MBONA yuko hagati yabo n’iryo rembo hari uruzi rudatinzwe, kandi urwo ruzi rwari rurerure cyane. Abo bagenzi barubonye barumirwa cyane, maze abo bari kumwe barababwira bati: Mutarwambuka, ntimwabasha kugera kuri ririya rembo. Maze bababaza ko hari indi nzira ijya kuri ryo. Barabasubiza bati iriho, ariko uhereye aho isi yabereyeho, nta muntu wemerwe kuyicamo, keretse babiri, Henoki na Eliya, kandi nta wundi uzabyemererwa, kugeza ubwo impanda y’imperuka izavugira. Bumvise ibyo, abo bagenzi batangira gukuka umutima, cyane cyane Mukristo. Barakebaguza, ntibabona indi nzira yabakirisha urwo ruzi. Babaza ba bantu barabagirana yuko uburebure bw’amazi buhwanye hose. Barabasubiza bati: Oya, ariko ntitubasha kubafasha muri ibyo, kuko kwizera Umwami nyiri ururembo kwanyu ari ko kuri butume mubona aharehare cyangwa ahagufi.

Baramanuka, baravogera, Mukristo atangira kurengerwa, atakira Byiringiro ati: Ndengewe n’amazi maremare: ibigogo by’Imana n’umuraba wayo byose birandengeye (Zaburi 42:7). Byiringiro ati: Humura, mwene Data, nshyikije ibirenge hasi kandi ni heza.

Mukristo ati: Nshuti yanjye, ingoyi z’urupfu zirangose (Zaburi 18:5); sinzabona igihugu cyuzuye amata n’ubuki.

Uwo mwanya, Mukristo yumva ageze mu mwijima w’icuraburindi, umutera ubwoba cyane, ntiyabasha kureba iyo ajya. Kandi ubwenge bwe burazinduka, aba atakibasha kwibuka ibyo yabonaga mu nzira

byamunezezaga bikamuhumuriza. Kandi yatakaga yuko abadayimoni n’abazimu babi bamubonekera, bakamutera ubwoba.

Nicyo cyatumye Byiringiro arushywa cyane no kugerageza kuramira Mukristo ngo atarengerwa. Ubundi yarengerwaga rwose, maze hashira akanya, akibiruka arembye, kandi Byiringiro akagerageza kumuhumuriza ati: Mbonye rya rembo ririho abantu biteguye kutwakira. Maze Mukristo akamusubiza ati: Ni wowe, ni wowe gusa bategereje, kuko ari wowe ujya wiringira, uhereye aho twabonaniye. Undi ati: Nawe ni uko. Mukristo ati: Iyo ntunganira Imana, ntiba ihagurutse ngo intabare? Nyuma Byiringiro aramubwira ati: Mwene Data, wibagiwe rwose ya magambo yavuzwe ku banyabyaha ngo Ntibababazwa mu ipfa ryabo, ahubwo imbaraga zabo zirakomera; ntibagira imibabaro nk’abandi, ntibaterwa n’ibyago nk’abandi (Zaburi 73:4-5). Aya makuba ugiriye muri aya mazi si ikimenyetso cy’uko Imana ikuretse: ahubwo ni ayo kukugerageza ngo wibuke ibyiza yajyaga igukorera n’imbabazi yakugiriraga; bitume umwisunga muri aya makuba.

Maze Mukristo amara umwanya atekereza, Byiringiro arongera aramubwira ati: Humura, Yesu Kristo aragukiza. Uwo mwanya Mukristo avuga ijwi rirenga ati: Nongeye kumureba; kandi arambwiye ati: Nunyura mu mazi, nzaba ndi kumwe nawe; nuca no mu migezi, ntizagutembana (Yesaya 43:2). Bombi barakomera: wa mubisha wabo arajunjama, barinda bambuka. Uwo mwanya Mukristo abona aho ashyitsa ibirenge, ahasigaye h’urwo ruzi hagira amazi magufi. Nuko barambuka.