NDOTA yuko bakigenda, Mwizerwa yarebye iruhande, abona umuntu witwaga MAGAMBO, abagenda uruhunge, kuko aho hantu inzira yari ngari, babashaga kugenda babangikanye. Yari umugabo muremure w’igikundiro, agituruka kure; wamwegera, igikundiro cye kikagabanuka ho hato.

Mwizerwa aramubaza ati Urajya he? Urajya mu gihugu cyo mu ijuru?

Magambo ati: Niho njya.

Mwizerwa ati: Ni byiza: noneho tujyane.

Magambo ati: Nanjye ndabikunze cyane.

Mwizerwa ati: Nuko tugende tuganira ibigira umumaro. Magambo ati: Nkunze cyane kuvugana ibyiza nawe

cyangwa n’undi wese: nishimiye yuko mpuye n’abantu bakunda kuganira ibyiza, kuko abashaka kuganirira ibyiza mu rugendo ari bake. Abenshi bakunda kuganira ibitagira umumaro. Ibyo bihora bimbabaza.

Mwizerwa ati: Ni ukuri koko ni ibyo kubabaza umuntu. Mbese, hari undi murimo w’ururimi n’akanwa by’umuntu wo mu isi, uhwanye n’uwo kuvuga iby’Imana yo mu ijuru?

Magambo ati: Ndagukunze cyane, kuko uvuze ibifite uburyo bwo kwemeza umuntu. Ni kindi ki kinezeza, kigira umumaro, nko

kuganira iby’Imana? Ni kindi ki gihwanye n’ibyo kunezeza umuntu ukunda kunezezwa n’ibitangaza? Umuntu nakunda kugira ibitekerezo by’ibyabaye, cyangwa ibyahishwe, cyangwa imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yabibona he? Byanditswe neza nk’uko biri mu Byanditswe Byera?

Mwizerwa ati: Uvuze ukuri; ariko icyo dukwiriye gushaka ni ukubona umumaro mu byo tuganira ibyo.

Magambo ati: Si cyo mvuze se? Kuganira ibyo kugira umumaro mwinshi, kuko ubivuga na we bishobora kumwigisha byinshi ku mumaro muke w’iby’isi n’umumaro mwinshi w’ibyo mu ijuru n’ibindi byinshi. Cyane cyane umuntu abasha kumenya yuko akwiriye kubyarwa ubwa kabiri, kandi yuko imirimo yacu itarangiza kudukirisha, kandi yuko dukwiriye kubarwaho gukiranuka kwa Kristo, kandi yamenya n’ibindi nk’ibyo. Kandi kuganira iby’Imana kwakwigisha umuntu kwihana uko ari ko, no kwizera no gusenga no kwihangana ibyo ari byo, n’ibindi nk’ibyo. Kandi uko kuganira kwakwigisha umuntu ibyasezeranijwe bikomeye byo mu butumwa bwiza n’ibyo kumuhumuriza n’ibyo kumumara umubabaro ngo bimukomeze, kandi niko kwamwigisha gutsinda imyigishirize y’ibinyoma no kugira impaka neza iby’ukuri no kwigisha abaswa.

Mwizerwa ati: lbyo byose ni iby’ukuri: nishimiye kumva ubivuga. Magambo ati: kudakunda kuganira iby’Imana niyo mpamvu ituma ari bake bazi yuko bakwiriye kwizera no gukorerwamo umurimo w’ubuntu mu mitima yabo, kugira ngo bahabwe ubugingo budashira: ahubwo abenshi barajijwa bakajya bakurikiza imirimo itegetswe n’amategeko itabasha na hato guhesha umuntu ubwami bwo mu ijuru.

Mwizerwa ati: Ariko kumenya ibyo ni impano y’Imana: ntawe ubigezwaho no guhirimbana kwe kwa kamere cyangwa no kubivuga gusa.

Magambo ati: Ibyo ndabizi neza: kuko ari ntacyo umuntu abasha kwakira atagihawe kivuye mu ijuru: byose bituruka mu buntu bw’Imana, ntibituruka mu mirimo yacu. Nabasha kuguhamiriza ibice ijana byo mu Byanditswe Byera byerekana ibyo.

Mwizerwa ati: Nuko zana kimwe dutangiriraho ibiganiro byacu.

Magambo ati: Ba ari wowe utoranya. Tuganire ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, iby’Imana cyangwa iby’abantu, ibyabaye cyangwa ibizaba, ibyo mu mahanga cyangwa iby’iwacu, iby’ibikwiriye iteka ryose, cyangwa iby’ibigira umumaro rimwe na nimwe. Ibyo nshaka gusa ni uko tuvuga ibitugirira umumaro.

Mwizerwa aratangira, yongera gusanga Mukristo aramwongorera ati: Turahiriwe kuko tubonye uyu muntu mwiza. Ntazabura guhinduka ngo abe umugenzi mwiza cyane.

Mukristo aramwenyura, aramubwira ati: Uyu muntu ukunze utyo yabeshya abatamuzi makumyabiri.

Mwizerwa ati: Mbese uramuzi?

Mukristo ati: Uko muzi biruta uko yiyizi,

Mwizerwa ati: Yitwa nde?

Mukristo ati: Yitwa Magambo; atuye mu mudugudu

wacu. Ntangajwe n’uko utamuzi, ahari ni uko umudugudu wacu urimo abantu benshi.

Mwizerwa ati: Ni mwene nde? Atuye ahagana he?

Mukristo ati: Ni mwene VUGANEZA. Atuye ku murenge witwa MUVUGABUPFU. Ngo iby’igikundiro, ni umunyamumaro-muke. Mwizerwa ati: Ku bwanjye mbonye ko ari mwiza cyane.

Mukristo ati: Niko abonekera abatamuzi neza; kuko ubwiza bwe bubonwa cyane, ari kure y’iwabo; iyo ageze bugufi bwaho, aba mubi. Mwizerwa ati: Ahari urakina: nabonye umwenyura.

Mukristo ati: Ntibikabeho. N’ubwo namwenyuye, ibyo sinabikinisha, kandi sinabeshyera umuntu. Reka nongere, ngusobanunire uko ari. Akunda-kubana n’umuntu wese, uko ari kose, agakunda ibiganiro byose. Uko aganiriye nawe none, niko azaganira n’abandi niyicara mu banywi; uko inzoga imugwira mu mutwe, niko arushaho kuganira nk’ibyo yaganiriye nawe. Kubaha Imana ntikuri mu mutima we, cyangwa mu nzu ye, cyangwa mu ngeso ze, uko afite kose kuri ku rurimi rwe: kuri we kubaha Imana ni ukubomborekanya ururimi rwe.

Mwizerwa ati: Ni ko biri? Niba ari ko biri najijwe cyane; ntameze uko namutekerezaga.

Mukristo ati: Wajijwe koko. lbuka wa mugani ngo, Ibyo bavuga ntibabikora; ariko ubwami bw’Imana si ubw’amagambo, ahubwo ni ubw’imbaraga (Matayo 23:-3; 1 Abakorinto 4:20). Avuga cyane ibyo gusenga no kwihana no kwizera no kubyarwa ubwa kabiri; ariko nta byo afite; azi kubivuga gusa. Nabaye mu nzu ye, namwitegereje ari iwe, kandi ari ahandi: nzi yuko ibyo muvuzeho ari ukuri. Inzu ye ntirimo kubaha Imana nk’uko umurenda w’igi utarimo akaryohe. Iyo ari iwe, ntasenga, ntiyihana ibyaha bye; inyamaswa uko ziri zimurusha cyane gukorera Imana. Azanira kubaha Imana ikizinga n’igitutsi n’isoni mu maso y’abamuzi bose (Abaroma 2:24-25). Muri icyo gice cy’umudugudu wacu niwe watumye hatagira n’umwe uvuga neza kubaha Imana. Aboroheje bamuzi baramuvuga bati: Mu nzu ye ni daimoni, ahandi ni uwera. Mbabariye abari iwe, bazi yuko ari ko ari. Ni umunyamwaga n’umunyarutoto. Akoresha umuntu ibyo adashoboye: abagaragu be ntibazi uko bamukorera; biganya kumubwira. Abagura nawe bavuga yuko kugura n’umupagani kuruta kugura nawe, kuko umupagani uko ari yagura neza kumurusha. Magambo yabibasha yabariganya, akabahenda. Kandi yigisha abana be kugera ikirenge mu cye; iyo abonye muri bo utewe no gutinyishwa n’ubusa (niko yita umutima utangira gusa kwanga ibyaha), amwita umupfapfa utagira icyo azi, ntakunde kumukoresha imirimo ikomeye, cyangwa kumushimira imbere y’abandi. Ku bwanjye ngira ngo yagushishije benshi ingeso ze mbi; kandi Imana nitabibuza, azazirimburisha n’abandi benshi.

Mwizerwa ati: Mwene Data, sinakwanga kwemera ibyo uvuze, si uko uvuze ko umuzi gusa, ariko kandi n’uko ubara inkuru z’abantu nk’uko bikwiriye Umukristo. Sinatekereza yuko ubivugishijwe n’urwango, ahubwo ni uko bimeze nk’uko uvuze.

Mukristo ati: lyo ntakurusha kumumenya, ahari mba namushimye nk’uko wabanje kumushima: kandi iyo avugwa nabi n’abanga kubaha

Imana bonyine, mba naratekereje yuko bamubeshyera, nk’uko abantu babi bakunda kubeshyera abubaha Imana. Ariko ibyo mvuze n’ibindi byinshi bihwanye na byo, mbasha kubimushinja nanjye ubwanjye. Kandi abubaha Imana abakoza isoni; ntibatinyuka kumwita mwene Se cyangwa inshuti yabo; no kumva izina rye gutera abamuzi ipfunwe.

Mwizerwa ati: Mbonye yuko kuvuga no gukora bitagira aho bihuriye: uhereye none nzajya nibuka iryo tandukaniro neza.

Mukristo ati: Ntibigira aho bihuriye koko, bitandukana nk’uko ubugingo butandukana n’umubiri. Nk’uko umubiri udafite ubugingo ari intumbi gusa, niko kuvuga kuri konyine ari intumbi gusa. Ubugingo bwo kubaha Imana ni ugukora ibihura na ko: nk’uko Yakobo yavuze ati: Kubaha kwiza kutandura imbere y’Imana Data wa twese ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n’ibyi’isi (Yak 1:27, reba na Yakobo 1:22-26). Magambo ntazi ibyo, Yibwira yuko kumva no kuvuga bihagije guhindura umuntu Umukrito mwiza. Niko yibeshya. Kumva ni nko kubibwamo imbuto, kuvuga ntikurangiza kwerekana yuko umutima w’ingeso byeza imbuto. Tumenye neza yuko ku munsi w’amateka abantu bazacirwa imanza zihwanye n’imbuto beze (Matayo 7:79). lcyo gihe, ntibazabazwa ngo Mwarizeraga: ahubwo bazabazwa ngo Mwarakoraga cyangwa mwaravugaga gusa. Maze bacirwe imanza z’ibyo. Igitabo cy’Imana kigereranya imperuka y’isi n’isarura; kandi nzi yuko mu isarura ntawe usarura ibyagumbwa. Si ukuvuga yuko hari icyemerwa kidaturutse ku kwizera, ahubwo ibyo mvuze byerekana yuko ibyo Magambo yatura bitazagira umumaro kuri uwo munsi.

Mwizerwa ati: lbyo binyibukije ibyo Mose yavuze byo gutandukanya inyamaswa itazira n’izira. Itazira n’iyatuye inzara, ikuza; si iyatuye inzara gusa, cyangwa iyuza gusa. Urukwavu ruruza, ariko rurazira, kuko rutatuye inzara. (Abalewi 11:1-8). Ibyo bihwanye koko n’ibya Magambo. Aruza: ashaka ubwenge, akuza ljambb ry’Imana. Ariko ntiyatuye inzara: ntatandukana n’inzira y’abanyabyaha. Ahubwo ameze nk’urukwavu, kuko afite ijanja nk’iry’imbwa cyangwa iry’impyisi. Nicyo gituma azira.

Mukristo ati: Usobanuye neza ayo magambo y’Ibyanditswe Byera, Nanjye mfite ibyo nshaka kongeraho. Hariho abo Pawulo yita imiringa ivuga n’ibyuma birenga (1 Abakorinto 13:1-3), kandi abo ni abanyamagambo menshi.

Ahandi abita ibidafite ubugingo bigira amajwi (1 Abakor14. ). Ni ibidafite ubugingo: bisobanurwa ngo ni abadafite kwizera nyakuri n’ubuntu nyakuri bivugwa n’Ubutumwa bwiza nicyo gituma batazashyiranwa mu bwami bwo mu ijuru n’abana b’ubugingo, naho ijwi ryabo no kuvuga kwabo byahwana n’ibya ba marayika.

Mwizerwa ati: Uko nashakaga kugumana nawe ubwa mbere ntikungana n’uko murambiwe kuri ubu. Tugire dute ngo tumwiyake? Mukristo ati: Reka nkugire inama; unyumvire: urabona nawe akurambiwe, keretse Imana yakora ku mutima we, ikawuhindura.

Mwizerwa ati: Urashaka ko ngira nte?

Mukristo ati: Genda uganire nawe iby’imbaraga zikoresha umuntu ibyo Imana ikunda. Namara kubishima (kuko atari bubure kwemera ibyo uvuze), umubaze umweruriye yuko izo mbaraga ziba mu mutima we, zikagaragara mu nzu ye no mu ngeso ze.

Mwizerwa yicuma imbere, yegera Magambo, aramubaza ati: Wiriwe ute?

Magambo aramusubiza ati: Niriwe neza: ariko iyo tuba tukiganira tukageza ubu, tuba tuganiriye byinshi.

Mwizerwa ati: Tuganire: kandi ubwo wemeye ko aba ari jye ubanza kukubaza, ndakubaza ibi: Ubuntu bw’Imana bukiza bwo mu mutima w’umuntu bwiyerekana bute?

Magambo ati: Mbonye yuko tugiye kuganira iby’imbaraga zo kubaha Imana. Nuko ubajije neza; nanjye ndagusubiza. Irya mbere, iyo ubuntu bw’Imana buri mu mutima w’umuntu, bumutera kuborozwa n’ibyaha bye, akabigaya. Irya kabiri …

Mwizerwa ati: Ba uretse. Reka tubanze tumare rimwe. Ahubwo wari ukwiriye kuvuga uti: Ubuntu bw’Imana bwiyerekana kuko bwangisha umutima ibyaha byawo.

Magamho ati: Kuborozwa n’ibyaha no kubyanga bitandukana bite?

Mwizerwa ati: Itandukaniro ni ryinshi. Umuntu yaborozwa n’ibyaha ngo yibonere ibigira icyo bimumarira; ariko ntabasha kubyangishwa n’ikindi keretse Imana ari yo ibimwangishije. Numvise benshi baborozwa n’ibyaha bakabwiririza abantu mu rusengero, ariko mu mitima yabo no mu ngo zabo no mu ngeso zabo, bakemera kugumana na byo. Nyirabuja wa Yosefu yatakishije ijwi rirenga nk’uwirinda gusambana cyane: ariko n’ubwo yatatse atyo, iyo Yosefu akunda, aba yarasambanye nawe, abikunze cyane (Itangiriro 39:12-15). Bamwe baborozwa n’ibyaha nk’uko nyina acyaha akana akikiye, ati: Wa munyamwanda we, wa gakobwa kabi we: maze ubwa nyuma akamuhobera, akamusoma.

Magambo ati: Mbonye yuko ushaka kuntegesha amagambo.

Mwizerwa ati: Oya, icyo nshaka ni ugutunganya ibyo uvuze gusa. Ariko irindi jambo rya kabiri ni irihe rigaragaza Ubuntu bw’Imana bukorera mu mutima w’umuntu?

Magambo ati: Ni uko amenya cyane ibyahishwe byo mu Butumwa Bwiza.

Mwizerwa ati: Icyo kimenyetso ni cyo cyari gikwiriye kubanza. Ariko naho cyabanza cyangwa kigaheruka, nacyo si ikimenyetso cy’ukuri, kuko umuntu yabasha kumenya ibyahishwe byo mu butumwa bwiza, ntakorerwemo n’ubuntu bw’Imana. Ndetse naho umuntu yagira ubwenge bwose, byashoboka ko ari nta cyo ari cyo, bigatuma ataba umwana w’Imana (1 Abakorinto 13:2). Hariho kumenya kudafatana no gukora: nk’uko Yesu yavuze ati: Uzi ibyo shebuja ashaka ntabikore, azakubitwa inkoni nyinshi (Luka 12:4). Umuntu yabasha kumenya byinshi nk’ibitazwi na marayika, ntabe Umukristo. Nicyo gituma ikimenyetso cyawe atari icy’ukuri. Ndetse kumenya kunezeza abanyamagambo n’abirarira, ariko gukora ni ko kunezeza Imana. Si ukuvuga yuko umutima ubasha gutungana udafite ubwenge bw’iby’Imana, kuko umutima utagira ubwo bwenge uba ntacyo ari cyo. Hariho ubwenge bw’uburyo bwinshi: bumwe ni ubwo gutata iby’Imana gusa. Ubundi bufatanye n’ubuntu no kwizera

bituruka mu rukundo, bushakisha umuntu gukora ibyo Imana ikunda, abikundishije umutima wose. Ubwa mbere buhaza umunyamagambo, ariko Umukristo nyakuri ahazwa n’ubwa kabiri bwonyine. Nk’uko byanditswe ngo Umpa ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; nyitondereshe umutima wose (Zaburi 119:34).

Magambo ati Wongeye gushaka kuntegesha amagambo; ibyo si ibyo gukomeza umuntu.

Mwizerwa ati: Ongera umbwire ikindi kimenyetso kigaragaza yuko Ubuntu bw’Imana bukorera mu muntu.

Magambo ati: Oya mbonye yuko tutari buhuze umutima.

Mwizerwa ati: Nudakunda kumbwira icyo kimenyetso, nyemerera nkikubwire.

Magambo ati: Kivuge.

Mwizerwa ati: Ubuntu bw’Imana bwiyerekana mu mutima w’umuntu, bukagaragarira n’abandi butya: ubufite bumwemeza ko ari umunyabyaha, cyane cyane yuko kamere ye yanduye, kandi ko afite icyaha cyo kutizera; kandi bumwemeza yuko ibyo bitazabura kumuzanira gucirwaho iteka natizera Yesu Kristo akamuhesha kubabarirwa n’Imana. Uko kwimenyaho ibyaha bikamuzanira kugira agahinda n’isoni by’ibyaha bye (Zaburi 38:18; Yohana 6:18; Abaroma 7:24; Mariko 16:16; Abagalatiya 2:16; Ibyahishuwe 1:6), kandi akamenya ko ahishuriwe ko Yesu ko ari we Mukiza w’abari mu isi; kandi yuko ushaka ubugingo budashira akwiriye rwose kumugundira. Ibyo bikamutera kumugirira inzara n’inyota. Abagira batyo nibo bahabwa ibyasezeranijwe byo mu Butumwa. Uko kwizera umukiza we kungana, niko n’urukundo akunda gukiranuka rungana, niko no kwifuza kurushaho kumenya Yesu no kumukorera muri iyi si kungana. Abandi babana nawe berekwa uwo murimo w’ubuntu bumurimo batya.

1. Bawerekwa n’uko ahamya ibya Kristo, uko n’ibyo yamukoreye

2. Bawerekwa n’ingeso ze zihwanye n’uko guhamya: bisobanurwa ngo ahora ari ukiranuka mu bugingo bwe no mu byo agirira umugore we n’abana be, niba abafite, no mubyo agirira

abandi. Mu bugingo bwe, yanga ibyaha akabyirinda; ab’iwe nabo iyo ababonye babikora, arabahana n’ab’ahandi hose agira umwete wo kubakundisha ibyo gukiranuka. Ntabivuga gusa, nk’indyarya cyangwa abanyamagambo, ahubwo abisohoza mubyo akora byose, nk’uko Imana ibimutegeka mu ijambo ryayo, abiterwa no kuyizera n’urukundo rwayo (Zaburi 50:23; Matayo 5:8; Yohana 14:15; {abaroma 10.:zo}; Abafilipi 1:27; Abafilipi 3:17). Nuko maze kukubwira mu magambo make iby’umurimo w’ubuntu bw’Imana n’uko bwiyerekana. Niba ufite impaka ubigisha, uzibigishe. Kandi niba utazifite, nyemerera, nkubaze ijambo rya kabiri.

Magambo ati: Oya sinjya impaka nonaha, ahubwo nemeye kukumva: mbaza iryo jambo rya kabiri.

Mwizerwa ati: Nkubaze ijambo ryanjye rya kabiri. Mu mutima wawe ubonye uwo murimo w’ubuntu, nk’uko nywuvuze? Ingeso zawe zirawuhamya, yuko ari ko uri? Cyangwa kubaha ni ukw’amagambo n’ururimi, kutari ukw’imirimo n’ukuri? Ndakwinginga niba wemeye kunsubiza ibyo, ntumbwire amagambo utazi ko Imana yayashima ko ari ay’ukuri. Ntumbwire ijambo umutima wawe utabasha guhamya; kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, niwe ushimwa (2 Abakorinto 10:18). Kandi kwivuga uti meze ntya na gutya, ingeso zawe n’abaturanyi bawe bose bigahamya yuko ubeshye, ni icyaha gikomeye cyane. Magambo yumvise ibyo, abanza kugira ipfunwe; ageze aho ariyumanganya, aramusubiza ati: Noneho ngeze ku mimerere y’abantu, no kubyo biyiziho, no kubyo Imana ibatekerezaho. Kandi urashaka ko nyitangaho umugabo w’ibyo mvuga. Sinari nzi yuko uri buvuge nk’ibyo. Nanjye sinkunda gusubiza ibisa bityo: sinemeye no kwigira umucamanza w’ibyanjye, ariko ndakwinginze, mbwira igituma ubaza ibyo.

Mwizerwa ati: Ni uko nabonye ukunda kuganira, kandi ni uko

ntamenye yuko ubizi ubwawe cyangwa ko ari ikekwe gusa. Kandi

reka nkubwire iby’ukuri byose: numvise yuko kubaha kwawe ari

ukw’amagambo gusa, kandi yuko ingeso zawe zinyurana n’ibyo

watura. Bavuga yuko uri ikizinga mu Bakristo, kandi yuko ingeso

zawe mbi

{Abarom 10. zo} Ntabwo byoroshye kumenya neza iby’izi nyuguti ziyongereye kuri Abarom 10. Ahubwo muri Yakobo 1:22 tuhasaga amagambo avuga ngo Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka

zakojeje isoni kubaha Imana; ngo bamwe bamaze kugushwa n’ingeso zawe, abandi benshi bari mu kaga ko kurimbuzwa na zo; ngo kubaha kwawe kubasha gufatana no kwicara mu munywi no kwifuza ibiteye isoni no gusambana no gutuka Imana no kubeshya no kubana n’abantu babi. Umugani baca ku musambanyikazi wagucirwaho, ngo umukobwa aba umwe, agatukisha bose; niko nawe uri umwe, ugatukisha Abakristo bose.

Magambo ati: Ubwo ukunda gushyushya inkuru no guca urw’umwe, mbonye yuko uri umunyacyanganga n’inyangabirama. Kuganira kwawe ntacyo bimaze; nuko urabeho.

Maze Mukristo yegera Mwizerwa, aramubwira ati: Sinakubwiye uko biri bube? Ibyo umubwira ntibihura n’ibyo yifuza. Akunda gutandukana nawe biruta kwitunganya. Aragiye, nuko nagende. Niwe wigiriye nabi. Kandi intumwa Pawulo yarategetse iti: ujye utandukana n’abameze batyo.

Mwizerwa ati: Nishimiye yuko naganiriye nawe ibyo: ahari azongera abyibuke. Kandi namweruriye, yarimbuka amaraso ye ntiyambaho.

Mukristo ati: Wakoze neza yuko wamweruriye. Muri iyi minsi, abenshi ntibakunda kubwira bagenzi babo ibikwiriye bitanezeza nk’ibyo. Nicyo gituma kubaha Imana kwangwa urunuka n’abantu benshi, kuko abanyamagambo bameze nk’uriya bubaha Imana mu magambo gusa, bagira ingeso mbi rwose. Kuko bemererwa kubana n’Abakristo, nibo bashidikanisha ab’isi, bagakoza isoni ubukristo bagororotse. Icyampa abantu bose bakagirira abameze batyo nk’ibi ugiriye uriya: ahari bahinduka abakora ibikwiriye abubaha Imana, cyangwa batinya Imana n’abera. Mwizerwa aherako araririmba ati:

Erega Magambo we,

Koko uvuga neza!

Uzi gusobanura Iby’Imana byose.

Ibyo bigushakisha

Kwigira munini,

Kandi uko kwiyemera,

Mbese uzabigeza he?

Reka tukwibarize?

Ku bugingo bwawe:

Warihannye uzinukwa

Ibyo Imana yanga?

Mbe, ko udashubije?

Nta magambo ufite?

Turakubababariye

Ibyo ntibikurimo (Ijwi 419)


Nuko bagenda baganira ibyo babonye mu nzira: ibiganiro byabo bibibagiza kuramba k’urugendo rwabo rwo mu butayu.