Indirimbo ya 109 mu AGAKIZA

1
Pasaka yacu niy’ itwibutsa
Amaraso y’ Umwana w’ Imana
Ni yo yadukuye mw Egiputa,
Aho Satani yicir’ abantu
Gusubiramo
Nimuze twese tumuhimbaze
Kuko yemeye kudupfir’ atyo
Yasa tuyemo na rwa rusika
Yatumye natwe twinjir’ ahera
2
I Getsemani Yes’ arasenga Ati:
Data, niba byashoboka
Iki gikombe sinkinywereho
Ariko byose bib’ uk’ ushaka
3
Umwami Yesu n’ Umucunguzi
Yadupfiriye ku musaraba
Byavuye ku ki? Ku rukundo rwe
Rwatumy’ atanga ubugingo bge
4
Uwagambaniye Yesu Kristo
Kandi yar’ uwo mu bigishwa be
Nya mara yikururiy’ ishyano
Ryatumye yimanika ku giti
5
Nuko kw isaha ya gatandatu
Hose habah’ ubwirakabiri
Bgafash’ amasah’ atatu yose,
Bgagejeje mw isaha ya cyenda