Indirimbo ya 71 mu AGAKIZA

1
Muri Betesida maraik’ agezemo
Umukiza na w’ arahari
Niwinjire mu mazi yihinduriza,
Betesid’ iri hano none!
Gusubiramo
Agakiza kacu, agakiza kacu
Ka teguwe na Yesu Kristo
Niwinjire mu mazi yihinduriza
Betesid’ iri hano none
2
Niwumv’ ijwi rya maraik’ ugeze mo,
Risab’ unyunyutse kwizera!
Urakizwa na Yesu Mukiza mwiza,
Urakira ndetse no kwezwa
3
Ubw’ udashoboye gukora ku nshunda
Umukiza ntakuyobewe
Ijambo ry’ Imana ni ryo rigukiza,
Haguruk’ ubashe kugenda
4
Betesida ni nk’ amaraso ya Yesu,
Maraika n’ ijambo n’ Umwuka
Injira mu ruzi ruv’ i Gologota,
Uhabg’ agakiza k’ Imana