Mukristo na Byiringiro bajya imbere, bagera mu kibaya cyiza cyitwa KWIYARA, banyuramo banezerewe cyane. Bakimara vuba, kuko atari kikini. Ahajya guhera, hari agasozi kitwa i NDAMU, karimo aho bacukura ifeza, bazicukura mu rwobo rurerure. Abandi bagenzi bateshuwe no kuhareba, kuko ifeza ziguma; maze begereye umunwa w’urwo rwobo, igitaka kirariduka bagwamo, baravunagurika barapfa. Abandi urwo rwobo rwarabaremaje, ntibakira ubwo burema, barinda bapfa.

Maze ndota yuko iruhande rw’urwo rwobo, bugufi bw’inzira hahagaze umuntu witwaga DEMA, ahamagara abagenzi ngo baze barurebe. Ahamagara Mukristo na mugenzi, ati Yemwe yemwe, nimunyure hano mubone icyo mbereka.

Mukristo ati: Ni kintu ki gikwiriye kudutesha inzira?

Dema ati: Hariho urwobo rw’ifeza n’abazicukura. Nimuza murabona ubutunzi bwinshi murushe buke.

Byiringiro ati: Reka tugende turebe.

Mukristo ati: Njyewe sinjyayo, kuko numvise bavuga hariya hantu, kandi ko hica abantu benshi: kandi izo feza zimeze nk’ikigoyi ku bazishaka, kuko zibabuza urugendo rwabo.

Mukristo ararangurura abaza Dema ati: Aho hantu si habi? Ntihabujije benshi urugendo rwabo?

Dema ati: Si habi cyane, keretse ku batitonda. (Icyakora abivugana ipfunwe)

Mukristo abwira Byiringiro ati: Ntiduteshuke n’intambwe imwe, ahubwo dukomeze inzira,

Byiringiro ati: Nzi yuko Mwikirishandamu naza, Dema akamuhamagara nk’uko aduhamagaye, ari buteshuke, ajye kuhareba.

Mukristo ati: Ntari bubure guteshuka, kuko idini ye imujyana muri iyo nzira. Ndetse ndakeka yuko azapfirayo.

Dema arongera arabahamagara ati: Ntimushaka kureba? Mukristo aramwerurira ati: Dema uri umwanzi w’ingeso nziza zikundwa n’Umwami w’iyi nzira. Umwe mu bacamanza be yamaze kuguciraho iteka guteshuka kwawe (2 Timoteyo 4:10), none ushakira iki kutuzana natwe muri urwo rubanza? Kandi twateshukaho na gato, Umwami wacu ntiyabura kubimenya, akadukoza isoni aho dushaka kuzahagarara imbere ye dushize ubwoba.

Dema arabasubiza ti: Ndi mwene wanyu: mwatinda aha ho hato, nanjye najyana namwe.

Mukristo aramubaza ati witwa nde? Ntiwitwa nk’uko naguhamagaye?

Dema arasubiza ati: Nitwa Dema koko, ndi uwo mu rubyaro rwa Aburahamu. Mukristo ati: Ndakumenye: Gehazi ni sogokuruza wawe, na Yuda Isikariyota ni so, nawe ugeze kirenge mu cyabo. Uratwoshya nka Satani. So yamanitswe Imana imuhora, ubugome; nawe ukwiriye ibihembo bihwanye n’ibye

(2 Abam 5:20-27; Mat. 26:14-15; 27:1-5). Nitugera aho umwami wacu ari, ntituzabura kumubwira ibyo utugiriye.

Baramureka, baragenda. Ibyo bishize, Mwishakirindamu bagera aho Dema yari ari arabahamagara, arabarembuza, uwo mwanya bajyana aho ari. Icyo ntazi ni uko bagiye ku munwa wa rwa rwobo kurunguruka, bakagwamo; cyangwa yuko bamanutse bakajyamo bagacukura, cyangwa yuko bagiyemo bakicwa n’umwuka ucucumukamo. Icyo nzi ni uko batongeye kuboneka ukundi muri iyo nzira.

Mukristo araririmba ati:

Mwishakirindamu akunda Dema uwo.

Bahuje umutima, baranezerewe.

Umwe ahamagaye umwe undi ariruka

Ajya aho ari ashaka iyo ndamu ye

Nuko rero bombi babiheramo,

Bahisemo iby’isi ntibarenga aho

Nta wamenya ibyabo n’amaherezo:

Ariko bazajya bate mu ijuru? (Ijwi 299)

Hirya y’icyo kibaya, abagenzi bagera ku nkingi ihagaze ku nzira: bombi irabatangaza, kuko ishusho yayo yasaga n’iy’umugore wahindutse inkingi. Barayitegereza, bamara umwanya bananirwa kumenya icyo ari cyo. Nyuma Byiringiro abona amagambo yanditswe ku mutwe wayo uburyo buruhije. Maze kuko atize gusoma cyane, akamenya yuko Mukristo yabyize, aramuhamagara ngo ahari yabimenya. Araza amara umwanya asoma inyuguti imwe imwe; amenya yuko amagambo ari aya ngo, Mwibuke muka Loti. Ayasomera mugenzi we. Bombi bamenya ko ari yo nkingi y’umunyu muka Loti yahindutse, Imana imuhora kureba inyuma ku bw’umutima wifuza, ubwo yavaga i Sodomu (Itangiriro 19:26). Icyo gitangaza kibavugisha aya magambo.

Mukristo aravuga ati: Tubonye iyi nkingi mu gihe gikwiriye. Byakurikiye neza koshywa na Dema guteshuka tukareba wa musozi witwa i Ndamu. Iyaba twateshutse, nk’uko yadusabye kandi nk’uko washatse, mwene Data natwe tuba twahindukiye akabarore abadukurikiye.

Byiringiro ati: Nihannye ubwo bupfu bwanjye; kandi ntangajwe n’uko ntahindutse nka muka Loti. Icyaha cye n’icyanjye bitandukana bite? We yarebye inyuma gusa; jyeweho nifuzaga kugenda ngo ndebe. Nkozwe n’isoni z’uko ibyo byinjiye mu mutima wanjye. Icyakora nshimira Imana Ubuntu bwayo.

Mukristo ati: Twite kubyo tubonye hano, tujye tubyibuka kugira ngo bizadufashe mu bihe bizaza. Uyu mugore yakize iteka rimwe, kuko atarimbukanye n’i Sodomu: maze arimburwa n’irindi, nk’uko tubonye, ahinduka inkingi y’umunyu.

Byiringiro ati: Uvuze ukuri koko: aduhindukire akabarore n’icyitegererezo. Abe akabarore gatuma twirinda icyaha cye; abe n’icyitegererezo cy’iteka rizaba ku bantu batazita kuri ako kabarore. Ariko rero cyane cyane ntangajwe n’uko Dema na bagenzi be bagitinze aho ngaho, bagatinyuka gushaka bwa butunzi, kandi ari bwo bwatumye uyu mugore ahinduka inkingi y’umunyu. Nyamara we yarebye inyuma abwifuza gusa; ntidusoma yuko yateshutse mu nzira intambwe n’imwe. Kandi n’iryo teka ryamubayeho ryamuhinduye akabarore kitegeye aho bari, kuko bakubura amaso batabura kumureba.

Mukristo ati: Ni igitangaza koko cyerekana yuko imitima yabo inangiwe rwose. Ndabahwanya n’abahangara kwibira imbere y’umucamanza, cyangwa abakegeta imigozi y’isaho z’amafaranga, bakayibira munsi y’igiti abajura bamanikwaho. Byanditswe yuko ab’i Sodomu bari abanyabyaha bikomeye, kuko bakoreraga ibyaha imbere y’Uwiteka abareba, n’ubwo yabagiriye neza, kuko igihugu cyabo cyari kimeze nk’uko Edeni yameraga kera (Itangiriro 13:10-13). Nicyo cyatumye bamutera umujinya mwinshi, barimbuzwa umuriro uvuye mu ijuru. Ibyo bitumenyesha neza yuko abakorera ibyaha imbere y’akabarore gahorera imbere yabo kubarinda, nk’uko ba Dema bakora, bazacirwaho iteka riruta ayandi.

Byiringiro ati: Uvuze ukuri koko, ariko ni imbabazi zikomeye z’Imana yuko wowe, cyangwa cyane cyane jyewe, tutahindutse akabarore nk’uyu. Nicyo gituma dukwiye gushima Imana no kuyubaha no kujya twibuka muka Loti.

Mbona yuko bakomeza inzira, bagera ku ruzi rwiza Umwami Dawidi yise URUZI RW’IMANA, ariko Yohana yarwise URUZI RW’AMAZI Y’ISOKO Y’UBUGINGO (Zaburi 6:9; Ibyahishuwe 22:1). Inzira yabo yakikiraga urwo ruzi: Mukristo na mugenzi we bagendaga barukikiye banezerewe cyane, bakanywa ku mazi yarwo, akabamara inyota, akabasubizamo intege. Kandi hakurya no hakuno yarwo hari ibiti bitoto by’amoko yose byera imbuto ziribwa, ibibabi byabyo baka-

birira kubabuza gutumba cyangwa kurwara izindi ndwara zifata abagenzi. Urwo ruzi rwacaga mu cyanya cyarimo uburabyo bwiza cyane n’ubwatsi buhorana itoto iteka ryose. Muri icyo cyanya bararyama barasinzira, kuko ari aho gusinziririra biziguye (Zaburi 4:8; Zaburi 23:2). Uko bakangutse, basoromaga imbuto za bya biti, bakazirya, bakanywa ku mazi ya rwa ruzi, bakaryama bagasinzira. Bamara iminsi bakora batyo. Igihe bashatse kugenda gisohoye, kuko urugendo rwabo rwari rutarashira, bararya, baranywa, baragenda.