NUKO nkebutse, mbona Ntabwenge ageze kuri rwa ruzi, arwambuka vuba, we bitamuruhije nka ba bandi, kuko yahasanze umusare witwaga MWIRINGIRUBUSA. Amwambukiriza mu bwato bwe. Maze aterera wa musozi nka ba bandi ngo ajye kuri rya rembo. Ariko agenda wenyine, ntihagira ujya kumusanganira ngo amuramutse cyangwa amuhumurize na hato.

Binjira mu rurembo Siyoni
Binjira mu rurembo SiyoniAgeze kuri rya rembo, arararama, areba ibyanditswe hejuru yaryo, akomanga yibwira ko bamwugururira vuba. Maze ba bantu bamurungurukira hejuru y’irembo, baramubaza bati: Urava he? Urashaka iki? Arabasubiza ati: Twariraga imbere y’Umwami, tukanywera imbere ye, akigishiriza mu nzira z’iwacu. Maze bamubaza urwandiko rwe ngo barujyane, barushyire Umwami: ashakashaka mu myambaro ye, ararubura. Baramubaza bati: Ntarwo ufite? Ntiyagira icyo abasubiza na gito. Babibwira Umwami; ntiyakunda kuza kumureba, ategeka ba barabagirana babiri bazanye Mukristo na Byiringiro muri urwo rurembo gusohoka ngo bafate Ntabwenge, bamubohe amaboko n’amaguru, bamukureho. Baramuterura, bamunyuza mu kirere, bamugeza kuri rwa rugi nabonye mu mucyamu w’umusozi, bamushyiramo. Menya yuko hari inzira ijya muri Gehinomu, ituruka ku irembo ry’urembo rwo mu ijuru, atari ituruka mu mudugudu witwa Kurimbuka gusa. Ndakanguka, menya yuko ari inzozi.

UMUGENZI INDIRIMBO Y’UMUGENZI

Uwaba atinyutse ibyago byose

Naze akurikire Umwami Yesu!

Nta cyamurekesha

Iyo migambi ye

Yo guca mu nzira

Ijya mu ijuru

Ntabwo azacogozwa

N’inshamugongo:

Abazimubwira

Nibo bazagwa!

Abanzi be bose

Ntibamugarura

Mu nzira ahisemo

Ijya mu ijuru.

Mwami ujye undindisha

Umwuka wawe

Mbone kuzaragwa

Kubahwa iteka.

Have, wa bwoba we!

Nimunyihorere!

Namaramaje pe

Kujya mu ijuru! (207)