turarubwirwa n’ umukobwa we Rev. Canon Meg Guillebaud:
Buri cyumweru ababyeyi banjye bajyaga bantelefona tukagenda tubwirana buri cyose twabaga turi gukora. Nuko umunsi umwe hari kuwa kane mu kwezi kwa cumin a kumwe numva data arantelefonye. Nari mfite umurundo w’ amasomo ateguye ategereje guhindurwa hanyuma musaba niba yabasha kubikora. Ariko nkimuvugisha numva habayeho guceceka ku rwe ruhande. Nyuma gato numva ngo “Neza neza maze kurangiza igikorwa nari narashinzwe n’ Umuryango wa Bibliya,” arongera ati” Niba utabikeneye byihutirwa nazabikora, ariko ubu noneho nsigaye nkora ngenda gahoro cyane.” Kuri uwo munsi nari ndi gutegura ibyo nashakaga kohereza mu rugo mbinyujije kuri fax ariko icyo gihe umuriro wari wabuze bityo sinabasha kubyohereza. Mu gitondo gikurikiyeho numva telephone ivuye mu cyumba cy’ amasengesho basaba ko bavugana na mama.
“Mbabajwe no kubikubwira,” niko umugore (cg umukobwa) watelefonye yavuze, “ko So (Dad) yagiye mu ijuru muri iri joro ryahise,” Telefone yabaye nk’ igira akabazo mu gihe yavugaga ageze ku ijambo rihatse ayandi ariryo ‘ijuru’ (heaven) ndumirana ngirango avuze “ibitaro” (hospital), ariko nanone birumvikana ukuri kwabyo ntikwatinze kwihishura. Nari nabiketse nubundi ariko nanone byari bigoye kubyizera. Nagombaga rero kumenyesha iyo nkuru Marian Kajuga na Emmanuel Kayijuka. Abanyarwanda bakoresha ijambo, “kanaka cyangwa kanaka yitabye Imana” iyo bashaka kuvuga ko umuntu yapfuye. Nanjye rero niyo nteruro nakoreshaga ubwo nagendaga mbimenyesha abo bose bari bazi data bisesuye.
Nageragezaga gukomeza ubuzima nkuko bisanzwe, maze njya kwigisha isomo ryanjye rya mbere, ariko mpura n’ abantu barampagarika. bati’ “Natwe ni data twapfushije,” Ntabwo twabasha gusobanukirwa ibyo uri kugerageza kutwigisha.” Hashize isaha cyangwa nyuma yaho gato, Emmanuel yari ahageze turi kumwe. Umunsi uciye ikibu, inkuru yakomeje gusakara, abantu bagenda biyongera baza kundeba, bicarana nanjye maze bagasangizanya ibyo bibukaga kuri data. Emmanuel yifuzaga ko yajyana nanjye mu Bwongereza mu ishyingura, ariko ntiyabasha kubona visa. Muri icyo gihe, gahunda zirakorwa I Kigali ngo mu gihe kimwe ubwo mu Bwongereza bazaba bari mu mihango yo gushyingura, I Kigali nabo bazabe bari mu gitambo cya misa yo kwibuka uwo mukozi w’ Imana. Ntabwo nari nabashije gufata icyemezo cyo kujya mu Bwongereza, kugeza Bishop Rwaje agarutse avuye mu nama (conference). Nuka arambwira, ati” Abanyarwanda ntabwo babasha kubyumva uramutse utagiye mu Bwongereza,” ati, “ugomba kugenda.”

118
Bityo, ku wa Gatatu wakurikiyeho nibwo nafashe iy’ ikirere njya mu Bwongereza aho naganiriye na mama ndetse n’ umuvandimwe (sister), numva inkuru irambuye y’ iminsi ya nyuma yo kubaho ya data. Christine yari yavuye Singapore kandi yabashije kugumana iminsi mike n’ ababyeyi banjye, akajya abajyana I Cheltenham, aho abana be bigaga, bakamarayo weekend.
Data yari yararangije kwandika inyandiko zose z’ umwaka wakurikiragaho yari yarashinzwe na Ubumwe bw’ Ibyanditswe (Scripture Union). Yari amaze kurangiza neza neza umurundo wose w’ inyandiko yari yarohererejwe n’ Umuryango wa Bibliya (Bible Society) ngo abisome kand akosore. Yari yararangije amasomo yose nari naramwoherereje. Bisa nkaho yari ategereje ko ibyo yari afite mu ntoke byose birangira. Nyuma ya cyagihe amvugishirije kuri telephone, yabwiye mama ko yumva ananiwe bikabije hanyuma amara umunsi wose mu gitanda. Ubwo Mama yari amaze kuvugana kuri telephone n’ umugore wa David, Peta, yumva umugabo aramuhamagaye. Azamuka ku ngazi ajya kumureba, amugwa mu maboko gahoro gahoro ahondobera, hashize iminota mike arapfa, birarangira. Yahamagaye Doctor we (mom’s doctor) yari atuye hafi aho, maze doctor ubwe n’ umugore we (wa doctor) bombi baraza bakora ibyari ngombwa byose. Umuturanyi araza yicara iruhande rwa mama kugeza igihe Peta yahagereye ndetse nyuma yaho na Christine akahagera. Inshuti zo mu itorero ziraza kandi bahagiriye igihe cy’ amahoro menshi, bose basengera hamwe ahongaho, kuburyo umuntu umwe yavuze ati,” Ayo masengesho yamvanyemo ubwoba bw’ urupfu”, kandi koko waramurebaga ukamusomamo ibyishimo nyakuri.
Ross, umugabo wa Christine, yafashe iy’ ikirere ava Singapore kugirango azafate ijambo mu mihango yo gushyingura kuwa Gatanu ukurikira. Yasabye ko haboneka umuntu ukomeza gufata inkoni ihagaze Peter asize ashinze (kusa ikivi) maze “akajya kandi akaba iyo bigwa” yitangiye iyi isi idashaka kwizera ngo ikizwe. Mabel Jones yavuze bimwe mubyo yibuka kuri Peter cyane cyane uko yamumenye mu minsi ya Shyogwe, hanyuma noneho avuga no mu izina ry’ Abanyarwanda.
Ku mva, Mama yavuze nkuko buri mupfakazi uri mu Rwanda yashoboraga kuvuga, avuga ku buzima bwabo muri rusange kandi no ku Rukundo rw’ Imana rwabarinze mu myaka 56. Nawe yasangije abari aho bimwe mubyo yize muri iyo myaka yose mbere yuko haboneka icyifuzo cyo kugendera mu rumuri hamwe. Nyuma y’ umuhango basubiye mu mudugudu wabo aho bakirira abantu maze basangira ka cyayi maze bakomeza bibuka kandi banibukiranya biratinda. Umukozi w’ Imana wari utuye muri ako gace, wari wamenye gusa Data mu gihe cye cy’ izabukuru, nyuma y’ ishyingura yaravuze ati, “Ntabwo nari narigeze nsobanukirwa ko Peter Guillebaud yari umuntu w’ igihangange bingana gutya”56
  1. Elisabeth
    a. Ubuzima bwe.
    Elisabeth yavutse ku italiki 11th y’ ukwezi kwa mbere mu mwaka 1915. Ari Cambridge, Elisabeth yatangiye kumva ko Imana imuhamagarira gukora umurimo wayo muri Ruanda Mission – ariko iyi Missioni ikaba yari Societe y’ Abanglicani, ibi bikaba bitarashimishije ababyeyi be, cyane cyane igihe Mrs G. yavugaga ko Elisabeth agomba

119
gukomezwa. Yari yaramaze kwakirwa mu Itorero ry’ Abapresbiteriyene bityo we akabona ko bidakenewe ko Bishop yakwirirwa amurambikaho ibiganza bye. N’ ababyeyi be ubwabo ntibigeze bashyigikira icyo gitekerezo ko Elisabeth yashyirwa kuri gahunda y’ abazakomezwa.
Ababyeyi be baramubaza, bati” Kuki utajya I Manchuria, cyangwa se niba koko ushaka Afrika da, kuki utajya Malawi cyangwa Kenya ahantu habarizwa Abapresbiteriyene beza b’ Abamisiyoneri?”
Nyina yari yagiye I Cambridge kuvuga kuri ibyo bintu. Mu gihe yari ahagaze mu cyumba bategererezamwo cyari aho bategera za gare ya moshi I Cambridge, Elisabeth we yarari gusenga ngo Imana ikore ku buryo bisobanuka cyane ko imushaka mu Rwanda, kandi ibikomereshe ibimenyetso ku ruhande rw’ ababyeyi be inyuze mu buryo butandukanye n’ ubwe. Akibumbura amaso, abona ku meza mu cyumba bategererezamwo kopi y’ikinyamakuru cya CMS The Gleaner. Ahari harambuye havugaga ko u Rwanda rukeneye ikwirakwizwa ry’ Ijambo ry’ Imana! Abona gare ya moshi iza, anamenya neza ko Imana imushaka mu Rwanda ariko asigarana ikibazo cy’ uko ababyeyi bashobora kuzabyakira. Ariko Imana yari yarangije gusubiza isengesho rye. Umunsi ubanziriza uwo, nyina yarari mu nama agiye kubona abona umuntu araje amutsindagira kopi y’ inyandiko zivuga ku Ruanda mu kiganza cye avuga ko afite kopi ebyiri. Mu gihe we na George bari bagisoma iyo yabo, biyumva muri bo ko umukobwa wabo ari uburenganzira bwe kujya mu Rwanda, ariko nanone igihe cyose bibutse ko Elisabeth atigeze akomezwa, umunezero wabo ntiwuzure. Ariko kandi, mu nama ya biro ya Misiyoni y’ ibyo mu mahanga mu nama bakoze yiga ku busabe bwa Elisabeth iyo ngngo yo gukomezwa kwe ntiyigeze ivugwaho, bityo rero kugeza ku iherezo ry’ ubuzima bwe Elisabeth ntiyigeze akomezwa nk’ umuyoboke w’ Itorero rya Anglikani.
b. Uburwayi bwe
Kuva nyuma y’ urupfu rwa se, Peter yigishaga abarimu bo mu ishuri ribanza I Buye – ishuri ryabimburiye ayandi. Mu ntangiriro y’ umwaka 1942, Elisabeth yumvise arwaye maze abadocteri baterwa ubwoba n’ ibimenyetso by’ indwara bye. Bamwohereza I Dar-es-Salam muri Tanzania ari kumwe na Peter ndetse na Yohana, kandi bavugaga ko intambara iri hafi kurota aho hantu. Barazindutse kare mu gitondo bajya ku cyambu, basanga huzuye ingabo wagirango zingana n’ abasirikari bose b’u bwongereza barwanira mu mazi!
Ibyo bimenyetso by’ indwara byarakomeje maze mu gihe kigeze ku mezi abiri yoherezwa I Nairobi. Kubera intambara byari bigoye cyane kubona icumbi ryiza, maze baguma muri hoteli iteye ubwoba aho Elisabeth yagiye yumva kumererwa nabi bigenda byiyongera. Nanone rero ikindi kitamworohereje na gato, ndetse bigahumira ku mirari ni telegrame yakiriye imubwira ko se atamerewe neza kubera uburwayi bufatiye ku bwonko. Ariko ntibyamuhungabanyije bikabije mu gihe iyo itari indwara yamwica, Ariko ntibyamubujije kwibaza impamvu bagombye kumwoherereza telegrame. Nuko ku munsi ukurikira abona indi noneho imubwira ko yapfuye yishwe n’umutima (heart attack).

120
Madame Rosalind Pitt-Pitts, umupfakazi wa Archidikoni wa Ruanda-Urundi, amaze kumenya ko bari I Nairobi, yabasanze muri ka hoteli gatoya gashaje aho bari bacumbitse maze abajyana iwe mu igorofa ye y’ abaherwe. Ashaka ukuntu yahuza Elisabeth na Docteri, wanasanze ko hari akagingo gafite ikibazo, kabika amaraso kandi kari aho igifu kirangirira kikubye mu bunini incuro enye, kandi amubwira ko amusanzemo malaria nubwo nta bimenyetso byayo bigaragara inyuma. Imiti bamuhaye yamukijije byihuse bityo bashobora gusubira I Burundi.57 5. Missionary Rosemary Guillebaud 58 (b 4th y’ ukwa Gatandatu 1915). Rosemary niwe mukobwa mukuru wa Harold na Margaret, ajya muri Africa ubwa mbere yari yajyanye n’ ababyeyi be mu mwaka 1925 icyo gihe yari afite imyaka icumi. Hamwe na barumuna be yafashaga se umurimo w’ ihindura hakoreshejwe kumusomera Bibliya mu Cyongereza mu gihe we yabaga ari gushakashaka ikinyarwanda byahuza. Rosemary yari yaratwawe na gahunda y’ ihindura rya Bibliya. Mu mwaka 1932 umuryango we wasubiye mu Bwongereza maze yiga indimi bita nshyashya (modernes) muri Newnham College, Cambridge. Ibiro byitwa War Office bimwemerera guherekeza ababyeyi be bari berekeje I Burundi mu mwaka 1940. Ajya I Kigeme kwiga I Kinyarwanda, yaramaze gutsinda ikizamini cye cya mbere cy’ ururimi mu gihe se yapfaga ku italiki ya 22nd y’ ukwa kane 1941. Yasabwe na Dr. Stanley Smith ko yakomereza aho se yari agejeje igikorwa cy’ihindura. Abifashijwemo n’ itsinda ry’ abahinduzi b’ inzobere, yiyemeje kuzaba yarangije guhindura Isezerano Rishya na Zaburi mu Kirundi bitarenze umwaka 1951, kandi yabashije guha nyina akiriho inyandiko z’ intoke (manuscript) za Bibliya yose yahinduwe, Margaret yapfuye mu mwaka 1961. Yasubiye I Burundi aho yafashaga umudozi w’ inkweto. Joel Abekyamwale, mu guhindura Isezerano Rishya mu ki Bembe (ururimi ruvugwa n’ ubwoko bugizwe n’ abantu benshi muri Congo). Yananditse kandi igitabo gisobanura Bibliya (commentary) akivana mu Giheburayo agishyira mu Kirundi. Yaje kugeraho rero ajya mu zabukuru mu mwaka 1979, yibera mu nzu itari iya gikire hamwe na murumuna we Philippa ahitwa I Cambridge, kugeza aho Philippa yapfiriye ku italiki 10th y’ ukwa Cumi mu mwaka 2000. Rosemary yagumye aho.59 6. Missionary Lindesay Guillebaud (16th y’ ukwa Cumi na kumwe mu mwaka 1917 – 16th y’ ukwa Cumi n’abiri mu mwaka 1971) Lindesay ni umukobwa wa kabiri wa Harold na Magaret, yaherekeje ababyeyi be hamwe n’ abandi bavandimwe be babiri (sisters) igihe berekezaga I Kabale mu mwaka 1925. Mu mwaka 1971, nyuma y’ amezi menshi y’ uburwayi yaje gupfa azize ibibazo by’ umutima wakoraga nabi.60 7. Missionary Philippa Guillebaud (13th y’ ukwa Cumi n’ abiri 1918 – 10th y’ ukwezi kwa Cumi 2000)

121
Philippa yatembereye I Kabale ari kumwe n’ ababyeyi be hamwe n’ abavandimwe be babiri (elder sisters) mu mwaka 1925, nanone barongeye mu mwaka 1928.Yagiye mu ishuri rihugura abarimu I Cambridge kandi imyaka y’ intambara yose yayimaze ahongaho.Yagiye mu zabukuru I Cambridge mu mwaka 1980. Ibibazo by’ uburwayi byarushijeho kumwisukiranyaho biba ngombwa ko bamushakira intebe isunikwa mu gihe cy’ imyaka ye ya nyuma yo kubaho, birangira yishwe na canseri mu mwaka 2000.61 8. Missionary Mary Stockey (née Guillebaud) (15th y’ ukwa Gatandatu 1921 – 8th y’ ukwa Mbere 1999) Mary yasizwe mu Bwongereza hamwe n’umuvandimwe we w’ impanga, Veronica, igihe ababyeyi be na bakuru be batatu (sisters) berekezaga muri Uganda mu mwaka 1925. Izo mpanga zombi zarirengagijwe cyane maze bituma zitishima.Mu mwaka 1928 yagiye muri Uganda hamwe n’ umuryango we wose, asubira mu Bwongereza mu mwaka 1932 aho yagiye ku ishuri muri Cambridge. Yaje kwiga piano mu ishuri ryitwa London School of Music. Yaje kugirirwa ubuntu bwo guhabwa amahugurwa agenewe umufasha wa muganga (nurse) kuri St Thomas’ Hospital, London, aho yaje kumenyanira na Dr Tom Stockley, uwo bashyingiranywe ku italiki ya 31 y’ukwa Gatatu k’ umwaka 1950. We n’ umugabo we babaye I Cambridge ari naho umugabo we yaguye azize indwara y’ umutima (heart attack) yatunguranye mu mwaka 1964. Babyarana abana batanu. Mary yaje gupfira aho I Cambridge azize ikibyimba cyo mu bwonko mu mwaka 1999.62 9. Veronica Madeley (née Guillebaud) (b 15th y’ ukwa Gatandatu 1921). Ari kumwe na Mary, Veronica yasigaye mu Bwongereza igihe ababyeyi be berekezaga Uganda mu mwaka 1925. Mu mwaka 1928 yagiye muri Uganda n’ umuryango we wose, agaruka mu mwaka 1932 aho yagiye mu ishuri muri Cambridge. Yize kwandikisha imashini ngo azashobore gufasha se mu gikorwa cy’ ihindura rya Bibliya, ariko Biro y’ Intabara (War Office) ntiyamwemerera ko ajya hanze y’ Ubwongereza – ngo abantu batatu b’umuryango umwe bari kuba ari benshi cyane gusohoka mu gihe cy’ intambara. Yakoze ibyo bita wireless mechanic mu gihe cyose cy’ intambara. Mu mwaka 1950 yagiye mu Rwanda gufasha Mrs Stanley Smith kuyobora ishuri ryisumbuye ry’ Abahungu ry’ Abaprotestanti ryari Astrida (nyuma hiswe Butare) hanyuma akajya yandikisha imashini inyandiko za Bibliya zandikishijwe intoke na Dr Stanley Smith. Yasubiye mu Bwongereza mu mwaka 1952 hanyuma ashyingiranwa na Dick Madeley kuri 29th y’ ukwa Munanai 1953. Babyaranye abana batatu. Yinjiye cyane mu mirimo ya Christian Alliance n’ Umuryango wa Bibliya (Bible Society), nyuma aza gutura hafi ya Oxford.63

10. Missionary John Guillebaud (b 19th y’ ukwa Mbere mu mwaka 1941)

122
Niwe mwana w’ imfura wa Peter na Elisabeth, yavukiye I Buye, Burundi. Yabanje kwigira amashuri ye muri Afrika, nyuma ayakomereza mu Bwongereza afite imyaka icumi.Yagiye kuri Cambridge University hanyuma abona Doctora kuri St Bartholomew’s Hospital I London. Ku italiki 15th y’ ukwa Kane 1972 yashyingiranywe na Gwyn Jones, babyarana abana batatu.64 11. Missionary Margaret (Meg) Guillebaud (b 12th y’ ukwa Cumi 1943). Meg yavukiye I Buye, Burundi, ni umwana wa kabiri wa Peter na Elisabeth. Yagiye ku ishuri muri Africa kugeza ku myaka cumi n’ itanu nyuma aza kujya ku ishuri ryitwa Clarendon School, North Wales. Amaze kurangiza kuri Edinburgh University yakoze nk’ umukorerabushake muri Malawi mu gihe cy’ amezi cumi n’ atanu guhera mu mwaka 1966. Yasengewe ku budiakoni I Norwich Cathedral mu mwaka 1987 hanyuma aba Pastor mu mwaka 1994 I Bristol Cathedral. Yagiye mu Rwanda mu mwaka 1995 ari kumwe n’ ababyeyi, amarayo ukwezi kumwe, asubira mu Bwongereza asezera ku kazi, nyuma y’ umwaka yari mwarimu I Byumba. Nyuma y’ urupfu rwa se mu kwezi kwa Cumi na kumwe k’ umwaka 1996 yasubiye mu Bwongereza, ariko nanone agaruka I Byumba mu kwezi kwa Mbere aherekejwe na nyina.Bagiye bashyigikirana mu murimo w’ Imana uko buri wese yakoraga mu muhamagaro we kugeza aho nyina apfiriye mu kwezi kwa Cyenda 2001. Meg yakomeje kuba I Byumba yigisha abayobozi b’ Itorero muri Diosezi.65 1. Missionary David Guillebaud (b 20th y’ ukwa Kabiri 1946) David yavukiye I Buye, Burundi, yigishirizwa muri Africa kugeza ku myaka cumi n’ ibiri aho yagiye mu ishuri mu Bwongereza.Yagiye muri Universite I London aho yize Igifransa n’ Ikidage, hanyuma amenyana na Peta Steele bashyingiranwa ku italiki 30th y’ ukwa Gatatu mu mwaka 1968. Babyaranye abana bane. Uwo muryango wabaye muri Algeria, mu Bufransa, no mu Bwongereza. Nyuma yaje kuba mu bintu by’ ubucuruzi, icyicaro agishyira I Burnham, hafi ya Slough mu Bwongereza. 66 Christine Paterson (née Guillebaud) (b 26th y’ ukwa Gatandatu 1950) Christine yavukiye I Buye, Burundi, niwe bucura wa Peter na Elisabeth. Yize mu mashuri menshi muri Africa mbere yo kujya kwiga kuri Clarendon School, North Wales, nyuma ajya kwiga kuri North London Collegiate School.Yagiye kuri York University aho yize indimi. Ku italiki 26th y’ ukwa Kane 1975 yashyingiranywe na Ross Paterson biba ngombwa ko amusanga I Taiwan. Mu mwaka 1994 bimukiye I Singapore bajyana n’ abakobwa babo batanu.Bagiye basaranganya igihe cyabo rimwe I Singapore ubundi mu Bwongereza kugirango babashe kuba hafi y’ abakobwa babo bari mu mashuri. 67 2. Missionary Simon Guillebaud (b 22nd mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka 1973) Simon ni umwana wa kabiri akaba ari nawe muhungu wenyine wa David na Peta, yavukiye mu Bwongereza, ari mu gisekuru cya kane cy’ AbaGuillebauds mu gukorera mu

123
Rwanda no mu Burundi. Yize mu Bufransa, avuga Igifransa n’ Icyongereza. Yize kandi kuri Harrow School no kuri Loughborough University, aho yaboneye diplome mu ndimi na politike.Nyuma y’ agahe gato yamaze akora mu bucuruzi, yakoze ingendo ku bwinshi muri Africa mbere yuko amenya adashidikanya ko afite umuhamagaro w’Imana wo gukora umurimo wayo I Burundi. Guhera mu kwezi kwa Mbere k’ umwaka 1999 yakoze nk’ umusore w’ umuvugabutumwa mu Bumwe bw’ Ibyanditswe (Scripture Union) I Bujumbura, aho yatangiye gutegura uburyo yazahaba igihe kirekire.68 3. Dr Algie Stanley Smith Dr Algie Stanley Smith yari Docteri kandi anaba misiyoneri wa mbere muri Ruanda-Urundi, yashyingiranywe na Zoë, mushiki wa Esther Sharp, atangiza Ruanda Mission (CMS) afatanyije na muramu we Dr Len Sharp. Yakoranye na Dr Sharp I Kabale, anamufasha gutangiza hopitali I Gahini. Igihe Arcidikoni Guillebaud yimukiraga mu Bwongereza, hanyuma n’ I Burundi, yihaye inshingano z’ ihindura ry’ Isezerano Rishya mu Kinyarwanda. We n’ umugore we bitaye ku banyeshuri b’ Abaprotestanti bigaga mu mashuri makuru I Butare. Mu mwaka 1955 yagiye muzabukuru I Mbarara, Uganda, aho yahinduraga Bibliya mu Lunyankole, ururimi rusa cyane n’ Ikinyarwanda. Umukobwa wabo yabatahukanye iwabo mu Bwongereza mu mwaka 1978, aho Algie yapfiriye mu mwaka 1979 naho Zoë apfa mu mwaka 1980.69 4. Rev. Giles Williams Giles yahise asimbura Peter agiye mu zabukuru mu mwaka 1986, maze ahuza-bikorwa umurimo w’ itsinda rihindura Isezerano rya Kera. Yari mu Rwanda mu gihe indege ya Presida igwa, ntiyashoboye guhungana diske nkuru zariho ihindura rya Bibliya, utwo twuma twasigaye mu biro. Kubw’ igitangaza ntacyo izo diske zabaye, yaje kuzisanga uko yazisize ubwo yari agarutse ahungutse ako kanya intambara ikirangira. Yasabye Pierre Gakwandi gushaka itsinda bafatanya ihindura, maze mu myaka itandatu yakurikiye ahuza hamwe ubuzima burimo imirimo myinshi ya Paruwasi yari mu Bwongereza no kujya akora ingendo ajya mu Rwanda buri mezi make aje gusubiramo no gukosora umurimo w’ ihindura iryo tsinda ryabaga ryakoze. Bibliya yasohotse inatangazwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’ umwaka 2002.70 5. M. Honoré M. Honoré yari Umumisiyoneri wa Misiyoni mporoso y’ Ababiligi (Belgian Protestant Mission) ku kicaro cy’ Abapresbiteriyene cy’I Remera mu Rwanda, yakoranaga na Harold mu murimo we w’ ihindura, agafatanya nawe isubiramwo. Umukobwa we, Lillette, yari umufatanyabikorwa na MAM uhereye mu mwaka 1955 kugeza mu mwaka 1996.71 6. M. Monnier M. Monnier yari Umumisiyoneri w’ Itorero ry’ abadventiste b’ Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yateraga inkunga Harold mu murimo we w’ihindura, nubwo bwose hagendaga haba umubare munini w’ impaka zishingiye ku bibazo bya tewoloji.

124
  1. Mr Roome Mr Roome niwe wari uhagarariye umuryango wa Bibliya (Bible Society) muri Africa y’ Iburasirazuba, yateraga umwete Harold mu murimo we w’ ihindura kandi yatumizaga conference I Kirinda agirango ahe imbaraga ubufatanye hamwe n’ abandi ba misiyoneri mu Rwanda.73 8. Dr. Mutombo Dr Mutombo wabaye Umunyamabanga Mukuru w ‘Ubumwe bw’ Ibyanditswe Byera muri Africa (Scripture Union in Africa), yagendereye Peter na Elisabeth mu mwaka 1994 maze abashishikariza gusubira mu Rwanda. Yasezeye kuri uwo mwanya mu mwaka 1996 maze umwanya we ufatwa na Niyi Daramola.74 9. Nathan and Helene Nathan niwe wa mbere wabaye umukozi mukuru w’ Ubumwe bw’ Ibyanditswe. Nathan (na Helene) niwe wa mbere wakoranaga bya hafi na Peter na Elisabeth, maze afata inshingano mu mwaka 1979. Yaje gusimburwa na Emmanuel Kayijuka, ubwo yajyaga muri Kenya mu masomo y’ igihe kirekire, yagezeyo ntiyagaruka.75 10. Emmanuel Kayijuka Emmanuel Kayijuka yari Umunyamabanga mukuru w’ Ubumwe bw’ Ibyanditswe Byera. Yakirijwe I Gahini bikurikiranye n’ uruzinduko rwa bamwe mu bakobwa bari baturutse ku ishuri rya Kigeme mu mwaka 1970. Bigitangira, mu gihe cy’ imirwano yaberaga mu nkengero za Kigali, Abakozi bakuru b’ Ubumwe bw’ Ibyanditswe, hamwe n’ impunzi nyinshi, bagumye mu mazu yo ku kazi, ariko nyuma y’ uko umukozi w’ amashuri witwaga Simon-Pierre apfiriye, baribaza basanga ko igihe cyo kugenda ari icyo. Emmanuel yahunganye n’ umuryango we berekeza I Bukavu aho SU (Ubumwe bw’ Ibyanditswe) yabimufashijemo agera I Nairobi. Nyuma y’ amezi, yatangiye gukoresha amanama ya SU mu nkambi z’ impunzi ahazengurutse u Rwanda ariko aza kumenya ko bikwiye ko asubira mu Rwanda agakomeza umurimo we. Yasubiyeyo mu kwezi kwa Mbere k’ umwaka 1995 ari hamwe na Niyi Daramola hanyuma aza gukorana umunsi ku munsi na Peter hamwe na Elisabeth mu kwezi kwa Kabiri k’ umwaka 1995. Yari acumbitse mu cyumba cyo kuraramo cya SU kugeza aho baje kubonera inzu ya SU ibagarukiye mu mwaka 1996. Julienne yaje kubasha kumusanga mu mwaka 1997 aho uwo murimo bakoraga I Kigali wakomereje.76 11. Pierre Gakwandi Uyu Pierre Gakwandi ni umwe mu bigeze kuba ya mu nzu Peter Guillebaud. Ni umupastor w’ umupresbiteriyene, akaba n’ umwe mu bari bagize itsinda ry’ ihindura mu Kinyarwanda rya Bibliya. Bamwe mu bari bagize itsinda bahitanywe na Genocide cyangwa barahunze maze bituma Giles Williams atuma kuri Pierre ngo afashe itsinda rishyashya ry’

125
Impuzamatorero ngo bagerageze gutanga umuganda hashingiwe ku nararibonye bafite no kugirango gahunda y’ ihindura ikomeze.77 12. Simeoni Nsibambi Simeoni Nsibambi yari umunya Uganda wakomokaga mu muryango wo mu rwego rwo hejuru wakoraga muri ministeri y’ ubuvuzi rusange I Kampala. Mu mwaka 1929 yisunze Joe Church mu gushakisha hose muri Bibliya ahaboneka ijambo Umwuka Wera. Ntibyatinze aba avuye mu mirimo ya guverinoma maze ahinduka umuvugabutumwa ukora uwo murimo amasaha yose y’ akazi. Yabaye igikoresho cyayoboye ku Mana babiri mu bavugabutumwa bari ku isonga mu Bubyutse bwa Africa y’ Iburasirazuba, aribo Yosiya Kinuka na William Nagenda.78 1. Samsoni Inyarubuga a. Umwirondoro we. Samsoni Inyarubuga yari umwuzukuru w’ Umwami Rutarindwa w’ u Rwanda, yashyingiranywe na Lindesay. Byabaye ngombwa ko ahunga u Rwanda mu gihe Musinga yari amaze kwima kandi ntiyashoboraga gusubirayo mbere yuko Musinga anyagwa mu mwaka 1932. Yari umuyobozi wungirije wa Harold Guillebaud mu ihindura rya Bibliya mu Kinyarwanda kandi yarafashijwe cyane mu gihe cy’ Ububyutse.79
b. Bimwe mu byamuranze.
Samsoni Inyarubuga yari mubyara w’ umwami w’ u Rwanda, yavugaga neza I Kinyarwanda. Yigishijwe bidahambaye kandi yabatijwe nk’ umukristo.
Harold na Samsoni bakoze ihindura y’ amagambo akoreshwa ku igaburo ryera kandi basubiramo amagambo akoreshwa mu mubatizo w’ abakuru mu gitabo cy’ Abanglican Book of Common Prayer.
Samson ntiyavugaga icyongereza, byasabaga ko Harold agerageza gusobanura akoresheje ikimenyetso, noneho Samsoni agatanga ijambo ry’ Ikinyarwanda rigisobanura.
Mu mpera z’ ukwezi kwa Gatanu 1926 ubwo ba Harold bajyaga I Gahini bamusize I Kabale kuko yari agikomeje kubona ko byamurangirana aramutse yibeshye akajya mu Rwanda.
Ubwo Harold yageragezaga gusoma uko yahinduye Ubutumwa Bwiza bwa Mariko, abantu muri rusange bumvaga yabikoze neza kuko Samsoni yabaga yabigenzuye.
Abadage bari bageze mu Rwanda nyuma gato y’ urupfu rw’ Umwami Kigeri IV Rwabugiri wari wagize intsinzi mu kwigarurira igipande kinini cyo hagati mu Rwanda. Ntabwo hariho uburyo busobanutse bwo kuzungura, maze ashyiraho umwe mu bahungu

126
be witwa Rutarindwa, ngo yime afatanije n’ umwe mu bagore be witwa Kanjogera, nk’ umugabekazi. Uyu rero ntabwo yari nyina wa Rutarindwa, ntibyatinze agambana na musaza we witwa Kabera wari umutware ukomeye, amusaba ko yabimufashamo umwana we bwite akaba ari we uba umwami. Hari hashize umwaka wa mwami atanze, maze bica wa mwami mushyashya hamwe na benshi mu bari bamushyigikiye mu ntambara yabereye hafi ya Shyogwe maze mu mwanya w’ uyu mwami wari umaze kwicwa hatangazwa ko umuhungu bwite wa Kanjogera ari we ubaye umwami, yitwa Umwami Yuhi V. Musinga. Icyo gihe rero niho Samsoni Inyarubuga, umuhinduzi wa Harold, yahungiye Uganda. Umwami mushyashya Musinga yari akiri umuhungu muto muri icyo gihe, maze mu myaka yakurikiyeho itari mike, Kanjogera aba ariwe ufata ububasha bwose mu gihugu. Cyagihe Ababiligi bigaranzuraga ubukolonize bw’ Abadage mu Rwanda, babonaga Musinga ameze nk’ ihwa ryinjiye mu mubiri. Ntiyigeze abemera nkuko nanone atakozwaga idini Gatolika mazi ibyo bituma bamwambura ubwami mu mwaka 1931 babugabira umuhungu we Rudahigwa wanavugaga Igifransa kandi yaranamaze kubatizwa nk’ umugatolika w’I Roma. Musinga afata iy’ ubuhungiro muri Congo ajyana na bamwe mu batware be, ari naho yaguye.80
I Kabale, inyandiko yose y’ intoki y’ Isezerano Rishya yasomewe Samsoni ku ijwi riranguruye mu rwego rwo kureba ko hari ibyo yagaya bigahindurwa. Yari umuntu ukaze cyane, utadohora mu gihe yumvisemo ibitahinduwe neza. Ariko mu minsi ibanziriza ibyo, Margaret yabaga yagiye agenzura bikomeye, akandika ku ruhande amagambo yose amagambo yateza impaka cyangwa yabasha kugoreka ubusobanuro nyakuri bw’ ijambo ry’ umwimerere.
Mu mwaka 1929 hateye inzara ikaze, ba Harold barahuruza, amahanga arahurura, maze Guverinoma y’ Ababiligi ikoresha imihanda bwangu ngo ibyokurya bibashe kugera ku bantu hirya no hino. Dr. Church yasobanuye ko ingendo, imiti, n’ ivugabutumwa byakomatanyijwe bikabyara umusaruro. Muri iyo minsi mbere ya Vatican II, imibanire hagati ya Gatolika y’ I Roma n’ Abaprotestanti yari igoye. 81
Harold yatangiye ihindura ry’ Igitabo cy’ Umugenzi yakundaga cyane, yakibonaga nk’ ishyirwa-bikorwa ry’ Ubutumwa Bwiza. Yabonaga gihuje n’ imiterere y’ ubuzima bw’ Abanyafrika maze bikaba akarusho bigeze mu migani Samsoni yashyiragamo yumvikana neza neza nkuko Bunyan (Umwanditsi w’ Umugenzi) yerekanaga ubuzima bwa Gikristo.Iki gitabo cyarangiye mu kwezi kwa Cumi k’ umwaka 1933, kirakundwa cyane, gifite uko giteye cyane nkuko Bibliya nayo ubwayo iteye. Kugeza mu myaka myinshi yakurikiyeho nicyo gitabo cyonyine cya Gikristo cyari cyaracapwe mu rurimi rw’ Ikinyarwanda.84 Harold mu ihindura ry’ Isezerano rya Kera, ari I Gahini avuga Samson nk’ “inshuti” ye kandi “umwizerwa” mu ihindura, hamwe n’ umugore we Lindesay.82
Jim Brazier, waje kuba bishop wa mbere wa Ruanda-Urundi yagejeje Harorl I Kigeme, aho yari afite I cyicaro hamwe na Stanley Smith, aho rero we n’ umuhinduzi we Samsoni ako kanya bahise bicara batangira akazi ko guhindura. Umwami Musinga yari yamaze kunyagwa n’ Ababiligi mu mwaka 1931 bityo rero Samsoni yumvaga atekanye asubiye mu Rwanda.

127
Mu mwaka 1937, Margaret yamaze amezi abiri muri Africa. We na Lindesay bagiye kubonana na Harold. Bageze ku Kigeme, Margaret yanditse kuri Samsoni ‘Samsoni yari yizeye cyane ko yabyawe ubwa kabiri ‘ariko ko atigeze na gato agira ubugingo bunesha cyangwa bushikama. Hari nk’umuntu waba ashidikanya ku kuri k’ umugisha wa kabiri ikiba gikenewe gusa nuko yanyarukira hano maze akirebera ugukora k’ Umwuka Wera ahindura imibereho y’abantu.84
c. Abahanga bagize ibyo bamunengaho
Mubyukuri ndashima byimazeyo Samsoni Inyarubuga, yakoze umurimo w’ indahangarwa, Imana yaramukoresheje cyane. Mu Kinyarwanda cye harimo amagambo ajimije cyane kandi mwibuke ko uretse Ikinyarwanda, nta ndimi zindi yari azi, byamusabaga gukoresha ubwenge karemano no gukanguka agakurikira neza amarenga Harold yagendaga amucira. Gusau uko iminsi yagiye yicuma niko hari n’ abandi bagiye bakurikirira hafi ihindura ryakozwe haba kuri Bibliya Yera ndetse n’ Igitabo cy’ indirimbo “Indirimbo zo Gushimisha Imana” bagenda babonamo utuntu duto duto dukwiye kugira icyo tuvugwaho, ndetse byaba ngombwa bakadukosora. Ni muri urwo rwego rero tugiye kurebera hamwe tumwe muri two.
Abahinduzi b’ Isezerano Rishya bakoresheje Umurokozi (‘deliver’) bashaka kuvuga Imana.Urugero ni 2 abakorinto 1.10, dusoma mu Kinyarwanda : [Imana] Yaturokoy’ urupfu rukomeye rutyo, na non’ iracyaturokora, kandi twiringira yukw’ izakomeza kuturokora (‘He who rescued us from so deadly a peril will continue to rescue us; on him we have set our hope that he will rescue us again’, NRSV). Twabibutsaga ko muri kiriya gihe cy’ ihindura, Uburyo bwa KJV bwakoreshaga kurokora “to deliver” aho gukoresha gukiza ‘to rescue’ ryakoreshwaga muri NRSV. Yesu ni Umukiza (‘the Saviour’).85
Nanone kandi ijambo umutabazi barikoresheje mu Gitabo cy’ indirimbo, urugero:
Mutabazi wacu Yesu, Our deliver, Jesus,
Twese tuguhimbaze; We all praise you;
Ni wowe wadupfiriye, It is you who died for us,
Yesu Mwana w’ Intama. Jesus, the Lamb. 86
Samson Inyarubuga , yabaye Umunyarwanda wa mbere wafashije Harold Guillebaud n’ abandi ba misiyoneri mu ihindura rya Bibliya (1929-32)azwi nk’ umuntu washishozaga cyane mu ihindura 86ariko ntiyabashije kubona ko ijambo umutabazi n’ ijambo umufasha ari amagambo afite ukuntu gutandukanye mu myumvire iyo ugiye mu mateka y’ u Rwanda. Samson yakomokaga mu muryango w’ ibwami, nkuko M. Guillebaud abivuga yari mubyara w’ umwami w’ u Rwanda, akaba umwuzukuru w’ Umwami Rutarindwa, yavugaga Ikinyarwanda kiyunguruye.87 Kubera ko Samsoni yakomokaga mu Biru b’ umwami kandi akaba yari azi umuco n’ uruhare rw’ abatabazi, Inyarubuga birumvikana ko yihitiyemo ijambo rya kera umutabazi (kuko ariryo rigaragaza imbaraga z’ umuntu wegukanye intsinzi idashidikanywaho), mu gihe abami bameze nka Dawidi (cyangwa Ndoli w’ u Rwanda), bavugwa muri za Zaburi, ahakagombye kwandikwa umufasha, ijambo rikoreshwa nkaho ari umugore (Eva ni umufasha wa Adamu mu Itangiriro). Iryo jambo nanone rikoreshwa

128
muri Zaburi 121.1-2 aho ishobora kumvikana nko gu-tabarwa (‘to be liberated’, ‘to be rescued’) kuva ku Uwiteka.
Nyuma y’ intambara ya mbere, inyandiko za Gikristo zasaga nk’izitabaho mu Rwanda; Misiyoni ya Béthel yari ifite gusa utunyandiko duke twanditswe mu Kinyarwanda. Mbere yo kuza kw’ Abazungu,u Rwanda rwakoreshaga gusa kumvisha amatwi. Ku buryo butangaje, Abamisiyoneri bahise biga vuba vuba Ikinyarwanda. RÖhl avuga ko yigishishwaga n’ umuntu witwa Kabano. 88 Tuributsa ko muri kiriya gihe abamisiyoneri bavugaga gusa Igiswahili, ari nabyo byabafashaga kuvugana n’ Abanyarwanda bamwe na bamwe. Johansen yagerageje kwandika agatabo gato karimo urukurikirane rw’ inyuguti (alphabet) rw’ Ikinyarwanda mu mwaka 1911, nyuma yandika akandi gatabo gasa nkaho kimbitse, gasohoka mu mwaka 1914.
Habayeho gupiganwa hagati y’ abamisiyoneri b’ abadventiste na bagenzi babo ba S.B.M.P.C I Kilinda (tuributsa ko ingorane zavutse kubera Ububyutse bwashyamiranije abamisiyoneri ba S.B.M.P.C n’ aba C.M.S) ariko ihindura rya Bibliya ryabaye igikoresho n’inyunganizi ikomeye yatumye ko imibanire ikomeza muri uwo mwuka wari umeze gutyo twita urukundo mu ntambara “amour-tension”.89
Abari muri icyo gikorwa bashoboye kurenga ibyabatandukanyaga bishingiye ku madini yabo, bikoroha nanone kuko abandi ba misiyoneri bari basanzwe bazi ubwibone bw’abadventiste bushingiye ku myizerere yabo.Ibyemezo bimwe na bimwe bikomeye byarafashwe. Kugabagabana kw’ igikorwa cy’ ihindura byarakozwe hagati y’ intumwa zari zoherejwe n’itsinda ry’ abagenzuzi b’ihindura rigizwe n’uhagarariye buri Misiyo. Hemejwe abapasteri bakurikira: Durant, Guillebaud na Monnier.90
Guhura kwa nyuma ko gutanga icyerekezo cy’uwo mushinga kwabereye I Kabale muri Uganda. Amasosiyete atatu yari ahagarariwe na ba pasteri Guillebaud, Honoré na Monnier.88 Kugirango habeho guhuza ibikorwa neza no gukurikirana imirimo binoze, itsinda rigizwe na Honoré, Guillebaud na Samsoni Inyarubuga wa C.M. S ryashyizweho.Uyu samsoni Inyarubuga yari mubyara wa Musinga.91
Ako kazi kegerezaga ku buryo bwihariye C.M.S ku Cyicaro cya Remera. Guillebaud yahanyuraga kenshi agakorana na mugenzi we Honoré. 92
  1. Nyarurembo Samson
    Uyu Nyarurembo Samson 93 wabaga mu rugo rw’ umwami, bivugwa ko yagize uruhare runini mu guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda. Tubwirwa ko uyu Nyarurembo Samson yari yarize mu ishuri ry’ abatware rya Asdrida.
    Umuntu wampaye aya makuru ntabwo yashoboye kumbwira niba uyu Nyarurembo Samson yari Umwiru ariko birashoboka cyane.
    Ikindi sinashoboye kumenya umwirondoro wimbitse kuri Nyarurembo Samson ariko kuba azwi nk’ umwe mu bagize uruhare rugaragara mu guhindura Bibliya mu

129
Kinyarwanda birahagije. Turashimira rero cyane Nyarurembo Samson kubw’ uyu murimo w’ ingenzi yakoze.94
  1. Musenyeri Alexis Kagame
    a. Umwirondoro we
    Uyu Musenyeri Alexis Kagame nubwo yari Musenyeri bivugwa ko yabaye n’ Umwiru, Biravugwa kandi ko yaba yarafatanije n’ Abamisiyoneri mu guhindura Bibliya Yera mu Kinyarwanda.
    Alexis Kagame yavutse ku italiki ya 15 y’ ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 1912 yitaba Imana ku italiki 2 y’ ukwezi kwa cumi n’ abiri mu mwaka wa 1981, yari umufilozofi, akaba umuhanga muby’ indimi, akaba n’ umuhanga muby’ amateka, akaba umusizi (poète), ikigeretse kuri ibyo akaba umu padri gatolika w’ Umunyarwanda.. Inyandiko ze ahanini zagiye zibanda ku bijyanye n’ amateka ashingiye ku moko, ndetse n’ amateka ashingiye ku mitekerereze y’ abantu.
    Nk’ umwarimu mu bjyanye na Tewolojiya, yakoze ubushakashatsi bwinshi ku mateka ashingiye kugutega ugutwi icyo umuntu yivugiye n’ umunwa we, yagiye kandi acengera umuco nyarwanda hamwe n’ inyandiko zivuga ku Rwanda maze bimufasha kwandika inyandiko nyinshi ku mateka, n’ umuco, mu rurimi rw’ Igifransa n’ Ikinyarwanda. Yashoboye kandi kwandika n’ ibisigo maze nabyo biratangazwa. Nanone kandi Musenyeri Kagame yari yarashyize imbaraga mu rwego rwa politike hanyuma kandi abanyabwenge b’ iBurayi bamufataga nk’ umuyobozi w’ umunyabwenge w’ umuco Tutsi ndetse n’ uburenganzira bwabo mu gihe cy’ ubukolonize uhereye muri za 1940.95
    b. Ubuzima bwe.
    Musenyeri Kagame yavukiye i Nyanza, mu Rwanda, akaba abarirwa mu ruhererekane rurerure rw’ abanyamateka b’ I Bwami. Umuryango akomokamo waruri mu rwego rwo hejuru mu Bwami bw’ u Rwanda, kuko wabarirwaga mu rwego rwa gitutsi ruyobora, nanone kandi akaba yarakomokaga ku kiciro bitaga Abiru, aribo Bayobozi b’ I Bwami. Mu gihe yavukaga, uRwanda rwari ubukoloni bw’ Abadage, ariko Umwami yakomeje kugira imbaraga zihambaye z’ ubutegetsi kukp abakoloni bayoboraga babimucishaho.
    Mu gihe Akarere kashyikirizwaga Ababiligi, bamwe bo mu muryango we binjiye mu myemerere ya Kiliziya Gatolika. Amaze kwiga mu ishuri ry’ Abamisiyoneri, yize muri Seminari y’ I Nyakibanda hanyuama asengerwa kuba Padri mu mwaka wa 1941. Muri icyo gihe, nanone yari umwanditsi mukuru w’ Ikinyamakuru gikomeye kitwa Kinyamateka muri iyo myaka ya za 1940 na 1950 ( Université Nationale y’ U Rwanda yari imaze kugira Kinyamateka mu maboko yayo). Mu mwaka wa 1950, Musenyeri kagame yagize amahirwe

130
yo kuba umunyafrika wa mbere ubaye umunyamuryango wa Institut Royal Colonial Belge (nyuma iyi yaje kwitwa Académie Royale des Sciences d’ Outre-Mer).
Amahinduka yaje kubaho mu mwaka wa 1952, aho yanditse Le Code des Institutions Politiques de Rwanda (mu gushyigikira inshuti ye Umwami Mutara III), iyi Code yari igamije kurengera no gushyigikira ubutegetsi bw’ u Rwanda mu maso y’ amahanga. Ubutegetsi bwa gikoloni mu gihe bwageragezaga gusenya ubumwe bw’ Abanyarwanda babinyujije mu bihugu by’ amahanga, baje gusanga icyo gikorwa cya Alexis Kagame cyarabangamiraga umugambi wabo wo kugenzura imikorere y’ ubwami, noneho bashyira igitutu kuri Musenyeri wabwo, birangira bamwohereje kuguma I Roma. Icyo gihe ari I Roma, Musenyeri yize kuri Gregorian University ahakura impamyabumenyi y’ ikirenga (Doctora) muri Filozofi. Hanyuma aba n’ umunyamuryango wa “Les Prêtres Noirs”, itsinda ry’ Abanyeshuri muri tewoloji b’ abanyafrika bari bafite icyifuzo ko Ubukristo ari bwo bwaba urufatiro rw’ imitekerereze nyafrika y’umwimerere.
Nyuma yuko agarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1958 Musenyeri Kagame yabaye mwarimu muri Seminari Gatolika, aba kandi umunyamuryango ukomeye wa Muvoma yigengaga. Iyo Muvoma yarimwo yarigengaga. Gusa nubwo wabonaga ihuje ingengabitekerezo n’Ubwami bwa Gitutsi, yaba ariyo yaba yaratumye arokoka mu myivumbagatanyo y’ abahutu yo muri 1959 itegetswe n’ Ababiligi. Nyuma, uyu Kagame yaje kuba umwe mu barimu ba mbere ba Universite Nshyashya y’ u Rwanda (1963) aba kandi umwe mubo bita visiting professor muri Universite ya Lubumbashi.96
  1. Abiru b’ Umwami (muri rusange)
    Biravugwa cyane ko muri rusange Abiru b’ Umwami bagize uruhare rukomeye mu guhindura Bibliya Yera mu Kinyarwanda. Ntabwo nashoboye kumenya amazina yabo yose, ariko ayo nashoboye kumenya ni aya avugwa haruguru ariyo Samsoni Inyarubuga na Musenyeri Kagame Alexis. Abiru rero muri rusange ni abo gushimirwa kuko bafashije Abamisiyoneri muri iki gikorwa cy’ ingenzi. Kandi bigaragarira amaso koko ko iri hindurwa ryakozwe n’ abantu bazi Ikinyarwanda gisobanutse kandi gikomeye, cyakoreshwaga I Bwami, iyo urebye amazina n’ inyito zimwe na zimwe biri Bibliya Yera. Dusabiye umugisha abo Biru b’ Umwami bose uko bakoze uyu murimo mwiza.
    B. ABANTU BASHYIZE MU KINYARWANDA INDIRIMBO ZO MU GITABO CY’ INDIRIMBO
  2. Abamisiyoneri b’ I Gahini
    Indirimbo ziri mu Gitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana bamwe bita “imporoso” zashyizwe mu Kinyarwanda n’ Aba Misiyoneri b’ Abanglicani, mubyukuri ahanini ni umuryango w’ AbaGuillebaud. Missionnaire Peter Guillebaud wagize uruhare mu guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda, akomereje aho se Harold Guillebaud yari agejeje,

131
ni nawe nanone wagize uruhare rukomeye no muri iki gikorwa cy’ ihindurwa mu Kinyarwanda z’ indirimbo zo Gushimisha Imana.
Nanone kimwe mubyatumye nandika iki gitabo ni ukuntu ziriya ndirimbo zo Gushimisha Imana zifite amavuta, zijyana umuntu mu Mwuka. Mubyukuri iyo uririmbye indirimbo yo Gushimisha Imana ubishyize ku mutima kandi unagerageza kumva n’ amagambo ayigize usanga ziriya ndirimbo zifasha ubugingo bw’ uri mu gikorwa cyo kuziririmba. Ibyo rero bihita binjyana bigasa n’ ibinyereka uko umuntu cyangwa abagiye bazitoranya (kuko bazivanaga mu zindi nyinshi bari bafite) babaga nabo bari mu Mwuka, bityo rero natwe zitugeraho ziri mu Mwuka. Birakwiriye ko dushimira bariya bantu bahinduye mu Kinyarwanda izo ndirimbo zo Gushimisha Imana. Imana ibahe imigisha!
Dore rero uko byagenze, mu buryo bwizewe, dushingiye ku gitabo cy’ umukobwa wa Misiyoneri Peter Guillebaud witwa Meg Guillebaud:
Hagati y’ umwaka wa 1925 na 1932, niho Missionnaire Harold Guillebaud yahinduye mu Kinyarwanda ibitabo bitandukanye kandi bitari bike. Muri byo twavuga:
Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Mariko
Ubutumwa Bwiza Bune
Isezerano Rishya
Amasengesho n’ Indirimbo (Gahunda ya Mugitondo igizwe na Zaburi 8 hamwe n’ Indirimbo (Hymns) 25
Gatigisimu y’ Abigisha Gatigisimu
Gatigisimu ya bose bagiye gukomezwa
Umuhuz’ Umwe (One Mediator) Protestant defense book
Ibi bitabo byo hejuru byari byaramaze gucapwa.
Ibi bitabo byo munsi byo byari byamaze guhindurwa mu Kinyarwanda ariko bitaracapwa:
Zaburi
Umugenzi (Igice cya mbere)
Amasengesho n’ Indirimbo bivuguruye (Igitabo kinini kirimwo indirimbo 113)
Grammar y’ Ikinyarwanda

132
Dore amateka y’ Igitabo cy’ Indirimbo zo gushimisha.
Mu mwaka wa 1929 cyane cyane, ku migoroba yo ku Cyumweru niho Missionnaire Harold Guillebaud n’ umufasha we Margaret Guillebaud bakomezaga kwitoza kuririmba indirimbo zo mu Gitabo cy’ Indirimbo bakoresha Piano. Umugoroba umwe Margaret arabukwa Robert ahagaze mu muryango maze amusaba ngo azane n’ abanda bari kumwe ngo baze bamwegere. Nuko batangira kuririmba, maze Misiyoneri Harold akagenda ahindura mu Kinyarwanda buri ndirimbo uko bagendaga baziririmba. Barangije kuririmba baragenda, maze Misiyoneri Harold atangira kugerageza guhuza amagambo n’ ijwi, ako kanya umufasha we Margaret agahita yandika amagambo agize indirimbo bamaze guhindura mu Kinyarwanda, maze abana bagafasha Margaret kumuhereza vuba vuba impapuro kugirango ahite yandika uko amagambo agenda yisuka, bikomeza bityo bityo buri cyumweru (week) uko Misiyoneri Harold yagendaga ahindura mu Kinyarwanda indi ndirimbo yabaga ikurikiyeho. Nuko rero byagiye bikorwa, indirimbo zari zisanzwe mu Cyongereza ziboneka mu rurimi rw’ Ikinyarwanda, maze Igitabo cy’ Indirimbo cya mbere kiba kiravutse.
Mu myaka yakurikiyeho, Missionnaire Peter Guillebaud yakoranye ubuhanga buhambaye mu kunononsora ibyari bimaze kugerwaho maze agenda akurikiranya indirimbo, azipanga mu bushishozi, uwo murimo yakoze icyo gihe wavuyemo ko haboneka Igitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana, ari nacyo cyatangiye gukoreshwa icyo gihe kugeza na nubu.Ubwo mu ncamake, Missionnaire Peter Guillebaud yakusanirije hamwe kandi anononsora umurimo wari watangiwe na se wo guhindura Indirimbo mu Kinyarwanda, aranawusoza.
Bigaragarira amaso ko ba Guillebaud barii bazi neza uduce dutandukanye tw’ u Rwanda, ndetse bataretse na Uganda. Iyi ni imwe mu ndirimbo itugaragariza ko bari bazi icyo bakora, bazi aho bakorera, bafite icyerekezo, nagahunda zisobanutse. Irebere iyi ndirimbo ikurikira, niba unayizi uyiririmbe, ufatanye nabo ba Misiyoneri, cyane cyane Peter Guillebaud ibihe byiza yarimwo. Ni indirimbo nimero 286 mu Gitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana.97
Ngiyi inkuru twumvise
  1. Ngiy’ inkuru twumvise ;
    N’ uko Yes’ akiza!
    Vuga hos’ iyo nkuru
    Yuko Yes’ akiza !
    Menyesh’ abarimbuka,
    Abo mu birorero
    N’ abo mu midugudu,
    Yuko Yes’ akiza !
  2. Menyesh’ abananiwe
    Yuko Yes’ akiza

133
Menyesh’ abashobewe
Yuko Yes’ akiza!
Yavuy’ amaraso ye
Kera ku Musaraba,
Ngw abakize, be gupfa:
Ni ko Yes’ akiza !
  1. I Rukig’ ubabwire
    Yuko Yes’ akiza !
    Umvish’ i Bugesera
    Yuko Yes’ akiza !
    Vug’ i Bunyambiriri
    N’ i Ndorwa n’ i Bumbogo,
    Bwira n’ i Bufumbira
    Yuko Yes’ akiza !
  2. Banyarwanda, mumenye
    Yuko Yes’ akiza !
    Nimwihane, mwemere
    Yuko Yes’ akiza !
    Umvish’ abacuruzi,
    No mu nkik’ ubivuge,
    N’ i bUzungu n’ i bgami,
    Yuko Yes’ akiza !
    Peter Guillebaud yakoze umurimo mwiza cyane,yagiye akora hirya no hino ku buryo ibikenewe byose ubisanga muri iki Gitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana. Yakoze ku buryo ukeneye agakiza abona mo ibye, bityo n’ uwakijijwe akamenya umurimo Yesu yakoze ngo acungure abamwizera bose binyuze mu maraso yamennye ku musaraba I Golgota.

Iyi ndirimbo iri munsi ya 84 ni imwe mu bisobanura ibivuzwe hano.
Ni iki cyankiza ibyaha?
https://www.youtube.com/watch?v=BYjhGeAIG6k 1. N’ iki cyankiz’ ibyaha? N’ amaraso yawe, Yesu N’ iki cyanyeza rwose ? N’ amaraso yawe, Yesu Gusubiramo Ayo maraso ye Ni y’ amboneza rwose : Nta cyampa gukira,

134
Nk’ amaraso y’ Umukiza 2. Nta kindi cyantunganya, Nk’ amaraso yawe, Yesu, Nta kindi cyiru mfite, Nk’ amaraso yawe, Yesu 3. Nta cyantsembahw ibyaha, Nk’ amaraso yawe, Yesu Nta byanjye byamboneza, Nk’ amaraso yawe, Yesu 4. Ni Wowe niringira N’ amaraso yawe, Yesu, Ni Wow’ ump’ amahoro, N’ amaraso yawe, Yesu 5. Nguhimbariza cyane Amaraso yawe, Yesu Mwami, ndagushimira Amaraso wamviriye
Ikintu kitwa kwihana Peter Guillebaud kimwe na se Harold bagihaye umwanya ukomeye mu ndirimbo baduhitiyemo bazivana mu zindi nyinshi z’ amahanga bari bafite imbere yabo. Bari bazi neza ko muri gahunda yo gukizwa binyuze mu KWIZERA Yesu Kristo kimwe mu bikorwa ari UKWIHANA. Mubyukuri bari bazi neza ibanga ry’ Agakiza ko ari Ukwemera Yesu nk’ Umukiza wawe BWITE (ukemera kandi ukizera umurimo Yakoze ku musaraba), hanyuma UKIHANA ibyaha byawe BYOSE, ko ibyo byombi Kwizera Yesu nk’ Umukiza n’ Umwami ari ngombwa kugirango ukizwe.
Iyi ndirimbo ya 38 mu Gushimisha Imana ikurikira irerekana ko bari baracengewe n’ikintu kitwa KWIHANA umaramaje, ukemera ko Yesu akurondora, maze watsindwa ukihana.
Ai Mana ndondora Ummenye100
https://www.youtube.com/watch?v=s1grkEiuXkA 1. Ai Mana, ndondor’ umenye Ibyo nkora byose, Werekan’ uko ndi kose, Ntifat’ uko ntari
  1. Ndondorer’ uyu mutima: Ni Wow’ ushobora

135
Kugaragaz’ ibirimo, Mu bgihisho bgawo
  1. Umurik’ ahatabona, Ah’ umwijim’ uba Ump’ umutim’ ukangutse, Uzinukw’ icyaha
  2. Kand’ umeny’ ibyo nibgira N’ imigambi yanjye; N’ ibimbamo binyanduza, Bikangir’ imbohe
  3. Mvugutira kand’ unshure, Inkamba zimvemo, Umpindur’ icyuma cyawe Uhor’ ukoresha
  4. Maze nkwikubit’ imbere Mpishurirwe rwose Yukw Iman’ ar’ urukundo Rutagir’ ingano
    Peter Guillebaud kandi yarazi ko abakristo bakeneye gusenga kuko ibibazo cyangwa ibyifuzo byinshi ariho bikemukira. Yari azi kandi mu gusenga ariho umuntu avana imbaraga zo kunesha no kumaramaza mu rugendo rujya mu ijuru. Gusenga gukingura ijuru, kandi gutuma Imana nayo yishimira kugusubiza cyane cyane binyuze mu Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya. Dufatanye indirimbo ya 49. Bishobotse ufungure iyi Link ikurikira.
    Ibihe Nsenga Uwiteka101
    https://www.youtube.com/watch?v=rkbGutf9PR0&feature=youtu.be 1. Ibihe nseng’ Uwiteka Bintarura mu mpagarara, Ngo nigir’ aho Dat’ ari, Mmuganyir’ ibyo nkennye byose Mu bihe by’ umubabaro, Bimpumuriz’ umutima Nsind’ ubukana bg’ umwanzi, Mu bihe byiza byo gusenga

136
  1. Ibihe nseng’ Uwiteka Binyemeza yukw asubiza Ategrej’ abana be, Ngo bamusang’ abakenure Ndamwihereje rwos’ ubu Kuko yampamagay’ ubge Niringiye bga buntu bge : Nogeze’ ibihe byo gusenga
  2. Guhora nseng’ Uwiteka Kujye kummar’ umubabaro, kugez’ aho nzager’ i We, Mmwirebere ngeze mw ijuru Niyambuy’ umubir’ upfa, Nambaye kudapf’ iteka; Ubgo ni bgo nzasezera Ku bihe byiza byo gusenga
    Mu gihe kandi Peter Guillebaud yarimo atunganya Igitabo cy’ indirimbo yazirikanaga ko abazaba bamaze gukizwa bakajya mu rusengero bazajya bajya ku Igaburo ry’ Umwami, bityo mu ndirimbo nyinshi yararimo atoranya mu zindi zo hanze mu mahanga ngo abe ari zo ashyira mu Gitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha imana yashyizemo n’ indirimbo zijyanye no Gusangira Kwera. Imwe muri izo ni iyi ya 327. Mu byukuri gahunda yose yo mu Rusengero ndetse n’ indi yose yo kuramya no guhimbaza Imana yisanga muri iki Gitabo cy’ Indirimbo. Peter yabikoranye ubuhanga kandi ayoborwa n’ Ima na bitangaje, ngirango ninayo mpamvu usanga ntabantu bashyugumbwa kwongera izindi ndirimbo muri iki Gitabo cyo Gushimisha Imana. Nta nutekereza kugira indirimbo yavanamo. Ngirango hagize abumva bakongeramwo izindi ndirimbo, byasa n’ibigorana, ndetse bikaba byahagurutsa amanama y’ amatorero kugirango barebe niba kubyumvikanaho byashoboka. Jye ku ruhande rwanjye, nta zindi ndirimbo nshyashya zikeneye kwongerwamo. Gusa hari indirimbo z’ibihimbano by’ Umwuka wumva ari nziza nka NAMA NTANGARA, NZAYIVUGA, n’ izindi ariko ntibikenewe ko zongerwa mu Gitabo cy’ Indirimbo. Gusa zajya zikoreshwa mu materaniro, n’ ahandi, ariko Igitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana ntigikorweho, cyane cyane ko n’ Amatorero yabaye menshi, wasanga hazamwo ibivangira abandi, mu gihe muri iki Gitabo gisanzwe nta buyobe burimwo.
    Iyi ndirimbo ya 327 mu Gushimisha Imana ni imwe muzikoreshwa mu gihe cy’ Igaburo, nayo wafungura Link ikurikira ukayumva, ikakwinjiza mu bihe byiza Peter Guillebaud nawe yararimwo. Imana iguhe imigisha!

137
Ni byiza kureba ab’ Imana102
https://www.youtube.com/watch?v=0PBLxRuUFYQ 1. Ni byiza kureb’ ab’ Imana Baterana bakundanye; Mwuka Wera naw’ ubakunda Ubazenguruts’ umucyo {Gusenga n’ indirimbo byabo Bitumbagira mw ijuru. } x 2
  1. Iyo bagez’ imbere yawe, Baje gusangira nawe, Urukundo ruva mw ijuru Rurabanezeza cyane; { Imitima yabo yizeye Ijy’ igusingiz’ iteka. } x 2
  2. Ubwo bugingo bubeshaho Abacunguwe ba hose, Imitima yab’ inezezwa N’ ukw ihor’ ibon’ ibyiza {Itorero ryawe ritunze Ubuntu bgawe busaga.} x 2
    4.Mana y’ urukund’ utwigishe Gukundana neza rwose, Ngo duhabg’ Ibyokurya Byera, Tweger’ Uruhimbi rwawe {Irari ry’ imitima yacu Rib’ iryo guhazwa nawe.} x 2
  3. Pastori Senzige Zachariah
    Umuntu uzwi ko yahinduye mu Kinyarwanda indirimbo z’ Agakiza ni Pastori Senzige Zachariah. Bivugwa ko yaba yarakuye Indirimbo z’ Agakiza mu Giswahili azishyira mu Kinyarwanda. Izi ndirimbo kandi zabanje gukurwa mu gi Suedois zishyirwa mu Giswahili.
    Twabibutsa ko iwabo wa Pastori Senzige Zacharias hari I Gihundwe muri Cyangugu. Uyu Pastor Senzige Zachariah yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 2017. Imana imuhe imigisha kubw’ umurimo w’ ingenzi yakoze, kandi imuhe iruhuko ridashira.

138
Iyi ndirimbo ya 90 mu Gakiza iri munsi hano igufashe. Ndakwifuriza ngo Imana ikomeze kukuyobora kandi igucishe mu nzira yo gukora ibyo ishaka. Amen!
Ai Mana y’ Ukuri103
https://www.youtube.com/watch?v=s1grkEiuXkA 1. Ai Mana y’ ukuri, komeza kunyobora, Uranshishe mu nzira yo gukor’ iby’ ushaka Mwami kubaho ntagufite Binter’ ubwoba n’ amaganya Ndetse byabasha kungeza no mu rupfu vuba
  1. Ibyiza mbona n’ ibi: Kwizer’ Umwami Yesu No guhora ngendera mu nzira ye ntunganye Nawe yemeye kujy’ andinda, Ndetse no ku nyobora neza Ampesha no kwinjira vuba mu mahoro ye
  2. Ub’ urugendo mfiten’ urwo kujya mw’ ijuru Umukiza niy’ ari nanjye nkwiye kujyayo Kand’ umunsi nzaba ngezeyo Nzamuhimbazany’ ibyishimo Nzanezezwa nuko ari we wanguz’ amaraso
  3. Mur’ iyi si huzuy’ umuruho n’ amahane Icyo nkeneye cyose simperako nkibona Ariko ku munsi mukuru Ubwo nzabon’ Umucunguzi Niringiye kuzabon’ ingororano yanjye
  4. Mw’ ijuru sinzabonaabanzi banjy’ ukundi, Nta n’ icyo nzahabura mw ‘ ijuru ry’ amahoro Nzashim’ Imana mvuz’ impundu Nti Haleluya, haleluya! Nzarambur’ amaboko mpimbaz’ Umwami Yesu
    Iyo twamaze gukizwa rero dukwiye kumenya ko twabatuwe. Twakijijwe n’ ubuntu kubwo kwizera (Abefeso 2:8-9), tubyishimire kandi tubihamye kuko harimwo imbaraga. Ariko Paulo ati ese kubera ko twabatuwe dukore ibyaha nkana? Oya. Aravuga ati: ibyo ntibikabe! Ababatuwe rero mwese reka dufatanye iyi ndirimbo iri munsi tugaragarize

139
Umwami wacu Yesu ko tumushimira intsinzi yagize ku Musaraba, ari naho dukesha kubaturwa kwacu, kandi tugahabwa n’ imbaraga z’ Umwuka! Dufatanye iyi ndirimbo ya 28 mu Gakiza.
Twarabatuwe rwose104
(Amazi y’ ubugingo)
https://www.youtube.com/watch?v=EkPxA_F5WlA 1. Twarabatuwe rwose rwose Mu Mwami Yesu Kristo Twigish’ ijambo rye rizima Mu mbaraga z’ Umwuka Cyo dukomeze tujye imbere, Dutsind’ ibigerageza! Turwan’ intambara twizeye, Twihanganire byose
  1. Tur’ abasirikare benshi, Twogejwe mu maraso Umwami wacu Yesu Kristo, Ni nawe muyobozi Kubw’ imbaraga ze dufite, Tuzabaho no mu rupfu Dukomeze dushyire mbere, Dushimir’ Ihoraho
  2. Kwa Yesu dufit’ ubutwari, Dufit’ ubushobozi Iyo twizey’ amagambo ye, Uko yayatubwiye Ku musaraba haturuka Iriba rimar’ inyota Twa hanywerey’ amazi meza, Amazi y’ ubugingo
  3. Mw ijuru n’ igihugu cyacu, Cyuzuyemw amahoro Mu gihe tuzakigeramo, Tuzahimbaza Yesu Umukiz’ azahanagura Amarira yacu yose Tuzanezererw’ igihugu, Yadusezeranije

140
  1. Indirimbo zo Guhimbaza Imana.
    Umuntu asomye yihuta ashobora kubyitiranya. Hari Igitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana gikoreshwa n’ Amatorero yose y’ Abaporotestanti (harimwo n’ Abapentecoti)106 n’ ikindi Gitabo cy’ Indirimbo zitwa izo Guhimbaza Imana (cy’ Itorero ry’ Abadventiste b’ umunsi wa karindwi)105
    Hari abantu bamwe na bamwe batekereza ko Imyizerere y’ Itorero ry’ Abadventiste b’ Umunsi wa Karindwi ihagararira gusa ku Isabato, ariko sibyo, keretse ahari ari imyumvire mike ya bamwe mu bayoboke baryo, cyangwa se nanone bamwe mu bigisha b’ intagondwa -niba bahari- ariko ubundi nasanze nabo bemera Yesu nk’ Umwami n’ Umukiza, kimwe n’ abandi bakristo.
    Ndetse hari indirimbo yabo nakunze ariko nanjye nyikomora kuri umwe mu bavandimwe 106banjye Assiel kamabano kuko yakundaga kuyiririmba, bigeze aho nanjye nsanga ari nziza kandi igaragaza ko Abadventiste nabo bubatse kuri Yesu kimwe n’ abandi bizera kandi bashimishwa no kuyoborwa n’ Uwo Mwami wacu. Iyo ndirimbo ni iya 133 mu Gitabo cyo Guhimbaza Imana. Iravuga ngo “Nyemerera njyendane nawe”.107 Bityo rero, mureke twemerane, abizera Yesu nk’ Umwami n’ Umukiza twese turi Abana b’ Imana, turi Bene Data.
    Indirimbo ya 133 mu Guhimbaza Imana.
    Nyemerera Ngendane NaWe 108 1. Nyemerera ngendane nawe, Mana, nk’ukw Enoki yagenje. Nyoboresh’ ukuboko kwawe, unyerekez’ ah’ ushaka hose. Nubw’ inzir’ itagaragara, nkomeze njyane nawe, Mwami.
  2. Nta bwo nahangara kugenda ntari kumwe nawe, Mukiza;
    Nagoswe n’abanz’ igihumbi; dor’ imitegw intaye hagati. Burije rwose, ntihabona; nkomeze njyane nawe, Mwami.
  3. Ni nguma mu maboko yawe, sinzaba ncyitaye ku by’ isi; Nta kindi nziratana rwose. keretse wa musaraba wawe, Ngez’ ubwo nzager’ i Sioni; nkomeze njyane nawe, Mwami.