Indirimbo ya 58 mu AGAKIZA

1
Turi mu gihe cyiza cy’ umunsi w’ agakiza
Yesu yarangirije byose ku musaraba,
Abantu benshi cyane basang’ uwo Mukiza
Bahabw’ umunezero, bakizwa mu mutima
Gusubiramo
Yesu, Mwana w’ intama, twese turagushima
Wadutunganirij’ u bugingo buhoraho
Kandi
waduhinduye hub’ intumwa z’ Imana
No mu mazina yose nta rihwanye n’ iryawe
2
Waducunguye twese, utuvir’ amaraso
Ubuntu bwawe buturnurikira nk’ izuba
Tumaze kumeny’ urukundo rw’ Imana yacu
Amaraso ya tumenyeshej’ isezerano
3
Ngwino nawe mugenzi, naw’ ugishidikanya,
Iman’ irakuzuza ubuntu bwayo bwinshi
No mu mutima wawe harab’ umunezero
Ibyiringiro byinshi n’ urukundo rukwiye