Indirimbo ya 84 mu AGAKIZA

1
Mbes’ aho wamenye rya zina ryiza
Ry’ Umukiza wacu Yesu?
Riraririmbwa mur’ iyi si yose,
Rivugwa mu bantu bose
Gusubiramo
Yesu ni we zina rihebuje,
Rirut’ ayandi yose mw isi
Rifit’ imbaraga zo kudufasha,
Ridukiz’ ibyaha byose
2
Ni ryo rihoz’ umutim’ ubabaye
Riratunezeza rwose
Mu mubabaro no mu byago byinshi
Ribasha no kuturinda
3
Ndetse no mu mwijima mur’ iyi si
Rimurika nk’ inyenyeri
Rimp’ amahoro, rimpa n’ ubutwari
Ndetse no kugeza gupfa
4
Amazina yos’ aribagirana
Kerets’ izina rya Yesu
Rizahora rimurika mw ijuru
Yesu ni we zina ryiza