MAZE ndota yuko inzira Mukristo yari akwiriye kunyuramo izitiwe impande zombi n’inkike yitwa GAKIZA (Yesaya 26:1). Mukristo akurikira iyo nzira, n’ubwo aremerewe agenda yiruka, ariko bimuruhije cyane, ku bw’umutwaro ahetse. Nuko ariruka, agera ahantu hazamuka ho hato, hejuru yaho hashinze umusaraba, kandi hepfo yaho azamutse hari imva irangaye. Mukristo amaze gusohora kuri uwo musaraba, wa mutwaro uhambuka ku bitugu bye, umuva mu mugongo, uragwa, uratembagara, ugera ku munwa w’imva, ugwamo, ugenda buheriheri.

Maze Mukristo arishima, aranezerwa, avugana umutima unezerewe, ati: Anduhuye umubabaro we! Anzurishije urupfu rwe.”

Mukristo ageze ku Musaraba
Mukristo ageze ku MusarabaMaze amara umwanya, ahagaze atangara: kuko byamutangaje cyane yuko kureba uwo musaraba kwamuhambuye umutwaro we. Nicyo cyatumye agumya kuwitegereza cyane, amarira ngo bugubugu (Zekariya 12:10). Agihagaze awitegereza, arira, asangwa n’abantu batatu barabagirana.

Baramuramutsa bati: “Amahoro abe kuri wowe”.

Umwe aramubwira ati: “lbyaha byawe urabibabariwe (Mariko 2:5) “.

Undi amwambura ubushwambagara bwe, amwambika indi myenda (Zekariya 3:4).

Uwa gatatu amushyira ikimenyetso mu ruhanga (Abefeso 1:13) amuha umuzingo w’igitabo, amutegeka kugenda awusoma, ati nugera ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru, uzawubahe”.

Maze basubirayo. Mukristo yitereshwa gatatu n’ibyishimo aririmba ati:

Iteka nagendaga

Ndemerwe n’ibyaha;

Ntihagira ikibasha

Kumara umubabaro.

Kugeza ubwo nageze

Ahantu heza cyane

Hangiriye umumaro

Ntazibagirwa ukundi.

Iri ni itangiriro

Ry’umunezero wanjye;

Aho niho umutwaro

Wamvuye mu mugongo.

Ndashima umusaraba;

Ndashima ya mva nziza;

Ariko cyane cyane,

Ndashima Uwambambiwe! (Ijwi 129)