MAZE ndota Byiringiro areba inyuma, abona Ntabwenge basize, abakurikiye. Abwira Mukristo ati: Dore uko uriya musore asigaye kure.

Mukristo ati: Ndamubonye, ntakunda kujyana natwe,

Byiringiro ati: Ariko ngira ngo iyo agendana natwe, akageza none, biba byamugiriye akamaro.

Mukristo ati: Uvuze ukuri, ariko sinshidikanya yuko adatekereza ibindi.

Byiringiro ati: Nanjye niko mbibonye, ariko tumurinde. Baramurinda, abageraho.

Mukristo aramubwira ati: Banguka, tujyane! Ni iki gitumye usigara inyuma cyane?

Ntabwenge ati: Ndashaka kugenda jyenyine; bindutira kujyana n’abandi, keretse mbakunze cyane.

Mukristo yongorerea Byiringiro ati: Sinakubwiye yuko adashaka kujyana natwe? Ariko ubwo aha hantu hatari abantu, reka tuganire na we, igihe kidapfa ubusa. Maze abaza Ntabwenge ati: Uri amahoro? Umutima wawe umeze ute ku Mana kuri ubu?

Ntabwenge ati: Niringiye yuko meze neza, kuko mpora ntekereza ibyiza, bikampumuriza ngenda.

Mukristo ati: Ni ibiki? Bitubwire.

Ntabwenge ati: Nibwira iby’Imana n’iby’ijuru. Mukristo ati: N’abadayimoni, n’abazimu barimbutse

nabo nibyo bibwira.

Ntabwenge ati: ariko jyeweho ndabyibwira

nkabyifuza.

Mukristo ati: Iby’ijuru byifuzwa na benshi

batazagerayo. Byanditswe ngo umutima w’umunyabute urifuza, ntugire icyo ubona (Imigani 13:4).

Ntabwenge ati: Ariko jyeweho, uko mbyibwira kwandekesheje byose kugira ngo mbibone.

Mukristo ati: Sinemeye yuko waretse byose: kuko kureka byose ari ikintu gikomeye cyane, kuruta uko benshi bibwira. Ariko ni iki kitubwira ko waretse byose ku bw’Imana n’iby’ijuru? Ntabwenge ati: Umutima wanjye niwo wabimbwiye.

Mukristo ati: Wa munyabwenge yaravuze ati: uwiringiye umutima we ni umupfu (Imigani 28:26).

Ntabwenge ati: Ibyo bivugwa ku ufite umutima udatunganye: ariko uwanjye umeze neza.

Mukristo ati: Ufite mpamvu ki zikwemeza ibyo?

Ntabwenge ati: Ni uko umutima wanjye uhora umpumuriza, untera ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru.

Mukristo ati: Ahari igituma uguhumuriza utyo bwaba ari uburiganya bwawo: kuko ushobora kuguhumuriza ukakwiringiza ibyo udafitiye impamvu zo kwiringira.

Ntabwenge ati: Ariko jyeweho umutima wanjye uhuye n’ingeso zanjye, noneho ibyiringiro byanjye byishingikirije ku by’ukuri. Mukristo ati: Ninde wakubwiye yuko umutima wawe uhuye n’ingeso zawe?

Ntabwenge ati: Umutima wanjye niwo ubimbwira.

Mukristo ati: Umugani ntuvuga ngo, baza inshuti yanjye yuko ndi umujura? Umva ko umutima wawe ubikubwira! Ijambo ry’Imana niridahamya ibyo, guhamya kw’ibindi ntacyo kumaze.

Ntabwenge ati: Ariko se, umutima wibwira ibyiza si umutima utunganye? Kandi ingeso zihuje n’amategeko y’Imama. Si nziza se?

Mukristo ati: Ye, umutima wibwira ibyiza ni umutima utuganye koko, kandi ingeso zihuje n’amategeko y’Imana ni nziza: ariko kubigira no kubivugaho si bimwe.

Ntabwenge ati: ndakwinginze mbwira: ibyo wita kwibwira ibyiza n’ingeso zihuje n’amategeko y’Imana ni ibiki?

Mukristo ati: Hariho kwibwira ibyiza k’uburyo bwinshi: ibyiza twibwira biduherereyeho, n’ibyiza twibwira ku Mana, n’ibyo twibwira kuri Kristo, n’ibyo twibwira ku bindi byose.

Ntabwenge ati: Ibyiza dukwiriye kwibwira biduherereyeho ni ibiki? Mukristo ati: Ni ibihura n’ibyanditswe mu Ijambo ry’Imana. Ntabwenge ati: Ibyo twibwira biduherereyeho bihura ryari

n’ibyanditswe mu Ijambo ry’Imana?

Mukristo ati: Bihura iyo twicira urubanza rumwe n’urw’ijambo

ry’Imana riducira. Reka mbisobanure: ijambo ry’Imana rivuga ku bantu bagikurikiza kamere yabo ya kavukire, ngo ntawe ukiranuka, ntawe ukora ibyiza. Kandi ngo ibyo umutima w’umuntu wibwira byose ni bibi gusa iteka ryose (Itangiriro 6:5; Abaroma 3:10-12); kandi ngo gutekereza kw’imitima y’abantu ni kubi uhereye mu bwana bwabo (Itangiriro 8:21). Nuko rero, niba natwe duhamya ibyo ngibyo biduherereyeho ko ari iby’ukuri koko, niko kwibwira ibitunganye kuko bihuye n’ibyo mu Ijambo ry’Imana.

Ntabwenge ati: sinemera na gato ko umutima wanjye ari mubi bikabije, nk’uko uvuze.

Mukristo ati: Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntiwigeze kwibwira icyiza na kimwe kiguherereyeho, ariko reka nkomeze nkubwire. Nk’uko Ijambo ry’Imana ricira imitima yacu urubanza, niko rirucira n’ingeso zacu. Ibyo twibwira ku mitima yacu no ku ngeso zacu, ibyo bihuje n’urubanza Ijambo ry’Imana ribicira byombi, ni uko ibyo twibwira kuri byombi biba ari iby’ukuri.

Ntabwenge ati: Nsobanurira ibyo.

Mukristo ati: Ijambo ry’Imana rivuga ingeso z’umuntu n’inzira ze zose yuko zigoramye, zitaboneye, kandi yuko nta n’umwe uri mu

nzira nziza, ndetse ko nta n’uyizi kubwa kamere. (Zaburi 125:5; Abaroma 3:12). Iyo umuntu yitegereje iby’inzira ze n’ingeso ze yicishije bugufi, akemera yuko ari ko biri koko, nk’uko Imana ibivuga, aba abitekereje mu buryo bw’ukuri, kuko ibyo yibwira bihuye n’ibyaciwe n’urubanza rw’Ijambo ry’Imana.

Ntabwenge ati: Ibyiza twibwira ku Mana ni ibiki?

Mukristo ati: Nk’uko navuze kuri twe ubwacu, niko biri no ku Mana. Ibyo twibwira ku Mana biba ari iby’ukuri, iyo bihuje n’iby’Ijambo ryayo riyivugaho, tukibwira uko iri n’uko imeze nk’uko Ijambo ryayo ritwigisha. Sinarondora iby’imimerere yose y’Imana nonaha, keretse kuvuga uko itumerera twebwe abantu. Tuba tugize ibitekerezo bitunganye biherereye ku Mana, iyo twemeye ko ituzi birusha uko twiyizi, ikabasha kuturebamo ibyaha tutiyiziho, kandi izi ibyo twibwira bihishwe rwose; kandi ko imitima yacu iyigaragarira iteka ryose n’ibiri mu bwigobeko bwayo, kandi yuko ibyo dukiranuka byose biyinukira nabi, bigatuma idashaka ko tuyihagarara imbere twiringiye ibyo twakoze ubwacu, n’aho byaba ari byiza cyane.

Ntabwenge ati: Mbese ugira ngo ndi umunyabwenge buke wibwira yuko Imana itandusha kumenya ibihishwe, cyangwa yuko najya aho iri niringira ibyiza nakoze?

Mukristo ati: Ibyo gukizwa ubitekereza ute?

Ntabwenge ati: Kubivuga mu magambo make, ntekereza yuko nkwiriye kwizera Kristo ngo ansindishirize.

Mukristo ati: Ugize ngo iki? Wakwizera Kristo ute utazi ko umukeneye? Ntiwemera yuko ufite ibyaha, ari ibya kavukire cyangwa ibyo wakoze ubwawe. Ahubwo uko wiyogeza, ukogeza n’ibyo ukora byerekana yuko uri umuntu utigeze kumenya ko ukennye gukiranuka kwa Kristo ko kugutsindishiriza imbere y’Imana. None se uko kwizera Kristo kwawe ni ukuhe?

Ntabwenge ati: Mwizera neza n’ubwo ushaka kubihakana Mukristo ati: Umwizera buryo ki?

Ntabwenge ati: Nizera yuko Kristo yapfiriye abanyabyaha,

kandi yuko jyewe nzatsindishirizwa imbere y’Imana, ngakurwaho umuvumo w’ibyaha kuko Kristo azaba angiriye Ubuntu, akemera uko numviye

amategeko y’Imana. Cyangwa se, kubivuga ukundi, ingeso zanjye zo ku bafite Imana. Kristo azazigerekaho ibyiza bye no gukiranuka kwe. Nicyo kizatuma Imana izemera, nanjye ikansindishiriza.

Mukristo ati: Watuye kwizera kawe; reka ngusubize.

1. Kwizera kwawe ni uguhimbano, kuko kutavugwa mu Ijambo ry’Imana.

2. Kwizera kwawe ni ukw’ibinyoma, kuko mu cyimbo cyo gukiranuka kwa Kristo ushyizemo gukiranuka kwawe, ngo abe ari ko kugutsindishiriza.

3. Wibwira yuko Kristo azabanza gutsindishiriza ibyo ukora, nyuma abone kugutsindishiriza ubwawe, ariko rero urayobye siko bigenda.

4. Noneho, ibyo wizera biragushuka; ntibizagukingira na gato umujinya w’Imana Ishobora byose ku munsi uzahagarara imbere yayo. Kwizera k’umuntu gutuma atsindishirizwa koko kumwemeza yuko ari uwo kurimbuka kuko yishe amategeko y’Imana, bigatuma ahungira kuri Kristo ngo amwambike gukiranuka kwe. Kandi uko gukiranuka kwa Kristo, umurimo wako si ukweza ibyo wowe wakoze ngo Imana ibyemere, igutsindishirize, ahubwo ni ugutura Imana ibyo Kristo yakoze n’uko we yumviye amategeko y’Imana, ntayicemo na rimwe, ikemera ibyo yakoze n’ibyo yababajwe mu cyimbo cy’ibyo tutakoze no kutumvira kwacu. Uwizeye Kristo atyo azahinguka imbere y’Imana yambaye umwenda wera wo gukiranuka kwa Kristo utariho ikizinga na kimwe. Uwo nguwo Imana izamwemera koko, imutsindishirize, ye gucirwaho iteka na gato.

Ntabwenge ati: Uti iki? Urashaka ko twiringira ibyo Kristo yakoze ubwe, udashyizeho ibyo natwe dukora? Kwemera ibyo kwatuma dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza tutirinze, tugakora ibyo dushaka byose. Nta cyatuma dutunganya ingeso zacu, tukirinda ibyaha, niba ari ukuri yuko tubasha gukora ibibi byose dushaka, hanyuma tugapfa kwizera Kristo ngo tubarweho gukiranuka kwe, tugatsindishirizwa!

Mukristo ati: Witwa Ntabwenge, kandi izina niryo muntu! Ibyo unshubije byerekana ko uri we koko.

Nta bwenge ufite bwo kumenya gukiranuka Imana yemera ngo itsindishirize umuntu, uko gusa n’uko kungana. Nta bwenge ufite bwo kumenya yuko wowe ubwawe udafite uko ukiranuka gushakwa n’Imana kandi yuko, nutakubona, utazakira umujinya w’inkazi w’Imana yera. Kandi rero nta bwenge ufite bwo kumenya yuko umuntu wizeye Kristo muri ubwo buryo, agakizwa koko, akambara umwambaro wera wo gukiranuka kwe, uwo nguwo aba ahindutse icyaremye gishya! Ibyo yizera bigomba kunesha umutima we, bikawugomororera Imana yiyerekaniye muri Kristo, bigatuma akunda izina ryayo n’Ijambo ryayo n’inzira yayo n’abantu bayo. Icyakora, ibyo byose, ntaho bihuriye n’ibyo wowe wemejwe n’ubwo buswa bwawe!

Byiringiro ati: Mubaze yuko yigeze guhishurirwa Kristo ari mu ijuru.

Ntabwenge ati: Ngabo! Niko mumera, muhora muvuga ko muhishurirwa! Nibwira yuko ibyo mwebwe n’abandi nkamwe muvuga kuri ibyo, bikomoka ku busazi gusa.

Byiringiro ati: Yoo! Aho ntuzi yuko ubwenge bw’abantu bwa kavukire budashobora kumenya Kristo kuko Imana yamubahishe? Nta wamumenya ngo akizwe nawe, keretse Imana Data wa twese imumuhishuriye (1 Abakorinto 2:6-16; Matayo 11:27; Yohana 6).

Ntabwenge ati: Ibyo nibyo mwemezwa n’idini yanyu. Iyanjye iri ukundi, ariko iyanjye ntirutwa n’iyanyu, n’ubwo ntibwira byinshi bimeze nk’inzozi nkamwe.

Mukristo ati: Reka mvuge irindi jambo. Ayo magambo ni ayo kwitonderwa cyane: we kuyasuzugura. Sintinya kuvuga, nk’uko inshuti yanjye yavuze, yuko ari nta muntu ubasha kumenya Yesu Kristo, atamuhishuriwe na Data wa twese, kandi kwizera Kristo bituma umuntu amugeraho akamukomeza, nako nta kindi cyamumuhesha kitari ubuntu n’imbaraga by’Imana ishobora byose (Matayo 11:27; 1 Abakorinto 12:3; Abefeso 1:17-19). Kandi, Ntabwenge, ndakubabariye, kuko utazi iby’uko ukwizera gukora. Noneho kanguka, umenye yuko uri umutindi wo kubabarirwa, uhungire ku Mwami Yesu.

Nugira utyo uzakizwa urubanza rw’ibyaha byawe, ubiheshejwe no gukiranuka kwa Kristo (Ni ko gukiranuka kw’Imana, kuko Yesu ari Imana rwose).

Ntabwenge ati: Murihuta cyane: simbasha kugendana namwe. Nimujye imbere, ndasigara inyuma. Maze Mukristo na Byiringiro babararirimba bati:

Mbese, Ntabwenge, koko uracyakunze

Ubupfu bwawe no gusuzugura

Inama nziza tujya tukugira?

Nuhora uzanga uzaba urimbutse.

Ni iki gituma witeza amakuba?

Ntutinde, wibuke amagambo yacu.

Kandi witinya kwicisha bugufi:

Mbese uzageza he kunangirwa?

Mbega ibyo byiza byawe ujya wirata:

Ni umwenda ucitse wuzuye ibizinga!

Emera ibyaha n’ubukene byawe:

Sanga umukiza wagupfiriye! (Ijwi 277)


Maze Mukristo abwira mugenzi we ati: Byiringiro, dutambuke: mbonye yuko dukwiriye kongera kugenda twenyine.