Yanditswe na Muhire kuwa 04-10-2018 saa 22:38:01 | Yarebwe: 11876

Mose yari afite ukwizera gukomeye

UKWIZERA NI IKI?

Bibiliya igaragaza ko ukwizera ari ibyiringiro bihamye bishingiye ku bimenyetso bifatika. Umuntu wizera Imana yiringira ko izasohoza amasezerano yayo yose.

MOSE YAGARAGAJE ATE KO YARI AFITE UKWIZERA?

Imibereho ya Mose yagaragaje ko yiringiraga ibyo Imana yasezeranyije (Itangiriro 22:15-18). Nubwo yashoboraga kwiberaho mu mudamararo muri Egiputa, yarabyanze ‘ahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha’ (Abaheburayo 11:25). Ese yafashe uwo mwanzuro ahubutse ku buryo yari kuzabyicuza? Oya, kuko Bibiliya ikomeza ivuga ko Mose “yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:27). Ntiyigeze yicuza bitewe n’imyanzuro yafashe kuko yari afite ukwizera.

Mose yihatiraga gukomeza ukwizera kw’abandi. Urugero, zirikana ibyabaye igihe Abisirayeli basaga n’abagotewe hagati y’ingabo za Farawo n’Inyanja Itukura. Abisirayeli bahahamuwe n’ibyago bumvaga ko byari bigiye kubageraho, maze batakambira Imana na Mose. Mose yari kubyifatamo ate?

Mose ashobora kuba atari azi ko Imana yari kugabanya Inyanja Itukura mo kabiri, kugira ngo Abisirayeli babone aho banyura bahunga. Icyakora yari yizeye ko Imana yari kugira icyo ikora ikarinda ubwoko bwayo, kandi yifuzaga ko bagenzi be b’Abisirayeli na bo bagira icyo cyizere. Bibiliya igira iti “Mose abwira Abisirayeli ati ‘ntimugire ubwoba. Muhagarare mushikamye mwirebere ukuntu Imana iri bubakize uyu munsi’” (Kuva 14:13). Ese Mose yashoboye gukomeza ukwizera kw’Abisirayeli bagenzi be? Yego rwose, kuko Bibiliya ivuga ibyerekeye Mose n’Abisirayeli, igira iti “kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse” (Abaheburayo 11:29). Ukwizera kwa Mose kwamugiriye akamaro kukagirira n’abandi bamwiganye.

ISOMO TWAMUVANAHO.

Dushobora kwigana Mose, dushingira ubuzima bwacu ku masezerano y’Imana. Urugero, Imana idusezeranya ko nituyiha umwanya w’ibanze mu mibereho yacu, izaduha ibyo dukeneye (Matayo 6:33). Ni iby’ukuri ko ibyo bishobora kutugora, kuko usanga abantu bo muri iki gihe baharanira kuba abatunzi. Ariko dushobora kwiringira ko nidukora uko dushoboye tukoroshya ubuzima maze tukibanda kuri gahunda yo gusenga Imana, Imana izaduha ibyo dukeneye byose. Abitwizeza agira ati “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”—Abaheburayo 13:5.

Nanone tugomba kwihatira gukomeza ukwizera kw’abandi. Urugero, ababyeyi bareba kure bazi ko bafite inshingano itoroshye yo gufasha abana babo kwizera Imana. Uko abana bagenda bakura, baba bakeneye kumenya ko Imana ibaho kandi ko yaduhaye amahame agenga icyiza n’ikibi tugomba gukurikiza. Nanone kandi, bakeneye kwemera badashidikanya ko gukurikiza amahame yayo, ari byo byonyine bizabahesha ibyishimo (Yesaya 48:17-18). Iyo ababyeyi bafashije abana babo kwizera ko Imana “iriho kandi ko igororera abayishakana umwete,” baba babahaye impano y’agaciro kenshi.—Abaheburayo 11:6.

Mose yicishaga bugufi

KWICISHA BUGUFI BISOBANURA IKI?

Kwicisha bugufi bitandukanye no kwiyemera, kwirata, cyangwa kumva ko uruta abandi. Umuntu wese udatunganye kandi wicisha bugufi, yagombye nanone kwiyoroshya, akamenya ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira.

YAGARAGAJE ATE KO YICISHAGA BUGUFI?

Igihe yahabwaga ubutware, ntiyishyize hejuru. Akenshi iyo umuntu ahawe ubutware, bihita bigaragara niba koko yicisha bugufi cyangwa niba ari umwibone. Umwanditsi wo mu kinyejana cya 19 witwa Robert G. Ingersoll, yavuze ko “umuntu wicisha bugufi umubwirwa n’ukuntu akoresha ubutware afite.” Mu birebana n’ibyo, Mose yadusigiye urugero ruhebuje. Mu buhe buryo?

Dushobora kuvuga ko Mose yahawe ubutware bukomeye, kuko Imana yamuhaye inshingano yo kuyobora Abisirayeli. Ariko ubwo bubasha yari ahawe, ntibwatumye yishyira hejuru. Urugero, zirikana ukuntu yakemuye yicishije bugufi ikibazo cyari cyavutse ku birebana n’uburenganzira bwo guhabwa umurage (Kubara 27:1-11). Icyo kibazo cyari gikomeye cyane, kuko uko cyari gukemurwa ari byo byari kuzajya bikurikizwa nyuma yaho.

Mose yari kubyifatamo ate? Ese yari kumva ko ari we ugomba gufata umwanzuro w’icyo kibazo, kubera ko yari umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli? Ese yari gukemura icyo kibazo yitwaje ko yari umunyabwenge, ko yari inararibonye cyangwa ko yari azi neza uko Imana abona ibintu?

Umuntu w’umwibone yashoboraga kubigenza atyo, ariko Mose si ko yabigenje. Bibiliya igira iti “Mose abyumvise ajyana icyo kibazo imbere y’ Imana” (Kubara 27:5). Ngaho tekereza nawe! Nubwo Mose yari amaze imyaka igera kuri 40 ayobora ishyanga rya Isirayeli, yishingikirije ku Mana aho kwishingikiriza ku bwenge bwe. Biragaragara rwose ko yicishaga bugufi.

Nanone Mose ntiyagiraga ishyari, ngo yumve ko ari we wenyine wagombaga kuba umutware. Yarishimye igihe Imana yahaga abandi Bisirayeli inshingano yo kuba abahanuzi nka we (Kubara 11:24-29). Igihe sebukwe yamugiraga inama yo guha abandi inshingano ngo bamufashe, Mose yahise yicisha bugufi akurikiza iyo nama (Kuva 18:13-24). Nanone igihe yari hafi gupfa, yasabye Imana gushyiraho umuntu wari kuzamusimbura, nubwo yari agifite imbaraga. Igihe Imana yatoranyaga Yosuwa, Mose yashyigikiye uwo mugabo, asaba Abisirayeli kuzumvira Yosuwa mu gihe yari kuba abajyanye mu Gihugu cy’Isezerano (Kubara 27:15-18; Gutegeka 2 31:3-6; Gutegeka 2 34:7). Mu by’ukuri, Mose yumvaga ko kuyobora Abisirayeli muri gahunda yo gusenga Imana byari imigisha. Ariko kandi, yashyiraga imbere icyatuma abandi bamererwa neza, aho gushyira imbere ubutware bwe.

ISOMO TWAMUVANAHO.

Ntituzigere na rimwe twishyira hejuru bitewe n’ububasha, ubutware cyangwa ubuhanga dufite. Dukwiriye kuzirikana ko mu gihe dukora umurimo w’ Imana, kwicisha bugufi ari byo by’ingenzi kuruta ubushobozi dufite (1 Samweli 15:17). Iyo twicisha bugufi by’ukuri, twihatira gukurikiza inama irangwa n’ubwenge yo muri Bibiliya, igira iti “jya wiringira Imana n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.”—Imigani 3:5-6.

Nanone, urugero rwa Mose rutwigisha ko tutagombye kwiyemera bitewe n’abo turi bo cyangwa ubutware dufite.

Ese kwigana urugero rwa Mose rwo kwicisha bugufi bidufitiye akamaro? Yego rwose. Iyo twicisha bugufi by’ukuri, abandi batwishyikiraho kandi bakarushaho kudukunda. Icy’ingenzi kurushaho ni uko Imana irushaho kudukunda, kuko na we arangwa n’uwo muco uhebuje (Zaburi 18:35). Bibiliya igira iti “Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa” (1 Petero 5:5). Iyo ni yo mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma twigana umuco wa Mose wo kwicisha bugufi.

Mose yagiraga urukundo

URUKUNDO NI IKI?

Urukundo rukubiyemo kumva ufitiye abandi ubwuzu. Umuntu ugira urukundo, yita ku bandi, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, nubwo byaba bimusaba kugira ibyo yigomwa.

MOSE YAGARAGAJE URUKUNDO ATE?

Mose yagaragaje ko yakundaga Imana. Mu buhe buryo? Ibuka amagambo aboneka muri 1 Yohana 5:3. Aho hagira hati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.” Mose yakurikije iryo hame. Yumviye Imana igihe yasohozaga inshingano zigoye cyane, urugero nko guhangara Farawo umwami wari ukomeye. Nanone yumviraga Imana mu bintu byoroheje, urugero nk’igihe yaramburaga inkoni hejuru y’Inyanja Itukura. Mose yumviraga itegeko ryose ry’Imana, ryaba ryoroheje cyangwa rigoye. Mbese ‘yabigenzaga’ nk’uko yabaga abisabwe Kuva 40:16.

Mose yagaragaje ko yakundaga bagenzi be b’Abisirayeli. Kubera ko bari bazi ko Imana yabashinze Mose ngo abayobore, bamushyikirizaga ibibazo byabo ngo abikemure. Bibiliya igira iti “abantu bahoraga bahagaze imbere ya Mose kuva mu gitondo kugeza nimugoroba” (Kuva 18:13-16). Tekereza ukuntu Mose agomba kuba yarananizwaga cyane no kumara amasaha menshi ateze amatwi Abisirayeli, mu gihe babaga bamubwira ibibazo byabo. Ariko yishimiraga gufasha abo bantu yakundaga.

Uretse kuba Mose yarabategaga amatwi, yanasengaga abasabira. Yageze nubwo asabira abari bamuhemukiye. Urugero, mushiki we Miriyamu yaramwitotombeye, maze Imana imuteza ibibembe. Aho kugira ngo Mose yishimire icyo gihano, yahise amusabira ku Mana, agira ati “ndakwinginze Mana, mukize! Ndakwinginze rwose” (Kubara 12:13). Urukundo ni rwo rwatumye Mose atura Imana iryo sengesho rizira ubwikunde.

ISOMO TWAMUVANAHO.

Dushobora kwigana Mose, twitoza gukunda Imana cyane. Urwo rukundo ruzatuma twumvira amategeko yayo ‘tubikuye ku mutima’ (Abaroma 6:17). Iyo twumviye Imana tubikuye ku mutima irishima cyane (Imigani 27:11). Nanone bitugirira akamaro. N’ubundi kandi, iyo dukora ibyo Imana ishaka bitewe n’uko tuyikunda, bidutera ibyishimo.Zaburi 100:2.

Nanone dushobora kwigana Mose twitoza gukunda abandi urukundo rurangwa no kwigomwa. Mu gihe incuti zacu cyangwa bene wacu batubwiye ibibahangayikishije, urukundo rutuma (1) tubatega amatwi tubivanye ku mutima, (2) twishyira mu mwanya wabo kandi (3) tukabizeza ko tubitaho.

Kimwe na Mose, natwe dushobora gusabira abo dukunda. Hari gihe batubwira ibibazo bafite, tukumva tubabajwe n’uko nta cyo twabikoraho. Dushobora no kuvugana agahinda tugira tuti “mbabajwe n’uko nta kindi nakumarira uretse gusenga ngusabira.” Ariko kandi, ujye wibuka ko “iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga” (Yakobo 5:16). Amasengesho yacu ashobora gutuma Imana ikorera umuntu ikintu atashoboraga gukora. None se koko, hari ikindi kintu twakorera abo dukunda, cyaruta gusenga tubasabira?

Ubu se ntiwemera ko hari byinshi dushobora kwigira kuri Mose? Nubwo yari umuntu usanzwe, yadusigiye urugero ruhebuje mu birebana no kwizera, kwicisha bugufi n’urukundo. Uko turushaho kwigana urugero rwe, ni na ko bitugirira akamaro kandi bigafasha abandi.—Abaroma 15:4.