Indirimbo ya 15 mu AGAKIZA

1
Amasezerano yose ukw’ Iman’ iyatanga,
Yakomejwe n’ amaraso y’ Umwami wacu Yesu
Gusubiramo
Isi nib’ izavaho, Ijuru rikavaho
Uwizer’ azabona Ayo masezerano
2
Jy’ ukora nka Aburahamu, wubur’ amaso yawe
Bar’ inyenyeri wizere amasezerano ye
3
Mu mwijima wo mu nzira, twizer’ Imana yacu
Hasigay’ umwanya muto, izuba rikarasa
4
Nubwo turushywa n’ abantu, twizer’ Imana yacu
Yesu ni w’ uzadufasha mu bitugerageza
5
Mu gihe tubuz’ inshuti, tuguman’ ukwizera
Yesu niwe nshuti nziza izahorana natwe
6
No ku byo tubona mw’ isi, tuguman’ ukwizera
Mw’ ijuru tuzahabona ibyo twizeye byose