Indirimbo ya 83 mu AGAKIZA

1
Amaraso yawe, Mukiza,
Ni yo yoz’ ibyaha twakoze
Yaviriye ku musaraba
Ubwo wapfaga Mwami Yesu,
Nar’ uwo gucirwahw iteka
kuko ntari mbashije Kwizera
Mwami nyogesh’ ayo maraso,
Kugira ngo ntunganir’ Imana
Gusubiramo
Nye. . . za nk’ urubura
Nye. . . za nk’ urubura
Nyogesh’ amaraso wavuye
Kugira ngo ntunganir’ Imana
2
Yes’ ubwo wambikwag’ amahwa,
Bakujyana ku musaraba
Wihanganiy’ imibabaro
Ubwo wakubitwag’ inguma
Iryo riba ni ryo nkeneye,
Ni ryo gusa ribasha kunyeza
Mwami nyogesh’ ayo maraso
Kugira ngo ntunganir’ Imana
3
Nta bwo ngutunganiye, Mwami,
Mfit’ intege nke mu mutima
Ndakubona nt’ ese Mukiza
Nanjye ngo mbabarirw’ ibyaha?
Ku musaraba wawe Yesu,
Nizeye kw ari ho na kirira,
Mwami nyogesh’ ayo maraso
Kugira ngo ntunganir’ Imana
4
Mwami, ndaje mbe hafi yawe
Kugira ng’ ujy’ uhor’ undinda
Umbohore buri mugozi,
Untunganiriz’ umutima
Neger’ umusaraba wawe,
Mpore muri wo kugeza gupfa
Mwami nyogesh’ ayo maraso
Kugira ngo ntunganir’ Imana