Umwanditsi w’ iki Gitabo “Amateka y’ u Rwanda mu Iyobokamana” yaricaye, atekereza ku bijyanye n’ Iyobokamana mu Rwanda, asanga hari ikintu cy’ ingenzi kititaweho, asanga byihutirwa gukora ubushakashatsi kuri iyi ngingo y’ ingirakamaro.
Mu byukuri, Bibiliya niwo mutima w’ ibyo abizera bemera kandi bategerejeho amakiriro kuko ariyo ihishura Imana nyakuri yo mu Ijuru yimenyekanishije inyuze muri Yesu Kristo ubwo yavukaga mu buryo bw’ igitangaza ku mwari Mariya.
Ntabwo turamenya neza impamvu mu “Amagambo y’ Ibanze” abahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda batashatse kugaragaza amazina yabo, impamvu ishobora kuba imwe cyangwa nyinshi.
Iki Gitabo rero kigiye guhishura mu buryo bushoboka uko Bibiliya Yera yahinduwe mu Kinyarwanda, igihe byakorewe, n’ abantu babigizemo uruhare.
Dutekereza ko amakuru dufite ari ingenzi muri uru rwego kandi tukaba tugiye kuyabasangiza, ariko birashoboka nanone ko haboneka undi cyangwa abandi bantu bagira andi amakuru yakongerwa kuyacu. Baramutse bahari twazishimira kubona nabo banditse ibyakwiyongera kuri ubu bushakashatsi dushoboye kugeraho.
Turashimira rero byimazeyo aba Missionaires n’ Abiru b’ I Bwami bafatanyije mu guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda, tukaba dutekereza ko n’ ihindurwa ry’ indirimbo ziri mu Bitabo by’ Indirimbo bikoreshwa mu Matorero ya Gikristo naryo ryaba ryaranyuze muri izi nzira. Imana ibahe imigisha.
A. Ubu bushakashatsi bwari bukenewe
Impamvu twasanze ubu bushakashatsi bukenewe nuko ikintu cyose gifatiye ku myemerere y’ umuntu kiba gifatiye ahantu hakomeye, kuko kwemera k’umuntu n’uwo muntu ubwe utabitandukanya, bityo rero ukwemera k’ umuntu niwe ubwe. Iyo mpamvu rero, n’ubwo yaba iyo yonyine, irahagije kugirango dukore ubushakashatsi dufashe abemera, kimwe n’ abatemera, kumenya uruhererekane rw’ iyandikwa rya Bibiliya, cyane cyane ukuntu yahinduwe

11
mu Kinyarwanda, n’ abagize uruhare mu kuyihindura mu Kinyarwanda. Ni byiza kumenya ukuri kw’ ibi bintu bifata ku hantu ibyiringiro by’ abantu bishingiye.
Nkuko rero mushobora kugenda mubibona, Bibiliya Yera yahinduwe mu Kinyarwanda mu buryo bwizewe kuburyo nta kuyikemanga kwabaho. Ukurikiranye amateka yayo, urasanga uruhererekane rw’ ihindurwa ryayo rugenda rukagera ku mwimerere w’ amagambo yayo nkuko aboneka mu Giheburayo no mu Kigiriki, arizo ndimi fatizo zayo, kuko inkomoko nyakuri y’ amagambo aboneka mu Isezerano Rya Kera iri mu rurimi rw’ Igiheburayo, naho amagambo aboneka mu Isezerano Rishya akaba afite inkomoko nyakuri yayo mu rurimi rw’ Ikigereki.
Nkuko mubizi, Icyogereza nirwo rurimi rukize ku magambo kurusha izindi ndimi nyinshi. Bityo rero, abavanye Bibiliya mu Giheburayo no mu Kigereki bayishyira mu Cyongereza ntibahuye n’ ingorane nyinshi zo kuyihindura. Kuba rero Abamisiyoneri barakoreshaga Icyongereza bafatanije n’ Abiru b’ I Bwami bari bazi Ikinyarwanda cy’ umwimerere, iki gikorwa cyo guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda cyagenze neza cyane kandi gifitiwe icyizere.1
B. Uburyo nifashishije
Nakoresheje cyane cyane gutara amakuru nyuze mu bantu bizewe, b’Abakozi b’ Imana kandi b’ impuguke mu Iyobokamana, kubera ubumenyi bafite kuri iyi ngingo. Nashoboye kubona amwe mu makuru nari nkeneye ndayifashisha kubera ko nta bitabo byinshi bivuga kuri aya mateka ya Bibiliya mu Rwanda, cyangwa se no ku Bitabo by’ Indirimbo bikoreshwa mu Matorero yacu ya Gikristo.
Ubusobanuro tubona mu Magambo y’ Ibanze yo muri Bibiliya Yera ya 1993 ntabwo ajya kure ngo yerekane abagize uruhare mu guhindura Bibliya Yera ya mbere mu Kinyarwanda. Nanone kandi Amagambo Abanza yo mu Gitabo cy’ Indirimbo ntagaragaza abagize uruhare mu gushyira Indirimbo mu Kinyarwanda. Ibi bintu byose rero biteye amatsiko kuburyo byatumye ngerageza gushaka abo ntekereza ko bamenya byinshi bitahishuwe mu Magambo y’ Ibanze yo muri Bibliya Yera ndetse no mu Gitabo cy’ Indirimbo.Ntabwo nagiye nirengagiza amakuru nahabwaga kuko byakumira ubushakashatsi ahari yenda buzakomeza kuri iyi ngingo, nashyizemo rero amakuru uko nayahabwaga, ariko iyo ukomeje ugasoma, ugenda ubona icyerekezo mpa iki gitabo kuburyo nubwo amazina nagiye mpabwa ahari yabaye menshi ho gato, bitakubuza ko nashimangiye ukuri nemera ku bantu bagize uruhare muri iki gikorwa cy’ ihindura. Ubwo rero, mubyukuri birangira umenye neza ababigizemo uruhare, ariko nanone bitabujije ko ubu bushakashatsi bugufungurira indi miryango, niyo mpamvu uzabonamo nka Musenyeri Alexis Kagame, cyangwa yarubuga Samsoni.

12
Kubera ko iki gitabo kivuga ku mateka ya Bibliya n’ Igitabo cy’ Indirimbo mu Rwanda, biragaragara neza ko umusomyi wacyo azaba akeneye kumenya igihugu ndetse n’amwe mu mateka y’ u Rwanda. Bityo, nagerageje gushakisha ibitabo bivuga ku mateka, ngira amahirwe mbona ibyanditswe na Musenyeri. Alexis Kagame. Inyandiko ze rero nizo ahanini nibanzeho cyane cyane ko ziganisha no ku bagize uruhare mu guhindura Bibliya mu Kinyarwanda, aribo Abiru b’ Umwami, ndetse bikaba binavugwa ko na Mgr Alexis Kagame ubwe nawe yaba yari umwe mu Biru b’Umwami. Ndisegura rero ku baba bafite ukundi bazi amateka y’ u Rwanda kuko ntashoboye kubona ibitabo byaba byaranditswe bitandukanye n’ ibyo Mgr Alexis Kagame yanditse. Nanone ndisegura, kuko iyo urebye igihe Mgr Alexis Kagame atangirira kuvuga amateka, uhita ubona ko ari hino cyane ugereranije n’ibitazwi cyangwa ibitavuzwe dutekereza ko nabyo byagombye kumenyekana. Abashakashatsi rero baracyafite akazi, ariko birasaba ubushishozi kugirango amateka azagende amenyekana kandi yegera ukuri kw’ ibintu nanone kandi hagamijwe kwimakaza amahoro n’ ubumwe by’ Abanyarwanda.