NDOTA abo bagenzi barangije igihugu kiroga, bageze mu gihugu cyitwa BEULA, risobanura ngo Uwashyingiwe (Yesaya 62:4; Indirimbo 2:10-12). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira yabo yakinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni zijwigira iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; ndetse abo bagenzi bahageze ntibabashaga no kureba igihome cyacyo cy’i Shidikanyamana. Kandi bari bageze aho bitegeye

ururembo bajyagamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.

Bagenda muri icyo gihugu banezerewe umunezero mwinshi uruta uwo bari bafite bakiri mu bihugu bitari bugufi bw’Ubwami bajyagamo. Bageze bugufi bwa rwa rurembo, barushaho kurureba neza. Rwubakishijwe imaragarita n’amabuye y’igiciro cyinshi, kandi mu nzira zo muri rwo, hasigirijwe izahabu nziza (Ibyahishuwe 21:21). Nuko ubwiza bwarwo bufatanije n’izuba rirurasiyemo bituma Mukristo arwazwa n’ubwuzu; na Byiringiro nawe ni uko. Bamara iminsi barwaye batyo, bifuza cyane kugera mu ijuru bati: Nimubona umukunzi wanjye, mumubwire yuko urukundo rwansabye (Indirimbo 5:8). Maze basubijwemo intege ho gato, bihanganira iyo ndwara, bakomeza urugendo, barushaho kugera bugufi bwa rwa rurembo, babona udushyamba tw’ibiti byera imbuto ziribwa n’inzabibu n’imirima y’uburabyo; kandi amarembo y’utwo dushyamba n’izo nzabibu yari iruhande rw’inzira yabo. Babyegereye basanga umuhinzi wabyo ahagaze mu nzira, baramubaza bati: Izi nzabibu nziza n’utu dushyamba twiza ni ibya nde? Arabasubiza ati: ni iby’Umwami: yabitereye hano kugira ngo bimunezeze, kandi biruhure n’abagenzi. Abajyana muri izo nzabibu, abategeka gusoroma kugira ngo barye ku mbuto nziza zaho. Abereka inzira z’Umwami n’amazu ye akunda kwirirwamo: barahirirwa, baraharara.

Bakangutse bitegura kuzamuka ngo bajye muri rwa rurembo. Nk’uko navuze, rufite ubwiza burabagirana cyane, kuko rwubakishijwe izahabu nziza (Ibyahishuwe 21:21). Izuba rirasiye muri izo nzabibu ryatumye batabasha kurureba ubwarwo, mu maso habo hadatwikiriwe, ahubwo barurebeshaga indorerwamo zibigenewe (2 Abakorinto 3.18). Maze bakigenda bahura n’abantu babiri bambaye imyenda irabagirana nk’izahabu, kandi mu maso habo harabagirana nk’izuba. Abo bantu bababaza aho baturutse, barabasubiza. Maze bababaza aho baraye, bababaza n’imiruho n’amakuba babonye mu nzira, hamwe n’ibyiza byabafashije; barabibasubiza. Nuko barababwira bati:

haracyari ibintu bibiri biruhije, mukabona gusohora muri rwa rurembo.

Mukristo na mugenzi we babasaba kujyana nabo, barabemerera, ariko barababwira bati: Mukwiriye kuhagezwa no kwizera kwanyu. Bose barajyana, bagera aho bitegeye irembo ry’urwo rurembo.