Indirimbo ya 104 mu AGAKIZA

1
Yesu, ni wowe mucyo,
Ni wowe nshima kuko wa nkunze
Mwami, byose wakoze
Kutwitangira ndabigushima
Gusubiramo
/: Yesu, ur’ amahoro yacu,
Kuko watuberey’ inshungu. : /
2
Mwami, ndanezerewe
kukuririmba kuko wankunze
Yesu, komez’ umfashe,
Nanjye ngukunde, nkuririmbire
3
Yesu, ngwino tubane,
Ngwin’ unyobore mu nzira yawe
Kandi ni wowe nzira,
Ur’ ubugingo ndetse n’ ukuri
4
Nzi ko har’ igihugu cy’ umucyo mwinshi ku bakijijwe
Ndetse icyo gihugu
N’ icy’ izahabu zitatse neza