Indirimbo ya 49 mu AGAKIZA

1
Tuzanezerwa cyane mw ijuru
Har’ ibyicaro by’ abahiriwe
Tuzasingiz’ Umukiza wacu
Kandi tuzabana n’ lmana
Gusubiramo
Tuzanezerwa, Turamy’ Umukiza
Imbere y’ Imana mw ijuru
Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza
Mu gihe tuzagerayo
2
Mur’ iyi s’ umunezero waho
Kensh’ uhinduka kub’ amaganya
Ariko mw ijuru nta maganya
Nta mubabar’ uzahagera
3
Iyo gushidikanya n’ ibyago
Bigiye kudindiz’ urugendo
Tuzuburir’ amaso mw ijuru
Ni ho dufit’ umunezero