Indirimbo ya 52 mu AGAKIZA

1
Mu bimenyetso byose tubona
Yuk’ Umukiza wac’ aza vuba
Nk’ uk’ umuraby’ uhita ningoga,
No kugaruka kwe ni ko kuri
Tuzamusanganira mu bicu
Hazabah’ umunezero mwinshi
Azab’ ahamagay’ abe bose,
Abasohoze mw ijuru kwa se
2
Kur’ uwo muns’ abantu babiri
Bazaba bari mu kiganiro
Umwe muri bo azazamurwa,
Arik’ und’ asigare wenyine
Hazabahw abagore babiri
Bazaba basya ku rusyo rumwe,
umwe muri bo, azazamurwa,
Arik’ und’ asigare wenyine
3
Mur’ iryo jor’ abantu babiri
Bazaba baryamye ku buriri
Umwe muri bo azazamurwa,
Arik’ und’ asigare wenyine
Iyo nyir’ inzu ameny’ umunsi
N’ igih’ umujur’ azaza kwiba,
Yabaye maso kurind’ inzu ye,
Uwo mujura nta cyo yatwara
4
Na ba bakobwa ukw ar’ icumi,
Bagiye gusanganir’ umukwe
Bari bafit’ amatara yabo,
Bategereje yuk’ umukw’ aza
Abanyabwenge bari batanu,
Ni bo bajyany’ amavuta menshi
Umukw’ asohoye barinjira,
Urugi ruherako rukingwa
5
Abandi batanu bar’ abapfu,
Bo nta mavuta bari bafite
Barakomanze barasubizwa
Yuko bat’ azwi habe na gato
Inama Yes’ abagira n’ iyi:
Nimube maso kuko mutazi
Igih’ Umwam’ azagarukira
Biradukwiye ko twitegura