Indirimbo ya 43 mu AGAKIZA

1
Ngwin’ unyigishe ya nkuru nziza,
Ya nkuru y’ agakiza
Nubgo ntabasha kumenya neza
Ubuntu bge bginshi
Nzi yuk’ ubgo nari mu mwijima,
Yesu Mukiza yarahansanze
Aherakw amp’ agakiza,
Ampa n’ ibyiringiro
Gusubiramo
Nar’ impumyi, non’ ubu ndabona
Kuko yumvise gusenga kwa njye
Kandi ntazanyibagirwa,
Kuko nzi yukw ankunda
2
Kand’ iy’ abumbuy’ ibiganza bye,
Tubonamw agakiza
Nib’ unaniriwe mu mutima,
Ngwin’ usange Yesu
Waruhijwe n’ ibyo byaha byawe,
Tumbir’ Umukiza wawe Yesu
Kand’ araguhe agakiza,
Ngwino kukw agukunda