NDOTA yuko bamara akanya bagikikiye rwa ruzi. Maze inzira itandukana narwo, bagira agahinda kenshi, ariko ntibahangara kureka iyo nzira. Aho inzira iteshukira ku ruzi, yarimo amabuye menshi, kandi ibirenge byabo byari bihishijwe imputa n’urugendo. Nicyo cyatumye imitima yabo icogozwa cyane n’iyo nzira (Kubara 21:4); nuko bagenda bifuza indi.

Imbere yabo ho gato, hari urwuri ibumoso bw’iyo nzira, hari n’irembo ryinjiza umuntu muri rwo, urwo rwuri rwitwaga URWURI RW’INZIRA ITESHUKA. Mukristo abwira mugenzi we ati: Niba uru rwuri rukikiye inzira yacu, tunyuremo. Ajya ku irembo ngo arebe, abona inzira ikikiye iyabo hirya y’uruzitiro. Aramubwira ati: Bimeze nk’uko nifuzaga: aha niho heza; ngwino, Byiringiro duce mu irembo.

Byiringiro ati: Iyo nzira nituyobya, biragenda bite?

Mukristo ati: Si iyo kutuyobya; dore ntikikiye inzira yacu? Nuko Byiringiro yumvira mugenzi we, aramukurikira aca muri iryo rembo, bagera muri ya nzira yindi, basanga ari nziza, itababaza ibirenge. Kandi barebye imbere yabo, babona umuntu uri muri iyo nzira witwa Mwiyiringira, baramuhamagara, bamubaza aho iyo nzira ijya. Arabasubiza ati: Irajya ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru.

Mukristo abwira mugenzi we ati: Sinakubwiye? Dore, turagenda neza.

Baramukurikira, bakomeza iyo nzira. Maze burira, umwijima uba mwinshi, ntibareba wa wundi ubari imbere. Nuko Mwiyiringira uwo, kuko atabashije kureba inzira, agwa mu bushya burebure, bwacukuwe na nyiri icyo gikingi kugira ngo yiciremo abapfu bihimbaza; avunagurwa n’uko kugwa. Mukristo na mugenzi we bumva agwa, barahamagara bati ubaye iki? Ntihagira ubasubiza, bumva umuniho gusa. Byiringiro arabaza ati: none turi he? Mugenzi we araceceka, kuko yari atangiye gukeka yuko ahari bayobye kandi ari we wabayobeje; imvura nyinshi itangira kugwa, ijuru rirahinda, inkuba zirakubita, imirabyo irarabya; baratinya, umugezi uruzura amazi arushaho kugwira. Byiringiro araniha, aravuga ati: Iyo nkomeza inzira simvemo!

Mukristo ati: Twabonye iki cyakekesha umuntu yuko iyi nzira yatuyobya?

Byiringiro ati: Nayitinye, tutarayigeramo, nguhana buhoro: mba naguhannye cyane ni uko unduta ubukuru.

Mukristo ati: Nshuti yanjye, mbabarira, mbabajwe n’uko nakuyobeje, nkakujyana mu kaga kangana gatya. Ndakwinginze mbabarira.

Byiringiro ati: Humura, mwene Data, ndakubabariye: kandi wemere yuko ibi bituviramo umumaro ubwa nyuma

Mukristo ati: Nishimiye yuko ndi kumwe n’umunyambabazi, ariko twe guhagarara aha, ahubwo tugerageze gusubira inyuma.

Byiringiro ati: Mwene Data, reka njye imbere. Mukristo ati: Ahubwo reka abe ari jye ujya imbere, mbanze mu kaga ko mu nzira, kuko ari njye watumye tuyoba twembi. Byiringiro ati: Oya. Ninjye ujya imbere, ahari umutima uhagaze watuma twongera kuyoba.

Bumva ijwi ribahumuriza riti: Werekeze umutima ku nzira nyabagendwa, ya nzira wabanje kunyuramo: hindukira usubireyo (Yeremiya 31:24). Maze

amazi yari yuzuye cyane, gusubirayo kubatera

akaga gakomeye. (Maze menya yuko kuva mu nzira y’Imana turimo bibangutse biruta kuyisubiramo twayivuyemo). Bagira umwete cyane wo gusubira inyuma, ariko umwijima wari mwinshi, n’amazi yari maremare; nicyo cyatumye baba mu kaga ko kurengerwa inshuro cyenda cyangwa cumi. Kandi n’ubwo bagize umwete mwinshi, ntibashobora kugera kuri rya rembo muri iryo joro. Nyuma basanga ubwugamo buto, bicara munsi yabwo, bategereza ko bucya. Maze kuko bananiwe barasinzira. Aho bari basinziriye ntihari kure y’umusozi witwa i SHIDIKANYAMANA, wubatseho igihome, nyiracyo yari igihanda cyitwa BWIHEBE. Mu gikingi cyacyo niho bari basinziriye. Kibyuka kare mu gitondo, kigendagenda mu gikingi cyacyo, gisanga Mukristo na Byiringiro basinziriye. Kirabakankamira, kirabakangura, kibabaza aho baturutse n’icyo bakora mu gikingi cyacyo. Baragisubiza bati: Turi abagenzi, twayobye. Igihanda kirababwira kiti iri joro mwansuzuguye kuko mwandibatiye igikingi, mukagisinziriramo. Mwakoze icyaha: reka mbajyane iwanjye! Ntibabasha kwanga kuko cyabarushaga amaboko; kandi ntibabona icyo bavuga, kuko bari biyiziho icyaha. Nuko icyo gihanda kirabashorera kibajyana mu gihome cyacyo, kibafungira mu kazu kari hasi y’ubutaka, karimo umwijima mwinshi n’umunuko mubi ubababaza cyane. Bamaramo iminsi ine n’amajoro ane batarya batanywa, batabona umucyo cyangwa umuntu wabasuhuza; ni uko bari mu mubabaro, mwinshi, batandukanirijwe kure y’inshuti n’abakunzi babo (Zaburi 88:18). Mukristo arusha mugenzi we agahinda, kuko ari we watumye bayoba bakajya muri ayo makuba.

Ijoro rya mbere

Icyo gihanda Bwihebe cyari gifite umugore w’igishegabo

witwa NYIRABYIRINGIROBIKE: kiryamye, kimubwira ibyo cyagiriye abo bagenzi. Kimubaza ikindi gikwiriye kubagirira. Akigira inama ati: Ni iby’ukuri mu gitondo, uzabakubite cyane we kubababarira.

Umunsi wa kabiri

Kibyutse mu gitondo, cyenda igikoni kinini, kiramanuka, cyinjira muri ka kazu barimo. Kibanza kubatuka nk’utuka imbwa, n’ubwo batagishubije ijambo ribi na rimwe. Kirabadukira, kibakubita cyane; ntibabasha kugira icyo bihereza, kandi aho bari baryamye ntibabasha kwihindukiza. Kiragenda kibasiga biganyira amaganya menshi no kuribwa kwabo; nuko biriza uwo umunsi basuhuza umutima baboroga cyane. Iryo joro, umugore w’icyo gihanda avugana nacyo, yumva ko bakiriho, abwira ikigabo cye ati: Uzababwire biyahure.

Umunsi wa gatatu

Nuko mu gitondo kijya aho bari, kibatukagura nk’ubwa mbere, gisanga bababazwa cyane na za nkoni, kirababwira kiti: Ubwo mutazasohoka ukundi aho muri, icyiza ni uko mwakwiyahuza intambi cyangwa umugozi cyangwa umuti wica. Mushakira iki kubaho, ubwo kurimo imibabaro ingana ityo?

Bacyinginga kubarekura: kibareba igitsure, kirabadukira, kirabaturumbukira, kiba cyarabishe rwose ni uko cyafashwe n’igicuri cyakundaga kugifata ubundi ku mucyo; kimara umwanya kirabya ukuboko; kiragenda kibasiga nka mbere, ngo bajye inama y’icyo bakora. Izo mbohe zirabazanya ziti: Dukore ibyo atubwiye, cyangwa turorere?

Mukristo abaza mugenzi we ati: Turakora iki? Kubaho kwacu kwa none ni kubi cyane. Ku bwanjye mpeze mu rungabangabo: sinzi yuko icyizere ari uko twabaho tumeze dutya, cyangwa ari uko twapfa nonaha. Umutima wanjye uhitamo kwiyahuza umugozi, bindutira kubaho: ikuzimu niho heza: harusha iyi nzu y’imbohe kunduhura.

Mbese, twumvire inama ya cya gihanda?

Byiringiro ati: Sinzi yuko tumerewe nabi cyane:

nahitamo gupfa, bindutira kugumya kumera ntya iteka. Ariko reka twibwire:

Nyiri igihugu tujyamo yarategetse ati: Ntukice. Iryo tegeko ritubuza kwica undi, noneho ntirirushaho kutubuza kwiyica? Uwica undi, aba yishe umubiri we gusa; ariko uwiyica, aba yicanye umubiri n’ubugingo. Kandi mwene Data, umva ko uvuze uti, ikuzimu harusha aha hantu kunduhura: ariko mbese wibagiye i Gehinomu, aho abicanyi batazabura kujya? Byanditswe ngo: Nta mwicanyi uhabwa ubugingo buhoraho (1 Yohana 3:15). Kandi twibwire yuko cya gihanda Bwihebe kidashobora byose, kuko numvise yuko n’abandi bafashwe nacyo bakagicika. Ahari Imana yaremye isi yabasha kucyica: cyangwa ahari yacyibagiza gufunga urugi; cyangwa ahari cyakongera kuzukirirwa n’igicuri imbere yacu, kikaharabira! Cyakongera kumera gityo, ngambiriye yuko nagira ubutwari ngakora icyo nshobora cyose ngo nkikize. Nabaye umupfu kuko kare ntagerageje kucyikiza. Ariko nshuti yanjye twihangane igihe gito, kuko ahari igihe cyasohora tugakira: ariko reka tureke kwiyahura tukihindura abicanyi. Byiringiro ahumurisha mugenzi we ayo magambo, aramugerura. Biriza uwo munsi bari mu mwijima bameze nabi. Bugiye kwira cya gihanda kirongera kiramanuka, cyinjira muri ka kazu ko munsi y’ubutaka ngo kimenye yuko bacyumviye. Kigezemo, gisanga bakiriho, kirarakara cyane, kirababwira kiti: kuko mutanyumviye, muzifuza muti iyo tutavuka. Bahinda imishyitsi cyane, Mukristo arahondobera; maze arahembuka, barongera bajya inama y’ibyo icyo gihanda cyabategetse. Mukristo arongera asa n’ushaka kucyumvira. Maze Byiringiro amusubiza ubwa

kabiri, ati: Mwene Data, wibagiwe uko wari intwari? Apoluoni ntiyakunesheje, cyangwa ibyakubereyeho muri cya gikombe cy’igicucu cy’urupfu nabyo ntibyakunesheje. Umaze kunyura mu miruho myinshi n’ibiteye ubwoba n’ibitangaza byinshi: none ucitse ubwoba? Dore ndi kumwe nawe muri aka kazu kabi, kandi undusha amagara cyane. Kandi twasangiye gukomereka no kugira inzara n’inyota no kuba mu mwijima, ariko dukomeze kwihangana. Ibuka uko wari umugabo muri rwa rurembo Mburamumaro, ntiwatinye iminyururu cyangwa ka kazitiro cyangwa urupfu n’agashinyaguro. Nuko twihangane uko dushoboye, kugira ngo twe gukorwa n’isoni zidakwiriye umukristo.

Nijoro cya gihanda n’umugore wacyo baryamye, akibaza iby’imbohe zacyo y’uko zumviye inama yacyo. Kiramusubiza kiti: Ibyo birimarima bifite imitima ikomeye: bihitamo kwihanganira ibyago byose bibirutira kwiyahura. Arakibwira ati: Ejo mu gitondo uzabajyane mu mbuga, ubereke amagufwa n’ibihanga by’abantu wishe kera, ubakangishe ubabwira uti: Iminsi irindwi itarashira, nzabatanyagura nk’uko natanyaguye bagenzi banyu aba.

Umunsi wa kane

Nuko mu gitondo, cya gihanda kirongera kijya aho bari, kibajyana mu mbuga, kibereka amagufwa nk’uko umugore wacyo yakigiriye inama. Kirababwira kiti: Aya ni amagufwa y’abagenzi bameze nkamwe, bandibatiye igikingi nkamwe, ndabafata; ngeze aho nashakiye, ndabatanyagura. Iminsi cumi itarashira, nzabagirira ntyo namwe. Nimugende, musubire mu isenga yanyu! Kivuze ibyo, kibasubizayo kigenda kibakubita.

Biriza uwi munsi barababara cyane. Bwije, icyo gihanda n’umugore wacyo Nyirabyiringirobike baryamye, barongera bajya inama y’imbohe zabo. Icyo gihanda gitangazwa n’uko kitabashije kubicisha inkoni cyangwa kubemeza kwiyica.

Umugore wacyo arakibwira ati: Ahari bihanganishwa no kwiringira yuko babona abantu babakuramo: cyangwa ahari bafite icyo kumena ibyuma bifunze inzugi, bakiringira ko cyabahesha gucika. Icyo gihanda kiramubwira kiti: ibyo nibyo uvuze, mukunzi wanjye! Nuko nzabasaka hose mu gitondo.

Maze mu gicuku za mbohe zitangira gusaba Imana, zikesha ijoro zisaba. Umuseke ugiye gutambika, Mukristo aratangara, arirakarira ati: Ndi umupfu ntya! Naryamye mu kazu k’imbohe kanuka, kandi mbasha kwikiza uwo mwanya! Mfite urufunguzo mu myambaro yanjye rwitwa IBYASEZERANIJWE, rubasha gufungura ibyuma bifunze inzugi zose z’iki gihome cy’i Shidikanyamana. Byiringiro aramusubiza ati: Uvuze inkuru nziza; rukuremo ugerageze. Mukristo arukura mu myambaro ye, agerageza gufungura urugi rwa ka kazu ko munsi y’ubutaka. Rukinguka uwo mwanya rutamuruhije, bombi barasohoka, ajya ku rugi rundi rujya mu mbuga, narwo arufunguza rwa rufunguzo. Ajya ku rugi rw’icyuma rukinze irembo, maze urwo rufunguka rumuruhije cyane, ariko ntirwananira urwo rufunguzo. Basunika urwo rugi ngo bacike vuba; maze rugikinguka, rukaka cyane, cya gihanda Bwihebe kirakanguka. Kibyutswa vuba no kubakurikira ngo kibafate; kizukirwa n’igicuri kiraraba, nticyabasha kubakurikira. Bariruka, bagera ku nzira y’Umwami wabo, barakira, kuko bavuye mu butware bwa cya gihanda.

Maze bajya inama y’icyo bari bukore kugira ngo baburire abandi bazagera kuri rya rembo, badateshuka bagafatwa na cya gihanda. Bashinga inkingi kuri iryo rembo, bandikaho aya magambo, bati inzira icyamiye muri iri rembo ijya mu gihome cy’i Shidikanyamana. Nyiracyo ni igihanda cyitwa Bwihebe gisuzugura Umwami w’igihugu cyo mu ijuru, gishaka kurimbura abagenzi be bera.


Uko bacitse mu gihome cy’i ShidikanyamanaNuko ababakurikiye benshi basoma ibyo byanditswe, bakira ayo makuba. Mukristo na Byiringiro bamaze gushinga iyo nkingi, bararirimba bati:

Twataye inzira nziza

Duca ahatanyurwa:

Icyo cyatumye ibyago

Bihadufatira.

Uzadukurikira

Agana mu ijuru

Azirinde igihanda

Gitera ubwihebe! (Ijwi 78)