Indirimbo ya 97 mu AGAKIZA

1
Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Gukiz’ umutim’ ubabajwe n’ ibyaha,
Nyamar’ amaraso ya Yesu Mukiza
Yashoboye kunkura mu byaha byose
Gusubiramo
Narakijijwe. si kubw’ imari,
Kubw’ ubuntu narakijijwe
Yanyishyu riye ya myenda yose
Yamviriy’ amaraso ye
2
Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Kundihirir’ imyenda yanjye y’ ibyaha,
Nyamar’ amaraso ya Yesu Mukiza
Yanyogej’ ibyaha mbon’ agakiza ke
3
Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Gukingur’ urugi rugeza ku Mana,
Nyamar’ amaraso ni yo yanshoboje
Kugera ku buntu bg’ Iman’ ihoraho
4
Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Kungeza ku Mananibankor’ ibyaha,
Nyamar’ amaraso ni yo nacungujwe,
Ni yo kimenyetso kigeza mw ijuru.