Indirimbo ya 33 mu AGAKIZA

1
Yesu Mukiza yasezeranye
Yuk’ umuns’ umw’ azaza kudutwara
Azatujyana iwe mw ijuru,
Azaza vuba nta bw’ azatinda
Gusubiramo
Sinshidikanya, mfit’ ukwizera,
Kubg’ Umukiza n’ amaraso ye
Umwuka Wera ni we nahawe,
Ni w’ uzangeza ku byo narazwe
2
Intumwa nyinshi z’ Umwam’ Imana,
Ubu zatumwe mur’ iyi si yose
Ziramamaz’ ubutumwa bwiza, bga
Yesu Kristo n’ urukundo rwe
3
Abantu benshi bizer’ Imana,
Bitab’ umuhamagaro w’ Imana
Duhuz’ umutima mu rugendo,
Kandi tuzabon’ ingororano
4
Igihe cy’ Umwami Yesu Kristo
Cyo kugaruka kwe, kiregereje
Tugir’ umwete, tumwitegure,
Az’ atujyane iwe mw ijuru