Indirimbo ya 92 mu AGAKIZA

1
Mw ijuru ni heza cyane Kuko hatabamo ibyaha,
N’ ukuri ni heza cyane Ni Yesu wahateguye
Gusubiramo
Dushimire Yesu Kristo, Kuko yaduteguriye
Ibyicaro byiza cyane Mw ijuru ku Mana Data
2
Mw ijuru ni heza cyane Nta mu sinz’ uzahagera
N’ ukuri ni heza cyane Nta mujur’ uzahagera
3
Mw ijuru ni heza cyane Nta muroz’ uzahagera
N’ ukuri ni heza cyane Nta mwicany’ uzahagera
4
Mw ijuru ni heza cyane Ntihazajy’ abahehesi
N’ ukuri ni heza cyane, Nta mugom’ uzahagera
5
Mw ijuru ni heza cyane Hagenew’ abakijijwe
N’ ukuri ni heza; cyane Kandi hazicar’ abera