MUKRISTO akigenda, agera ku gasozi karundiwe kugira ngo abagenzi barebe ibiri imbere. Mukristo arakazamuka, Arebye imbere, abona MWIZERWA amuri imbere. Aramuhamagara ati: “Yewe, mugabo, ndinda tujyane”. Mwizerwa arakebuka, Mukristo arongera aramuhamagara ati: “Ndindira aho. Maze Mwizerwa aramusubiza ati: “Sindi buhagarare, kuko nkiza ubugingo bwanjye, kandi uhora inzigo ankurikiye. Mukristo ararakara, yiruka uko ashoboye, amugeraho vuba, amucaho: uwa nyuma aba uwa mbere. Mukristo amwenyuzwa no

kwihimbariza kuko yamuciyeho. Maze ntiyirinda, arasitara aragwa, ntiyabasha kubyuka Mwizerwa ataramugeraho ngo amwegure. Maze ndota bajyanye bakundanye cyane, baganira ibyababayeho mu rugendo rwabo, birabanezeza.

Mukristo abanza kubwira Mwizerwa ati: “Nshuti yanjye nkunda, nishimiye kukugeraho, kandi nishimiye yuko Imana yahwanije imitima yacu, tukabasha kujyana muri iyi nzira nziza twuzuye”.

Mwizerwa ati: “Nshuti yanjye, nari niringiye kuzana nawe, mva mu mudugudu w’iwacu; ariko untanga kuvayo, nicyo cyatumye nza jyenyine iki gihe cyose”.

Mukristo ati: “Wamaze iminsi ingahe mu mudugudu w’i Rimbukiro utarankurikira”?

Mwizerwa ati: “Nagumyeyo ngeza aho ntakibasha kwihangana: kuko hanyuma yo kugenda kwawe, abantu benshi baganiraga yuko umudugudu wacu ugiye gutwikwa vuba n’umuriro uvuye mu ijuru”.

Mukristo ati: “Mbese abaturanyi bacu bavugaga batyo?” Mwizerwa ati: “Ye, bose bamaze igihe gito bavuga ibyo”. Mukristo ati: “Nta wundi muntu wavuyeyo ngo yikize,

keretse wowe wenyine?”

Mwizerwa ati: “N’ubwo benshi baganiraga ibyo, ngira ngo

ntibabyemeraga cyane. Kuko numvise bakibivuga, bamwe muri bo bakuneguraga ngo urugendo rwawe ni ubwihare gusa. Ariko jyeweho nemeraga, kandi ndacyabyemera, yuko umudugudu wacu uzarimburwa n’umuriro n’amazuku bivuye mu ijuru: nicyo cyatumye mpunga.

Mukristo ati: “Umuturanyi wacu Nyamujyiryanino ntiwumvise bamuvuga?”

Mwizerwa ati: “Bamuvugaga: numvise yuko yagukurikiye, akagera ku Isayo Gahindagasaze, akagwamo; niko bamwe bavuga. Ubwe ntashaka ko babimenya, ariko ntekereza ntashidikanya yuko yivurunze cyane mu byondo byaho.

Mukrito ati: “Abaturanyi bacu bamubwiye iki?”

Mwizerwa ati: “Uhereye aho yasubiriyeyo, abantu bose baramuseka, abandi bakamushungera, abandi bakamusuzugura. Abona umurimo kuri umwe bimuruhije cyane.

Noneho ari hanyuma y’uko yari ari, inshuro ndwi, atarava mu mudugudu w’iwacu.

Mukristo ati: “Bamuhora iki, ko wumva bagaya urugendo yaretse? Mwizerwa ati: Baravuga bati: Yariguranuye; ntiyakomeje ibyo yatuye, yarabiretse: akwiriye gupfa. Ndatekereza yuko Imana yahagurukirije n’abanzi bayo kumucurira ingoni no kumuhindura iciro ry’imigani kuko yaretse inzira yayo.

Mukristo ati: “Utaravayo, ntimwavuganye?”

Mwizerwa ati: “Nari ngiye guhurira nawe mu nzira, maze akikira abwerabwera, nk’ufite isoni z’ibyo yakoze, ntitwagira icyo tuvugana”.

Mukristo ati “Ngitangira urugendo, niringiraga uwo muntu yuko azahinduka mwiza, ariko none ndatinya yuko azarimbukana n’umudugudu wacu. Ibyamusohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo, Imbwa isubiye ku birutsi byayo; kandi ngo, Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo (2 Petero 2:22)”.

Mwizerwa ati: “Nanjye ni byo ntinya kuri we; ariko ninde ubasha kubuza ibitazabura kubaho?”

Mukristo ati: “Ni uko nshuti yanjye Mwizerwa, iby’uwo reka tubiveho; tujye ku byacu ubwacu. Mbwira ibyo waboneye mu nzira, kuko nzi yuko hari ibyo wabonye; waba utabibonye byantangaza”.

Mwizerwa ati: Nakize ya sayo namenye ko waguyemo, ngera no kuri rya rembo amahoro, uretse ko nahuye n’umugore witwa MUSAMBANYIKAZI, agashaka kungirira nabi”.

Mukristo ati: “Ni byiza ko wakize ikigoyi cye. Na Yosefu yohejwe cyane nawe, aramukira, nk’uko nawe wamukize, ariko byashigaje ho hato bikamwicisha (Itangiriro 39:11-13)”. Yakugenjeje ate?

Mwizerwa ati: “Ntiwabasha kwigereraniriza gushimagiza kwe, keretse yuko nawe umuzi: yaranguyaguye ngo njyane nawe, ansezeranya ibinezeza by’uburyo bwose”.

Mukristo ati: “Ariko rero ntiyagusezeranije umunezero uturuka mu mutima wiyizihiwe ibyiza. Imana ishimirwe yuko wamukize: abanzi b’Uwiteka nibo bazagwa mu bushya bw’uwo”.

Mwizerwa ati: “Sinzi yuko namukize rwose”.

Mukristo ati: “Byagenze bite? Wemeye ibyo ashaka?” Mwizerwa ati: “Sinamwemereye ngo niyanduze kuko

nibutse, ibyanditswe ngo, intambwe ze ziherera ikuzimu (Imigani 5:5). Nicyo cyatumye mpumiriza ngo ntamureba, ikibengukiro cye kikandoga kikanyica. (Yobu 31:1). Maze arantuka nanjye ndagenda”.

Mukristo ati: “Nta kindi cyagutereye mu nzira?”

Mwizerwa ati: “Nageze munsi ya wa musozi witwa Biruhanya, mpura n’umusaza wa kera; ambaza uko ndi n’aho njya. Mubwira ko ndi umugenzi, njya mu rurembo rwo mu ijuru”. Uwo musaza arambwira ati: “Usa n’umunyangeso nziza: wakunda kunkorera nkazaguhemba?” Ndamubaza nti: “witwa nde? Utuye he?” Aransubiza ati: Ndi ADAMU WA MBERE; ntuye ku mudugudu w’i BUSHUKANYI (Abefeso 4:2). Ndamubaza nti: “Umurimo ukoresha ni umuki?” Uzampemba iki?” Aransubiza ati: “Umurimo ngukoresha ni uw’umunezero w’uburyo bwinshi, ibihembo ni uko nzakuraga ibyanjye. Ndamubaza nti: “Ufite abana bangahe? Aransubiza ati mfite abakobwa batatu gusa; umwe yitwa RARIRYUMUBIRI, undi yitwa RARIRYAMASO, uwa gatatu yitwa NYIRABWIBONE (1 Yohana 2:16-17). Nushaka uzabarongore bose”. Ndamubaza nti: “Urashaka ko ngukorera nkageza ryari?” Aransubiza ati: “ndashaka ko unkororera ukageza igihe nzapfira”.

Mukristo aramubaza ati: “Ibyawe n’uwo musaza byahereye he?”

Mwizerwa ati: “Nabanje kubyemera, kuko nagize ngo ibyo avuze ni byiza: maze tukiganira, mwitegereza mu ruhanga, mbona handitsweho ngo Mwiyambura n’umuntu wa kera n’ingeso ze”

Mukristo ati: “Nyuma bimera bite?”

Mwizerwa ati: “Maze byinjira mu mutima wanjye nk’umuriro waka, yuko n’aho yavuga byinshi, agashimagiza cyane, yamara kungeza iwe yangurira kuba imbata”. Ndamubwira nti: “Hora, kuko

nanze no kujya bugufi bw’irembo ry’urugo rwawe. Arantuka, ambwira yuko ari bunkurikize umuntu uri butume ngendana umubabaro mwinshi. Ndahindukira ngo ngende, maze ngihindukira numva afashe umubiri wanjye, awushikuza acyane, nibwira yuko asigaranye igice cyawo. Ndataka nti: “Ndababaye cyane (Abarom. 7:24)”. Nuko nkomeza urugendo, nzamuka wa musozi. Nywucagashije, ndeba inyuma, mbona umuntu unkurikiye, agenda nk’umuyaga. Angeraho nenda kugera kuri ka kazu ko kuruhukiramo.

Mukristo ati: “Niho nicaye ngo nduhuke, ibitotsi biranganza, ntakaza uyu muzingo w’igitabo, uva mu isaho y’umwenda yo mu gituza”.

Mwizerwa ati: “Winsha mu magambo, mugenzi wanjye. Uwo mugabo angezeho, avuga ankubita, nikubita hasi, ndambarara nk’upfuye. Mpembutseho hato, mubaza icyo ankubitiye”, Aransubiza ati: ‘Ngukubitiye ko washakaga kujyana na Adamu wa mbere, kandi mu mutima wawe ukibishaka”. Avuze ibyo, arongera ankubita cyane mu gituza, angarika hasi, ndambarara imbere y’ibirenge bye nk’upfuye, nk’uko nari ndi. Ndongera ndahembuka, ndamutakira nti “Mbabarira”: aransubiza ati: “Sinzi kubabarira”. Arongera arankubita, ngwa hasi. Ntaba yarabuze kunyica, ni uko haje umuntu, akamubuza.

Mukristo ati: “Uwamubujije ni nde?”

Mwizerwa ati: “Ubwa mbere sindakamumenya, maze agiye kunshaho, mbona mu biganza bye no mu rubavu rwe inkovu z’imbereri, menya ko ari Umwami wacu. Nuko nkomeza kuzamuka wa musozi”.

Mukristo ati: “Uwagukurikiye ni MOSE. Nta we ababarira; ntazi kugirira ibambe abishe amategeko ye”.

Mwizerwa ati: “Ibyo ndabizi neza: icyo gihe sicyo twabanje guhura, Ni we wazaga aho ndi; nkiba iwacu mu mahoro, ambwira yuko azantwikira mu nzu, ninkomeza kugumayo”.

Mukristo ati: “Ariko ntiwabonye ya nzu, yubatswe mu mpinga y’umusozi wahuriyeho na Mose?”

Mwizerwa ati: “Narayibonye, mbona na za ntare, ntarageraho. Ariko ngira ngo zari zisinziriye ntarayigeraho, kuko hari nko ku manywa y’ihangu.

Ni cyo cyatumye mbonye ko hakiri kare, nyura ku kazu ka wa mukumirizi, manuka wa musozi”.

Mukristo ati: “Yambwiye yuko yakubonye uhanyura: ariko ibyabaye byiza ni uko wavunyishije, ukigera muri iyo nzu. Baba barakweretse ibintu byinshi byiza utazibagirwa iteka ryose. Ntawe mwahuriye mu gikombe cyitwa Mucishabugufi.

Mwizerwa ati: “Nahuye n’umuntu witwa MIBURO, ashaka kunyoshya gusubiranayo nawe, kuko yagize ngo icyo gikombe ntikirimo MWIZERWA icyubahiro na gike. Kandi yambwiye yuko ninjya muri cyo, nziyangisha inshuti zanjye zose, nka BWIBONE na GASUZUGURO na NZIMARIZA na NKUNDICYUBAHIRO n’abandi. Ati abo bose bazabigaya cyane: ni ukwiteza igisuzuguriro kunyura muri icyo gikombe.

Mukristo ati: “Wamushubije ute?”

Mwizerwa ati: “Naramushubije nti: Abo uvuze abo bose babasha kwiyita bene wacu, sinabihakana (kuko ku mubiri ari ko bari), ariko uhereye aho nabereye umugenzi, baranshiye, nanjye ndabareka, none ntacyo duhuriyeho; ntibatandukana n’abo tudafitanye isano. Kandi iby’icyo gikombe siko biri, kuko guca bugufi kubanziriza kubahwa, kandi kwibona kubanziriza gusubizwa hasi. Nicyo gituma nakunda kunyura muri icyo gikombe, ngo mbone kubahwa no gushimwa n’abarusha abandi ubwenge nyabwenge, nkabirutisha ibyo uvuze ko dukwiriye gushaka.

Mukristo ati: “Nta kindi wabonye muri icyo gikombe?” Mwizerwa ati nahuye n’umuntu witwa Soni, ariko nta wundi twahuriye muri uru rugendo rwose, umurusha kwitwa impushyane. Wa wundi naramuhakaniye tumara akanya tujya impaka, yemera ko birangiye: ariko Soni uwo w’umunyasoni nke ntiyarambirwa no kunyoshyoshya.

Mkristo ati: “Yakubwiye iki?

Mwizerwa ati: Yasebyaga kubaha Imana ubwako. Yavuze yuko kwita ku byo kubaha Imana biteye igisuzuguriro n’umugayo no kubwerabwera. Ati: “Uwumvira umutima ukabya kumuhana uwo si umugabo nyamugabo. Kandi umuntu azasekwa na bose niyirinda mubyo akora akiyima umudendezo ufatanye n’agasuzuguro bikundwa n’abanyacyubahiro b’iki gihe. Ati: ni bake cyane bo mu bakomeye cyangwa abatunzi cyangwa abanyabwenge bigeze gutekereza nkawe: kandi ntawo muri abo bake wigeze kubyemera, atabanje koshywa guhinduka umupfapfa no kwiyambura ubwenge no guharira ibye byose kubona ibitazwi n’undi wese (1 Abakorinto 1:26; 1 Abakorinto 3:18; Abafilipi 3:7-; Yohana 7:48). Ati: mu bihe byose abanyacyubahiro gike n’aboroheje n’abanyabwenge buke bwo gucurika iby’isi nibo babaye abagenzi. Kandi yavuze n’ayandi magambo menshi nk’ayo. Ati biteye isoni kujya mu rusengero, ukicara ubabazwa, urizwa n’ibyo ubwirizwa, ugataha iwawe usuhuza umutima, uniha. Ati: Biteye isoni gusaba mugenzi wawe kukubabarira ibyaha bito wamugiriye, cyangwa kuriha umuntu ibyo wamuriganije. Kandi yavuze ko kubaha Imana gutuma umuntu adakunda kubana n’abanyacyubahiro, abahoye ingeso mbi nke (ku bwe azita nziza): akubaha aboroheje, abakundira ko basangiye Imana: ati ibyo nabyo ntibiteye isoni se?

Mukristo ati: Wamushubije iki?

Mwizerwa ati: Nabanje kutabona icyo musubiza, kuko yangishije impaka cyane, ipfunwe rikantera gutugengeza amaraso: yari asigaje ho hato akansinda. Maze ubwa nyuma nibuka yuko igishyizwe hejuru mu maso y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana (Luka 16:15). Kandi ndibwira nti Soni uyu ambwiye uko abantu bari, ariko ntambwiye uko Imana iri cyangwa ijambo ryayo uko rivuga. Ndibwira nti ku munsi w’amateka, ubwo tuzacibwa imanza zo kurimbuka cyangwa zo guhabwa ubugingo budashira, ntituzacirwa iz’uko twanyuranyije n’iby’abanyagasuzuguro bo mu isi bibwira, ahubwo tuzacirwa iz’uko

twanyuranije n’ubwenge n’amategeko by’Isumbabyose. Nicyo gituma ibyo Imana ivuga ari byo byiza, n’ubwo abari mu isi bose babihakana. Nuko mbwira Soni, nti Soni, genda, uri umwanzi w’agakiza kanjye. Nabasha nte kukwemerera kukurutisha Umwami wanjye? Nakwemera, nabasha nte kuzamureba mu maso ubwo azaza? (Mariko 8:38) Nigirira isoni none n’abagaragu be n’ingeso akunda, nakwiringira nte kuzahabwa umugisha? Ariko Soni uwo yari impambiranyi: kumwiyaka kwaranduhije cyane. Yaranyegeraga cyane, akanyongorera akajambo kagayisha Imana. Nyuma ndamubwira nti: ibyo unyoshya ibyo ni ukurushywa n’ubusa, kuko ibyo usuzugura ari byo mbonamo icyubahiro gikomeye. Ni uko mperuka guca kuri iyo mpambiranyi. Maze kumwiyaka ndaririmba nti:

Abahamagarwa n’Iyo mu ijuru

Ntibasiba koshywa n’umushukanyi.

Uwo yizigiraga yuko iherezo

Ibyo aboshyoshya bizabacogoza.

Noneho bagenzi, nimukanguke,

Mwiragize Yesu, mube intwari ze (Ijwi 99)


Mukristo ati: “Nshimiye yuko warwanije uwo mubi ubutwari: kuko wavuze neza yuko ntawe umurusha kwitwa impushyane. Ahangara no kudukurikira mu nzira, akagerageza kudukoreza isoni imbere y’abantu bose, adutera isoni z’ibyiza. Iyo ataba umunyasoni nke, ntaba agerageza gukora ibyo. Ariko tumurwanye dukomeje, kuko n’ubwo yirarira atyo, umupfapfa ari we ashyira hejuru, nta wundi. Salomo yaravuze ati: Umunyabwenge azaragwa ubwiza, ariko isoni zizaba gushyirwa hejuru kw’abapfu (Imigani 3:35)

Mwizerwa ati: Dukwiriye gusaba Imana ngo idutabare, iduhe kunesha Soni, kuko ari yo ishaka ko tugira ubutwari bwo kurwanira ukuri mu isi.

Mukristo ati: Ni koko. Ariko se, hari undi mwahuriye muri icyo gikombe?

Mwizera ati: Ntawe, nanyuze ahasigaye hacyo na cya

gikombe cy’igicucu cy’urupfu cyose, mvirwa n’izuba ridakingirwa n’ibicu.

Mukristo ati: Warahiriwe: Jyeweho byabaye ukundi rwose. Nageze muri cya gikombe cyitwa Mucishabugufi, nyuramo akanya, ndwanya daimoni mubi cyane Apoluoni intambara ikomeye. Ndetse nkagira ngo aranyica; cyane cyane antsinze hasi, aranshikamira cyane nk’ushaka kumvunagura. Kandi akintsinda hasi, inkota yanjye tugwa ukubiri, arambwira ati: Ndagushyikiriye. Maze ntakira Imana, iranyumva, inkiza amakuba yanjye yose (Zaburi 34:6). Nuko ngera mu gikombe cy’lgicucu cy’Urupfu, nkigendamo mu mwijima, ngeze aho ngicagashirije. Nibwiraga hato na hato ko ndi bupfiremo. Bishyize kera, buracya, izuba rirarasa, nyura mu gisigaye gifite uruburaburizo.