Indirimbo ya 29 mu AGAKIZA

1
Yesu ni w’ ufit’ izina ryiza,
Mu mazina yose mur’ iyi si
Iryo zina Yesu, Yesu,
N’ umubavu mwiza cyane rwose
Gusubiramo
Iryo zina rirakomeye,
Rirashobora gukurahw ibyaha
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ni ryo rinezeza mu mutima
2
Nta n’ irindi zina mur’ iyi si
Rifit’ imbaraga n’ ubugingo
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ryaririmbwe n’ abamaraika
3
Ni ryo zina rihebuj’ ayandi,
Nde tse ni ryo ryahanits’ ijuru
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ririmbwa mur’ iyi si yose
4
Sinshobora kwibagirwa Yesu,
Iryo zina n’ agakiza kanjye
Yesu, Yesu nzamubona
Turi mw ijuru tunezerewe