Indirimbo ya 44 mu AGAKIZA

1
Izina rya Yesu Kristo, Riho rahw iminsi yose
Iryo zina n’ iry’ iteka, Kandi nta bwo rihinduka
Rikwiriy’ abantu bose, Abasaza n’ abasore
Rishobora kuyobor’ u muntu wes’ ushak’ Imana
Gusubiramo
Iryo zina ndarikunda
Rinezeza mu mutima
No kubg’ iryo zina ryiza,
Nanjye nahawe agakiza
2
Iryo zina ryamamaye Mu mpande zose z’ iyi si
Rizanir’ abantu bose Ibyiringiro bizima
Iryo zina rishobora Kudukurah’ ubugome
Rigatuma, mu mutima Hategekwa n’ Umukiza
3
Iryo zina rishobora Kumurika mu mwijima
Rishobora kuyobora Inzira nshya y’ ubugingo
Nahw izuba ryakwijima, Iryo zina, ryo riraka
Rihimbazw’ iteka ryose Mw isi ndetse no mw ijuru