Indirimbo ya 21 mu AGAKIZA

1
Nimuze tureb’ imbere, Dutegerez’ igitondo
Twiringir’ Imana yacu, Niy’ izakor’ imirimo
Izirukana Satani, Izategek’ isi yose
Tuzanesha ni dusaba, Kukw Iman’ ijy’ itwumvira
2
Dor’ impanda ziravuze, Muze twese dukanguke,
Kukw Imana yac’ ishaka Yuko twese tub’ abera
Buri muntu mu Itorero, Ab’ uwejejwe muri ryo
Nshuti, reka kwiganyira, Urahabw’ imbaraga nshya
3
Muririmbir’ Ihoraho, Yes’ ari hamwe natw’ ubu
Tunesh’ ibigerageza Kubw’ imbaraga za Yesu
Nimuze tumukorere, Tumuh’ ubutunzi bwacu
Ndets’ ubwenge n’ umutima Bikorer’ Umwami Yesu!
4
Kand’ abantu benshi cyane Ntibaz’ inzira y’ ijuru
Babohewe mu maboko Ya wa mugome Satani
Muze twese tubashake, Tubasangish’ Umukiza
Ntiducogore gusenga Kugez’ ubwo Yes’ azaza!