NUKO bakomeza inzira, Ntabwenge arabakurikira. Bagera mu mayirabiri, aho indi nzira ihurira n’iyabo, igenda ibangikanye n’iyabo. Bayoberwa iyo bari bucemo, kuko zombi zari zirombereje imbere yabo: bahagarikwa no kujya inama. Bagitekereza iby’inzira, haza umuntu wirabura wambaye umwenda wera, arabasanga, ababaza ikibahagaritse. Baramusubiza bati: Turajya mu rurembo rwo mu ijuru, none muri izi nzira zombi ntituzi izatugezayo. Arababwira ati: nimunkurikire, kuko nanjye ari yo njya. Nuko baramukurikira, baca mu nzira yari ihuye n’iyabo, igenda izenguruka ho hato, nyuma ituma batera umugongo ururembo bashakaga kujyamo: maze bakomeza kumukurikira. Hanyuma abageza ku kigoyi batabizi, kibabohaboha bombi, babura icyo bakora. Uwo mwanya umwenda wera uva mu mugongo wa muntu wirabura, uragwa. Maze bamenya aho bari. Bamara

umwanya baryamye barira, kuko batabashije kwikuramo.

Maze Mukristo abwira mugenzi we ati: none nimenyeho icyaha. Ba bungeri ko badutegetse kwirinda abariganya? Uyu munsi tubonye yuko amagambo ya wa Munyabwenge ari ukuri ngo, uriganya umuturanyi we aba amuteze ikigoyi (Imigani 29:5). Byiringiro aramusubiza ati: Kandi ntibaduhaye urwandiko rutuyobora inzira, kugira ngo tutayoba? Maze twibagirwa kurusoma, ntitwirinda inzira z’umurimbuzi. Dawidi yaturushije ubwenge, kuko yavuze ati: ku bw’imirimo y’abantu, kwitondera ijambo ry’iminwa yawe niko kumpa kwirinda inzira z’abanyarugomo (Zaburi 17:4). Nuko baryama mu kigoyi biganyira. Hanyuma babona umuntu urabagirana, aje aho bari, afite umugozi urimo myinshi bakoresha nk’ikiboko. Ageze aho bari, ababaza aho bava n’icyabazanye aho. Baramusubiza bati: Turi abagenzi bajya i Siyoni, ariko umuntu wirabura wambaye umwenda wera yatuyobeje, adutegetse kumukurikira, ngo niyo ajya. Uwari ufite icyo gisa n’ikiboko arabasubiza ati: Uwo muntu yitwa MURIGANYA, ni intumwa y’ibinyoma; yihinduye nka marayika w’umucyo (2 Abakorinto 11:13-15), aca cya kigoyi, arababohora. Arababwira ati: Nimunkurikire, mbasubize mu nzira yanyu. Abasubiza mu nzira bavuyemo bagakurikira Muriganya.

Maze arababaza ati: Mwaraye he?

Bati twaraye mu bungeri ku misozi y’igikundiro.

Ati mbese ntibabahaye urwandiko rubayobora inzira? Bati: Ye, baruduhaye.

Ati: Ubwo mwashidikanyaga, mbese ntimurakarusoma? Bati: Oya.

Ati: Kuki?

Bati: Twari twibagiwe.

Ati: Ba bungeri ntibabategetse kwirinda abariganya? Bati: Ye, ariko ntitwatekereje yuko uwo munyamvugo

nziza ari we. Maze ndota abategeka kurambarara hasi, abakubitira cyane kugira ngo abigishe inzira nziza bakwiriye gucamo. Akibakubita aravuga ati: Abo nkunda, ndabacyaha, nkabahana ibihano; nuko rero, gira umwete wihane

(Ibyahish. 3:19). Maze abategeka gukomeza inzira bakita cyane ku by’abo bungeri bababwiye bindi.

Bamushimira ibyiza yabakoreye byose, bagenda mu nzira nziza bicishije bugufi, baririmba bati:

Mwa bagenzi mwe, nimuze,

Mwese tubabwirize

Uko biba ku bagenzi

Bemeye guteshuka.

Twe twafashwe n’ikigoyi

Kibi cya Muriganya.

Twari twibagiwe inama

Nziza batugiriye.

Hanyuma turagikira,

Maze turakubitwa:

Ntitugaya icyo gihano

Namwe kibaburire! (Ijwi 55)