Igice cya Gatandatu

AMATEKA YA BIBLIYA HAMWE N’ IGITABO CY’ INDIRIMBO MU RWANDA

Natekereje ku mumaro ukomeye Bibiliya n’ igitabo cy’ indirimbon zo Gushimisha Imana hamwe n’ Indirimbo z’ Agakiza, bifite mu Matorero yacu mu Rwanda, nsanga dukwiye kuvuga kuri ibi bitabo byombi no kugerageza kubiha agaciro kabyo, dore ko ari zimwe mu ntwaro zidasnzwe Imana ikoresha ngo abantu bayimenye, babone agakiza, bayiramye, bakure mu gakiza.

Bibiliya iyo iza kuguma mu Giheburayo gusa (Isezerano rya Kera) cyangwa ikaguma mu Kigereki gusa (Isezerano Rishya) cyangwa se ikagarukira ku Cyongereza gusa, ntabwo mu Rwanda tuba dufite umubare w’ Abakristo dufite uyu munsi, nta nubwo insengero ziba zuzura nkuko bigaragara uyu munsi.

Iyo tutagira Igitabo cy’ Indirimbo zo gushimisha Imana ndetase n’ iz’ Agakiza mu Kinyarwanda, abantu benshi baba bafite ikibazo gikomeye cyo kubura ukuntu bahimbaza Imana, bayibyinira, bayiramya.

Bibiliya rero hamwe n’ Igitabo cy’ Indirimbo mu Kinyarwanda ni ibyo gushimira Imana cyane, ni umugisha udasanzwe Abanyarwanda dufite.

Bityo rero, iyo ubumbuye Bibiliya burya uba uri gusoma ahantu hafite uwahahinduye mu Kinyarwanda, kandi byafashe umwanya utari muto kugirango abahinduye mu Kinyarwanda babone ijambo rikwiye maze ubashe kumva no kugenda usobanukirwa ibyo uba usoma.

Mu kwandika icyi gitabo rero, twifuje gushimira Imana mbere na mbere Yo yaduhaye Bibiliya n’ Ibitabo by’ Indirimbo mu rurimi twumva neza. Hanyuma nanone tukaba twifuza ngo mudufashe gushimira byimazeyo abantu bahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, nanone kandi mudufashe gushimira abantu bashyize mu Kinyarwanda indirimbo ziri mu gitabo cy’indirimbo.

Birumvikana ko hafi ya bose bamaze kwitaba Imana, ariko niba hari abakiriho byaba byiza nanone, gusa ndagirango jye hamwe n’ abamfashije bakampa amakuru nari nkeneye kuri ubu bushakashatsi dushimire byimazeyo aba bantu bahinduye mu Kinyarwanda ibi bitabo byombi mvuze haruguru.
  1. Bibliya

Bibiliya ni Ijambo ry’ Imana. Bibiliya niyo idufasha kumenya Imana no gukizwa. Nimwo kandi ibyiringiro by’ abizera bishingiye. Bibiliya rero ni bumwe mu buryo bukomeye cyane Iyobokamana ryifashisha mu kwegereza abantu ku Mana. Bityo abantu bakabasha gukizwa no kumenya Imana kurushaho.
  1. Bibiliya ya mbere

Birashoboka ko umurimo wo guhindura Bibiliya ya mbere mu Kinyarwanda watangiye mu mwaka wa 1953 cyangwa mbere yaho ugasozwa mu mwaka wa 1957.106 Mu bushakashatsi twakoze twashoboye kumenya ko Abiru b’ibwami bagize uruhare rugaragara mu gufasha Abamisiyoneri bari muri icyo gikorwa cyo guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda. Iyo usomye Bibiliya witonze usanga ko harimo ikinyarwanda kijimije, cy’ I Bwami koko. Urugero: umukara wa kabayonga, kuvuvunura, n’ ibindi.109
  • Bibiliya yo muri 1957.
Iyi Bibliya yo mu mwaka wa 1957 dutekereza ko ariyo Bibliya ya mbere, akaba ari nayo abayihinduye mu Kinyarwanda bari bagizwe n’ Abazungu b’ abamisiyoneri cyane cyane uwo dusa nkaho tudashidikanyaho akaba ari Missionaire Peter Guillebaud na se Harold Guillebaud.110 Bikaba bivugwa ko bafatanyije na bamwe mu Biru b’ Umwami.

               Bibiliya yo muri 1957 nashoboye kubona,111 ku ipaje ibanza handitswe ngo:
Ibyanditswe byera by’ Imana Ari byo byitwa   BIBLIA YERA   Birimw Isezerano rya kera N’ Isezerano rishya God’s Word Life for All  

Indi Bibiliya yo muri 1957 ku ipaji ya mbere hariho aya magambo mubona munsi
La Sainte Bible en Kinyarwanda Alliance Biblique Universelle 1957111   United Bible Societies Africa Inter-Regional Services P. O. Box 42726 Nairobi, Kenya  
  1. Bibliya Yera yo mu 1993

Iyi Bibliya yo muri 1993 urebye niyo abenshi dukoresha muri iki gihe kuko ariyo ivuguruye, bityo niyo irushaho kumvikana cyane ugereranije n’izayibanjirije.

Nubwo mu Ijambo ry’ Ibanze ry’ iyi Bibliya Yera 1993 birinze kugaragaza abayigize ho uruhare, Izina Peter Guillebaud riragarutse. Biragaragara neza ko n’iyi Bibliya Ivuguruye ya 1993 uyu mu Missionnaire Peter Guillebaud nayo yayigizemo uruhare. Dukomeje kumushimira, kandi dusaba Imana ngo Izibuke imirimo ye maze izayimuhembere. Reba hano munsi uko nagerageje kwerekana uko bimeze nshingiye kuri Link ya Worldcat.112
Author: H E Guillebaud; Peter Guillebaud; Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.
Publisher: Kigali : Umuryango wa Bibliya mu Rwanda, 1993.
Edition/Format:  Print book : Kinyarwanda
Rating: (not yet rated) 0 with reviews – Be the first.
Subjects; Kinyarwanda language — Texts. 112  

Dushingiye Kuri ibi biri hejuru, turahamya neza ko Bibliya Yera 1993 yahinduwe na Harold Guillebaud hamwe n’ umuhungu we Peter Guillebaud bafatanyije  n’ Umuryango wa Bibliya mu Rwanda. Peter yasigaye ahindura nyuma yuko se Harold amariye kwitaba Imana, ndatekereza ko byinshi byakozwe na we, hanyuma Umuryango wa Bibliya mu Rwanda nawo waje kugiramwo uruhare birumvikana. Bose ni abo gushimirwa. Imana ibahe imigisha!
  1. Ijambo ry’ ibanze.

Umurimo wo gusobanura Bibliya Yera mu Kinyarwanda watwaye igihe kirekire cyane.

Guhera mu 1914, Umuryango wa Bibliya wo mu Bwongereza wacapiye Abanyarwanda Ubutumwa bune; ukurikizaho ingingo zimwe na zimwe zo muri Bibliya, ucapa n’ Isezerano Rishya. Mu 1957 niho BIBLIA YERA mwari musanganywe, yasohotse mu icapiro. Iyo Bibliya ifite umwanya w’ ingenzi mu matorero yo mu Rwanda yemera Kristo, kandi yabaye igitabo cy’ ingenzi mu bitabo byanditswe mu Kinyarwanda.

Kugira ngo BIBLIA YERA yo mu 1957 iboneke, byabaye ngombwa kuvugurura izindi nyandiko zayibanjirije, yandikwa hakurikijwe imyandikire y’ Ikinyarwanda cy’ icyo gihe. Ubu hashize imyaka 36 twifitiye BIBLIA YERA mu rurimi rwacu. Tukaba twishimiye kubagezaho iyi Bibliya YERA yo mu 1993 imaze kuvugururwa no gutunganywa.

Kuki byabaye ngombwa ko BIBLIA YERA ivugururwa?

Byabaye ngombwa ko ivugururwa kubera izi mpamvu zikurikira:
  • Imyandikire y’ Ikinyarwanda: Mu gihe cyose BIBLIA YERA yamaze isobanurwa, hagiye habaho ihindagurika ry’ imyandikire y’ Ikinyarwanda.

       Urugerao:Ubutumwa bune bwasohotse mu icapiro mu 1914 bwari bufite umutwe uvuga ngo “UBUTUMWA BWA IBYAKOZWE NA UMWAMI YESU KIRISITO NKA UKO BURANDITSWE MU URUNYARWANDA.” Mu 1927 bakosoye agatabo k’ Ubutumwa bwa Mariko, gasohoka mu icapiro kitwa “INKURU NZIZA UKO YANDITSKWE NA MARAKO”!

       Isezerano rishya ryo mu 1931 ryitwaga “ISEZERANO RISHYA RY’ UMWAMI WACHU N’ UMUKIZA YESU KRISTO.” Ndetse no mu 1942, ubwo igitabo cya Daniyeli cyasohokaga mu icapiro, bari banditse ngo “IGITABO CHYA DANIYELI.”

       Mu 1943 niho abasobanuzi ba Bibliya bemeje imyandikire y’ izina ry’ igitabo cya YESAYA n’ icya YONA n’ icya ZEKARIYA n’ icya MALAKI, ari na byo bitabo byasohotse mu icapiro uwo mwaka. Imyandikire y’ ibyo bitabo, igaragaza ko yaba ari yo yakomejwe kugeza ubwo BIBLIA YERA yo mu 1957 isohoka mu icapiro, uretse ko mu 1943 bandikaga “ZEKARIYA”, naho mu 1957 bakaba baranditse “ZEKARIA.”

        Ubu noneho, iyi Bibliya ivuguruwe yanditswe hakurikijwe imyandikre y’ Ikinyarwanda cy’ iki gihe; uretse ko hamwe na hamwe twagiye dukoresha akanyerezo hejuru y’ inyajwi, kugira ngo usoma atinde kuri iyo nyajwi ifite akanyerezo, ye kwitiranya iryo jambo n’ irindi byandikwa kimwe.

          Urugero: Isoko n’ isōko; guhindura no guhindūra.

          Tukaba twiringira ko bizagirira akamaro abasoma Bibliya bose.
  • Ikosora: Amakosa twasanze muri BIBLIA YERA, twarayakosoye.

Urugero: Muri Zaburi 110.1, haburaga igice cy’ umurongo, none twacyongeyeho. Mu 3 Yohana, umubare w’ umurongo wa 15 ntiwari wanditsemo; twawongeyemo.

Uretse rero amakosa twakosoye, amagambo yo muri BIBLIA YERA twarayubahirije, ntitwayahindura, keretse ku myandikire y’ ayo magambo. Bityo, ijambo inzovu ryakomeje kuba inzovu, aho kuba ibihumbi icumi.
  • Amazina bwite: Muri rusange amazina bwite ntiyahindutse.

Urugero: YESU ryakomeje kuba YESU; EGIPUTA ryakomeje kuba EGIPUTA, n’ andi n’ andi.

Nyamara kandi byabaye ngombwa kubahiriza imyandikire y’ Ikinyarwanda.

Urugero: NOA twanditse NOWA, MARIA twanditse MARIYA, bityo bityo.

Muri BIBLIA YERA yo mu 1957 harimo amazina menshi y’ abantu n’ ahantu, atanditswe kimwe kandi ari amwe.

           Urugero: Izina ZEBULUNI usanga hari aho ari ZABULUNI, ahandi ari ZABULONI, ahandi ari ZEBULONI.

           Ahantu hitwa ENDORI: hari aho usanga ari ENDORU cyangwa ENIDORI.

           Hari n’ ubwoko bwitwa ABAKENI, hari aho usanga bitwa ABAKENITI, ahandi ari ABANYAKENITI.

           Bityo aho twasanze izina ry’ umuntu, cyangwa ry’ ahantu ryanditswe ku buryo bunyuranye, twagerageje kuryandika kimwe hose.
  • Amarangamirongo: Kuva kera abasomyi ba Bibliya bifuje ko habaho Bibliya ifite amarangamirongo. Amaherezo ngiyi irabonetse! Reba uko akoreshwa ku rupapuro rwa 281.
  • Imirongo mpuzankuru: Rimwe na rimwe BIBLIA YERA yo mu 1957 yagiye yerekana aho imirongo ivuga ibintu bihwanye iboneka mu Butumwa bune, kimwe n’ ahandi. Muri iyi Bibliya yo mu 1993, twatunganyije imirongo mpuzankuru, tuyishyira n’ aho itari isanzwe iri muri BIBLIA YERA yo mu 1957.
  • Utwuguruzo n’ utwugarizo: Twagiye dukoresha utwuguruzo n’ utwugarizo ( “ “ ) kugira ngo twunganire umusomyi amenye aho umwanditsi yahereye yandika amagambo yavuzwe n’ undi, n’ aho yayasoreje.

                Iyo ijambo ryavuzwe n’ undi muntu rifite ibika byinshi, twagiye dushyira utwuguruzo ku ntango ya buri gika kugira ngo twibutse umusomyi ko agisoma ijambo ryavuzwe n’ uwo muntu.

                Iyo mu ijambo ryavuzwe n’ undi, harimo interuro na yo yavuzwe n’ undi muntu, iyo nteruro ishyirwa hagati y’ akuguruzo n’ akugarizo ( ‘   ‘ ).

                Urugero, muri Yohana 5.11 dusoma ngo:

               Na we arabasubiza ati “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorere uburiri bwawe ugende.’ ”

                Gukoresha utwuguruzo n’ utwugarizo bizunganira abasoma Bibliya basobanukirwe n’ ibyo basoma.
  • Ibika: Ibika byari bisanzwe muri BIBLIA YERA yo mu 1957, byari bike. Twongeyeho ibindi kugira ngo bifashe umusomyi amenye aho igitekerezo cyangwa se ibivugwa bitangiriye n’ aho birangiye. Ubundi kandi twagiye dushyira ibika ahantu hagaragaza iyakuranwamagambo.
  • Imitwe ndangabice (ni ukuvuga ibikubiye mu gice mu magambo make; iyo mitwe ni abasobanuzi bayishyizemo): Aho iyo mitwe ndangabice yo muri BIBLIA YERA yo mu 1957 yari miremire, twayisubiyeho, tuyigira migufi (urugero: Kubara 25); iyari yashyizwe aho idakwiye, na yo twayisubiyeho, tuyishyira aho ikwiye (urugero, Itangiriro 30.25).
  • Imirongo yo mu Isezerano rya Kera: Kenshi abasomyi ba BIBLIA YERA yo mu 1957 bagiye bagira ingorane zo gushaka imirongo imwe n’ imwe ihuye n’ iyo muri Bibliya z’ Igifaransa. Imirongo yo muri BIBLIA YERA yo mu 1957 yashyizweho hakurikijwe imirongo ya za Bibliya zimwe zo mu zindi ndimi. Nyamara kandi iyo mirongo yo muri izo Bibliya na yo ntikurikije iyo muri Bibliya mwimerere y’ Igiheburayo.

                    Bibliya nyinshi z’ Igifaransa na Bibliya Mpuzamatorero mu Kinyarwanda, hamwe na Bibliya Ntagatifu, imirongo yazo ikurikije iyo muri iyo Bibliya mwimerere y’ Igiheburayo. Twasanze ari byiza ko iyi Bibliya ivuguruwe yo 1993 yagira imirongo ihuje n’ iyo muri Bibliya mwimerere y’ Igiheburayo kugira ngo Bibliya zose z’ Ikinyarwanda zibe zihuje imirongo.

                    Aho imirongo y’ iyi Bibliya Yera yo mu 1993 idahuza n’ iya BIBLIA YERA yo mu 1957, twagiye dutanga ibisobanuro hepfo ku iherezo ry’ urupapuro. Ku rupapuro rwa 282, hari urutonde rw’ uko imirongo igenda inyurana. Turiringira ko mutazatinda kumenyera iryo hindagurika.
  • Amagambo ari muri bene utu tuzitiro: [ . . . ] Ayo ni amagambo ataboneka mu bitabo byo mu Kigiriki bikoreshwa muri iki gihe. Ababanje gusobanura Bibliya ba kera bakoreshaga ibitabo byo mu Kigiriki byanditswe hashize imyaka amagana nyuma y’ ivuka rya Kristo. Nyuma haje kuvumburwa ibindi bitabo byari byaranditswe mbere y’ ibyo ngibyo, bitarimo ayo magambo. Ni cyo gituma ashyirwa mu tuzitiro.

3.Umwanzuro

Mu kurangiza iri Jambo ry’ Ibanze, reka tugire icyo tubwira abasomyi: Umuryango wa Bibliya mu Rwanda uhagurukiye guteza imbere Bibliya no kuyigeza ku muntu wese. Uharanira kandi ko ihora iboneye, ukayamamaza kugira ngo yibutse umuntu wese ko Imana twizera ari yo Mana Nzima yatugejejeho iri Jambo ryayo.113

Dore uko Bibliya ya 1993 iteye, reba amafoto ari munsi:
  Ubumwe bw’ Ibyanditswe bw’ I Shyogwe Kuri Paska ya 1970, Peter na Elisabeth bahuje abantu I Shyogwe mu rwego rw’ Ubumwe bw’ Ibyanditswe (Scripture Union), bari batumiye abanyeshuri benshi ngo baze bashobore kujya impaka (kungurana ibitekerezo) z’ ukuntu imyandikire y’ ihindura y’ Ubumwe bw’ Ibyanditswe yakorwa. Abenshi mu baje bari bakiboshywe n’ inzangano zishingiye ku moko, nanone abenshi baza baramaze guhindurwa n’ imikorere y’ Umwuka Wera. Mu gihe batangaga ubuhamya bwabo habonetse imbaraga zidasanzwe zo guhimbaza, maze umuntu akumva yahobeye uwo begeranye, akenshi ukabona bari mu kirere basimbukishwa n’ umunezero mwinshi. Jacqueline yabisobanuriye Elisabeth muri aya magambo:” Ibi ubirebye wavuga ko ari uburyo bushyashya bwo gukomezwa kwa Gikristo” Jacqueline nyuma yaje kwandikira itorero ryamushyigikiraga aribwira iby’ iryo teraniro, ryarimo intumwa zitabiriye icyo gikorwa zivuye ku Ishuri rya Remera: Byari byateguwe neza cyane kandi twabonye Imana ikora. Bamaze gusubira iwabo I Remera, abana b’ abakobwa basangije abandi kuri buri kintu mu iteraniro ry’ amasengesho y’Ishuri ryo ku wa Gatandatu. Ishuri ryose ryari ryayajemo, habuzemo gusa umukobwa umwe.Iteraniro ryamaze amasaha abiri maze abakobwa benshi barahaguruka bavuga ko bashaka gukurikira inzira ya Yesu. Umukobwa umwe utari warigeze ashobora kuvuga mu gihe cy’ amezi atari make arahaguruka aravuga. Icyo cyabaye igitangaza. Umunsi ukurikiyeho, ku Cyumweru, Peter na Elisabeth bazana abana b’abahungu bamwe ngo basangize abandi ubuhamya bwabo. Peter yanditse muri Ruanda Notes: Ni gute twabasha gusobanura iteraniro ry’ I Shyogwe? Habaye ibintu tutazabasha kwibagirwa. Cyabaye igihe cya mbere ubwo abana b’ abahungu n’ abakobwa bakijijwe babashije kuba bari mu mwanya umwe, kandi ibyishimo byabo uko byagaragaraga byari ibyo kwizerwa. Kubera guhimbaza n’ urukundo byahawe Imana icyo gihe, Iteraniro ubwaryo ryarirukankaga nkuko bigenda ku mashini bashyizemo amavuta mu buryo bwiza. Umwana w’ umuhungu umwe yaravuze, “Ndatekereza ko ijuru rizarushaho cyane kuba ryiza birenzi ibi!”                 Na none Peter yagize icyo abivugaho: Umurimo wacu noneho urasobanutse: gutera umwete abakristo bose bo muri Christian Unions.Turi gutegura amateraniro yo guhugura no kwigisha abayobozi. Twabashije kandi gusura amaparuwasi menshi mu Rwanda tubashishikariza gusoma Bibliya no gukwirakwiza inyandiko za Scripture Union. Ikwirakwizwa kw’ izo nyandiko riri kugira imbaraga, ariko mu gihe kiri imbere bizaba ari ikibazo kubona uburyo bwo kuzikora.                 Biragaragara ko nubwo batagiye batitwa Komite, ariko abahinduraga Bibiliya mu Kinyarwanda, ndetse n’ Indirimbo ziri mu Gitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana mu bihe bitandukanye bagiye bakorera hamwe mu buryo busa na Komite. Imwe muri izi “Komite” ni nk’ iyi yashyizweho mu bihe bya Paska mu mwaka wa 1970. Peter Guillebaud na Elisabeth yari ku isonga ya Komite y’ Ubumwe bw’ Ibyanditswe y’ I Shyogwe. Iyo Komite yunguranaga ibitekerezo buryo ki Ibyanditswe Byera byakwandikwa. Muri uwo mwaka rero, habayeho gutoranya Komite ya mbere igizwe na bamwe mu bahugura kandi bakanigisha Ijambo ry’ Imana. Prezida wayo yabaye Aaron114, wo mu Itorero rya Methodiste,115Visi-Prezida yabaye Simeon, wo mu Itorero rya Presbiteriyeni, abandi benshi bari bagize iyo Komite baturukaga mu Itorero rya Anglikani. Gusa iyo Komite ntiyaje kwishimirwa n’ Umwepiskopi wa Anglikani, kugeza ubwo imikoranire ye na Peter yagoranye. Nyuma y’ imyaka runaka, uwo mu Bishop yaje kuvugira mu iteraniro ngo “twagiye kenshi tugira ibyo tutumvikanaho kandi ku buryo bukomeye”, ariko “kubera ko Peter yabashije kugendera mu mucyo akanihana umujiya, twabashije gukomeza gukorera hamwe.” Ubwo rero abari bagize Komite y’Ubumwe bw’ Ibyanditswe batoranije umuntu wabo wa mbere ngo akorane na Peter. Uwo mukozi yitwaga Nathan, wari muganga (assistant medical), ubundi yari asanzwe ari umukozi wa Leta hafi yo ku Gisenyi. Bityo rero uyu Nathan yari yiteguye gutakaza akazi ke ndetse n’ umushahara we kugirango ajye muri izo nshingano nshya. Mu gihe cy’ umwaka, yarabohotse, atangira uwo murimo mushyashya, kandi aba umu candida mwiza wishimiwe n’ uwariwe wese, harimo na Bishop, wagaragaje ko amutegereranije ubwuzu bwinshi.116 c. Uko byavuye ku Ubumwe bw’ Ibyanditswe bijya ku Umuryango wa Bibliya                                 (From Scripture Union to Bible Society) Muri icyo gihe, Peter na Elisabeth bari mu kwitegura gusigira Nathan ububasha bwo gukomeza umurimo wo kuyobora Ubumwe bw’ Ibyanditswe, noneho bakigira mu zabukuru. Ikintu rero cyatangaje Peter, ahubwo, Bishop yaramuhamagaye mu gitondo. Nari ndi mu nama (conference) ndwana n’ ibibazo bijyanye n’ impuzamatorero none hafashwe icyemezo ko dukeneye Bibliya mu Kinyarwanda yanditswe mu buryo bushyashya none tukaba twifuza ko wagaruka ukayobora itsinda mpuzamatorero ry’ ihindura.” Imibanire ya Peter n’ uyu mubishop yari irimo ingorane ziteye ubwoba mu myaka itari mike yatambutse mu gihe yakoreraga Ubumwe by’ Ibyanditswe, ku buryo kumva ko Bishop amutumiye byamutangaje. Igihe cyose yakeneraga bashiki be babiri bahoraga mu ihindura – Rosemary, wari waragiye mu zabukuru nyuma y’ imyaka 38 mu Burundi, na Philippa muri Sudan y’ amajyepfo – maze iyo nkuru iramushimisha birenze kubwuko bimushobokeye ku myaka y’ ubukure yari arimwo, ngo na we ubwe, abashe kwinjira mu gikorwa cy’ ihindura rya Bibliya. Bageze mu Bwongereza mu mwaka 1980 ari nacyo gihe ahubwo bagombaga kuba batangiye igihe cyabo cy’ izabukuru, bahagarika urugendo rwabo bagombaga gukora mu Bufransa aho David na Peta bari basigaye bibera.Ku munsi wakurikiyeho kuva bahageze, Peta ajyana Elisabeth kugira ibyo bagura. Bari mu nzira, amubwira ko yakiriye Yesu ejo hashize. Peta yavuze ko ubuzima bwa Elisabeth n’ ubuhamya bwe byagiye bimuvugisha mu myaka myinshi yatambutse, nyuma yumva akeneye kumwegurira ubuzima bwe. Muri iryo joro mu gihe barimo bashima Imana kubwiyo nkuru nziza, Peter yibutsa umurongo wa Bibliya yasomye umunsi David yavutseho. “Aba bantu jyewe ubwanjye niremeye. bazandamya kandi bazanshiima “. Kuva akivuka biyumvagamo ko Imana izahamagara David none babonye ko uyu murongo burya wari mu bwinshi, kuko ushyiramwo n’ umugore we.  Bakomeje kujya basengera Davidi kandi ibyiringiro byabo bikagenda byiyongeramwo imbaraga, nubwo byabasabye iyindi myaka cumi kugirango afate icyemezo gisa n’ icyi. Ako kanya bakigera mu Bwongereza biteguye gusubira mu Rwanda. Peter yasobanuye iby’ uwo mwanya we mushyashya wo kuba umuhuzabikorwa w’ itsinda ry’ abahinduzi ryari rigizwe n’ abapstori bakomoka mu matorero ya Presbiteriyene na Adventiste, hamwe n’ umupadri wa gatolika ya Roma, bose bari barize tewoloji kandi bazi Ikigreki n’ Igiheburayo. Ubumenyi bwa Peter bw’ Ikigreki yize akiri umuhungu muto bwagombaga byihuse kwiyongera kandi n’ ubumenyi bwe bw’ Igiheburayo bwari ntabwo, ariko yabonaga umwanya we w’ umuhuzabikorwa wamusabaga ko kuba azi neza ko isobanura rishyashya rigomba kuba ari ukuri kury’ umwimerere.Yanditse muri Ruanda Notes (ubu ryahinduye izina rikitwa Partners Together) ku cyifuzo cyuko habaho ihindura rishyashya kuruta ko habaho ivugurura ku rya kera..                 Hari impamvu nkuru eshatu z’ ibi. 1. Ihindurwa rya kera rifite amataliki yaryo – ururimi rugenda ruhinduka vuba byihuse. 2. Umuryango wa Bibliya (The Bible Society) ubu icyo ushyigikiye gusa ni amahindura bita “amahindura afite imbaraga” ava ku mwimerere: Ibyo rero muri rusange bituma haboneka ihindura rifite amagambo afite ubusobanuro bwumvikana kandi bwo kwizerwa ku magambo y’ umwimerere kuruta isobanura ritanyeganyezwa rishingiye ku ijambo rimwe ku rindi rikozwe ku magambo y’ umwimerere rigoye gusobanukirwa. 3. Abagatolika b’ I Roma – 80% cyangwa barenga b’ abaturage bacu – batangiye kugira inyota y’ Ijambo ry’ Imana. Ariko basanga uburyo bwacu twahinduyemo bugoye cyane kubusobanukirwa, kubera ko nkuko bisanzwe bizwi inyito nyinshi z’ ingenzi z’amahame y’ imyemerere zagiye zisobanurwa mu buryo butandukanye n’ Abaprotestanti ndetse n’ Abagatolika (urugero mu cyongereza “repentance “) and “penitence “   Baje mu muhango wo kunsengera I Southwark Cathedral mu kwezi kwa Karindwi 1980 banamfasha kwimukira mu nzu yanjye nshya muri paruwasi ya Christ Church, New Malden, mbere yuko nsubira mu gihe cy’imbeho I Kigali.117                                                                                                                                            
  1. Igitabo cy’ Indirimbo

             Hamwe na Bibiliya, indirimbo ni ubundi buryo Iyobokamana rya Gikristo ryifashisha mu gufasha abantu kwegera Imana ngo bakizwe, bayihimbaze.
  1. Igitabo cy’ indirimbo zo Gushimisha Imana

Igitabo cy’ Indirimbo zo gushimisha Imana ni cyo cyabonetse mbere y’ Indirimbo z’ Agakiza. Indirimbo zo mu Gitabo cy’ Indirimbo zo Gushimisha Imana nizo zari ziri mu Gitabo cy’ Indirimbo. Nyuma aho Indirimbo zo mu Gakiza zibonekeye nazo zashyizwe mu Gitabo cy’ Indirimbo. Ni ukuvuga ko Igitabo cy’ Indirimbo kigizwe n’ Indirimbo zo Gushimisha Imana, hamwe n’ Indirimbo z’ Agakiza, zose ziri mu Gitabo kimwe. Habanza Indirimbo zo Gushimisha Imana, hagakurikiraho Indirimbo z’ Agakiza. Nashimye ko Izo ndirimbo zitwa amazina atandukanye zose zashyizwe mu Gitabo kimwe, kuko hari igihe abantu bamwe, cyane cyane abasengera mu Itorero rya ADEPR bavugaga ko Indirimbo zo Gushimisha Imana ari “imporoso”. Ntabwo byumvikanaga neza mu matwi y’ abaprotestanti, cyane cyane ko bashakaga kumvikanisha ko Abaporoso “badakizwa”, naho bo (Abapentekoti) bakumva ko ari bo “bakizwa”, bityo bavuga ko indirimbo zo Gushimisha Imana ari imporoso ugahita wumva ko nta “amavuta” abamo.

Uku rero bashoboye gushyira hamwe indirimbo zo gushimisha Imana hamwe n’ iz’ Agakiza byagaragaje ubumwe, ndetse no kwemerana kw’ Amatorero y’ Abaprotestanti hamwe n’ Itorero rya Pentekoti mu Rwanda. Ni ibyo gushimira.

PREFACE
  1. Inkomoko z’ Indirimbo zacu:
  • Ibitabo byacu bisanzwe: “Indirimbo zo kwambaza Imana “(S.B.M.P.)

                            “Indirimbo dushimisha Imana “(C.M.S)

                        (Bene data ba M.L.M. na bo twabigishije inama, kandi baduhaye indirimbo zimwe).

                               Indirimbo twari duhuje mu bitabo byacu byombi, twazisubiyemo kugira ngo tubone indirimbo imwe ishobora gusimbura ebyiri zifite inkomoko imwe.

                              Rimwe na rimwe, twabonye ko dukwiriye gukomeza izacu zombi, n’ ubwo zihuje inkomoko (tukazita nka 18a na 18b). Guhuza imihindurire yacu n’ imhamvu imwe yaduteye guhindura amagambo asanzwe y’ indirimbo zacu zimwe. Ubundi twabitewe no gushaka kugorora ururimi cyangwa gahunda.

                             Abazagaya ibyo twahinduye, muzabitubabarire, mutumenyeshe n’ ibyo mugaya, tubone kuzabitunganya mu kindi gihe.
  • Igitabo cy’ Abarundi: (“Indirimbo zo guhimbaza Imana”)

Twabonye ko ari byiza guhuza numéros n’ igitabo cy’ ururundi uko bishobotse, kugira ngo bizajye bidufasha mu materaniro Manini. Ni cyo cyatumye tugenda dushyira inyuguti kuri numéros nyinshi mu gitabo cyacu. Ex. Ubonye 185k ku mutwe w’ indirimbo mu gitabo cyacu, umenye yuko iyo ndirimbo iri mu rurundi kandi ko ifite iyo numéro nyine (185). Ariko wabona ibisa bitya:310k. 333, wamenya yuko iyacu ya 310 ihuje n’ iya 333 y’ Abarundi.117
  • Igitabo cy’ ab’ Adventiste: (“Indirimbo z’ Itorero”).

                            Dushimiye ba missionnaires b’ I Gitwe yuko batwemereye gukoresha indirimbo zabo zimwe. Ndetse, badutije imhapuro zanditsweho indirimbo zindi nshya ijana, benda kuzabona na bo. Icyakora, duhuje indirimbo nyinshi na bo koko, ariko inyinshi zari zisanzwe mu bitabo byacu; bituma tudakurikiza uko bahinduye izabo muri byose.

                           Ariko, byadufashije cyane kureba izabo no kuzisoma: turabibashimiye.

                           Izo twakuye mu gitabo cyabo, dukurikije cyane cyane uko bari bazihinduye n’ iz’ izi: 17, 49, 166, 272, 296, 380, 385. Hariho n’ izindi nyinshi twakurikije igitabo cyabo muri bimwe bitari byinshi.
  • Izahimbwe n’ Abirabura

              Hariho indirimbo nka 50 zahimbwe n’ abantu b’ Imana. Twabonye ko zidakwiriye kwibagirana. Nkuko Imana yazikoresheje mu bindi bihe, n’ ubu yazikoresha! (hariho n’ izindi nshya nkeya zaturutse ahandi).
  • Indimi indirimbo zakomotsemo:

              Izavuye mu bindi bihugu nk’ i Budage, nk’ i Danemark, nk’ i Suède, no muri Afrika yacu, twagiye tubarangira aho zakomotse, tuhandika hepfo yazo: tumenye yuko Ubutumwa bwacu tubufatanyije n’ abandi bo mw’ isi yose no mu bihe byose! Izavuye mu rufaransa cyangwa mu rwongereza ntitwaziranze dutyo kuko ari zo nyinshi cyane.

          Inkomoko zazo zerekanwa n’ ibitabo bya muzika twabarangiye hejuru y’ Indirimbo (voir “Recueils de Référence” hanyuma y’ ibi). Rimwe na rimwe, muri ibyo bitabo, wasanga amagambo atari yo nkomoko y’ ayacu; bibaye bityo, twabarangiye indirimbo y’ inkomoko y’ amagambo hepfo y’ indirimbo.

Remarque: Note ya Solfège yanditswe hejuru (ex. si bemol) n’ iyo kwerekana note yo ku nanga mugomba gutangiriraho muririmba iyo ndirimbo.

          Aho twanditse dutya: ou mél. 175, bisobanura ngo mubishatse mwakoresha ijwi ry’ indirimbo ya 175.

RECUEILS DE REFERENCE

          Ahateganye na numéro y’ indirimbo yose, twanditse inyuguti zigaragaz’Ibitabo bya musique mu rufaransa no mu zindi ndimi. Hepf’ aha, tubahaye liste y’ izo nyuguti zigenda ziboneka hamwe n’ amazina y’ ibitabo birangwa na zo. Ex. V.135 n’ indirimbo ya 135 muri Chants de Victoire.
Mu rufaransa: V. =   Chants de Victoire (Delachaux et Nestlé, Neuchatel, Suisse)                                                                              L. =    Louange et prière (Librairie Evangélique,                                                    des Eglises protestantes 119, avenue Coghen).                                                            CL. =   Chants de la Ligue pour la                                                Lecture de la Bible         (Guebwiller (Haut-Rhin) France)                                                        Mu runyarwanda      Mu rugande:                                               Mu rwongereza:   G.   =   Golden Bells                                                 C.    =   Christian Service Songs                              S.    =   Sacred Song and Solos                                AH. = Alexander’s Hymns                                        BG. = Billy Graham Song Book                               H.    = Hymnal Companion                                      OC.  = Oxford Book of Carols   Mu rudage:    R.  =   Reichs Liederbuch.   Muri suèdois: SG. = Segertoner.   F. =   Sur les Ailes de la Foi (Institut Biblique, Nogent-sur- Marne (Seine), France)   E. =   Recueil de Cantiques à l’ usage des Eglises évangéliques belges   DF. = Cantiques des écoles du dimanche de la France (Paris)             A= Indirimbo z’ Itorero                                                                          (Mission Adventiste, Gitwe)   U= Enyimba eyokutendereza Katonda (Kampala)           T.        =   Tabernacle Hymns K.        =   Keswick Hymn Book RS.      =   Redemption Songs CSSM =   Chorus Book AM.     =   Hymns Ancient and Modern (1924) SP.      =   Songs of Praise
  • Ivuka ry’ Igitabo cy’ Indirimbo zo gushimisha

Mu mwaka 1954, umuryango wa Peter wasubiye mu Rwanda, ariko noneho bahitira I Shyira, basize John ngo yitabweho na Chrissie mu minsi mikuru mu gihe yajyaga ku ishuri  ryo hanze I Kent. Nyuma y’myaka ibiri, John aza kujya mu ruzinduko mu Rwanda, maze bagira umunsi mukuru w’ umuryango utagira uko usa I Kumbya hagati mu Kiyaga cya Kivu, aho hantu niho hasimbuye Mutaho hakajya habera inama (convention) ngarukamwaka y’ Abamisiyoneri. Margaret, Lindesay na Rosemary bajyanye n’ imiryango yabo aho hantu h’ ahanyaburanga utagira uko ugereranya kwifatanya na Peter na Elisabeth muri ibyo byishimo. Nanone ikiyongereyo ku byishimo byabo nuko Philippa nawe yabasesekayeho aturutse muri Sudan aho yigishirizaga muri Yei hafi ya Juba.

Nyuma y’ umwaka I Shyira aho bigishirizaga abarimu b’ amashuri abanza, Peter na Elisabeth basubiye I Shyogwe ahantu hari mu bukene buteye ubwoba. Impamvu yabyo nuko abigishijwe na Peter I Buye bashakaga kuzamura ubushobozi bwabo mu burezi ngo babugeze ku kigero cy’ ubwa guverinoma, bityo yagiye I Remera ari hamwe na benshi mu banyeshuri b’abahungu kugirango bakomeze kwigisha ari nako nabo ubwabo bagenda bunguka ubushobozi mu burezi. Iryo shuri ryigishaga abarimu ryahise ribasimbura bakirivana I Shyira maze Elisabeth akomeza kubigisha.

Mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka 1955, bagize ibyishimo byinshi kubw’ uruzinduko rw’ Umwami Baudoin, mu gihe ishuri, ryari ryabyambariye neza mu myambaro isa (uniforms), bagenda ku murongo mu muhanda uri hafi y’ ikona ujya I Shyogwe. Abahungu benshi bari batwaye hejuru pankarte yanditsweho “Harakabaho umwami” (Vive le roi). Ayo magambo yarafotowe, nyuma yaje kugaragara muri Paris Match. Peter yaje kwandika, “Umwami na Guverineri-Generali hamwe na Guverineri wacu (w’ Umuprotestanti)” bagendaga buhoro buhoro imbere yacu bagenda badusuhuza. Byatumye dutekereza ku wundi Mwami tuzabonana nawe umunsi umwe, Utazanyura imbere yacu nkuko hariya byagenze, ahubwo uzaza akima ingoma kandi akatumenya buri wese mu izina rye niba turi abe koko.”

Peter muri ibyo bihe yarari kwegeranya, ashyira hamwe  kandi atunganya igitabo kinini cy’ indirimbo mu izina ry’ Ubwiyunge bw’ Abamisiyoneri b’ u Rwanda (Alliance of Protestant Missions of Rwanda). Icyo Gitabo cy’ Indirimbo cyari gifite indirimbo 435, inyinshi zahinduwe na se, ariko izitari nke niwe wazihinduye. Meg avuga ko yibuka neza iyo minsi I Shyogwe igihe kinini Peter yabaga aririmbarimba hirya no hino mu nzu agerageza kubona ijambo ry’ Ikinyarwanda ryaba ariryo ry’ ukuri kandi rigera ku rugero ijwi (to fit the tune) ry’ aho indirimbo igeze iririmbwa. Indirimbo zigeze kuri 30 zanditswe n’ Abanyafrica. “Inyinshi muri zo zigenda zikomoza ku buzima burangwa n’ ibyaha no kuba ‘umunyamubiri’, bavuga kandi ku gakiza katagira uko gasa kabonetse, bakavuga kandi ko ijuru ririho n’ umuriro utazima (hell), ku bijyanye n’ Ubutumwa Bwiza bakeshaga Ububyutse. “Icyo gitabo cy’ indirimbo yagisubiyemo afatanije na M. Durand, wa Misiyoni Mporoso y’ Ababiligi, ari nawe wigeze kubuza se amahoro mu myaka yashize, igihe yasezeraga muri su-comite ngishwanama y’ ihindura rya Bibliya mu Kinyarwanda. Nubwo icapiro rikomeye ryo muri ako gace ka Africa ryari I Kabgayi, hafi gusa ku birometero bibiri, hari hakiri urwikekwe hagati y’ Abagatolika n’ Abaprotestanti, ku buryo bagombye kohereza inyandiko zihenze z’ ihindura I Leopoldville (Kinshasa) muri Congo, kugirango zicapirwe mu icapiro ry’ Abaprotestanti!118

Iyi ndirimbo ikurikira ni iyo mu Gitabo cyo Gushimisha Imana no 118, yitwa ngo “Ibyaha byanjye byose n’ ibyago” ……nabihariye Umwana w’ Imana. Ni imwe mu ndirimbo data Tadeyu Buhake na yakundaga kuririmba, akaba nawe yaragize uruhare rugaragara mu gutangiza Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, cyane cyane mu cyahoze kitwa Rwamatamu ku Kibuye, mu Ntara y’ I Burengerazuba. Ni indirimbo igaragaza ko nawe yari yarasobanukiwe ko Yesu yishyizeho ibyaha by’ abari mu isi kandi ko iyo umuntu abimuhariye aribwo aba ababariwe, akabona agakiza, akanezerwa.  Iyi Link iri munsi iriho amajwi y’ iyo ndirimbo, ubishoboye wafatanya kri Youtube n’ aba bene Data bayirirmbye maze ikakwinjiza mu bihe byiza nawe. Amen!

                                                Ibyaha byanjye n’ ibyago
https://www.youtube.com/watch?v=XunZDWETmgE119
1. Ibyaha byanjye byose n’ ibyago Nabihariy’ Umwana w’ Imana Namwitegerej’ ari ku Giti, Menya yukw’ ari jye yabambiwe {Numva mbabariwe, ndanezerwa;Ndishima } x 2   2. Mpora mbiharira Yesu; ni W’ uzi Kujy’ amar’ agahinda mbabaye Iyo ndiz’ andeban’ imbabazi; Iyo mbay’ umunyantegenke pe, {Yes’ arushaho kump’ imbaragaNdishima. } x 2
3. Nzajya mbiharira Yesu, ntahwcma, Mfite muri W’ ibyiringiro; Kumwizera kumpesh’ amahoro, Nkamwisegura nduhutse neza            {Turi kumwe, mba ndi mw ijuru pe:Ndishima. } x 2                                                                          
4. Yewe wa mwihebe wese, emera Kumuharira byose, ntutinye Nubw’ ari we Rurema wa byose, Arikw aragukund’ ugayitse {Yaguhay’ ikibanza mw ijuruTahayo. } x 2  

Iyi ndirimbo ikurikira nayo nifuje kuyibagezaho kuko ari indirimbo yerekana ko iyo umuntu amaze gukizwa ahasigaye ahaguruka agakorera Imana, kandi agashira amanga, ntatinye, kuko Yesu atazamutererana. Ibi rero mama wanjye Yuliya Nyirumulinga yari yarabisobanukiwe kuko yakoreye Imana mu gihe cye kandi ndahamya ntashidikanya ko aho ari mu ijuru anezererwa umurimo ndetse n’ umuhati yagize, kuko byatanze umusaruro, uhereye no kuri jye ubwanjye. Imana imwishimire kimwe n’ umutware we aho bari iyo ngiyo, kandi ingororano zabo zizabe nyinshi iyo mu ijuru.

Ai Data wo mu Ijuru Tora Abasaruzi

Indirimbo ya 411mu Gushimisha Imana
1. Ai Data wo mw ijuru, Tor’ abasaruzi, Ubakure muri twe Babone kugenda, Bavuge Yesu cyane Ko yaducunguye, Kw ari We Mana yacu Irokor’ ab’ isi
2.Yaguherey’ ubuntu; Jy’ utangir’ ubundi! Ibyo dufite byose Bikomok’ ahw iri Twemeze cyane rwose, Mucunguzi wacu, Gutumwa nawe hose Mu bo wapfiriye
3. Mukiza wacu Yesu, Utwuzuz’ Umwuka, Mwami tukwigireho, Nkuko wagendaga Twe kub’ abanyabute, Dushishikarire Gukor’ ibyo tubwirwa N’ Iman’ ihoraho
4. Reb’ igihugu cyacu, Uko barimbuka ! Ntubabazwa n’ i wanyu, Akaga barimo ? Satan’ Umwami wabo Arabazitiye, Ashaka ko babana Mur’ urya murimo
5. Induru ziravuze, Ubatabar’ ubu ! N’ ucogozwa n’ iby’ isi, Babwirwa na nde se? Tang’ umubiri wawe N’ ingingo n’ ubgenge, Ubone gutabara Abo yapfiriye
6. Urwanane na Yesu : Kweta bihebuje ! We kwitwaz’ umufuka N’ ibitabo gusa ! Gend’ ubyawe n’ Imana Ukijijwe rwose, Wuzuy’ Umwuka Wera No kwizera na ko
7.Ijwi ry’ Umwami Yesu Rirakubwira ngo : Jya mu mahanga yose, Uvug’ ibya Yesu, Babyarw’ ubwa kabiri Yes’ abarokore, Babatizwe n’ amazi N’ Umwuka Wera de  
  • Indirimbo Z’ Agakiza

Indirimbo z’ Agakiza ni igice cya kabiri cy’ Indirimbo zo mu Gitabo cy’ Indirimbo. Igice cya mbere kigizwe n’ Indirimbo zo Gushimisha Imana.

Nkuko twabibonye haruguru, Pastor Senzige Zachariah niwe washyize indirimbo z’ Agakiza mu Kinyarwanda azivana mu rurimi rw’ Igiswahili. Uyu Pastor Senzige yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 2017. Imana imuhe iruhuko ridashira!

Mu Gitabo cy’ Indirimbo, hagati y’ Indirimbo zo Gushimisha Imana n’ Indirimbo z’ Agakiza habonekamo page itagize icyanditsweho.

Urupapuro rwa mbere rubanziriza Indirimbo z’ Agakiza handitsweho ngo:
INDIRIMBO Z’ AGAKIZA     YASHYIZE INDIRIMBO NSHYA MU KANWA KANJYE, NI YO SHIMWE RY’ IMANA YACU Zaburi 40:3.     Anciennement: Librairie Evangélique B.P. 404 KIGALI    

Ku ipaje ikurikira, ubwo ni ku ipage umuntu yakwita iya 2 handitswe aya magambo:
       ABREVIATIONS:   Sgt.    = Segertoner Ny.    = Nyimbo za Wokovu M.A. = Maran Ata R.S.   = Redemption Songs R.H.  = Redemption Hymns  

Igitabo cy’ Umugenzi

Abantu benshi bumva igitabo cy’ umugenzi, ariko birashoboka ko hari abatragisoma n’ umunsi n’ umwe. Nifuje kukibasangizaho. Abatari babizi, birashoboka cyane ko igitabo cy’ umugenzi cyaba aricyo gitabo cya kabiri kuri Bibliya gisomwa cyane ku isi.

Iki gitabo rero, ikindi nabamenyesha nuko uwagihinduye akivana mu Cyongereza agishyira mu Kinyarwanda ari Misiyoneri Harold Guillebaud, se wa Peter Guillebaud, ngo nawe yaragikundaga cyane. Ni igitabo cyereka umuntu wese uwo ariwe, cyane cyane ku Bakristo, buri wese kimwereka aho ageze mu rugendo rujya mu ijuru.

Mukuru wanjye witwa Naasson Ngoboka yaragikundaga cyane nawe, ninawe watumye nkimenya kera nkiri umwana kuko iyo yazaga kudusura avuye mu Bugarama aho yabaga yarakidusomeraga, ubona ko yifuza ko cyadufasha kumenya abo turi bo mu gakiza.

HAno munsi rero mbagejejeho umusogongero wacyo kugirango mugire inyota yo kumenya byinshi birimwo maze mugisome.

Umwanditsi w’iki gitabo yitwaga Yohana Bunyan. Yavukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 1628. Se yari umucuzi, kandi nawe yize uwo mwuga. Yize imyaka mike gusa mu ishuri ry’abana, yiga gusoma no kwandika gusa. Yari afite ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye bwo kwiga byinshi. N’ubwo yari azi kwandika no gusoma, imyandikire ye iteka yarimo amakosa menshi.



Akiri umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha cyane, ariko yabikoraga umutima umurega, azi ko Imana izabimubaza. Umunsi umwe yumvise bigisha ku cyaha cyo kwica isabato, yumva ijwi ry’Imana mu mutima we rimubaza riti:



Urahitamo kureka iki? Kureka ibyaha byawe ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu? Agira ubwoba bwinshi; maze ariheba, yibwira ko atagishobora gukizwa. Bukeye ahura n’abagore batatu bakijijwe, baganiraga iby’Imana bahagaze ku irembo ry’urugo. Atangazwa n’amahoro yabo n’ubuhamya bwabo bwo kubabarirwa ibyaha no gukizwa n’Umwami Yesu, amenya ko abo bagore babonye Yesu koko.



Icyakora ntiyakizwa uwo mwanya. Yongera guhura na Apoluoni na Bwihebe ibihe byinshi. Ndetse hari ubwo yari hafi kumera nka wa mugabo wo mu kazitiro kwa Musobanuzi. Ariko bitinze, agera ku musaraba, umutwaro umuva ku mugongo, arakizwa.



Atangira kuvuga ubutumwa hose. Imana iramukoresha. Maze mu mwaka wa 1660, himikwa umwami mushya utaremeraga ko abatararobanuriwe ubupasitori mu buryo butegetswe bavuga ubutumwa. Yohana araregwa, ajya mu rubanza bamutegeka kureka kuvuga ubutumwa. Aranga, baherako bamushyira mu nzu y’imbohe.



Amaramo imyaka cumi n’ibiri! Kuba mu nzu y’imbohe kwamuhaye uburyo bwiza bwo gusoma igitabo cy’Imana no kukirondora cyane. Kandi Imana imukoresha mu zindi mbohe. Icyamubabazaga ni kimwe gusa; ni ibyo gufasha umugore we n’abana. Ntiyashoboraga gucura, nuko yiga undi mwuga wo kuboha utuntu, abohesha urudodo, akabigura amafaranga akayohereza iwe.



Ntiyanditse byinshi muri icyo gihe. Bitinze baramurekura abona umudendezo wo kuvuga ubutumwa no gukorera Imana. Mu mwaka wa 1676, bongera kumufunga amezi make nibwo yanditse iki gitabo. Kiboneka mu mwaka wa 1678. Abantu baragikunda ku buryo butangaje, gikwira hose mu gihugu, cyane cyane mu ngo z’aboroheje. Gikundwa n’abana n’abakuru. Ubu kimaze guhindurwa mu ndimi zirenga 120!



Ubwa mbere imfura n’abanyabwenge basuzuguraga iki gitabo, bati; nta mucuzi wo kwandika igitabo! Ariko buhoro buhoro, gitangira kumenyekana muri bo (Yohana yarapfuye kera). Baragisoma baragitangarira. Basanga ni ingezi rwose! Bibaza uko umuntu w’umukene w’umwuga ugayitse, utize n’ibyubwenge, yashoboye kucyandika. Birabayobera. Icyabimuhesheje ni kimwe: yari azi igitabo cy’Imana uburyo butangaje. Bisa n’aho yagifashe cyose mu mutwe! Ni ukuri gutinya Uwiteka ni itangiriro ry’ubwenge (Zaburi 111:10). Iki gitabo cye cyuzuye amagambo y’Imana akurikiranye; ni menshi cyane.



Tugisoma iki gitabo, twibuke yuko ari nk’ubuhamya bwa Yohana Bunyan ubwe. Rya senga yaryamyemo akaharotera, mu itangiriro ryacyo ni ya nzu y’imbohe yari afungiwemo! Tujyane nawe, tugerane na we ku irembo ryo kwihana, no kwa Musobanuzi. Kandi cyane cyane ku musaraba w’Umwami Yesu, duture umutwaro w’ibyaha. Maze natwe dukomeze urugendo. Iyo nzira ni nziza cyane, kandi rero, nta yindi igera i Siyoni!