Indirimbo ya 16 mu AGAKIZA

1
Za mbaraga zamanukiye abigishwa ba Yesu mu murwa Yerusalemu;
Iyo ni Pentekote
Izo mbaraga z’ Umukiza, Ziriho n’ ubu!
Mushim’ Imana
ref: Impano, impano, izo mpano z’ Imana,
Na non’ ubu ziriho, na non’ ubu ziriho
Impano impano, izo mpano z’ Imana,
Na non’ ubu ziriho
2
Yesu yabasezeranije kuzahabw’ imbaraga
Bashimy’ Imana, kuk’ Umwuka yabamanukiye
Abari bafit’ intege nke,
Bigishije n’ imbaraga nyinshi
3
Uwo Mwuka iy’ atujemo, atwuzuz’ imbaraga
Duhabwa kwizera gushyitse, tukanesh’ umubi
Tugir’ umuriro w’ Imana,
Tuzan’ abandi k’ Umucunguzi
4
Yes’ ujye mu mitima yacu, ucane mw umuriro
Iminsi yose tugumane kwera mu mitima
Mwuka Wera, ngwino nka mbere,
Kuri wa munsi wa Pentekote