NDOTA bajya imbere bihuta, Ntabwenge abakurikira acumbagira. Mukristo abwira inshuti ye ati: Uriya muntu ni umutindi ku bw’Imana ndamubabariye cyane, kuko ku munsi w’amateka, urubanza rutazabura kumutsinda.

Byiringiro ati: Ni ishyano! Mu mudugudu w’iwacu harimo benshi bameze batyo: hariho imiryango, irimo abantu bose bameze batyo n’ubwo ari abagenzi. None se, ubwo iwacu abameze batyo ari benshi, iwabo ntibarushaho kuba benshi?

Mukristo ati: Ijambo ry’Imana ryaravuze ngo yabahumye amaso ngo be kurebesha imitima (Yohana 12:40). Ariko none ubwo twiherereye, ndakubaza icyo wibwira kuri bene abo bantu. Mbese ntabwo bemezwa yuko ari abanyabyaha ngo batinye yuko bari mu kaga?

Byiringiro ati: Ahubwo ba ari wowe usubiza ibyo, kuko unduta ubukuru.

Mukristo ati: Nibwira ahari yuko hari ubwo babyemezwa, maze kuko ari abanyabwenge buke kubwa kamere yabo ya kavukire, ntibamenya yuko kwemezwa kw’ibyo kwabagirira umumaro. Nicyo gituma bagerageza kubyiyibagiza, bagakomeza kwishuka, bakishimira inzira zikundwa na kamere yabo.

Byiringiro ati: Nk’uko uvuze, nibwira yuko gutinya kubasha kugirira abantu umumaro mwinshi, kukabemeza gutangira urugendo rwo kujya mu ijuru.

Mukristo ati: Ntibishidikanywa ko atari ko biri, niba ari ugutinya kwiza: kuko ari ko Ijambo ry’Imana rivuga, ngo gutinya Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge (Zaburi 111:10).

Byiringiro ati: Wasobanura ute gutinya kwiza uko ari ko?

Mukristo ati: Gutinya kwiza nyakuri gufite ibimenyetso bitatu.

Icya mbere ni inkomoko yako: Gukomoka ku ukwemezwa yuko uri umunyabyaha kandi yuko ukwiriye kubikizwa.

Icya kabiri ni uko gutera umuntu kwisunga Kristo ngo amukize.

Icya gatatu: uko gutinya kwiza gutuma umuntu yubaha cyane Imana n’Ijambo ryayo n’inzira yayo, kukamukomezamo uko kubaha, kukamubuza gusubira kunangirwa. Kandi kumutinyisha guteshuka muri iyo nzira ngo ace iburyo cyangwa ibumoso ashaka ikintu cyose kibasha kugayisha Imana cyangwa kwangiza amahoro ye cyangwa kubabaza Umwuka Wera cyangwa gutuma abanzi b’Imana bayituka.

Byiringiro ati: Uvuze neza: ngira ngo ibyo uvuze ni ukuri koko. Mbese tugiye kurangiza igihugu kiroga?

Mukristo ati: Ubibarije iki? Urambiwe n’ibi biganiro?

Byiringiro ati: Oya, sindambiwe na gato: ahubwo ni uko nshaka kumenya aho tugeze.

Mukristo ati: Urugendo dusigaje tukakimara ni nk’igice cy’isaha. Ariko reka dusubire ku biganiro byacu. Abanyabwenge buke ntibazi yuko ibibemeza yuko ari abanyabyaha bikabatera ubwoba bibasha kubagirira umumaro; nicyo gituma bagerageza kubyiyibagiza.

Byiringiro ati: Bagerageza bate kubyiyibagiza?

Mukristo ati: 1. Bibwira yuko gutinya guturuka kuri Satani (kandi kuva ku Mana!). Nicyo gituma bakurwanya nk’igishaka kubarimbuza.

2. Bibwira yuko gutinya gushaka konona kwizera kwabo. Ni ishyano! Ni abo kubabarirwa cyane! Ko badafite kwizera na guke. Hari icyakonona ibitariho? Nuko ibyo nabyo bibatera kwinangira imitima kugira ngo bashire ubwoba.

3. Bibwira yuko gutinya atari ikintu kibakwiriye; nicyo gituma n’ubwo biyumvamo ubwo bwoba, bakomeza gutinyuka kwiyiringira.

4. Babona yuko ubwo bwoba bushaka kubagayisha gukiranuka kwabo kudashyitse gukomoka kubyo bakoze ubwabo: nicyo gituma babwirukana uko bashobora kose.

Byiringiro ati: Nanjye nzi yuko ari ko biri, kuko ari ko nameraga ntaramenya uko ndi.

Mukristo ati: Noneho tureke ibya Ntabwenge. Tuganire ibindi byatugirira akamaro.

Byiringiro ati: Ndabyemeye rwose: ariko na none ba ari wowe ubanza.

Mukristo ati: hashize imyaka nka cumi, mbese ntiwari uzi umuntu witwaga MUKOMERAKANYA, washishikariraga kubaha Imana muri icyo gihe?

Byiringiro ati: Nari muzi; yari atuye mu mudugudu witwa NTABUNTU uhanye intera n’undi witwa BUKIRANUTSI urugendo rw’igice cy’isaha: yari aturanye n’uwitwaga MUSUBIRANYUMA.

Mukristo ati: Niwe uwo, ndetse bari bateraniye mu rugo rumwe.

Icyo gihe yari akangutse cyane, ngira ngo yari atangiye kubona ibyaha bye n’ibihembo bizamuhesha (Abaroma 6:23).

Byiringiro ati: Nanjye namumenye nk’uko uvuze, kuko yazaga kenshi kunsura, arira amarira menshi. Naramubabariraga, nkamwiringiraho gato kuko azakizwa: ariko tuzi yuko abavuga bati, Mwami, Mwami, badakizwa bose (Matayo 7:21).

Mukristo ati: Ubundi yambwiye ko yagambiriye kugenda urugendo rujya mu ijuru, nk’urwo tugenda uru: maze nyuma acudika n’uwitwa NZIGIRA bituma dutandukana.

Byiringiro ati: Ubwo tuvuga ibye, twibaze icyamuteye gusubira inyuma atyo tutabitekerezaga, n’ikibitera abandi bamera nkawe.

Mukristo ati: Byatugirira umumaro mwinshi. Noneho, ba ari wowe ubanza!

Byiringiro ati: Ku bwanjye impamvu z’uko gusubira inyuma ni enye:

1. Nubwo batangiye kumva batsinzwe n’urubanza rw’ibyaha byabo, imitima yabo ubwayo ntihinduka. Nicyo gituma gukunda Imana kwabo gushira, iyo ubwo bwoba baterwa n’ibyaha byabo bugabanutse. Nuko ntiwatangara ko basubira mu ngeso zabo za kera. Bahwana n’imbwa ijorowe n’ibyo yariye. Kuko ifite iseseme, iruka byose: si uko ishaka kubiruka, ahubwo ni uko biyibabaza mu nda. Maze iseseme yashira, inda iguwe neza, irahindukira ikajabagira ibyo birutsi byose, kuko itabyanga. Ibyo Petero yavuze ni iby’ukuri ngo Imbwa isubiye ku birutsi byayo (2 Petero 2:22). Nta kindi kibifurisha ijuru keretse kwemezwa yuko Gehinomu iriho no gutinya kuzababarizwayo. Uko gutinya Gehinomu n’iteka bazacirwaho kugabanutse, niko gukunda ibyo mu ijuru n’iby’Agakiza kugabanuka, bagasubira mu ngeso zabo za kera.

2. Kandi bafite n’ubwoba bw’ubundi buryo bubategeka: ni ubwo gutinya abantu. Byaranditswe ngo gutinya abantu kugusha mu mutego (Imigani 29:25). Koko bifuza ijuru bacyumva kugurumana k’umuriro w’i Gehinomu, ariko ubwo bwoba butangiye kugabanuka, ubwo gutinya ab’isi butangira kugwira muri bo. Bamenya yuko bakwiriye kugira ubwenge, ntibigerezeho ngo bateshwe iby’isi byose

no gushaka ibyo batazi, ndetse ubwo bwihare bubazanire n’ibyago. Nicyo gituma basubira mu by’iyi Si.

3.Ikindi kibatera gusubira inyuma ni uko badashobora kwihanganira gukorwa n’isoni, bazira kubaha Imana, ni abibone bihimbaza: ku bwabo, iby’Imana ni iby’icyubahiro gike bizana igisuzuguriro. Maze batagiterwa ubwoba nka mbere n’ibya Gehinomu n’iby’umujinya wenda gutera, basubira mu ngeso zabo za kera.

4. Nubwo bumva urubanza rubatsinze, bagatinya umunsi w’amateka, banga cyane icyabibibutsa cyose, ntibakunde gutekereza umubabaro bazabona batarawugeraho. Icyampa bagakunda kuwutekereza, bigatuma bahungira aho abakiranutsi bahungira bagakira! Ariko nk’uko mvuze, kuko bahora bihunza ibyo byiyumviro by’urubanza n’ubwoba bw’ibizaba, nuko bamara gusinziriza imitima yabo ngo irorere kubyibwira, bishimira kuyinangira, bagakunda n’ingeso zirushaho kuyinangira.

Mukristo ati: Ugeze bugufi bwabyo. Impamvu iruta izindi ibatera gusubira inyuma ni uko imitima yabo no kwifuza kwabo bitahindutse. Wabagereranya n’umujura uhagaze imbere y’umucamanza: aratinya, agahinda umushyitsi, agasa nk’uwihannye cyane. Ariko ikibimutera cyane cyane ni ugutinya kumanikwa; si ukwanga icyaha cye. Biragaragara ko ari ko biri, kuko wamurekura, yagumya kuba umujura; ariko iyo umutima we uhinduka, ntiyakongera kumera atyo.

Byiringiro ati: Maze kukubwira impamvu zo gusubira inyuma kwabo: nawe umbwire uburyo bwako.

Mukristo ati: Ndabukubwira mbikunze.

Intambwe ya mbere yo gusubira inyuma kwabo ni uko biyibagiza uko bashobora iby’Imana n’urupfu no kuzacirwaho iteka.

Iya kabiri ni uko bareka buhoro buhoro gukora ibibakwiriye mu rwihisho, nko gusenga no gusoma Igitabo cy’Imana bari bonyine, nko kudategekwa n’ibyo imitima yabo yifuza, nko kuba maso bakirinda Satani, nko kubabazwa n’ibyaha n’ibindi nk’ibyo.

Iya gatatu ni uko bihunza abakristo bakijijwe by’ukuri.

Iya kane ni uko bacogora, ntibakunde gukora ibibakwiriye imbere y’abantu, nko kumva ijambo ry’Imana, nko kurisoma bafatanije n’abandi, nko kuganira iby’Imana, n’ibindi

nk’ibyo.

Iya gatanu ni uko batangira kugenzura bamwe mu bubaha

Imana ngo babone icyo babagaya. Ariko impamvu zibibatera zituruka kuri Satani. Babagenzurira kugira ngo babone inenge muri bo yababera urwitwazo rwo kureka kubaha Imana.

Iya gatandatu ni uko batangira kubana n’abantu bakunda iby’iyi si n’inzoga n’ubusambanyi n’ibindi byaha.

Iya karindwi ni uko baganira iby’iyi si n’ibiteye isoni rwihishwa, kandi iyo babonye abitwa ko bubaha Imana babikora, barabyishimira, kuko bibamara isoni zo kubikora cyane. Intambwe ya munani, ni uko batangira gukinisha ibyaha bito ku mugaragaro.

Iya cyenda: bamaze kwinangira, biyerekana uko bari. Nuko bitsurira mu ruzi ruzabatembana, rubageze mu gahinda no mu makuba; Imana nitabibuza ku bw’imbabazi zayo, bazarimbuzwa iteka ryose n’uko kwishuka kwabo.