Indirimbo ya 66 mu AGAKIZA

1
Nageze ku Mwami Yesu
None mu mutima wanjye
Harimw izuba ry’ ubuntu
Rimurik’ iminsi yose
Gusubiramo
Umutim’ uraririmba
Yuko nabohowe rwose
Negerey’ Umwami Yesu
Ndirimban’ umunezero
2
Umuriri w’ ubuntu bwe
Uri mu mutima wanjye
Agakiza ke muri jye
Ni nk’ umuraba mu mazi
3
Non’ Umwami Yesu Kristo
Namuberey’ ubuturo!
Ndetse nahaw’ Umufasha
Umwuka w’ isezerano!
4
Ubw’ Umwuk’ azabazaho
Muzaherako mumenya,
Yuko nicaranye namwe
Byavuzwe n’ Umwami Yesu
5
N’ ukuri yatugezemo
Asigay’ aba na na twe
Ngwino wih’ Imana Yera
Yoz’ uwo mutima wawe
6
Ubwo Yes’ azagaruka,
Aje mu bgiza bg’ ijuru
Nzahindurwa nse na Yesu
Ndusheho gushim’ Imana!