BAKOMEZA urugendo bajya ku MISOZI Y’IGIKUNDIRO, nyirayo ni umwami nyiri wa musozi w’i Biruhanya. Baterera iyo misozi, babona imirima n’ibigombe by’ibiti byera imbuto ziribwa, babona n’inzabibu n’amasoko. Baranywa, bariyuhagira, barya imbuto z’inzabibu, uko bashatse. Mu mpinga z’iyo misozi hari abungeri baragira intama bahagaze iruhande rw’inzira. Ba bagenzi barabasanga, bishingikiriza inkoni zabo, nk’uko abagenzi barushye bakora, barababaza bati: Iyi misozi y’igikundiro ni iya nde? N’izi ntama zirisha ni izande? Abungeri bati iyi misozi ni iy’igihugu cy’Imanueli (*matayo 1:2), yitegeye ururembo rwe: izi ntama nazo ni ize, kandi yarazipfiriye (Yohana 10:11-15).

Mukristo ati: Iyi niyo nzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru?

Abo bungeri bati: Niyo nta yindi. Mukristo ati: ni kure kungana iki?

Abo bungeri bati: Urugendo ni urwo kunanira abatazagerayo by’ukuri.

*Muri Bibiliya muri (Matayo 1:2) haranditswe ngo: “Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se”

Mukristo ati: Iyi nzira irimo akaga, cyangwa ni nziza? Abo bungeri bati: Ni inzira kubo yatunganirijwe, ariko abanyabyaha bazayigwamo (Hosea 1:9).

Mukristo ati: Hariho uburuhukiro, aho abagenzi barushye baruhukira? Abo bungeri bati: Umwami nyiri iyi misozi yadutegetse ko tutibagirwa gucumbikira abashyitsi tukabazimanira (Abaheburayo 13:2). Noneho ibyiza by’aha hantu byose ni ibyanyu. Kandi ndota yuko abo bungeri bamenye ko ari abagenzi babaza amagambo nk’ayo bajya babazwa n’abandi. Bati: murava he? Kandi bati mwinjiye muri iyi nzira mute? Kandi bati: Mwayikomeje mute? Ko abatangira kuza ino bakagera kuri iyi misozi ari mbarwa. Bumvise ibyo babashubije, abo bungeri barabishima, babarebana urukundo barababwira bati: Murakaza ku misozi y’igikundiro.

Amazina y’abo bungeri ni BWENGE na KAMENYERO na NTAGOHEKA na MUTARIGANYA. Babafata mu ntoke, babajyana mu mahema yabo, barabagaburira. Barababwira bati: turashaka ko mumarana natwe iminsi mike, kugira ngo tumenyane cyane, namwe murye ibyiza byo kuri iyi misozi y’igikundiro, mwidagadure. Barabyemera. Uwo mwanya bararyama, kuko ijoro ryari rishyize kera.

Maze ndota yuko mu gitondo abo bungeri bahamagaye Mukristo na Byiringiro, ngo bazererane nabo kuri iyo misozi. Nuko bamara umwanya bazererana, bitegera hose, basanga ari heza. Maze abo bungeri barabazanya bati: Twereke aba bagenzi ibitangaza? Bahuza inama yo kubibereka, babajyana mu mpinga y’umusozi witwa BUYOBE, ku ruhande rwo hirya yawo hari imanga ndende. Babageza hejuru y’iyo manga, babategeka kureba hasi, babona intumbi z’abantu bamwe bavunaguwe no kugwa muri iyo manga.

Mukristo ati: Ibi ni ibiki?

Abo bungeri bati: ntimwari mwumva ibya Humenayo na Fileto, uko bayobeje bamwe mu byerekeye umuzuko (2 Timoteyo 2:17-19)? Mukristo ati: Twarabyumvise. Abo bungeri bati bariya mubonye bavunaguwe no kugwa hasi nibo abo. Ntibarahambwa na bugingo

n’ubu, kugira ngo babere abandi akabarore, be kurira hejuru y’uyu musozi w’i Buyobe, be kwegera n’iyi manga. Baherako babajyana mu mpinga y’umusozi witwa MWIRINDE, babategeka kureba kure. Barareba, babona abantu bagendagenda mu bituro byari aho: babona ko ari impumyi kuko basitaraga kuri ibyo bituro hato na hato, ntibabashe kubivamo.

Mukristo arabaza ati: Bariya babaye bate?

Abo bungeri bati: Mutaragera kuri iyi misozi, ntimwabonye irembo ibumoso bw’inzira, rijya mu rwuri?

Mukristo ati: Ye, twararibonye.

Abo bungeri bati: Kuri iryo rembo hacyamiye inzira ijya mu gihome cyubatse ahitwa i Shidikanyamana, nyiracyo ni igihanda cyitwa Bwihebe, abo mureba bariya bari abagenzi nkamwe, bagera kuri iryo rembo. Bumva inzira nziza ihisha ibirenge byabo imputa, bateshwa iyo, barayoba, bajya muri muri rwa rwuri, icyo gihanda Bwihebe kibafatirayo, kibajyana mu gihome cyacyo cy’i Shidikanyamana, kibashyira mu kazu ko munsi y’ubutaka, kibatinzamo, hanyuma kibamena amaso kibajyana muri biriya bituro, kirabasiga ngo barindagire: bagejeje n’uyu munsi bakirindagira. Mukristo na Byiringiro bararebana amarira ngo bugubugu, ntibagira icyo basubiza abo bungeri.

Maze ndota abungeri babajyana ahandi hantu ho mu gikombe, hari urugi mu mucyamu w’umusozi. Bakingura urwo rugi, babategeka kurungurukamo. Barungurukamo, babonamo umwijima w’icuraburindi n’umwotsi mwinshi, bakeka ko bumvise umuriro ugurumana no gutaka kw’abababazwa n’umunuko w’amazuku. Mukristo arababaza ati: Ibi ni ibiki? Abo bungeri baramusubiza bati: Iyi ni inzira y’ubusamo ijya i Gehinomu: niyo indyarya zinyuramo zaguze imirage yabo y’abana b’imfura, nka Esawu (Abaheburayo 12:16); n’izaguze shebuja, nka Yuda (Luka 22:3-6); n’izabeshye zikaryarya, nka Ananiya n’umugore we Safira (Ibyakozwe 5:1-2)

Byiringiro abwira abo bungeri ati: mbonye yuko abo bose bishushanyaga nk’abagenzi baca mu nzira ijya mu ijuru, nk’uko natwe tuyicamo. Si ukuri?

Abo bungeri bati: Bamwe bagarukiye imbere; abandi ntibarakagera kuri iyi misozi.

Byiringiro ati: Bagarukiye he, babona kurimbuka? Abo bagenzi baravuga bati: Dukwiriye gusaba imbaraga wa Munyembaraga. Abo bungeri bati: Ni koko; kandi uko muzazihabwa, muzaba mukwiriye kuzikoresha.

Maze abagenzi bashaka gukomeza urugendo, n’abungeri barabemerera: ariko barabanza barabaherekeza, babageza aho iyo misozi iherera, abo bungeri baravugana bati: Reka twereke aba bagenzi irembo ry’ururembo rwo mu ijuru, niba babasha kurirebesha darubini yacu. Abagenzi babyemera babikunze cyane, babatereza umusozi muremure witwaga AHITEGEYE, babaha darubini iyo ngo barebe. Bagerageza kuyirebesha, ariko amaboko yabo yahindaga umushyitsi, kuko bibukaga ibyo abungeri baherutse kubereka, ntibabasha kuyirebesha neza. Ariko bibwira yuko babonye igisa n’iryo rembo n’igice cy’ubwiza bwaho.

Bagiye kugenda, umwe muri abo bungeri abaha urwandiko rubayobora inzira. Undi babwira kwirinda abariganya. Undi arabahugura, ngo babe maso, be gusinziria ahantu haroga. Uwa kane arabasezerera ati: ku Mana. Nuko ndakanguka.