HAKURYA y’urwo ruzi, babona ba bantu barabagirana bahagaze ku nkombe babategereje. Bakutse, abo barabagirana barabaramutsa, barababwira bati: Turi abagaragu b’Umwami Imana: dutumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza (Abaheburayo 1:14). Nuko bagenda mu nzira ijya kuri rya rembo.

Kandi urwo rurembo Siyoni rwubatswe ku musozi muremure cyane, ariko abo bagenzi bawuterera neza cyane, kuko ba bantu barabagirana babaramiraga babafashe amaboko: kandi bari basize muri rwa ruzi imyenda yabo yo gupfa, kuko n’ubwo bavogereye bayambaye, bakutse batakiyambaye. Nicyo cyatumye bazamuka vuba cyane, n’ubwo urufatiro urwo rurembo rwubatsweho rwari hejuru y’ibicu.

Nuko barazamuka, banyura mu kirere bagenda baganira ibyiza, banejejwe n’uko bambutse rwa ruzi amahoro, bakaba bari kumwe n’abo bera barabagirana, bagenda baganira n’abo barabagirana iby’ubwiza bw’urwo rurembo. Barababwira bati: Ubwiza n’icyubahiro byarwo ntibigira uko byavugwa. Niwo musozi Siyoni, Yelusalemu yo mu ijuru; hariyo n’iteraniro rya ba maraika batabarika n’imyuka y’abakiranutsi batunganijwe rwose (Abaheburayo 12:22-24). Murajya muri Paradiso y’Imana, muri bubonemo cya giti cy’ubugingo, murye imbuto zacyo zitabora. Nimugerayo, muri buhabwe imyenda yera, muzajya mugendana n’Umwami muganira, iminsi yose y’iteka ryose (Ibyahishuwe 2:7; Ibyahishuwe 3:5; Ibyahishuwe 22:5). Kandi ntimuzabonayo ibyo mwabonaga mukiri mu isi: umubabaro n’indwara n’ibyago n’amakuba n’urupfu; kuko ibya mbere bishize (Ibyahishuwe 21:4). Mugiye gusanga Aburahamu na Isaka na Yakobo na ba bahanuzi bose, abo Imana yakuye mu isi y’umubabaro ikabageza mu mahoro no mu buruhukiro bwayo, kuko bakiri mu isi, umuntu wese muri bo yagendaga akiranuka (Yesaya 57:2). Abo bagenzi barababaza bati: Dukwiriye kugenza dute nitugera aho hantu hera? Barabasubiza bati: Muri buherweyo ibyo kubaruhura mu cyimbo cy’imiruho yanyu yose, n’ibyishimo mu cyimbo cy’imibabaro yanyu, muri busarure ibyo mwabibye, imbuto ziva ku gusenga n’amarira yanyu n’imibabaro mwababarijwe mu nzira babahora Umwami (Abagalatiya 6:7-8). Aho hantu muzajya muhambarira amakamba y’izahabu, kandi muzajya munezerwa no kureba Uwera, kuko muzamureba uko ari (1 Yohana 3:2). Kandi muzajya mumukorera iteka, mumushima muvuza impundu mumuhimbariza

ibyo yabakoreye, uwo mwashakaga gukorera mukiri mu isi, ariko byabarushyaga cyane ku bw’intege nke z’imibiri yanyu. Amaso yanyu azashimishwa no kureba Ushoborabyose, amatwi yanyu azashimishwa no kumva ijwi rye ryiza. Ni ho muzabana mwishimye n’inshuti zanyu zababanjirije kugerayo, kandi muzajya mwakirana ibyishimo abazabakurikira bose bajya aho hera.

Bageze bugufi bw’irembo ry’urwo rurembo, umutwe w’ingabo zo mu ijuru uza kubasanganira, ba bandi barabagirana babiri barababwira bati: Aba ni abantu bakundaga Umwami wacu bakiri mu isi, bagasiga byose ku bw’izina rye ryera. Yadutumye ngo tubazane; noneho tubasohoje hano barangije urugendo rwabo, ngo binjire barebe Umucunguzi wabo mu maso banezerewe. Maze ingabo zo mu ijuru zivuga ijwi rirenga ziti: Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama. Kandi hasohoka umutwe w’abavugiriza Umwami impanda benshi ngo babasanganire, bambaye imyenda yera irabagirana; bazivuza neza cyane, ijuru ryose rirarangira. Abo baramutsa Mukristo na mugenzi we, bababwira hato na hato bati: Murakaza, mwe abavuye mu isi mwe! Babyumvikanisha amajwi y’impundu n’ay’impanda. Maze babagota impande zose, bamwe babajya imbere, abandi barabakurikira, abandi babajya iburyo n’ibumoso nk’ababarinda, banyura ahantu ho mu ijuru, bagenda babavugiriza impanda z’amajwi arenga meza: uwabibona yagira ngo ijuru ubwaryo ryamanutse rije kubasanganira. Nuko barajyana. Bakigenda, bakomeza kubavugiriza impanda neza cyane, babarembuza, bakeye mu maso, babereka uko bishimiye kubasanganira n’uko bakunze kubakira. Byasaga n’aho abo bantu bombi binjiye mu ijuru kandi bataragerayo, kuko kubona abamarayika no kumva amajwi yabo meza kwashakaga kubicisha ibyishimo. Kandi bari bageze aho bareba urwo rurembo bugufi, bibwira ko bumva inzogera zaho zose bazivuza ku bwabo kuko bahageze. Kandi bakibwira ko bazabaho iteka ryose, babanye n’abameze batyo, imitima yabo yuzura umunezero utavugwa utakwandikwa. Nuko bagera kuri rya rembo.

Bagezeho, babona ibyanditswe hejuru yaryo, byandikishijwe inyuguti z’izahabu, ngo hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri uru rurembo (Ibyahishuwe 22:14)

Ndota ba barabagirana babategeka kuvunyishiriza kuri iryo rembo. Barahavunyishiriza, abantu babarungurukira hejuru y’irembo, nibo Henoki na Mose na Eliya n’abandi. Ba barabagirana barababwira bati: Aba bagenzi bavanywe mu mudugudu w’i Rimbukiro n’urukundo bakunze Umwami w’uru rurembo. Maze abo bagenzi babaha za nzandiko bahawe katanga ka mbere, bazishyira Umwami arazisoma: arabaza ati: Ba nyirazo bari he? Baramusubiza bati: Bahagaze ku irembo. Umwami arategeka ati: Nimwugurure kugira ngo ishyanga rikiranuka rikomeza iby’ukuri ryinjire (Yesaya 26:2). Ndota abo bombi binjira muri iryo rembo: bakinjira, ishusho yabo ihinduka ukundi, bambikwa imyenda irabagirana nk’izahabu. Barabasanganira, babaha inanga zo gushimisha Imana, n’amakamba ngo abe ikimenyetso cy’icyubahiro. Numva bongera kuvuza inzogera zo muri urwo rurembo ku bw’ibyishimo, babwira abo bagenzi bati: Nimwinjire mu munezero wa Shobuja (Matayo 25:23). Kandi numva abo bagenzi ubwabo bariririmbisha ijwi rirenga bati: Iyicaye ku ntebe n’Umwana w’Intama, ishimwe ribe iryabo no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose (Ibyahishuwe 5:13).

Bamaze kugurura amarembo kugira ngo abo bagenzi binjire, mbakurikije amaso, mbona urwo rurembo rwose rurabagirana nk’izuba, mu nzira zo muri rwo hasigirijwe izahabu: mbona abantu benshi bagenda muri izo nzira bambaye amakamba ku mitwe, bafite amashami y’imikindo mu ntoke n’inanga z’izahabu zo gucuranga baririmba indirimbo z’ishimwe. Bamwe muribo bari bafite amababa, baririmba indirimbo zisubizanya urudaca bati: Uwera, Uwera, Uwera niwe Mwami wacu.

Maze barugarira. Mbibonye, nifuza kubanayo nabo.