Indirimbo ya 51 mu AGAKIZA

1
Yemwe bantu mwese, mushimir’ Imana,
Ku mbabaz’ ihor’ itugirira
Yesu Kristo, aturind’ iminsi yose,
Kand’ atuyobor’ inzira
Gusubiramo
Shim’ Imana! Shim’ Imana!
Kukw ari yo iturinda twebwe twese
Shim’ Imana! Shim’ Imana!
Kuko irind’ abayo neza
2
Yesu yakubabariy’ ibyaha byose
Aragukiz’ intege nke zawe
Araguhanagur’ amarira yawe,
Urahazwa n’ ubuntu bwe
3
Yes’ ashobora kuguh’ imbaraga nshya,
No kuguh’ intwaro yo kunesha
Uyoborwa neza mu nzira ya Yesu,
Akurinda mu mahoro
4
Hor’ ushikamye mu Mwami Yesu Kristo,
Ni ko gukiranuka gushyitse
Ni nako gakiza, ndetse ni bwo bwenge
Turonkera mu Mukiza
5
Umuns’ umw’ Umwami Yes’ azagaruka,
Aje kutujyan’ iwe mw ijuru
Uwo Mwami wacu, tuzamuhimbaza,
Kukw ari we Mucunguzi