Indirimbo ya 100 mu AGAKIZA

1
Abahoze mu mwijima
Babony’ umucyo w’ ukuri
Haleluya, haleluya,
umwana yatuvukiye,
Uwo Mwana w’ umuhungu
Haleluya (x5)
2
Kand’ azitw’ Igitangaza,
Azitwa n’ Umujyanama
Haleluya, haleluya,
Azitw’ Iman’ ikomeye,
Yitw’ Umwami w’ amahoro
Haleluya (x5)
3
Izina rizwi ni Yesu
Risobanur’ Umukiza
Haleluya, haleluya,
Azitwa n’ Imanueli,
Yukw Iman’ iri muri twe
Haleluya (x5)
4
Icyubahiro mw ijuru
Kib’ icy’ Iman’ ihoraho
Haleluya, haleluya
No mw isi hab’ amahoro,
Abe mubo yishimira
Haleluya (x5)
5
Kand’ abemey’ uwo Mwana
Bakizera n’ izina rye,
Haleluya, haleluya
Bahaw’ ubushobozi pe,
bwo kub’ abana b’ Imana
Haleluya (x5)