NDASINZIRA, ndongera ndota mbona ba bagenzi bamanuka ya misozi, baca mu nzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru. Hasi y’iyo misozi, ibumoso bw’inzira yabo hari igihugu cyitwa NYIRANDABIZI: muri icyo gihugu haturutse inzira nto y’ikigorogoro ihuye n’inzira abo bagenzi bacagamo. Mu mayirabiri bahahurira n’umusore uturutse muri icyo gihugu witwaga NTABWENGE. Mukristo aramuramutsa, aramubwira ati: urava he, ukajya he?

Ntabwenge ati: Navukiye muri kiriya gihugu, ndajya mu rurembo rwo mu ijuru.

Mukristo ati: Wibwira ko uzinjira mu irembo ryarwo ute? Ngira ngo nugerayo uzabona ibinanirana.

Ntabwenge ati: Nzarwinjiramo nk’uko abandi barwinjiramo.

Mukristo ati: Ufite iki, uzereka abo kuri iryo rembo, ngo bakugururire?

Ntabwenge ati: Nzi ibyo Umwami wacu akunda, ngira ingeso nziza, nishyura uwo mbereyemo umwenda wese; ndasenga, niyiriza ubusa, ntanga igice cya cumi cy’ibyanjye, kandi nasigiye igihugu cy’iwacu kugira ngo njye iyo ngiyo.

Mukristo ati: Ko utinjiye muri rya rembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira, ahubwo waciye muri iyo nzira nto y’ikigorogoro? Nicyo gitumye n’ubwo wiyogeza, ntinya yuko ku munsi w’urubanza utazinjizwa muri urwo rurembo, ahubwo urubanza ruzagutsindira ko uri umujura n’umunyazi (Yohana 10:1)

Ntabwenge ati: Yemwe bagabo, muri inzaduka simbazi! Mwemere gukurikiza idini y’iwanyu, nanjye ndakurikiza iy’iwacu. Niringiye yuko byose bizaba byiza. Iryo rembo muvuze, bose bazi yuko riri kure cyane y’iwacu. Nibwira yuko ari nta w’iwacu n’umwe uzi n’inzira irigeraho. Kandi ntacyo bitwaye, kuko dufite iyacu nzira ubonye nziza y’ubusamo, ihura n’iyi. Mukristo abonye yuko yiyita umunyabwenge, yongorera Byiringiro ati: Umupfu yarusha uyu kuba uwo gukira. Tugenze dute? Dukomeze kuvugana nawe, cyangwa

tujye imbere tumusige, abe yibwira ibyo tumubwiye; hanyuma duhagarare tumurinde, tumenye yuko ahari twamufasha dukomeje kuganira nawe ayo magambo hato na hato.

Byiringiro aravuga ati: Ku bwanjye si byiza kumubwira ibyo byose igihe kimwe. Tumusige, nubikunda tuganire nawe ubwa nyuma, nk’uko ashobora kwihanganira amagambo yacu. Nuko bajya imbere, Ntabwenge abakurikira ubwa nyuma. Bamaze kumujya imbere, bagera ahantu h’umwijima mwinshi, bahura n’umuntu abadayimoni barindwi bajyana kuri rwa rugi babonye mu mucyamu w’umusozi, bamubohesheje imigozi ikomeye irindwi. Bahinda umushyitsi bombi, ariko Mukristo arunguruka iyo mbohe bakiyijyana, kugira ngo arebe ko yayimenya; yibwira yuko ahari ari umuntu witwaga MUSUBIRINYUMA, utuye mu mudugudu witwa MUREKAMANA. Ariko ntiyamubona mu maso neza, kuko yarebaga hasi nk’umujura ufashwe. Abanyuzeho, Byiringiro aramukebuka, abona mu mugongo we urupapuro rwanditsweho ngo uyu yaturaga ko ari umukristo, akagira ingeso ziteye isoni, none aretse Imana rwose, aba uwo kurimbuka.

Mukristo abwira mugenzi we ati: Nibutse inkuru bambariye y’ibyabereye ku munyangeso nziza bugufi bw’aha, witwaga NIZERABUHORO. N’ubwo yitwaga atyo, yari umunyangeso nziza, yabaga mu rurembo rwitwa MUTARYARYA. Mu itangiriro ry’aha hantu hafunganye, hariho akayira guturutse ku irembo ry’inzira ngari ijyana abantu ku kurimbuka kwitwa AKAYIRA K’INTUMBI: bakitiriye batyo kuko gahora kicirwamo abantu. Nizerabuhoro uwo yari umugenzi nkatwe; yajyaga mu rurembo rwo mu ijuru; yicaye mu mayirabiri, arasinzira. Muri icyo gihe hanyura abambuzi batatu b’abanyamaboko baturutse ku irembo rya ya nzira ngari, umwe yitwaga MUTIMURABYE, undi yitwa MUTIRINGIRA, uwa gatatu yitwa MUSHINJWIBYAHA, ni abavandimwe. Babonye Nizerabuhoro aryamye, baza biruka.

Basanga uwo mugenzi agikanguka uwo mwanya ngo agende. Bamugezeho, baramukangisha ngo atiruka. Ahagarara ahinda umushyitsi, ntiyabasha kurwana cyangwa guhunga. Mutimurabye aramuturumbukira, ashora ukuboko mu myenda ye, akuramo uruhago rw’amafaranga. Nizerabuhoro avuza induru, ati: Ngaba abambuzi hano! Maze Mushinjwibyaha amukubita inshyimbo mu mutwe, agwa hasi, ararambarara, ava amaraso nk’uri bwicwe no kudatsina. Abo bambuzi bamuhagarara iruhande maze bumva abantu bagendagenda mu nzira nziza. Baratinya ngo ahari umwe muri bo yaba ari MUHABWABUNTUBWINSHI, utuye mu mudugudu witwa NIRINGIRIMANA, barahunga, basiga wa munyangeso nziza. Hashize umwanya, Nizerabuhoro arahembuka, arabyuka apfa kugenda atogota. Iyo niyo nkuru bambariye.

Byiringiro ati: Mbese, ntibamwambuye ibyo yari afite byose?

Mukristo ati: Oya yari afite amabuye y’igiciro cyinshi yahawe n’Umwami wacu. Kandi yari afite n’urwandiko rwe rwo kuzatanga ageze ku irembo ry’ururembo rw’i Siyoni. Ibyo yari yabihishe mu myambaro ye, ntibabibona. Ariko numvise yuko byamuteye agahinda kenshi kuko bamwibye amafaranga ye hafi yose. Yashigaje make cyane atashoboye kumutunga mu rugendo rwe rusigaye. Ndetse ngo yagombaga kugenda asabiriza kugira ngo abone utwo kurya: no gusonza yasonzaga kenshi mu rugendo mu rugendo rwe rusigaye.

Byiringiro ati: Ngira ngo yahumurijwe n’uko batamwibye ya mabuye ye?

Mukristo ati: Ni ukuri amabuye ye aba yaramuhumurije, iyo aba yarayakoresheje nk’uko bikwiriye. Ariko bambwiye yuko agahinda n’umutima uhagaze yagize kubwo kwibwa amafaranga byamubujije kunezererwa ayo mabuye kumara urugendo rwe rusigaye rwose. Ngo yajyaga yibagirwa ko ayafite ndetse.


Nizerabuhoro atewe n’abambuziKandi n’aho ubundi yayibukaga, yateshwaga ibyo bitekerezo vuba no kongera kwibuka ibyo yambuwe; nuko iryo shimwe rye rikamirwa n’agahinda

Byiringiro ati: Yewe, yagize agahinda koko!

Mukristo ati: Ni koko. Guterwa atyo ari mu mahanga, akamburwa, agakomereka, byari bikwiriye kumubabaza. Ndeste byari ibyo kumwicisha agahinda. Bambwiye yuko byamuhinduye umunyamanyanga masa. Ngo uwamushyikiraga mu nzira wese, nta kindi yashoboraga kumuganiriza keretse kumubarira izo nkuru z’uko yibwe agakomereka, n’iz’ibyo yibwe, n’iz’abo bambuzi.

Byiringiro ati: Ariko ntangajwe n’uko ataguze ku mabuye y’igiciro cyinshi yari afite ngo abone amafaranga yo kumutunga mu rugendo.

Mukristo ati: Uti iki? Yayagura iki se? Yayagura na nde? Aho ntuzi yuko, muri icyo guhugu cyose aho yamburiwe batazi yuko ayo mabuye ari ay’igiciro? Kandi rero, ntabwo aba yaremeye kuyagura. Yari azi yuko yagera ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru atayafite, byazamubuza kuhaherwa gakondo. Ibyo biba byaramubabaje kuruta abambuzi inzovu.

Byiringiro ati: Ko urakaye se mwene Data? Mbese Esawu ntiyaguze umurage we w’umwana w’imfura, awugurana igaburo rimwe ndetse (Abaheburayo 12:16-17)? Uwo murage wari uhwanye n’ibuye ry’igiciro kinini kuruta ayandi. Ubwo yagize atyo, Nizerabuhoro nawe ntiyabikora se?

Mukristo ati: Ni ukuri Esawu yaguze umurage we, kandi hariho n’abandi benshi bagenza nkawe, bigatuma babura umugisha uruta iyindi. Ariko rero ukwiriye gutandukanya Esawu na Nizerabuhoro. Imana ya Esawu yari inda, ariko Nizerabuhoro siko amera. Esawu yarebaga ibiboneka by’igihe gito byo guhaza umubiri we. Nizerabuhoro we yarebaga ibitaboneka bigumaho kugeza iteka ryose (2 Abakorinto 4:18); yamenye neza umumaro mwinshi w’ayo mabuye ye, ari yo murage we utabasha kubora cyangwa

kugajuka (1 Petero 1:4). Ntabwo aba yarashoboye kugura uwo murage nk’uko Esawu yaguze uwe. Ni koko yari afite kwizera guke, ariko Esawu ntako yari afite, haba na guke. Utizera na buhoro agomba gutwarwa n’umubiri we rwose: uwo ntazabura kugura umurage we hamwe n’ubugingo bwe, abigura na Satani ubwe. Umaranira iby’isi ntawe uzamubuza kubironka. Ariko Nizerabuhoro siko yameraga: we yamaraniraga ibyo mu ijuru. Ntabwo aba yarashoboye kubigura iby’igihe gito bidahaza. Mbese inuma yashobora kurya amara nk’inkongoro? Abatizera nibo bonyine bashobora kugurana iby’iteka ryose ibinezeza umubiri by’akanya gato, nabo ndetse bakigura ubwabo. Abafite kwizera, n’aho kwaba guke, ntabwo babishobora. Ubwo wibwiye ko byamushobokera, wayobye rwose.

Byiringiro ati: Ndabyemeye; ariko rero byabanje kumerera nabi ko wampannye utyo cyane.

Mukristo ati: Erega, nashatse kuguhugura gusa. Ariko tubireke, dukomeze gutekereza kuri Nizerabuhoro n’abambuzi bamuteye. Nta kirimo cyo kudutandukanya.

Byiringiro ati: Ariko, Mukristo, ba bambuzi sinshidikanya ko atari abanyabwoba gusa. Iyo bataba abanyabwoba, baba barahunze bumvise ko hari umuntu umwe? Ni iki cyatumye Nizerabuhoro adakomeza umutima? Aba yarashwashwanije, akarwana akanya gato, akemera ko bamunyaga niba abonye ko atabasha kwikiza.

Mukristo ati: Benshi bavuze ko abo bambuzi ari abanyabwoba, ariko ababonye ko ari ko biri mu gihe cy’intambara ni bake. Umva ko wavuze ibyo gukomeza umutima: nta mutima ukomeye Nizerabuhoro yari afite. Nawe ubwawe mwene Data, iyaba ari wowe bateye, ndahamya yuko uba warashwashwanije, ukarwana akanya gato, ukananirwa. Ubwo butwari ufite batahari, wababona, nk’uko uwo yababonye, watekereza ukundi!

Ariko ite kuri ibi: abo bambuzi ntibiyamburira ubwabo, ahubwo ni intumwa z’umwami wa rwa rwobo rutagira akagero; kandi habaye impamvu, ubwe yabatabara, akaza yivuga nk’intare (1 Petero 5:8). Nanjye natewe nk’uko Nizerabuhoro uwo yatewe, mbona yuko biteye ubwoba rwose. Abo bambuzi uko ari batatu baranteye: ntangira kubarwanya, nk’uko bikwiriye umukristo, batabaza rimwe gusa, shebuja araza. Mbona yuko urupfu rungezeho rwose: mba narapfuye koko, ni uko ku bw’imbabazi z’Imana nari nifurebye ibyuma byageragejwe. Kandi n’ubwo nari mbyifurebye, nabonye yuko kurwanisha ubutwari bikomeye cyane. Ntawe uzi iyo ntambara uko ikomeye, keretse uwayirwanye.

Byiringiro ati: Ariko baketse gusa yuko haje Muhabwabuntubwinshi, ntibahunga?

Mukristo ati: Nzi yuko bahungaga kenshi, bo na shebuja, iyo Muhabwabuntubwinshi yabonekaga gusa: ibyo ntibItangaza kuko ari intwari y’Umwami wacu na Nizerabuhoro. Kuko ingabo z’Umwami wacu atari intwari zose: ababasha gukora iby’ubutwari bihwanye n’ibya Muhabwabuntubwinshi si bose. Twatekereza yuko umwana muto yanesha Goliyati nk’uko Dawidi yamunesheje? Cyangwa ko ifundi igira amaboko nk’ay’imfizi? Bamwe bafite amaboko menshi, abandi bafite make: bamwe bafite kwizera kwinshi, abandi bafite guke. Nizerabuhoro uwo yari umunyamaboko make; nicyo cyatumye atsinwda.

Byiringiro ati: Iyaba Muhabwabuntubwinshi yaraje koko, ngo abatsinde!

Mukristo ati: kandi niyo aba we, ahari aba yarabonye intambara ishaka kumunanira, Muhabwabuntubwinshi arwanisha intwaro ze neza cyane, kandi akibasha kubakubitisha iruba ry’inkota, akababuza kugera ku karume, abasha kubatsinda kandi yabatsinze kenshi. Ariko bagera ku karume, n’aho yaba Mutimurabye cyangwa Mutiringira cyangwa wa wundi wa gatatu, ahari bamutsinda hasi, kandi utsinzwe hasi yakora iki?

Uwareba neza mu maso ha Muhabwabuntubwinshi yabonaho inkovu zerekana yuko ibyo mvuze ari ukuri. Numvise yuko yavuze akirwana ati: Twihebye yuko tudagikize (2 Abakorinto 1:8). Abo bambuzi b’abanyamaboko barwanyaga Dawidi, akarira, akaniha, akaboroga (Zaburi 43). Na Eliyakimu (2 Abami 19) na Hezekia (2 Abami 19:20), n’ubwo mu bihe byabo bari intwari, bagombaga gushikama cyane batabidebekeye, iyo baterwaga nabo, nyamara abo bambuzi bakabakubita cyane. Hari ubwo na Petero yagerageje kubarwanya: n’ubwo bamwe bamwita umutware w’intuma, hanyuma yo kurwana nabo yatinye umuja buja (Matayo 26:69-70).

Kandi umwami wabo iminsi yose ahora yiteguye kubatabara; ntabwo aba aho atabasha kubumva batsindwa, ubwo agatabara, niba bishoboka. Umva uko igitabo cya Yobu kimuvuga ngo: n’aho hagira umwerekezaho inkota cyangwa icumu cyangwa umwambi cyangwa icumu ry’irihima, ntacyo byamara. Ngo ibyuma abireba nk’ibyatsi, kandi umuringa awugereranya nk’igiti kiboze, ngo umwambi ntiwamuhungisha; amabuye y’umuhumetso amubera nk’umurama, ngo ubuhiri abureba nk’ibikuri, aseka guhinda kw’icumu (Yobu 41:26-29). Umuntu yarwanya ate umeze atyo? Icyakora umuntu yagira ifarashi ya Yobu, ngo arwane intambara ahetswe nayo, ahari yo yamushoboza gukora iby’ibutwari. Byanditswe ngo Yambaye umugara uhungabana ku ijosi ryayo. Ngo ishobora gusimbuka nk’uruzige. Ngo kwivuga kwayo gutera ubwoba. Ikaraha mu gikombe, yishimira imbaraga zayo, ikajya gusanganira ingabo. Ngo isuzugura ubwoba ntacyo itinya: ndetse ntabwo ihindukira ngo ihunge inkota…

Ngo uburakari bwayo bukaze butuma iyogoza isi, kandi iyo yumvise ijwi ry’impanda, irivuga iti: Utyooo! Ngo irehera intambara ikiri kure guhinda kw’abagaba n’urusaku (Yobu 39:19-25). Ariko abarwanira ku birenge nkatwe, twe kwifuza guhura n’umubisha. Cyangwa iyo twumvise yuko abandi baneshejwe, twe kwirara, nk’aho tuba twarabashije kubarusha ubutwari; kuko

abameze batyo bakunda kuneshwa mu igeragezwa. Ibuka ibyo navuze kuri Petero ubwa mbere. Yakundaga kwirarira, akanga kubivaho; kwiyogeza kwe kukamutera kuvuga ko yarusha abandi bose ubutwari bwo kurwanirira Shebuja: ariko ni nde waneshejwe n’ah’abambuzi nkawe? Noneho iyo twumvise yuko abantu bamburiwe batyo mu nzira y’Umwami wacu, ibyo dukwiriye gukora ni bibiri: icya mbere ntitukagende tutifurebye ibyuma tudatwaye intwaro, kandi cyane cyane twe kubura gutwara ingabo, Pawulo yaravuze ati: Kuri ibyo byose mutware kwizera nk’ingabo: niko muzashobora kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro (Abefeso 6:16). Kandi ni byiza ko dusaba Umwami wacu uwo kujyana natwe, cyane cyane ngo ajyane natwe ubwe. Nicyo cyatumye Dawidi yishimira mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu (Zaburi 23:4); na none Mose yashatse gupfira aho yari ari, abirutisha kugenda intambwe imwe, atari kumwe n’Imana ye (Kuva 33:15). Mwene Data niba iyo igendana natwe, ntidukwiriye gutinya abantu inzovu baduhagurukiye (Zaburi 3:5-8; Zaburi 27:1-3). Ariko abibone batayifite bagwa hasi, bakaba munsi y’intumbi (Yesaya 10:4).

Jyewe ubwanjye kera narwanye iyo ntambara, kandi n’ubwo ndi muzima, nk’uko undeba, ku bw’imbabazi z’Iruta bose, sinirata ubwanjye butwari. Nintongera kubona intambara nk’izo, nzishima, ariko ndatinya yuko tutaragera aho tutatererwa n’amakuba. Ubwo intare n’ingwe bitarandya, niringiye yuko Imana izadukiza umubisha wese tuzahura.

Maze Mukristo araririmba ati:

Yewe Nizerabuhoro,

Turakubabariye!

Koko wabonye amakuba

Ubwo bakunyagaga.

Bakunyaze ibyiza byawe,

Baranagukubita.

Aba bambuzi batatu

Mbese wabanesheje ute?

Uwizera Umwami Yesu

Ntawe uzamushobora.

Nimugwize kumwizera,

Mujye mumwiragiza.

Muzanesha abantu inzovu.

Naho utamwiringira

Ntiyashobora kunesha

Abatatu bonyine. (Ijwi 166)