Indirimbo ya 77 mu AGAKIZA

1
Murebe urukundo rukomeye cyane
Twahawe n’Imana ihoraho
Twahinduw’abana b’Iman’ Ihoraho
Dukwiye kubana amahoro
Gusubiramo
Tuzanerwa cyane mw’ijuru
Tuzaririmbana n’abera
Tuzambikw’ikuzo
Mur’urwo rukundo
Nta marir’azaba mw’ijuru
2
Utugirir’ubuntu
Man’Ihoraho
Mu rugendo rwacu dufite
Utwoherereze umugisha Mukiza
Tubashe kukumenya Mana
3
Sinshaka gukorera abami babiri
Niko gukund’isi n’ijuru
Harih’abakunda ubutunzi bwo mw’isi
bakaburutisha ubw’ijuru
4
Harihw’abahamya b’urupfu rwa Yesu
Nibo barungurutse mu mva Yesu
ubgo yamaraga kuzuka mu mva
Hanyuma yagiye mw’ijuru
5
No mu gihe tugendera mur’iyi si
Tuyibonamo ibidushuka
Ariko dukwiye kunesha ibyo byose
Kuko arikw’Imana ibishaka