Mbere yuko imyemerere ya Gikristo igera mu Rwanda habaga imyemerere ya Gihanga, bakagira n’ Imana bitaga Imana y’ I Rwanda. Iyo Mana ngo yirirwaga ahandi igataha I Rwanda. Mubyukuri ntibari basobanukiwe Imana Iyariyo. Kubwo umugisha rero uRwanda rwagize, kimwe no mu bindi bihugu, twashoboye kumenya Imana nyakuri yo mu Ijuru, Imana iboneka muri Bibliya, Iyo abenshi bita Imana ya Bibliya. Iyo Mana rero yamenyekanishijwe n’ Ubukristo binyuze mu ba Misiyoneri baje bayamamaza kandi bashingiye ku Ijambo ry’ imana, ariryo Bibliya.
Bityo rero ibyabaye byarabaye, ariko kuva aho umucyo ugereye mu Rwanda, birakwiye ko abanyarwanda bayoboka Imana yo mu Ijuru, Se w’ Umwami wacu Yesu Kristo, Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.
Imana ya Bibliya rero, ni Imana imwe ariko iri mu Butatu Bwera: Imana Data wa Twese, Imana Umwana, Imana Umwuka Wera. Iyo Mana rero impamvu tuyishishikariza Abanyarwnda ngo bayemere nuko ari muriyo Yonyine abantu babonera agakiza, binyuze mu kwizera Yesu Kristo nk’ Umwami n’ Umukiza. Nta ahandi amahirwe ari, kuko ari nta rindi zina ryahawe abantu munsi y’ ijuru bashobora gukirizwamo.
Muri iki gice rero, tugiye gusobanura uko imyemerere mu Rwanda yari imeze, cyangwa imeze uyu munsi. Turasobanura Imana iyo ariyo, uko izwi mu buryo bwa Gikristo, ndetse tuvuge no ku “Mana y’ i Rwanda”.
A. Imana
Imana tubona muri Bibiliya ni Yo Mana nyakuri. Bamwe bavuga ko ari “Imana ya Bibiliya”.
Iyo Mana yabereye bamwe amayobera kuko ari Imana imwe ariko iri mu Butatu. Aho rero hagora bamwe kubyumva, ariko nyine ninaho ibera Imana, kuko n’ ubundi umuntu abashije gusobanukirwa Imana uko yakabaye ntiyaba ari Imana, kuko Imana irenze ubwenge bwa muntu.

75
Iyi Mana rero impamvu tuyikangurira abantu ariko cyane cyane twifashishije Bibiliya, nuko umuntu wese wizera Yesu nk’ Umwami n’ Umukiza ahabwa ubugingo buhoraho, bityo akaba aciye ukubiri n’ igihano cy’ iteka ryose.
Iyi ngingo rero ikunze gukurura impaka nyinshi kubera ko kuva kera kose Iyi Mana, ari nayo Mana yonyine rukumbi yagiye igirana ibibazo n’ abantu kuko abantu basengaga icyo biboneye cyose ngo ni imana: cyaba igiti, cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kintu cyose bihitiyemo.Ibi rero biterwa nuko kuva kera kose batajya bumva batekanye mu mutima mu gihe cyose batabaga babonye icyo bakwita “imana” ngo bagisenge. Ibi rero byo gukenera Imana bikaba biterwa nuko ubuzima tunyuramo muri iyi si bugenda bukatugeza ahantu imbaraga zacu zirangira hagasigara hakenewe izindi mbaraga, tudafite, arizo mbaraga z’ Imana. Kubera ko satani yabyivanzemo cyane, abantu bagiye barema ibigirwamana, byaba ibiti, cyanga ibindi, kugirango babibwire bibatabare mu mahurizo cyangwa ibibazo birenze ubushobozi bwabo. Bibiliya igenda iduha ingero z’ ukuntu Imana yo mu ijuru, ariyo Mana nyakuri yagiye yibasira abantu bageragezaga gusenga ibyo bigirwamana. Aha turabibutsa ko iyo abantu basenga ibigirwamana baba bumva bari mu kuri kuburyo ubibabujije mwabipfa bikomeye.
Tutarava kuri iyi ngingo, ntabwo dutegeka abantu kwemera ku ngufu Imana ya Bibliya, kuko umuntu yemera uko abyumva, ariko kubera ko twamenye ukuri ntitwabura kubashishikariza gukiza amagara yabo bakemera Imana nyakuri yo mu ijuru yigaragaje ku isi yihinduye umuntu, ariyo Yesu Kristo. Hariho Imana imwe rukumbi ibera hose icyarimwe, nta mana y’ I Rwanda (honyine) ibaho. Nk’ ibyo biba bigaragaza ko iyo mana (y’I Rwanda) mu byukuri atari imana.
Kuri babandi bavuga ngo iyi tuvuga ni Imana yazanywe n’ abazungu twabasobanurira dushingiye ku ngero zimwe na zimwe. Nkubu tuzi ko abazungu bagera mu Rwanda ubwa mbere batasanze Abanyarwanda bambara ipantalo cyangwa ishati. Ntibambaraga inkweto na kaluvati, ntibambaraga kostime, ntibari bazi ikoti uko risa. None ibyo mvuze hano nibyo twese twambara. Nkuko rero abazungu batuzaniye ibyo tutari tuzi ko bibaho, ninako batumenyesheje Imana twari tuzi mu buryo butari bwo ariko Yo iriho. Bityo rero, tujyane n’ ibihe, twemere ko Abanyarwanda dufite agaciro, kandi koko ko hari ibyo twari dusanzwe tuzi, ariko nanone ko hari ibyo abazungu batumye tumenya cyangwa tugira tutari tumenyereye cyangwa tuzi. Ibyo rero ntabwo bigaragaza ko turi abaswa, habe nagato, ahuwo bihishura ko icyiremwa muntu icyaricyo cyose (n’ abazungu barimwo) gikenera kumenya byisumbuye ibyo cyari kizi ejo hashize.
Ku bijyanye n’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga haracyavumburwa byinshi kandi twiteguye kugenda tubyakira uko igihe kigenda gihita, hari update (uburyo bushyashya buri gihe) ariko ku Mana ho nta update kuri iryo Zina byararangiye twarayimenye, kuko Imana yimenyekanishije muri Yesu Kristo. Tuzagenda twiga, tumenya byinshi kuri Yo ariko Yo ntihinduka. Tuyemere rero, ntabwo ari Imana y’ abazungu, ahubwo ni Imana imwe rukumbi ku bantu bose. Kuba abazungu baradufashije kuyimenya, ibyo nta gitangaza kirimwo kuko nubu turacyabakeneye muri byinshi, biragaragara ko hari byinshi badutanze kumenya, tujye tubyemera, kandi tubyakire, ntacyo bitwaye.

76
  1. Izina Imana
    Ku bantu bemera ko hariho Imana imwe. Imana izwi ko nta muntu cyangwa ikintu kiri hejuru yayo, Imana izwi kandi nk’ Umuremyi w’ ijuru n’ isi ndetse n’ ibintu byose, ndetse kwizera kwa muntu akaba ariyo yonyine gushingiyeho. Imana imenya byose, Imana ishobora byose, Imana kandi ibera hose icyarimwe, Imana kandi ikaba itagira itangiriro ndetse ikaba itagira iherezo. Imana kandi ntiboneshwa amaso, gusa yigize kwihindura umuntu iza ari Kristo Yesu, muri ubwo buryo bwonyine niho honyine ikiremwa muntu kibasha kuyibonesha amaso.
  2. Uko Imana izwi mu buryo bwa Gikristo.
    Imana ya Bibiliya, ari nayo Abakristo bemera ni Imana Imwe ariko iri mu Butatu: Imana Data wa twese, Imana Umwana, Imana Umwuka Wera. a. Data wa twese. Twemera ko hariho IMANA imwe rukumbi y’ukuri; Umuremyi w’ibintu byose. Mu Mana imwe harimo Ubutatu: Imana Data wa twese, Imana Umwana, n’Imana Umwuka Wera. Buri wese mu bagize Ubutatu ahwanyije Ubumana n’undi ntakigabanijeho n agito, bityo rero ukwera kugaragaye kuri umwe kuba kuri no ku wundi uwariwe wese mu bagize Ubutatu bw’ Imana.
    Imana irihagije ubwayo nta nkunga iyariyo yose ikenera hanze yayo, ntihindagurika mu miterere yayo, Imenya byose, Ibera hose icyarimwe, Irera, Ishobora byose, kandi ntiwayisobanukirwa uko yakabaye.
    Mu nzira zayo zose; gukomera kwayo ntikugira umupaka, Igira imbabazi, Irakiranuka, Irihangana, Igira impuhwe, kuyigeraho bishoboka gusa iyo unyuze kuri Kristo
    Imana ni Urukundo, bityo rero inama zayo n’ ibikorwa ni muri Rwo wabishakira, ni Rwo kamere yaYo y’ ibanze.

77
b. Yesu Kristo
Twemera ko Yesu Kristo ari Imana.
YESU w’i Nazareti yari Imana ifite umubiri w’ umuntu, akaba Imana nya Mana kandi akaba umuntu nya muntu. Yihinduye umuntu mu gihe inda isamwa mu buryo butangaje n’Umwari Mariya mu mbaraga z’Umwuka Wera. YESU yaje mu isi kugirango adukize.Yarababajwe, arabambwa, arapfa, arahambwa, ku bwacu.
Twemera ko YESU KRISTO yazutse atsinze urupfu. Yazukanye umubiri ufite ubwiza buhebuje
Yazamutse ajya mu Ijuru , ubu yicaye ari Umwami nyiri icyubahiro , ari iburyo bw’Imana Data, adusabira , kandi niwe Muhuza umwe w’Imana n’abantu .Azagaruka kandi azacira abantu imanza YESU KRISTO yabayeho atagira icyaha .Yemeye kuba impongano (indishyi) y’ibyaha Ubwo yapfaga ku musaraba, yishyizeho igihano cyari kitugenewe, kugira ngo Umwizera wese abone agakiza. b. Umwuka Wera Twemera yuko Umwuka Wera ari umwe mu bagize Ubutatu bw’Imana. Twemera ko Umwuka Wera yazanywe mu isi no guhishura, no kubahiriza Kristo, no guhesha abantu agakiza. Yemeza abantu ibyaha, akabazana kuri Kristo, akabaha Ubugingo bushya. Atura muri bo uhereye igihe babyariwe ubwa kabiri, kandi abashyiraho ikimenyetso kugeza ku munsi wo gucungurwa. Umwizera yuzuzwa Umwuka Wera mu bugingo bwe, agahabwa imbaraga n’uwo Mwuka Wera no kuyoborwa na we kubwo kwizera. Buri mwizera yahamagariwe kubaho mu mbaraga z’Umwuka Wera utuye muri we kugirango adakora ibyo kamere irarikira, ahubwo yere imbuto zubahisha Imana.

78
  1. Imana y’ i Rwanda21
    Kuva kera Abanyarwanda bavugaga ko bafite imana. Mu myumvire yabo, imana ni ikinyabubasha kigenga abantu, kandi kigenzura ibintu byose. Bityo rero, Abanyarwanda bemeraga ko hariho imana imwe. imana ishobora byose, imenya byose, kandi ibera hose icyarimwe. Ibyo byatumye bita abana babo amazina nka Hakizimana, Habyarimana, Harelimana, Ilihose. Bari bazi ko Imana ariyo igena byose kandi ko ariyo abantu bakesha kubaho. Bari bazi ko ariyo igoboka abantu mu gihe byabakomeranye, bityo ntibayitiranyaga n’ umuntu. Kubera ubusabane bumva bafitanye nayo cyane cyane bifashishije kuyihakwaho banyuze ku Mandwa22, bagejeje aho bumva ko nubwo Imana yanyuzamo ikajya gusura n’ abandi bantu mu bihugu bitandukanye izirikana ko igomba gutaha ikarara mu Rwanda. Bashobora kuba baratinyaga icyababaho nijoro kuko gutekereza ko iraye mu Rwanda wariwo munezero wabo, niho bumvaga barinzwe. Niho bakuye uriya mugani ngo “imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda).
    B. IMYEMERERE
    Kuva kera kose, Abanyarwanda bari bafite ukwemera kwabo, kandi ushingiye uko imyumvire yabaga ingana, ndetse n’ ubumenyi, hamwe n’ izindi mpamvu nyinshi zituma umuntu yumva akeneye “ Imana ‘, byabaye ngombwa ko bagira icyo bita Imana icyo gihe maze barakiyoboka, kugeza igihe baje kumenya ko hariho Imana imwe rukumbi yaremye ijuru n’ isi kandi yimenyekanishije muri Yesu Kristo. Bakimara kumva Inkuru Nziza ko burya hariho Imana nyakuri itandukanye n’ iyo bemeraga, abenshi (abarenga 90%) bahise bayoboka Kristo. Bamenya ko ari We Mana Nyakuri yihinduye umuntu ngo ibone uko imucungura.
  2. Imyemerere ya Kinyarwanda
    Umunyarwanda yari yaracengewe n’ imyumvire ko hanze y’ ubu buzima bw’ abazima hariho ukundi kubaho ariko kw’ ibitagaragara. Batekerezaga ko imyuka y’ abantu bapfuye (Abazimu) yibera mu nda y’ isi, ikaba iyoborwa na Nyamuzinda. Abanyarwanda rero bifashishaga gusenga cyangwa guterekera Abakurambere ngo barebe ko bacubya Abazimu.23 Ndetse bagezaga n’ aho baha Abakurambere ibitambo ngo barebe ko batatakaza ubuzima bwabo. Bityo rero, hashingiwe kuri ibi bemeraga, Abanyarwanda bo mu gihe cya mbere bagiraga abo muribo babona ko badasanzwe, bakabafata nk’ intwari; umwe muri abo badasnzwe ni Ryangombe24 (yari umukurambere). Ryangombe rero amaze gupfa, Abanyarwanda batekerezaga ko hari imyuka y’ Abakurambere yamuyobotse (imandwa) ikanaza kubana nawe muri Paradizo ye ariyo Kalisimbi.Ryangombe bamufataga rero nk’ umukozi w’ Imana kandi akaba umuhuza w’ Imana n’ imyuka y’ Abakurambere, cyane cyane Imandwa.

79
Bityo rero, Abayoboke b’ iyi myemerere bumvaga ko uburinzi bw’ ubuzima bwabo babukeshaga abo abapfuye bazwi kw’ izina ry’ Imandwa. Urebye mu buryo bw’ Iyobokamana, Ryangombe yafatwaga nk’ umutabazi cg umukiza w’ abayoboke be.
Abanyarwanda bo mu Majyaruguru basengaga umwuka witwa Nyabingi.25, muri rusange ariko Abanyarwanda bahuriraga ku muhango witwa kubandwa. Iyo myuka26 Abanyarwanda bakoranga nayo ni ikinyuranyo cy’ Umwuka wera uboneka muri Bibliya. Uwavuga ko basengaga imana itari Imana nyakuri ntabwo yaba yibeshye.
Mu myumvire isanzwe y’ abantu, cyane cyane twe abemera Imana nyakuri yo mu Ijuru, uku kuntu Umunyarwanda wa kera yayobokaga iri dini (sect) ry’ Imandwa bisobanura ko muri we ahari kujya Imana nyakuri harimo ubusa, noneho akumva akeneye icyahajya, bityo rero hinjiragamo uwo cyangwa iyo myuka.
Iyo umuntu ahamagaye imana itari yo, satani arinjira. Iyo umuntu ahamagaye umwuka utari Umwuka Wera, hari undi mwuka witaba kandi ukinjira. Mu muntu ntihajya habura ikihajya, bigasa nk’ ibyuzuye; byuzuye neza, cyangwa byuzuye nabi, bitewe n’ ihitamo rya muntu. Mubyukuri igihe cyose umuntu yumva hari icyo abura, ari nacyo ahora ashakisha. Uko kutuzura kuvaho gusa iyo Yesu yinjiye mu muntu.
Ikindi umwuka witwa Binego27 ngo wari afite ubugome buteye ubwoba. Ibi rero bikaba bitandukanye na kamere y’ Imana ya Bibiliya, ariyo Mana y’ Abakristo. Bityo rero Imana Abanyarwanda basengaga ntabwo ari Imana ya Bibliya, bikaba bisobanura ko batasengaga Imana nyakuri yo mu ijuru.
  1. Amatorero ya Gikristo mu Rwanda.
    Nkuko twabibonye haruguru, Abanyarwanda bayobotse Amatorero ya Gikristo bariyongera cyane kuburyo abakozi b’ Imana bafite umuhamagaro biyumvisemo gutangiza Amatorero hirya no hino mu Gihugu. Mu mapaji aheruka murabona Amatorero atari make yashoboye kubarurwa mu kwezi kwa cyenda k’ Umwaka wa 2015.

80
b. Amwe mu Matorero amaze igihe kirekire kurusha ayandi mu Rwanda
Kiliziya Gatolika
Itorero rya Anglikani mu Rwanda
Itorero Presbyterienne mu Rwanda
Itorero Methodiste Libre mu Rwanda
Ishyirahamwe ry’ Amatorero ya Pentekoti ADEPR
Itorero Inkuru Nziza
Itorero ry’ Abadventiste b’ umunsi wa karindwi mu Rwanda
Itorero rya Baptiste AEBR mu Rwanda
Itorero rya Baptiste UEBR mu Rwanda
Eglise des Amis
  1. Ububyutse bwabaye mu Matorero
    a. Kiliziya Gatolika
    Abapadri bera bageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1889, ariko Misiyoni za mbere zashoboye gutangizwa mu mwaka wa 1900.
    Mu mwaka wa 1912, Vikariya ya Kivu yari imaze kuzamurwa, ibyo bituma u Rwanda n’ u Burundi na byo bibyungukiramo, maze nyuma y’ imyaka 10 (1922), u Rwanda ruhinduka Vikariya yigenga. Abapadri ba mbere b’ Abanyarwanda barobanurwa mu mwaka wa 1917.
    Mubyukuri, Kiliziya, yakuze byihuse mu myaka ya 1930 no mu ntangiriro y’ Intambara ya kabiri y’ isi, Kiliziya yari imaze kugira abayoboke 300.000. Mu mwaka wa 1952, Umwepiskopi wa mbere yarobanuriwe Aricidiyosezi ya Kabwayi yaje gutangizwa mu mwaka wa 1959. Uyu munsi, bigaragarira amaso ko umuhati Abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika watanze umusaruro iyo tubona ko kimwe cya kabiri cy’ Abaturarwanda bemeza ko ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika.
    Umuriri w’ ububyutse muri Kiliziya Gatolika
    Impano z’ Umwuka zigaragaje muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu buryo bunyuranye ahantu hatandukanye, ariho aha:
  2. I Butare: Impano zinyuranye zarigaragaje, muri zo harimo iyo kurondora imyuka, n’ indi yo kwigisha.

81
  1. I Cyangugu: Hafi ya hose wahabonaga impano yo kurondora imyuka, n’ indi yo kwigisha. Hamwe n’ izo mpano, hari amatsinda amwe n’ amwe, nk’ Ijambo ry’ ubuhanuzi, n’ Ijambo ry’ ubwenge;
  2. I Kabgayi: Wasangaga abantu bavugana mu ibanga ko impano zishobora kuzanira abantu akaga. Urebye wabonaga badasobanukiwe ibyerekeranye n’ impano z’ Umwuka.
    I Kigali: Wasangaga nta mpano yo kurobanura imyuka bagira mu matsinda yabo, kandi ugasanga ijambo “impano” rizwi mu buryo bw’ akajagari kandi ridafite agaciro kuri bo.
    b. Amatorero y’ Abaprotestanti
    Abaporotestanti ba mbere ni abitwa aba Luteri ba misiyoni Beteli, abo bambutse imipaka ihuza Tanzaniya n’ u Rwanda mu mwaka wa 1907 maze bubaka icyicaro cyabo mu gihe cy’ Intambara ya mbere. Gusa ntibyabahiriye kuko Abamisiyoneri bose b’ Abadage bameneshejwe mu mwaka wa 1916, hanyuma igihugu cy’ Ububiligi kibangira kugaruka ubwo Intambara yari irangiye.
    Abadvantisti b’ Abanyamerika bageze mu Rwanda mu mwaka wa 1919 nubwo gutangiza umurimo byabashobokeye mu mwaka wa 1921. Gusa nanone, nyuma yaho bagize umuvuduko udasanzwe kuko ku mubare w’ abayoboke ubu Itorero ry’ Abadventisti ari irya kabiri nyuma ya Kiliziya Gatolika.
    Mu mwaka wa 1921, nibwo Sosiyeti Mbiligi y’ Abamisiyoneri b’ Abaprotestanti babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bitwaga ingabo z’ Abamisiyoneri z’ Itorero Rivuguruye ry’ Ububiligi ryafashe inshingano zo kugira icyo rikora, maze rifasha Itorero ry’ Abapresibiteriyeni kubaho mu Rwanda, nyuma yaho mu mwaka wa 1959 ryaje no kwigenga.
    Aya ni andi matsinda y’ Abaprotestanti bageze mu Rwanda mbere y’ Intambara ya kabiri y’ isi:
    Itorero Metodiste rikomoka muri Amerika ryahageze mu mwaka wa 1935
    Aba Batiste b’ Abadanuwa (Danois) bahageze mu mwaka wa 1938
    Aba Pentekoti b’ Abasuweduwasi (Suedois) bahageze mu mwaka wa 1940
    Abandi bamisiyoneri batangije ibikorwa byabo ni Abadezami (les Amis), n’ abavandimwe (les Frères), Ababatiste b’ umwimerere batangiye mu mwaka wa 1960. Nubwo byari bimeze gutyo bwose, ayo matsinda yose ntibyayabujije gukomeza kuba mato, ahubwo ugasanga Abadivantiste barakwiriye mu gihugu hose.
    Abaprotestanti wasangaga barangwa n’ isaraganywa ry’ uturere bagenderagaho (ahari ku bwumvikane hagati yabo).

82
• Abametodiste Libre bakoreraga mu majyepfo y’ iburengerazuba (Sud-Ouest by’ u Rwanda)
• Abapentekoti wabasangaga hirya no hino mu Rwanda hose, ariko bari bahagurukiye I Cyangugu na Gisenyi.
• Ababatiste babonekaga mu majyepfo ya Butare
• Abapresibiteriyeni wabasangaga mu nkengero za Kigali no muri Kibuye.
  1. Itorero rya Anglicani mu Rwanda Abamisiyoneri b’ Abongereza bakoreraga muri Uganda nibo bagejeje ubwambere Ijambo ry’ Imana mu Rwanda. Bari bafite ku mutima ishyaka ryo guha umuntu ibimukwiriye mu buryo bwuzuye. Bityo rero hifashishijwe uburyo butatu kugirango bagere kuri ibyo: Kuvuga Ubutumwa Bwiza kugirango bakore ku mitima, kwigisha ngo bakuze ubugingo bw’ umwuka, ndetse no kuvura umubiri ngo umuntu akire indwara. Bityo, insengero, amashuri, n’ ibitaro byaratangijwe birubakwa birazamurwa maze abaturage barabihururira sinakubwira. Nyamara ariko, hari hakiri ikintu kibuze. Hagaragaraga kenshi ko muri rusange abantu bishimiye iyo myizerere mishya bari bigishijwe, ariko guhinduka ku imyifatire kwabo kwari guke cyane. Dr. Sharp yari yararambagije ako karere mu mwaka wa 1924 asanga abantu baho bafite imitima yiteguye kumva Ubutumwa Bwiza. Mu gihe cyose yagendagendaga icyo gice cy’ igihugu, abantu bazaga ku bwinshi gufata imiti, bagahita basaba ko bahabwa abarimu babungura ubumenyi. Hamwe n’ibyo byose ariko, ibitaro, ababwirizabutumwa bwiza, n’ abamisiyoneri, icyari gikenewe kugerwaho cyane kwari uko abantu bakwitungira Bibiliya yanditswe mu rurimi rw’ Ikinyarwanda.29
    a. Tumenye gato ku mateka y’ Itorero ry’ Abangilikani
    Provense y’ Itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda rifite imizi ku ba Misiyoneri babiri b’ aba Dogiteri ba Sosiyeti y’ Abamisiyoneri b’ Amatorerero y’ Ubwongereza,aribo Arthur Stanely Smith na Leonard Sharp, baje bava i Kabale muri Uganda maze bagatangiza umurimo wa kimisiyoneri mu karere k’i Burasirazuba kitwa Gisaka ho mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1914 kugeza 1916. Bari bagamije kugera i Rukira mu mwaka wa 1922.
    Geoffrey Holmes, w’ umu kapiteni mu ngabo z’ Ubwongereza, yatangije Misiyoni ya Gahini mu mwaka wa 1925. Mu mwaka wakurikiyeho wa 1926, Misiyoneri witwa Harold Guillebaud yabatije umuntu wambere wakijijwe w’ I Gahini. Uyu Misiyoneri Harold Guillebaud niwe wahinduye ibitabo bya Gikristo bitandukanye mu Kinyarwanda. Mu myaka yagiye ikurikiraho, izindi Misiyoni z’ Abangilikani zaratangijwe, imwe muri izo yatangijwe na Geoffrey Holmes ariyo ya Kigeme, mu mwaka wa 1931.

83
Nyuma gato gusa, nyuma y’ Ubwigenge bw’ u Rwanda rwipakurura u Bubiligi mu mwaka wa 1962, Itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda ryaratangijwe, mu mwaka wa 1965, ku izina rya “Provense y’ u Rwanda, Burundi na Boga Zaire”. Mu mwaka wa 1966, icyo gihe ubwo Dioseze ya mbere iba ishyizweho, ubuyobozi bushyikirizwa Adony Sebununguri nka Musenyeri wa mbere w’ u Rwanda. Izina ry’ Itorero Angilikani mu Rwanda (Église Anglicane au Rwanda) ryemezwa ku italiki ya 18/10/ 1979, ariko rikomeza kubarwa nka Provense ya “Rwanda, Burundi na Boga Zaire ‘.
Ku italiki ya 7/6/1992, nibwo Provense y’ itorero Episcopale mu Rwanda yahindutse Ubwibumbe bw’ Amatorero ya Angilikani mu Rwanda bugizwe n’ ama diyoseze arindwi ariyo Kigali, Butare, Shyira, Byumba, Cyangugu, Kigeme na Shyogwe, rihagarariwe na Arcibishop wa mbere ariwe Augustin Nshamihigo. Mu mwaka wa 1998, yasimbuwe na Arcibishop Emmanuel Kolini wakoze imirimo y’ uwo mwanya kugeza mu mwaka wa 2011.
b. Ububyutse bw’ Itorero ry’ Abangilikani I Gahini
Umuriri w’ Umwuka watangiranye na Blasion I Gahini maze usandara ugana I Kabale. Nyuma y’ urupfu rwe, uwo muriri wasandaye hose muri Uganda, no mu Rwanda. Ntitwabura ariko nanone kuvuga ko umwete ndetse n’ imbaraga abantu bakoresheje byagize gusa uruhare ruto cyane, ahubwo ko kubwiriza kwa Joe Church, “isengesho ry’ ubutsinzi”, aribyo byashyizeho ibuye rikomeza imfuruka ryakomerejweho inyubako. Yashishikarije abantu kwibumbira mu masengesho kugirango haboneke ububyutse kuko wabonaga nta kimenyetso cy’ umuvuduko wabwo kigaragara kuburyo bamwe bibazaga nka Ezekiyeli ngo “ ni izihe mbaraga zizagarurira ubuzima aya magufa yumye”30
Guhera mu mwaka wa 1933 niho umuriri w’ ububyutse watangiye mu Rwanda. Abantu kera batari bafite ubuzima, ndetse n’ abakristo bo ku izina nubwo no mu bayobozi b’ amatorero babonekagamo, batsinzwe mu mutima bemera ko bakoraga ibyaha maze ibyo bihe babisohokanamo imbaraga zidasanzwe. Bityo, isengesho ryabereye mu Bushinwa barigira iryabo. Riravuga ngo” Mana, ohereza ububyutse kandi buhere muri jye “.31
a. Ishyirahamwe ry’ Itorero rya Pentekoti mu Rwanda, ADEPR.
Amateka y’ uko Itorero ADEPR ryatangiriye.
a. Umuntu wabaye umupantekoti wa mbere.
Umuntu wabaye umupantekoti wa mbere yitwa Sagatwa Ludoviko. Yari umusemuzi w’ abazungu b’ aba Suedois, bagendanaga aho bajyiye hose. Abo ba Suedois bakoreshaga I giswahili ari nacyo we yasemuragamo. Abazungu bavugaga I Giswahili we agasemura mu Kinyarwanda. Bivugwa ko uyu Sagatwa yamaranye n’ aba

84
ba Suedois imyaka itatu atarakizwa. Ni ukuvuga ko aba bazungu babonye umwizera wa mbere hashize imyaka itatu. Umubatizo we wabaye mu mwaka wa 1943 kandi mubyukuri baratangiye umurimo mu mwaka wa 1940.
a. Abapastori uko bagiye bakurikirana ku buyobozi.
Umupastori wa mbere
Umupastori wa mbere w’ Itorero rya Pentekoti ni Pastori Kapitura Gabriel
Umupastori wa kabiri
Umupastori wa kabiri ni Pastor Nsanzurwimo Joseph bakundaga kwita Representant, wakomokaga I Cyangugu aho bita Nzahaha, ari naho kavukire ke.
Umupastori wa gatatu
Umupastori wa gatatu wa Pentekoti ni Pastor Kayihura Jacques. Azwi cyane nk’ uwatangije umurimo I Kigali (Gasave) muri 1968.
Umupastori wa kane
Umupastori wa kane ni Pastor Sibomana Jean
b. Uko Itorero ryageze ku Gisenyi
Itorero rya Pentekoti ku Gisenyi ryatangiye muri 1955 ritangijwe na Pastor Kayihura Jacques, wakomokaga Byumba muri Kinyami. Uyu Pastori Kayihura Jacques yakiriye agakiza i Cyangugu aho yari mwarimu (umurezi) ahongaho I Cyangugu nyine.32
c. Uko ububyutse mu Itorero bwatangiye
Binyuze ku ba Misiyoneri b’ Abasuwedi bigenga, Ubutumwa Bwiza bwa Pentekoti bwatangajwe mu Rwanda ku mugaragaro kandi ku buryo bwuzuye mu mwaka wa 1940.
Mu mwaka wa 1943, nibwo umukristo wa mbere w’ Itorero rya Pentekoti yabonetse, habatijwe umuntu wa mbere.
Mu mwaka wa 1965, habonetse ububyutse mu Itorero rya Gisenyi nyuma yuko abanyeshuri ba mbere bo mu ishuri rya Bibliya ryo ku Gisenyi barangije amasomo yabo mu mwaka wa 1964.
Dore ibyo Misiyoneri Peterson yavuze muri rapport ye yo muri “dagen”:
“Twatangiranye n’ amasengesho hamwe no gusenga twiyirije. Umunyeshuri umwe gusa niwe wabatijwe mu Mwuka. Ariko nyuma habayeho kudenderezwa k’ Umwuka. Bamaze kugurumanishwa n’ uwo muriro w’ Imana,

85
abo bantu ibyo byakorewe nibo babaye imbarutso yo gusandara k’ ubwo bubyutse mu majyaruguru y’ igihugu. Mbahaye nk’ urugero, Itorero rya Gisenyi ubundi ryari rifite abayoboke 500 mu mwaka wa 1964 ryahise rigira abayoboke 23.000 muri 1973, ibyo binatuma ahubwo hanavuka amatorero mashya muri Ruhengeri na Kigali ndetse na Byumba”.33
b. Itorero Methodiste Libre mu Rwanda a. Amateka y’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryabyawe n’ Itorero Methodiste Libre ryo muri Amerika ya ruguru, USA. Iri Torero Methodiste muri Amerika naryo ryavutse mu buryo bukurikira: Ibijyanye no gutangiza Itorero Methodiste muri Amerika byakorewe ahirwa Pekin ho muri New York mu mwaka wa 1860. Abaritangije bari basanzwe ubundi ari abayoboke b’ Itorero Methodist Episcopal Church ariko bari batenzwe cg banyazwe ubunyamuryango bwaryo kubera ko iri dini barimo ryabanengaga ko bashyigikiye byimazeyo imyemerere n’ imikorere bo babonaga ko ari iya ki Methodiste y’ umwimerere ya John Wesley. Barangajwe imbere n’ ubuyobozi bwa Rev. Benjamin Titus (B.T) Roberts, wari wararangije amashuri kuri Wesleyan University kandi wari umubwiriza Butumwa w’ intyoza, uwo muriri wabo ukwira hirya no hino mu buryo bwihuse. Bahita bategura gahunda yo gukwiza ubutumwa Bwiza, insengero zirubakwa, umurimo ubwo uba uratangiye. Mu mwaka wa 1910, Inama Nkuru (General Conference) ya Methodiste yabereye ahitwa Rochester muri New York. b. Ububyutse bwabonetse mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryagize igihe cy’ umuriri w’ isenderezwa ry’ impano z’ Umwuka Wera. Ntibyakunze kuvugwaho cyane, ariko higize kubaho ibihe bidasanzwe mu Itorero Methodiste muri Fizi, mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo, ahitwa i Kabera. Aha haberaga igitangaza kidasanzwe ubwo umuhanuzikazi Mariyamu wo muri iryo Torero, yamamaraga cyane, kuko yajyaga mu ijuru akongera akagaruka ku isi, bityo bityo. Icyo gitangaza cyarasakuzaga cyane, gusa ahubwo ugasanga abayoboke b’ Itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR aribo banyuranamo kenshi bajya kureba no kumva uyu muhanuzikazi Mariyamu, dore ko yanabahanuriraga ndetse akababwira amakuru yo mu ijuru yabaga afite. Nanone ariko muri ibyo bihe cyangwa nyuma ho gato, mu

86
Itorero Methodiste Libre ryo mu Rwanda nyirizina naho byari bishyushye mu bijyanye n’ impano z’ Umwuka. Mu mwaka wa 1978, habonetse ububyutse ariko bukubitana nuko kugeza icyo gihe Itorero Methodiste ryabatiza umubatizo wo ku gahanga gusa, ibyo bikurura kutumva ibintu kimwe hagati y’ abatawemeraga n’ abandi bari bahishuriwe ko bagomba kubatizwa umubatizo wo mu mazi menshi (nkuko mu Itorero rya Pentekoti ADEPR babatizaga). Uwambere mu batemeranyaga n’ abashyigikiye umubatizo wo ku gahanga yari Jacques Bakundukize w’ I Kibogora. Uyu byamwanze mu nda, ajya gushaka umu pastoro wo mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda yemeraga ko ari umunyamwuka witwaga Jean Nyoniyishyamba, wakoreraga umurimo w’ Imana I Kibungo. Jacques Bakundukize nawe yari umu pastoro. Ntabwo rero yagiye wenyine gushaka Nyoniyishyamba, ahubwo yakoze kuri bamwe mu itsinda bari kumwe, aribo Pastoro Irambona Gabriel ndetse na Madame Ngirabakunzi, baragenda maze Pastoro Nyoniyishyamba ababatiza mu mazi menshi mu ibanga.34 Icyatumye rero iri tsinda rijya gushaka Nyoniyishyamba ngo ababatize nuko bari bafite amakuru ko Nyoniyishyamba yari yarabatirijwe (mu mazi menshi) mu Itorero ry’ Aba Batiste mu Rwanda mbere yo kuza mu Itorero Methodiste Libre. Nyoniyishyamba rero, yari azwiho impano zitandukanye. Ibi bishobora kuba bimwe mubyasunikiye iri tsinda ry’ i Kibogora kumushakisha kugirango agire ibyo abafasha muri ibi bihe by’ Umwuka bidasanzwe. Bivugwa ko Pastoro Nyoniyishyamba yari afite impano yo gukiza abarwayi mu buryo bw’ igitangaza, kandi ngo wamubonagaho n’ izindi mpano zitandukanye. Uwo mubatizo rero wageze aho uramenyekana, Itorero rya Methodiste ry’ I Kibogora ntiryabyishimira, bituma icyo kibazo kigezwa muri Nama ya Conference y’ Umwaka. Ibi rero byaviriyemo Pastoro Ngirabakunzi n’ itsinda rye gutengwa mu Itorero; gusa Madame Ngirabakunzi we ntiyatinze kugaruka mu Itorero Methodiste Libre. Uyu mubatizo w’ amazi menshi watumye haba umuvurungano mu Itorero Methodiste Libre bigeza aho umubare munini w’ abayoboke b’ Itorero Methodiste bagiye gusaba Itorero rya Pentekoti ngo ribabatize. Ibyo bibaye, abayobozi b’ Itorero Methodiste Libre basanze ko abayoboke batari bake b’ Itorero ryabo bari kwigira mu Itorero rya Pentekoti. Byatumye rero abo bayobozi b’ Itorero Methodiste Libre batumiza byihuse Inama bita Conseil Executif kugirango bige icyo kibazo. Iyo Nama Nkuru rero yarateranye, ifata umwanzuro ko umuyoboke wese w’ Itorero Methodiste Libre wifuza kubatizwa yajya yihitiramo umubatizo ashaka, hagati y’ umubatizo w’ amazi menshi n’ umubatizo wo ku gahanga. Nkuko tubizi, kuva ubuyobozi bwatanga uburenganzira kuri iryo hitamo, byagaragaye ko nta muyoboke wongeye kubatizwa ku gahanga. Niba hari uhari ubwo twazabimenyeshwa, kuko

87
urebye, hose muri Methodiste Libre mu Rwanda usanga hakoreshwa umubatizo w’ amazi menshi. Ubwo rero dushobora kwemeza, nta kwibeshya, ko umubatizo w’ amazi menshi mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda watangiriye I Kibogora. I Kibogora (Yove) urebye niho twavuga ko impano z’ Umwuka Wera zatangiriye ku mugaragaro, hakurikiraho Kamonyi, hakurikiraho Musengese, hakurikiraho Shara. Kuva icyo gihe rero impano z’ Umwuka zirigaragaza hose mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda.36 Tukivuga kuri iyi ngingo y’ impano z’ Umwuka Wera, ntitwabura kubamenyesha ko ‘abanyamwuka’ ba mbere mu Itorero bahuye n’ urugamba rutoroshye kuko barwanijwe bikomeye n’ abapastoro bari batarasobanukirwa n’ uwo muriri w’ Umwuka wari ubagezemo batawumenyereye. Urugero, ni nka Pastoro Habyalimana Assiel, na Pastoro Mucangando Aminadab, ndetse na Nigeni Simoni. Hari abapastoro barwanije mu buryo budasanzwe umu layiki witwaga Kayitaba Jacques wari umunyempano, ndetse yari arangije kwiga mu ishurli rya Bibiliya i Kibogora. Bigitangira, abagaragaragaho ibimenyetso by’ Umwuka bahitaga bacibwa n’ abo bapastoro tuvuze haruguru, maze icyo gihe Itorero rya Pentekoti rirahungukira karahava. Ariko nanone izo mpano z’ Umwuka zabaye imbarutso y’ ububyutse bwanahise busandara mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda hose. Abo bapastoro rero barwanyaga abanyempano bageze aho baraceceka, nyuma yaho rero Umwuka Wera arisanzura mu Itorero hose kugeza magingo aya.35 c. Ubuyobozi bukuru bw’ Itorero Methodiste Libre mu Rwanda.
Umuyobozi wa mbere mu Rwego rw’ Igihugu
Rev. Rwamunyana Epayinete
Umwepiskopi wa mbere
Musenyeri Ruhumuriza Aaron. Yabaye n’ Umuvugizi w’ Itorero kandi aba n’ Umwepiskopi wa mbere
Umwepiskopi wa kabiri akaba n’Umuvugizi w’ Itorero
Musenyeri Eraste Iyamuremye
Umwepiskopi wa gatatu akaba n’Umuvugizi w’ Itorero
Musenyeri Munyagisaka Philemon. Aha twasobanura ko hatowe Abasenyeri babiri, umwe ni Musenyeri Munyagisaka Philemon, undi ni Musenyeri Kayinamura Samuel.

88
Musenyeri Munyagisaka niwe wari Musenyeri mukuru, akurikirwa na Musenyeri Kayinamura.
Musenyeri Kayinamura Samuel yaje gusimbura Musenyeri Munyagisaka Philemon wari umaze gufungwa.
Umwepiskopi wa kane akaba n’ Umuvugizi w’ Itorero
Musenyeri Kayinamura Samuel
  1. Itorero Presbyterienne mu Rwanda a. Amateka y’ Itorero.Presbyterienne.
    Itorero Presbyterienne ryatangiwe mu mwaka wa 1907. Muri uwo mwaka, Umudage ukomoka muri Misiyoni yitwa Beteli aherekejwe n’ Abanyatanzaniya bazanye mu Rwanda. Nyuma yo kugenda kw’ Abamisiyoneri b’ Abadage Intambara y’Isi ya Mbere irangiye, basimbuwe n’ Abamisiyoneri b’Abasuwisi, n’ Abamisiyoneri b’ababiligi, ndetse n’ Abamisiyoneri b’ aba Dutch (itsinda ry’ ubwoko bw’ Abadage bitwa bukomoka ku ba Netherlands).
    b. Ukwikukira kw’ Itorero.Presbyterienne. Kugeza mu mwaka wa 1957, ibikorwa by’ Itorero.Presbyterienne byagaragaraga gusa ahantu hatatu ariho: Kirinda, Rubengera na Remera. Itorero.Presbyterienne ryabonye ubwigenge mu mwaka wa 1959 rihita rinahindura izina ryitwa Itorero.Presbyterienne mu Rwanda. Basezereye inyito yitwa “Evangelical” kuko batashakaga kuba ariryo Torero rimwe kandi ryonyine gusa ryitwa “evangelical Church”mu gihugu cyose. Guhera icyo gihe, iryo Torero rishyira imbaraga mu bikorwa byaryo ahitwa i Rubengera mu Rwanda. c. Ubuyobozi n’ inzego. Itorero.Presbyterienne mu Rwanda ryari ryarubatse kandi rigira inzego z’ ubuyobozi bukomeye cyane. Mu mwaka wa 2008, bamaze gukatirwa inkunga zavaga hanze, Itorero ritangira gahunda ikorera mu nzego z’ ubuyobozi igamije gusaba amaparuwasi kwigira no kubashishikariza kumva ko ak’imuhana kaza imvura ihise maze bakitoza kandi bakabasha kwibeshaho n’ imbaraga zabo zonyine. Iyi gahunda nshyashya yo kwirwanaho ntiyahise yihuta kuko kubicengeza muri za paruwasi no kubasha kubibumvisha byasabaga igihe kirekire kandi bigasaba n’ uburyo bunyuranye bwo kubigeraho.

89
d. Uburyo bw’ imiyoborere. e. Itorero EPR (ryitwa mu Gifransa “Église Presbytérienne au Rwanda”) ubu rigizwe na presbyteries (amatorero) zigenga zirindwi hirya no hino mu gihugu cyose. Hagati aho ariko hakaba hari ikicaro gikuru mu mu murwa mukuru wa Kigali ari ho hitwa “The General Synod”. Kuri icyo cyicaro niho hari ubuyobozi bukuru kandi niho hakora gahunda rusange y’ Itorero mu rwego rw’ igihugu. Izi Presbyteries 7 zigaragara kuri liste iri hano munsi zasimbuye uturere 13 bitaga “old synodal regions”, bityo nyine utwo turere 13 ntitukibaho. Buri Presbyterie iba ifite muriyo umubare uyu n’ uyu w’ amaparuwasi. Reba hano munsi uko bimeze: • Kigali (Paruwasi 33) • Rubengera (Paruwasi 34) • Remera (Paruwasi 14) • Kirinda (Paruwasi 12) • Gisenyi (Paruwasi 20) • Gitarama (Paruwasi 16) • Zinga (Paruwasi 17)36