Icyari kigamijwe ntegura iki gitabo ni Bibliya, n’ Igitabo cy’ indirimbo dukoresha mu rurimi rw’ Ikinyarwanda. Ibi bitabo byombi bifite uruhare runini mu kuzana abantu kuri Kristo Yesu binyuze mu kumwizera nk’ Umwami n’ Umukiza.

Bibliya yera ihishura Imana nyakuri, Umuremyi w’ Ijuru n’ isi, bityo ikavana abantu mu rujijo bakamaramaza mu gukiza ubugingo bwabo binyuze muri gahunda yo gukiza, Imana yakoze ibinyujije muri Yesu Kristo wabambwe ku musaraba ngo abe inshungu y’ abazamwizera bose.

Igitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana nicyo cyabanje hanyuma hiyongeraho Indirimbo z’ Agakiza. Indirimbo zo gushimisha Imana ziri mu byateje umurindi mu bubyutse bw’ I Gahini mu myaka ya za 1930. Nyuma hiyongrereyeho Indirimbo z’ Agakiza, zo zaje zijyana abantu mu Mwuka ku buryo abantu benshi bahindukiriye Umwami Yesu kandi zibuzuza imbaraga z’ Umwuka mu buryo budasnzwe

Navuze rero ku Rwanda kuko ariho ibyo byose byabereye, mvuga ku muco nyarwanda, mvuga ku Bwami kubera ko Abiru (bamwe muri bo) bafashije abamisiyoneri guhindura Bibliya mu Kinyarwanda babaga cg baturukga I Bwami, hanyuma mvuga ku bantu bahinduye Bibliya n’ Igitabo cy’ indirimbo mu Kinyarwanda, mu gusoza mvuga kuri ibyo bitabo byombi: Bibliya Yera n’ Igitabo cy’ Indirimbo.

Ku Bashakashatsi, ku bijyanye n’uko Bibiliya Yera n’ Igitabo byahinduwe mu Kinyarwanda sinabura kubabwira ibi bikurikira:

Nagerageje kwegeranya amakuru yose nagiye mpabwa afitanye isano n’ iki gikorwa cyo guhindura Bibiliya n’ Igitabo cy’ Indirimbo zo gushimisha. Bityo rero, n’ undi waba afite andi makuru ajyanye n’ umutwe mukuru w’ iki gitabo nawe afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo azi.

Nshingiye rero ku bushakashatsi nakoze, izina Samsoni Inyarubuga riragenda rigaruka kenshi nk’ umuntu mubyukuri wakoranye n’ abamisiyoneri mu guhindura mu Kinyarwanda, yaba ari Bibiliya ndetse n’ Indirimbo zo mu gitabo cyo gushimisha.

Nanone kandi iyo winjiye cyane, usanga ko M. Honoré wabaga I Remera yasabye Missionnaire Harold ko yafasha mu guhindura mu Kinyarwanda. Ubwo rero mu mwaka wa 1928, abo ba Missionnaires bamusanze I Remera, nubwo ngo yagiraga akazi kenshi, ngo yabahaye umwanya uhagije maze bafatanya guhindura mu Kinyarwanda Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Matayo, ndetse n’ Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Mariko. Ngo bakoraga uwo murimo amasaha umunani cg amasaha icyenda ku munsi, bakaruhuka gusa mu gihe bafataga ifunguro.
  1. U Rwanda nk’ Igihugu

U Rwanda ni igihugu cyemeraga ko hariho Imana. Bayitaga Imana y’ I Rwanda. Abamisiyoneri bahageze ntabwo byagoranye cyane kubabwira Imana nyakuri bari baje kubamenyesha kuko mu mitekerereze y’ Abanyarwanda habagamo iyo myumvire, gusa hari hakenewe gusobanurirwa. Ibyo rero byarakozwe kandi byatanze umusaruro ufatika kuko hejuru ya 90% by’ Abanyarwanda bahindutse Abakristo, bemera Imana imwe nyakuri binyuze mu kwizera Yesu Kristo nk’ Umwami n’ Umukiza.
  • Abahinduye Bibliya n’ Igitabo cy’ Indirimbo mu Kinyarwanda

Tubwirwa ko bamwe mu ba Misiyoneri, bariya nyine bazanye ububyutse I Gahini, ari nabo bagize uruhare runini mu guhindura Bibliya Yera mu Kinyarwanda bafatanije na bamwe mu Biru b’ Umwami. Nanone bivugwa ko ari nabo bagize uruhare mu guhindura Igitabo cy’ Indirimbo zo gushimisha Imana mu Kinyarwanda. Havugwa cyane Misiyoneri Peter Guillebaud.
  • Bibliya Yera n’ Igitabo cy’ Indirimbo

Guhindura Bibliya Yera mu Kinyarwanda byabaye urugendo rurerure. Amakuru amwe atubwira ko umurimo wo guhindura Bibliya Yera ya mbere mu Kinyarwanda watangiye mu mwaka wa 1953 ugasozwa mu mwaka wa 1957.Iyo Bibliya Yera yo muri 1957 yarakoreshejwe ariko byabaye ngombwa ko ivugururwa mu mwaka wa 1993 kuko harimwo Ikinyarwanda kitanoze. Kugeza uyu munsi rero turakoresha Bibliya yo muri 1993.

Kubera ko Bibliya ariyo ihatse byose twemera, nifuje kuyibasangiza nihuta, nibura bike muri buri gitabo cyayo mukagira icyo Imana ikibabwiraho. Sinshidikanya ko muri bufashwe n’ iryo jambo ry’ Uwatwitangiye akaduha ubugingo kubw’ amaraso ye yaviriye ku Musaraba I Golgota.

Ndangije nshimira abantu bose bagize uruhare mu guhindura Bibliya Yera mu Kinyarwanda hamwe n’ abashyize indirimbo zo mu Gitabo cy’ indirimbo mu Kinyarwanda. Ku buryo bw’ umwihariko Misiyoneri Peter Guillebaud, Samsoni Inyarubuga, Padri Alexis Kagame, n’ Abiru b’ Umwami bose baba baragize uruhare muri iki gikorwa cy’ ihindura.Imana ibahe imigisha.