Indirimbo ya 82 mu AGAKIZA

1
Tuzajyanwa kuri wa munsi
Ubw’ impand’ izab’ ivuze
Tuzateranir’ imbere ye,
Dushimir’ Umwami Yesu
Hazamanuka ba maraika
Bazaza kurimbur’ abantu,
Abanze kwakir’ Umukiza,
Bakamurutish’ iby’ iyi si
Gusubiramo
Hazabaho kurira gusa
Ndetse no guhekeny’ amenyo
Igihe cyo kwizera Yesu
Kizaba gishize rwose
2
Abafit’ abagore benshi
Icyo gihe bazahanwa
Abarozi n’ abashikisha
Ndetse n’ abapfumu bose,
Bazakorwa n’ isoni rwose
Imbere y’ Umukiza Yesu
Bazashak’ aho bahungira
Nyamara ntibazahabona
3
Abatunz’ iby’ iyi si gusa
Bazashyirwa mu rubanza
Ubutunzi bwabo bw’ iyi si
Buzahinduk’ umurama
Nta cyo bazabasha kubona
Cyabakiz’ ibyaha bakoze
Bazafatwa kur’ uwo munsi
Batabwe muri wa muriro.  
4
Natwe Bakristo ba Mesia
Nta teka tuzacirwaho
Tuzaba tujya nywe mw ijuru,
Tuzasangira na Yesu
Azatwambik’ imyenda yera
N’ ingofero nziza cyane
Inkota z’ abamaraika
Zizirukan’ abanyabyaha